Tag: People

  • Baciye ibintu hose kubera amasezerano basinye mbere yo kurushinga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amasezerano y'ubukwe hagati y'abakundanye muri rusange ni kimwe mu bintu bisigaye bikomeye mu mibanire y'abantu

    Hari videwo y'amasezerano”y'abarushinze mu Buhinde yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibintu bidasanzwe biyakubiyemo birimo ko “umugore agomba kurya “pizza”ubwoko bw'umugati] inshuro imwe mu kwezi cyane ko ngo azikunda cyane.

    Urutonde rudasanzwe rw'ibyo buri wese yemereye undi ko azamukorera rwashyizwe hanze n'inshuti zabo rwabaye gikwira hose.

    Ayo masezerano yasinywe hagati y'umugeni w'imyaka 24 witwa Shanti Prasad – n'umukunzi we Mintu Rai w'imyaka 25, mu birori gakondo byabereye i Guwahati, muri leta ya Assam mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'Ubuhinde.

    Kuva ayo masezerano yashyirwa kuri Instagram ku ya 22 Kamena, umunsi umwe nyuma yubukwe bwabo, amashusho yayo y'amasegonda 16 amaze kurebwa inshuro miliyoni 45.

    Aba bashakanye hashize imyaka itanu bahuye ubwo bisangaga mu ishuri rimwe cy'ubucuruzi kandi bidatinze bisanze mu itsinda rimwe rya WhatsApp. Umunsi umwe, ubwo umukobwa yasibaga ku ishuri agasaba ubufasha abo bigana, Mintu yahise abikora nk'itegeko.

    Batangiye kuvugana maze birangira babaye inshuti. Nyuma y'igihe, urukundo rwabo rwarakuze maze muri Gashyantare 2018, basohokana ku munsi wabo wa mbere.

    Mintu ufite iduka ry'ibicuruzwa by'amashanyarazi mu mujyi, agira ati: “Twasoje icyiciro cya nyuma cy'umunsi wacu maze tujya ku isoko rya pizza riri hafi. Nari nzi ko ngomba kumujyana kuri pizza kuko yahoraga avuga ibya pizza”.

    Shanti yongeyeho ati “Nkunda cyane pizza.Iyo twabaga twasohokanye, nahoraga mvuga ngo reka turye pizza.”

    Mintu yavuze ko “nawe akunda pizza ariko akaba adashobora kuyirya buri munsi”.

    Shanti yagize ati: “Yakundaga kumbaza ngo 'urajya pizza zingahe? Reka dushake ikindi.”

    Aba bashakanye bavuga ko batigeze bashwanira ibiryo,ariko Shanti agira ati: “Yahoraga yitotombera inshuti, akavuga ko bibabaje ko igihe cyose agomba kurya pizza,ibi byahindutse urwenya mu nshuti zacu zose “.

    Ayo masezerano yateguwe n'inshuti z'aba bombi, yasinywe mu cyumweru cyabanjirije ubukwe,akubiyemo ibindi bintu byinshi birimo ko Mintu yagomba gutegura ifunguro rya mu gitondo ku cyumweru, agomba kumujyana guhaha buri nyuma y'iminsi 15 kandi agomba kujya mu birori bya nijoro aherekejwe n'umugore we.

    Usibye kugabanya kurya pizza, Shanti yagombaga kwemera kujya muri siporo buri munsi no kwambara sari buri munsi – “kubera ko Mintu avuga ko aba asa neza cyane muri sari.

    Shanti agira ati: “Ntabwo twari tuzi ko inshuti zacu ziduteganyiriza ibyo. Ariko rero abo twigana rwose baratuzi neza”.

    Ibyatangiye ari urwenya mu nshuti,byahise bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

    Sosiyete ifotora imaze gushyira amashusho y'ayo masezerano kuri Instagram,amamiriyoni menshi yayarebye ndetse arayakunda.

