Tag: news

  • Tukiri abakene umugabo wanjye twarakundanaga ariko ubukire bwaraje butuma tuba abanzi. #rwanda #RwOT

    Nitwa Uwamurera Goreth mfite imyaka 30 ntuye i Kanombe. Umugabo wanjye twashakanye tukiri bato we yari umunyeshuri muri kaminuza njye nari ndangije amashuri yisumbuye. Mu by’ukuri twabanye twembi bidutunguye kuko twarakundanaga cyane gusa tuza gukubagana antera inda, anteye inda abona ntakundi bizagenda ahitamo kungira umugore kugira ngo dufatanye kurera umwana. Muri icyo gihe ubuzima bwari bworoshye, urebye ntabibazo byinshi twari dufite, ntitwari abakire twari mu buzima buciriritse ariko umugabo wanjye yajyaga abona ibiraka bigatuma tutabura icyo kurya. Nyuma amaze kurangiza kwiga yaje kubona akazi keza agakora imyaka ibiri muri iyo myaka yose twari tubayeho neza gusa nyuma kukazi baje kumwirukana nibwo ubuzima bwatangiye gukomera kuko yabuze akandi kazi ndetse nabya biraka yajyaga abona birahagarara kandi n’abana twari tumaze kugira babiri. Ubuzma bwabaye bubi cyane turakena hahandi no kubona icyo kurya byari ikibazo. N’ubwo ubuzima bwari bubi ariko umugabo wanjye twari twikundaniye bimwe birenze. Hari nk’igihe inzara yabaga yatwiciye mu nzu, abana tukabohereza mu baturanyi kugira ngo baryeyo twe tugasigara twiganirira duseka twishimye kuburyo utari kubikeka ko inzara yenda kuduheza umwuka. N’ubwo ibibazo byari byinshi cyane ariko urukundo twari twifitiye rwatumye ibyo bibazo byose tubinyuramo. Igihe cyaje kugera umuntu ampa udufaranga duke ntukoramo igishoro ntangira gucuruza amavuta y’abagore, natangiye ari ubucuruzi buciriritse cyane ariko mu gihe gito naje kuzamuka ngira iduka rinini. Ibyo byatumye ntangira kugira ubushobozi, amafaranga araboneka, mbasha kugura ikibanaza dutangira no kucyubaka. Ubushobozi bwakomeje kwiyongera ubucuruzi bwanjye bukomeza kuzamuka nshinga uruganda ruciriritse rukora imigati ndetse nyuma y’aho nshinga na supermarket nshaka abakozi bazajya bancururiza iyo migati ndetse n’ibindi. Ibikorwa byanjye byakomeje kwaguka cyane amafaranga araboneka umugabo wanjye mugurira imodoka kuko we yari atarabona akazi. Natangiye kumusaba ko yaza tugafatanya mu bucuruzi bwanjye ariko we ntibyigeze bimushishikaza ahubwo wasangaga ahugiye mu gusesagura umutungo w’urugo, asengerera abagabo b’inshuti ze ndetse nawe atangira kwishora m’ubusinzi n’ubusambanyi. Kubona naramurushaga amafaranga ntibyigeze bimushimisha ahubwo yahoraga avuga ngo murutisha akazi kanjye, ngo aranshaka akambura, n’ibindi byinshi. Kuva ubwo yatangiye kwitwara uko yishakiye kugeza ubwo yatangiye kujya ansanga kukazi yasinze akantukira imberre y’abakozi. Ibyo byose narabyihanganiye kuko numvaga abiterwa n’ipfunwe ry’uko we atinjiza, ariko njye kuba atinjiza ntacyo byari bintwaye kuko amafaranga twari tuyafite ahagije. Umubano wanjye nawe wakomeje kugenda uba mubi kurushaho, kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kwishyura abantu ngo bashake ukuntu bampombya, business zanjye zihagarare. Abo bantu banteje ibibazo bikomeye cyane banteranya n’abakozi banjye, abakozi batangira kujya banyiba, ndetse bakangiza n’imashini ndetse n’ibindi bikoresho. Haje kuvamo umukozi umwe ambwira ko hari umuntu wabishyuye kugira ngo bampombye rero nza kumenya ko umugabo wanjye ariwe ubyihishe inyuma. Twahise twangana ndetse tuba abanzi kuburyo ubu ahantu ndi ntashobora kuhagera, ariko abana be aracyabakunda njya mbaha uruhushya bakajya kumusura. Ubu rero ibye nabisize inyuma niyo mpamvu nshaka umuntu twakwikundanira tukibanira. Nanjye ndi kuri uru rubuga uwabishaka yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/tukiri-abakene-umugabo-wanjye-twarakundanaga-ariko-ubukire-bwaraje-butuma-tuba-abanzi/

