Tag: People

  • Yverry yatangaje amatariki yubukwe bwe na Va… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo Yverry uzwi mu ndirimbo 'Amabanga' yatangiye gutumira inshuti n'abavandimwe kuzamushyigikira we n'umukunzi we ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo, mu bukwe buzaba ku wa 12 Kamena 2022.

    Urupapuro rw'ubutumire 'invitation' rugaragaza ko ubukwe bw'aba bombi buzabera kuri Sport View Hotel, aho saa tatu za mu gitondo ari ugusaba no gukwa, saa saba z'amanywa gusezerana imbere y'Imana nyuma y'iyo mihango abatumiwe bazakirirwa kuri iriya hotel.

    Yverry atangaje amatariki y'ubukwe bwe, nyuma y'uko ku wa 5 Gicurasi 2022 we n'umukunzi we basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura.

    Nyuma aba bombi bakiriye kuri M Hotel ababaherekeje n'abandi barimo ibyamamare, banatangiza ku mugaragaro umushinga w'ubukwe bwabo.

    Bari kumwe n'abo mu miryango y'abo, abahanzi barimo Olivis wo mu itsinda Active, umuhanzi Mento, umuhanzi Danny Nanone wamamaye mu myaka ya 2010, umunyamakuru Kwizigira Jean Claude wa RBA n'abandi batandukanye.

    Yverry ni umwe mu banyeshuri bari ku isoko ry'umuziki, batanzwe n'ishuri rya muzika rya Nyundo. Indirimbo ze zamuhesheje umugati mu bukwe yagiye aririmbamo, ahanini bitewe n'amagambo y'urukundo azigize.

    Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo 'Nk'uko njya mbirota', 'Uragiye', 'Uzambabarire' n'izindi. Ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite! Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye, kandi yanakoranye indirimbo n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.


    Yverry n'umukunzi we Vanessa batangaje ko ku wa 12 Kamena 2022 bazakora ubukwe 

    Yverry na Vanessa baherutse gusezerana imbere y'amategeko 

    Mu bihe bitandukanye, Yverry yahamije urwo yakunze Vanessa 

    Vanessa agiye kurushinga na Yverry bamaze igihe mu munyenga w'urukundo

    REBA HANO INCAMAKE YO GUSEZERANA KWA YVERRY N'UMUKUNZI WE N'UKO BAKIRIYE ABABAHEREKEJE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116986/yverry-yatangaje-amatariki-yubukwe-bwe-na-vanessa-116986.html

  • Bahavu yasazwe n'amarangamutima ashimira Umugabo we n'umwana bamugize umubyeyi #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri sinema ntahwema gusangiza abamukurikira umugisha yagiriwe wo kuba uyu munsi Imana yaramuhaye umuryango kandi yishimira.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije amashusho y'umugabo we ari kumwe n'umwana akurikizaho amagambo abashimira ashimangira urwo abakunda nk'abantu batumye yitwa umubyeyi.

    Yagize ati”Warakoze cyane Mugabo wange nawe Mukobwa wange mwatumye nitwa Umubyeyi n'Umugisha uhebuje nagabiwe Ndabakunda cyane.

    Aba bombi bashyingiranwe mu ntangiro z'ukwezi kwa gatatu 2021 basezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa Zion Temple ruherereye kicukiro mu Gatenga aho basezeranyijwe na Pastor Ndungutse.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahavu-yasazwe-n-amarangamutima-ashimmira-umugabo-we-n-umwana-bamugize-umubyeyi

  • Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo bagejejweho inzu bubakiwe na Polisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu ebyiri imiryango ibiri itishoboye ituye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Abaturage-bo-ku-kirwa-cya-Nkombo-bagejejweho-inzu-bubakiwe-na-Polisi

  • Yabahishe mu cyobo no mu muvure: Uko Mutsindashyaka yarokoye Abatutsi 37 i Kigali – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ufite abana icyenda yahoze ari umusirikare mu ngabo za Habyarimana, aza kuba umupolisi no muri Leta y'abatabazi.

    Yarokoye Abatutsi akoresheje amayeri yo kubahisha mu muvure, abandi akabashyira mu cyobo cya metero ebyiri yari yaracukuye iwe.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mutsindashyaka yavuze ko jenoside yabaye afite imyaka 29 y'amavuko, amaze imyaka 12 mu gisirikare kuko yacyinjiyemo mu 1982.

    Yahisemo kwitandukanya n'ubwicanyi bwakorwaga, ahitamo gukiza abatutsi bahigwaga kubera ko yabonaga ibyo bakorerwaga ari ndengakamere.

