Tag: People

  • Yatewe inda ku myaka 9 ashyingirwa ku myaka 11 bituma agira abana 6 ku myaka 16 #rwanda #RwOT

    Umukecuru witwa Sherry Johnson akomeje kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera inkuru y'ubuzima budasanzwe yaciyemo,bwatumye ku myaka ye 16 gusa abyara abana 6.

    Uyu mukecuru wasambanyijwe ku ngufu bwa mbere afite imyaka 9 n'umudiyakoni wo mu itorero ryabo wari ufite imyaka 18 agatwita ndetse akanabyara,yaje gushyingirwa umugabo ku myaka 11 gusa,abyara abana 6 ku myaka 16.

    Uwo musore wamusambanyije afite imyaka 9 ngo yacunze ababyeyi be n'abavandimwe be bagiye gusenga hanyuma aza mu rugo rwabo.Johnson yabisobanuye agira ati: “Byari birahagije kumanuka ingazi ziva ku itorero ryacu kugira ngo winjire mu gikoni cyacu.Aho niho yamfatiye ku ngufu.Nakangutse numva andi hejuru.”

    Johnson yabwiye nyina uko byagenze byose aramwinginga ngo amufashe kumva ibyo yahuye nabyo. Nubwo yari akiri muto, yari azi ko hari ibitagenda neza. Ariko nyina yaramwirengagije ndetse ntiyamwizera. Ndetse yabwiye itorero ko Johnson ari umubeshyi.

    Johnson agira ati: “Nabaye igitambo cyo guhisha ibyo yakoze.” Johnson yashakaga guhunga iwabo,ariko nta hantu na hamwe yari afite ajya kandi yari afite imyaka icyenda gusa. Yaje kumenya ko atwite nyuma y'amezi make asambanyijwe na diyakoni.

    Abashinzwe imibereho myiza y'abaturage baratabaye, ariko Johnson ntiyashobora kubabwira se w'umwana we kuko yari afite ubwoba. Nyina yamubwiye kandi ko agomba kubigira ibanga kugira ngo adasebya izina rye.

    Johnson yahise yirukanwa na diyakoni wongeye kumusambanya ubwo bakoraga urugendo bava Tampa berekeza i Miami.

    Ubwo yagumanaga na diyakoni ku bilometero ibihumbi uvuye iwabo, yabyariye mu bitaro. Johnson yavuze ko nyina atigeze amusura cyangwa ngo aze kureba uruhinja rwe rushya.

    Igihe yari afite imyaka 11, yahatiwe gushyingiranwa ku ngufu n'uyu mudiyakoni wamufashe ku ngufu we wari afite imyaka 20. Nyina yamuteguriye umutsima w'ubukwe,ikanzu n'ibindi.

    Nyuma yubukwe, uyu mudiyakoni yatangiye kumubabaza, haba mu byiyumvo ndetse no ku mubiri. Igihe cyose yamuteraga inda yahitaga amusiga, hanyuma akagaruka umwana amaze kuvuka kugira ngo yongere kumutera inda.Johnson yagize imyaka 16, amaze kubyara abana batandatu.

    Amaherezo, uyu mudiyakoni yarafunzwe azira ko atishyuye indezo y'abana. Johnson yagerageje gusaba gatanya ariko ntiyabishobora kuko atari yakageza ku myaka 18 y'ubukure.

    Nyuma yaje kubona iubufasha bwihariye maze atandukana na diyakoni afite imyaka 17. Johnson yahise ashyingirwa bwa kabiri, kandi muri ibyo bihe byombi yarahohotewe.

    Yabyaye abandi bana batatu nyuma.Hashize imyaka igera kuri itanu, arangije amashuri yisumbuye afite imyaka 55.

    Ubu n'umubyeyi w'abana icyenda na nyirakuru w'abuzukuru barenga 30.Akomeje guhirimbanira ihagarikwa ishyingirwa ry'abana muri Amerika. Abana be, bazi ibyo yanyuzemo akiri muto, bamuha inkunga yose akeneye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yatewe-inda-ku-myaka-9-ashyingirwa-ku-myaka-11-bituma-agira-abana-6-ku-myaka-16

  • Mu magambo y'urukundo ,Umuhanzi Lionel Sentore yifurije isabukuru nziza umukunzi we Bijoux #rwanda #RwOT

    Buri tariki ya 16 Ukuboza ,nibwo Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya bamenya yizihiza isabukuru y'amavuko, akaba ari kunshuro ya mbere agiye kwizihiza iyi sabukuru ari kumwe n'umukunzi we Lionel Sentore banitegura kurushinga.

