Tag: news

  • Amateka ya Kizito Mihigo wari kuba yujuje imyaka 39 y’amavuko iyo aba akiriho. #rwanda #RwOT

    Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda, ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa karindwi mu 1981.

    Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza.

    Ku myaka 9 y’amavuko, yatangiye guhanga indirimbo, se na we akaba yari asanzwe ahanga indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika aho iwabo i Kibeho.
    Amakuru avuga ko kuva mu 1994 yahimbye indirimbo zirenga 400 mu gihe cy’imyaka 20.

    Nyuma yo kugirwa imfubyi muri Jenoside yo mu Rwanda mu 1994, yahungiye i Burundi – hahana imbibi n’akarere ka Nyaruguru avukamo – aho yongeye guhura na bamwe mu bo mu muryango we bari barokotse.

    Nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet, nyuma ubwo yari agarutse mu Rwanda mu kwa karindwi mu 1994, yaje kugerageza kwinjira mu ngabo za RPF – ariko ntibyamuhira – ashaka kwihorera ku bishe abo mu muryango we. Ariko binyuze mu kwemera kwa gikristu no mu muziki, yaje kumenya kubabarira n’abishe se.

    Yamamaye mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika nyuma yo gutangira amashuri yisumbuye kuri Seminari Nto ya Karubanda mu mujyi wa Huye, mu majyepfo y’u Rwanda.

    Bivugwa ko icyo gihe yabaye icyatwa mu bahanzi b’indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
    Aho mu mashuri yisumbuye – yarangirije muri Collège St André i Kigali – ni naho yigiye umukino wa Karate, agera no ku mukandara wo hejuru cyane w’umukara (ceinture noire).

    Mu 2001 yagize uruhare mu ihangwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu – izwi nka Rwanda Nziza , nyuma azakubona buruse (bourse/scholarship) ya Perezida Paul Kagame yo kujya kwiga umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa. Umuziki we ku rwego mpuzamahanga yaje kuwutangirira mu Bubiligi, ahaba n’imiryango myinshi y’Abanyarwanda n’abandi bantu bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari.

    Mu 2011 nibwo Kizito yasubiye mu Rwanda, aba umuhanzi ukunzwe cyane. Yatumirwaga mu mihango yo kwibuka Jenoside, ndetse agatumirwa no mu mihango ya leta agafasha mu kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, hari na Perezida Kagame.

    Muri iyo myaka kandi yagiye anengwa na bamwe b’ukwemera kwa gikirisitu, bavuga ko bisa nkaho impano ye iri kwigarurirwa n’ibikorwa bya politiki. Ariko mu 2011, yagerageje kongera indirimbo n’ibitaramo by’indirimbo zaririmbiwe Imana – ibitaramo byitabirwaga n’imbaga ibarirwa mu bihumbi.

    Mu 2011 yahembwe na Jeannette Kagame mu bihembo bya CYRWA (Cerebrating Young Rwandan Archivers)
    Muri uwo mwaka mu kwezi kwa munani ni nabwo abinyujije mu muryango we Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida Kagame, yahembye umuhanzi Kizito nk’umwe mu rubyiruko rwageze ku bikorwa bikomeye bifasha rubanda.

    Mu 2013, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Rwanda Governance Board, cyahembye umuryango we Kizito Mihigo Peace Foundation nk’umwe mu miryango 10 itegamiye kuri leta yateje imbere imiyoborere myiza mu gihugu. Uwo muryango we uhembwa amafaranga 8,000,000.

    Mu mwaka wa 2010, yashinze umuryango utegamiye kuri leta, Kizito Mihigo Foundation, ugamije kubiba amahoro n’ubwiyunge.

    Agarutse mu Rwanda mu mwaka wakurikiyeho, yatangiye kuzenguruka mu mashuri no mu magereza atanga ubwo butumwa, ku nkunga ya leta y’u Rwanda, umuryango World Vision International n’ambasade y’Amerika mu Rwanda.

