Tag: news

  • Polisi igiye gusubukura isuzumwa ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga- Controle Technique #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 4 Kanama 2020 ikigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga( Controle Technique) kizasubukura gahunda yo gusuzuma ibinyabiziga ariko hazaherwa ku binyabiziga bikora imirimo y’ubucuruzi gusa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gusuzuma ubuziranenge bizakorerwa imodoka zitwara abagenzi ndetse n’imitwaro/imizigo.

    Yagize ati” Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ikigo gisuzuma ubuziranenge kizahera ku ma bisi manini atwara abagenzi ndetse n’amatoya ndetse n’amakamyo atwara ibicuruzwa”.

    CP Kabera yakomeje avuga ko abantu batunze ibyo binyabiziga byavuzwe haruguru bari barishyuye mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 batazongera kwishyuzwa.

    Muri Werurwe uyu mwaka wa 2020 ikigo gisuzuma ubuziranenge bw ‘ibinyabiziga cyari cyarahagaritse gutanga serivisi mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi.

    CP Kabera yagize ati ” Abantu bari barafashe imyanya yo gusuzumisha ibinyabiziga bakanahabwa gahunda bazahabwa amahirwe yo gusuzumirwa imodoka kandi ntibazishyuzwa bundi bushya”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aravuga ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, ndetse no kurinda abakozi bacyo, n’abazaza kwaka serivisi mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta.

    Yakomeje asaba abazagana iki kigo kuzubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda icyorezo cya COVID-19, basabwe kuzajya bambara agapfukamunwa kandi neza, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza ndetse no kubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi.

    inkuru dukesha urubuga rwa Polisi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/polisi-igiye-gusubukura-isuzumwa-ryubuziranenge-bwibinyabiziga-controle-technique/

  • Sinzi niba ari ukuducira amarenga ngo tubasubize muri“ Guma murugo”-Min Ngamije Daniel #rwanda #RwOT

    Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020 yatangaje ko akurikije uko imibare y’abasanganwa Covid-19 ibigaragaza, wagira ngo biraca amarenga y’uko abantu basubizwa muri gahunda ya “Guma murugo”. Avuga ko yaba abakoresha, abakozi, abakuru b’imiryango, ntawitaye ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Minisitiri Ngamije, avuga ko ihererekanywa ry’iki cyorezo rituruka ku muntu uba wagize intege nke mu ipfundo ryo kuyihagarika. Zimwe mu ngero atanga n’inkaho usanga abakoresha baradohoye gukurikirana uko abakozi babo birinda iki cyorezo.

    Bamwe mubagaragaweho iki cyorezo mu mujyi wa Kigali barimo abakarani. Aha ngo ugira utya ugasanga umukarani aje avuye gukora imirimo itandukanye, aje mu mangazine gutwara imizigo, nta gapfukamunwa, nta mazi bamuhaye yo gukaraba, nta wa muti baha umuntu ngo akarabe.

    Icyo uyu akorera aho yinjiye ni uko ahasiga uburwayi, nyiri amangazini akandura, nawe agataha akanduza abo murugo, umwana uhavuye agiye mukazi akagenda akanduza abakozi bose bo ku kazi cyangwa se abenshi bo ku kazi aho akora, noneho ugasanga indwara yabaye guhererekanya kwayo hagati y’abantu batandukanye kubera ko hari uwagize intege nke mu ipfundo ryo kuyihagarika cyangwa se abatubahirije inshingano zabo mu kwirinda iki cyorezo  bubahiriza amabwiriza yashyizweho.

    Dr Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima avuga ko uku kudohoka gutuma imibare irushaho kwiyongera guca amarenga yo kuba abantu basubizwa muri “Guma murugo” habaye nta gihindutse. Ati “Imibare ukuntu imeze n’ukuntu abantu bari kwitwara, sinzi niba ari ukuducira amarenga ngo tubasubize muri“ Guma murugo” ariko wagira ngo nibwo butumwa bashaka kuduha”.

