Rwanda Stock Exchange CEO, Celeetin Rwabukumba, says the decision for CIMERWA to list on our young bourse is yet another vote of confidence in our market’s ability to attract good reputable companies and investors from anywhere in the world.
“It is a good signal for Rwanda as well as a country to showcase that we are open for business: Despite the current crisis the world economy is going thru, we are still going to keep a leadership role as a gateway to investment opportunities for the EAC region and the wider continent. We shall keep building schools and other big infrastructure projects, Visit Rwanda is here to stay, Made in Rwanda campaign shall prevail, and this is just to name a few.”
Itahiwacu Bruce wamenyekanye mu muziki nka Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda avuga ko mu buzima bwe atazibagirwa inkoni yakubiswe nyuma guta inkweto za Pasiteri wari wabasuye mu bwiherero(Toilet).
Ubundi Bruce Melodie avuka mu Kagali ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro.
Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu 2 n’abakobwa 2 ba Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ahanini kibanze mu bwana bwe, yavuze ko mu bwana bwe yari umwana ukubagana ugira amafuti menshi ku buryo ari we mwana iwabo bakundaga gukubita cyane.
Avuga ko kimwe mu bintu atazibagirwa yakubitiwe ari ukujugunya inkweto za Pasiteri wari wabasuye muri Toilet.
Yagize ati“mu rugo ni abakristu bo muri ADEPR, kera rero umuntu winjizaga inkweto zisa nabi mu nzu baramukubitaga, haza umupasiteri ariko aza yakandagiye ibyondo byinshi, mfata inweto ze nzijugunya muri Toilet, nakubiswe inkoni zitagira umubare.”
Akenshi ngo iyo yibutse ibyo yakoraa akiri umwana, na we ubwe araturika agaseka
Akomeza avuga ko undi munsi yakubiswe ari ubwo bamutumaga kugura igihaza kugira ngo papa we ajye ku kazi ariye, ariko agahita yigira muri filime.
Yagize ati“hari n’undi munsi bantumye igihaza, papa yakundaga igihaza cyane, agasobanueye kari kacyaduka, mfata umwungu nywugereka ku wundi ndeba filime amasaha abiri, kandi yakoreraga i Butare agomba kugenda amaze kurya, filime yararangiye ndataha nsanga ku kazi yretse kujyayo, nabwo sinzibagirwa ibyambayeho.”
Ku kijyanye n’urugendo rwe rw’amashuri, avuga ko yize bimugoye aho atarangije amashuri yisumbuye ariko aza gukora Candidat Libre abona Diplome mu ndimi n’ubuvanganzo yigaga.
Ubundi amashuri abanza yayize ku bigo bibiri harimo Ecole Primaire Busanza na Groupe Scolaire Camp Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe kuri EFOTEC ayarangiriza kuri Lycée Islamique de Rwamagana
Uyu muhanzi avuga ko ibintu byose umuntu akora akiri umwana akenshi nta mutima mubi aba abikoranye ahubwo we aba areba ibimushimisha atitaye ku ngaruka ziri bukurikireho, cyane ko n’icyo bamukubitiye bucya akagisubiramo.
Bruce Melody ubu ni umwe mu bahanzi bubashywe mu Rwanda
Nyuma yo gusinyira ikipe ya Azam FC, Ally Niyonzima yatangaje ko impamvu atasinyiye Yanga bavuganye mbere ari uko iyi kipe yarimo itinda kumwishyura ibyo bumvikanye.
Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020 ni bwo Azam FC yo muri Tanzania yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyarwanda Ally Niyonzima amasezerano y’imyaka 2.
Ni ibintu byabaye bisa n’ibitunguranye kuko uyu mukinnyi yari amaze amezi arenga 2 ari mu biganiro na Yanga na yo muri Tanzania.
Aganira na ISIMBI, Ally Niyonzima yavuze ko impamvu yateye umugongo Yanga akerekeza muri Azam FC ari uko ibyo bumvikanye batabyubahirije kandi akaba abona yarimo atinda.
