Uyu muhanzi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukora ubukwe biteganyijwe ko aza guhaguruka Dar es Salaam mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane asubira muri Amerika.
Kellia yakuye urujijo ku bibaza ko yaba ari mu rikundo na Element ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo yabajijwe n'abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram.
Miss Kellia ubwo yasubizaga ibibazo bitandukanye hari uwamubajije ku mubano we na Element ati”Muraho ese ukundana na Element?”. Kllia mu gusubiza nawe ntiyazuyaje yahise ahakana aya makuru ati”Oya”.
Si ubwa mbere Kellia ahakanye amakuru y'uko yaba akundana na Element ahubwo we akomeza gushimangira ko ari inshuti zisanzwe ndetse bize no mukigo kimwe ikirenze Element akaba n'inshuti ya hafi ya musaza we.
Mu bandi babajije Kellia Ruzindana ibibazo harimo uwamubajiije niba afite umukunzi undi nawe yemera atazuyaje ndetse agaragaza n'ifoto ari kumwe n'umukunzi we icyakora ntiyagaragaza amasura uretse ibiganza bigaragara ko ari icye n'icy'umukunzi we.
Undi wamubajije ikibazo yamubajije niba ateganya kuzasubira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2023 ariko Kellia mu gusubiza yavuze ko atari mu mwanya mwiza wo kuba yasubiza icyo kibazo ako kanya byumvikana ko byose bishoboka.
Urukundo rwa Element na Kellia rwatangiye kuvugwa ubwo Element yagaragazaga ko ashyigikiye Kellia Ruzindana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryegukanywe na Miss Nshuti Divine Muheto mu gihe Kellia Ruzindana yegukanya ikamba ry'umukobwa waranzwe n'umuco.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze umuganda wo gusana no kubakira abatishoboye amazu yo kubamo ndetse (…)
Umugabo w'imyaka 45 wo mu mudugudu Kigarama mu Kagari ka Kiruri mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza yaguwe gitumo n'umugore we ari gusambana na nyirabukwe w'imyaka 72.
Byabaye kuri uyu wa Gatanu. Iyi nkuru ikimara kuba kimomo inzego z'ibanze zahise zihagoboka zijyana uwo mugabo na nyirabukwe hirindwa ko bagirirwa nabi.
Uyu mugore wifashwe na nyina asambana n'umugabo we yemereye BTN ko yabasanganye ku buriri anashimangira ko yabaye iciro ry'imigani muri ako gace bitewe n'ibyabaye.
Yagize ati 'Nabasanze ku buriri none nabaye iciro ry'umugani, ndifuza ko babafungura njye nkigendera,kuko bari kuvuga ngo nafungishije mama n'umugabo.'
Abaturage bo muri aka gace.babwiye BTN ko batunguwe n'iyi nkuru y'uyu mugabo wafashwe n'umugore we ari gusambana na nyirabukwe bakanashimangira ko ijbyabaye ari amahano.
Umusaza umwe yagize 'Uko mbyumva numva ari amahano, kuva namenya ubwenge ibyo bintu ntabwo nigeze mbyumva.'
Ubuyobozi bw'uyu murenge wa Mukingo bwavuze ko bukimenya aya makuru bwahise bwihutira gufata uyu mugabo na nyirabukwe bubakura muri urwo rugo kubera ko uwo mugore yari ari guteza amahane, ku buryo bashoboraga kugirirwa nabi.
Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bifuza kubakirwa ibiro by’Umurenge n’iby’Utugari bishyashya, cyangwa inyubako bisanzwe bikoreramo (…)
Uyu mugore umaraye amezi agera kuri ane n'umugabo we yatangaje ko umugabo yamutunguye na cyane ko babanye bari basanzwe bamaranye imyaka itatu bakundana.Â
Yagize ati 'Muraho neza! Ndabasaba kungira inama kuko ndabangamiwe cyane. Nashatse umugabo twari dusanzwe tumaranye imyaka ine yose mu rukundo ariko kugeza ubu ari kuntungura cyane. Uyu mugabo wanjye ari kunyiyereka nabi”.
“Uyu mugabo wanjye tubana ni mwiza cyane kuri njye ndetse ansize sinzi niba nabona n’ahandi nerekeza, sinzi niba nanashobora kubaho muri ubu buzima kuko ndamukunda cyane. Ubwo nari mu kazi nagize ikiruhuko gito ngiye kumva numva arampamagaye ambwira ko yifuza ko twaza kuganira ndetse anambwira ko araza kumfata.
Bamwe mu bahoze batuye muri Kangondo ya Kabiri, batujwe mu midugudu ya Rwanco mu Kagari ka Busanza,mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, bakubakirwa isoko baravuga ko bahangayikishijwe no kuba batarahawe igishoro cyo gutangira ubuzima.
Isoko rya Rwanco ryubatse mu buryo bugezweho, harimo abacuruzi batarenze cumi na batanu ibindi bibanza bihari birarangaye, nta rujya n'uruza rw'abaguzi ruhagaragara.
Bamwe mu baricururizamo baganiriye n'itangazamakuru rya Flash, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba barimuwe ntibahabwe igishoro, ngo batangire ubuzima
Barasaba ko bagihabwa kuko babayeho nabi, kandi ko  batakibasha no kwishyurira abana babo amashuri no kubagaburira.
Ntege Seraphina ati 'Leta yatwubakiye isoko ariko imbogamizi dufite nta giishoro dufite, n'abana bacu kubishyurira amashuri biratugora. Twasaba ko badufasha bakaduha igishoro, kuko ubuzima buratugoye.'
Mugenzi we Yagize ati 'Nkanjye nkorera aha hanze y'isoko, imbogamizi dufite zituma na bagenzi bacu bataza ni uko nta gishoro bafite. Leta y'Ubumwe idufashije yaduha igishoro tukiyubaka.'
Iki kibazo si gishya mu buyobozi bw'Umurenge wa Kanombe, umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Nkurunziza Idrissa, arabasaba gutegereza bihanganye.
Yagize ati 'Ibijyanye n'igishoro kwaba ari nko kongererwa, kuko bari basanzwe bacuruza. Nibyo koko bemerewe kuzahabwa igishoro, ariko ntibiratungana, urutonde rw'abacururiza hariya rurahari, Loda ni yo igomba kuzatanga igishoro. Nibabe bategereje bihanganye.'
Abacururiza muri iri soko bavuga ko bafite iki kibazo kuva mu mwaka wa 2019, ubwo bimurwaga mu mudugudu wa Kangondo ya 2 Nyarutarama.
Aba bagaragaza ko batemerewe kwaka inguzanyo mu ma banki ngo babe bakwikorera, kuko nta byangombwa bya burundu bahawe by'inzu bimuriwemo, bakavuga  ko bikomeje kudindiza imibereho yabo.