Tag: news

  • Turi kureba uko twazamura igipimo cy’ibihano ku barenga ku mabwiriza ya COVID19- Minisitiri Prof Shyaka #rwanda #RwOT

    Minaloc itangaza ibi mu gihe ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2020, Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’inzego z’ibanze berekanye abantu 2046 barimo 925 bo mu Mujyi wa Kigali barajwe muri za sitade zitandukanye.

    Abarajwe muri za sitade zo hirya no hino mu gihugu bari bafashwe barengeje isaha ya saa tatu z’ijoro yagenwe kugira ngo abantu babe bari mu rugo. Mu gitondo baraganirijwe bibutswa ko icyorezo cya COVID19 gihari kandi kukirinda ari inshingano za buri wese.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko abantu batarabasha kubona uburemere bw’iki cyorezo.

    Ati “Nk’abanyarwanda ntabwo turagera aho buri wese iki kibazo akigira icye ngo agihe n’uburemere gifite ngo dutinye COVID19, umuntu nayumva ari iwe mu rugo yumve ayitinye ashaka no kugira ngo itazagera mu rugo rwe, ntabwo iyo ntambwe abanyarwanda turayitera.”
    Yakomeje agira ati “Niba bavuga bati kubera iki cyorezo ntabwo kujya mu masengesho cyangwa gukora iminsi mikuru byemewe, ujya kubona niba hari ufite numero yawe ya telephone akaguhamagara akubaza niba mwamwemerera agakoresha ubukwe. Bigaragaza ko tutari twumva ko icyo tugomba guharanira ari ukurinda ingo zacu.”

    Minisitiri Shyaka yavuze ko kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu bwirinzi bigatuma iki cyorezo kitazahaza abanyarwanda ariyo mpamvu abona bamwe bakomeje kwirara.

    Ati “Ibyo binajyana n’uko igihugu cyashyize imbaraga nyinshi mu kwirinda abantu bakaba batarabonye imfu nyinshi, ngira ngo hari aho twageze abantu bakumva ko COVID19 ari nk’ibicurane , bakumva ko ari akantu kaza kakagenda. Ngira ngo bumva ko idahari niba inahari ntabwo ikomeye.”
    Mu mabwiriza y’ibanze yashyizweho hagamijwe kwirinda iki cyorezo harimo kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no kubahiriza amasaha yashyizweho y’uko ingendo zitemewe hagati ya saa kumi n’imwe za mu gitondo na saa tatu z’ijioro.
    Minisitiri Shyaka yavuze ko abantu bakomeje kugaragaza kutubahiriza aya mabwiriza ari nayo mpamvu kubakurikirana no kubahana bigiye gukazwa byanaba ngombwa ibihano bahabwaga byo kurara muri sitade umunsi umwe bishobora kongerwa.

    Yakomeje agira ati “Uburyo dukurikirana n’uburyo duhana ntabwo birakara cyane, ntabwo turagera aho umuntu wese urenze kumabwiriza tube twamuhaye igihano. Muri rusange ubona biza kandi intambwe atari mbi, dukeneye kuzuza izo nshingano zombi ko abanyarwanda babyumva mu mijyi no mu cyaro bamenya iriya ntero ya polisi ivuga ngo ntabe ari njye uzana Coronavirus.”

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze batangiye kureba uburyo igipimo cy’ibihano cyazamuka bikarenga ku kuraza abantu muri sitade umunsi umwe, hagashyirwaho ibindi bihano bikakaye.

    Ati “Kandi ntabwo ari ikibazo cy’ubujiji ahubwo n’abajijutse ntabwo baragiha agaciro iki cyorezo, akaba ariyo mpamvu ku bufatanye bwa Polisi ni ubugamije ngo dufatanye ariko tuzamure igipimo cy’uko twahana n’uko twagera ku bakoze amakosa bose.”