Yagize ati“ikintu cyatumye nterekeza muri Yanga ni uko tutumvikanye, ibiganiro byamaze igihe kirekire, twaraganiriye turabirangiza ariko kunyishyura biba ikibazo, nagiye no muri Tanzania turavugana urumva ibiganiro byaratinze cyane, twatinze mu magambo ni yo mpamvu nahise mfata umwanzuro wo kwerekeza ahandi.”
Akomeza avuga ko Azam FC yo ibiganiro byamaze iminsi 2 ahita ayisinyira ntabyo gutinda.
Yagize ati“ndishimye kuba nasinyiye Azam FC ni ikipe nziza cyane. Ibianiro byacu byamaze igihe gito kuko byamaze iminsi 2 mpita nyisinyira.”
Uyu mukinnyi yahakanye ko impamvu atasinyiye Yanga ari uko yayiciye ibihumbi 60 by’amadorali nk’uko byavuzwe, yavuze ko atari yo ko ahubwo ayo bagombaga kumuha bari bamaze kuyumvikana ariko bagatinda kumwishyura.
Ally Niyonzima yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Mukura VS, AS Kigali, APR FC akaba yari asoje amasezerano muri Rayon Sports.
Avuga ko ibiganiro bye na Azam FC byamaze iminsi 2 ahita asinya
Zari impera z’icyumweru nziza kuri amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze ya rwo nka Simba ya Kagere yegukanye ikindi gikombe, ni mu gihe andi yo yagisoje mu marira atsindwa.
Mu ijoro ryakeye, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, Simba SC yegukanye n’igikombe cy’Igihugu nyuma yo gutsinda Namungo ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Iyi kipe yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda, Meddie Kagere ikaba yasoje umwaka w’imikino wa 2019-2020 yegukana n’igikombe cy’Igihugu, ni umukino Meddie atabanje mu kibuga yari ku ntebe y’abasimbura.
Baraye begukanye igikombe cy’igihugu
Buildcon FC ikinamo abanyarwanda babiri, umunyezamu Bashunga Abouba na Biramahire Abbedy, ntabwo bahiriwe n’impera z’icyumweru kuko ku wa 5 tariki ya 31 Nyakanga yatsinzwe na NAPSA Stars mu mukino w’umunsi wa 26.
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 29 mu gihe NAPSA Stars yabatsinze ari yo ya mbere n’amanota 48.
Ntibyari byiza kuri Abouba ba Buildcon FC
Ntiwari umunsi mwiza ku ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya kabiri muri Amerika ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, ku munsi w’ejo yatsinzwe na Real Monarchs ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona.
Ni umukino Rwatubyaye atakinnye kuko yari amaze iminsi ari mu kato. Colorado Springs Switchbacks ubu iri ku mwanya wa 3 n’amanota 4 mu gihe New Mexico United ya mbere ifite 10.
Ntabwo Rwatubyaye yakinnyi umukino w’ejo
Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi mu cyiciro cya 3 muri Sweden, ku munsi w’ejo yasuye ndetse inanyagira Kvarnsveden ibitego 3-0.
Hari mu mukino w’umunsi wa 9, Yannick Mukunzi ntabwo yabanje mu kibuga. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 15.
Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya yise “Mfite ibyiringiro” igusha ku gutanga ihumure ku bantu bugarijwe n’ibibazo byo mu Isi.
“Mfite ibyiringiro” ni indirimbo ya kabiri Korali Shalom yashyize hanze kuva umwaka watangira. Iheruka yitwa “Wampaye amahoro” yasohotse Muri Mutarama 2020.
Shalom iri muri korali zikunzwe mu ruhando rw’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana, Haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Iyi korali imaze imyaka 34 itangijwe yamenyekanye mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi zirimo “Nzirata”, “Abami n’abategetsi”, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga” n’izindi.
“Mfite ibyiringiro” ni indirimbo y’iminota ine n’amasegonda 23; yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Bobo.
