Tag: news

  • Covid-19: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryongeye kuburira umugabane w’afurika. #rwanda #RwOT

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryihanangirije ko koroshya imipaka ya Covid-19 bishobora gutuma byongera kubaho kandi yasabye leta za Afurika gushimangira ibizamini no gukurikirana amakuru.

    Umuyobozi wa OMS mu karere, Dr Matshidiso Moeti yavuze ko ibihugu by’Afurika bigomba kwibuka ko “nta muntu n’umwe ufite umutekano kugeza igihe twese tuzaba dufite umutekano”.

    Kuri uyu mugabane umubare w’ubwandu bwanduye kuri ubu ugera ku 900.000 kandi ibihugu bimwe na bimwe byatangiye koroshya ingamba zo kwirinda.

    Abandi, kimwe na Maroc, bongeye kugarura uburyo bwa gumamurugo nyuma y’abarwayi bongeye kugaragara.

    Ku wa kane, Dr Moeti yagize ati: “Mu gihe Afurika yenda kuzuza abarwayi miliyoni, umugabane uri ku mwanya w’ingenzi.”

    Yavuze ko ibihugu bitanu byagize hafi 75% by’abarwayi bose bo muri Afurika.

    Nk’uko ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara kibitangaza, abagera kuri batatu kuri bane muri bane bavuzwe ko bapfuye ndetse n’impfu ku mugabane wa Afurika bagaragaye muri Afurika y’Epfo, Misiri, Nijeriya, Alijeriya na Sudani.

    The post Covid-19: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryongeye kuburira umugabane w’afurika. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/covid-19-ishami-ryumuryango-wabibumbye-ryita-ku-buzima-oms-ryongeye-kuburira-umugabane-wafurika/

  • Abapasiteri babiri twigeze gusambana nibo banteye umwaku batuma mbura umukunzi #rwanda #RwOT

    Nitwa Nshuti Samantha. Ubwo nari mfite imyaka 21 nakundanye n’umuhungu, urukundo rwacu rwari rwiza kandi ari rwinshi cyane, rwari rwa rukundo ruba rumeze nk’inzozi. Twaje gupanga kubana habura amezi make ngo dutangire imyiteguro y’ubukwe, umusore yaje kunshika ndamubura neza neza aho muboneye arambwira ngo yabivuyemo kandi twembi twarakoraga, ubushobozi bwo gukora ubukwe twari tubufite. Ni gutyo twatandukanye nta kintu na kimwe dupfuye. Byahise bimbera amayobera cyane, nza kuganira n’umubyeyi umwe ambwira ko bene ibyo bintu bijya bibaho ko nawe byamubayeho agatandukana nabasore 3 bendaga kubana, ubukwe bukajya bupfa kandi nta kintu bapfuye, ambwira ko gusenga ari cyo cyabikuyeho noneho akaza kubona umugabo. Ubwo nanjye nahise nyoboka iy’urusengero ntangira gusenga. Nagiye m’urusengero rwari hafi yanjye, rwari rwegereye aho nari ntuye, mpasanga umupasiteri mubwira ikibazo cyanjye anyizeza kunsengera kigakemuka. Ubwo nabaye umuyoboke w’urwo rusengero ndetse ninjira muri choir. Uwo mu pasiteri yakomeje kujya ansengera nyuma aza kumenya aho ntuye akajya aza kunsura tugasenga. Byagezaho dutangira kuba inshuti, yaza kunsura nkamutekera nkamufata neza nk’umukozi w’Imana. Igihe kimwe araza ndateka turarya, tumaze kurya turasenga ntegereza ko ataha ndaheba, iryo joro yararaye, turararana ndetse turanasambana kandi yari afite umugore n’abana ngo yari yabwiye umugore we ko ari burare mu masengesho. Nyuma y’uko dusambanye byahise biba nk’akamenyero buri uko ansuye tukabikora. Naje kubona ibyo bintu nta mugisha nzabikuramo, mpita mfata icyemezo cyo kwimuka ahantu nari ntuye njya gutura ahandi ndetse n’urusengero rw’uwo mupasiteri sinongera kurusubiramo. Nyuma yo kwimuka natangiye gusengera m’urundi rusengero, naho hari umupasiteri abantu bose bavugaga ko afite imbaraga nyinshi. Naho maze igihe gito mpasengera uwo mupasiteri yaje kunsura biba ngombwa ko turyamana kandi nawe yari afite umugore n’abana. Mu byukuri njye mbere ntambaraga zo kwifata nagiraga, iyo umugabo yankoraga ku mabere ubwo byabaga birangiye, kwifata byarananiraga nkumva mpise ngira ubushake bukabije bwo gusambana rero yaba abishaka nkamureka akabikora. Uwo mupasiteri nawe tumaze gusambana yatangiye kubigira akamenyero ndetse hakaba ubwo ambwira ngo musange k’urusengero ariho tubikore nkabyanga. Muri iyo minsi nibwo naje kubona ko ntazakomeza kubaho gutyo, mfata icyemezo ko ntamugabo nzongera kwemerera ko ankoraho, uwo mupasiteri nahise muhakanira ko ntazongera kuryamana nawe ndetse mpindura n’urusengero kuko narimaze kubona ko abo bapasiteri ari abatekamutwe. Kuva icyo gihe ntamugabo nongeye kuryamana nawe, gusa ikibabaje ni uko ntamuhungu wongeye kunsaba urukundo kugeza n’ubu ntamukunzi ndabona kandi hashize imyaka 10 nkaba nkekako abo bapasiteri babiri twasambanye ari bo banteye umwaku. Niyo mpamvu nshaka kugerageza amahirwe kuri uru rubuga nkareba ko nahakura umukunzi ufite gahunda kuburyo twakwibanira.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/abapasiteri-babiri-twigeze-gusambana-nibo-banteye-umwaku-batuma-mbura-umukunzi/

