Tag: People

  • Kigali:Yubakiwe nk’utishoboye asenyerwa n’icyiswe ‘Inzego zo hejuru ku Karere’ Gitifu ngo bibeshye ku mazina, Harakekwa ruswa #rwanda #RwOT

    Ngo nyuma ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 yaje guhamagarwa n’umuntu amubwira ko yatumwe na Mudugudu bityo hari gahunda yo gufasha umuturage utishoboye kandi akaba afite icyo kibazo ndetse ko Ubuyobozi bw’Umurenge buzaza kureba uwo muturage wubakirwa ndetse amugira inama ko ku wa Gatandatu yashaka abasiza ikibanza ndetse aranabamushakira bamuca ibihumbi 20 Frw.

    Uyu muturage wavugaga ko yatumwe na Mudugudu yaje kubwira Mukandayisenga ko abasiza ikibanza babigeze kure ndetse nawe aza kureba asanga niko bimeze , ngo uyu muturage yamubwiye ko bajyana kwa Mudugudu bakavugana , ngo bagezeyo amwaka Mitiweli ye asanga koko ari mu Cyiciro cya Mbere amubwira ko byoroshye.

    Mukandayisenga yabwiye Ukwezi Tv ko asanzwe akora akazi ko mu rugo ,Mudugudu yamubwiye ko yashaka amafaranga akagura ibikoresho bityo abayobozi bakuru bakazasanga ibikorwa bigeze kure .Ngo Mudugudu yahise amubaza niba ntacyo yamumarira we na Komite undi amubwiye ko ntakintu afite amusubiza ko ari uko batanze raporo ariko ko iyo bitaba ibyo baba bamusimbuje undi.

    Mukandayisenga yabwiye Mudugudu ko batamurenza ayo mahirwe ahubwo ko bamufasha maze iki Cyiciro akagiharira abandi ndetse ko bakwihangana bakamufasha kuko binamutunguye maze undi amubwira ko yagenda akigeragereza amahirwe ati”Ubwo naraje ntangira gushakisha ibikoresho, abafundi bo bari bamwiye ngo barabishaka , ubwo baraza barakora usibye umugabo umwe twari tuziranye ndababwira nti uyu mugabo ni umufundi mumuhe akazi.Abafundi bahakoze ndumva ari abafundi Umunani n’abayede Icyenda”

    Mudugudu yamutegetse kujya kubwira abafundi kugira vuba kuko abayobozi bari bagiye kuza kureba umuturage urimo kubakwirwa ngo mu kanya abona itsinda ry’abantu ririmo Mudugudu na Sedo ndetse n’abakorerabushake maze inzu ye ngo bayihera hasi barayubaka bafatanyije.

    Bagezemo hagati ngo Mudugudu yaje guhamagara Mukandayisenga amushyira ku ruhande amubwira ko yashaka uko yahemba abantu bose bubatse iyo nzu undi amusubiza ko yari azi ko ari ubufasha ariko bizakurangira abahemye.

    Ngo nyuma bamaze gusoza buri wese yagiye, Mukandayisenga yaje guhamagarwa na numero atazi imubaza uburyo yubakwiye nk’utishoboye ndetse ngo yanaje kumwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba bumumenyesha ko ku wa Mbere Akarere kazahagera.

    Ngo nyuma yaje guhamagara Mudugudu amubwira ibya wa muntu wamuhamagaye undi amusubiza ko yarekana n’abantu nkabo.

    Nyuma ngo ku wa Mbere yaje guhamagarwa n’umuturanyi ambuwira ko baje kumusenyera undi yitabaje Mudugudu amusubiza ko nta kundi ngo nyuma yaje kwitabaza wa muntu wamuhuje na Mudugudu nawe amubwira ko atazi ibyo aribyo.

