Tag: People

  • Issa Bigirimana wateye ivi bikavugisha benshi yatandukanye n'umukunzi we badakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunyarwanda wamenyekanye ubwo yakiniraga APR FC, Issa Bigirimana yatandukanye n'umukunzi we Uwase Carine bateganyaga gukora ubukwe.

    Uyu rutahizamu wari uzwiho kwibasira cyane Rayon Sports yabwiye Ikinyamakuru ISMBI dukesha iyi nkuru ko yatandukanye n'uyu mukunzi we bagiranye ibihe byiza.

    Inkuru y'urukundo rwabo yavuzwe cyane muri Kamena 2019 ubwo Issa Bigirimana yashingaga ivi hasi akamusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera, ni mu birori byabereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Icyavugishije benshi,n'uburyo uyu mukobwa yari yambaye ku munsi wo kwambikwa impeta ndetse n'inkuru zavugaga ko uyu mukinnyi yataye umugore i Burundi agakundana n'iki kizungerezi.

    Issa Bigirimana yemereye ISIMBI ko urukundo rwabo rwarangiye kuwa 11 Kanama 2021.

    Ati 'nibyo twaratandukanye, ntabwo ibyo twapfuye ari ngombwa kubivuga mu itangazamakuru gusa hashize igihe, umwaka ushize mu kwezi kwa 8.'

    Uyu rutahizamu yakomeje avuga ko byabaye yari yaranamaze gufata itariki y'ubukwe, aho bwagombaga kuba mu mpera z'umwaka ushize.

    Ati 'ubukwe bwari hafi, bwagombaga kuba tariki ya 1 Ugushyingo 2021.'

    Avuga ko yamubereye umwana mwiza mu gihe cyose bamaranye ndetse nta kintu na kimwe amushinja, uretse kuba harabayeho kudahuza.


    Issa Bigirimana atera ivi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/issa-bigirimana-wateye-ivi-bikavugisha-benshi-yatandukanye-n-umukunzi-we

  • Abakobwa b'ibyuki bari biganje mu bitabiriye ibirori by'isabukuru y'amavuko ya Miss Uwase Muyango (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 19 Werurwe 2022 nibwo Miss Uwase Muyango Claudine yari yujuje imyaka 23 y'amavuko. Miss Uwase Muyango yifuje gusangira ibyishimo by'isabukuru ye y'imyaka 23 y'amavuko ari kumwe n'inshuti ze ndetse n'umugabo we, Kimenyi Yves.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Miss Uwase Muyango yashyize hanze amafoto yerekana uko byari bimeze mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko aho yari kumwe n'umugabo we, Kimenyi Yves, ndetse  n'inshuti ze za hafi.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto :

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-bibyuki-bari-biganje-mu-bitabiriye-ibirori-byisabukuru-yamavuko-ya-miss-uwase-muyango-amafoto/

  • Itangazo:UWIMANA Muhamedi yasabye guhindura amazina akitwa KARANGWA MUHAMEDI #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWIMANA Muhamedi yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KARANGWA MUHAMEDI mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'umuryango.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwimana-muhamedi-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-karangwa-muhamedi

  • Ubuhamya n’inama za Umutesi, umuganga wiyemeje gufasha abagabo batitwara neza mu gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Mfashe aka kanya kugirango nganire n’abagabo ku bijyanye n’imyororokere. Mbese wa mugabo we, ntiyaba ari wowe ushaka kwisenyera kubera uburangare bwawe ?

    Abagabo benshi muri iyi minsi bafite ibibazo byo kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, abandi barayikora bakarangiza vuba, abacika intege batera akabariro, abagizweho ingaruka no kwikinisha, ababuze urubyaro kubera intanga zangiritse n’ibindi bibazo bitandukanye ku myororokere…

    Mu by’ukuri, kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kurangiza vuba, gucika intege mu gihe cyo gutera akabariro ni bimwe mu bibazo bikomereye abashakanye ahanini biri guteza impagara no gusenyuka ku ngo nyinshi.

    Kurangiza vuba bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere y’uko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota ibiri ari mu gikorwa. Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo kuko hari n’ubwo uwo bashakanye amuca inyuma kubera kutamugeza ku byishimo bye bya nyuma (orgasme).