    Shanti yagize ati: “Twari duhugiye mu birori by'ubukwe bwacu ku buryo twamenye nyuma y'iminsi itatu-ine ko iyi videwo yagiye ahagaragara”. Yongeyeho ko batunguwe cyane n'uko abantu babyakiriye.

    Mintu yongeyeho ati: “Ntabwo twigeze dutekereza ko bizagenda uko. Byaratunguranye, ni byiza rwose. Ariko numva nishimye iyo abantu bambajije ibijyanye na videwo.”

    Abo bashakanye barimo gutegura neza aya masezerano kugirango babashe kuyashyira ku rukuta rwabo.

    Inshuti yabo Raghav ivuga ko itizeye ko Shanti azubahiriza ibikubiyemo byo kurya Pizza rimwe mu kwezi.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/baciye-ibintu-hose-kubera-amasezerano-basinye-mbere-yo-kurushinga

  • “Ndashaka kukubera aho ukunda” Shaddyboo yagaragaye mu munyenga w’urukundo na Manzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shaddy boo, ni umwe mu bagore bamaze kwigarurira imitima y'abantu benshi bakunze gukoreshwa urubuga rwa Instagram, biciye ku mafoto ndetse n'udushya twinshi ahorana.

    Mu minsi yashize nibwo hagiye hanze, amakuru avuga urukundo hagati y'uyu mugore ndetse n'undi musore w'umunyarwanda ariko uba kuri Kenya Manzi.

    Ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto imugaragaza ari mu munyenga w'urukundo rukomeye n'uyu musore bakundana anayiherekeresha amagambo y'urukundo.

    Shaddyboo yagize ati:' ndashaka kukubera ahantu ushaka kujya, yaba mu byiza ndetse n'ibi'.

    Shaddyboo akaba afitanye abana babiri n'umugabo bahoze bakundana Meddy Saleh.

    Source : https://yegob.rw/ndashaka-kukubera-aho-ukunda-shaddyboo-yagaragaye-mu-munyenga-wurukundo-na-manzi/

  • Allysoudy yasutse hasi amarangamutima ye ku isabukuru yumugore we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wubatse izina rikomeye mu Rwanda, Allysoudy kuri ubu utuye muri America yerekanye amarangamutima afitiye umugore we ku munsi we wisabukuru.

    Allysoudy akoresheje Instagram yavuze amagambo meza agaragaza urukundo afitiye umugore we Ally Carine ku isabukuru yamavuko ye.

    Allysoudy yagize ati 'Ma beauté wife, birthdays zicaho zigenda ariko umutima wanjye ntuzigera ukurekura narimwe. Ndagukunda kandi cyane. Uri urugero rwiza kuri njye, my best friend, ariko ikirenze, uri umugore udasanzwe! Thanks for everything you are in my life! HAPPY BIRTHDAY Ally Carine U 😘❤️'

    Source : https://yegob.rw/allysoudy-yasutse-hasi-amarangamutima-ye-ku-isabukuru-yumugore-we/

  • Abanyarwanda batuye muri Sénégal bizihije Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28 – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'Abanyarwanda ndetse n'inshuti zabo, kibera ahari Ibiro bya Ambasade y'u Rwanda i Dakar muri Sénégal.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, agaruka ku mateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu rwarwanywe n'ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

    Yavuze ku mateka yaranze u Rwanda, yerekanye ko mu gihe cy'ubukoloni na Leta zabukurikiye kuri Repubulika ya Mbere y'iya Kabiri, ubuyobozi bw'u Rwanda bwaranzwe na politiki yo gucamo ibice Abanyarwanda nubwo u Rwanda rwitwaga ko rwabonye ubwigenge mu 1962.

    Ambasaderi Karabaranga yavuze ko iki gihe cyaranzwe na politiki mbi yo kwigisha ivangura n'amacakubiri aho guharanira ubukungu n'iterambere by'Abanyarwanda.