    “Nubwo ibihano byari ukubaraza ahantu amasaha make tukabaganiriza bwacya bakarekurwa, ariko nibikomeza bizaba ngombwa ko tuzamura ibihano, hari abavuga ko ijoro rimwe ntacyo ribatwaye ariko ngira ngo bizaba na ngombwa ko tuzamura ibihano.”

    Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere yagaragaragaho Coronavirus hamaze gufatwa ibipimo 268,261.

    Abamaze kwandura iki cyorezo ni 2,024 mu gihe abamaze gukira bagata iwabo ari 1,119 naho abakirwaye ni 918 mu gihe abamaze kwamburwa ubuzima na Coronavirus ari batanu.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Turi-kureba-uko-twazamura-igipimo-cy-ibihano-ku-barenga-ku-mabwiriza-ya-COVID19-Minisitiri-Prof-Shyaka

  • Perezida Kagame yashimiye Arsenal #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umufana ukomeye wa Arsenal yashimiye iyi kipe nyuma yo kwegukana igikombe cya 14 cya FA Cup.

    Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatandatu ni bwo habaye umukino wa nyuma w’igikombe cya FA Cup mu Bwongereza.

    Arsenal yari yasezereye Macnehster City muri 1/2 yahuye ku mukino wa nyuma na Chelsea yari yasezereye Manchester United.

    Arsenal yaje kwegukana iki gikombe itsinze Chelsea ibitego 2-1, ni ibitego byose byatsinzwe na Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 27 na 68.

    Igitego cya Chelsea cyari cyatsinzwe na Christian Pulisic ku munota wa 5 w’umukino.

    Perezida Kagame yashimiye Arsenal

    Perezida Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Arsenal kuba yegukanye iki gikombe, kikaba igikombe cya 14 yegukanye.

    Yagize ati“ni byiza, mwakoze Arsenal ku ntsinzi yari ikwiye kandi ikenewe yo gutwara FA CUP. Twe, abafana n’abakunzi turacyabafitiye icyizere…mu gihe kiri imbere reka dukomeze twihe intego yo kugera ku byisumbuye. Twabishobora.”

    Bravo,Congrats ARSENAL for a well deserved and needed win -FA CUP. We,FANS and supporters kept Faith in you…going forward let’s aim at much bigger things. WE CAN… !!!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) August 1, 2020

    Ni igikombe cya 14 cya FA Cup yegukanye mu mateka yayo, akaba ari na yo kipe ifite ibikombe byinshi aho ikurkiwe na Manchester United ifite 12.

    Kwegukana iki gikombe Arsenal ikaba yahise ibona itike ya Europa League y’umwaka utaha, ni nyuma y’uko yari yasoje ku mwanya wa 8 muri shampiyona.

    Arsenal yegukanye igikombe cya 14 cya FA Cup

    source http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yashimiye-arsenal

  • Ibihugu 10 byambere muri afurika mu kunywa inzoga nyinshi. #rwanda #RwOT

    Kunywa inzoga muri Afurika biri kurwego rwo hejuru, ariko mu bihugu 54; dore ibihugu 10 bizwiho kugira umubare munini wabanywa inzoga nokumuntu ufite imyaka 15 ugasanga ayinywa.

    10. Tanzaniya – litiro 7,7 ku mwaka
    Muri Tanzaniya kumuntu umwe, 11% by’ibinyobwa bisindisha biva mu nzoga, naho 0.2% gusa biva muri vino. Imyuka igera kuri 1.8% naho 87% yo kunywa inzoga zikomoka kubundi bwoko bwa alcool.

    Abanya Tanzaniya bazwiho gukora ukwezi – n’ubwoko bwa gakondo bwibinyobwa bisindisha. Hafi ya kimwe cya kabiri cyabaturage babaho munsi y $ 1 US (munsi 1000cy’amanyarwanda kumunsi usanga imiryango myinshi ibayeho nabi gusa akayoga ko bakomeza kugafata .