    ‘Igisobanuro cy’urupfu’
    Indirimbo yise ‘Igisobanuro cy’urupfu’ yasohoye mu 2014 habura gato ngo hatangire icyumweru cyo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 mu Rwanda, ni yo ibonwa ahanini nk’intandaro y’ibibazo yaciyemo nyuma yaho.

    Iyo ndirimbo y’iminota 10 yatangaje ku rubuga rwa YouTube, ihinyuza imvugo yemewe mu Rwanda ku bijyanye na Jenoside, yahise yamaganwa na leta y’u Rwanda.
    Muri iyo ndirimbo avuga ko nubwo yagizwe impfubyi na Jenoside, bitamubuza kuzirikana abandi babuze ababo mu bwicanyi butiswe Jenoside – icyabonywe nko guca amarenga y’abazize ubwicanyi bushinjwa izari ingabo za RPA/FPR.

    Gufungurwa no kongera gufungwa
    Ku itariki ya 7 y’ukwa kane mu 2014, byatangajwe ko Kizito – wari umenyerewe mu mihango yo kwibuka Jenoside – yaburiwe irengero. Nyuma byatangiye guhwihwiswa ko Kizito ari mu maboko ya polisi kubera iyo ndirimbo ye itavugwaho rumwe.

    Ku itariki ya 15 y’ukwa kane, polisi y’u Rwanda yamumurikiye abanyamakuru, ivuga ko yatawe muri yombi acyekwaho gutegura ibitero by’iterabwoba no gukorana n’imitwe ya FDLR na RNC bagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

    Nyuma y’iryo tangazo ryuko ari mu maboko ya polisi, indirimbo ze zahise zitangazwa ko zitemerewe guca kuri radio na televiziyo byo mu Rwanda.

    Mu kwa kabiri mu 2015, yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame,
    Ku itariki 15 y’ukwa cyenda mu 2018, hamwe n’izindi mfungwa zirenga 2,000, Kizito Mihigo na Victoire Ingabire – umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda – bafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame.

    Mu gihe gishize cya vuba, yashyiraga amafoto na videwo ku mbuga ze za internet agaragaza ibikorwa byo kwigisha umuziki abanyeshuri bari mu biruhuko.

    Ku itariki ya 13 yukwezi kwa kabiri, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko inzego z’umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyarurugu ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi agamije kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.

    RIB yavugaga ko iperereza ryatangiye kuri ibyo byaha no ku cyaha cya ruswa ngo ashyikirizwe ubucamanza.
    Umuntu warekuwe ku mbabazi za perezida ategekwa kujya kwiyereka ubushinjacyaha buri kwezi no gusohoka mu gihugu abiherewe uruhushya n’urwego rushinzwe ubucamanza.
    Ku wa mbere, polisi y’u Rwanda yatangaje ko Kizito, ku myaka 38 y’amavuko, yapfuye “yiyahuye” aho yari amaze iminsi afungiye i Remera.

    Nyuma, ubushinjacya bwunze mu rya RIB, buvuga ko urupfu rwa Kizito “rwatewe no kwiyahura yimanitse”.

    The post Amateka ya Kizito Mihigo wari kuba yujuje imyaka 39 y’amavuko iyo aba akiriho. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/amateka-ya-kizito-mihigo-wari-kuba-yujuje-imyaka-39-yamavuko-iyo-aba-akiriho/

  • Bwa mbere mu mateka mu buhinde hatowe umunyamategeko w’umunyafurika. #rwanda #RwOT

    umurwanashyaka mu Buhinde abaye umuntu wa mbere wo mu bwoko buto bukomoka muri Afurika wabaye umunyamategeko muri iki gihugu.

    Shantaram Siddi akomoka mu muryango wa Siddhi – bakomoka ku Banyafurika bagiye mu Buhinde nk’abacuruzi abandi bakagenda nk’abacakara kuva mu kinyejana cya 17.
    Ubu Hasigaye abagera ku 50.000.