Korali Shalom yayishyize hanze nk’uburyo bwo gutanga umusanzu wo gutanga ihumure ku bari mu bihe bikomeye.
Mu magambo ayigize, umwanditsi yagize ati ‘‘Mfite ibyiringiro byuzuye y’uko inzozi zizaba impamo abera b’Imana tuzataha. Naba ndi mu rusengero ndimo kuririmba, ninumva ijwi ry’Umwami sinzaceceka, naba ndi mu muganda w’igihugu cyanjye cy’u Rwanda ntibizatuma ntitaba ijwi ry’Umwami wanjye.”
Perezida wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard, yabwiye IGIHE ko mu butumwa buyikubiyemo bwerekana ko nubwo ibikomeye byabaho ariko hari ibyiringiro byo kuzabana na Yesu.
Uru rubuga rukaba rufasha mu kumenyekanisha izi kompanyi mu buryo bwisumbuyeho ku buryo ibikorwa byabo bikunzwe bikaba babikuramo inyungu.
Kuri ubu n’abanyarwanda bamaze kugera kuri uru rubuga, ni mu gice cy’imideli aho kompanyi 4 zikora ibijyanye n’imyenda zamaze gushyirwa kuri uru rubuga.
Ku isonga hari Moshions imaze kwandika izina mu bijyanye n’imideli hano mu Rwanda, aho ikora imyenda ya Made in Rwanda ni nayo rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand akorana nayo.
Moshions ni umwe muri kompanyi nke zo mu Rwanda zageze kuri uru rubuga
Bertrand wa Moshions ifoto ye ni yo igaragara ku rubuga rwa Beyonce
Aganira na ISIMBI, Moses umuyobozi wa Moshions yavuze ko ari ingenzi kuri bo kuko bigiye kubafasha kubona ababakurikira bashya.
Yagize ati“ni uburyo bwo kudufasha kumenyekanisha ibikorwa byacu mu buryo bwisumbuyeho. Icya mbere tugiye kunguka abadukurikira bashya. Ni ishema kuri twe kuko bivuze ko brand ikomeje kwaguka.”
Izindi ni Haute Baso, House of Tayo na Inzuki Designs, izi zose ni kompanyi zikora imyenda
Haute Baso na yo iri mu zatangiye kwamazwa ku rubuga rwa Beyonce
House of Tayo na yo ikora ikanamurika imyenda ya Made in Rwanda
Kuri uyu wa gatanu, amakuru avuga ko umusirikare wasinze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DR Congo) mu burasirazuba yarashe ku bahisi, ahitana byibuze abantu 13 barimo umukobwa w’imyaka ibiri n’abagore barindwi.
Ubwicanyi bwarakaje abaturage baho bashyize imirambo y’abahohotewe.
Urubyiruko rwacanye umuriro mu ruziga runini hafi maze umuyobozi waho asebya ingabo maze asaba ko ingabo zayo n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zari muri ako karere zavaho.
Abakekewaho kuba abarwanyi ba Boko Haram, bishe abantu 15 bakomeretsa batandatu mu gitero cya grenade cyagabwe mu nkambi y’abataye ibyabo mu majyaruguru ya Kameruni kuri uyu wa 02 Kanama 2020. Umwe mu bashinzwe umutekano hamwe n’umutegetsi muri ako karere babibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.
Mu masaha ya kare mu gitondo abagizi ba nabi bateye grenade mu bantu bari basinziriye mu nkambi iri mu mudugudu wa Nguetchewe. Byavuzwe na Meya w’intara, Medjeweh Boukar. Yavuze ko iyo nkambi icumbikiye abantu 800.
Uwo mudugudu uherereye mu ntara ya Mozogo, hafi y’umupaka wa Nijeriya mu ntara ya Far North.