    9. Botswana – litiro 7,96 ku mwaka
    Zinzogazinywebwa n’umuntu kumwaka, 42% ni abo mu cyiciro cyo hasi. Ariko inzoga zayo zikoreshwa cyane, zingana na 57% by’ixinywebwa zose mugihugu. St Louis. Benshi bahitamo gutumiza byeri muri Afrika yepfo cyangwa Namibiya.

    8. Gabon – litiro 9.32 ku mwaka
    Ibinyobwa bisindisha byo guhitamo kubanya Gaboni birasobanutse. Mugihe 10% na 22% byokunywa inzoga muri Gabon bituruka kuri vino numwuka, 68% biva byeri. Inzoga zihenze kandi zizwi cyane muri Gabon ni Regab, igura amadolari ya Amerika 0.70 ikagera kuri $ 2 (hagati ya 700 na 2000frw kandi kutagira umusoro ku binyobwa bisindisha byoroha gutumiza mu mahanga.gabon kandi izwiho kugira inzoga zihendutse cyane.

    7. Afurika y’Epfo – litiro 9.46 ku mwaka
    Afurika y’epfo izwiho kugira Inzoga zihenze cyane, ntabwo bitangaje ko habaho gutandukana kwinshi guhitamo ibinyobwa bikunzwe: Ibirango byinzoga bizwi cyane ni Castle na Black Label, ariko imizabibu minini yo muri iki gihugu, cyane cyane muri Stellenbosch no mu burengerazuba bwa Cape, itanga zimwe muri divayi zizwi cyane ku isi.

    6. Uburundi – litiro 9.47 ku mwaka.
    uyu mwaka uburundi bwaciye kuri Afurika y’Epfo, abanywa. Ikinyobwa kizwi cyane mu Burundi ni urwarwa cyangwa divayi y’ibitoki, ikorwa mu buryo bwa gakondo kandi ikoreshwa cyane mu minsi mikuru no mu bihe bidasanzwe. Kunywa inzoga mu Burundi ni nk’imigenzo.

    5. Namibiya – litiro 9,62 ku mwaka
    Kimwe n’umuturanyi wacyo wo muri Afurika yepfo, Namibiya ifite ibinyobwa byinshi bikundwa, ariko byeri itwara igice kinini hamwe na 67% yabanywa inzoga. Inzoga zizwi cyane muri iki gihugu, Windhoek Lager, zizwi cyane mu gihugu ndetse no mu karere kegeranye.

    4. U Rwanda – litiro 9,10 ku mwaka
    8% gusa byo kunywa inzoga biva mu nzoga z’urufuro mu Rwanda, nubwo ibirango bizwi cyane bya Turbo King, Primus na Amstel byamamaye cyane. Ibindi 92% ahanini biva mubinyobwa byakorewe murugo nk’urwagwa rw’ibitoki, urwagwa, hamwe n’ubuki. Ikigage, ikozwe mu masaka yumye, nayo irasanzwe mu Rwanda.

    3. Kenya – litiro 9.72 ku mwaka
    Mugihe 43% gusa byokunywa inzoga za Kenya biva muri byeri, bimwe mubirango byinzoga bizwi cyane muri Kenya birimo Tusker Lager na Tusker Premium Lager. Kunywa inzoga muri Kenya byafashe indi nteta ku buryo guverinoma yafashe ingamba zo kugabanya igipimo cy’inzoga umuntu yemerewe. Nanone, muri Kenya abagore ntibasigaye mu kunywa inzoga bitandukanye no mu bihugu byinshi biri kuri uru rutonde, cyane cyane Nigeria. Abagore bo muri Kenya banywa inzoga nyinshi nkabagabo.

    2. Uganda – litiro 11,93 ku mwaka
    Ijambo rusange ryibinyobwa bisembuye mu gihugu cya Uganda ni Waragi izwi cyane muri Uganda,irimo vorute zigera kuri 42% bigatuma iba imwe mu nsoga zisindisha ku isi,muri Uganda usanga n’umuturage usanzwe afite ubushobozi bwo gukora inzoga akajyana ku isoko Aho abenshi usanga batunzwe no gukora no gucuruza kanyanga.