    Akomeza avuga ko kwirinda iki cyorezo bishoboka, ko ari ukumenya ko iyo wambaye agapfukamunwa, ukarabye amazi meza n’isabune cyangwa se ugakoresha umuti, iyo uhanye intera n’undi muntu, ibi ngo biguha kutagira ibyago byo kwandura iki cyorezo. Buri wese arasabwa kumenya uruhare rwe mu guhagarika iki cyorezo, akabanza gutekereza icyo ari butahukane mu rugo cyangwa se ari buhure nacyo iyo agiye.

    Minisitiri Ngamije yatangarije RBA ko iyi ndwara, iyi Virusi yihinduranya, ko ntawe uzi imiterere ya Virusi yakwanduza cyangwa se yakwanduzwa na mugenzi we, ko hashobora kuza ifite ubukana uyifashe akaba aragiye, ko kubaho kw’iyi Virusi ari uko igenda yihinduranya.

    Akomeza avuga ko mu gihe imibare ikomeza kuzamuka, abantu bagakomeza gukerensa amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo bigoye ko n’amashuri ashobora gufungurwa. Asaba buri wese gufata ingamba zikomeye no kubahiriza amabwiriza asabwa bityo hakirindwa ingaruka zo mu buryo butandukanye.

    Kugeza kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020, kuva umuntu wa mbere wagaragaweho Covid-19 yatangazwa mu Rwanda ubwo hari tariki 14 Werurwe uyu mwaka wa 2020, hamaze gupimwa abantu 260,025 aho abo basanze bayirwaye ari 1,994, Abakize bakaba 1,085, Abapfuye bakaba 5 naho abakirwaye bakaba ari 904.

    Ihutire kwisuzuma ukoresheje Terefone ngendanwa aho ukanda akanyenyeri 114 urwego (*114#) ugakurikiza amabwiriza, cyangwa se niba wikekaho iki cyorezo, hari se uwo ugihekaho uhamagare 114 umurongo utishyuzwa usabe ubufasha. Bimwe mu bimenyetso biranga ukekwaho cyangwa se urwaye iki cyorezo ni; Inkorora, Guhumeka bigoranye n’umuriro.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/sinzi-niba-ari-ukuducira-amarenga-ngo-tubasubize-muri-guma-murugo-min-ngamije-daniel/

  • Abafite imyaka hagati ya 20-49 nibo bakomeje gutumbagiza imibare y’abandura Covid-19 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, avuga ko abantu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 20-49 bimaze kugaragara ko batubahiriza amabwiriza uko bagiye bayagezwaho. Ibi bikaba biri kugira ingaruka mu gukwirakwiza iki cyorezo.

    Aganira na RBA kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020, Minisitiri Ngamije yasobanuye ko isesengura rishingiye ku barware iki cyorezo muri ibi byumweru bibiri bishize, rigaragaza ko benshi mu bari kurwara iki cyorezo ari abafite imyaka iri hagati ya 20-49.

    Kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo nibyo biri ku isonga mu guteza ikibazo. Ati“ Iyo dusesenguye, ukanareba abakunze kurwara bari mu kihe cyiciro cy’imyaka, urasanga bari hagati y’imyaka 20-49, abenshi muri bo. Bigaragara yuko icyo cyiciro cy’abafite iyo myaka, ntabwo bari kubahiriza amabwiriza nkuko twagiye tuyabagezaho”.

    Minisitiri Ngamije, avuga ko benshi muri aba bavugwa usanga batajya bambara agapfukamunwa kandi bari mu bantu benshi, usanga bajya mu mahuriro atemewe nko kujya mu minsi mikuru mu ngo mu buryo bihishe n’ahandi hatandukanye hahurirwa n’abantu benshi ariko ugasanga hatubahirijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Zimwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo cya Coronavirus ni; Ugukaraba amazi meza ukoresheje isabune, Guhana intera hagati y’umuntu n’undi nibura ya Metero, kwambara agapfukamunwa kandi neza n’ibindi.

