Tag: People

  • Ifoto ya Israel Mbonyi akiri muto yavuzweho na benshi mu gutera urwenya(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Gicurasi 2022 Israel Mbonyi arizihiza umunsi w'isabukuru ye y'Amavuko ashima Imana aho igejeje ikora k'ubuzima bwe.

    Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yamenyesheje abakunzi be ko kuwa 20 Gicurasi aribwo yabonye izuba yifashishije ifote ye yo mu bwana ari ku igare.

    Mu butumwa buvanze no gusetsa Israel Mbonyi yagize ati”Barambwiye ngo uyu munsi 20/05 nibwo navutse”.

    Ibi byatumye abakunzi be bamwifuriza umunsi mwiza w'amavuko bamwifuriza ibyiza byinshi bituruka ku Imana ndetse banamwereka ko ari umugisha muri rubanda kubw'imirimo akora cyane iy'ivugabutumwa irokora benshi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/ifoto-ya-islael-mbonyi-akiri-muto-yavuzweho-na-benshi-mu-gutera-urwenya-amafoto

  • Bugesera: Umuturage yakoze umuhanda wa kaburimbo abera ugero abandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuturage wo mu mudugudu wa Rugarama II mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, arangije gukora umuhanda wa kaburimbo ureshya na metero 500 (1/2 cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-umuturage-yakoze-umuhanda-wa-kaburimbo-abera-ugero-abandi

  • Umunyamakuru Byansi Baker Samuel yasezeranye… – #rwanda #RwOT

    Byansi Baker ni izina rikomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda mu by’umwihariko mu nkuru zicukumbuye. Akora kuri Royal Fm mu kiganiro Face of Nation kibanda ku makuru acukumbuye nk’umwihariko w’uyu munyamakuru ari na byo yaminujemo muri Kaminuza. Ubu, yateye intambwe ikomeye mu buzima bwe yo kuva mu buseribateri aho yamaze kwemererwa n’amategeko ya Leta y’u Rwanda kubana na Jocelyne nk’umugabo n’umugore.

    Ejo kuwa Kane tariki 19/05/2022 ahagana saa munani z’amanywa ni bwo Baker Byansi n’umukunzi we Jocelyne Uwase basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Karere ka Bugesera uyoborwa na Meya w’aka Karere Bwana Mutabazi Richard. Tariki 18/06/2022 ni bwo aba bombi bazakora indi mihango y’ubukwe bwabo, ubundi bibanire iteka nk’uko babyiyemeje.

    Byansi Baker yemeye kuba umugabo wa Jocelyne

    Tariki 12 Gashyantare 2022 ni bwo Byansi Baker yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Jocelyne mu birori bibereye ijisho byabereye mu Mujyi wa Kigali mu Ubumwe Grande Hotel. Ibi birori byitabiriwe n’inshuti zabo za hafi zirimo n’ab’amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Mike Karangwa na Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports. Byansi Baker yambitse impeta umukunzi we nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana.

    Imyiteguro y’ubukwe bwa Byansi Baker yatumye afata akaruhuko mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’uko bisanzwe. Byansi ukoresha cyane Twitter akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 30, yabwiye InyaRwanda.com ko igihe kinini imbuga nkoranyambaga zitwara abantu umwanya munini kandi haba hari n’izindi nshingano zibareba. Ati “Nashatse kuruhuka kugira ngo mbitegure neza (ubukwe). Social media, sometimes idutwara umwanya munini kandi hari n’ibindi bitureba nk'inshingano”.

    Ni umunsi w’ibyishimo utazibagirana mu buzima bwabo

    INDI NKURU: Twaganiriye n'umunyamakuru Byansi Baker watangaje mu mezi abiri ashize ko afite 'Untold Story' yijimye ku irushanwa rya Miss Rwanda

    Tariki 17/02/ 2022 ni bwo Byansi Baker yatangaje ko afite inkuru ‘yijimwe’ itarigeze ivugwa ku irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda). Yavuze ko igihugu n'Isi bikwiye kumenya iyo nkuru, yongeraho ko abantu benshi batazayizera. Uyu munyamakuru yasabye abakobwa bitabiriye 'Boot Camp' muri Miss Rwanda gutinyuka bakavuga ukuri babonye/bazi. Byansi aherutse kubwira InyaRwanda ko mu 2023 yari kuzafata umukobwa akamujyana muri Miss Rwanda nk’Intasi ye.