    1. Nijeriya – litiro 12,28 ku mwaka
    Numwanya wa mbere muri Afrika mukunywa inzoga bitewe numubare wabaturage bayo. Inzoga zigizwe na 16% gusa byo kunywa inzoga zipfundikiye muri Nijeriya, mu gihe ibinyobwa ‘ibindi’ bingana na 84% bitewe n’ibinyobwa bikorerwa mu ngo bikunzwe cyane.

    Abashingamateka b’amadini baragora cyane kandi bihenze kubyara no kugurisha inzoga mu gihugu. Azwi nka Nigeriya yo mu rugo, ogogoro ni ikinyobwa gisindisha cyane vorute ya60%, bitewe nuburyo ikozwe, kandi ikorwa mumitobe y’ibiti by’imikindo ya raffia. Bamwe mu Banyanijeriya na bo bishimira divayi y’imikindo izwi cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

    The post Ibihugu 10 byambere muri afurika mu kunywa inzoga nyinshi. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ibihugu-10-byambere-muri-afurika-mu-kunywa-inzoga-nyinshi/

  • Team Manager wa Gasogi United yashyinguwe(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Niyibigira Patrick wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iikipe ya Gasogi United yashyinguwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu.

    Yitabye Imana ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2020, akaba yarazize impanuka.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020 ni bwo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

    Ni umuhango wabanjirijwe no kumusezeraho iwe i Kanombe aho yari atuye, nyuma yo kujya gufata umurambo mu bitaro bya Polisi Kacyiru.

    Yasezeweho bwa nyuma iwe mu rugo Kanombe

    Cassa Mbungo(wambaye ishati), umutoza wa Gasogi United yari yaje gusezera bwa nyuma kuri Patrick

    Nyuma yo kumusezeraho akaba yahise ajya gusomerwa Misa muri Kiliziya ya Kabuga, umuhango wakurikiwe no kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

    Perezida wa Gasogi United, KNC yavuze ko bigoye kubona icyo avuga kuri Patrick kuko yari umukozi utemera gutsindwa ariko akaba agiye akiri muto.

    Yagize ati“Biragoye ko wabona ibyo uvuga kuri Patrick mu bihe nk’ibi, yagiye akiri muto, yari umuntu ugira intego kandi agaharanira kuzigeraho, yari umuntu uzi kubana n’abandi , yari umukozi cyane ariko yari umuntu utakundaga gutsindwa mu buzima.”

    KNC yafataga Patrick nk’umuvandimwe we

    Gasogi United yashenguwe n’urupfu rwa Patrick

    Cassa Mbungo Andre, umutoza wa Gasogi United yavuze ko ari igihombo gikomeye kuko atabashije gukomeza gukorana na Patrick kuko yari umuntu uzi gukora kandi wamwakiriye neza.

    Niyibigira Patrick yavutse mu 1992, akaba imfura mu muryango w’abana batatu bavukana, yitabye Imana akiri ingaragu. Amashuri yisumbuye yayize APERWA Kabuga mu gihe kaminuza yayize muri Kigali Institute of Management (KIM)

    Misa yo kumusabira yabereye muri Kiliziya ya Kabuga

    Patrick yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo

    source http://isimbi.rw/siporo/article/team-manager-wa-gasogi-united-yashyinguwe-amafoto

  • Rwanda To Host The Africa Headquarters Of Susan Thompson Buffett Foundation #rwanda #RwOT

    Rwanda has signed an agreement with the Susan Thompson Buffett Foundation, a charitable not-for-profit organization focused on promoting the health of women and girls throughout the world.

    Foreign Affairs Minister Vincent Biruta signed a host country agreement between the government of Rwanda and the Susan Thompson Buffet Foundation represented by Professor Senait Fisseha.

    Rwanda will host the Africa headquarters of the Foundation.