    Mukandayisenga avuga ko yahise yibaza uburyo azishyura amafaranga yari yagujije ngo nyuma Mudugudugu yaje kumubwira ko abamusenyera ari inzego zo hejuru ku Karere undi amubaza uburyo yasenyewe kandi yarabwiwe ko zo nzego zibizi undi amusaba gutuza kuko ari ibintu bisanzwe bibaho.

    Ngo yaje kugera aho yari yubatse yasanze koko inzu yasenywe amabati n’inzugi babitwaye , ngo yabajije Mudugudu undi amusubiza ko yazaza kureba ibikoresho bye ndetse agatanga n’amande undi amusubiza ko atumva uburyo yatanga ayo mande kandi byarakozwe ubuyobozi buhari dore ko inzu ye yari yasakawe n’amabati 18.

    Ngo nyuma yo kugirwa inama n’abantu , yaje guhamagara Mudugudu amubaza aho ari ngo ajye gufata ibikoresho bye undi amusubiza ko bari mu nama biza kurangira undi asubiye mu kazi.

    Ngo mu Mpera z’Icyumweru gishize ku muganda rusange yasubiyeyo yegera Mudugudu undi amusubiza ko ari uko yanze gutanga ruswa ko ari ibintu bibaho cyane.

    Mudugudu yahise ahamagara Gitifu w’Akagari amubaza icyo bakora ku murutage basenyeye undi amusubiza ko yazazana amande y’ibihumbi 20 Frw agafata ibikoresho bye undi amusubiza ko ntayo azabaha dore ko ngo urugi rwo rwagurishijwe.

    Mukandayisenga a vuga ko amajwi afite ya Mudugudu aganira na Gitifu wa Kagari aho umwe yabwiraga ko undi ko bashaka uko bamufasha ku Murenge no ku Karere ntibamenye ibyabaye kuko ngo byaba ibindi.

    Mu kiganiro na Ukwezi Tv , Mukandayisenga avuga ko icyo yifuza ari uko ibyo yatanze byose kuri iyi nzu yabisubizwa bityo n’ikibanza cye kikahaguma.

    Umuturage uvuga ko yubatse kuri iyi nzu nk’umuyede yashimangiye ko koko iyi nzu yubatswe bihagarikiwe na Mudugudu n’unshinzwe Umutekano gusa ngo icyaje kumutungura ni uburyo ubuyobozi bw’Akagari aribwo bwaje kuyisenya ndetse na mutekano ahari mu gihe babwirwaga ko bizwi n’Akarere.

    Urugi rwe rwahembwe abamusenyeye inzu

    Uyu muturage avuga ko ubwo yari mu kabari hari umuntu wamubwiye ko uyu mukobwa nubwo yatanga ruswa iyi nzu ye itazahagarara.Undi wavomaga amazi iyi nzu yubakwa nawe yabwiye Ukwezi Tv ko yaje kubona umugabo bita Nyabingi akuraho amabati afite n’umujinya agerageje kumubaza amwita imbwa.

    Uyu nawe akomeza yibaza uburyo iyi nzu yasenywe kandi byaravugwaga ko ari inzu y’umuganda.Undi nawe wari Umuyede nawe yemeza ko bubaka iyi nzu abayobozi b’Umudugudu bababwiye ko bagomba kugira vuba kuko ari umukecuru barimo kuyubakira kandi agonba kuyiraramo ndetse ko bafataga amafoto y’ibiri gukorwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatunga ,Muhire Jean Luc avuga ko uwagombaga kubakirwa ari uwitwa Uwizera Monique bityo ko babisenye kuko Mukandayisenga Rosine atari we wari wagenewe kubakirwa.

    Akomeza avuga ko niba harabayemo n’iyo ruswa hari inzego zishinzwe kubikurikirana bityo uwakoze icyaha akakiryozwa.