    Shantaram Siddi yagizwe umukuru w’inteko muri leta ya Karnataka. Niwe kandi wa mbere urangije kaminuza mu gace atuyemo.

    Yavuze ko azakomeza guharanira uburenganzira bw’imiryango y’Ubuhinde.

    Avuga ku byishimo bye muri iri tangazo, Bwana Siddi yatangarije urubuga rw’Abahindu ati: “Natekerezaga ko umuntu ashobora kuba arimo gukina.”

    The post Bwa mbere mu mateka mu buhinde hatowe umunyamategeko w’umunyafurika. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/bwa-mbere-mu-mateka-mu-buhinde-hatowe-umunyamategeko-wumunyafurika/

  • Churches In Ngoma District Surveyed For Anti-Covid-19 Facilities #rwanda #RwOT

    Ngoma district authorities are currently going from church to church surveying whether they have fitted all facilities required in the enforcement of anti Covid-19 measures.

    Prayer houses had been shut down for about four months since the epidemic arrived on Rwandan territory. Communal gatherings including holding mass at churches and mosques had been suspended. The suspension was lifted last week.

    Authorities in Ngoma district said Friday that churches without anti Covid-19 prevention facilities will not be allowed to convene with congregations.

    A hand washing booth, sanitizers, liquid soap are supposed to be fitted outside the church of which all people arriving for mass would use. The congregation is as well mandated to observe social distancing.

    source https://taarifa.rw/churches-in-ngoma-district-surveyed-for-anti-covid-19-facilities/

  • Root Capital Bank yateye inkunga abahinzi b’ikawa bo mu karere ka Gakenke (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Root Capital Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateye inkunga y’ibikoresho byo kwirinda Covid19 abahinga ikawa bo mu murenge wa Coko na Ruli yo mu karere ka Gakenke.
  • Amateka ya sultan Moulay Ismail waryamanaga n’umugore umwe buri munsi akabyara abana 1171mugihe cy’imyaka 32. #rwanda #RwOT

    Moulay Ismail ni umwe mu Bantu babayeho bagize amateka n’icyubahiro muri maroc ndetse no mumuco wabo muri rusange,yayoboye maroc yifashishije ingabo zirenga ibihumbi ijana na mirongo itanu(150.000) abenshi murabo bari abacakara babaga baratutse munsi y’ubutayu bwa Sahara.

    Mu mwaka wa 1704 nibwo sultan Moulay yerekanywe na Guinness book of record nk’umuntu wari ufite abana benshi Aho icyo gihe babaruraga abagera kuri 880 aba nibo byari bizwi neza Hari n’amakuru afatika ko arabana ba sultan,uyu mugabo byavuzwe ko yaryamanaga n’umugore umwe buri munsi ibi NGO yabikoze mu gihe kimyaka 32.

    Nyuma y’urupfu rwa Saadi sultan Ahmad Almansur maroc yaranzwemo umutekano mucye aho abahungu ba Almansur barwaniraga ubutegetsi hagati yabo mu gihe igihugu cyari cyacitsemo ibice, murizo ntambara Moulay Ismail yahisemo gushyigikira Uwitwaga Rashid maze aza kumugira guverineri wa Mekness akigerayo Moulay yatangije ubuhinzi n’ubucuruzi muri ako karere kugira ngo yongere ubukungu bwe bwari kuzamufasha kugenda nawe yigarurira ahantu hatandukanye.
    Rashid Kandi yahaye Moulay kuyobora igisirikare mu majyaruguru ya Maroc maze amugira uhagarariye intumwa y’Imana Muhammad muri feodal na viceroy ahagana 1667 ubwo yarwanaga mu majyepfo ya Maroc. (khalifa Ni izina ryahabwaga uhagarariye Muhammad mu gace runaka muri Africa)
    inzu ndangamurage yitiriwe sultan Moulay niyo yonyine amarembo aba afunguye kubatari abasiramu.