    Mu butumwa yashyize kuri story ye ya Instagram, Lionel Sentore yifurije umukunzi we Aline amwibutsa ko yihariye cyane mubuzima bwe kandi amukunda cyane.

    Yagize ati'Isabukuru nziza rukundo,rurema akomeze akureme mubwiza bwiwe kuko urihariye ,kukuvuga bwakwira bugacya gusa ndagukunda'

    Uyu muhanzi uririmba indirimbo za gakondo yasesekaye i Kigali ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 , aho aje mu myiteguro y'ubukwe we na Bijoux buzaba tariki 8 Mutarama 2022.

    Kuya 10 Kanama 2021, nibwo Aline yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w'urukundo n'uyu muhanzi. Agira ati Ati 'Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.'

    Kuva icyo gihe urukundo rw'aba bombi rwatangiye guhwihwiswa, ruza kujya ku karubanda nyirizina ubwo Lionel Sentore yazaga mu Rwanda uyu mwaka kuganira n'umukunzi we Aline Munezero (Bijoux). Ni bwo hatangiye kujya hanze amafoto yabo bari kumwe, basomana basohokana nk'abakunzi.

    Lionel usanzwe uba ku mugabane w'u Burayi aho akorera akazi n'ibikorwa bya muzika mu Bubiligi, ubwo aheruka mu Rwanda yahamirije inyaRwanda ko umukunzi we yihebeye ari Aline Munezero. Aba bombi bakomeje kwerekana ko urukundo rugeze aharyoshye.

    Impapuro zerekana amatariki y'ubukwe bwa Aline Munezero na Lionel Sentore zigaragaza ko buzaba Tariki 8 Mutarama 2022. Twabibutsa ko umwaka ushize Bijoux yiyambuye impeta yari yarambitswe n'umukunzi we Abijuru Benjamin

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-magambo-y-urukundo-umuhanzi-lionel-sentore-yifurije-isabukuru-nziza-umukunzi

  • Bahavu Jannet y'ibarutse imfura ye na Ndayirukiye Fleury[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo Bahavu na Ndayirukiye bibarutse imfura ye gusa amakuru yamenyekanye none kuko uyu muryango utifuje gushyira hanze iby'iyi nkuru nziza. Amakuru UMURYANGO Ufite Nuko Bahavu yabyariye ku bitaro bya La Croix du Sud kuwa 11 Ukuboza 2021.

    Urukundo rwa Bahavu n'umugabo we rumaze igihe kirekire kandi nk'uko bakomeza kubisangiza aba bakurikira bakaba bakiryohewe n'ubuzima. Kuwa 17 Nyakanaga 2020 nibwo Bahavu yambitswe impeta na Ndayirukiye Fleury bari barahuye mu 2015 kuri Hoteli ya Scheba iri mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali baza gusezerana kubana akaramata kuwa 27 Werurwe 2021.

    Bahavu yamamaye muri filimi City Maid yaje gusozamo inshingano nubwo bwose yari akunzwe ahita atangira gukina muri filime ye yitwa Impanga. Ni mu gihe umugabo we Ndayirukiye Fleury unamufasha mu buzima bwa buri munsi bujyanye no gukina filime, asanzwe ari umuyobozi wa filime unazitunganya akanatunganya amashusho y'indirimbo.


    Iminsi itanu irashize Bahavu yibarutse imfura ye na Ndayirukiye

    Urukundo rwa Bahavu na Ndayirukiye rwatangiye mu 2016 nyuma gato y'uko bamenyanye mu 2015

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahavu-jannet-y-ibarutse-imfura-ye-na-ndayirukiye-fleury-amafoto

  • Yakoze ubukwe adakarabye! Kuba umukinnyi byari bimukozeho, impano idasanzwe bahanye – Urukundo rwa Bashunga na Cyuzuzo #rwanda #RwOT

    Kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru byari bikoze k’umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Bashunga Abouba kuko byari bitumye abura amahirwe yo kwibanira akaramata n’umugore we Cyuzuzo Djamila ubu bamaranye imyaka 4 bahiemo kubana akaramata.