    Bimwe mu bimenyetso biranga uwanduye iki cyorezo cyangwa se ugikekwaho birimo; Inkorora, Guhumeka bigoranye n’umuriro. Biroroshye kandi ko buri wese yipima akoresheje terefone ngendanwa aho ukanda akanyenyeri 114 urwego (*114#) ugakurikiza amabwiriza. Ushobora kandi no guhamagara ku 114 ukaka ubufasha uramutse wiketseho iki cyorezo cyangwa se hari uwo ugiketseho.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/abafite-imyaka-hagati-ya-20-49-nibo-bakomeje-gutumbagiza-imibare-yabandura-covid-19/

  • Umukobwa bivugwa ko ari mu rukundo na Diamond yavuze ukuri #rwanda #RwOT

    Jihan Dimack byavugwaga ko ari mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz, yabihakanye gusa avuga ko nta mukunzi afite kandi ko we n’uyu muhanzi ari inshuti zisanzwe ariko nta by’urukundo birimo.

    Ibi byaje nyuma y’uko Diamond Platnumz atangaje ko afite umukunzi mushya nyuma yo gutandukana na Tanasha ndetse akaba yifuza gushinga urugo.

    Uyu mukobwa wabaye Miss Universe Tanzania 2016/2017, yatangarije itangazamakuru ryo muri Tanzania ko atari mu rukundo na Diamond uretse ko ari inshuti zisanzwe.

    Yagize ati“turaziranye kuko twebwi turi mu ruganda rumwe, ni umuntu nubaha cyane, ni umuntu mwiza kandi ukora cyane, ndamwubaha kandi ndamwishimira ariko ntabwo turi mu rukundo nk’uko abantu babitekereza, reka mbisobanure neza.”

    Yakomeje agira ati“ni nk’ubusazi, nanakiriye telefoni ivuye mu Burusiya, bambwira ko bumvishe ko ngiye gukora ubukwe n’umuhanzi ukomeye. Buri umwe arimo kubivugaho ariko siko biri. Reka dutegereze turebe ariko ntabwo biri uko abantu babikeka.”

    Iyi nkuru yatijwe umurindi cyane nyuma y’uko nyina wa Diamond [Mama Dangote] na mushiki we Esma Khan bose yashyize ku nkuuta zabo za Instagram ifoto ya Jihan Dimack ari na byo byahise bikwirakwiza inkuru y’uko Diamond ari mu rukundo n’uyu mukobwa.

    Ngo ntabwo ari mu rukundo na Diamond

    Yavuze ko ari inshuti zisanzwe

    Diamond aherutse kuvuga ko yifuza gushinga urugo

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukobwa-bivugwa-ko-ari-mu-rukundo-na-diamond-yavuze-ukuri

  • Ubuhamya : Uko umuramyi Aimé Uwimana yabuze amahirwe yo kwiga, akihebera umuziki wo kuramya Imana #rwanda #RwOT

    Iyo wumvise indirimbo ‘Iminsi yose’, ‘Inkovu z’urukundo’, ‘Tu es mon refuge’, ‘‘Thank You’, ‘Muririmbire Uwiteka’, abatari bake bahita bakubita agatima byihuse kuri Uwimana Aimé kubera ubutumwa bwe bwigaruriye imitima y’abakunda kuramya no guhimbaza Imana.

    Uyu muhanzi afatwa nk’icyitegererezo ku bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana , dore ko abatari bake batazuyaza kubyatuza akanwa kabo bamushimira nk’imwe mu nkingi za muzika ya gospel mu Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko yavukiye mu Burundi. Avuka mu muryango w’abana batatu. Afite umugore n’abana batatu.