    Moulay Ismail yarindaga cyane abagore be bane 4 n’inshoreke ze magana atanu 500 Aho umugabo uwo ariwe wese warebaga umwe mu bagore cyangwa inshoreke ye yahabwaga igihano cyo kwicwa,bamwe mu nshoreke ze sultan Moulay yagiye abanyonga abandi akabaca amabere hakaba nabo akuye amenyo bitewe nuko abafashe cyangwa akabakekaho kumuca inyuma.

    Nkuko igitabo cya Guinness world Record kibitangaza Ismail yibarutse abana barenga 888 umubare munini w’abana wigeze ubaho bibarutswe n’umuntu umwe,dukurikije inkuru zanditswe na Dominique Busnot wari ambasaderi w’ubufaransa wahoraga akora ingendo muri maroc sultan ashobora kuba yari afite abana 1171 mu 1704 Aho yari afite imyaka 57 amaze kubutegetsi imyaka 32.

    Nubwo abahanga bashidikanyaga ko bishoboka ubushakashatsi bushya bwakozwe kuri sultan n’imibereho ye bwerekanye ibi bishoboka cyane mu gihe yaba yararyamanaga n’umugore umwe byibuze kumunsi.

    The post Amateka ya sultan Moulay Ismail waryamanaga n’umugore umwe buri munsi akabyara abana 1171mugihe cy’imyaka 32. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/amateka-ya-sultan-moulay-ismail-waryamanaga-numugore-umwe-buri-munsi-akabyara-abana-1171mugihe-cyimyaka-32/

  • Amashuri yari yarafunguwe muri Afurika y’Epfo agiye kongera gufungwa kubera Covid-19 #rwanda #RwOT

    Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze kuri uyu wa kane tariki 23 Nyakanga 2020 ko amashuri muri Afurika y’epfo azongera gufunga imiryango igihe cy’ukwezi guhera kuri uyu wa mbere tariki 27 Nyakanga 2020 mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Ni mu gihe iki gihugu kirushiriza kubona ibitigiri vy’abandura vyiyongera.

    Afurika y’Epfo, ni Igihugu gikomeje kugira imibare myinshi kandi yiyongera buri munsi kurusha ibindi bihugu kuri uyu mugabane wa Afurika. Imibare itangazwa, igaragaza ko abantu barenga 408 000 bamaze kwandura iki cyorezo. Iza ku mwanya wa gatanu kw’isi. Abarenga 6 000 baramaze kuhasiga ubuzima.

    Ukwiyongera gukabije kw’abanduye Coronavirus, byateye amakenga ku barimu, aho sendika yabo yasabye Leta kwisubiraho ku ngingo yafashe yo kwemerera amashuri gufungura mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2020.

    Tukivuga kuri iki cyorezo muri iki gihugu, ijwi rya Amerika ryatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yavuze ko abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bagera kuri 13 000 banduye iki cyorezo abandi barenga 100 muri bo bahitanwa n’iki cyorezo.

    Umuvugizi, Popo Maja, yavuze ko ibyo byatewe n’ubukene bw’abakozi, aho bamwe bahisemo kureka akazi ku bwoba bwo gutinya kwandura, hamwe n’ibikoresho byo kwirinda bidakwiye.

    Raporo yasohowe ku italiki ya 12 y’uku kwezi kwa karindwi 2020 n’ikigo cya Afurika y’epfo kigenzura abarwayi mu bitaro cyavuze ko ibice 2.6 ku ijana by’abinjira ibitaro barwaye covid-19 muri Afurika y’epfo ari abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/amashuri-yari-yarafunguwe-muri-afurika-yepfo-agiye-kongera-gufungwa-kubera-covid-19/

  • Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania, Yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Benjamin William Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania kuva mu mwaka wa 1995-2005 yitabye Imana azize uburwayi nkuko byemejwe na Perezida John Pombe Magufuli mu ijoro ryacyeye rya tariki 23 Nyakanga 2020. Atabarutse afite imyaka 81 y’amavuko, akaba asize umugore n’abana b’abahungu babiri.

