Tag: news

  • Amerika: Abategura Miss Rwanda bagiranye ibig… – #rwanda #RwOT

    Miss High School Africa USA ni irushanwa rigiye gutangizwa n'umushoramari w’umunyamerika Ashley Shumba usanzwe ufite kompanyi zitwara ibintu (Trucking company) ndetse ari na nyiri Global Small Business Award ibera i Dubai afatanyije na Emirates Airlines. 

    Miss High School Africa USA ni irushanwa rije rigamije guteza imbere abana b’abakobwa bakiri bato b'abanyafrica. Ashley Shumba yavuze ko gutangiza iri rushanwa biri muri gahunda yihaye nk'umunyafurika yo kugira icyo akorera umugabane we.

    Iri rushanwa riteganyijwe gutangizwa vuba aho umukobwa uzajya uritsindira azajya ahabwa ibihembo bitandukanye harimo amafaranga (umushahara buri kwezi); inzu yo kubamo muri America umwaka wose mu mujyi wa Philadelphia; ubwishingizi bw'ubuzima; aho gukorera; imikufi; gutunganyirizwa imisatsi n'ibindi bijyana nabyo hamwe n’izindi mpano zitandukanye.


    Miss Nimwiza Meghan aganira n’abategura Miss High School Africa USA

    Harimo kandi kwishyurira batatu ba mbere amashuri muri kaminuza muri Amerika ari cyo gihembo nyamukuru

    Abategura Miss Rwanda bitabiriye ubu butumire nyuma y'ubutumire bwaturutse kuri uyu mushoramari biturutse ku kuba irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kugera ku rwego mpuzamahanga ndetse n'uburyo rikora rishyira imbere cyane guteza imbere umwana w'umukobwa byishimiwe n'abategura Miss High School Africa USA.

    Mu biganiro bagiranye harimo ku bijyanye n'imikorere hagati y'impande zombi yaba ari ku marushanwa nyirizina ndetse no ku bikorwa bikorwa n'abatsindiye amakamba mu marushanwa yombi ndetse hatanirengagijwe uburyo abagaragaje impano zidasanzwe n'uburyo bagaragaje ubushobozi mu bumenyi buri hejuru kuba bashobora gufashwa kwiga cyangwa kubyaza umusaruro impano zabo mu buryo butandukanye.


    Miss Elsa na Miss Nimwiza hamwe n’abategura Miss High School Africa USA

    Umuvugizi wa Miss Rwanda, Miss Meghan Nimwiza witabiriye ubwo butumire, mu kiganiro na InyaRwanda.com, yavuze ko Miss Rwanda ari irushanwa ribereyeho abanyarwanda rikabakura ku rwego rumwe ribashyira ku rundi

    Yagize ati: ''Miss Rwanda ni irushanwa ribereyeho abanyarwanda cyane abaryitabira ndetse no kubakura ku rwego rumwe ribageza ku rundi kandi mu mpande zose. Tuzakomeza gushyira ingufu mu bintu byose byatuma umwana w'umukobwa w'umunyarwandakazi atera imbere kandi yiyubaka kuko niyo ntego y'irushanwa (girl empowerment) kandi ibyo turimo hano ni imwe mu nzira ituganisha ku ntego yacu'.

    Yakomeje agira ati: 'Twe nk’abategura irushanwa biradushimisha cyane iyo tubona ibikorwa byacu byishimirwa n'abantu bagiye batandukanye noneho bikaba bigeze n’aho amwe mu marushanwa mpuzamahanga yifuza gukorana natwe bya hafi. Ni ishema kuri twe ndetse no ku gihugu cyacu muri rusange, ibi bikadutera ingufu zo gukora cyane ku buryo dutera imbere kurushaho.'

       

    Usibye kandi irushanwa rya Miss High School umushorampari Ashley Shumba na kompanyi ye barifuza gukorana n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda ari bo Rwanda Inspiration Back Up mu yindi mishinga minini igiye itandukanye izagenda igarukwaho mu minsi iri imbere izafasha impande zombi.