    Mu kiganiro cyihariye aba bombi bahaye ikinyamakuru ISIMBI, bahishuye byinshi k’urukundo rwabo kuva k’umunsi wa mbere kugeza uyu munsi aho bafite umwana w’umukobwa, Bashunga Umwali Ghania wavutse muri 2018.

    Bashunga Abouba avuga ko we ahura bwa mbere na Cyuzuzo Djamila hari muri 2011, gusa ngo ntibyahise bikunda ko bakundana kuko yabanje kumugora, gusa aza kubyemera batangira kuryoherwa n’urukundo muri 2013 maze 2017 bakora ubukwe.

    Bavugana yari yaramuhishe ko ari umukinnyi yumva ari iturufu azakoresha, gusa ahubwo yaje kumugarika isubiza ibintu irudubi.

    Ati 'urumva njye nagiye kumutereta nk’umuntu usanzwe nk’uko na we wabona umukobwa ukajya kumutereta, ntabwo nari naramubwiye ko ndi umukinnyi, numvaga ari iturufu nibikiye nzakoresha bigahita birangira, ahubwo ni yo yari ingaritse kuko byahise bisubira irudubi.'

    Cyuzuzo we ngo icyabiteye ni isura abakinnyi bafite hanze, kuvuga ko akundana n’umukinnyi yumvaga abantu na we bazamufata ukundi, gusa ahamya ko atari bose.

    Ati 'urabizi ukuntu abakinnyi babafata, yego si bose ariko akenshi iyo uvuze ngo ukundana n’umukinnyi hari indi sura bigaragaramo, nyine kumva ngo nkundana n’umukinnyi, gusa uko twabanaga naje gusanga atandukanye n’indi shusho njya numva bahawe(…) akimara kumbwira ko ari umukinnyi hari icyahindutseho ariko akomeza kunyereka isura nziza birangira dukundanye.'

    Muri 2015 baje gusa n’abahagarika urukundo rwabo ahanini bitewe n’uko Abouba yari umukinnyi, iwabo wa Cyuzuzo batumvaga uburyo akundana n’umukinnyi ariko nyuma aza guhura na mama we, na we asanga ari umwana mwiza abaha umugisha.

    Ati 'Byigeze kugera turanabihagarikamo gake, ariko nabwo ni uko ari umukinnyi, mu rugo ntabwo babyakiraga neza ngo bumve ngo umukinnyi, yaje kumenyana na mama wanjye baraganira, aza kumubona aravuga ngo ni n’umwana mwiza uko mubona iby’ubukinnyi ntimugaragaraho, tuza kwisubiranira.'

    Bashunga Abouba avuga ko muri icyo gihe bitari byoroshye ariko mama we amugira inama yo kudacika intege, byamuhaye imbaraga zo kujya kuvugana n’iwabo wa Cyuzuzo ndetse nabo baza kubona ko na we nta kibazo cye baramwemerera.

    Igihe cyaje kugera muri 2017 amwambika impeta amusaba kuzamubera umugore undi na we arabyemera, bidatinze mu Kuboza 2017 bakora ubukwe, aho yavuze ko ikintu cyatumye anakora ubukwe ari uko igihe cyose yabaga ari kumwe n’umukunzi we amasaha yihutaga, ahitamo ko yamuzana iruhande rwe bakajya bahorana.

    Ku munsi w’ubukwe bwe kandi, Bashunga yahishuye ko yabukoze adakarabye bitewe na stress yari afite icyo gihe.

    Ati 'uzi ko nakoze ubukwe ntoze mu gitondo? Urumva nari mfite stress ndara noze, mu gitondo ndabyuka noza amenyo, mpamagaye Coordinator (umuyobozi wa gahunda zose z’ubukwe) nsanga telefoni ye yavuyeho, njya kumureba iwe, njyezeyo nsanga yari akiryamye, ndamuzana tugeze hano ahita ambwira ngo ambara tugende.'

    Djamila ikintu ngo yari afitiye amatsiko ni ukwibona ari umugore mu rugo kuko ngo yakururaga iyo shusho ntize neza mu maso ye.

    Ati 'ikintu nari mfitiye amatsiko ni ukwibona ndi umugore mu rugo, nari mbifitiye amatsiko cyane, ntekereza ukuntu tuzajya duhorana, mubaza ko watinze gutaha, kubana n’undi muntu nk’umugore n’umugabo, mufite imico itandukanye, gusa naje gusanga ari ibisanzwe.'