    Nubakiwe n’abayobozi bamfasha nk’utishoboye ariko nabimye ruswa baransenyera||Bangurishirije n’urugi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Yubakiwe-nk-utishoboye-asenyerwa-n-icyiswe-Inzego-zo-hejuru-ku-Karere-Gitifu-ngo-bibeshye-ku-mazina-Harakekwa-ruswa

  • INYOGO YE yakoze ubukwe bw’agatangaza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ubwo uyu mugabo wamamaye nka Inyogoye kuri YouTube, yajyaga gusaba no gukwa umugore we basanzwe bafitanye umwana.

    Iyi mihano yo gusaba no gukwa, yakurikiwe no gusezerana mu idini mu birori byabereye ahantu heza mu buryo budasanzwe.

    Inyogoye n’umugore we ndetse n’abari babaherekeje n’abatashye ubu bukwe, bahise bajya kwiyakira mu birori na byo bitagira uko bisa byabereye ku kiyaga bigaragara ko byateguwe mu buryo budasanzwe kubera uburyo ahabereye ibi birori hari hatatse bigezweho.

    Ibi birori byari binogeye ijisho, byanaririmbyemo umuhanzi Social Mula uri mu bakunzwe mu Rwanda, wabaririmbiye indirimbo zinyuranye zirimo izo asanzwe aririmbira abashyingiranywe.

    Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago wakunze kuganiriza uyu mugabo mu biganiro byatambukaga kuri YouTube Channel, bikaba binavugwa ko ari we wagize uruhare mu gutegura ibi birori, yanyujijemo abaza Inyogoye uburyo yiyumva nyuma yo gukora ibi birori by’igitangaza.

    Inyogoye nubundi wakomezaga gukoresha imvugo ze zisekeje, yavuze ko yatunguwe no kubona umugore we yahindutse yabaye mwiza mu buryo budasanzwe ngo afite imisatsi igera ku mugongo.

    Uyu mugabo wanyujijemo agatera urwenya, yavuze ko ari bo ba mbere bakoze ubukwe mu Karere ka Nyabihu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/INYOGO-YE-yakoze-ubukwe-bw-agatangaza-AMAFOTO

  • Gisagara: Imiryango isaga 8000 yahoze mu bukene yafashijwe kubuvamo iyoboka ibikorwa by'amajyambere – #rwanda #RwOT

    Abahagarariye iyo miryango biganjemo abagore kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe 2022 bamuritse ibikorwa bagezeho mu myaka itanu bamaze bakorera hamwe.

    Mu 2017 ni bwo bafashijwe n'umushinga wa AEE Rwanda kwibumbira mu matsinda 393 bakoreramo ibyo bikorwa.

    Muhawenayo Tharcissia wo mu Murenge wa Mugombwa yavuze ko yari asanzwe ahinga mu kajagari ntibyere neza ariko amaze guhugurwa atangira kubikora mu buryo bwa kijyambere abona umusaruro utubutse.

    Ati 'Batwigishje kuvugurura imikorere yo mu buhinzi umusaruro uriyongera aho nezaga ibilo 50 by'ibishyimbo nsigaye mpakura ibilo 200. Neza imifuka 10 y'ibigori, mpinga amashu nkakuramo amafaranga ibihumbi birenga 100 kuko ishu rimwe ndigurisha amafaranga 300.'

    Nyirarukundo Alphonsine wo mu Murenge wa Ndora yavuze ko mu rugo rwe habaye impinduka zikomoka ku mikorere ye yo mu matsinda.

    Ati 'Ubu mfite inka ebyiri nakuye mu itsinda kuko tuzigama amafaranga 400 buri cyumweru kandi tukagurizanya tugakora ibikorwa biduteza imbere. Izo nka ni zo nkuraho ifumbire yo guhingisha n'amata yo kunywa.'

    Mu bikorwa bakora harimo ubuhinzi bw'urutoki, imyumbati n'imboga ndetse borora amatungo magufi n'amaremare bagakora n'ibikorwa by'ubukorikori.

    Umukozi wa AEE Rwanda, Mbuguje Origène, yavuze ko abo baturage babasanze mu bukene ariko bishimira ko bamaze kubuvamo, hakaba hasigaye gusigasira ibyiza bagezeho no kubikomeza.