    Yagaragaje ko Umunsi wo Kwibohora ufite igisobanuro gikomeye mu mateka y'u Rwanda n'Abanyarwanda kuko wibutsa amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yanagarutse kandi ku byo u Rwanda rumaze kugeraho birimo umutekano n'iterambere ridaheza, avuga ko ari byo gisobanuro nyakuri cyo kwibohora. Yagarutse ku buryo hubatswe inzego zishingiye kuri Demokarasi n'imiyoborere myiza, ubutabera kuri bose, uburenganzira bwa Muntu no guharanira kwigira aho Abanyarwanda ubwabo bishakamo ibisubizo bikemura ibibazo byabo. Ubu buri Munyarwanda akaba afite ijambo n'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa n'ubwisanzure mu gihugu cye nta vangura iryo ariryo ryose.

    Ambasaderi Karabaranga kandi yabwiye urubyiruko ko hashingiwe ku butwari n'ubwitange byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, bikwiye gukomeza kubatera ishema no kurushaho gukunda Igihugu cyabo no kugishakira inshuti, banatanga umusanzu wabo mu iterambere ryacyo, banasenyera umugozi umwe.

    Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwubatse umubano ukomeye na Sénégal, aho ibihugu byombi bifatanya muri byinshi hagamijwe iterambere kandi ko bizakomeza gushimangira uwo mubano.

    Yagarutse ku ruhare, ubutwari n'ubwitange ntagereranywa bw'ingabo za Sénégal zari mu ngabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zakoze uko zishoboye zibyibwirije zikarokora bamwe mu bahigwaga n'abicanyi.

    Ibi birori byaranzwe n'indirimbo nyarwanda zirata ibigwi by'ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda kimwe n'abakaraza bagizwe n'Abanyarwanda baba muri Sénégal, bose batojwe n'Itorero Igicumbi cy'Umuco kimwe n'indirimbo zo muri Sénégal. Indirimbo z'Ibihugu byombi zaririmbwe n'Abanyeshuri bo muri icyo gihugu, bo mu ishuri rya Institut Supérieur de Management/ISM.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, agaruka ku mateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu rwarwanywe n'ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame

    Abanyarwanda batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa

    Ababyeyi bari bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga yagize umwanya wo gusabana n’Abanyarwanda bari bitabiriye iki gikorwa

    Abitabiriye iki gikorwa bagize umwanya wo kuganira

    Abanyarwanda bacinye akadiho mu kwishimira uyu munsi mukuru wo kwibohora

    Imbyino Nyarwanda zabyinwe muri iki gikorwa havuzwa n’ingoma mu rwego rwo kwishimira Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-senegal-bizihije-umunsi-wo-kwibohora-ku-nshuro-ya-28

  • Umupasiteri yashyingiranwe n'abagore 4 b'amasugi icyarimwe atanga ubutumwa bwuzuye urujijo #rwanda #RwOT

    Muri RD Congo, umuasiteri yakoze gashya ashyingiranwa n'abakobwa 4 b'amasugi icyarimwe ndetse asezeranya ko atazahagararira aho.

    Ubu bukwe budasanzwe bwizihirijwe i Bukavu, umujyi uherereye mu burasirazuba bw'igihugu.

    Zagabe Chiluza, umushumba ufite abagore benshi, yashakanye n'abagore bane b'amasugi ku munsi umwe.

    Nubwo benshi bashidikanya niba mu byukuri ari umuntu wImana,Pasiteri Zagabe avuga ko buri gihe ashingira ku byanditswe byera byera yerekana ko kugira abagore benshi atari icyaha.

    Ati: 'Muzanyereke aho byanditswe ko umugabo agomba kurongora umugore umwe gusa. Mfite umugore n'abandi bane tugiye gushyingiranwa(..) Ndongora abagore benshi kandi igitekerezo kiva muri Bibiliya, itorero ryacu rirabitubwira. Nakiriye agakiza kuva 1986 kandi niho nize kandi nizera ko Yesu ari umukiza wanjye.