    Nyuma y’amezi abiri atangaje icyo yise ‘Untold Story’, ni bwo ‘Prince Kid’ wateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho icyaha cyo gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abakobwa bitabiriye iri rushanwa. Kuri ubu Prince Kid afungiye i Mageragere nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha bibiri akurikiranyweho ari byo ‘Gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina’.

    INDI NKURU WASOMA: Umunyamakuru Baker Samuel agiye kurushinga na Jocelyne yambitse impeta mu birori byitabiriwe n'abarimo Sadate na Mike Karangwa-AMAFOTO

    Jocelyne yemeye kuba umugore wa Byansi Baker

    Meya wa Bugesera, Richard Mutabazi ni we wasezeranije Byansi Baker na Jocelyne

    Umuhango wo gusezerana kwa Byansi Baker na Jocelyne wabereye mu Karere ka Bugesera

    Byansi Baker ubwo yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we Jocelyne

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Jocelyne ku munsi yambikiweho impeta

    Izina Byansi Baker ryarushijeho kumenyekana kubera iyi ‘Untold story’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117333/umunyamakuru-byansi-baker-samuel-yasezeranye-imbere-yamategeko-na-jocelyne-uwase-mu-muhang-117333.html

  • Umusore yaciye ibintu nyuma yo kwambika impeta umukobwa uri mu kiriyo cya Se – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo muri Afurika y'Epfo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasabiraga umukunzi we kumubera umugore, ari mu kiriyo cya se witabye Imana.

    Ubusanzwe umusore atera ivi akambika umukobwa impeta mu gihe cyibyishimo aho aba yifuza ko bazabana nk'umugabo n'umugore.Gusa siko byagenze kuri uyu musore kuko yafatiranye umukunzi we ari mu kababaro ko gupfusha umubyeyi we maze amwambika impeta.

     

    Would you say Yes?? pic.twitter.com/4KtolVDfuV

    — Mrs Mpho Phol💕 (@MrsPee3) May 3, 2022

    Source : https://yegob.rw/umusore-yaciye-ibintu-nyuma-yo-kwambika-impeta-umukobwa-uri-mu-kiriyo-cya-se/

  • “Gutitiriza usaba igitsina niba ari icyaha nta mugabo uzasigara”-Karegeya #rwanda #RwOT

    Impamvu ngo n'ukubera ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku gusaba cyangwa kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Icyemezo cy'urukiko kuri uyu musore kibajijweho na benshi cyane igitsina gabo ,byatumye benshi basubiza amaso inyuma bibuka ko ari umuco ubaranga gutera intambwe ya mbere usaba cyangwa winginga umukobwa werekejeho amarangamutima yawe.

    Ubusanzwe umugore afite imiterere imutegeka kurinda ko amarangamutima ye yajya ku karubanda(ahabona) mu gihe yaba yifuje uwo badahuje igitsina cyangwa amushakaho umubano runaka wihariye.

    Ibi bitandukanye kure n'imiterere y'abagabo, aho bo bibasaba kureba ikimero n'ubwiza by'inyuma gusa bikabakururira kwifuza uwo bareba yewe bagatera n'intambwe ya yo mbere gutangaza amarangamutima yabo, akemerwa cyangwa akangwa bitewe n'uko uwo basaba yabyakiriye.

    Uku bimeze rero ngo ntibyakabaye icyaha gifungirwa kuko n'abakobwa ubwabo barabizi ko umugabo wabifuje afite uburenganzira bwo kubasaba cyane kuko bo atari umuco wabo.