    Ati 'Tugenda twibanda kuri babandi bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri bakeneye kuzamuka kuko usanga nta bumenyi bafite mu gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu no kuzigama, hanyuma tukabahugura bagahindura imikorere n'imyumvire. Twishimira ko intego yo kubateza imbere yagezweho kuko birigaragaza, igisigaye ni ugusigasira ibikorwa byabo no kubikomeza.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndora, Nsanzimana Theogène, yabasabye gukomeza gukora cyane birinda gusubira inyuma.

    Yagize ati 'Dukurikije aho bageze turabasaba kudasubira inyuma kuko ibikorwa byabo birimo ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'ubukorikori birashimishije, tunashimira AEE Rwanda aho igejeje ikora.'

    Abagize ayo matsinda bavuze ko nubwo umushinga wabateraga inkunga wasojwe, batazasubira inyuma kuko bamaze kwiyubaka kandi ubumenyi bahawe bakibufite.

    Umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye kubera guhindura uburyo bw’imikorera bagahinga kijyambere

    Imyumbati na yo iri mu bibaha umusaruro uhagije bitewe n’uko bayihinga kijyambere

    Ubuhinzi bw’urutoki buri mu byo bashyizemo imbaraga bituma umusaruro urushaho kuba mwiza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imiryango-isaga-8000-yahoze-mu-bukene-yafashijwe-kubuvamo-iyoboka

  • Abatuye ku Kirwa cya Gahaya batakambiye Abadepite kubera umushoramari ugiye kubakura mu mitungo yabo ku ngurane batemera #rwanda #RwOT

    Ibyo aba baturage babisabye ubwo itsinda ry’abadepite mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda basuraga Gihaya kuri uyu wa mbere.

    Ikibazo cy’iyimurwa ritavugwaho rumwe ry’abatuye Gihaya kimaze imyaka isaga itandatu ni cyo kibanzweho mu byo aba baturage babajije izi ntumwa za rubanda.

    Ubutaka bw’icyo kirwa bungana na hegitati 68 burashakwa n’ikigo cy’ishoramari mu by’amahoteri Kigali View Hotel & Apartments Limited, ariko abahatuye ntibemeranya nacyo ku ngurane bahabwa.

    Ibi ari nabyo bongeye gusubiriramo abadepite, babasaba ko babavuganira iki kibazo kikabonerwa umuti.

    Impungenge z’imibereho yabo nyuma yo kwimurwa, abakihatuye barazishingira ku buzima bavuga ko ari bubi bagenzi babo bimutse mbere babayemo aho bagiye.

    Umusore wavuganye n’Ijwi ry’Amerika avuga ko umuryango wabo ugizwe n’abantu 11 wahawe miliyoni ebyiri n’igice ku mitungo bagiraga aha ku Gihaya irimo n’inzu bari batuyemo, ariko ubuzima bwaranze we arahagaruka.

    Nta gisubizo gikemura by’ako kanya ingorane aba baturage bagaragaza zo kwimurwa mu mitungo yabo bahenzwe izi ntumwa za rubanda zatanze.

    Icyakora depite Balikana Eugene akizeza abanya Gihaya ko bagiye gukora ubuvugizi kuri iki kibazo.

    Ibikorwa byo kwimura abaturage ku kirwa cya Gihaya birareba abasaga 1,400 bibumbiye mu miryango 215.

    Ni muri gahunda y’ishoramari ryo kubaka kuri iki kirwa batuyeho hoteli ijyanye n’igihe, ariko abahatuye bakifuza ko bahabwa ingurane yabashoboza kubona ahandi batura.

    Ibitari ibyo naho abagihari bagasaba ko uwo mushoramari yagumana aho yaguze nabo akabarekera ahabo batuye.

    Ibibazo nk’ibi by’ingurane zitavugwaho rumwe hagati y’abashoramari, inzego za leta n’abaturage, si umwihariko wa Gihaya ya Rusizi, ahubwo kiboneka hafi mu bice byose by’igihugu.