    Ku bijyanye no gushaka abagore benshi, dutandukanye n'ayandi madini kuko twese dufite ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ngingo. Yakobo yashakanye n'umugore umwe n'abandi. Hariho ingero nyinshi nka Samweli, Dawidi n'abandi (..) Ndibaza uburyo umuntu ashobora kwanga kurongora abagore benshi.”

    Uyu yavuze ko yishimiye kuba yashatse abandi bagore bane biyongera k'uwo yari yarashatse mbere. Abayoboke b'itorero rye bavuze ko bishimiye ubu bukwe kuko buturuka ku Mana.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupasiteri-yashyingiranwe-n-abagore-4-b-amasugi-icyarimwe-atanga-ubutumwa

  • Kenya: Umusore ufite master's azunguza amagi ku muhanda akomeje kubabaza abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni kenshi buri wese yibwira ko kwiga menshi bizatuma agira ubuzima bwiza gusa hari abo bidahira  nk'uyu musore tugiye kubabwira.

    Umusore witwa Denis obili ogola ukomoka mu gihugu cya Kenya ufite imyaka 39 yagerageje kwiga nk'abandi ndetse yiganye n'abamwe mu bayoboyi bakomeye harimo Dr william Ruto n'abandi benshi bakomeye muri Kenya.

    Denis avuga ko ari we mwana mukuru iwabo ndetse ko yavukiye mu muryango utishoboye byatumye ashyiramo imbaraga yiga amashuri menshi kugirango azafashe umuryango we.

    Nyuma yo kwiga ndetse akagera aho abona masters yashatse akazi ahantu harenga ibihumbi bitanu hose abura na hamwe , bityo ayoboka umuhanda kuzunguza amagi kugirango abone ubuzima.

    Source : https://yegob.rw/kenya-umusore-ufite-masters-azunguza-amagi-ku-muhanda-akomeje-kubabaza-abatari-bake/

  • Umugabo yagiye gusezerana yambaye ikote agaruka yambaye amapingu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni kuri uyu wa 04 Nyakanga 2022 umugabo witwa Karahanyuze Emmanuel utuye mu mudugudu wa Rusasa, akagari ka Yaba, Umurenge wa Muhura ho mu karere ka gatsibo yari agiye gusezerana na Mukashyaka usanzwe ari umugore we muri gahunda y'akarere ka Gatsibo n'itorero rya EAR yo gusezeranya imiryango 30 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko.

    Ubwo Karahanyuze na Mukashyaka, Inshuti ndetse n'imiryango yabo bari babukereye batashye ubwo bukwe, gusa mbere y'uko bashyingiranwa umunyamabanga nshingwabikorwa yabanje gusaba abari bitabiriye ubwo bukwe ko uwaba afite impamvu iyo ariyo yose yaba azi yatuma abo bombi badasezerana yayivuga.

    Ubwo umunyamabanga nshingwa bikorwa yamaraga kuvuga gutyo nibwo hahagurutse umugore afite umwana w'amezi atandatu mu biganza bye, avuga ko Karahanyuze ariwe babyaranye uwo mwana akaba yaranze kumwiyandikishaho kandi barabanaga yewe akaba yari yaranamuhishe ko afite undi mugore.

    Ubwo hagenzurwaga ibyangombwa by'uyu mugore waje avuga ko ari uwa kabiri, barebye muri sisteme y'irangamimerere basanze uyu mugore yaravutse tariki ya 01 Mutarama 2004 ubu akaba yujuje imyaka 18 nyamara umwana afite yaravutse tariki 28 Ukuboza 2021, bikaba bivuze ko yahohotewe kuko yabyaranye na Karahanyuze ataruzuza imyaka 18.

    Ibyo bikimara kuba nta kindi cyakurikiyeho n'uko Karahanyuze yatawe muri yombi kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo guhohotera umwana utarageza imyaka 18 hakorwa iperereza.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yagiye-gusezerana-yambaye-ikote-agaruka-yambaye-amapingu/

  • Umukobwa w’imyaka 26 yakoze ibyakorwa na bake bangana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wimyaka 26 yakoze ibidashoboka ku bari mu rungano rwe maze yerekana ko yamaze kugura inzu ihenze cyane ndetse ibarirwa mu mamiliyoni.