Meya Boukar yamenyeshejwe ko abantu 15 bapfuye. Umutegetsi ushinzwe umutekano yemeje iby’icyo gitero ndetse n’umubare w’abitabye Imana. Yavuze ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro biri hafi. Yanavuze ko abagabye igitero bageze mu nkambi bari kumwe n’umugore wari utwaye grenade. Yongeyeho ko mu bapfuye harimo abagore n’abana.
Meya Boukar nkuko ijwi rya amerika ribitangaza, yavuze ko mu kwezi gushize kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2020, habaye ibitero 20, by’abakekwaho kuba abarwanyi ba kiyisilamu.
Boko Haram, imaze imyaka icumi irwana, urugomo rumaze gutwara ubuzima bw’abantu 30 000, rukaba rwarakuye mubyabo abandi babarirwa muri za miliyoni. Ni urugomo rwagiye rwambukiranya imipaka, rukagera mu bihugu bituranye na Nijeriya, aribyo Kameruni, Nijeri na Cadi.
“Intore z’umuryango zigaragaze ubudasa”.Mu nama y’abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi yabaye kuri uyu wa 01 Kanama 2020, baganiriye kucyo bise “Umugore mu cyerekezo 2050”, aho by’umwihariko abagore bari mu nshingano bashaka ko intore z’umuryango aho ziri kuva ku Mudugudu zigaragaza ubudasa, bakita cyane ku isano yabo n’uriya mugore uri hasi, bakazamukana mu iterambere ryubaka umuryango n’igihugu muri rusange.
Uwizeyimana Christine, umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, avuga ko nk’abagore bari mu nshingano, badashaka kugira umugore mugenzi wabo basiga hasi hariya ku Mudugudu, by’umwihariko abagaragara nk’abatishoboye n’abadafite icyo bakora. Avuga ko icyo bagamije ari ugufatanya, gushyira imbaraga hamwe bakazamurana ntawe usize undi, bakajyana mu iterambere ry’umuryango riganisha mu cyerekezo 2050.
Uwizeyimana Christine/Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, Kamonyi.
Mu bukangurambaga bise“ Umugore mucyerekezo 2050” bwatangijwe n’aba bagore bibumbiye muri uru rugaga, bifuza ko umugore w’umuyobozi nkuko biri mu muco w’umuryango RPF-Inkotanyi, intore zose z’umuryango aho ziri zigaragaza ubudasa.
Uwizeyimana yagize ati“ Nk’Intore z’umuryango twifuza ngo bibe umuco, dufatanye aho turi ku mudugudu tugire isano iduhuza na wa mugore udafite inshingano nk’izacu, na wa mugore utari umuyobozi, utari umucuruzi, wa mugore udafite izindi nshingano hariya. Ese tubanye gute, ni iki kiduhuza? Turifuza kugira icyo duhuriraho kugira ngo tugaragaze uko twabazamura”.
Akomeza ati” Nitwe turi kuruhembe, turashaka kugira ikiduhuza, dufatanya iterambere, tubazamura nkuko mu rwego rw’urugaga twubakiye utishoboye inzu imwe muri buri murenge. Ni nako dushaka ngo tugire ibindi bikorwa byose biganisha ku iterambere dufashamo umugore ngo azamukane n’abandi”. Akomeza avuga ko hari na gahunda yatangijwe n’uru rugaga, aho umugore utishoboye ahabwa amafaranga ibihumbi 100 agashora mu mushinga yateguye mu rwego rwo kwikura mu bukene no kuzamuka mu iterambere.
Mu gufasha aba bagore kuzamuka no kwigira bivana mu bukene, abagore 18 mu karere bahawe aya mafaranga ibihumbi 100, muri aba bayahawe, hari babiri biteje imbere ku buryo nabo batangiye kuremera bagenzi babo.
Bamwe mu bagore bamaze gufashwa kwigira babwiye intyoza.com ko urugaga rw’aba bagore bashamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi rwabakuye ahakomeye, rukabaremera bakongera kugira icyizere cy’ubuzima, bakava mu bwigunge.