    Susan Thompson Buffett was an American activist for the causes of civil rights, abortion rights and birth control, and the first wife of investor Warren Buffett.

    She was a director of Berkshire Hathaway, owning 2.2% of the company at the time of her death, and was the 153rd richest person in the world.

    “I am looking forward to working together for a stainable solution and lasting societal changes focusing on women and girls and anchored on local ownership, expertise, human development, and south-south cooperation for a self-sufficient Africa,” Fisseha said. The Africa office in Rwanda will support governments in their efforts to build health systems by aligning funding with the priorities of the government of the countries in which they work.

    Rwanda is one of the countries where the foundation is pursuing this work in close coordination with the Office of the President and the Ministry of Health.

    Another priority is to increase investment in local organizations. Throughout the foundation’s strategy, specific opportunities will be identified to increase the support of local organizations and institutions.

    Meanwhile, the Foundation will build the next generation of global south champions for the health of women and girls.

    This focus reflects the belief that these priorities are the most likely to drive lasting change in their communities and countries.

    source https://taarifa.rw/rwanda-to-host-the-africa-headquarters-of-susan-thompson-buffett-foundation/

  • Kamonyi: Hafashwe abantu 559 banyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Nyakanga rishyira iya 01 Kanama 2020, hirya no hino mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi hafatiwe abantu 559 banyuranije n’amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Abafashwe barimo; abasanzwe nta gapfukamunwa, abakambaye nabi, abadahana intera kimwe n’abarengeje isaha basabwa kuba batakiri hanze. Mu mbuga y’akarere harajwe 170 barimo abagabo n’abagore, aho abenshi bakuwe mu Murenge wa Runda, Rugalika na Gacurabwenge.

    Aba bantu 170 barajwe mu mbuga y’akarere, barimo igitsina gabo n’igitsina gore nibo ahagana ku i saa moya n’iminota 40 bazindutse baganirizwa n’ubuyobozi bw’akarere n’inzego zitandukanye z’umutekano. Basabwe kwitwararika ku mabwiriza n’ingamba byashyizweho na Leta mu rwego kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

    Meya Tuyizere Thaddee, aganira n’abarajwe ku karere bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi yibukije aba bafashwe barenze ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus ko nta mabwiriza yubahirizwa igice, ko yubahirizwa uko ari kandi 100 ku ijana.

    Yagize ati “ Biradusaba ko amabwiriza tuyubahiriza 100/100. Ese icyorezo kiriyongera cyangwa ntabwo kiyongera, Ese niba kiyongera dukaze ingamba cyangwa tudohore?”. Aha yabazaga aba bafashwe aho bose basubirije rimwe bavuga ko icyorezo kiyongera, ko igikwiye ari ugukaza ingamba mu rwego rwo kukirinda no kurinda abandi.

    Tuyizere, yasabye aba bose kumva ko kwambara agapfukamunwa kandi neza bikwiye kubahirizwa uko biri, ko kandi niba hari isaha yashyizweho ngo abantu babe bari iwabo bigomba kubahirizwa, ko kandi kimwe n’izindi ngamba ntawe ukwiye kwigira ntibindeba hejuru y’ubuzima bwe n’ubw’abandi.

    Yabasabye gutahana ubutumwa kubo basize, bakababwira ko uzanyuranya wese n’amabwiriza ndetse n’ingamba za Leta atazihanganirwa. Ko ikiraje ishinga ubuyobozi ari ubuzima bwiza bw’umuturage.

    Bamwe muri aba bafashwe hari icyo bavuze

    Hitayezu Emmanuel, yafatiwe bishenyi ho mu Murenge wa Runda atambaye agapfukamunwa. Yabwiye intyoza.com ko yavuye mu rugo agiye kuhirira ubutunguru. Avuga ko yiraye akagenda ntagapfukamunwa kandi asanzwe agafite. Ashimangira ko isomo ryo kugasiga arikuye mu kuba yaraye ukubiri n’urugo, ko ibimubayeho azajya ahora azirikana, bikamufasha kubahiriza amabwiriza.