  • Umugabo wanjye yitabye Imana none ndashaka umuhungu twakundana tukabyarana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Shangazi Drocelle mfite imyaka 32 nashatse umugabo mfite imyaka 23 yambereye umwana mwiza tubana neza imyaka igera ku itandatu. Muri iyo myaka yose ntamwana twabyaye, tukibana twari dukundanye cyane, ariko abonnye tutabyaye atangira guhinduka gake gake, umugabo wanjye yakomeje gutegereza biba iby’ubusa agezaho afata icyemezo cyo kunta akajya kwishakia undi mugore kugira ngo abone akana. Ibyo ntibyaje kumuhira kuko yaryamanye n’abagore barenga 10 bose habura n’umwe yatera inda. Nyuma yaje kujya kwisuzumisha kwa muganga bamubwira ko ari we ufite ikibazo, nyuma yo kumva ibyo nibwo yagarutse kunsaba imbabazi, imbabazi narizimuhaye tubana undi mwaka umwe ariko aza gukora impanuka ahita yitaba Imana ubu hashize imyaka 4 ibyo bibaye. Ninayo mpamvu ndi gushaka umusore twakundana tukibanira ndetse tukanabyarana kuko njye narisuzumishije nsanga ndi muzima nkaba niteguye kubyara. Uwaba yumva twahuza yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/umugabo-wanjye-yitabye-imana-none-ndashaka-umuhungu-twakundana-tukabyarana/

  • Nitwa Odeth umusore twakundanaga yanshiye inyuma ndamufata none ndashaka umukunzi. #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe nta muhungu ukigira umukunzi umwe abahungu benshi usanga bafite abakobwa benshi babeshya. Hari umuhungu usanga ntamukunzi w’ukuri afite ahubwo afite abakobwa barenga 5 bose abeshya ko akunda. Iyo ukunda umuntu by’ukuri ntushobora kumenya ko aguca inyuma, ndetse baranabikubwira ukabihakana ukumva ko bakubeshya. Nakunze umusore n’umutima wanjye wose, abahungu b’inshuti ze bakamunshimira bakambwira ko nahisemo neza, ariko abakobwa b’inshuti zanjye bo bakambwirako uwo muhungu anca inyuma ariko simbyemere.

    Igihe kimwe nagiye kumusura nsanga iwe hari imyenda y’umukobwa mubaza icyo iyo myenda ikora ahongaho ambwira ko hari umuturanyi wasize yanitse imyenda, maze imvura igiye kugwa ahitamo kuyimwanurira. Numvise ntakibazo kirimo ahubwo numva ko cheri wanjye ari umuntu mwiza wita no kunyungu z’abaturanyi. Hashize iminsi rero nagiye kumusura maze mu gutaha nibagirirwayo charger ya phone yanjye, bituma mugitondo nzindukira yo kugira ngo nyifate mbone kujya mu bindi ubwo rero mpita nsanga hari umukobwa waharaye ndetse mbona naya myenda nahasanze ari iye. Nahise nibwiriza icyo gukora. Ubu rero ndashaka umuhungu twakundana, nubwo abahungu benshi bangiritse ariko nziko nabavugisha ukuri bagihari. Nitwa Kayitesi Odeth ndashaka umusore utazantendeka tuzakundana tugatandukanwa n’urupfu. Ndahari nawe abaye ahari yanyansikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nitwa-odeth-umusore-twakundanaga-yanshiye-inyuma-ndamufata-none-ndashaka-umukunzi/

