Tag: People

  • Imyaka irenga 25 y'imfabusa kuri Ingabire Victoire #rwanda #RwOT

    Imyaka irenga 25 irihiritse, Ingabire Victoire Umuhoza yizengurukaho nk'imburamukoro. Uyu mugore wokamwe n'amacakubiri, amaze imyaka irenga 25 ahanganye no kugarura leta ishingiye kuri Hutu pawa, yasize ikoreye Genocide abatutsi muri 1994.

    Uyu mwene Gakumba Pascal na Dusabe Thérèse washakanye na Muyizere Lin  bivugwa ko yize amashuri abarirwa ku ntoki kuko yarangije amashuri abanza gusa maze ikizamini cya Leta kiramugaragura niko kujya kwiga imyuga aho yize ububoshyi bw'uduseke. 

    Yaje kujya mu Buholandi mu 1993, byitwa ko agiye gusura benewabo babagayo, ari nabwo genocide yakorewe abatutsi yabaye muri 1994 adahari, nyamara mbere yo kugenda nyina Dusabe Thereza yari yamusobanuriye neza urwango agomba kwanga abatutsi, ndetse anamuha urugero agira uruhare rutaziguye mugutsemba abatutsi mucyahoze ari komini Butamwa, ubu ni mu karere ka Nyarugenge. 

    Ingabire Victoire yakoze uko ashoboye ahungishiriza nyina mu Buholandi, aho nawe yabaga. 

    Ese byagenze gute ngo hatangire imyaka 25 irenga y'ubupfapfa kuri uyu mugore wabuze gihana? 

    Nyuma yo kugirwa inama na nyina warusize yoretse imbaga muri Butamwa, Ingabire yinjiye muri politiki y'ubuhemu mu 1995 ajya mu ishyaka ryitwa  'Rassemblement Republicain pour la Democratie au Rwanda' (RDR) ryari rimaze gushingwa n'abagenocidaire bari basize bakoze Genocide mu Rwanda.  Kuva mu 1997 yahise aribera umuyobozi mu ishami ryo mu Buholandi, naho mu 2000 yabaye Perezida w'izi nkoramaraso ku isi hose.

    Imyaka 27 izira akabyizi

    Uhereye muri 1995, wakwibaza icyo ingabire yagezeho, uretse guhembera amacakubiri, no gukwirakwiza ingenga bitekerezo ya genocide. Ingabire yagiye muri politiki afite umugambi muremure, wo kugarura politiki ya Hutu pawa na Parmehutu, kugirango barangize neza genocide yahagaritswe na FPR-Inkotanyi. 

    Ingabire yakoze uko ashoboye ngo ahurize hamwe abo bari kumwe mumugambi wo kugaruka kurangiza genocide, nyamara ntakamenye ko u Rwanda rwahindutse. Muri 2002 ubwo hashingwaga FDLR igizwe n'abagenocidaire n'imizi yabo, Ingabire nawe yari arimo guhuza abacivil ba Hututu pawa, nuko muri 2006 abahuriza muri FDU-Inkingi igizwe n'abanyapolitiki bose bari muri guvernoma yateguye ikanakora Genocide.

    FDU-Inkingi utatandukanya n'umutwe w'iterabwoba FDLR, ni umwana wa RDR. Umugambi wa Ingabire Victoire wahanze mugushinga FDU-Inkingi ni ugushaka inkungafaranga n'inkunga dipolomasi, maze bagashyigikira abavandimwe ndetse n'abana babo muri FDLR ngo baze guhungubanya u Rwanda.

    Mu 2006 ni bwo yatangije anayobora FDU-Inkingi yari igizwe n'abavuye muri ayo mashyaka yayibanjirije, kandi ubutindi bw'abari bagize aya mashyaka nibwo Ingabire yashakaga gusuka ku Rwanda mu 2010, ubwo yazaga kwiyamamaza kuyobora u Rwanda. 

    Mu 2009, Ingabire Victoire yasezeye ku kigo yakoreraga, yenda igipfurumba cyuzuye ubugome, urwango, amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside ngo aje guhatanira kuyobora u Rwanda.