  • Bakame yahishuye umuhanzi yemera, Saa Moya ni yo ndirimbo aharaye #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali avuga ko ajya afata umwanya akumva umuziki nyarwanda aho umuhanzi afana ari Bruce Melodie.

    Uyu munyezamu umaze imyaka 12 akina mu cyiciro cya mbere, avuga ko batajya bizirikira muri ruhago gusa ahubwo bagerageza no kwinjira mu bindi byabafasha kuruhuka neza kugira ngo basubire mu kazi bameze neza.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, uyu munyezamu yavuze ko umuziki ari kimwe mu bimufasha kuruhuka neza.

    Yagize ati“umuziki ndawukurikirana n’abahanzi bamwe na bamwe ndabazi. Navuga ko Bruce Melodie ni we nemera kuko muri iyi minsi arimo kunkorera umuti, abirimo neza ahagaze neza.”

    Akomeza avuga ko n’ubundi indirimbo aharaye muri iyi minsi ari Saa Moya ya Bruce Melodie.

    Yagize ati“muri iyi minsi ndi ku ndirimbo yitwa Saa Moya, irimo kunkorera umuti, ni indirimbo nziza cyane, ugashyiraho n’indi yari amaze iminsi asohoye.”

    Uretse kuba ari umukinnyi w’umupira w’amaguru aho yakiniye amakipe nka Atraco FC, APR FC, Rayon Sports, Bakame azwiho kuba afite indi mpano yo gusetsa bagenzi be cyane cyane iyo bari mu mwiherero.

    Bakame avuga ko ajya akurikirana ibintu by’umuziki

    Bruce Melodie ni we umukorera umuti muri iyi minsi

    source http://isimbi.rw/siporo/article/bakame-yahishuye-umuhanzi-yemera-saa-moya-ni-yo-ndirimbo-aharaye

  • U Rwanda mu bihugu bitatu gusa bya Africa abaturage babyo bemerewe kujya i Burayi #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwasohotse kuri uyu wa Gatanu mu gihe biteganyijwe ko kuva kuri uyu wa 1 Kanama 2020, aribwo Sosiyete y’u Rwanda itwara abantu mu kirere, Rwandair yasubukuye ingendo zijya hirya no hino ku Isi.

    Urutonde rushya rwashyizwe ahagaragara na EU ntabwo ruriho igihugu cya Algeria nk’uko byari bimeze ubushize kuri ubu hasigaye ibihugu bitatu birimo n’u Rwanda.

    Imwe mu mpamvu yatumye igihugu cya Algeria kivanwa ku rutonde ni uko mu minsi ishize, abanduye coronavirus bongeye kwiyongera cyane muri iki gihugu, ubu bose hamwe bamaze kurenga 29,000 nk’uko imibare ya OMS/WHO ibigaragaza.