    Kuva ku myaka 16 yari umuririmbyi aho yatangiye aririmba muri korali yo muri Eglise Vivante i Bujumbura, kugeza ubu ntarava mu murongo w’indirimbo zo kuramya Imana. Aime yageze mu Rwanda mu 1994 avuye mu Burundi. Muri icyo gihe, icy’ibanze kuri we yumvaga ari ukwiga akazakomeza umuziki nyuma.

    Ati ‘‘Iby’Imana ni bigari. Ikintu nashoboraga gukora ni ukureba umuntu acuranga gitari. Nisanze kwiga bidashoboka kubera uburwayi, icyo nashyiraga imbere cyaranze mpita mfata inzira y’umuziki. Iyo ikintu kikurimo hari igihe utaba uzi imbaraga zikirimo. Hari igihe nabaga nicaye nkandika imivugo, iyo ufite umwanya, ibikurimo nibyo biza.”

    Umuramyi Uwimana avuga ko yatekerezaga amashuri kubera ubuzima ariko kuririmba no kuramya byari bimurimo imbere gusa atazi neza agaciro kabyo.Mu buhamya bwe, Uwimana Aimé, avuga ko yagerageje kujya mu ishuri ariko ntibyamuhira nkuko yabyifuzaga ndetse bimuviramo kumera nk’uwahungabanye, byanatumye batekereza kumujyana i Ndera ngo barebe niba adafite ikibazo cyo mu mutwe.

    Ati ‘‘Byatumye mpora nikingiranye mu nzu ntashaka gusohoka hanze kugira ngo ntabona abandi bana baca imbere y’iwacu bava ku ishuri bikanyibutsa ko njye kwiga byanze.”Yakomeje agira ati ‘‘Nibuka ko iki kiri mu bigeragezo bikomeye nagize kuko iby’ishuri bihagaze nabaye nk’uguye mu mutima. Ndibuka ko navuze nti iyi Mana ntacyo imariye…”

    Uwimana Aimé avuga ko amaze kubona ko kwiga byanze yiyeguriye muzika kugeza ubu ndetse ni urugendo rwamuhiriye dore ko na yo yari impano ye.Guhungabana kwa Uwimana byatumye umubyeyi we yibaza byinshi ariko akomeza kumuba hafi ndetse ibyo byatumye ashimangira ko ari intwari ikomeye mu buzima bwe.

    Uwimana avuga ko gutanga ubuhamya ari byiza kuko bifasha undi muntu ukiri mu bihe bisa n’ibyo wanyuzemo gukomera no kwizera Imana ko ibasha guhindura amateka y’umuntu akaba mashya.

    Aimé Uwimana benshi bafatiraho ikitegererezo mu buzima bwo kuramya Imana

    Ni umugabo uzi kuganira atebya cyane, muri ubu buhamya bwe yahishuye impamvu yatumye ajya kwiga umukino wa Karate n’uko yabanje gukora injyana ya Rap mbere yo gutangira umuziki abantu bamuziho umunsi wa none.Uwimana Aimé, izina rye ryazamuwe n’indirimbo nyinshi zirimo ‘‘Muririmbire Uwiteka”, ‘‘Une Lettre d’Amour”, ‘‘Ngwino mukiza twibanire”, ‘‘Iminsi yose”, ‘‘Urwibutso”, ‘‘Inkovu z’urukundo” n’izindi.

    Uyu muhanzi bagenzi be bita ‘Bishop w’abahanzi’ aherutse no gushyira hanze album ya gatatu y’indirimbo zo mu gitabo kizwi nk’igitabo cy’indirimbo zo gushimisha Imana n’iz’agakiza, kandi iboneka kuri YouTube channel ya Aimé Uwimana.

    Izi ndirimbo yazikoranye n’abahanzi baririmbira Imana barimo Simon Kabera, Alex Dusabe, Gaby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Patrick Nyamitari, Tonzi, Guy Badibanga, Dominic Ashimwe, Israel Mbonyi, Patient Bizimana n’abandi.