    Ibi byose yabipfunyitse mu kinyoma yifashishije akarimi gashyenga ngo ari guharanira demokarasi n'uburenganzira bwa muntu, ariko ntibyatinze, maze impyisi itamururwaho uruhu rw'intama  barayimenya.

    Burya koko ngo 'Nyakibi ntirara  bushyitsi' Muri 2010 ubwo Ingabire Victoire yagarukaga mu Rwanda, ingengabitekerezo ya jenoside yari ajunditse yigaragarije ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, ubwo yavugaga ko 'yifuza ko habaho n'urwibutso rw'abahutu ngo nabo bajye bibukwa'

    Nonese ko jenoside zabaye ku Isi zose zizwi, iyi genocide yakorewe abahutu yabereyehe? Yemejwe n'uruhe rukiko?, uku niko ingabire rero ahembere inzangano n'amacakubiri ngo abashe kugera kugarura hutu pawa, nyamara magingo aya izi nzira ziradadiye. 

    Ibi byagaragajwe n'urukiko ubwo rwamuhamyaga ibyaha birimo ingengabitekerezo ya genocide no gukorana n'imitwe y'iterabwoba maze agabwa imyaka 15 i Mageragere ngo yitekerezeho anahinduke.

    Igika cya gatanu cy'inigingo ya 81 mu Itegeko Rigenga Amatora, kivugako uwiyamamriza kuba Umukuru w'Igihugu agomba kuba 'atarigeze akatirwa burundu igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu' nyamara Ingabire Victoire Umuhoza yakatiwe imyaka 15. 

    Burira buracya, imyaka mfabusa kuri ingabire iguma kwiyongera!

    Muri 2018, Ingabire Victoire yandikiye Perezida wa Repubulika asaba imbabazi kugira ngo arekurwe. Muri Nzeri 2018, Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi abagororwa 2140.  Ingabire Victoire na we yari muri aba.

    Aha urwego yari agezeho, ni urwo kugirirwa icyizere n'umusazi wirukanywe mu gipadiri Nahimana Thomas, wamugize minisitiri mu gatsinda k'indindagire, ziyise Guverinoma y'u Rwanda ikorera mu Buhungiro. 

    Muri 2019, Ingabire yaje kujijisha, ashinga anayobora Dalfa-Umurinzi ngo byitwe ko yavuye muri FDU-inkingi igizwe na barukarabankaba n'imizi yabo. Mu rugendo rwe ntiyizegeze ahamya akarenge hamwe, yaranzwe no gusembera nk'umugisha mucye, mbese nk'umugore wananiwe urushako. Ese nk'ubwo yabuze n'abahannyi? Ariko ngo ntawe uhana uwahanutse.

    Nyamara byaratahuwe ko hari inama za FDU-Inkingi yayoboye nyuma ngo yo kurisezeraho. Ndetse kugeza ubu atunzwe n'ingemu y'amafaranga bakusanya buri kwezi bakamwoherereza. Muri make n'intumwa ya FDU-Inkingi I Kigali mu Rwanda.

    Aha ni ku itariki 3/7/2022, ubwo yarimo kugeza ijambo kubanyamuryango ba FDU-Inkingi mu Bubiligi.

    Aracyaririra kuyobora u Rwanda nyamara nawe atarabasha no kwiyobora. Imyaka isaga irenga 25 ntacyo ageraho kandi n'ubundi u Rwanda yifuza koreka rwo rukataje mu iterambere.

    Abanyarwanda bamaze gutahura ubugome n'uburyarya bye baramureka arakomeza atunukira ubusa, none ibinyacumi by'imyaka birihiritse ntacyo arageraho. Nabanze  yivane mu icurabirindi ry'ingengabitekerezo mbi n'amacakubiri yonse muri nyina Dusabe Thérèse, maze azane umuryango we banezerwe mubyiza bya leta idaheza itanavangura, aho buri wese yishyira akizana. 