    Mu butumwa Perezida Magufuli yatanze mu ijoro ryacyeye, yavuze ko ababajwe cyane no gutangaza ko perezida wa gatatu wa Tanzania “yapfiriye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye“. Ntabwo hatangajwe indwara yamwishe.

    Perezida Magufuli yagize ati: “Tugize ibyago bikomeye, dukomeze kumusengera. Amakuru arambuye arakomeza gutangazwa ariko mzee Mkapa ntawe tugifite“.

    Benjamin Mkapa wo mu ishyaka CCM, yayoboye Tanzania kuri manda ebyiri kuva mu 1995 kugeza mu 2005, yagiye ku butegetsi asimbuye Ali Hassan Mwinyi.

    Mkapa wavukiye mu majyepfo ya Tanzania mu gace kitwa Mtwara, azakomeza kwibuka mu karere nk’uwakuriye ibiro bishinzwe ubuhuza mu biganiro bigamije gushakira amahoro u Burundi.

    Umwaka ushize, Bwana Mkapa yari yagejeje ku nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, raporo isaba ko u Burundi buhindura itegeko nshinga ryabwo rikajyana n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 2000.

    Ibi byamaganywe n’intumwa zari zihagarariye u Burundi aho zavuze ko Abarundi batasubiramo itegeko nshinga rishya batoye mu 2018.

    Perezida Magufuli nkuko BBC yabitangaje, abinyujije kuri Twitter yavuze ko azibuka Mkapa nk’umuntu “ukunda igihugu, ukunda umurimo, n’uruhare rwe mu kubaka ubukungu” bwa Tanzania. Mkapa asize umugore we Anna Mkapa n’abahungu babiri.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/benjamin-mkapa-wabaye-perezida-wa-tanzania-yitabye-imana/

  • Minisitiri Busingye yagaragaraje ‘imyumvire’ nk’imwe mu mpamvu zituma abiba Leta bayiheza #rwanda #RwOT

    Babitangarije mu kiganiro Ubyumva ute ? Cyatambutse kuri KT Radio ku wa 23 Nyakanga 2020, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Imitungo ya Leta yanyerejwe igezehe igaruzwa ?”

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yavuze ko Leta ikurikiranye arenga miliyari 10, ariko imaze kugaruza miliyari 4.

    Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph, yavuze ko mu mpamvu zituma kugaruza imitungo ya Leta bigorana harimo kuba umuntu washoboye kwiba Leta no guhisha ibimenyetso bitamunanira kuko aba afite amafaranga yahamo ruswa abacamanza bakamugira umwere, ati “Amafaranga si imegeri ngo ziramuboreraho”.

    Hakuzwumuremyi yanagaragaje ko abayobozi bafite umugambi wo kunyereza ibya Leta ikintu cya mbere bakora bakigera ku buyobozi ari ukwigizayo umuntu wese ushobora kubabangamira muri uwo mugambi bagashyira mu buyobozi abazabahishira.

    Ibi byanashimangiwe na Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda aho yavuze ko abanyereza ibya Leta bakora icyo yise ‘negative solidarity’.

    Minisitiri Busingye mu mvugo atemeranyijeho n’abandi batumirwa muri iki kiganiro yavuze ko Leta ifite ubushake bwo kugaruza umutungo wayo wibwa n’abayobozi.

    Yavuze ko kuva muri 2015 aribwo Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira imbaraga mu kugaruza iyo mitungo ngo kuko mbere yaho abibaga Leta barayihezaga hakagaruka 0Frw.

    Abasesengura raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG) basanga Leta imaze guhombywa arenga miliyari 270, gusa Minisitiri Busingye avuga ko ayo bakurikiranye ari miliyari zisaga 10.