    Uwimana yatangiye gukora umuziki mu 1994 amaze kwakira Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza we, aho yakundaga kuririmba ariko akabura aho abihera n’ubwo ngo kugeza magingo aya ataragera aho yifuza kugera.Uwimana Aimé afatanya ubuhanzi n’akazi ko gutunganya indirimbo (Producer).

    Reba ubuhamya burambuye bwa Uwimana Aimé bugaruka ku buzima bwe

    Sogokuru ni indirimbo Uwimana Aimé aheruka gusohora

    Uwimana Aimé yatangije gahunda yise “Ibihe byo kuramya” igamije gususurutsa abakunzi ba gospel

    Daniel@Agakiza

    Source:Igihe

    source https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-umuramyi-Aime-Uwimana-yabuze-amahirwe-yo-kwiga-akihebera-umuziki.html

  • Nitwa Marlene mfite imyaka 35 ndashaka umusore dukundana tukabana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Uzamushaka Marlene mfite imyaka 35 ntuye i Kigali mfite abana 2 b’abakobwa ndashaka umusore twakundana tukabana. Umugabo wanjye yitabye Imana ubu hashize imyaka 6, bitewe n’ukuntu namukundaga numvaga ntawundi mugabo nzashaka. Ariko bitewe n’uko ndi umuntu kandi umubiri wanjye ukaba ari muzima bijya bimbaho ko nakumva nshatse kuryamana n’umugabo, rero aho kugira ngo nishore m’ubusambanyi nashaka bikagira inzira. Niyo mpamvu nshaka umusore cyangwa umugabo twakundana tugapanga kwibanira, sinzamurushya cyangwa se ngo abana banjye bamurushye kuko papa wabo yansigiye ibizabatunga. Uwumva twashobokana yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam

    source https://www.imbere.com/nitwa-marlene-mfite-imyaka-35-ndashaka-umusore-dukundana-tukabana/

  • Ndashaka umukunzi kuko umuhungu twari tugiye kubana yambenze k’umunsi w’ubukwe. #rwanda #RwOT

