Tag: People

  • “ Undi mwaka wo guseka no gukora byinshi turikumwe… isabukuru nziza Mukunzi! ” – Amagambo ShaddyBoo yabwiye umukunzi we ku isabukuru ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 07 Nyakanga nibwo Manzi Jeannot, umukunzi wa ShaddyBoo yizihiza isabukuru ye y'amavuko.

    Shaddyboo abinyujije kuri story ya instagram ye yabwiye umukunzi we amagambo meza ku isabukuru ye y'amavuko amubwira ko atewe ishema no kuba nari kumwe mu rukundo ndetse amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Source : https://yegob.rw/undi-mwaka-wo-guseka-no-gukora-byinshi-turikumwe-isabukuru-nziza-mukunzi-amagambo-shaddyboo-yabwiye-umukunzi-we-ku-isabukuru-ye/

  • Umugabo yatwitse urusengero kubera amaturo umugore we yarujyanagamo #rwanda #RwOT

    Inkongi y’umuriro yafashe urusengero rwa 'St. Basil’ rw’ahitwa i Pargolovo, muri District ya Saint Petersburg mu Burusiya. Mu minota mikeya umuriro wari umaze guhinguka mu gisenge.

    Urusengero rwashoboraga no gushya rwose rukarangira, ariko abashinzwe kurwanya inkongi baje kuhagera baratabara, gusa abantu basengera muri urwo rusengero ngo bari bafite agahinda kenshi kubera kubona uko inkongi yarwibasiye. Nyuma ariko ako gahinda kaje kuvamo umujinya nyuma y’uko bamenye ko hari umugabo warutwitse abigambiriye.

    Bigitangira, hari bamwe mu bakirisitu bari babanje kwibeshya ko ari impanuka yaturutse ku mashanyarazi, cyangwa se iyo nkongi kikaba ari ikimenyetso cyaturutse mu ijuru, kugira ngo bubake urusengero runini kandi rwiza kurushaho.

    Gusa ntibyatinze Polisi yaje kumenya aho inkongi yaturutse, ko yatewe n’umugabo w’imyaka 36 wafashe umwanzuro wo gutwika urwo rusengero, nyuma y’uko amaze gutongana n’umugore we bapfa ko arujyanamo umutungo w’urugo.

    Uwo mugabo ufite abana bane, ngo yari akunze kurwana n’umugore we, bapfa ko akunze kujyana amafaranga yagatunze umuryango akayatanga muri urwo rusengero.

    Bibaye ku cyumweru mu gitondo, uwo mugabo yafashe lisansi yakuye mu modoka ye, nyuma yo kureba neza ko nta muntu uri mu rusengero, ahita akongeza umuriro.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’aho mu Burusiya cyitwa 'Komsomolskaya Pravda’, 'Uwo mugabo yakoraga amasaha 24/7, kandi bafite abana bane, umugore we yakoraga ku rusengero. Icyo yabonaga cyose yakijyanaga mu rusengero. Kubera ibyo byose, ngo byabyaye intambara mu rugo rwabo, umugabo abona ko akwiye kugira icyo akora ku mugore we cyangwa se agatwika urwo rusengero'.

    Umugabo yaje kwiyemeza gukora icyo cyo gutwika urusengero, nyuma ntiyigeze ahakana icyaha cye imbere ya Polisi. Yanasabye Polisi ko yanamugumana ikamufunga kubera icyaha yakoze, ariko umucamanza yavuze ko umugabo yasubira mu rugo rwe, agategereza umwanzuro urukiko ruzafata ku rubanza rwe.

    Ku bw’amahirwe nk’uko byatangajwe n’abayobozi bakora muri urwo rusengero, bavuze ko imbere hatangiritse n’ubwo umuriro wari mwinshi inyuma, bikaba byarabaye mu gitondo cyo ku wa 26 Kamena 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umugabo-yatwitse-urusengero-kubera-amaturo-umugore-we-yarujyanagamo

  • Yongeye kubona gitari ye yibwe mu myaka 46 ishize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Umunya-Canada uzwi cyane mu njyana ya 'rock’, Randy Bachman, yongeye kubona gitari ye yibwe mu myaka 46 ishize, biturutse ku mufana we wayibonye mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/yongeye-kubona-gitari-ye-yibwe-mu-myaka-46-ishize

  • Rwanda: umumotari yahawe urw’amenyo kubera ibyo yanditse kuri moto ye(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga abantu basetse cyane umumotari wagaragaye yanditse kuri moto ye amagambo CHOGM Rwanda ndetse na RBA Hafi yawe.Abantu bamwibasiye bakibona iyi foto irimo kugenda ku mbuga za interneti bavuga ko ibyo yakoze arimo gushaka gutwika abandi bibaza niba ibyo yari yanditse ku kirahuri cya casque ye biratuma abasha kureba.Mu bitekerezo byatanzwe harimo n'abavuze ko yabikoze yanyweye itabi.