     
    Miss Nimwiza Meghan ari kubarizwa muri Amerika

    Miss Iradukunda Elsa ari kubarizwa muri Amerika


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109400/amerika-abategura-miss-rwanda-bagiranye-ibiganiro-nabategura-miss-high-school-africa-usa-a-109400.html

  • Noneho birasa nk’Ibyarangiye Ikiganiro Urukiko kigarutse ku yindi Radio #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro cyakorwaga n’Abanyamakuru Sam Karenzi, Taifa Bruno, Horaho Axel na Kazungu Claver.

    Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru kiratangaza ko ubu abanyamakuru batatu muri aba bane ari bo Sam Karenzi, Taifa Bruno na Horaho Axel baamze kumvikana na Radio Fine FM ngo bimurireyo kiriya kiganiro kizaba kinafite izina ry’Urukiko.

    Bivugwa ko iki kiganiro kizatangira kumvikana kuri Fine FM tariki 01 Ukwakira 2021 nk’uko byatangajwe n’uwahaye amakuru kiriya Kinyamakuru.

    Yagize ati 'Kuri uyu wa 10 Nzeri 2021 ni bwo aba banyamakuru basinye aya masezerano uretse Taifa Bruno wajyanye n’ikipe ya APR FC hanze y’u Rwanda utarabashije kugera kuri Fine FM.'

    Amakuru akura aba bagabo kuri Radio10, yakunze kuvugwa mu minsi ishize ubwo ikiganiro cyabo cyari mu bikunzwe cyane cyakomwaga mu nkokora ndetse bakanatatanywa.

    Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 mu gihe Horaho Axel we wari uherutse no gukora ubukwe yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radiyo.

    Aba banyamakuru bashakishwaga n’amaradiyo anyuranye, birangiye bemeranyije na Fine FM nyuma y’ibiganiro byari bimaze hafi ukwezi kurenga.

    Icyakora nubwo aba batatu biyemeje kujya kuri Fine FM, amakuru avuga ko Kazungu Claver we atajyanye na bo kuko we azaguma kuri Radio10.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Noneho-birasa-nk-Ibyarangiye-Ikiganiro-Urukiko-kigarutse-ku-yindi-Radio

  • Video: umugore yagaburiwe ubugabo mu biryo byo muri restora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore utamenyekanye amazina yatangaje ko yagaburiwe umutwe wigitsina cy'umugabo mu biryo byitwa Tuo Zaafi (TZ) yariye muri restora.

    Iyo witegereje ibiryo byitwa TZ bikunzwe cyane mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika cyane mu bihugu nka Ghana ,ubona ko ari imvange yibisa nisombe ,inyama n'ubugari.

    Uyu mugore we yari yavuze ko bamuha inyama z'inka muri Tuo Zaari ariko ngo agwa mu kantu asanze bamuhaye isonga y'igitsina cy'umugabo.Asobanura impamvu yakwirakwijwe ayo mashusho yavuze ko yashakaga ko rubanda bigengesera bakitondera amafunguro bagura hanze.

    Source : https://yegob.rw/video-umugore-yagaburiwe-ubugabo-mu-biryo-byo-muri-restora/

  • Benshi bakomeje gutungurwa n' abana b' abakobwa bambuwe imyenda yabo bagasigara bambaye ubusa buri buri b' abategeka kujya mu mihanda basaba imvura #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy' u Buhinde hakomeje gucicikana ifoto y' abana b' abakobwa bakiri bato bakoreshwa urugendo bambaye ubusa buri buri , bari mu mihango yo gusaba imvura mu karere kamwe ko muri iki gihugu.

    Ibi byabereye mu gice kibasiwe n'uruzuba cyo mu karere ka Bundelkhand kari mu ntara ya Madhya Pradesh.

    Nk' uko ikinyamakuru BBC giherutse kubitangaza , amashusho-videwo yahanahanywe cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana abakobwa bakiri bato barimo batambuka bambaye ubusa. Ababa muri ako karere bemera ko uwo muhango unezeza imana y'imvura maze ikabaha imvura muri ako karere.