    Nitwa Kabatesi Gerardine mfite imyaka 26. Ubwo nigaga mu mwaka wa 2 wa kaminuza naje gukundana n’umusore. Mu by’ukuri sinari mukunze ahubwo ni kwakundi muri kaminuza iyo udafite umukunzi uba usanga abantu bose bakwibazaho ndetse hakaba ubwo n’abasore bagufata uko bashatse. Ubwo rero yansabye urukundo ndabyemera kugira ngo nanjye biboneke ko mfite umukunzi. Gusa nari nirengagije ko iyo ufite umukunzi hari inshingano uba ufite zo kumwitaho, ukamumenya, yaba yababaye ukamuba hafi n’ibindi nk’ibyo. Ubwo rero izo nshingano nabonye ntazazishobora cyane ko ntanamukundaga, niyo mpamvu ubwo umwaka wendaga kurangira nahise musaba ko urukundo rwacu rwarangirira ahongaho. Byaramubabaje cyane, antuka ibitutsi byinshi ndetse ambwira ko azankorera ikintu kibi kikambabaza kandi kikankurikirana ubuzima bwanjye bwose. Ntagaciro nabihaye kuko kubwanjye numvaga ko ntakibi namukoreye cyatuma ankorera ubugome. Uwo mwaka urangiye uwo muhungu yaje gutsindwa amasomo baramwirukana k’uburyo umwaka ukurikiyeho ntiyongeye kwiga ahongaho ubwo rero njye numvaga nta n’ahantu nzongera guhurira nawe. Maze kurangiza kwiga naje kumenyana n’undi muhungu turakundana noneho we ndamukunda by’ukuri, umutima wanjye wose arawiharira dupanga kubana. Muri icyo gitondo cyo kuwa Gatandatu twari twapanze gahunda y’uko turi bujye gusezerana mu murenge saa tatu za mugitondo maze gusaba no gukwa bikaba saa yine. Saa munani tukajya gusezerana imbere y’Imana. Muri icyo gitondo yagombaga kuza kumfata tukajya ku murenge, naramutegereje saa tatu zigera ataraza ndamuhamagara ntiyanyitaba, duhamagara iwabo baravuga ngo bamubuze dutuma abantu kumushaka barashakisha baraheba, saa yine zageze nta kanunu kandi ubwo niko abatashye ubukwe bakomezaga kwisuka naho ubwo njyewe nihishe mu cyumba byanyobeye. Nakomeje gutegereza umuntu ndaheba saa munani zageze numva nabaye nk’umusazi, nararize amarira ankamamo, amaso aratukura umutwe urandya. Bigeze nimugoroba nibwo uwo musore twari tugiye kubana yanyoherereje ubutumwa antuka cyane ngo ibyanjye byose yarabimenye, ngo ndi umwicanyi, ngo ubwo nari nzi ko nawe nzamuhitana. Ibyo yanyandikiye byaranyobeye ndabireka kuko sinumvaga icyo bivuze, hashize icyumweru nibwo nagerageje gushaka kumenya icyatumye ambenga, mbaririza abantu b’inshuti ze bambwira ko ngo abantu twiganye muri kaminuza bamubwiye ko ntera umwaku ko nitubana azahita apfa. Ngo bamuhaye ingero z’abantu nakundanye nabo imodoka zikabagonga bagapfa abandi bagacika amaguru, abandi bagapfa urupfu rutunguranye ngo ndetse n’uwambwiraga ko ankunda bahitaga bamwirukana muri kaminuza. Ikintu cyateye uwo musore ubwoba n’uko nawe tugikundana yakoze impanuka y’imodoka avunika ukuboko rero bakamubwira ngo tekereza ko wavunitse ukuboko mugikundana ubwo rero nimuryamana uzahita upfa yahise yumva ko ibyo bamubwira ari byo. Nkimara kumva ngo iyo umuntu yambwiraga ko ankunda bahitaga bamwirukana muri kaminuza, nahise nkubita agatima kuri wa muhungu twakundanye muri kaminuza, kandi koko yari yarambwiye ko azankorera ubugome, ubwo rero nagezaho menya ko ari we wakwije ibyo bihuha ahantu hose mu muryango nari ngiye gushakamo ababwira ko ntera umwaku uruta iyindi, ababwira ko nimbana n’umuhungu wabo bazapfa bagashira. Nahise nkora ibishoboka byose negeranya ibimenyetso byose bigaragaza ko ndengana, ndetse nshaka abantu twiganye muri kaminuza no muri high school kugira ngo bagaragaze ko ntamwaku ntera. Uwo musore twari tugiye kubana amaze kumenya ko ibyo bamvugagaho ari ibihuha byakwirakwijwe n’umusore nanze, yansabye imbabazi kugira ngo twongere dukundane. Imbabazi narazimuhaye, ariko igikomere yanteye ntigishobora gutuma nongera kugundana nawe, niyo mpamvu nanjye naje kuri uru rubuga imbere.com kugira ngo mpakure umukunzi uzankunda by’ukuri kandi akanyizera akamara agahinda.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/ndashaka-umukunzi-kuko-umuhungu-twari-tugiye-kubana-yambenze-kumunsi-wubukwe/

  • Bike wamenya ku mugabo ufite izuru rirerire kurusha abandi bose ku Isi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Tariki 18 Werurwe 2010, nibwo umugabo witwa Mehmet Özyürek yagiye kuri televiziyo izuru rye rishyirwaho igipimo maze Guinness World Records yemeza ubwo ko ariwe mugabo ifite izuru rirerire.