    The post Imyaka irenga 25 y'imfabusa kuri Ingabire Victoire appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imyaka-irenga-25-yimfabusa-kuri-ingabire-victoire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyaka-irenga-25-yimfabusa-kuri-ingabire-victoire

  • 'Spider-Man' yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 #rwanda #RwOT

    Umugabo w'inzobere mu kurira uzwi nka 'Spider-Man' w'Ubufaransa yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 zigeretse i Paris nta kintu cy'ubwirinzi afite.

    Alain Robert yuriye Tour TotalEnergies hagati muri Paris nta migozi cyangwa ibifashi akoresheje.

    Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: 'Ndashaka guha abantu ubutumwa ko imyaka 60 ntacyo ivuze. Ushobora gukomeza siporo, ugakora ibintu bitangaje.'

    Ageze ku gasongero k'iyo gorofa bivugwa ko yahise atabwa muri yombi.

    Mbere, Robert yari yaruriye kenshi iyi gorofa ya Tour TotalEnergies. Kuri iyi nshuro byamufashe iminota 60 gusa ngo agere ku gasongero, nk'uko ikinyamakuru Defence 92 kibivuga.

    Nyuma yo kuyurira yagize ati: 'Mu myaka myinshi ishize niyemeje ko ningira imyaka 60 nzongera nkurira iriya gorofa nanone kuko 60 isobanuye imyaka y'ikiruhuko cy'izabukuru mu Bufaransa kandi numva ari ikintu cyiza.'

    Yongeraho ko intego y'uko kurira yari no kwibutsa abantu ibibi byo gushyuha kw'isi, nk'uko Reuters ibivuga.

    Robert arazwi mu kurira inzu ndende ku isi. Muzo yahangaye harimo  Burj Khalifa y'i Dubai — inzu ndende kurusha izindi ku isi — yuriye akagera ku gasongero.

    Akenshi akora ibi bikorwa bye atabanje kumenyesha cyangwa gusaba uruhushya, ibyatumye agenda afatwa agafungwa bya hato na hato.

    #BBC 

    The post 'Spider-Man' yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/18/spider-man-yizihije-isabukuru-yimyaka-60-yurira-igorofa-yinzu-48/

  • Yashyingiranwe n'umukunzi we bakundanye bakiri mu mashuri abanza #rwanda #RwOT

    Umugabo ukomoka ahitwa Mberengwa yashyingiranwe n'umukunzi we bakundanye guhera mu mashuri abanza, nyuma y'imyaka 52 bakundanye.

    Favayo Lawrence Chinyere (77) n'umugore we, Irene (70), bakundanye mu 1963 bakiri mu mashuri abanza ndetse bahoze bafite icyifuzo gikomeye cyo kwambikana impeta ariko babigezeho nyuma y'imyaka 52.

    Icyakora bari basanzwe babana gusa basezeranye imbere y'Imana n'abantu nyuma y'uko abana babo, abishywa babo n'abuzukuru babo bababajije icyo babakorera mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagize mu kubarera.

    Aba bashakanye mu 1963,gusa gushaka igitunga abana babo icyenda n'abuzukuru 12 byatumye badashobora gushyingiranwa ku mugaragaro.

    Ku wa 3 Nzeri,nibwo aba bombi bageze kuri izi nzozi zabo mu rugo rwabo, mu Mudugudu wa Zivengwa muri Ward B1. Abana babo icyenda bubashye icyifuzo cy'ababyeyi babo.

    Aba bashoboye kurinda urugendo rw'urukundo rwabo kuva 1963. Nubwo Bwana Chinyere yabonye uyu wari kuzaba mugore we bwa mbere mu 1961, byamutwaye imyaka ibiri kugirango amutsindire kuko yamugoye cyane.

    Aganira na Chronicle, Madamu Chinyere yavuze ko yishimiye ko amaherezo yambaye impeta y'ubukwe ku rutoki rwe.

    Ati: “Ikintu gikomeye cyaranze uwo munsi, ni igihe umukunzi wanjye, se w'abana banjye yafunguraga agatimba aransoma. Kuri ubu, ndumva nongeye kuba muto.