    Ishyirahamwe riharanira Uburenganzira bw'abana mu Buhinde (National Commission for Protection of Child Rights) ririmo rirabaza ubutegetsi bwo mu karere ka Damoh karimo gukorerwamo uwo muhango uko byagenze.

    Igipolisi cya Madhya Pradesh kivuga ko nta muntu n'umwe kirabona uza kukiregera kubera uwo muhango, ariko ko cyatangiye iperereza.

    Umukuru wa Polisi ya Damoh, DR Teniwar yabwiye ibiro ntaramakuru Press Trust of India (PTI ) ko 'ingingo zizafatwa mu gihe basanga hari abakobwa bategetswe gutambuka bambaye ubusa'.

    Iyi videwo yafashwe, yerekana abakobwa, bamwe muri bo bavugwa ko bafite imyaka itanu, bari mu rugendo bambaye ubusa, inyuma yabo hari itsinda ry'abagore bagenda baririmba indirimbo z'uguhayagiza/zisingiza izi mana.

    Nk' uko amakuru abivuga , muri urwo rugendo banyura inzu ku nzu muri uwo muhango hanyuma abo bana bakegeranya imfungurwa/ibyo kurya bitangwa mu nzu y'igikoni cy'urusengero rw'akarere.

    PTI isubiramo abagore bari muri urwo rugendo bavuga bati: 'Turemeza ko ibi bizatuzanira imvura'.

    Umutegetsi w'akarere ka Damoh S Krishna Chaitanya avuga ko ababyeyi b'aba bakobwa bemeye uwo muhango kandi ko nabo nyine bawugiyemo. Yongeraho ati: 'Mu bintu nk'ibi, icyo ubutegetsi bushobora gukora ni ukumvisha abanyagihugu ko ibi bintazi ntacyo bimaze, bukabafasha gutahura ko iyi mihango nta kintu na kimwe ibazanira mu byo bari biteze'.

    Ishami ry'ubuhinzi mu Buhindi ahanini rigendera ku mvura izwi nka mousson/monsoon, kandi mu turere tutari duke hari imihango yo gusenga imana z'imvura bijyanye n'imico n'imigenzo yaho.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/09/benshi-bakomeje-gutungurwa-n-abana-b-abakobwa-bambuwe-imyenda-yabo-bagasigara-bambaye-ubusa-buri-buri-b-abategeka-kujya-mu-mihanda-basaba-imvura/

  • Ntabwo nigeze ntwerera ntabwo bantwereje Mi… – #rwanda #RwOT

    Uwase Vanessa yagize byinshi avuga ku bijyanye n'ubukwe bwa Grace Bahati buherutse kuba, anakomoza ku gihe ubwe buzabera anemeza ko atabashije kubona uko atwerera kuko batamutwereje, ariko na none ubundi gutwerera ari umuco mwiza bidasaba gutwerezwa.

    Uyu Nyampinga wari umaze iminsi akora mu itangazamakuru, urugendo yasubitse akiyegurira ubucuruzi bw'ibirungo by'ubwiza, 'Make Up' n’imiringa ‘Jewerly’ , mu kiganiro yagiranye n'INYARWANDA yagarutse ku bukwe bwe ndetse n'ubumaze iminsi bubaye bw'inshuti ye Miss Grace Bahati.

    Yatangiye agira ati: 'Ntabwo nigeze ntwerera ntabwo bantwereje, usibye ko ubundi umuntu utwerera buriya ntabwo biba ari ngombwa ko bamutwereza, ni umutima w'umuntu gusa ntabwo nakubeshya ntabwo nigeze mbikora.'

    Ku bijyanye n'ubutumire, avuga ko bari kure ariyo mpamvu atecyereza bitari ngombwa ariko Grace Bahati nk'inshuti ye iyo baba hafi yari kumutumira kandi akabutaha. Agira ati: 'Gutumira byo urabona ko bari kure.'

    Yongeraho ati: 'Ndibaza ko, Grace Bahati ni inshuti yanjye, iyo baza kuba bari i Kigali tumwegereye wenda bari buntumire, gusa byaranshimishije kuba yararongowe, bwari ubukwe bwiza mwifuriza ibyiza.'