    Ikintu Bashunga we ngo yari afitiye amatsiko ni ukureba niba urukundo akunda umugore we ari narwo azakunda umwana we, aho ahamya ko yaje gusanga ari byo kuko n’umwana we amukunda cyane.

    Mu ijoro rya mbere ry’ubukwe bwabo baricaye barasenga bashima Imana ko bataruhiye ubusa ndetse ko Imana yabayoboye kugeza ku munsi wa nyuma.

    Cyuzuzo Djamila avuga ko nta kintu cyamutunguye kuri Abouba Bashunga kuko byose yasanze ibyinshi yari abizi, gusa Abouba we avuga ko ikintu cyamutunguye ku mugore we ari uko ari umuntu uzi gucunga umutungo, nk’iyo yakoresheje amafaranga aba agomba gutanga raporo y’icyo yayakoresheje.

    Yakomeje kandi avuga ko gushaka umugore bifasha cyane umukinnyi kuko nk’iyo mu kazi byagenze nabi umugore akakwakira, akakuganiriza si kimwe n’uko iyo uba wenyine biba bimeze, ikindi ngo mu gihe cy’intsinzi bimurinda kuba yajya mu bidafite akamaro ahubwo akishamana n’umuryango we ubuzima bugakomeza.

    Djamila yasabye abantu bagifata abakinnyi mu ishusho nk’iyo yabafatagamo bakwiye bukireka ahubwo niba hari ufite umukunzi w’umukinnyi cyangwa ushaka ko bakundana, yafata igihe akamwigaho.

    Ati 'ku bantu batekerezaga nkanjye kuko ndabizi ni benshi, ikintu nababwira ni uko babanza kwiga ku muntu kuko abantu bose si kimwe, iyo mico bavuga ku bakinnyi hari n’abandi bayifite kandi batari abakinnyi, kandi benshi pe, ni kwa kundi bavuga ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose.'

    Kimwe mu bintu byabaye mu mpera za 2018 mu Kuboza ubwo APR FC yatsindaga Rayon 2-1, Bashunga Abouba ari mu izamu, abantu batamenyekanye bateye amabuye mu rugo rw’uyu munyezamu biza kuvugwa ko ari abafana ba Rayon Sports, umufasha wa Bashunga avuga ko byamuhungabanyijeho gato ariko akabwirwa ko ari ibisanzwe.

    Ati 'Biriya bintu nyine uhita igiramo aga stress, nkanjye biba atari akazi kanjye, ukavuga ngo nk’ubu aba bafana baba bari mu biki, ntabwo kabura akambwira ngo ibi ni ibintu bisanzwe, Rayon Sports ni ikipe y’abafana ngo ibi byose ngomba kubimenyera.'

    Uyu muryango urishimye aho umaranye imyaka 4, bombi bahurije ku kuba impano umwe yahaye undi ikamushimisha ari umwana w’imfura bafitanye, Bashunga Umwali Ghania.

    Mu rukundo rwabo nta ngorane nyinshi bigeze bahuramo nazo

    Kuba umukinnyi byari bigiye gutuma abura amahirwe yo kwibanira na Cyuzuzo Djamila

    Ni umuryango umeze neza kandi wishimye

    Ngo we n’umukobwa we bafitanye umubano wihariye

    Imfura yabo Ghania niyo mpano ahamya ko umugabo we yamuhaye iruta izindi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yakoze-ubukwe-adakarabye-kuba-umukinnyi-byari-bimukozeho-impano-idasanzwe-bahanye-bashunga-abouba-n-umugore-we

  • Bwa mbere Miss Muyango yerekanye isura yumwa… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri konti ya Instagram ye Miss Muyango yifashishije amafoto abiri y'umwana wabo bise Kimenyi Miguel Yanis amugaragara neza ubona ko yashakaga kwerekana isura y’uyu mwana, maze yandika avuga ko ari emoji ye akunda.

    Nyuma y'iyo foto mu gihe kitageze no ku masaha abiri yari imaze gukundwa n'abarenga ibihumbi bitanu babyerekanye bakanze utumenyetso tw'umutima bamwe bikabarenga bagatangaho ibitekerezo kuko hari hamaze kujyaho ibirenga 300.