    'Buri gihe nifuzaga gukora ubukwe. Natekereje ko ku myaka yanjye, ibyiringiro byose byatakaye. Ubwo abana banjye biyemezaga gutera inkunga ubukwe bwacu, natekereje ko bari gukina. Ntabwo rwose nizeraga ko bishobora kubaho.

    Twateguye ubukwe bwacu kuva muri Gicurasi kandi uko amezi yagendaga ajya imbere byaje kugenda binyereka ko bishobora kuba.

    Uyu mugore yavuze ko bwa mbere yanze umugabo we ubwo yamwegeraga ngo bakundane ndetse ngo uko yamutumagaho abantu akanashaka ko baganira yarabyirengagizaga ariko nyuma y'imyaka 2 yaje kubyemera.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yashyingiranwe-n-umukunzi-we-bakundanye-bakiri-mu-mashuri-abanza

  • Urubyiruko ntiruvuga rumwe ku kuvanga umutungo w’abashyingiranywe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu rubyiruko rw’abasore n’inkumi bageze mu gihe cyo gushinga ingo bavuga ko uburyo bw’ivangamutungo rusange hari ababuhitamo kubera inyungu baba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urubyiruko-ntiruvuga-rumwe-ku-kuvanga-umutungo-w-abashyingiranywe

  • Itangazo: KAMAGAJU MUNYANEZA Constance yasabye guhindura amazina akitwa SHUMBUSHO Constance #rwanda #RwOT

    Uwitwa KAMAGAJU MUNYANEZA Constance yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa SHUMBUSHO Constance mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kamagaju-munyaneza-constance-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Edouce Softman yambitse impeta umukunzi we [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Edouce Softman yambitse impeta umukunzi we Nyinawumuntu Delice Rwiririza witabiriye Miss Rwanda 2020

    Rwiririza Nyinawumuntu Delice wambitswe impeta na Edouce yitabiriye Miss Rwanda 2020 ahagarariye intara y'Iburasirazuba ndetse yanabashije kugera mu mwiherero.

    Urukundo rw'aba bombi rwatangiye guca amarenga bwa mber kuwa 29 Ukuboza 2021, ubwo Nyinawumuntu yafashe ifoto ari kumwe na Edouce ayishyira kuri status ya whatsapp ye arangije ashyiraho agatima gasanzwe kifashishwa mu kugaragariza amarangamutima umuntu ukunda.

    Iki cyabaye nk'ikimenyetso ku makuru yari amaze igihe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bahamyaga ko Edouce Softman amaze igihe akundana n'uyu mukobwa.

    Edouce Softman ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, azwi mu ndirimbo nka Akandi ku mutima, Oxygene, My love, Nziriki n'izindi nyinshi.







    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuhanzi-edouce-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto

  • Axel wari umunyamakuru w’imikino mu ‘Rukiko rw’Ubujurire’ yerekeje muri Amerika #rwanda #RwOT

    Horaho Axel wari umunyamakuru w’imikino mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ cya Fine FM, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guturayo n’umugore we.

    Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 nibwo Axel na Masera Nicole Nirira bafashe rutemikirere berekeza muri Amerika guturayo aho n’ubundi uyu mugore asanzwe atuye.

    Berekejeyo nyuma y’uko tariki 11 Kamena 2022 bakoze ubukwe habaye umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

    Hari nyuma y’uko tariki ya 18 Werurwe 2021 basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Ntara y’Amagepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Maraba aho bemeye kubana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu.

    Masera usanzwe wibera muri Amerika, yambitswe impeta ya fiançailles tariki ya 14 Werurwe 2021 mu muhango wabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

    Horaho Axel yamenyekanye mu kiganiro Salus Sports cyo kuri Radio Salus aho yaje kuva muri 2019 ajya kuri Radio 10 yavuye yerekeza kuri Fine FM akinira kugeza uyu munsi.