    Ku byerecyeranye no gushaka, Vanessa yagize ati: 'Njyewe ubu ngubu fiancé mfite ni business yanjye, wenda nyuma naramaze kugafata nzatangira ntecyereze n'ibindi byiciro by'ubuzima, nk'ubukwe cyangwa abana.'

    Asobanura neza ko kuri ubu rwose nta gahunda afite, imboni ziri kucyamuteza imbere. Agira ati: 'Ubu ngubu icyo ndi gushaka ni amafaranga n'amaramuko, hanyuma nibigenda neza nkabona amamiliyoni n'uwo mugabo, kuko ubukwe ntabwo umuntu abwikorana gusa icyo nshyize imbere ni ubucuruzi.'

    Mu gusoza yasabye abantu bakomeje kugenda bamushyigikira mu bihe bitandukanye, ko n'ubu abashima kandi banakomeza bamuteza imbere mu bucuruzi akora, aho wanyura ku rubuga rwa www.hermajestyvanessa.com kimwe n'uko wamuhamagara kuri 0790654444.

    Wanamusura ku cyicaro ku Kacyiru, ukihahira ibirungo by'ubwiza by'ubwoko bwose, ariko aranateganya kwagura imbago akaba yanashyira ibicuruzwa mu gihe cya vuba mu maduka muri Chic na Kigali Height acuruza ‘Make Up’ na ‘Jewerly’.

    Vanessa kuri ubu icyo ashyize imbere ni ugushaka amafaranga n'uko yabaho namara kuyabona nibwo azetecyereza kubijyanye n’urugo n’abanaYari amaze iminsi akora mu itangazamakuru ariko kubera inshingano ziyongereye akinjira mu bucuruzi yabaye abisubitseYashimishijwe no kuba Grace Bahati yararongowe kandi amwifuriza ibyiza Arateganya kwagura ubucuruzi agafungura amaduka muri CHIC na Kigali Heights ngo abifuza imiringa ‘Jewerly’ n’ibirungo by’ubwiza ‘Make Up’ barusheho gukomeza kubyegerezwa

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109283/ntabwo-nigeze-ntwerera-ntabwo-bantwereje-miss-uwase-vanessa-yavuze-kubukwe-bwe-akomoza-no–109283.html

  • Abakobwa baryamanye na we bazi ko ari Messi bararirira mu myotsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa batandukanye bakomeje gutanga ubuhamya bwabo bavuga uburyo baryamanye nuyu mugabo witwa Reza Parastesh ,baziko ari Lionel Messi wamamaye muri FC Barcelona kuri ubu wibereye muri PSG.

    Reza Parastesh ni umugabo wo muri Iran wabaye icyamamare kuko aho yanyuraga hose abantu bamwuzuragaho bazi ko babonye Lionel Messi wubakiye izina rikomeye mu ikipe ya Barcelona yakuriyemo ubu akaba asigaye akinira mu Bufaransa mu ikipe ya PSG. Reza Parastesh yatangiye gutungurana nyirizina muri 2016-2017.

    Mu mwaka umwe gusa, Reza Parastesh yari amaze kuryamana n'abakobwa beza b'uburanga muri Iran basaga 24. Aba bakobwa bose ntabwo bari bazi amakuru ya nyayo, bari bazi ko ari Lionel Messi baryamanye nawe, kandi byahe byo karya. Uyu musore nawe yitwara nka Messi, akambara n'imyenda Messi yambara mu kibuga, umusatsi n'ubwanwa, indeshyo n'isura asa na Messi.

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-baryamanye-na-we-bazi-ko-ari-messi-bararirira-mu-myotsi/

  • Ibyari uburinzi byabaye bihagaze ubwo abasir… – #rwanda #RwOT

    Grand P, yamenyekanye mu bitaramo bitandukanye byo muri Guine, yewe akaba n’umunyarwenya. Yakije umuriro ubwo yajyaga mu rukundo n’umukobwa Eudoxie, munini ku buryo bukabije. urukundo rwa Grand P , ufite ubumuga bw’ubugufi, akanagaragara nk’ushaje cyane, na Eudoxie  umurusha umubyimba ku buryo butangaje, rwabaye ikimenyabose muri Afurika.