    Izuru ry’uyu mugabo rireshya na santimetero 8,8. Nubwo bimeze gutya ariko amateka agaragaza ko uyu mugabo atari we muntu wa mbere mu babayeho mu Isi ufite izuru rirerire kuko mu myaka ya za 1770 hari umugabo w’Umwongereza witwa Thomas Wedders wari ufite izuru rireshya na santimetero 19.


    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Bike-wamenya-ku-mugabo-ufite-izuru-rirerire-kurusha-abandi-bose-ku-Isi-AMAFOTO

  • Kwizera Olivier wizihiza isabukuru y’amavuko yahishuye abantu 2 bamuhangayikisha, iby’urukundo rwe… #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Kwizera Olivier wamaze gusinyira Rayon Sports, kuri uyu munsi arizihiza isabukuru y’amavuko, avuga ko umunsi ku munsi ahangayikishwa n’abantu babiri, nyirakuru n’umuvandimwe we.

    Kwizera Olivier yavutse tariki ya 30 Nyakanga 1995, uyu munsi akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 25 amaze avutse.

    Aganira na ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko mu buzima bwe nta kintu cyamubayeho atazibagirwa, byose abifata nk’ibisanzwe byagombaga kumubaho.

    Yagize ati“nta kintu kidasanzwe cyambayeho navuga ngo sinzibagirwa, byose kuri njye ni ibisanzwe. Nta kintu nicuza kuko njye ikintu kimbayeho nkifata nk’isomo kandi nkemera ko cyagombaga kumbaho.”

    Gusa uyu munyezamu avuga ko hari abantu babiri ahangayikira mu buzima bwe, ari nabyo bimutera imbaraga zo gukora cyane.

    Yagize ati“umuntu w’ingezi ukomeye cyane kuri njye ni nyogokuru wanjye, ni umuntu w’ingenzi. Undi ni umuvandimwe wanjye, ni bo bantu b’ingenzi mpangayikira umunsi ku munsi.”

    Ku kijyanye n’urukundo uyu munyezamu avuga ko nta mukunzi afite, ngo ntabwo arahura n’uwo bahuje.

    Yagize ati“nta mukunzi mfite ndacyategereje ubwo naboneka bizaba ari byiza. Impamvu ntabwo ndabona uwo nkunda cyangwa unyuze umutima wanjye.”

    Kwizera Olivier yakiniye amakipe atandukanye mu nka APR FC, Bugesera FC na Gasogi United zo mu Rwanda, yanakiniye kandi Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

    Ahangayikishwa n’abantu 2

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-wizihiza-isabukuru-y-amavuko-yahishuye-abantu-2-bamuhangayikisha-iby-urukundo-rwe

  • Senegal yatangiye kubyaza umusaruro abakora umwuga w’uburaya #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Senegal nyuma yo kubona ko itaca burundu umwuga w’uburaya yashyizeho amategeko agenga abokora uwo mwuga,bagomba guhabwa ibyangombwa bibaranga bizajya byifashishwa batanga imisoro kuri leta.

    Mu bihugu byinshi bya Afurika, abakora umwuga w’uburaya bafite ibyago byo gufatwa nabi, guhezwa, no guhohoterwa, tutibagiwe n’ingaruka rusange zo kwandura virusi itera SIDA cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Hamwe n’ubuvuzi bubi n’amategeko arwanya uburaya, benshi muri aba bakunze guhura n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera SIDA.

    ngone uvugako amaze imyaka 12 mu mwuga w’uburaya.

    Ngone, ufite imyaka 28, ni umwe mubakora umwuga w’uburaya wanditswe mu mujyi wa kabiri wa Senegali, Saint Louis. Asabwa kwisuzumisha buri gihe kandi akaba ari mu bitabo by’ikigo nderabuzima avugako yatangiye kwandura indwara zandurira mu mibonano kuva mu 2008 igihe ubwo yatangiraga kugurisha umubiri we ku mafaranga.