  • Umugabo wanjye yantaye azi ko ngiye gupfa ahubwo bimbera amarembo y’umugisha. #rwanda #RwOT

    Nitwa Mukamucyo Salima mfite imyaka 34, nkaba naratandukanye n’umugabo wanjye. Ariko twatandukanye ntabishaka kuko niwe ubwe wantaye ansiga munzu twakodeshaga ansigana n’abana 3 twabyaranye. Mu by’ukuri icyatumye anta si uko yari anyanze, ntanubwo ari uko atankundaga, si n’uko wenda hari ikibazo twari dufitanye, ahubwo n’uko yabonaga inzara igiye kuzatwicira mu nzu, kuko twari dufite ubukene buteye ubwoba, ubwo rero abonye bikomeye afata icyemezo kigayitse cyo kudusiga. Gusa si ibyo gusa ahubwo yanahoraga ancyurira ambwira ngo niwe ungize ngo ntamufite nakwipfira. Icyamuteraga kubivuga n’uko kuva twabana ntakintu na kimwe nigeze nkora kinjiza, ahubwo niwe winjizaga wenyine niwe wari utunze urugo. Ubwo rero mu byamujyanye harimo no gushaka kunyereka ko ntakintu na kimwe nageraho ntamufite. Yumvaga ko nzamwirukaho ndetse nkanamwingingira kugaruka mu rugo. Akimara kugenda rero nahise mbona ko ibintu bihinduye isura, nahise ndeka ubutesi ndahaguruka ntangira gushaka amafaranga. Burya iyo umuntu afite umugabo umuhahira bituma hari akazi runaka adakora kuko aba yumva gasuzuguritse ko gashobora gutuma umugabo we asuzugurwa. Ariko umugabo wanjye amaze kunta narahagurutse ndakora ntakazi na kamwe nasubizaga inyuma uko kaba kameze kose niyo kaba gasuzuguritse gapfa kuba katanjyana mu ngeso mbi. Akazi naragakoze byaba kuvoma, byaba kumesa, byaba kurera abakecuru, byaba kwikorera ibishingwe, byaba akazi ko mu rugo ariko nkagakora ntaha byaba no gucuruza agataro. Ako kazi gatandukanye nakoze kagiye kampa amafaranga make make, ngenda nyabika, mu gusoza rero nibwo nacuruje agataro nkajya ncuruza imbuto nzizengurutsa ahantu hose, nyuma naje gukodesha ibaraza ry’umuntu imbuto nkajya nzicururira kuri iryo baraza. Uwo muntu yaje guhomba maze mfata inzu yose, mu nzu nkahacururiza ibiribwa, aho kwibaraza nkomeza kuhacururiza imbuto. Ubucuruzi bwanjye bwakomeje kuzamuka ntera imbere cyane ubu nkaba nohereza imbuto nyinshi hanze y’igihugu. Umugabo wanjye rero abonye nteye imbere yaragarutse ansaba ko twakongera kubana, ambwira ko mu by’ukuri yankinishaga ko atari bugende burundu ahubwo ko yagiraga ngo mbone agaciro ke. Gusa naramuhakaniye mubwira ko inshuti nziza umuntu ayibona mu byago. Ubu rero aracyakomeje kunyirukaho ariko njye narahiye ko ntazasubirana nawe, akaba ari no muri urwo rwego nshaka umuntu twakundana ndetse tukabana. Uwumva twahuza yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/umugabo-wanjye-yantaye-azi-ko-ngiye-gupfa-ahubwo-bimbera-amarembo-yumugisha/