    Mu mboni y'umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste,avuga ko niba umugabo azajya afungirwa ko yasabye umukobwa ishimishamubiri nk'uko bivugwa, buri mugabo wese ufite umubiri ukora neza azisanga muri gereza.

    Yagize ati 'Umukobwa yaremwe mu buryo arangaza umuhugu ,nawe akaba yamubenguka akabimubwira,gusa ku mukobwa birahabanye kuko we bimushiramo mu gihe yaba yakunze umuhungu.Rero simbona ikibazo mu kuba umuhungu yasaba umukobwa kwishimisha cyane ko ari naho hava kubana.'

    Karegeya akomeza avuga ko niba umuhungu agiye kuzajya afungirwa ko yaterese umukobwa, ubwo n'abagabo bazafungwa kuko nabo nibo bafata iya mbere baka abagore ibyishimo ku mubiri.

    Ibi bihabanye n'umuco wo kugira umuranga, kuko umugani w'ikinyarwanda ubushimangira neza.

    Karegeya yemera ko ubutabera bugomba gushishoza kuri iki kintu, kuko kuba wabona umukobwa ukamukunda ukamusaba ishimishamubiri bishoboka cyane kuko we aba afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa agahakana.

    Mu gihe byakomeza bitya, umusore wateye intambwe yo gutereta umukobwa akabifungirwa, bizasaba ko abakobwa aribo bazava ku izima bakajya batera intambwe yo kurambagiza (gutereta ) abahungu cyangwa igitsina gabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/gutitiriza-usaba-igitsina-niba-ari-icyaha-nta-mugabo-uzasigara-karegeya

  • Musanze: Barasaba gufungurirwa amavomo amaze hafi umwaka adakora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo muri tumwe mu tugari tugize Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ngo bagiye kumara hafi umwaka bakora ingendo zivunanye, bava cyangwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-barasaba-gufungurirwa-amavomo-amaze-hafi-umwaka-adakora

  • Hata umukunzi wawe ibi bibazo niba ushaka ko akwerurira ko yaguciye inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukundo hari igihe abakundana bacana inyuma ndetse bikagorana ko umwe yatinyuka kwemerera mugenzi we ko yamuhemukiye.Birashoboka ko wakwibaza icyo wakora kugirango utahure ko umukunzi wawe akuryarya.Nibyo iyi nkuru igiye kukugezaho:

    1.IFATE NKAHO HARI ICYO WABONYE KU MBUGA NKORANYAMBAGA ' hari ikintu nabonye kuri page yawe'.

    Buriya imbuga nkoranyambaga niho hanru ha mbere hafasha abantu guca inyuma y'abo bakunda. Niba umukunzi wawe noneho yarabaswe no gukoresha imbuga nkoranyambaga za facebook, whatsapp, Instagram n'izindi, ibi bishobora gukora. Noneho niba akunda kuzikoresha ariko akagira inzitwazo ko aba ari gukoreraho akazi, hano ibimenyetso byo kwikeka azahita abikugaragariza.

    2.NYUMA Y'IGIHE RUNAKA MUTABONANA, MUBAZE ICYO YARI ARI GUKORA MU GIHE RUNAKA NYIRIZINA

    Buriya cyane cyane ku bahungu, ntago bamenyereye kubona uko bitwara iyo ubabajije ubatunguye, rero iyo umwatatse muri ubwo buryo abura uko ahimbahimba urwitwazo byihuse. Noneho niwongeraho akajambo uvuga uti' kandi ziriya saha nashakaga kukubona byo gupfa' bitewe n'uburyo akubaha cyangwa agufata azumva ameze nk'uwakubabaje amarangamutima amutware, ubundi kubigumana mu mutima bimubere intambara ahitemo kubikubwira, ahanini biherekezwe no kugusaba imbabazi.

    3.MUSHYIREHO IGITUTU UMUBWIRA UTI' buriya umuhungu| umukobwa ukundana n'umuntu umuca inyuma, aba acitse amazi cyane, kandi njyewe sincitse amazi, sibyo?'.