    Mu batanze ibitekerezo harimo n'abazwi ubona ko bari bishimiye uyu muhungu wa Kimenyi na Miss Muyango maze batangira kwerekana amarangamutima yabo barimo Miss Nimwiza Meghan wabyerekanishije utumenyetso tw'umutima na Tidjara Kabendera wagize ati''Ako Kokoooo twakuje Mana weeeeee ndagaruka niruka peeeee”.

    Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ni bwo umuryango wa Kimenyi Yve na Miss Muyango Claudine bakiriye imfura yabo y'umuhungu bakayita Kimenyi Miguel Yanis. 

    Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.


    Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.


    Kimenyi Yves na Miss Muyango bateruye umwana wabo


    Mama Kimenyi Muguel Yanis

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112534/bwa-mbere-miss-muyango-yerekanye-isura-yumwana-we-yabyaranye-na-kimenyi-yves-amafoto-112534.html

  • Kamonyi : Impanga y’Umuhungu n’Umukobwa zakoreye ubukwe umunsi umwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Gakuru Christine na Gatoya Sebastien, ni abo mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi bombi bavukiye umunsi umwe.

    Ubukwe bwabo by’umwihariko ubwo gusaba no gukwa bwabereye umunsi umwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021. Biteganyijwe ko no gusezerana imbere y’Imana ubukwe buzabera rimwe.

    Gakuru Christine yasabwe anakobwa na Dushimiyimana Jacques mu gihe Gatoya Sebastien yasabye anakwa Yamuragiye Alphonsine.

    Nk’uko bikorwa mu mihango yo gusaba no gukwa, imiryango yombi [usaba umugeni n’usabwa umugeni] iba yahuriye mu rugo rw’umukobwa, hakaba hateguwe abasaza babiri barimo uwaje gusabira umusore n’utanga umugeni.

    Kuba aba bana bari impanga byatumye umusaza wasabiye Gatoya ari na we watanze Gakuru.

    Photos © Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Kamonyi-Impanga-y-Umuhungu-n-Umukobwa-zakoreye-ubukwe-umunsi-umwe-AMAFOTO

  • Umunyamakuru MC Hero yambitse impeta umukunzi we bamaze imyaka 20 bakundana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    MC Hero yanyuze ku maradio atandukanye arimo nka Radio Isano ikorera mu mujyi wa Gisenyi aho yakoraga mu biganiro by'imyidagaduro.

    Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Muhanga ahazwi nko ku Kinamba cyahuriranye n'umunsi umukunzi we yavutseho kitabirwa n'abanyamakuru batandukanye ndetse n'inshuti zabo.

    Aba bombi bazwi ku kazina ka GARU bavuga ko urukundo rwabo rumaze imyaka 20 kuva mu mwaka 2001 bakiri bato.

    MC Hello yabwiye Kigali Up ko byagiye bigorana ariko agashimangira ko urukundo nyarwo ntaho rujya nubwo biba bigoranye. 

    Yagize ati “Urukundo rwacu habayeho kwizerana, nagiye nkorera ahantu hatandukanye ariko umukunzi wanjye kuko yabaga i Muhanga byadusabaga kwizerana, tukavugana buri munsi tukirinda amagambo kuko twari dufite aho twifuza kugeza urukundo rwacu. Gusa ikiruta byose nuko twizeye Imana kandi nayo ntiyigeze idukoza isoni.”

    Akomeza avuga ko yakundiye Tuyisingize Ruth kuba ari umukobwa ukunda Imana kandi witonda.

    Ati “Tuyisingize Ruth ni umukobwa ukunda Imana, wakuze ajya gusenga akiri umwana abikuriramo [kandi] agira Umutima mwiza, aranyizera kdi byongeyeho ni na mwiza.”

    Mc Hero usanzwe akorera amaradio atandukanye ya gare yashinze yanamenyekanye cyane mu kuyobora ibitaramo cyane cyane mu ntara y'amajyepfo n'iburasirazuba.

    Biteganyijwe ko aba bombi bazarushinga umwaka utaha aho amatariki y'ubukwe bwabo azatangazwa mu gihe cya vuba.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyamakuru-mc-hero-yambitse-impeta-umukunzi-we-bamaze-imyaka-20-bakundana

  • Sobanukirwa ingingo 9 wasuzuma ukamenya niba umukobwa mukundana agukunda by'ukuri #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibimenyetso bahuriraho, umusore ashobora kumenyeraho umukobwa umukunda by'ukuri:

    1.Agukunda uko uri ?