  • Nitwa Gentille ndashaka umukunzi ufite urukundo rwinshi kandi rw’ukuri. #rwanda #RwOT

    Nitwa Umutoni Gentille mfite imtaka 24 ntuye Kimisagara ndashaka umukunzi ufite gahunda atari babandi baba bakinisha umuntu, umusore wakwemera ko dukundana akankunda njyenyine ntazigere antendeka kuko nanjye sinzamutendeka. Umusore w’inzobe ufite hagati y’imyaka 20 na 30 uburebure butari munsi ya 170 cm bikaba byaba byiza abaye afite akazi, gusa ukiri umunyeshuri we ntacyo twavugana. Niba ahari anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nitwa-gentille-ndashaka-umukunzi-ufite-urukundo-rwinshi-kandi-rwukuri/

  • Ndashaka umukunzi kuko umuhungu twendaga kubana yasambanye n’umukobwa w’inshuti yanjye none kumubabarira byarananiye. #rwanda #RwOT

    Amazina yanjye ni Dusabe Mamerthe bakaba bampamagara Dudu. Hari umusore, uwo musore twari dusanzwe tuziranye kuko kuva kera twari duturanye twarareranywe. Hakaba hari umuhungu twakundanaga ariko rwari rwa rukundo rudafite intego kuko ntagitekerezo cyo gushinga urugo yari afite. Igihe kimwe twari twagiye mu bukwe bw’umwe mu bantu tuziranye, n’uko njyana n’uwo muhungu twareranywe. Maze ubukwe burangiye twaje kwicara turaganira byimbitse n’uko ambwira ko afite igitekerezo cyo gushinga urugo kandi ko yatekereje agasanga ntawundi mukobwa numwe wamubera umugore keretse njye. Yambwiye ibyo yashingiyeho ajya kumpitamo ngo mubere umugore numva birafatika, kuko nanjye natekerezaga ko ubushuti bwacu bwo kuva kera bwari kuba umusingi wo kubaka urugo rugakomera. Nyuma yo kubitekerezaho nemeye ko uwo mushinga wo kubaka urugo twawufatanya, guhera ubwo dutangira gukundana uwo twakundanaga mbere ndamureka. Urukundo rwacu rwari rwiza cyane, twarakundanaga by’ukuri tukabwirana byose kandi bitewe n’uko twari tuziranye kuva kera byatumye n’umuryango we unyishimira ndetse n’uwanjye uramwishimira dutangira gupanga ubukwe. Hashize igihe umukobwa w’inshuti yanjye yaje kunsura turaganira bigeze hagati mbona atangiye kurira, mubaza ikiri kumuriza. Ahita atangira kunsaba imbabazi ngo umutima we wakomeje kumubuza amahoro none yahisemo kunsaba imbabazi, numva birancanze musobanuza neza impamvu ansaba imbabazi ahita ambwira ko yasambanye n’umukunzi wanjye. Njye ntagaciro nabihaye ahubwo nahise numva ko ari umuntu ushaka kunyicira ubukwe. Gusa mbibika k’umutima hashize iminsi mbibaza uwo musore twendaga kubana ahita abyemera atabanje no kureba kuruhande. Gusa ansaba imbabazi ambwira ko yabikoze bimugwiririye atabipanze.