    Depite Eugene Balikana yijeje ubuvugizi abatuye ikirwa cya Gahaya

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abatuye-ku-Kirwa-cya-Gahaya-batakambiye-Abadepite-kubera-umushoramari-ugiye-kubakura-mu-mitungo-yabo-ku-ngurane-batemera

  • Abantu basekejwe n’umugabo wagaragaye yuhagira inkoko n’isabune(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hariho ibintu bidasanzwe bibera muri Nijeriya kandi mugihe utekereza ko wabonye byose ugatungurwa n'udushya abantu bo muri kiriya gihugu bakora, umugabo wo muri Nigeriya yasekeje abantu ubwo yafotorwaga arimo kuhagira inkoko akoresheje amazi n'isabune.

    Mu mashusho yabonywe n'umuturanyi wafashe icyemezo cyo kwandika ibikorwa by'uyu mugabo bidasanzwe yerekana uyu musore wakoreshaga isabune nicyogesho(sponge) yuhagira iri tungo rye rigufi.

     

    Source : https://yegob.rw/abantu-basekejwe-numugabo-wagaragaye-yuhagira-inkoko-nisabunevideo/

  • Name Change Request #rwanda #RwOT

    We inform you that the named IYAKAREMYE Emmanuel, son/daughter of Kazungu James and
    Mukankombe Peace, domiciled at Karubibi village, Cyaruzinge cell, Ndera sector, Gasabo district,
    in the City of Kigali applied for the authorization of the change of name from his current name
    IYAKAREMYE Emmanuel to be called IYAKO EMMANUEL in the National Population Registry.
    The reason for the change of name is that My names are too many or too long

    The post Name Change Request appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/name-change-request/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=name-change-request

  • Rubavu: Barasaba gushyirirwaho ahambukirwa umupaka hemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage b’Imirenge ya Cyanzarwe na Busasamana mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakeneye kwegerezwa ahambukirwa umupaka ubahuza n’igihugu cya Congo hemewe, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-barasaba-gushyirirwaho-ahambukirwa-umupaka-hemewe

  • Abasenyerwaga n'intambi zo muri Cimerwa bagiye kwimurwa – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'imyaka itatu abaturiye uru ruganda bagaragaza impungenge ku buzima bwabo bitewe n'ibibazo birimo umushyitsi uterwa n'intambi zituritswa bikabasenyera inzu, ivumbi riva mu ruganda, amafi yapfuye kubera amazi bayoboreye mu byuzi byabo, urusaku rw'imashini zishya amabuye n'ibindi.

    Mu mpera za Kanama umwaka ushize, ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba bwaganiriye n'abarebwa n'iki kibazo abaturage n'ubuyobozi bw'uruganda. Icyo gihe abaturage basabwe kwihangana amezi abiri hagakorwa inyigo ku bibazo bagaraje n'ingaruka zabyo ku buzima bwabo.

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo hagaragajwe ibyavuye muri iyo nyigo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Guverineri Habitegeko yavuze ko inyigo yakozwe na Eco Excellence Ltd yagaragaje ko umukungugu n'urusaku rw'imashini zo mu ruganda biri ku gipimo kitagira ingaruka ku baturage ariko ko rugomba gutandukanywa n'abaturage.

    Habitegeko akomeza avuga ko imiryango ituye ahaturikirizwa intambi ariyo ifite ikibazo kuko intambi zisenya amazu bityo iyo miryango igiye kwimurwa.

    Ati “Icyihutirwa bariya baturage begereye ahaturikirizwa intambi mu byumweru bibiri, akarere karaba katanze ibisabwa hakurikireho kureba ngo ese ari akarere ari cimerwa bafatanya iki kugira ngo batabare bariya baturage?”