    Ahanini umukobwa utagukunda urukundo nyarukundo,aba afite ikintu runaka agakurikiyeho. Haba umutungo,amafaranga menshi uhembwa cyangwa winjiza,imibereho myiza ufite,umuryango wifashije cyangwa ukize,…Umukobwa ugunda by'ukuri agukundira uko uri. Ushobora kwibaza uti ese,mfite urwego rwiza rw'ubuzima ndiho kugeza ubu,nabwirwa n'iki unkunda atankundiye ibyo mfite ?

    Ni ikibazo cyiza ariko kiroroshye kukibonera umuti. Kugira ngo umenye neza ikimugenza,bisaba igihe gihagije no kumwiga birambuye. Uko mugenda mumarana igihe, ninako ugenda ubona mu byukuri icyo agamije n'icyo agukurikiyeho. Ashobora kukwishushanyaho ukwezi kumwe ariko nimumarana igihe gihagije nk'umwaka uzashyira ubone uruhande ahagazemo.

    2.Ntagusaba ibya mirenge ?

    Iyi ngingo yuzuzanya niya mbere. Umukobwa ugukunda ntaguhoza ku nkeke agutura ibibazo, n'ibyo udashoboye akabikwikoreza. Kutaremerera umusore bakundana,ni ikimenyetso wagenderaho ukamenya umukobwa ugukunda by'ukuri.

    3.Aragukebura ?

    Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntawigira kandi ngo ntamugabo umwe. Abasore bagira ingeso zimwe na zimwe zitari nziza. Hari izo umusore aba yaravukanye ari kamere ye cyangwa izo agenda yigira kuri bagenzi be. Umukobwa ugukunda by'ukuri agerageza kugukebura aho abona bitagenda neza. Iyo abona ufite imico cyangwa ingeso zikwangiriza isura mu bandi,akoresha uko ashoboye akakwereka ububi bwayo akanagufasha kuyikira.

    4. Agushyira muri gahunda ze z'ejo hazaza?

    Mwene uyu mukobwa ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose. N'ubwo mutarabana ariko atangira kukugufata nk'umutware we.

    5.Biragorana ko muryamana ?

    Nubwo muri iki gihe urubyiruko rwagize gukora imibonano mpuzabitsina nk'umukino ,umukobwa ugukunda byukuri biragorana ko akwemerera ko muryamana. Yego hari ababanza kwijijisha ngo bakwereke ko batigeze basambana ariko ahanini umukobwa ugukunda by'ukuri icyo abikorera ni uko aba yumva kuryamana byatuma hagira igihinduka mu hazaza hanyu nk'uko twabibonye mu ngingo ibanza.

    Iteka kuri we aba yifuza ko wazamubere umutware. Kuba mwaryamana igihe kitaragera(Mutarasezerana),aba abona ushobora kudohoka cyangwa kuva mu rukundo/umubano mwari mufitanye. Wowe uba ubonye icyo ushaka, we akabona azasigara arira mu myotsi kubera icyemezo kigayitse yafashe akareka mukaryamana. Si ukuvuga ko adafite umubiri nkuw'abandi cyangwa ngo abe agira ubushyuhe mu mubiri,ahubwo atekereza cyane ku ngaruka z'icyo gikorwa yaba yishoyemo imburagihe.

    6. Aguhishurira amateka y'ubuzima bwe ?

    Umukobwa ugukunda by'ukuri kandi ukwibonamo,arakwibwira wese. Nubwo abakobwa bakunda kwirekura no kuvuga amateka y'ubuzima bwabo, ariko iyo ageze aho akubwira byose byamubayeho,ibyo yaciyemo, iba ari intambwe nziza yo kukwizera no kukwimariramo.

    Ntiwabwira umuntu utizeye ubuzima bwawe cyangwa amateka yawe yahahise. Icyo ugomba kugenzura ni ukureba niba akubwira byose. Kukubwira byose hakubiyemo no kukubwira amakosa n'ingeso mbi zagiye zimuranga mu hahise he. Umukobwa ukubwira ibyiza gusa yagiye akora cyangwa byamubayeho, uzamugireho ikibazo, utangire no kumukemanga.

    7. Kukugirira ishema

    Umukobwa ugukunda aterwa ishema na we. Igihe mugendana ntagira ipfunwe ryo kugufata akaboko, kukwisanzuraho atitaye ku maso ya rubanda. Kugukunda akanabyerekana ni ikimenyetso wagenderaho ukemeza ko agukunda by'ukuri kandi atagutendekaho abandi basore/bagabo.