    Yambwiye ngo yanyuze iwabo w’uwo mukobwa yihitira, ahageze asanga hari abana bashaka kwiba imyenda yari yanitse hanze, niko kwinjira muri urwo rugo kugira ngo ababurire. Ngo yarasuhuje yumva ntibakoma arakomanga, abona wa mukobwa w’inshuti yanjye asohotse akenyeye agatenge konyine kuko yari aryamye kandi yari wenyine mu rugo, bitewe nuko bombi bari baziranye bahise bicara batangira kuganira bisanzwe.  Muri uko kuganira umusore yakomeje gutwarwa n’ukuntu umukobwa akenyeye agatenge kerekana ibibero n’amatako, nuko atangira gukoraho biza kurangiza basambanye. Bamaze gusambana bemeranya ko ari ibanga ntanumwe ugomba kuzarimbwira. Ibyo bintu byarambabaje cyane, nabifashe ko ari inshuti zanjye zangambaniye rero kubababarira bombi byarananiye niyo mpamvu nafashe icyemezo cyo gushaka undi musore tukikundanira. Uwaba yumva yiteguye kandi we akiyemeza ko atazigera anca inyuma yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/ndashaka-umukunzi-kuko-umuhungu-twendaga-kubana-yasambanye-numukobwa-winshuti-yanjye-none-kumubabarira-byarananiye/

  • Nitwa Umumararungu mba muri America none ndashaka umusore twakundana kuburyo nzagaruka duhita twibanira. #rwanda #RwOT

    Nitwa Umumararungu Moryne mba muri USA kuva mu mwaka wa 2016 nkaba nzasubira mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha kuko nzaba ndangije amasomo ya kaminuza niyo yanzanye inaha. Mu mujyi ntuyemo haba ivangura rikabije, kuburyo abazungu bakomeza guhohotera abirabura ibyo nibyo byatumye iki gihugu numva ntagikunze. Ntagahunda mfite yo kuzakomeza kuba muri iki gihugu, ahubwo nindangiza kwiga nzahita ntaha njye gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyanjye, niyo mpamvu nshaka umuhungu twakundana kuburyo nzagaruka i Kigali duhita twibanira. Uwaba abishaka yanyandikira inbox tukabipanga neza.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nitwa-umumararungu-mba-muri-america-none-ndashaka-umusore-twakundana-kuburyo-nzagaruka-duhita-twibanira/

  • Isabelle arashaka umuhungu bakundana bagafatanya urugendo rw’ubuzima. #rwanda #RwOT

    Buri gihe kigendana n’ibyacyo kandi buri muntu aba afite uko yumva ibintu bitandukanye n’undi. Nitwa Gatera Umuhoza Isabelle mfite imyaka 30 njye mbere numvaga ko amafaranga ari byose, numvaga ko amafaranga azampa ibyo nifuza byose. Abantu bavuga ngo amafaranga ntatanga umunezero numvaga ari abasazi kuko kubwanjye natekerezaga ko biterwa nuko aba ari make, nah’ubundi nkumva ko umuntu aramutse afite amafaranga menshi cyane afite imitungo myinshi cyane hirya no hino ku isi byatuma anezerwa. Gusa naje gusanga naribeshye, ariko nanone ndacyafite igarururiro kuko mbifata nkaho byari igihe cyabyo.

    Amafaranga mvuze ko kuyabona bitampaye umunezero sinaba mbeshye cyakoze wenda byaranshimishije ariko ibyishimo yampaye sibyo nari niteze Nirutse ku mafaranga cyane, numvaga muri iyi si ntakintu na kimwe kiyarusha agaciro, nyirukaho igihe kinini, nyirukaho n’umutima wanjye wose, nyirukaho nziko ninyabona nzanezerwa nkamera nkugeze muri paradizo. Nyakunda nta buryarya, numvaga ko ninyabona abasore bazankunda cyane bakajya banyirukaho, ariko siko byagenze kuko amafaranga maze kuyabona sinongeye kubona umwanya wo kwita ku nshuti zanjye, sinongeye kubona umwanya uhagije wo gusabana n’ababyeyi banjye, amafaranga ntiyampaye byose, ntiyampaye urukundo ahubwo yatumye urukundo rumpunga, ubu rero nicyo gihe ngo niruke k’urukundo.