    Yagize ati “Muri Jenoside nakoresheje uko nshoboye ntandukana n'ibikorwa bya Leta ya Habyarimana kubera ko nabonaga barakoraga ibibi, nk'umuntu wasomye ijambo ry'Imana kuko Bibiliya ivuga ko iyo umunyamacyenga ubonye ikibi kije acyihunza.'

    Mutsindashyaka yongeyeho ko ari muri ubwo buryo yabonye ibibi birimo kuza abona atafatanya n'abicanyi afata iya mbere mu kurokora bamwe mu batutsi bahigwaga.

    Ati “Naje gufata icyemezo cyo guhisha abantu nabonaga barimo bahigwa n'uwo ndi bubone wese ahunga nkamuhungisha, nubwo ntabashije guhungisha abantu bose kubera ko nta bushobozi nari mbifitiye. Gusa abo nabashije kubona nabashije kubarokora mbakura mu maboko y'abicanyi.”

    Avuga ko hari Abatutsi yajyaga kwakira ibyangombwa by'uko ari abahutu kugira ngo batabica, cyane ko ba konseye bo muri icyo gihe bamutinyiraga akazi yakoraga.

    Mutsindashyaka yongeyeho ko Abatutsi yahishaga yabahishaga mu buryo bubiri kuko hari abo ku manywa yashyiraga mu mwobo yari yaracukuye iwe akabakuramo nijoro akabajyana mu nzu. Hari n'abandi yahishaga mu muvure yawubitse.

    Yashimangiye ko abatutsi yahishe nta n'umwe wagize ikibazo ahubwo ari we waje kubigira nyuma kuko abasirikare ba Habyarimana n'interahamwe bashatse kumwica nyuma yo kumenya ko hari abatutsi yahishe iwe.

    Ati “Ntawagize ikibazo ahubwo ni njye abasirikare bari bagiye kwica, noneho k'ubw'amahirwe Inkotanyi zihita zifata igihugu.”

    Mutsindashyaka avuga ko nyuma y'uko Inkotanyi zifatiye igihugu, yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko atari azi politiki yazo, ariko zimenye amakuru ye n'ibyo yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, zimutumizaho aragaruka.

    Abo yarokoye bamufata nk'udasanzwe

    Rurangwa Jean Damascène ni umwe mu bo Mutsindashyaka yarokoye muri Jenoside yakorewe abatutsi i Butamwa. Yemeza ko yakoze ibikorwa bidasanzwe ndetse ni we akesha kuba akiriho.

    Ati “Ndi umwe mu bo yakijije ubwo nari mvuye mu mwobo bari banshyizemo arampungisha, ankura aho aranjyana njya kuba iwabo mu rugo kuko na Se yari umuntu mwiza. Yari yarampishe munsi y'umuvure ushaje, akajya awubura nkawujyamo.”

    Yongeyeho ko uyu mugabo yari afite umutima udasanzwe bitewe n'abantu benshi yakijije muri icyo gihe, mu gihe yakoreraga Leta y'abicanyi.

    Yahawe inka nk'umurinzi w'igihango

    Mutsindashyaka Martin afatwa nk'intangarugero kuko yanahawe inka n'Akarere ka Nyarugenge nk'umurinzi w'igihango, bitewe n'uburyo yarokoye Abatutsi muri Jenoside mu 1994.

    Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by'umwihariko abajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo, mu Murenge wa Kigali, Mutsindashyaka yabwiye IGIHE ko ashimira Leta bitewe n'uburyo yamuhaye inka.

    Gusa ashimangira ko zaje kwibwa muri iki gihe cyo Kwibuka n'abantu bataramenyeka.

    Yagize ati “Bari barampaye inka, akarere kampaye imwe indi nyihabwa n'umuturage narokoye, ariko muri uku kwezi zibwe n'abantu bataramenyekana.”

    Mutsindashyaka yababajwe n'uko inka ze zibwe kuko zari zigeze igihe zimuha amata. Agashimangira ko ababikoze bari mu bapfobya Jenoside bababazwa n'ibyo yakoze kuko hari abajya bamucyurira bakamubwira ko ari murumuna wa Perezida Kagame, ntacyo yaba muri iki gihugu.

    Muri uyu muhango wo Kwibuka abantu basaga 70 bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo, Visi Perezida w'Inteko Inshinga Amategeko, Edda Mukabagwiza, yavuze ko iyo abantu bose baza kuba nka Mutsindashyaka Martin, abatutsi barenga miliyoni bapfuye batari kwicwa.