    Iki kibazo gihuriweho n’abagabo benshi, si urw’umwe, gusa biravurwa kandi bigakira burundu.

    Gukoresha REVIVE CAPSULES byagufasha kongera kugarura ibyishimo by’urugo rwawe.

    REVIVE ni inyunganiramirire ikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea)
    Revive yifashishwa cyane mu kuvura indwara zikomeye ndetse no kurinda umubiri indwara zirimo na Kanseri.

    Iyi nyunganiramirire ya Revive nta ngaruka itera ku buzima bwa muntu, ahubwo ifasha mu kurwanya ingaruka zaba zaratewe no gukoresha imiti irimo chemical elements.
    #+250786493913

    AKANDI KAMARO ka REVIVE :

    1. Ituma amaraso atembera neza.

    2. Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga.

    3. Yongerera ubudahangarwa amaso umuntu akabasha kureba neza.

    4. Igabanya urugimbu rw’amaraso.

    5. Irinda amaraso kwipfumbika.

    6. Irinda imitsi gupfunyarara.

    7. Irinda kujunjama n’indwara ziherekeza ubusaza.

    8. Ivura guhorana umunaniro ukabije.

    9. Irinda uburemba, ikanongerera abagabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

    10. Irinda kubyimbagatana ikabavura gusesa urumeza.

    11. Irwanya cyane kurwara umutwe w’uruhande rumwe ikanarwanya asima.

    12. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro.

    REVIVE ntigoranye kuyifata kuko ufata ikinini kimwe mu minsi ine, ibyo bigaragaza imbaraga ifite.

    Dukorera mu bice bitandukanye by’igihugu kandi tunayibagezaho aho muherereye ku babyifuza.

    Ku bindi bisobanuro
    Call & WhatsApp :
    +250786493913

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Ubuhamya-n-inama-za-Umutesi-umuganga-wiyemeje-gufasha-abagabo-batitwara-neza-mu-gutera-akabariro

  • Abashakanye: Murasabwa kujya mutera akabariro… – #rwanda #RwOT

    Gutera akabariro ntabwo bifasha mu gukemura ibyiyumviro by'inyuma gusa, ahubwo bifasha no mu gukemura iby’imbere mu mitima cyangwa mu zindi ngingo z'abakundana cyane. Nta zindi mpamvu zikenewe hagati y'abakundana uretse kuba bakundana cyane bikaba byabahuza bigatuma mu kora ibirenze. Imyumvire yo mu mutwe wa muntu no mu buzima bwe ni uko asabwa kubaho yishimye kandi ibyo bizava kuri we cyangwa uwo bakundana, gusa ntabwo ari ngombwa ko birangirira mu buriri.

    1.      Gutera akabariro ku bashakanye bibafasha gukemura ibibazo byo mu rukundo rwabo.

    Kuba mutakumvikana ku kintu runaka bituruka mu kuba hari ibindi bibazo mufitanye cyangwa mwagiranye. Niba wowe n'uwo mwashakanye mufite ibibzo murasabwa gutera akabariro. Kuganira no kuganira gukemura ibibazo byanyu birakenewe cyane.

    2.      Bikomeza umubano wanyu

    Gutera akabariro biruta ikindi cyose mwakora kuko bituma muba mwe, bituma mu menya neza aho mukwiriye kuba muri. Ibi bikomeza ubwonko bwanyu bigatuma murema ibindi byiyumviro birenze ibyo mwari mufitanye.

    3.      Bibazanira umunezero

    Niba mu rugo rwanyu nta munezero warangwagamo nimumara gutera akabariro bizagenda neza kandi muzamererwa neza cyane, mugire umunezero mwinshi. Gutera akabariro bitunguranye ni ingenzi cyane.

    Iyo abashakanye bari gutera akabariro baba baganira cyane bigatuma uburyo bwabo bwo gukemura ibibazo bwiyongera bukaba bwiza kurushaho.

    Inkomoko: Timeofindia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113059/abashakanye-murasabwa-kujya-mutera-akabariro-cyane-kandi-bitunguranye-dore-impamvu-3-zinge-113059.html

  • Byari agahebuzo! Amafoto 20 yerekana ubukwe… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Edson uzwi nka Edman mu myidagaduro na Mugisha Elizabeth ukoresha akazina ka Liza muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, bakoreye ubukwe mu mujyi wa Kigali aho imihango yose yabereye muri Jali Garden, ubusitani bwiza cyane.