    Ndashaka umusore twakundana tugafatanya urugendo rw’ubuzima. Umusore ufite urukundo rw’ukuri kuburyo azamfasha kwisubiza imyaka nataye ntafite umukunzi. Ndifuza umusore wabasha kumpa umunezero, akankunda by’ukuri ntangingimira kuko nanjye niteguye kumukunda. Nzamukunda cyane, nzamuha umwanya wanjye wose, nzakora ibishoboka byose munezeze. Urukundo nakundaga amafaranga rwose nzarumuha ndetse ndurenze, mu maso yanjye ntakintu na kimwe kizamurusha agaciro kuko nzamurutisha byose. Anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/isabelle-arashaka-umuhungu-bakundana-bagafatanya-urugendo-rwubuzima/

  • Maze imyaka 7 nta mukunzi mfite none ndashaka umusore dukundana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Monique Uwanyirigira mu myaka 8 ishize nakundanye n’umusore, uwo musore ndamukunda cyane mwimariramo ariko naje gutungurwa n’uko igihe kimwe yampamagaye ari kuri Noheli akambwira ngo amfitiye impano, icyo gihe nanjye nari mufitiye impano nuko njya kumureba mpageze turaganira cyane ampa impano yanteguriye nanjye muha iyo namuteguriye. Maze aramperekeza tugiye gutandukana arambwira ngo umukobwa bakundanaga mbere yamusabye imbabazi none yiyemeje kuzimuha. Arambwira ngo:”Nibyo imbabazi nazimuhaye none tugiye gusubirana, gusa ndamuzi ni umunyamafuti n’ubundi azahita akora andi makosa duhite dutandukana, ubwo rero ndagusaba ngo wowe ube untegereje nimara gutandukana nawe nzagaruka dukundane.” Ayo magambo yarambabaje cyane, kuko numvise ko uwo muhungu amfashe nk’igicucu ariko ntakundi nari kubigenza. Nahise ntandukana nawe ariko muri njye narabyumvaga ko tutazasubirana. Hashize ukwezi kumwe yahise ambwira ko wa mukobwa batandukanye none ko yifuza ko twasubirana ndamuhakanira. Nahise numva iby’urukundo mbizinutswe kuburyo maze imyaka 7 nta mukunzi mfite. Gusa ubu noneho ndumva niteguye uwaba yumva twahuza anyandikire inbox twikundanire.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/maze-imyaka-7-nta-mukunzi-mfite-none-ndashaka-umusore-dukundana/

  • Gentil Misigaro, ababyeyi be, Rhoda, Miss Dusa, n’abandi bo mu muryango wa Dr Mutabazi bakoranye indirimbo yanditswe mu 1986 #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yanditswe n’ababyeyi ba Gentil Misigaro kera mu 1986 mbere y’uko bibaruka abana babo. Kuri uyu wa 6 tariki 25 Nyakanga 2020 ni bwo iyi ndirimbo yageze hanze.

    Ni indirimbo bise ‘Uwaneshereje’ yahuriwemo n’abo mu muryango wa Dr Bishop Mutabazi Shadrack. ‘Mutabazi Legacy Family’. Iyi ndirimbo yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo agaragaramo abantu 10 bo mu muryango umwe wa Dr Bishop Mutabazi, Se wa Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ‘Biratungana’, ‘Buri munsi’, n’izindi zitandukanye. ‘Uwaneshereje’ ni yo ndirimbo ya mbere Rhoda Misigaro (umugore wa Gentil Misigaro) agaragayemo.

    Gentil Misigaro Mutabazi uzwi cyane nka Gentil Misigaro,uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel yabwiye INYARWANDA ko yishimye cyane kuba abashije kuririmbana n’ababyeyi be bamutoje bakanamukundisha umurimo w’uburirimbyi. Ati “Biranshimishije cyane kuba nshoboye kuririmbana n’ababyeyi banjye. Ni bo bantoje banankundisha umurimo w’uburirimbyi”.