    Ntezirizaza Jean Marie Vianney, yafatiwe i Runda yambaye nabi agapfukamunwa. Gusa aka gapfukamunwa ke, yabwiye umunyamakuru ko yakaguze Coronavirus igitangira. Yemera ko amabwiriza yo kwirinda atayubahiriza uko bikwiye, ko nyuma y’isomo akuye aho yaraye ndetse n’inama ahawe agiye gushaka uko agura agapfukamunwa kameswa, akajya yubahiriza isuku yako ndetse karangiza igihe akagura akandi, akanubahiriza ingamba zose zo kwirinda iki cyorezo.

    Niyonsaba vestine, yafashwe atambaye agapfukamunwa imbereya Polisi i Gihinga hafi y’akarere. Ahamya ko nyuma yo kuganirizwa akibutswa akamaro ko kukambaraba atazongera gutandukana nako, ko kandi azajya akambara neza anubahiriza izindi ngamba.

    Dushimimana Anitha, yafatiwe Runda azira kutambara agapfukamunwa. Kimwe na benshi muri bagenzi be, avuga ko aho yaraye naho ari ishuri, ko isomo atahanye rishingiye mu kudakerensa ingamba zo kwirinda iki cyorezo kandi zikubahirizwa zose nta nimwe yubahirijwe igice.

    Sibomana Claver, yafatiwe Gihinga avuye Nkoto nta gapfukamunwa yambaye. Yagize ati“Njyanye ubutumwa bwo gushishikariza buri wese kubahiriza amabwiriza uko ari, yaba gukora ingendo ziri ngombwa, gusiga intera ikwiye, gutanga amakuru y’abanyuranya na gahunda za Leta, kwambara neza agapfukamunwa n’andi mabwiriza yose dusabwa mu rwego rwo kwirinda.

    CIP Bigongo, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi-DPC, , yibukije aba 170 bafashwe bakarazwa mu mbuga y’Akarere ko; kwambara agapfukamunwa, guhana intera hagati yawe na mugenzi wawe no kubahiriza ingamba zo kwirinda uko zagenwe ari ukugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Yabibukije ko kubahiriza izi ngamba biri mu nyungu y’ubyubahiriza kurusha abandi, ko bakabaye banashima ko ubuyobozi bwabibukije inshingano zabo mu kwirinda.

    Yagize kandi ati” Mwakabaye ubu mudushimira kuko tubibutsa ingamba z’ibyo mukwiye kuba mukora. Niba ushaka guhembera iki cyorezo, uratiza umwanzi-Coronavirus umurindi. Inzego z’umutekano ntabwo tuzihanganira abanyuranya n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda”.

    Aba bose uko ari 170, babwiwe ko yaba bo kimwe n’abandi nkabo banyuranya n’amabwiriza yo kwirinda, ikibazo bafite ari ukuvangira abandi. Ko icyorezo bakizi, bazi uko cyandura bityo batakabaye bakina mu kunyuranya n’amabwiriza yo kukirinda. Ko gushyira ubuzima bw’umwe mu kaga ari ugukururira benshi ibyago. Buri wese yasabwe kuba intumwa kubo asanze kandi akiheraho yubahiriza ibisabwa mu kwirinda iki cyorezo.

    Mu kurekurwa babanje gukaraba ahabugenewe.