Nyirajyambere Clarisse, umukobwa wa Ayingeneye Sisiliya avuga ko uru rugaga rwabakuye mu manegeka, rukabazana ahantu hazima, aho rwabubakiye inzu uyu munsi nubwo irimo kuzura bakaba nibura bishimira ko bashyizwe aho bashobora kugerwaho n’ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi.
Nyirajyambere, ashima ineza y’aba bagore bakuye umuryango we mu manegeka, bakawegereza abandi ndetse n’ibikorwa remezo.
Ati” Baricaye badutekerezaho kuko twari dutuye mu manegeka, imivu yarazaga igakubita, imvura yaragwaga tukavuga ngo ntabwo bucya nta nubwo burira, amahirwe ubu dufite ni ugutura ahantu heza, tukagerwaho n’amazi meza n’umuriro. Turabashimira ko bareba abatishoboye batagira shinge na rugero, byaranejeje cyane kuko waranarwaraga ukabura n’uko ugera kwa muganga”.
Mukamarita Melaniya, ni umugore utishoboye umaze umwaka ahawe amafaranga ibihumbi 100, aho yayashoye mu mushinga. Avuga ko yari yarashiriwe mu bucuruzi bwe buciriritse mu isoko ariko uyu munsi ngo yongeye kuzanzamuka. Avuga ko nyuma yo kongera gusubira mu bucuruzi, yungutse, akagura ingurube ebyiri, akamenya kwizigamira, akajya no mu ishyirahamwe rimuhuza n’abandi. Ashimira urugaga rw’abagore bashamikiye kuri RPF-Inkotanyi kuba uyu munsi baratumye yongera guhagarara akaba abasha kwikemurira ibibazo bitandukanye birimo no guhahira urugo.
Niyongira Uzziel, Umuyobozi wungirije(Vice Chairperson) w’umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi ashima ibikorwa by’aba bagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF. Avuga ko bafasha muri byinshi haba hagati yabo ndetse no kuzamura ubushobozi bw’umugore muri rusange baganisha ku iterambere Igihugu cyifuza.
Avuga ko icyo bifuza kuri aba bagore mu bukangurambaga bwiswe“ Umugore mu cyerekezo 2050” ari uko umugore aba ari umuntu ushoboye, akaba inkingi ya mwamba mu muryango ushoboye, mu mutekano, ndetse umugore agashingirwaho nk’umuntu ufasha mu kwihuta muri icyo cyerekezo.
Muri iki cyerekezo kiswe“ Umugore mu cyerekezo 2050”, aba bagore bavuga ko bafite gahunda ndende yo kwagura ibikorwa byabo birimo; kurwanya Inda ziterwa abangavu bahereye ku Mudugudu aho batuye bafatanije n’ababyeyi ndetse n’ibiganiro ku rubyiruko, hakaba ibijyanye n’Isuku n’isukura, Kurwanya amakimbirane mu ngo, Kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5, guharanira ko abana bagira uburenganzira bakandikwa mu irangamimerere kandi bakagira ba se bazwi kuko ntawe uvuka adafite Se.
Umunyarwanda Abayisenga Emmanuel uheruka kwemera ko yagize uruhare mu gukongeza umuriro watwitse Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes mu Bufaransa, yisobanuye abinyujije mu butumwa bwa email.
Abayisenga ukomoka mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo y’u Rwanda, amaze imyaka umunani mu Bufaransa.
Mu butumwa bwa email yandikiye abantu batandukanye, barimo abayobozi ba Cathédrale na Perefegitura ya Nantes, atangira yerekana ko afite ubumuga yatewe n’uwamuhohoteye amusanze mu Kiliziya mu 2018, ahagana saa Moya n’igice za nimugoroba arimo afunga Kiliziya, akamwibeshyaho agira ngo ni Padiri.
VOA dukesha iyi nkuru yatangaje ko Abayisenga yibaza impamvu yahawe integuza yo kwirukanwa ku butaka bw’u Bufaransa mu gihe umuganga umukurikirana asanga agikeneye kuvurwa.