    Agaragaza ko raporo ya OAG ari raporo ishingiye ku bitekerezo ‘opinion report’ bityo ngo iyo inzego z’ubucamanza ziyinjiyemo bimwe mu byo aba yagaragaje biburirwa ibimenyetso.

    Aha niho abasesenguzi bahera bibaza impamvu amafaranga ya Leta anyerezwa umuyobozi yajya mu nkiko agahinduka umwere kandi bigaragara ko amafaranga yanyerejwe.

    Immaculée ati “Uravuga ngo gukurikiranwa ? Hari n’abakiri mu kazi uyu munsi, wenda bahinduriwe imirimo da ! Ariko bari mu kazi kandi ka Leta. Mbese nko kukubwira ngo ohhh wanyereje umutungo wanjye,wawucunze nabi waranyibye ariko mama komeza wikorere.”.

    Minisitiri Busingye yavuze ko Minisiteri ayoboye ifite ibirego 700 by’abanyereje umutungo wa Leta ikurikiranye, gusa ngo n’abo Leta itsinze ntibayishyura kubera ikibazo cy’imyumvire Abanyarwanda bakuriyemo.

    Ati “Mbere ya 2015 hazaga 0, kubera ko mu muco w’Abanyarwanda umuntu wese wabaga watsinzwe na Leta yumvaga ari nk’uburenganzira bwe kutishyura, byari mu muco, byari mu myumvire, byari mu migirire, …byazamutse ari umuco wo kutishyura Leta, ikintu iyo kimaze imyaka nyinshi gishobora guhinduka umuco w’abantu”.

    Umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza avuga ko ikintu kitwa amakosa gikwiye kugabanywa mu ikurikiranwa ry’umutungo wa Leta byose bikitwa ibyaha kuko byafasha mu kugaruza ibya Leta.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Minisitiri-Busingye-yagaragaraje-imyumvire-nk-imwe-mu-mpamvu-zituma-abiba-Leta-bayiheza

  • Umuraperi Khalfan yatunguwe n’impano yahawe na rutahizamu wa Rayon Sports muri studio za Radio #rwanda #RwOT

    Umuraperi w’umunyarwanda, Kalfan Govinda avuga ko yatunguwe n’impano yahawe na rutahizamu wa Rayon Sports, Mugisha Gilbert ubwo bari muri studio za Radio mu kiganiro.

    Ni mu kiganiro B-Wire cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020, kigezemo hagati uyu rutahizamu yatunguye Khalfan amuha impano ya jersey ya Rayon Sports, yanditseho nimero 12 n’izina rye Mugisha Gilbert.

    Aganira na ISIMBI, Khalfan yavuze ko yatunguwe n’iki gikorwa cy’uyu musore cyane ko atari azi ko agiye guhabwa impano, gusa ngo Mugisha yabikoze kuko azi ko asanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports.

    Yagize ati“yarantunguye cyane. Ntabwo nari niteze ko ari buyimpe rwose gusa yari azi ko ndi umufana wa Rayon Sports. Ni wa muntu nazaga kuri stade tugataha tuganiramo gake gake. We yatekereje ko azampa impano, mu kiganiro rero kigeze hagati yaravuze ngo nakuzaniye impano. Ndebye nsanga ni jersey ya Rayon Sports iriho nimero 12 yambara n’izina rye.”

    Akomeza avuga ko yashimishijwe cyane n’impano yahawe n’uyu mukinnyi kuko ari ikimenyetso cy’urukundo.

    Yagize ati“byaranshimishije cyane nukuri yarakoze, burya umuntu watekereje kuguha impano aba akuzirikana, Imana imwongerere imigisha.”

    Umuraperi Khalfan wamamanye mu ndirimbo nka Power, Ruravuna, Ibaruwa, ni umwe mu bahanzi bafana kandi bihebeye ikipe ya Rayon Sports.

    Mugisha Gilbert yahaye impano Khalfan

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-khalfan-yatunguwe-n-impano-yahawe-na-rutahizamu-wa-rayon-sports-muri-studio-za-radio