    Horaho Axel n’umugore we Masera berekeje muri Amerika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/axel-wari-umunyamakuru-w-imikino-mu-rukiko-rw-ubujurire-yerekeje-muri-amerika

  • Umugore wa Kobe Bryant agomba kwishyurwa arenga miliyari 1.6 #rwanda #RwOT

    Vanessa Marie Bryant umugore wa nyakwigendera wari ikirangirire mu mukino wa Basketball ku Isi, Kobe Bryant urukiko rwategetse ko agomba kwishyurwa miliyoni 16 z’amadorali kubera amafoto y’umugabo we yakwirakwijwe n’umupolisi ubwo yari amaze gukora impanuka ya kajugujugu.

    Muri Mutarama 2020 ni bwo Kobe Bryant yakoze impanuka ya Kajugujugu yaje kumuhitana n’abo bari kumwe barimo n’umwana we Gianna Bryant.

    Umwe mu bapolisi bageze aho iyi mpanuka yabereye agafata amafoto, mu kwezi kwakurikiyeho kwa Gashyantare 2022 yatangiye gukwirakwiza amafoto y’imibiri y’aba bantu baguye mu mpanuka.

    Umugore wa Kobe Bryant akaba yarahise atanga ikirego arega polisi ya Los Angeles (LAPD) kubera aya mafoto yagiye hanze yita ko ari ugushinyagura no gutesha agaciro abaguye mu mpanuka.

    Muri iki kirego arega umuyobozi wa polisi muri Los Angeles, Sheriff Alex Villanueva kuba atarigeze abwira imiryango y’abaguye mu mpanuka ibijyanye n’amafoto yafashwe n’abapolisi bagera ku munani bageze ahebereye iyi mpanuka, bakaza kubona amafoto ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibintu avuga byamuhungabanyije cyane bituma abana n’ubwoba yiteze ko hari n’andi mafoto ashobora kujya hanze kuko polisi yanze kubaha ibisubizo byuzuye.

    Uyu mugore mu rukiko yavuze ko hari n’igihe cyageze akumva yakwiruka akijugunya nko mu mazi cyangwa agasakuza kuko yari abonye polisi yizeye imutengushye.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa 24 Kanama 2022, Urukiko rwanzuye ko Polisi ya Los Angeles igomba kwishyura Vanessa Bryant miliyoni 16 z’amadorali, ni ukuvuga arenga miliyari 1.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Iyi polisi kandi igomba kwishyura Chris Chester waburiye umugore n’umwana muri iyi mpanuka miliyoni 15 z’amadorali.

    Amafoto y’impanuka ya Kober Bryant n’umukobwa we yateje ikibazo polisi

    Vanessa Bryant Urukiko rwategetse ko agomba kwishyurwa miliyoni 16 z’amadorali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umugore-wa-kobe-bryant-agomba-kwishyurwa-arenga-miliyari-1-6-8262

  • Nziza Desire yakoze ubukwe bwa kabiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Umurundi Nziza Desire yakoze ubukwe bwa kabiri, ni nyuma y’uko umwaka ushize yari yapfushije umugore we.

    Nziza Desire akaba yakoranye ubukwe na Amina Nzeyimana, ni ubukwe bwabereye muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

    Ubu bukwe bwe bukaba bwarabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 18 Kanama 2022.

    Akoze ubukwe nyuma y’uko muri Nyakanga 2021 yari yapfushije umugore we wa mbere, Inarukundo Bijoux azize uburwayi, hari nyuma y’amezi 8 gusa bakoze ubukwe.

    Nziza Desire wakunzwe mu Burundi no mu Rwanda kubera indirombo ze zirimo ‘Kula kulipa’ ni umuvandimwe wa Dr Claude na we wanditse izina mu muziki.

    Nziza akaba asanzwe afite umwana w’imyaka 14 yabyaranye n’umuhanzikazi w’icyamamare mu Burundi, Natacha.

    Uyu muhanzi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukora ubukwe biteganyijwe ko aza guhaguruka Dar es Salaam mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane asubira muri Amerika.

    Nziza Desire yakoze ubukwe bwa kabiri

    Yashakanye na Amina Nzeyimana

    Inshuti n’abavandimwe bari baje kumushyigikira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nziza-desire-yakoze-ubukwe-bwa-kabiri-amafoto