    Mutsindashyaka Martin wari umusirikare muri FAR yabashije kurokora abatutsi 37 muri Jenoside

    Mutsindashyaka wo mu Murenge wa Kigali ashimirwa umutima mwiza wo kurokora Abatutsi muri Jenoside yagize

    Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko abajugunywe muri Nyabarongo

    Depite Edda Mukabagwiza yashimiye Mutsindashyaka, avuga ko abafite umutima nk’uwe iyo baba benshi abarenga miliyoni batari bwicwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yabahishe-mu-cyobo-no-mu-muvure-uko-mutsindashyaka-yarokoye-abatutsi-37-i

  • Kigali :Baratabariza Umukecuru w’Imyaka 90 wishyuzwa umusoro y’ubukode bw’ubutaka ungana na 4.300.000 Frw #rwanda #RwOT

    Kankundiye Gatarina ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka mirongo icyenda y’amavuko , atuye mu kagali ka Karama mu mudugudu wa Nyabyunyu mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

    Ku va ahazwi nko kuri Radar ugera iwe bigufata hagati y’iminota mirongo itatu na mirongo ine uciye mu muhanda w’igitaka.

    Aha niho uyu mukecuru usabwa kwishyura imisoro ya miliyoni 4 zirenga atuye

    Iyo umubajije imyaka afite biragoye kuko ntazi n’agace tuyemo ,ijambo avuga gusa ni uko afite uburwayi akeneye ko bamuvuza .

    Afite imbaraga nke bigaragara ndetse no kugira ngo abe yasohoka mu nzu biragoye nta muntu aba ashaka guhura nawe.

    Agace atuyemo gakikijwe n’imirima n’ishyamba inzu atuyemo ifite ibyumba bibiri na salon irimo udutebe tubiri dushaje cyane.

    Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’umusoro w’ubukode bw’ubutaka , buri mwaka yandikirwa umusoro aho kuri ubu , agejejemo agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi Magana atatu z’amafaranga y’U Rwanda

    Abana n’abaturanyi bavuga ko atabasha kuyishyura kuko n’imirima imukikije si iye.

    Umukobwa we mukuru baturanye witwa Mujawamariya Velediana niwe umufasha mu mibereho ya buri munsi gusa akagaragaza ko nta bushobozi afite no kubona ibiryo byo kumuzanira bigoye kuko hashize igihe adahabwa inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru.

    Aganira n’umunyamakuru wa Flash mu buhamya bwe avuga uburyo nyina umubyara amaze imyaka itanu yishyuzwa aya mafaranga y’ubukode bw’ubutaka kandi ko nta bushobozi afite ko kugira ngo yishyure byasaba ko agurisha aho atuye hakaba impungenge ko yabura aho aba.

    Yagize ati”Ikibazo afite ni icy’imisoro kuko ni myinshi twagiye kureba ikibazo cy’imisoro uko ingana dusanga irenga miliyoni enye ubwo rero gahunda yo gusora ni ikibazo byasaba ko hagurishwa aho atuye kandi ntiyabona aho yaba,turasaba ko yakurirwaho imisoro”

    Uyu mukobwa wa Kankundiye arasaba ko umubyeyi we yarenganurwa iyo misoro igakurwaho bitewe n’ubushobozi buke afite ni nabyo abaturanyi be bifuza.

    Umuturanyi we yagize ati”Ikibazo afite ni ikibazo cy’imisoro kandi kiragoye cyane,bibaye ngpombwa ko aho afite hagurishwa ntabwo yabona aho aba bakwiye kumufasha pe,kuko arashaje

    Mukeshimana Nadine nawe utuye mu mudugudu wa Nyabyunyu mu kagali ka Karama Yagize ati”Ubuyobozi bwakamugabanyirije imisoro kuko ayo bamwatse ni menshi ntabwo yaybona ,ubuyobozi nibumufashe rwose,kuko n’imirima imukikije si iye ku buryo yayigurisha akishyura imisor kandi arashaje cyane kuko na ho atuye atahibuka.”

    Ubutaka butatangiwe umusoro kuva muri 2014

    Iki kibazo ni gishya mu buyobozi bw’umurenge wa Kanombe.

    Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe bwana Nkurunziza Idrissa avuga ko ari bwo akimenya iby’ iki kibazo ariko bagiye kugikurikirana kigashakirwa umuti urambye.

    Yagize ati’Twabanza kumenya ikibazo kuko nta cyangezeho bazaze ku murenge batwereke impapuro tubashe gukurikirana iki kibazo babanje kuza ku murenge tukareba uko kimeze.”