    Icyorezo cya Coronavirus kugeza ubu nta muti nta rukingo gifite. Umuti umwe kandi rukumbi ni ukwirinda wubahiriza ingamba n’amabwiriza nkuko byashyizweho. Ni icyorezo ushobora kwipima wowe ubwawe ukoresheje Terefone ngendanwa, aho ukanda akanyenyeri 114 urwego (*114#) ugakurikiza amabwiriza, cyangwa se niba wikekaho iki cyorezo, hari se uwo ugihekaho uhamagare 114 umurongo utishyuzwa usabe ubufasha. Bimwe mu bimenyetso biranga ukekwaho cyangwa se urwaye iki cyorezo ni; Inkorora, Guhumeka bigoranye n’umuriro.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com 

    source http://www.intyoza.com/kamonyi-hafashwe-abantu-559-banyuranije-namabwiriza-yo-kwirinda-covid-19/

  • Moroccan King Pardons 752 Prisoners As Eid al-Adha Starts #rwanda #RwOT

    Moroccan King Mohammed VI granted pardon to 752 prisoners on the occasion of Eid al-Adha holiday, said a statement from the Moroccan justice ministry on Friday.

    Eid al-Adha, or the Festival of Sacrifice, is one of the most significant Islamic festivals of the year that starts on Friday in Morocco.

    According to the statement, 374 prisoners had their prison terms reduced, while 208 benefitted from pardon over their remaining terms. 

    Many of the rest had either their fines or both fines and prison terms reduced.

    source https://taarifa.rw/moroccan-king-pardons-752-prisoners-ss-eid-al-adha-starts/

  • Huye : Abarenga 250 barajwe muri Sitade nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa yabutanze mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Kanama 2020, ubwo yaganirizaga abaturage 258 barajwe muri Sitade y’Akarere ka Huye mbere y’uko barekurwa ngo basubire mu miryango yabo. Uretse aba 258 baraye muri sitade hari abandi 24 baraye mu mirenge yabo ya kure.

    Ni nyuma y’uko mu murenge wa Tumba insengero zose zongeye gufungwa nyuma y’uko habonetse umuntu wanduye nk’uko byatangajwe na Kankesha.

    Kankesha yemeje amakuru avuga ko insengero zo mu murenge wa Tumba zafunzwe, ati “Ayo makuru niyo nyuma yo kubona ko hari abantu bafite kuregeza, kumva ko covid-19 idahari ari abayobozi bakabya nyuma y’uko tumaze kubona n’ibimenyetso by’abantu bava aho bari barapimiwe bagaca muri gare bagakomeza ingendo zabo, twasanze ari byiza ko insengero zo mu murenge wa Tumba ziba zifunzwe”.

    Kankesha yabwiye abarajwe muri sitade y’Akarere ka Huye ko kubaraza muri sitade atari igihano ati “Nta gihano mwahawe, ahubwo twagaragaje ko coronavirus ihari kandi ko irimo gukaza umurego. Mugiye mukatubera imboni nta muturage n’umwe wakongera kugaruka hano”.

    Stephanie, umwe mu bafashwe yarenze ku mabwiriza avuga ko bamufashe basanze atambaye neza agapfukamunwa, ati “Icyorezo kimeze nabi kuko kigira ingaruka ku bantu benshi no ku baturanyi, tukaba dusabwa kwirinda no kwambara agapfukamunwa neza. Abandi baturage ngiye kubabwira bage bambara neza agapfukamunwa”.

    Bizimana Innocent wafatiwe mu Matyazo mu murenge wa Ngoma ari kumwe na bagenzi be bari kugenda ari igikundi barimo n’abatambaye agapfukamunwa avuga ko abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus babiterwa n’uko baba batekereza ko iki cyorezo ari baringa.

    Ati “Abasuzugura amabwiriza babiterwa no kumva ko iki cyorezo kitari real, ariko icyo nababwira ni uko iki cyorezo kiriho”.

    Muri aba baturage barajwe muri sitade abaganiriye n’itangazamakuru bavuga ko kuba barajwe muri sitade batabyinubira kuko ngo byabafashijwe kongera kwisuzuma, bafata ingamba yo kujya gukangurira bagenzi babo kubahiriza neza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe abamaze kucyandura bose hamwe ni 2022, abakize ni 1106, abakirwaye ni 911 mu gihe abo kimaze guhitana ari batanu (5).

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Abarenga-250-barajwe-muri-Sitade-nyuma-yo-gufatwa-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-Covid-19