    EU ivuga ko uru rutonde rw’ibihugu byizewe ari ibifite “igipimo cyiza cy’uko iki cyorezo gihagaze” n’ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo nk’uko byatangajwe na BBC dukesha iyi nkuru.

    Urutonde rushya ubu ruriho Australia, Canada, Georgia, Korea y’Epfo, Morocco, New Zealand, Rwanda, Thailand, Tunisia, Ubuyapani na Uruguay.

    Uru rutonde ruvugururwa buri byumweru bibiri, rugenderwaho n’ibihugu bigize EU mu gihe biri gufungura ubukerarugendo.

    Kuba u Rwanda ruri mu bihugu bitatu byemerewe kujya I Burayi ahanini bikomoka ku ngamba zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus ndetse rukaba rushimwa n’inzego zishinzwe ubuzima ku Isi.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 31 Nyakanga 2020, igaragaza ko kuva ku wa 14 Werurwe ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga ku butaka bw’u Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 263, 399.

    Muri ibi bipimo byafashwe umubare w’abamaze kwandura ni 2,022, umubare w’abantu bakiri mu bitaro ni 911 mu gihe abamaze gukira, bagasezererwa mu bitaro ni 1,106, abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni batanu.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-mu-bihugu-bitatu-gusa-bya-Africa-abaturage-babyo-bemerewe-kujya-i-Burayi

  • Ibyagendeweho hemezwa ko AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup #rwanda #RwOT

    Ni ukuvuga ko AS Kigali izasohokana na APR FC yegukanye Shampiyona ya 2019/20, yo ikaba izakina CAF Champions League ya 2020/21.

    Ni ukuvuga ko AS Kigali izasohokana na APR FC yegukanye Shampiyona ya 2019/20, yo ikaba izakina CAF Champions League ya 2020/21.

    Bimwe mu byashingiweho FERWAFA yemeza ko AS Kigali ari yo izaserukira u Rwanda harimo ko mu ngingo ya kabiri y’amategeko y’Igikombe cy’Amahoro cya 2020, agace ka gatatu, havuga ko ‘ikipe izegukana irushanwa ariyo izakina CAF Confederation Cup y’umwaka utaha.’

    Icya kabiri cyashingiweho ni ukuba amabwiriza ya CAF Confederation Cup yemejwe na Komite Nyobozi ya CAF ku wa 19 Nyakanga 2019, agomba gukurikizwa, akaba yemeza ko ikipe yegukanye igikombe cy’Igihugu ariyo yitabira iri rushanwa.

    Ingingo ya kane y’ayo mabwiriza, mu gace ka gatandatu, ivuga ko ‘mu gihe habaye impamvu ituma irushanwa ry’igihugu ridakinwa, federasiyo y’icyo gihugu ifite uburenganzira bwo kohereza ikipe yatwaye irushanwa riheruka.

    Hagendewe kuri izo ngingo, Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro cya 2019 ariyo izakina CAF Confederation Cup ya 2020/21 kuko irushanwa rya 2020 ritigeze riba.

    Ububasha bwo gufata iki cyemezo, Komite Nyobozi ya FERWAFA ibuhabwa n’ingingo ya 33 y’amategeko shingiro yayo yo ku wa 8 Nzeri 2018.

    Biteganyijwe ko amarushanwa Nyafurika y’umwaka utaha w’imikino, azatangira mu Ukwakira mu gihe ay’uyu mwaka wa 2019/20, azasozwa mu ntangiriro z’uko kwezi nyuma yo gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Muri CAF Confederation Cup ya 2019/20, AS Kigali yasezerewe mu ijonjora rya kabiri nyuma yo gukuramo KMC yo muri Tanzania ariko igatsindwa na Proline FC yo muri Uganda. AS Kigali niyo ifite igikombe cy’amahoro cya 2020

    source http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ibyagendeweho-hemezwa-ko-AS-Kigali-izahagararira-u-Rwanda-muri-CAF-Confederation-Cup

  • Umukinnyi Amran Nshimiyimana yakinanye na we akumva aratekanye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Amran avuga ko yakinanye n’abakinnyi benshi, ariko Mugheni Kakule Fabrice ni we mukinnyi bakinanye hagati mu kibuga akaumva atekanye kurusha abandi.

    Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko amaze gukinana n’abakinnyi banshi kandi bakina neza, ndetse bakinana igihe kirekire ariko Kakule Mugheni Fabrice bakinanye umwaka umwe muri Rayon Sports, ni we mukinnyi wamweje muri abo bose.

    Yagize ati“ni benshi ariko bitewe n’ahantu nagiye nca hari ababa bagenda bagaruka mu mutwe, mu by’ukuri ni ikizami gikomeye kuko nko muri APR FC, Police FC barahari benshi ariko Mugheni twakinanye muri Rayon Sports ni we mukinnyi twakinanye nkumva ndanyuzwe, muri njye nkumva nta kazi kenshi mfite kuko arakorohereza.”

    Nshimiyimana Amran ngo yakinanye n’abakinnyi benshi kandi beza

    Kakule Mugheni Fabrice ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cya DR Congo wasoje amasezerano ye muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka.

    Kakule Mugheni Fabrice ni we mukinnyi worohereje akazi Amran mu bakinnyi bakinanye

    Amran Nshimiyimana yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Kigali kuva 2010-2012, Police FC kuva 2012-2016, APR FC 2016-2019, kuva 2019 kugeza ubu ari muri Rayon Sports aho asigajemo umwaka umwe.

    source http://isimbi.rw/siporo/umukinnyi-amran-nshimiyimana-yakinanye-na-we-akumva-aratekanye

  • Ingendo mu kirere cy’u Rwanda zongeye gufungurwa ! Uko Rwandair yiteguye guhangana n’ikwirakwira rya COVID19 #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020, ibibuga by’indege byo mu Rwanda byongeye guha ikaze indege zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange (commercial flights) ariko hubahirizwa amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

    Umuntu wa mbere wagaragaweho Coronavirus mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka yari yinjiye muri iki kibuga cy’indege aturutse hanze y’igihugu.

    Ibi byatumye Guverinoma y’u Rwanda ihagarika indege zitwara abantu ku wa 20 Werurwe, rukomorera indege zihariye tariki ya 17 Kamena 2020.

    Ubuyobozi bwa Rwandair bwakajije ingamba ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe, harimo na Robot zashyizweho zizafasha mu gukangurira abantu gukomeza kwirinda COVID19.

    Robot yitwa ‘Urumuri’ iyo ibonye umuntu utambaye agapfukamunwa n’amazuru neza irabimwibusa, iyo ibonye umuntu ufite umuriro mwinshi andi ukabije [kimwe mu bimenyetso bya COVID19], irabigaragaza ubundi inzego z’ubuzima zikaba zakwita kuri uwo muntu.

    Ibindi bikorwa byashyizwe ahantu hose ni imiti isukura intoki [Hand sanitizers], aho abagenzi bicara harateguwe ndetse hanashyirwa ibimenyetso ku buryo bwubahirije guhana intera, aha kandi mu kibuga cy’indege hari urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeza kunganira ibi bikorwa byose byashyizweho.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwandair, Yvonne Manzi Makolo yabwiye RBA ko bashyizeho uburyo bwose bushobora kurinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 kandi bazakomeza kugenzura ko amabwiriza yashyizweho yubahirizwa.

    Yavuze ko mu ndege naho hashyizweho iby’ingenzi byose bishobora kuzatuma hatahabo ikwirakwira rya Coronavirus.

    Yagize ati “Icyo tuzakora ni ugusukura neza indege nyuma ya buri rugendo ikoze, imbere mu ndege twateguye ibikoresho bihagije birimo gusukura imbere dukoresheje imiti, twanavuguruye uburyo serivisi zizajya zitangwa ku buryo abazitanga n’abazihabwa batazajya bakoranaho cyane.”

    Yakomeje avuga ko “Ikindi ni ukubahiriza amabwiriza asabwa abagenzi, kwitwaza nibura umuzigo umwe mu rwego rwo kwirinda gukora kubyo abantu baba bitwaje mu rugendo.”

    Abatanga serivisi mu kibuga cy’indege bamaze gushyiraho uburyo bwo kwakira abakiriya bubahiriza amabwiriza ariko bimakaza gukoresha ikoranabuhanga haba mu kwishyura ndetse no kumenyesha abantu serivisi batanga.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko nta mpungenge zihari zo kongera gusubukura izi ngendo kuko biteguye bihagije.