    8.Kukubaha

    Umukobwa ugukunda by'ukuri arakubaha. Guca bugufi k'umukobwa /umugore imbere y'igitsinagabo ni ikimenyetso cy'urukundo. N'ubwo uburinganire bwaje ariko ntibwakuyeho ko umugore aba agomba guca bugufi imbere y'umugabo.

    9.Kukugaragariza urukundo n'amarangamutima nta mbereka

    Kuba ukunda umuntu ntibihera mu magambo. Ugomba kubimwereka no mu bikorwa. Iyo umukobwa ateye intambwe akakwereka ko ataria amagambo gusa ahubwo akagira n'ibikorw agukorera,fata ukomeze umukobwa ni uwo. Ibyo bikorwa harimo:Kukugenera impano,kuzirikana amataliki y'ingenziy'ubuzima bwawe,kukuba hafi igihe uri mu byishimo ndetse no mu byago mukaba muri kumwe.

    Refe::www.lovetips.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-ingingo-9-wasuzuma-ukamenya-niba-umukobwa-mukundana-agukunda-by

  • Ni ibyishimo bidasanzwe! Imbamutima za Ndanda… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo Ndanda yafashe rutemikirere yerekeza mu Bwongereza aho umugore we asanzwe atuye, kugira ngo basangire iminsi mikuru bari kumwe ndetse anasure umuryango muri rusange.

    Aganira na Inyarwanda.com, Ndanda yavuze ko yishimiye kongera kubona umufasha we ndetse akaba yamusuye kugira ngo basangire iminsi mikuru.

    Yagize ati'Birumvikana ndishimye cyane!!! Kuba nongeye kubona umufasha wanjye. Nagiye gusura umuryango wanjye, nishimiye kuba ngiye gusangira n'umugore wanjye iminsi mikuru'.

    Ndanda yavuze ko atagiye gutura mu Bwongereza ngo asangeyo umugore we, ahubwo ko yagiye kumusura bagasangira iminsi mikuru nyuma akazagaruka mu Rwanda.

    Ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana Alphonse yambitse impeta Miss Gracia Kamalia biteguraga kurushinga nyuma y'igihe inkuru z'urukundo rwe yarazigize ibanga rikomeye.

    Ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeraniye mu Murenge wa Gisozi na Gracia.

    Hashize amezi ane Ndanda abana na Miss Gracia mu buryo bwemewe n'amategeko nk'umugore n'umugabo.

    Nizeyimana Alphonse Ndanda wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, arimo Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n'ayandi, yatangaje ko yasezeye burundu ku mupira w'amaguru nyuma y'imvune zakunze kumwibasira.

    Ndanda yagiye gusura umugore we Kamalia mu Bwongereza

    Ndanda mu byishimo byinshi byo kongera kubonana n’umugore we

    Ndanda yavuze ko nyuma y’iminsi mikuru azagaruka mu Rwanda ko atagiye gutura mu Bwongereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112377/ni-ibyishimo-bidasanzwe-imbamutima-za-ndanda-wasanze-umugore-we-mu-bwongereza-112377.html

  • Umugabo yakoze agashya ahishura ko agiye gushyingiranwa n'abagore 3 batwite icyarimwe #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Leta ya Delta bivugwa ko arimo kwitegura gukora ubukwe n'abagore 3 bose yateye inda ubu bakaba bakuriwe cyane.

    Umwe mu bakoresha Twitter witwa @MrsZanga yatangaje ko uyu mugabo wo muri Nigeria yitegura gushyingiranwa icyarimwe n'aba bagore 3 bamutwitiye inda z'imvutse ndetse ko bimuteye ishema.

    Uyu aje akurikira undi mugabo nawe ukomoka muri Delta wateye intambwe idasanzwe arongora abagore babiri batwite ku munsi umwe nawe wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize.

    Mu gusangiza ibisa nk'ifoto y'integuza y'ubukwe bw'uyu mugabo ugiye gushyingiranwa n'abagore 3 batwite, netizen yanditse iti:

    'Undi mugabo wo muri Delta yiteguye kurongora abakunzi be batatu (3) batwite.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yakoze-agashya-ahishura-ko-agiye-gushyingiranwa-n-abagore-3-batwite