    Yavuze ko yakuranye inzozi zo kubona ibikorwa byo gukorera Imana, yatojwe n’ababyeyi be bigera ku Isi yose. Yagize ati “Zari inzozi zanjye kubona ibikorwa byo gukorera Imana batangije kuva kera bakanabitoza umuryango wabo bigera ku bantu benshi mu migabane yose. Niyo mpamvu rero nabasabye ko batwemerera tuga producinga zimwe mu ndirimbo banditse imyaka irenga makumyabiri (20) ishize”.

    Hasohotse indirimbo yanditswe na Se wa Gentil Misigaro

    Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo ‘Uwaneshereje’ yakozwe na Gentil Misigaro, amashusho yayo (Video) akorwa n’umusore wiga muri ‘Vancouver film school’ witwa Michael Oyaro ukomoka mu gihugu cya Kenya. Gentil Misigaro wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, yagize ati “Twayikoreye mu rugo hari ku cyumweru mu gitondo mbere y’uko dutangira amateraniro. Rero ndizera ko iyi ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi tuzakorana nk’umuryango”.

    Abantu 10 bo mu muryango wa Dr Mutabazi biganjemo abanyempano ni bo bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Uwaneshereje’. Amazina y’abari muri iyi Video n’uko barutanwa mu myaka, ni Dr.Bishop Mutabazi Shadrack (Se wa Gentil Mis), Miriam Mutabazi (Nyina wa Gentil Mis), Mukiza Alex Misigaro (Uncle wa Gentil Mis) n’umufasha we Naomi, Gentil Misigaro Mutabazi n’umufasha we Rhoda Misigaro, Mandela Mutabazi, Console Mutabazi, Dusabe Gentille Mutabazi (Miss Dusa) na David Mutabazi.

    Dr Bishop Mutabazi n’umufasha we ni bo banditse iyi ndirimbo mbere y’uko babyara abana bafite ubu

    Dr Mutabazi Shadrack na Miriam Mutabazi bafitanye abana 6, abahungu 4 n’abakobwa 2. Muri iyi ndirimbo bakoze nk’umuryango haraburamo umwana wabo umwe Reagan Mutabazi utari uhari ubwo bafataga amashusho, gusa asanzwe ari umunyamuziki aho acuranga Guitar Bass.

    Muri iyi ndirimbo humvikanamo aya magambo: “Intambara Samson yarayirwanye urugamba ruramutsinda. Ku kw’igihe nawe yamennye ibanga ry’Imana abanzi be bamunogoramo amaso. Mana yanjye, sinzabe nka Samson nanjye ntazamena ibanga ryawe abanzi bakanogora amaso y’umwuka nkananirwa, gukora umurimo wawe”.

    “Intambara Abraham yarayirwanye, urugamba ruramutsinda, ku kw’igihe yageze imbere y’abimeleki, aravuga ati Sarah nimushiki wanjye. Mana yanjye undinde umwuka w’ubwoba kugira ngo ntihakana ijambo ryawe, abanzi banjye bakambonaho urwitwazo nkananirwa gukora umurimo wawe. Uwaneshereje Samson njye ndamuzuzi, Uwaneshereje Aburahamu njye ndamuzuzi, Uwaneshereje Dawidi njyewe ndamuzuzi, Ni Uwiteka nyiringabo Jehovah.”

    Ni indirimbo irimo ubutumwa bushishikariza abantu kunyurwa n’ibyo Imana yabahaye kandi bakinga Imana ikabaneshereza mu byo bacamo byose.

    ‘Uwaneshereje’ ibaye indirimbo ya 2 Miss Dusa mushiki wa Gentil Mis agaragayemo mu gihe ari kwitegura gusohora nawe ize bwite.

    Iyi niyo Video y’indirimbo Uwanesheje

    Daniei@Agakiza

    Source:Inyarwanda

    source https://agakiza.org/Gentil-Misigaro-ababyeyi-be-Rhoda-Miss-Dusa-n-abandi-bo-mu-muryango-wa-Dr.html