    Yakomeje agira ati “Ni amahirwe tugize yo kongera kureba nyuma y’amezi angana gutya ingendo zahagaze tubifungure tubyigeho turebe nitubona hariho ikibazo tuzicara turebe niba ari ngombwa tugabanye ingendo cyangwa tuzongere.”

    Rwandair ni imwe muri sosiyete zirindwi zikora ubwikorezi bwo mu kirere zigiye kongera kwifashisha ikibuga mpuzamahanga cya Kigali mu ngendo zazo.

    Iki cyorezo cya COVID19 cyaje Rwandair yari imaze gutangiza ingendo mu byerekezo 29 ku Isi, kuri ubu ifite indege 12 zirimo Airbus nini A330, izi zigana mu byerekezo hafi ya byose by’Isi n’ubwo mu gusubukura ingendo iyi sosiyete itangaza ko itazahita yerekeza mu byerekezo byose yari isanzwe ijyamo. Umuyobozi Mukuru wa Rwandair, Yvonne Manzi Makolo yavuze ko bamaze kwitegura neza gutwara abagenzi
    Kugura tike y’indege ni ukwifashisha ikoranabuhanga, ibi byo byari bisanzwe na mbere y’umwaduko wa COVID19
    Ibikoresho by’imbere mu ndege birasukurwa hifashishijwe imiti yabugenewe nyuma na mbere y’urugendo
    Abakora imbere mu ndege nabo baba bambaye mu buryo budasanzwe hagamijwe kwirinda ko habaho gukoranaho n’abagenzi cyangwa gukora ku mizigo yabo
    Aba mbere biteguye kujya mu mahanga nyuma y’uko ingendo zongeye gusubukurwa, uko baba bahagaze ku kibuga cy’indege bubahirije guhana intera kandi bambaye neza agapdukamunwa n’amazuru
    Indege za Rwandair ubu zimaze kuba 12 zirimo na Airbus nini ya A330, zijya mu byerekezo bitandukanye by’Isi
    Ifoto igaragaza indege ya Rwandair igurutse itwaye abagenzi

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ingendo-zo-mu-kirere-cy-u-Rwanda-zongeye-gufungurwa-Uko-Rwandair-yiteguye-guhangana-n-ikwirakwira-rya-COVID19

  • Ibyiyumviro bya DJihad Bizimana nyuma yo kugarurwa mu cyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

    Djihad Bizimana avuga ko yishimiye icyemezo cyafashwe cyo kugarura ikipe yabo ya Waasland Beveren mu cyiciro cya mbere kuko n’ubundi bari barenganye.

    Nyuma y’uko shampiyona ihagaze mu Bubiligi kubera COVID-19, muri Gicurasi 2020 federasiyo y’iki gihugu yafashe umwanzuro ko ikipe ya Waasland Beveren ya Djihad Bizimana yari ku mwanya wa nyuma imanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Iyi shampiyona yari isigaje umunsi wa nyuma, Waasland yari ku mwanya wa nyuma yagombaga gukina na Gent, gusa mu mibare byari bigishoboka ko yaguma mu cyiciro cya mbere kuko yari ifite amanota 20 ibanzirizwa na KV Oostende ifite 22, yabaraga ko ishobora gutsinda umukino wa yo, Oostende yo ikaba yatsindwa.

    Bakaba barajuririye iki cyemezo maze bemeza ko bagomba kugaruka mu cyiciro cya mbere, kumanuka mu cya kabiri babibakuriraho.

    Djiahad ahamya ko bari barenganye

    Aganira na ISIMBI, Djihad yavuze ko yashimishijwe n’iki cyemezo kuko n’ubundi bararenganye cyane.

    Yagize ati“muri rusange twabyakiriye neza cyane kuko urebye ni icyemezo cyari cyafashwe ariko gisa n’aho kitubangamiye kuko byasaga n’aho bitari bikwiye ko bagomba kutumanura kandi hari umukino tugomba gukina, ni ibintu twakiriye neza cyane yaba abakinnyi, abafana n’abayobozi.”

    Djiahad Bizimana amaze imyaka 2 akinira iyi kipe, akaba agiye kwinjira mu mwaka we wa nyuma, shampiyona y’iki giugu ikaba izatangira mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama.