    Iyi nyigo yamaze kwemezwa na REMA igaragaza ko iri vumbi nta ngaruka ryagira ku baturage, gusa uruganda rwasabwe kureba niba rutashyiraho utuyunguruzo turigabanya. Imisozi iri haruguru y'uruganda niyo ijyamo ivumbi ryinshi, hagiye kurebwa uko haterwa ibiti byo kurifata.

    Guverineri Habitegeko ati “Umuti wo gukemura ikibazo ku buryo burambye ni ugutandukanya abaturage n'uruganda; ibi bizaganirwaho mu nama yo ku wa 5 Mata izaba irimo Ikigo cy'igihugu gishinzwe imyubakire.'

    Abaturage ntibanyuzwe

    Ibi bibazo abaturage bo mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Shara Umurenge wa Muganza, bagaragaza ko ibi bibazo bitababangamiye ku rugero rumwe. Abegereye uruganda ni bo ingaruka zigeraho cyane.

    Kugeza uyu munsi ibibazo bagaragaje bigihari ntibirakemurwa, baracyavuga ko urusaku rw'imashini rubabuza gusinzira ndetse ngo ntibashobora no kwitaba telefone ngo bavugane n'umuntu kubera urwo rusaku.

    Nubwo bimeze gutyo ariko bashima uru ruganda ko rubaha akazi, rwabubakiye ivuriro n'amashuri gusa basaba ko bakwimurwa bakajya kure yarwo ku mpamvu z'umutekano w'ubuzima bwabo.

    Muri 2020, Minisitiri Mujawamariya Jeanne d'Arc yandikiye uru ruganda avuga ko ibibazo abaturage bamugaragarije mu ibaruwa bamwandikiye bifite ishingiro asaba uruganda gushyiraho gahunda yo kubikemura.

    Aba baturage basanga gahunda yo kubakemurira ikibazo iri kugenda gahoro bakavuga bateganya kugeza ibibazo byabo ku zindi nzego.

    Inyigo yakozwe na Eco excellence Ltd yagaragaje ko ivumbi n’urusaku biva mu ruganda rwa Cimerwa Plc nta ngaruka byagira ku buzima bw’abaturage

    Guverineri Habitegeko avuga ko umuti urambye w’ibibazo byagaragajwe n’abaturiye Cimerwa ari ukubimura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenyerwaga-n-intambi-zo-muri-cimerwa-bagiye-kwimurwa

  • Ibirori byatashye!!! Nyuma y'imyaka 20 bakundana bakoze ubukwe bw'igitangaza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Gasore Albert wamenyekanye nka Mc Hero yakoze ubukwe bw'igitangaza n'umukunzi we wo mu bwana Tuyisingize Ruth bari bamaze imyaka isaga 20 bakundana.

    Nubwo benshi bemeza ko urukundo rw'igihe kirekire rurangira abakundana baciye ukubiri,aba bombi babashije kumara imyaka 20 bakundana nkuko babyemereye UMURYANGO.

    MC Hero yavuze ko yatangiye gukundana na Ruth bakiri abana bato, bakurira mu mujyo w'urukundo kugeza ubwo bakoraga ubukwe kuri iki cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2022 bubera mu karere ka Muhanga.

    Mu kiganiro yahaye UMURYANGO mu minsi ishize,MC Hero yavuze ko bashimira Imana ko yabafashije mu rukundo rwabo rurambye cyane.

    Yagize ati “N 'urugendo nyarwo dushimira Imana ko yatugejejeho.”

    Yavuze ko byagiye bigorana ko bakomeza gukundana kubera impamvu zinyuranye z'ubuzima ariko agashimangira ko urukundo nyarwo ntaho rujya nubwo biba bigoranye.

    Yagize ati “Urukundo rwacu habayeho kwizerana, nagiye nkorera ahantu hatandukanye ariko umukunzi wanjye kuko yabaga i Muhanga byadusabaga kwizerana, tukavugana buri munsi tukirinda amagambo kuko twari dufite aho twifuza kugeza urukundo rwacu. Gusa ikiruta byose nuko twizeye Imana kandi nayo ntiyigeze idukoza isoni.”