    Uyu muhanzi hagiye amafoto ye hanze mu bitangazamakuru  bitandukanye, bivuga binerekana uburyo Grand P yisanze ahantu abasirikare ba Guinea  bari ku burinzi, abasirikare byagaragaye ko bamukunda cyane banamuzi cyane, bahitamo kwifotoza karahava, uburinzi bakoraga buba buhagaze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109277/ibyari-uburinzi-byabaye-bihagaze-ubwo-abasirikare-babonaga-grand-p-atambutse-batangira-kum-109277.html

  • Umuriro urimo kwaka hagati mu giti nta mpamvu(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bakomeje gutangazwa n'umuriro waka mu giti rwa gati nta kiwuteye.Ni nyuma y'amashusho yagaragaye ku mbugankoranyambaga agaragaza igiti cyakamo umuriro.

    Nubwo bitoroshye kumenya aho ibi byabereye ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo tiktok batunguwe cyane n'uyu muriro ,udafite inkomoko, kandi igiti nacyo ntigishye ngo gikongoke

     

    Source : https://yegob.rw/umuriro-urimo-kwaka-hagati-mu-giti-nta-mpamvuvideo/

  • Nibyo yazize naho bamushyize ntabwo ndabyu… – #rwanda #RwOT

    Tuff Gang yatangiye gukora umuziki wayo mu mwaka wa 2008, abasore batanu barimo Jay Polly, Bull Dog, Fire Man, Green P na P Fla bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Umunsi w'Imperuka”.

    Itsinda rya 'Tuff Gang' ni itsinda ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda rwatangiye rukora umuziki mu njyana ya Hip Hop, rubasha kwigarurira imitima y'abato n'abakuru, ndetse bamwe batangira kwiyita 'abatafu' bitewe n'ubutumwa bwomoraga imitima bwari murizo.

    Bull Dogg, ni umwe mu bari bagize Tuff Gang ndetse azi imvune n'uburyo bahirimbaniye iri tsinda rya Tuff Gang, bava hasi bagera hejuru kuva bamenyekanye bitewe n' ibihangano byabo byakizaga imitima ya benshi, cyane ko ubutumwa baririmbaga hari benshi babucagamo umunsi ku munsi.

    Bull Dogg aganira n’umugore wa Jay Polly

    Bull Dogg wateruye isanduku ya Jay Polly kuva ku bitaro, kumuherekeza ndetse no kugeza amushyinguye, yashavujwe n'urupfu rw'umuvandimwe we, avuga imvune ze, ahishyura uburyo bararanaga ku buriri bumwe nta n'igiceri bafite, ariko bafite inzozi zo kuzagera kucyo bashaka.

    Bull Dogg kandi mu ijambo rye ubwo bari mu muhango wo gushyingura Jay Polly I Rusororo, yavuze ko ibyo Jay Polly yazize ari 'Ubufu', aho bamushyize n'ibyo yazize na n'ubu atarabyumva kuko ngo atabyemera, ngo cyane ko ari 'ubusa'.

    Ubuheta bwa Jay Polly

    Yagize ati: 'Njyewe sinzi ko navuga ibintu byinshi cyane, kuko ibyo ntamubwiye akiri mu buzima sinabivuga aka kanya. Twagendanye urugendo rw'ubuzima, njyewe nawe nta n'ubwo bwari ubushuti gusa twari nk'abavandimwe, twajyaga turyama munzu nta kintu dufite cyo kurya, dufite nk'amafaranga nk'igihumbi gusa tukavuga tuti 'ariko tuzabikora', twavukiye mu miryango idakize yari imiryango iri ahongaho ya hafi ahongaho'.