    Kimwe n’abagore benshi bo muri Senegali bahatirwa kugurisha imibiri yabo kubera kwiheba, Ngone yabwiye abanyamakuru ko yatewe uburaya n’ubukene. “Kubera ko nta mafaranga ahagije mfite, nagiye mu mihanda mu rwego rwo kwibeshaho no kubeshaho umuryango wange.”

    Rero, nubwo yashakanye amezi 18 ashize, aracyisanga mumuhanda, ashaka kwishyura abakiriya. Ubundi buryo bwo gukora umwuga w’uburaya burigihe mubitekerezo bya Ngone kandi biri hejuru kurutonde rwe rwibanze. “Ariko ati, kuri ubu sinshobora kubivamo, bitabaye ibyo ntushobora kurya kandi ngomba kwiba cyangwa gukora ikintu nk’icyo, kandi si byiza.”

    Ngone ashimangira ko abakiriya be bakoresha agakingirizo; ariko avuga ko bishobora gufata umwanya, kwemeza ko abakiriya bamwe batagakoresha. “Ndaganira nabo. Rimwe na rimwe umuntu azambwira ati:” Sinzi icyo ari cyo (agakingirizo). ”

    Ndababwiye ko inama zanjye ari ugukoresha agakingirizo. Ndababwiye nti: ‘uri muto, witonde kandi wirinde, kuko hirya no hino hari indwara nyinshi. Niba udakoresha agakingirizo, ushobora kwandura indwara nanduye. Ntabwo ari SIDA gusa ‘. ”

    Icyakora, muri Senegali, guverinoma yazanye uburyo bwihariye bwo kugenzura ibikorwa by’abakora umwuga w’uburaya kugira ngo ibyo bibazo bikemuke. Nk’uko amakuru abitangaza, guverinoma iha abo bagore indangamuntu(ikarita yemeza ko arindaya yumwuga) kugira ngo yemeze ko ari indaya zumwuga no kubafasha kubona ubuvuzi, udukingirizo, n’uburezi ku buntu.

    Mu mategeko y’igihugu, umugore afite uburenganzira bwo gukora umwuga w’uburaya aramutse arengeje imyaka 21. Icyakora, buri kwezi agomba kwisuzumisha ku buzima buri kwezi kugira ngo indangamuntu ye y’abakozi ikomeze kugira agaciro.
    kumuhanda Aho uca hose uhasanga abakora umwuga w’uburaya bwemewe.

    Kwanga kubikora bishobora gutuma ucibwa amande cyangwa ugafungwa. Abakora uyumwuga basabwe kwiyandikisha no kwisuzumisha buri gihe mu kwezi kugirango barebe ko indangamuntu zabo zigumaho. Kwanga kubikora bishobora kumuviramo gufungwa cyangwa gucibwa amande.

    Nanone, ukora uburaya wanduye virusi itera sida ntazakurwaho burundu, bivuze ko ashobora gukomeza akazi ke igihe cyose azavurwa mu buryo bw’imiti igabanya ubukana bwa virusi.

    Ubu buryo bwo kugenzura ibikorwa by’abicuruza bwatangiye mu gihe cyabakoloni igihe Abafaransa batangaga amategeko agenga uburaya hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Sisitemu yo kugenzura ubucuruzi bukorwa nindaya yatangiye mugihe cyabakoloni nabafaransa. Abafaransa babitangije kugirango bagabanye kwanduza indwara. Nyuma yaje kugarurwa na guverinoma ya Senegali.

    Mu gihe ibindi bihugu birwanya umwuga w’uburaya ubwabwo kandi bukaba bugifite umubare munini w’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Senegali isa nkaho yabonye uburyo bwo kwakira ubucuruzi bw’amadolari no kugabanya kwanduza indwara mu baturage bayo.

    The post Senegal yatangiye kubyaza umusaruro abakora umwuga w’uburaya appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/senegal-yatangiye-kubyaza-umusaruro-abakora-umwuga-wuburaya/