    Ubukwe bw’aba bombi, bwabaye mu buryo bunogeye ijisho bunakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Wari umunsi udasanzwe kuri Edman na Liza Mugisha, uyu mukobwa ubu wamaze kuba umugore, asanzwe atuye mu gihugu cya Canada mu gace ka Montreal muri Quebec. Edman n’umufasha we Liza, bashimye Imana  yabashoboje urugendo rw’urukundo ikabarinda kugeza igihe bagiye imbere y’Imana bakerekana ko urwo bakundana rutazasaza na gato, ahubwo ruzahora rutoshye.

    Liza Mugisha, ni umuhanzikazi ubarizwa muri Edman Entertainment  y’umugabo we. Yagiye akora indirimbo zitandukanye zirimo Ijuru ryawe yakoranye na Deborah, Urukundo , Niwowe n’izindi.

     

    Jule Sentore yaririmbye mu bukwe bwa Edman na Liza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112843/byari-agahebuzo-amafoto-20-yerekana-ubukwe-bwagatangaza-bwumunyamakuru-edman-numuhanzikazi-112843.html

  • Mu Mafoto n’amashusho ihere ijisho bimwe mu b… – #rwanda #RwOT

    Amwe mu mafoto yasohoye yerekanye ibihe byaranze icyo gice cyo gusaba no gukwa, gisobanura umuco nyarwanda n’ubwo ubu bukwe bwabo bwabereye mu gihugu cya Tanzaniya mu murwa mukuru Dar es Salaam.

    Muri aya mafoto hari ayo yifashishije ari kumwe na bamwe mu basore b’inkorokoro bamwambariye, maze yifashisha amagambo agira ati”Twaza mwajyahe”, nyuma yayo yasangije abamukurikira ibihe byiza yagize abinyujije mu mashusho.

    Nyuma y’ayo mashusho hari hatahiwe amafoto y’umukunzi we, maze nta kuzuyaza, ayashyiraho anabwira abamukurikirana ati”Nkaba negukanye umwana”.

    Muri Mutarama, Emmy yaje mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga, kugeza ubwo tariki 12 uko kwezi 2021 yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

    Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko. Nawe nta kuzuyaza, yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

    Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z'urukundo rwabo zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.

    Emmy warushinze, yavuzwe mu nkuru z'urukundo n'abakobwa batandukanye barimo Miss Fiona Rutagengwa Kamikazi wambitswe ikamba rya Miss Inter-Universities. Bakundanye mu 2011 mbere y'uko uyu muhanzi ajya muri Amerika mu 2012.

    Mu 2016, yakundanye n'umukobwa witwa Umuhire Rwagasana Meddy. Urukundo rwa Emmy na Umuhire Rwagasana Meddy rwavuzwe mu mwaka wa 2016 ndetse ruba na rumwe muzavuzwe cyane, kubera imitoma aba bombi bateranaga ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Emmy akanyuzamo akava muri Amerika akaza gusura uyu mukobwa wabaga muri Uganda.

    Emmy n’abasore bamugaragiye

    Uru rukundo ariko rwaje kugenda ruyoyoka, ndetse aba bombi baza gusiba amafoto bari barashyize ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bakundana.

    Mu 2017 Emmy mu kiganiro yatumiwemo ku Ijwi rya Amerika cyerekeye abahanzi, yasobanuye iby'ubuhanzi bwe abajijwe niba hari umukunzi agifite aratsemba ati 'ntawe'.

    Emmy mu muhango wo Gusaba

    Emmy, Joyce n’ababyeyi babo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112842/mu-mafoto-namashusho-ihere-ijisho-bimwe-mu-byaranze-ubukwe-bwumuhanzi-emmy-na-joyce-112842.html

  • Byamurenze! Umugore yatungujwe indege nk’im… – #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga , no mu bitangazamakuru hakomeje gucicikana amafoto y’umugabo w’umuherwe yeretse urukundo umufasha we amuha indege yihariye nyuma y’imyaka 11 babana. Ni ibirori bigaragara ko byateguwe mu buryo buhenze, kuko uyu mugabo yari yanitwaje Tapi itukura umugore we aza gutambukaho.