     

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umumotari-yahawe-urwamenyo-kubera-ibyo-yanditse-kuri-moto-yeamafoto/

  • Umusore w’imyaka 21 aragisha inama nyuma yo gutera inda umugore wa mubyara we wamurihiye ishuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhungu w'imyaka 21 yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo agishe inama nyuma yo gutera inda umugore wa mubyara we w'imyaka 35 wamufashije akamurihira amashuri.

    Ku bwe, mubyara we yagiye mu mahanga umwaka ushize asiga umugore we gusa uyu musore baza kuryamana.

    Yagaragaje kandi ko uyu mugabo yishyura amafaranga y'ishuri kandi akaba mu rujijo ku cyo gukora kuko kuri ubu umugore wa mubyara we amutwitiye.

    Umuhungu akaba yanditse kuri Facebook, asaba inama:

    Ati: 'Nyamuneka nkeneye inama. Nateye inda umugore wa mubyara wanjye kandi avuga ko adashobora gukuramo inda.Nabanaga nabo nkabafasha kandi mubyara wanjye arimo kwishyura amafaranga yanjye y'ishuri. Ndimo gukorera dipolome. Mubyara wanjye yagize amahirwe yo gutembera hanze nuko yagiye umwaka ushize asiga umugore we. Gahunda ni ukugirango amusange vuba.Nabuze icyo nkora kuko ndibaza uko bizagenda mubyara wanjye namenya amahano twakoze'.

    Source : https://yegob.rw/umusore-wimyaka-21-aragisha-inama-nyuma-yo-gutera-inda-umugore-wa-mubyara-we-wamurihiye-ishuri/

  • Dmitry Muratov yagurishije umudari wa Nobel kuri miliyoni 103 z’Amadolari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyigenga cyitwa Novaya Gazeta cyo mu Burusiya, Dmitry Muratov, yateje cyamunara umudari w’igihembo cyitiriwe Nobel aheruka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dmitry-muratov-yagurishije-umudari-wa-nobel-kuri-miliyoni-103-z-amadolari

  • Zimwe mu mpunzi zari zaroherejwe mu Rwanda ubu ziri mu Burayi #rwanda #RwOT

    Bahabelom Mengesha – umunya Eritrea w’imyaka 36 – azi ukuntu koherezwa mu Rwanda n’ikindi gihugu bimera. Ariko rero nk’umuntu usaba ubuhungiro, mu Rwanda ntabwo yahatinze.

    Yari yaravuye muri Eritereya ahunga intambara muri 2007, maze ajya muri Isiraheli gusaba ubuhungiro. Nyuma y’imyaka irindwi, uruhushya rwe rwo kuhaba yararwambuwe maze ahabwa amahitamo – koherezwa iwabo, kujya mu kigo gifungirwamo abimukira, cyangwa gufata amadorari 3.500 n’itike y’indege yo kugenda ntugaruke imujyana mu Rwanda.

    Bahabelom Mengesha, uba i Zurich, Isiraheli yari yaramwohereje mu Rwanda muri 2014

    Yabwiye BBC yibereye mu Busuwisi aho amaze imyaka irindwi aba – ko yumvaga ayo nta mahitamo arimo na gato.

    Avuga ku gufungirwa muri Isiraheli, Bahabelom yagize ati : “Nta muntu ushyira mu gaciro wajya muri gereza ku bushake.” “Gusubira muri Eritereya, aho gufungwa biri mu muco, ntabwo nashoboraga kubihitamo.”

    Nuko rero ahitamo u Rwanda.

    Ariko Bahabelom yahise amenya ko adahawe ikaze muri iki gihugu cya Afrika y’uburasirazuba. Hashize igihe gito ageze mu murwa mukuru Kigali, yabwiwe ko agomba kuhava akerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda – kandi byose akabyishyura.

    Abari inyuma y’uko kwirukanwa kwe – ndetse n’abandi bimukira twaganiriye birukanywe- ntibari bamenyekana, ariko Bahabelom atekereza ko abayobozi b’u Rwanda babigizemo uruhare.

    Kubona u Rwanda rufatwa nk’ahantu heza ku mpunzi hari ababyibazaho byinshi nyuma yaho Ubwongereza businyaniye n’iki gihugu amasezerano yo kwakira abasaba ubuhunzi bagera ku nkombe zabwo. Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byaburiye abantu ku bijyanye n’ukuntu uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Rwanda.

    Ariko, hariho itandukaniro rikomeye hagati y’amasezerano Ubwongereza bwagiranye n’u Rwanda nayo rwagiranye na Isiraheli.