    Bull Dogg akomeza avuga ko agahinda katashira ako kanya. Ati: 'Nanjye agahinda ntabwo kashira aka kanya, ntabwo bishoboka kubera ko gufata umuvandimwe mwaryamye ku buriri bumwe, mwasangiye ubusa, ukabona umushyize mu itaka, ni agahinda gakomeye cyane'.

    Imfura ya Jay Polly

    Yongeraho ati: 'Ariko ijambo ry'imana riratubwira riti buri cyahereweho (…) cyose kizasogongera ku rupfu, njyewe ndi umugaragu w'Umwami kandi nawe ni umugaragu w'Umwami. Buriya uzumve indirimbo ze, ntabwo wakumva indirimbo ze zirenze eshatu utarumvamo avuga ngo Imana yamfashije ibi, yanshyize hariya, yankoreye ibi cyangwa biriya, niko twahoze tumeze, niko twakuze, icyiza ni uko yagize itangiriro ryiza, yagize ababyeyi nkamwe mwamureze, yarezwe neza Polly ntabwo yarezwe nabi'.

    Mu ijambo Bull Dogg yavuze, yavuzemo ijambo 'rihamanya neza n’umutima we' ko ibyo Jay Polly yazize atabyemera ndetse ko azabihagararaho kugeza ageze ku Muremyi we.

    Yagize ati: 'N'ibyo yazize n'aho bamushyize ntabwo ndabyumva kuko sinanabyemera, nanabihagararaho kugeza ku munsi nzongera gusubira ku Muremyi nanjye, ni ubusa, ni ibintu by'ubugoryi, ni ibintu by'ubufu'.

    Avuga ku bana ba Jay Polly yagize ati: 'Rero icyo navuga njyewe aka kanya, ntabwo ndibujye kuvuga ibintu byinshi cyane, Kabaka yari afite abana, abakobwa babiri beza cyane, ikihebe rero ukuntu yari n'umuntu utangaje, nta mugore wamubeshya ngo amuvangire, hoya'.

    Yakomeje avuga ko abana ba Jay Polly baba basa nawe, hatazagira umugore uzaza abeshya ngo amuvangire.

    Yagize ati: 'Nawe nicyo cyiza yari afite, ubwo ni ubugenge cyangwa nicyo Imana yari yaramuhereje. Twese uko turi ahangaha, Fifi naguhamagara, Fifi ni Nirere Afsa umugore wabyaye umukobwa bita Crystall, umukobwa mwiza cyane, haba Shalifa wabyaye Chloe, kuko Kabaka yari umwami Salomoni Imana yamwemereraga kugira n'abarenze umwe cyangwa babiri, ibyo ngibyo niko bimeze'.

    Afsa na Sharifa abagore ba Jay Polly

    Umuraperi Bull Dogg asoza ijambo rye, yahaye umukoro abari aho, ababwira ko Jay Polly yari umugabo ukunda abe cyane, ndetse ko nta kintu bigeze bamuburana akiriho, abasaba kuzabitaho ndetse ko nawe azakora uko ashoboye.

    Yagize ati: 'Mwese muzatekereze kuri bariya bana ba Jay Polly kuko yabahaye ubuzima neza cyane. Jay Polly yafataga abana be neza cyane, akabaha ubuzima. Yabagaburiraga neza, yabambikaga neza, yabakoreraga imisatsi yabo neza cyane, twese uko turi ahangaha, njyewe Afsa nampamagara akambwira ati Bertrand mu bushobozi buke bwanjye mfite, nzagerageza kumwumva nka mushiki wanjye mwiza'.

    Ati: 'Sharifa nampamagara, nahoze mbwira Shalifa mubwira bano bana ba Jay Polly, ugomba kubahuza bariya bakobwa babiri bakajya bamenyana, bagakundana, mukabumvisha imiziki ya se, mukamwereka ibiganiro yakoze, mukamwereka ibitaramo yakoze by'agatangaza, kugira ngo nabo bazakurane ibyo bigwi bya papa wabo bamenye icyo gitangaza, se yari babimenye baba abana batangaje nk'uko se yari umuntu utangaje.''