    Umugore wa Masoud Shojaee, Steph Shojaee nk’akazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga , yerekanye amarangamutima n’uburyo yatunguwe n’umugabo we umukunda byahebuje, akaba yatunguwe no kuba yakorewe ibintu bitangaje n’umugabo we bamaranye imyaka 11 babana.

    Yagize ati:’Mana yanjye koko! Impano idasanzwe nahawe n’umugabo wanjye Masoud Shojaee , ndagukunda cyane , Nyuma yimyaka 11 uracyashoboye kuntangaza!’.

    Shojaee yatunguje umugore we impano y’indege

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112826/byamurenze-umugore-yatungujwe-indege-nkimpano-ya-noheli-amafoto-112826.html

  • Ni gute wamenya niba umukobwa ari kugukoresha mu rukundo #rwanda #RwOT

    Gukoreshwa bitera agahinda cyane, nta muntu n'umwe wakwishimira kubona ari gukoreshwa by'umwihariko iyo bigeze mu rukundo. Abahanga basobanura ko aho gukoreshwa mu rukundo wakoreshwa mu bindi bintu, kubera ko mu rukundo bigusaba gutanga umwanya n'ibirenze umwanya kandi ukazicuza nyuma.

    Binyuze mu biganiro mugirana uzabasha kumenya neza niba koko agukoresha cyangwa niba ari ibya nyabyo koko warakunzwe. Mbere yo kujya kure rero banza usome izi ngingo twaguteguriye.

    1.Genzura ibyiyumviro byawe n'ibyo uteganya kuri we

    Ikintu cya mbere usabwa gukora ngo umenya neza niba uri gukoreshwa, ni ukubanza kugenzura neza ibyiyumviro byawe wowe ubwawe, ukareba niba bijyanye n'urukundo rwa nyarwo koko. Nusanga wowe urimo neza koko ubone umwibazeho bigeye kure urebe niba nawe ari uko. Ese ashaka ubushuti busanzwe gusa? Ese ashaka ko mujya muryamana gusa? Ese aba yifuza ko mutakaza amafaranga menshi buri gihe mu bidafite umumaro? Ese ni byo nawe ushaka?

    2.Ese arakumva cyangwa akuvugiramo?

    Ikindi kimenyetso simusiga kizakwereka ko ari kugukoresha ni uko atazajya akumva mu gihe wowe uri kuvuga, azajya akuvugiramo cyane akubuze umwanya wo kuvuga ibitekerezo byawe. Niba atari kugukoresha rero menya ko atakumva kandi atakwitayeho na gato. Ntabwo yita kuri wowe, yita ku bye gusa kuko ni byo ashaka ko bishyirwa mu bikorwa, ntabwo ashaka ko ugira ibyo umwemeza.

    3.Ese ashishikajwe nawe?

    Menya neza niba akora uko ashoboye ngo amenye amakuru yawe. Menya neza niba agukunda koko. Ese hari ubwo ajya agusiga mu gitaramo mwasohotse? Ese hari ibintu bibahuza yaremye we ubwe?

    4.Menya neza niba atuma ugera ku ntego zawe

    Hari abantu benshi mushobora gukundana ariko ntihagire icyo bakumarira mu buzima. Menya neza niba hari icyo ubona waragezeho cyangwa uzageraho nimumara gushyira urukundo rwanyu ku rundi rwego.

    5.Ese agukundiye amafaranga ufite?

    Menya neza niba akurikiye amafaranga ufite. Iki ni ikimenyetso cy'umuntu uri kugukoresha. Bishobora kurenga amafaranga akaba agukurikiyeho ikindi kintu ufite cyamutera ishema muri rubanda.

    Urukundo ntabwo rugira icyo rushingiraho na kimwe, rero genzura neza uwo muntu umenye neza niba koko agukunda. Ntabwo ari byiza kugenzura mugenzi wawe cyane ariko Abanyarwanda baravuga ngo 'Ibuye ryamenyekanye ntiriba ricyishe isuka'. Ahari ni wo mwanya wawe wo kwigobotora ku ngoyi izakuzirika iteka ryose, mu buzima uzamara aha ku isi.