    Akomeza avuga ko yakundiye Tuyisingize Ruth kuba ari umukobwa ukunda Imana kandi witonda.

    Ati “Tuyisingize Ruth ni umukobwa ukunda Imana, wakuze ajya gusenga akiri umwana abikuriramo [kandi] agira Umutima mwiza, aranyizera kdi byongeyeho ni na mwiza.”

    Ku cyumweru taliki ya 13 Werurwe 2022,nibwo iyi couple izwi nka GARU nibwo yasezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu nzu mberabyombi y'akarere ka Muhanga mu gihe basezeranye imbere y'Imana mu rusengero rw'Abadivantiste b'umunsi wa 7 kuri iki cyumweru.

    Mc Hero washinze amaradio atandukanye ya gare, yamenyekanye cyane mu kuyobora ibitaramo cyane cyane mu ntara y'amajyepfo n'iburasirazuba.














    MC Hero yasabye anakwa umukunzi we Ruth wamukunze nta buryarya






    MC Hero ubu n'umugabo wa Ruth imbere y'Imana n'abantu nyuma y'imyaka 20 bakundana


    MC Rwamashyo yasusurukije abitabiriye ubukwe bwa Couple GARU karahava




    Umuhanzi Yvanny Mpano yanyuze benshi mu bukwe bwa GARU

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ibirori-byatashye-nyuma-y-imyaka-20-bakundana-bakoze-ubukwe-bw-igitangaza

  • Umukecuru yakubitiwe mu ruhame nyuma yo kumufata asambana n’umusore w’imyaka 18 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 59 y'amavuko yakubitiwe mu ruhame inkoni 10 nyuma yo gufatwa asambana n'umusore w'imyaka 18.

    Ibi byabereye mu gihugu cya Uganda, mu Karere ka Bushenya, aho umugore witwa Kadesi Katsigeire w'imyaka 59 y'amavuko yafatwaga asambana n'uyu musore ukiri muto.

    Uyu mugore yafashwe kuwa 15 Werurwe 2022, maze abaturage batari bacye bo mu gace atuyemo bafata icyemezo cyo kumuha igihano mu ruhame.

    Bivugwa ko uyu mugore yafashwe n'abagore b'abaturanyi be bamusanze mu nzu ye ari kumwe n'uyu musore witwa Godfrey Musyotoore w'imyaka 18 y'amavuko bombi bambaye ubusa, kandi bamaze no gusambana.

    Uyu mugore ndetse n'uyu musore bahise basaba imbabazi aba bagore ariko biba iby'ubusa ntibabumva.

    Aba bombi bahise bajyanwa mu ruhame aho abaturage batari bacye bo muri aka gace bari bateraniye mu rwego rwo kubahana.

    Umuyobozi w'aka gace aba bombi yahise abaha ibihano aho uwo musore yahawe gukubitwa inkoni enye anamwihanangiriza kutongera kwegera abagore bakuze.Mu gihe uyu mugore we yahawe amahitamo yo guhitamo gukora imirimo isimbura igihano cyangwa se agakubitwa inkoni 10. Atazuyaje Kadesi yahisemo gukubitwa izi nkoni.

    Uyu muyobozi nyuma yo guha uyu mugore iki gihano yagize ati: 'Katsigeire yahisemo ko tumukubita inkoni maze natwe dufata icyemezo cyo kumukubita inkoni 10 mu rwego rwo kuburira abandi bagore bakuze.'

    Umwe mu bayobozi bo muri aka karere ka Bushenyi ibi byabereyemo yavuze ko ibyo aba baturage bakoze bitemewe n'amategeko ndetse ko bahannye aba bombi bakurukije amarangamutima yabo.

    Source : https://yegob.rw/umukecuru-yakubitiwe-mu-ruhame-nyuma-yo-kumufata-asambana-numusore-wimyaka-18/