    Kugarurwa mu cya mbere ni ibintu byabashimishije cyane

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ibyiyumviro-bya-djihad-bizimana-nyuma-yo-kugarurwa-mu-cyiciro-cya-mbere

  • Philippines perezida Duterte yategetse abaturage kujya basukuza udupfukamunwa lisansi. #rwanda #RwOT

    Perezida Rodrigo Duterte wa Philippines yongeye gusaba abaturage b’iki gihugu kujya basukura udupfukamunwa bakoresheje lisansi (essence) – ashimangira ko ubwo yabivugaga bwa mbere “atarimo akina”.

    Mu cyumweru gishize nabwo yari yavuze amagambo nk’ayo – ariko abategetsi bahise bihutira kumukosora, bavuga ko byari ugutera urwenya.

    Abategetsi bo mu rwego rw’ubuzima muri iki gihugu banavuze ko udupfukamunwa dukoze mu bitambaro dukwiye kujya tumeswa nkuko bisanzwe.

    Naho utundi ubusanzwe dukoreshwa kwa muganga two tugasimbuzwa buri uko turangije igihe cyo gukoreshwa.

    Ariko kuri uyu wa gatanu, Perezida Duterte yongeye gusubiramo amagambo ye – avuga ko “ibyo navuze ni ukuri… jya kuri stasiyo ya ‘essence’”.

    Nta gihamya ihari yuko ‘essence’ ishobora gusukura udupfukamunwa.

    Ahubwo gukomeza kugira aho uhurira nayo igihe kirekire bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima kandi no kuyisuka bishobora guteza ibyago by’inkongi y’umuriro.

    Akomoza ku magambo yavuze mbere, Bwana Duterte yagize ati:
    “Abo [banenga] baravuze ngo ‘Duterte ni umusazi’. Ibicucu gusa! Niba ndi umusazi, ni mwe mwari mukwiye kuba perezida, ntabwo ari jye”.

    “Ibyo navuze ni ukuri. Niba nta ‘alcool’ ihari, cyane cyane ku bakene, nimujye kuri stasiyo ya ‘essence’, mukoreshe ‘gas’ [gaz] mu gusukura”.

    “Ntabwo ndimo gukina. Ntabwo ndimo gukina. Mwebwe… muragerageza kunyinjirira mu bwonko”.

    Ni iki yavuze mu cyumweru gishize?
    Bwana Duterte w’imyaka 75 yavuze ko abadafite ibyo gukoresha mu gusukura udupfukamunwa twabo bashobora gukoresha ‘gas’.

    Yagize ati: “Umunsi nurangira, manika [agapfukamunwa] ahantu runaka ugatere Lysol [ umuti wo gusukuza] niba ufite amikoro yo kuyigura”.

    “Ku badafite ubushobozi bwo kuyigura [Lysol], mukinike muri ‘gas’ cyangwa ‘diesel’ [ubwoko bwa ‘petrol’]… shakisha gusa ‘gas’ nke [ubundi] uyirambikemo ikiganza cyawe [kirimo agapfukamunwa]”.

    Nyuma y’ayo magambo yo mu cyumweru gishize, umuvugize we Harry Roque yihutiye kumukosora.
    Icyo gihe, igitangazamakuru Rappler cyo muri icyo gihugu cyasubiyemo amagambo ya Bwana Roque agira ati:
    “Sinibaza ko nyuma y’imyaka ine ishize ari perezida, mushobora kuba mutaramenya [mutaramumenya]”.

    “Ni urwenya [gusa] yateraga. Ni iyihe mpamvu yatuma dukoresha ‘gas’ mu koza?”
    Hagati aho, Maria Rosario Vergeire, umutegetsi wo mu rwego rw’ubuzima muri Philippines, yavuze ko udupfukamunwa dukoze mu bitambaro dukwiye kumweswa tukanikwa nkuko bisanzwe.

    Madamu Vergeire yongeyeho ko udupfukamunwa ubusanzwe dukunze gukoreshwa kwa muganga (surgical masks) two dukwiye gusimbuzwa utundi buri uko turangije gukoreshwa mu gihe cyagenwe.

    The post Philippines perezida Duterte yategetse abaturage kujya basukuza udupfukamunwa lisansi. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/philippines-perezida-duterte-yategetse-abaturage-kujya-basukuza-udupfukamunwa-lisansi/