    Inkomoko: Wikihow

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ni-gute-wamenya-niba-umukobwa-ari-kugukoresha-mu-rukundo

  • Gasabo: Wa mugore washinjwe gufatwa ari guca inyuma umugabo yavuze ukuri kw'ibyabaye #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye ibinyamakuru birimo ISIMBI TV na BTN TV,Akayezu yavuze ko amaze igihe kinini atabanye neza na Mike baherukaga kurushinga bitewe nuko yamuhatiraga gusaba inguzanyo muri Banki agatanga ingwate y'inzu ye n'abana be babiri 2 bashakanye afite.

    Uyu mugore yavuze ko Mike ibyo Mike ari gukora ari ukumuharabika nyuma yo kugirana ubwumvikane buke bushingiye ku mitungo uyu mugabo yashakaga gusahura.

    Akayezu Odette atangaza ko bijya gutangira umugabo yamubeshye ko nta mugore afite batandukanye nyamara bamara kugera mu rugo nyuma y'imihango yo gusaba aza kumenya ko mike yari afite abandi bagore 3 n'abana batandukanye.

    Ati' Njya kubimenya numvise umugore amuhamagara bavugana ibijyanye no kutubahiriza inshingano zo kwita ku bana (gutanga indezo)noneho ndamubaza nti ko wambwiye ko ari amagambo uwo muvuganye byo bimeze bite, ati noneho reka nkubwize ukuri ati mfite umugore wa mbere twabanye mu nzu turananiranwa tubyanye 3, undi natunze mu nzu twabyaranye umwe nawe turananiranwa uwa 3 we ni umukobwa w'I Gikondo nateye inda hanyuma mushakira aho kuba ntitwabana'.

    Akomeza Avuga ko umubano wabo warushijeho kujya habi nyuma yo kwanga ko imitungo y'umuryango Mike yamusanganye imwandikwaho ,ikagurishwa cyangwa igatangwamwo ingwate muri bank nkuko Mike yabyifuzaga.

    Ati 'Yambwiye ko iyo umugore afite imitungo umugabo ntayo afite batubaka ati bibaye ngombwa iyo mitungo yakwandikwa k'umugabo cyangwa ikagurishwa hagashakwa indi bahuriyeho noneho bigacungwa n'umugabo nibwo umugore yubaka'.

    Akayezu yavuze ko we na Mike bashwanye ku cyumweru,biturutse kuri telephone ya smart phone Mike yamusabye ngo ayikoreshe we abe akoresha agatelephone gato ka Mike,arabyanga amucyurira cyane ko ntacyo azigezaho kugeza ubwo ku cyumweru I saa tanu n'igice z'ijoro Mike yakase imodoka y'akazi agasubira inyuma yari ageze munsi y'urugo.

    Odette yavuze ko akunda Mike cyane ndetse ko muri iryo joro yashatse kumugarura undi arabyanga aramubwira ngo “gumana ibyondo byawe.”

    Uyu mugore yavuze ko yamutegereje kugeza mu rukerera rwo kuwa mbere ari nabwo yahamagaye Simeon ngo aze amuganirize ibyamubayeho nawe akihagera saa kumi n'igice ngo nibwo Mike yahise agera mu rugo atangira gushaka kumukubita.

    Akomeza avuga ko yahise asaba Simeon kwirukira mu cyumba kubera ko Mike yamumerera nabi undi yibagirwa kujyana inkweto ze aribwo Mike yatangiye guhamagara abantu ko Akayezu yari ari kumuca inyuma.

    Uyu mugore yavuze ko Mike asanzwe amukubita guhera banakirambagizanya ndetse nawe ngo uwo munsi yagiye kwihisha mu gikoni kugira ngo atamukubitira mu bantu.

    Yavuze ko uyu mugabo yamukubise inda yari atwite ivamo yanga kujya kumurega ngo adafungwa kandi amukunda.

    Uyu mugore yavuze ko atari gusambana na Simeon kuko yari mu mihango ndetse na bamwe mu bahuruye barimo na mudugudu yarabiberetse.

    Yasoje avuga ko nubwo agikunda Mike ariko yifuza ko ibyabo byarangira akagenda cyane ko ngo basezeranye mu idini gusa ndetse ko ntacyo amufasha mu mibereho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/gasabo-wa-mugore-washinjwe-gufatwa-ari-guca-inyuma-umugabo-yavuze-ukuri-kw