    Uyu mukobwa ukomoka mu Bwongereza uzwi ku izina rya Hilary Iyoha, yerekanye uburyo ibintu bikomeye bishobora kugerwaho hamwe no kuzigama buri gihe ku musaruro uhamye.

    Uyu mwari avuga ko yaguze inzu ye ya mbere i Bexley, kandi yashoboye kuba nyir'urugo nyuma yimyaka ibiri yo kuzigama.

    Hilary wahoze atuye mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Londres, yatangaje ko yazigamaga buri kwezi mu gihe cy'imyaka ibiri kandi agura inzu yumuturirwa ibarirwa mu mamiliyoni.

    Nyirinzu w'Ubwongereza yavuze ko kuva kera akiri muto azi neza ko kuzigama amafaranga niyo yaba make agenda agwira.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wimyaka-26-yakoze-ibyakorwa-na-bake-bangana/

  • Dore ibizakwemeza ko washimishije umukunzi wawe nyuma yo gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe cyo gutera akabariro abagore benshi iyo banyuzwe n'uburyo bayikozemo usanga basakuza mu gihe cyo kuyikora. Uku gusakuza ntabwo baba basakuza cyane ahubwo baba baniha buhoro buhoro ariko hari n'abo ibyishimo birenga bagasakuza cyane.

    . Ibimenyetso bigaragaza ko umugore yishimiye imibonano

    . Umugore wishimiye imibonano arangwa n'ibi bimenyetso

    Kumwenyura mu gihe cyo gutera akabariro nacyo ni ikindi kimenyetso gishobora kukwereka ko umugore yishimimye kuko iyo witegereje mu maso ye ubona hakeye kandi hagaragaza ibyishimo. Ubundi nanone iyo umugore yishimiye uburyo ateyemo akabariro, usanga afite amasoni yo kureba mu maso uwo bakoranye icyo gikorwa haba mu gihe batararangiza na nyuma yo kurangiza.

     

    Umugore wishimiye icyo gikorwa kandi ntatana no gushimira uwo bamaze gufatanya ibyishimo kuko akenshi iyo abonye umugabo arangije kandi nawe akumva anyuzwe rwose ahita abwira umugabo mu ijwi rituje ati'urakoze'. Iyo atabashije kubivuga atyo ahita amusoma ku munwa nacyo ni ikimenyetso cy'uko yishimye.

     

    Guceceka umwanya munini ntacyo umugore avuga nyuma yo kurangiza gutera akabariro nabyo ni ikindi kimenyetso kuko burya biba byamurenze yabuze uburyo ashimiramo. Guseka ubusa nacyo ni ikindi kimenyetso gishobora kugaragaza ibyo byishimo kuko iyo umugore arebanye n'uwo bamaze kwishimishanya arisetsa kandi ntiyapfa kubikora atishimye ahubwo aba yabuze uburyo ashimira umukunzi we uburyo amaze kumushimishamo.

     

    Hari abandi bagore na none bishimira iki gikorwa bagahita baha impano cyangwa bagatanga amasezerano akomeye ku bakunzi babo bakaba bahita banabagabira ibintu runaka bitewe n'uburyo bishimye.

     

    Gusa ibi byo bikunda gukorwa n'abagore bakoranye iki gikorwa n'abantu batari abagabo babo mu rwego rwo kugirango yigarurire burundu uwo muntu umushimishije.

     

    Abagabo rero kugirango bashimishe abagore babo bagomba gukora uburyo bwose babona bimwe muri ibi bimenyetso ku bagore babo kugirango bamenye ko babashije kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibizakwemeza-ko-washimishije-umukunzi-wawe-nyuma-yo-gutera-akabariro/