    Bull Dogg yahaye umukoro abari aho wo kuzita ku bana ba Jay Polly nk’uko yabitagaho

    Bull Dogg asoza, yavuze ko Jay Polly yamwigiyeho byinshi, anibutsa abari aho ko aribo bashinze itsinda rya Tuff Gang na n'ubu rikiri mu mitima y'abanyarwanda, amusabira imbabazi ku Mana, ndetse avuga ko n'ibyo bashwanaga byari bisanzwe cyane ko mu bavandimwe bibaho, avuga ko yabimubabariye akimenya amateka.

    Yagize ati: 'Jay Polly namwigiyeho byinshi, njye nawe nitwe twakoze itsinda bita Tuff Gang, kandi nzakomeza mbiharanire ibyo twashwaniye twajyaga dupfa kubera ko abavandimwe niko bigenda, nabimubabariye nkimenya amateka Imana imubabarire, kubera ko nayo iyaba hari icyo yakoze cyitayishimishije Adonai, Yehova, Odowa Umuremyi wacu azabimubabarireho, tuzongere guhura twese twishima tujya aheza kuko niyo nzira ya muntu, twese uko niko bizagenda.''

    Bull Dogg yavuze ijambo rikomeye kuri Jay Polly

    KANDA HANO UREBE UMUHANGO WOSE WO GUSHYINGURA JAY POLLY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109254/nibyo-yazize-naho-bamushyize-ntabwo-ndabyumva-kuko-sinanabyemera-bull-dogg-yavuze-ijambo-r-109254.html

  • Amerika:Umukinnyi wa filime Michael K. Willia… – #rwanda #RwOT

    Izina Michael K. Williams ryatangiye kumenyekana mu ruhando rwa filime muri Amerika ubwo hasohokaga filime yitwa Bullet mu mwaka wi 1996. Iyi filime niyo yatumye Michael K.Williams amenyekana dore ko yari yayikinanye n’igihangange muri Rap nyakwigendera 2 Pac Shakur. Kuva iki gihe uyu mugabo yarakunzwe anakomeza gukina filime zagiye zimuhesha ibihembo birimo Emmy Award, MTV Movie Awards n’ibindi byinshi.

    Michael K.Williams akaba yaritabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa Mbere gusa bitangazwa mu ijoro ryakeye. Nk’uko polisi y’umujyi wa New York yabitangaje yavuze ko Michael K.Williams urupfu rwe rwamenyekanye ubwo umwishywa we yajyaga mu rugo rwe ruherereye muri New York agasanga yashizemo umwuka ari bwo yahise ahamagara polisi. Ikihagera yajyanye umurambo we kwa muganga kugira ngo bawusuzume bamenye icyo yazize.

    Marianna Shafran (manager) uhagarariye inyungu za Michael K. Williams yasohoye itangazo rimenyesha abafana be iby’urupfu rwe rigira riti’Ni mugahinda kenshi umuryango wa Michael K.Williams ubamenyesheje urupfu rwe.Turabasaba kwihangana no kubaha umuryango n’ibikorwa bye muri iki gihe tumubuze”.Ibi kandi byakurikiwe nuko umuryango we wasabye abantu ko babaha umwanya wihariye (Privacy) mu gihe bagitegereje kumenya ikishe Michael K.Williams nk’uko ikinyamakuru The New York Post cyabitangaje.

    Zimwe muri filime Michael K.Williams yakinnye zitazibagirana zanamuhesheje ibikombe harimo filime y’uruhererekane yitwaThe Wire yakinnye kuva muri 2002 kugeza muri 2008 akaba yarayikinaga yitwa Omar Little ariryo ryamufashe no mu buzima busanzwe bakajya barimwita. Izindi filime ze zamenyekanye harimo Doing Hard Time,Love Craft Country,Super Fly,The Kill Point,Django Unchained,Snitch yakinanye na The Rock n’izindi nyinshi.Michaek K.Williams apfuye afite imyaka 54 asize umwana w’umuhungu witwa Elijah Williams.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109249/amerikaumukinnyi-wa-filime-michael-k-williams-yitabye-imana-ku-myaka-54-109249.html