    Gahunda yo “kugenda ku bushake” ya Isiraheli yatangaga amahitamo yo gufata indege ijya mu Rwanda, mu gihe gahunda y’Ubwongereza yo ari itegeko. Bitandukanye n’Ubwongereza bwatangaje ku mugaragaro gahunda yabwo, Isiraheli ntabwo yigeze igirana amasezerano ku mugaragaro n’u Rwanda.

    Nubwo bimeze gutyo ariko, abasaba ubuhungiro bagera ku 4000 bo muri Eritereya na Sudani bari muri Isiraheli boherejwe mu Rwanda na Uganda hagati ya 2013 na 2018, mbere yuko iyi gahunda y’ibanga ihagarara.

    Bahabelom yurijwe indege yerekeza i Kigali muri 2014.

    Agira ati : “Koherezwa mu Rwanda ntibyatubujije [kugera mu Burayi]”. Ibi yabivuze arimo asobanura ukuntu bavuye mu Rwanda bakajya muri Uganda.

    “Kandi ntitwagarukiye aho.”

    BBC yavuganye n’abahoze basaba ubuhungiro boherejwe mu Rwanda bavuye muri Isiraheli. Bose banyuze muri iyi gahunda hagati ya 2014 na 2016 kandi ubu basigaye batuye mu Burayi. Tuzi ko byibura hari umwe muri bo uba mu Bwongereza. Abandi babajijwe n’inzobere mu bibazo by’abimukira nabo bavuze ibisa n’ibyo.

    Benshi bavuze ko bakiriwe ku kibuga cy’indege cya Kigali n’umugabo waho witwa John. Ubu buhamya bumaze imyaka itari mike ku buryo bidashoboka kugenzura niba uyu “John” yarakomeje kuba umuntu umwe kugeza birangiye. Basobanuye ukuntu mu nyuma abantu bameze nk’abayobozi b’u Rwanda babambuye ibyangombwa byabo mbere yo kujyanwa mu modoka mu ihoteli yari irinzwe aho bategetswe kutayisohokamo.

    Mu nyuma basabwe kuriha amadolari agera kuri 500 yo kubatwara mu matsinda bakagezwa ku mupaka wa Uganda. Imodoka zari zitegereje hakurya kugirango zibajyane mu murwa mukuru, Kampala. Icyo gihe na none basabwe kwishyura.

    Ariko kubera ko nta kazi cyangwa ibyangombwa bari bafite, bavuga ko byabaye ngombwa ko bakomeza urugendo bakanyura mu nzira zizwi abimukira bacamo muri Afurika zibageza ku nyanja ya Mediterranee kugirango bagere mu Burayi.

    Bahabelom avuga ko atigeze yumva ko hari amahitamo yo kuguma mu Rwanda yari afite.

    “[Iyo ubwiwe] ngo ishyura ibi maze ugende, birumvikana ko ukora ibyo wategetswe gukora.”

    Undi wasabaga ubuhungiro ukomoka muri Eritereya, Mebrahtom Tesfamichael, avuga ko yahanganye na “John” amubaza ibyarimo bikorwa.

    Mebrahtom Tesfamichael avuga ko yagerageje gushaka kumenya impamvu barimo birukanwa mu gihugu

    Mebrahtom na we wageze i Kigali mu 2014 nyuma yo kumara amezi icyenda mu kigo gifungirwamo abasaba ubuhungiro cya Holot, agira ati : “Naramuganirije turi twenyine…”. Ati : “‘Ugomba kuva hano.” Naramushubije nti “Kuki tugomba kugenda ? Tuva muri Isiraheli, batubwiye ko tuzahabwa ibyangombwa by’impunzi mu Rwanda kandi ko ariho twari tugiye gutura.” Gusa yaravuze ati : ‘Ahari wemerewe kumara hano iminsi itatu. Nyuma yaho ugomba kugenda.’ “

    Tesfay Gush, umunya Eritereya wageze mu Rwanda muri Gashyantare 2015, atekereza ko abayobozi bo mu Rwanda n’abakora ubucuruzi bwo kujyana abimukira mu bindi bihugu mu buryo butemewe n’amategeko bakoranaga.

    Agira ati : “Njyewe nk’umunyafurika ubwanjye natekerezaga ko nzafatwa neza, kandi nkitabwaho [mu Rwanda].” Ariko yamenye ko batamushakaga ubwo yabonaga abashinzwe umutekano n’abasivili basa nkaho bakorana.

    “Ntabwo bashakaga ko tuhaguma.”

    Ubusanzwe iyo umuntu agufasha kwambuka umupaka bikorwa rwihishwa, ariko aba bo babikoze k’umugaragaro. Urugero, igihe twageraga kuri bariyeri batanze ibyangombwa byemewe kugirango tuhanyure nta nkomyi. Niyo mpamvu ntekereza ko bari abayobozi.”