    Nuramuka umubwiye gutya aguca inyuma, azatangira guta umwe bimwe bita gupanika. Bituma yumva ari kwishinja icyaha. Noneho kugira ngo umwice mumutwe, ongeramo akandi kajambo umubwira uti' ubwo rero ndi umunyamahirwe kuba ari wowe nahisemo'. Naba aguca inyuma kwihanganira kubihisha bizamugora akubwire ukuri.

    4.MUBAZE IKI KIBAZO ' nkubwije ukuri, umukunzi w'inshuti yanjye yamuciye inyuma, ese ubwo nawe wabikora?'.

    Iki kibazo ugomba kukimubazanya amakabyankuru y'icyizere. Mu kumubaza iki kibazo, kimubaze umwereka ko ufitiye imbabazi inshuti yawe baciye inyuma. Buriya niyo umukunzi wawe hano yaba ari inzirakarengane ataguca inyuma, ahita yumva uburyo bibabaza guca inyuma umuntu ugukunda, ku buryo bituma abyirinda no mu hazaza.

    5.IRENGAGIZE UKURI MAZE UMUBWIRE UTI' umushuti wanjye yambwiye ko yakubonanye n'umuntu, uwo muntu ni nde?'.

    Hano uba ushaka kureba niba arazana urwitwazo. Ariko ubu buryo umukunzi wawe naba aguca inyuma, uzaba wizeye neza ko arahita akubwira ukuri akicuza imbere yawe. Gusa ariko nanone umukunzi wawe naba ataguca inyuma, ahubwo azatangira kumera nk'uri mu rujijo maze ahubwo ariwe utangira kukubaza ibibazo.

    6.MUBWIRE WIHAGAZEHO UTI' mbona hari ikintu umpisha, ndabeshye?'.

    Ni ngombwa ko ubivuga wihagazeho neza ku buryo abona ko amakuru uyafite, ni biba aribyo azatangira kwikekakeka kugeza ubwo atangiye kukubwira ukuri. Ku rundi ruhande nibiba ataribyo, bizaba ngombwa ko umusaba imbabazi umubwije ukuri ko washakaga kumenya ukuri, ku buryo ubyitwayemo nabi bishobora no kugusenyera urukundo rwanyu. Ubu buryo rero twakugira inama yo kubukoresha ufite amakuru yuzuye ku mukunzi wawe.

    Source : https://yegob.rw/hata-umukunzi-wawe-ibi-bibazo-niba-ushaka-ko-akwerurira-ko-yaguciye-inyuma/

  • Umujura yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwiba telefone y’abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umujura wo mu gihugu cya Kenya yahuye n'uruva gusenya ubwo yibaga telefoni y'abandi maze ikanga kumuva mu ntoki.Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibintu bidasanzwe byabereye mu gace ko mu mujyi wa Nairobi nyuma yuko umujura yibye terefone ayambuye umuntu.

    Nk'uko uwabyiboneye yasangije amashusho kuri TikTok uyu mujura yananiwe kwikura mu ntoki ,telefone yari yibye kuko yari yamumase mu ntoki.

    Muri iyo videwo, abaturage bagaragara bazengurutse umujura mu gihe bafata amafoto na videwo y'ibyabaye bidasanzwe. Abantu bavuze ko ibyabaye bifitanye isano n'ubupfumu.

    Source : https://yegob.rw/umujura-yahuye-nuruva-gusenya-nyuma-yo-kwiba-telefone-yabandi/

  • Bishimiye ikurwaho ry’agapfukamunwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Inama y’Abaminisitiri yamaraga gutangaza imyanzuro irimo uvuga ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko, benshi byabashimishije ariko cyane cyane (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bishimiye-ikurwaho-ry-agapfukamunwa

  • Byari agatwiko? Uwareze Munyakazi Sadate kumufata ku ngufu konti ye yayisibye nyuma yo kuvuga ko yasabwe gusiba ubutumwa bumurega #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umukobwa witwa Afsa Karenze avuze ko Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yamuhohoteye akamufata ku ngufu undi akabitera utwatsi, konti ye ya Twitter yakoresheje abivuga yayisibye ntikigaragara.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu mukobwa wakoreshaga amazina ya Afsa Karenzi yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter akandika asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kumurenganura ko Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yamukoreye ihohoterwa ndetse akanamufata ku ngufu.