    Abaturanyi ba Kankundiye bavuga ko iki kibazo cyagejejwe mu buyobozi ku va ku rwego rw’akagali kugeza ku rwego rw’akarere gusa nta gisubizo kirambye bahawe nubwo bagaragaje ibimenyetso byose bifatika ,akaba yarahawe itariki ntarengwa yo kwishyura uyu musoro bitarenze mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2022,nubwo uyu mukecuru we aba atazi iyo bigana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Baratabariza-Umukecuru-w-Imyaka-90-wishyuzwa-umusoro-y-ubukode-bw-ubutaka-ungana-na-4-300-000-Frw

  • Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakozi b’ikigo Hot Point gicuruza ibikoresho bya electronic bigezweho, basuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/basuye-urwibutso-rwa-kigali-biyemeza-kurwanya-jenoside-mu-buryo-bwose

  • IFOTO Y’UMUNSI: Umutoza wa Rayon Sports akubura mu rwambariro #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Ferreira Faria yagaragaye arimo atunganya mu rwambariro bakoresheje ku mukino wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro batsinzemo Bugesera FC.

    Uyu mukino wabaye ku mugoroba w’uyu munsi ku wa Kabiri warangiye Rayon Sports itsinze 1-0.

    Bimenyerewe ko akenshi abakora amasuku muri Stade ari bo batunganya urwambariro abakinnyi baba bakoresheje iyo basohotse batashye.

    Kuri Rayon Sports nyuma y’uyu mukino Urwambariro rwarimo rutunganywa na Ferreira Faria, arimo akubura yegeranya ibintu by’imyanda byose abakinnyi batayemo.

    Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge Paixão yavuze ko ari wo muco wabo, buri gihe ari bo bitunganyiriza Urwambariro bakoresheje.

    Ati “buri gihe nitwe twikorera mu rwambariro rwacu, impamvu ni uko ari twe tuba twahakoreye tuhafata nk’iwacu. Mu biro byacu. Hari igihe ubwira umukinnyi ko agomba kuhatunganya kandi akabikora.”

    Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Ferreira Faria arimo akubura mu rwambariro

    Ngo buri gihe nibo bikorera mu rwambariro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ifoto-y-umunsi-umutoza-wa-rayon-sports-akubura-mu-rwambariro

  • Oprah wari umugore wa Nyakwigendera Katauti agiye gukora ubukwe ubugira kane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irene Uwoya wamamaye nka Oprah wabanabaye umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Katauti yatangaje ko agiye kongera gukora ubundi bukwe buzaba ari ubwa kane akoze.

    Uyu mugore uzwi mu ruhando rwa cinema muri Tanzania, yifashije urukuta rwe rwa Instagram yavuze ko atari we uzabona ubukwe bwe bubaye. Amakuru ahamya ko Oprah ari kwitegura kurongorwa ku nshuro ya kane nk'uko nawe ubwe yabyitangairje mu butumwa yanyujije kuri Instagram.

    Uyu mugore yasangije abamukurikira amafoto ubona ko ari mu birori maze ayaherekeresha amagambo agira ati 'N'amatsiko sinkishoboye gutegereza ubukwe bwanjye'.

    Uyu Oprah wabyaranye umwana w'umuhungu na Katauti bakoze ubukwe muri 2009.Muri 2017 Dogo Janja na Oprah nanone bakoze ubukwe ariko nabo ntibarambanye.Nyuma ya Dogo Janja, Oprah yakoze ubukwe mu bwihisho n'umuzungu.Ubu rero akaba agiye kongera gukora ubukwe ku nshuro ya kane.

    Source : https://yegob.rw/oprah-wari-umugore-wa-nyakwigendera-katauti-agiye-gukora-ubukwe-ubugira-kane/

  • Yakubitiwe inkoni nyinshi ku rusengero azira gusambanya umugore wa pasiteri #rwanda #RwOT

    Amashusho y'umugabo wakubitiwe ku rusengero azira gufatwa asambanya umugore wa pasiteri, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atuma benshi bagwa mu kantu

    Itorero yakubitiweho ryiswe Itorero rya Gikristo rya Kung Fu.

    Bamwe batunguwe cyane nuko ibikorwa by'idini byakomeje nyamara umwe mu bayoboke baryo ari gukubitwa bikabije.

    Icyagaragaye nuko urwo rugomo rwatangiriye mu rusengero hanyuma rujyanwa hanze kugira ngo uyu mugabo akubitwe biruseho.

    Nubwo bamwe mu basengera muri urwo rusengero bagerageje guhagarika imirwano, abagabo batatu bari bamaramaje gukubita uwo mugabo.

    Nubwo iyi videwo yageze ahantu henshi,ntabwo havuzwe igihugu n'amazina uwakubiswe akomokamo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yakubitiwe-inkoni-nyinshi-ku-rusengero-azira-gusambanya-umugore-wa-pasiteri