    Isabwe ibisobanuro, guverinoma y’u Rwanda yavuze ko itazi ibyo birego. Umuvugizi yavuze ko izabikoraho iperereza.

    “Umuntu wese tuzasanga yarenze ku mategeko yacu agenga imikorere myiza azabibazwa. Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbere umutekano w’abaturage bayo, n’uw’abantu bose baza mu gihugu cyacu, barimo impunzi n’abimukira bashakisha ubuzima bwiza.”

    Byari icyuka

    Bahabelom yaje kugera mu Bugereki mu bwato buto maze agera mu Busuwisi akoresheje inzira y’ubutaka. Ubu atuye i Zurich, akaba ari hafi gukora ikizamini cye cya nyuma kugirango abe umufundi wujuje ibyangombwa. Yumva yaragize amahirwe menshi ugereranije n’abandi boherejwe mu Rwanda bavuye muri Isiraheli nabo bakurikiye inzira abimukira banyuramo berekeza mu Burayi.

    “Nzi byibuze abantu 10 cyangwa barenga basize ubuzima muri Libiya, baciwe umutwe na Daesh [umutwe wiyita Leta ya Kisilamu], cyangwa barohamye mu nyanja.”

    Impuguke imwe yakurikiraniye hafi gahunda ya Isiraheli, Dr Yotam Gidrom, avuga ko uko amakuru y’iyo gahunda yasakaraga mu bimukira, babifataga nk’uburyo bwemewe bwo kwinjira mu nzira ya magendu ijyana abimukira mu Burayi.

    Dr Gidrom wo mu gisata kigisha ibijyanye n’impunzi muri kaminuza ya Oxford agira ati : “Ku mugaragaro, gahunda yo kwimura abimukira yasobanuwe nk’igamije guha abanyasudani na abanya Eritereya ejo hazaza heza mu Rwanda cyangwa muri Uganda.” “Ariko byaje kugaragara vuba vuba ko ibyo Isiraheli yabijeje bijyanye no guhabwa ibyangombwa byemewe n’amategeko, guhabwa uburenganzira, n’imibereho myiza muri ibi bihugu byari icyuka.”

    Abahanga baraburira abantu ko kwirukana abimukira bakoherezwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nabyo bishobora gutuma ibyo bihugu birushaho kwibasirwa n’icuruzwa ry’abantu.

    Steve Symonds wo muri Amnesty International yabwiye BBC ati : “Ingaruka zo kwirukana abantu bashaka ubuhungiro…boherezwa mu bihugu batazi kandi bashobora kuba badafitanye isano ari ibintu bikabije.”

    Amasezerano Ubwongereza bwagiranye n’Urwanda ni gahunda izageragezwa mu gihe cy’imyaka itanu igamije koherezayo abimukira kugirango amadosiye yabo asaba ubuhungiro yigirweyo kandi banatuzwe yo mu gihe kirekire.

    Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko amasezerano yagiranye n’Ubwongereza “atagereranywa na gato” na gahunda ya Isiraheli “yahagaritswe bimaze kugaragara ko itakoraga neza.”

    Yagize iti : “Muri gahunda nshya, hazashyirwaho uburyo bunoze bwo gutera inkunga abimukira ndetse n’umuryango wabakiriye, Ubwongereza buzatanga amafaranga azakoreshwa.”

    Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ishimangira ko ishyirwa mu bikorwa ryabyo rizakurikiranirwa hafi.

    Umuvugizi wayo yatangarije BBC ati : “Ubufatanye bwacu n’u Rwanda ku kibazo cy’abimukira buzakurikiranirwa hafi binyuze mu kanama ibihugu byombi bihuriyeho kazatuma abakora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga berekeza mu Bwongereza, bimurirwa mu Rwanda kugira ngo batangirireyo ubuzima bushya.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Zimwe-mu-mpunzi-zari-zaroherejwe-mu-Rwanda-ubu-ziri-mu-Burayi

  • “Ufite ijwi ryiza cyane sis” Miss Bahati Grace yanogewe n’imiririmbire ya Mutesi Jolly (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda muri 2009 yeretse Miss Jolly ko yishimiye ijwi rye nyuma yo kumwumva agenda aririmba indirimbo ya Cecile Kayirebwa yitwa Tarihinda.

    Ni nyuma y'amashusho uyu Miss Mutesi Jolly yari ashyize kuri instagram ari mu modoka agenda aririmba maze binogera cyane Miss Bahati.

    Mu kumusubiza yamubwiye ati :'ufite ijwi ryiza sis,iyi ndirimbo ni iyi ibihe byose iranezeza'

    Source : https://yegob.rw/ufite-ijwi-ryiza-cyane-sis-miss-bahati-grace-yanogewe-nimiririmbire-ya-mutesi-jolly-video/