    Yagize ati 'Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nafatwa ku ngufu na Sadate Munyakazi. RIB nkeneye ubufasha bwanyu mundinde iri terabwoba.'

    Ibi Munyakazi Sadate yahise abitera utwatsi na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yavuze ko uyu mukobwa nta we azi ndetse ko na we yabonye arimo kumusebya akihutira kubusiba.

    Ati 'Mbonye ubutumwa Afsa Karenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanze ari ba bandi basebya n’u Rwanda'

    Yakomeje avuga ko uyu mukobwa yakabaye yitabaza inzego zibishinzwe aho kujya ku mbuga nkoranyambaga, ikintu abona we ari ugushaka kumwubakiraho izina.

    Ati 'Inzira nziza niba yumva yarahohotewe yagana Ubutabera aho gushakira kumenyekana ku mazina y’abandi ashaka kuyangiza, abantu tuvugisha ukuri twamagana abanzi b’Igihugu duhora twiteguye abantu nk’aba kandi niba ari yo nzira nshya bahisemo baribeshya nayo ntizabahira.'

    Haje kugaragara ubundi butumwa bw’uyu mukobwa avuga ko yatanze ikirego muri RIB ariko aho kugikurikirana bakamuteza Sadate na we akaba ari yo mpamvu yanditse kuri kuri Twitter, ngo impamvu yasibye ubwo butumwa ni uko yabwiwe ko kugira ngo ikibzo cye gikemuke ari uko yabusiba.

    Ati 'Umugenzacyaha Teotime wa RIB HQs ni we wakiriye ikirego cyanjye tariki ya 5/3/2022. Nanditse kuri Twitter kubera ko aho kuntabara yanteje Munyakazi Sadate akamerera nabi cyane. Iki gitondo nasabwe gusiba ibyo nanditse niba nshaka ko bandenganura, nabikoze. Sindi umwanzi.'

    Muri iki gitondo, Sadate yabyutse avuga ko ntacyo ari cyo ku buryo yaregwa aho gukurikiranwa bakamuteza uwareze, ngo u Rwanda siko rukora, yongera kuvuga ko iyi konti ishobora atari iya nyayo (fake).

    Yongeye gushimangira ko ntaho aziranye n’uyu muntu ndetse ko ndetse ikintu yiyiziho ari uko abamwanga bamwangira ukuri n’abamukunda bakamukundira ukuri.

    Nyuma y’ubu butumwa bwanditswe bukoreshejwe n’iyi konti yitwa Afsa Karenzi, bwose bwaje gusibwa ndetse n’iyi konti ubwayo ntikigaragaragara. Iyo ugerageje kuyishakisha bakubwira ko itabaho.

    Mbonye ubutumwa #AfsaKarenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, Uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanz ari babandi basebya n’u Rwanda pic.twitter.com/8m572emxdg

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 8, 2022

    Ariko naba ndinde uregwa aho gukurikiranwa bakanteza uwandeze? U Rwanda twaharaniye ntago ari urwo. Iyi account ntekereza ko ari fake ku kigero cya (99,9%), inzira twahisemo yo kuvuga Ukuri yo ubwayo ni Urugamba kdi ku rugamba uhura n’abanzi, gusa guhura nabo ntibiduca intege. pic.twitter.com/NS0Y8EYDlN

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 9, 2022

    Munyakazi Sadate ibyo ashinjwa yabiteye utwatsi

    Iyi konti ntikigaragara

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byari-agatwiko-uwareze-munyakazi-sadate-kumufata-ku-ngufu-konti-ye-yayisibye-nyuma-yo-kuvuga-ko-yasabwe-gusiba-ubutumwa-bumurega