Mu ibaruwa ye, yanditse ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2020, akayohereza saa Kumi n’iminota 12 za mu gitondo (4:12) nyuma y’amasaha atageze kuri abiri Kiliziya igatangira kugurumana (7:45), Abayisenga yerekana ko kuva mu 2016, igihe yatangiriye akazi ko gufunga no gufungura Kiliziya, yasabye uruhushya rwo gukora ntaruhabwe kandi igihe yahohoterwaga yari ategereje kwemererwa kuguma mu Bufaransa.
Avuga ko ikimubabaza ari uko mu Ugushyingo 2019 yahawe urwandiko rumuteguza kuva mu Bufaransa kandi yari agitegereje gusubira kwa muganga ndetse n’ikirego yatanze amaze gukubitwa kikaba kitarigeze gisuzumwa.
Uruhushya rwo kuguma mu Bufaransa yahawe umwaka ushize rwarangiye ku wa 8 Mutarama 2020.
Yagize ati “Ku itariki ya 29 Mutarama 2019 nanditse ntabaza Musenyeri Jean Paul James, Umushumba wa Diyosezi ya Nantes n’ibyegera bye kugira ngo bantabarize kuri Perefe mbone impapuro zatuma nshobora gukurikiranwa n’abaganga, kubera ko ingufu z’ubuzima bwanjye zagenda zigabanuka.’’
Yakomeje ati “Nyuma yaho Musenyeri James yumvikanye na Perefe ko diyosezi ikwiye kumpa akazi gahemberwa umushahara, ndetse nasabwe gutanga umwirondoro ariko nta cyakozwe ahubwo uwo mbajije anyohereza ku wundi.’’
Umufasha w’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ryitwa Secours Catholique, rifasha abatishoboye, yamugiriye inama amusaba kwihangana agategereza indi myaka ibiri kugira ngo yuzuze 10 ari mu gihugu isabwa ngo ahabwe ibyagombwa.
Abayisenga asanga harimo agahimano, yagize ati ‘‘Mwambaye hafi igihe kirekire mbakorera, ariko kuva nahohoterwa ndetse no mu gihe twugarijwe n’icyorezo, murantererana, mukansaba gutegereza imyaka ibiri kandi ntagira kivurira!’’
Mu rwandiko rwe, Abayisenga yarabateguje agira ati “Niba mwibwira ko hari baringa cyangwa roho ya shitani yampohoteye mbakorera, kandi ikabahuma amaso ntimubone ko ubuzima bwanye burindimuka, mbere yuko nkomeza kwitangira ikoranabushake, ngomba kubanza ngashyira umutekano aho nshinzwe nkuko uwampohoteye yabikoze, nkahashakira kandi nkahasohora iyo shitani, kandi nkabikora nkuko shitani yabigenza.’’
Mu gusoza ibaruwa ye agira ati “Nizeye amasengesho yanyu azamperekeza muri iki gikorwa cy’ubumuntu kidahuye n’ibyo nakoraga, kugira ngo nyuma yacyo hazamenyekane akarengane gakorwa n’abakozi bo kuri Perefegitura kandi mubone ko ubuzima bwanjye bwazahaye mbakorera, bityo nshobore gukomeza kubonana n’abaganga ntatinya kwirukanwa mu Bufaransa.”
Ku wa 18 Nyakanga 2020 nibwo Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul yafashwe n’inkongi yangiza bimwe mu bikoresho byari biyirimo nk’ibya muzika ndetse n’ibishushanyo byo mu kinyejana cya 19 byashyizwemo bivanywe i Roma mu Butaliyani.
Nyuma y’umunsi umwe, inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukurikirana Abayisenga w’imyaka 39 watawe muri yombi ku wa 19 Nyakanga 2020, ariko ahita arekurwa.
Tariki ya 25 Nyakanga 2020 nibwo Polisi yo mu Bufaransa yongeye kumufata ngo akomeze akorweho iperereza ku ntandaro y’umuriro watwitse inyubako ndetse aza kwemera ko yabigizemo uruhare.