Tag: news

  • Ibyemezo byafatiwe mu nama y'abaminisitiri yo kuwa 29 Nyakanga 2022 #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 yayoboye Inama y'Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, zirimo kurwanya icyorezo cya Covid-19 no gushyira mu myanya abayobozi bashya.

    Abanyarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19,bafata inkingo zose uko ari 2 n'urwa 3 rwo gushimangira,kwambara agapfukamunwa ahahuriye abantu benshi kandi hafunganye no kwipimisha kenshi kugira ngo bamenye uko bahagaze.

    Muri iyi nama,hashyizwe mu myanya abayobozi batandukanye,hasinywa amasezerano atandukanye,imishinga y'amategeko hanemezwa amateka n'amategeko atandukanye.

    Inama y'Abaminisitiri iheruka yari yateranye ku ya 18 Kamena 2022, iya none ikaba ibaye mu gihe hashize iminsi imibare y'abandura Covid-19 mu Rwanda yongeye kuzamuka.






    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyemezo-byafatiwe-mu-nama-y-abaminisitiri-yo-kuwa-29-nyakanga-2022

  • Hervé Berville ukomoka mu Rwanda yagizwe Minisitiri mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Hervé Berville wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yaje muri Guverinoma y’iki Gihugu mu mpinduka zakozwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron uherutse kongera gutorerwa kuyobora iki Gihugu.

    Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022, nyuma y’ishyirwa mu myanya rya Perezida Emmanuel Macron, Hervé Berville yagize Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburobyi ndetse n’ibindi bikorwa bikorerwa mu mazi, aho yasimbuye Justine Bénin.

    Uyu munyapolitiki winjiye muri Guverinoma y’u Bufaransa, yavukiye mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, aza kuhava afite imyaka ine ubwo yahungishwaga kubera Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye ababyeyi be.

    Ubwo yageraga mu Bufaransa, yarezwe n’umuryango wamwakiriye w’ahitwa Pluduno muri Côtes-d’Armor.

    Ku myaka 27, muri 2017, Hervé Berville yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa aho yari umukandida w’ishyaka La République en Marche ajya guhagarira aka gace yarerewemo ka Côtes-d’Armor.

    Icyo gihe yari yatsinze ku majwi 64,17% ahigitse Didier Déru wari umukandida w’ishyaka ry’aba Républicains wagize amajwi 35,83 %.

    Muri Mata 2019, Hervé Berville yaje mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside Yakorewe Abatutsi, ahagarariye Perezida Emmanuel Macron.

    Uyu munyapolitiki w’Umufaransa waje ari kumwe n’itinda ayoboye, yanakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, banagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye b’Inteko z’Ibihugu byombi.

    Ubwo yazaga mu Rwanda yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko
    Yanitabiriye Urugendo rwo Kwibuka

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Herve-Berville-ukomoka-mu-Rwanda-yagizwe-Minisitiri-mu-Bufaransa

  • “U Rwanda nta somo rukeneye ry'indangagaciro”-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa BBC, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta somo u Rwanda rukeneye kwigishwa na BBC cyangwa undi wese ku gushyira imbere indangagaciro z'umuryango wa Commonwealth.

    Hari mu kiganiro n'abanyamakuru gisoza inama ya CHOGM imaze iminsi itanu ibera i Kigali.

    Umunyamakuru wa BBC yabajije Perezida Kagame – ugiye kuba umukuru w'uyu muryango mu myaka ibiri iri imbere – icyo agiye gukora mu kubahiriza indangagaciro za Commonwealth mu gihe leta akuriye inengwa kubangamira zimwe muri zo.

    Icyo kibazo, Kagame yagisubije iminota igera kuri 15, atangira avuga ko hari 'igice kimwe cy'isi cyihaye inshingano ko cyonyine aricyo gisobanura indagagaciro', ko 'abandi twese ntazo tugira…'

    Inyandiko y'amahame shingiro y'uwo muryango w'ibihugu izwi nka Commonwealth Charter ivuga indangagaciro ibihugu biwugize byiyemeje guhuriraho no kugenderaho.

    Muri izo ndagagaciro n'amahame-shingiro 16 harimo; demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, igihugu kigendera ku mategeko, uburinganire, n'izindi…

    Asubiza cya kibazo, Kagame yibanze ku kunenga abantu yise 'abo mu majyaruguru, aho BBC ituruka, bahora bibaza ko aribo shusho y'indagagaciro, abandi bagomba gukurikira'.

    Ati: 'Ni ikosa rikomeye, ntabwo ari byo, natwe dufite indangagaciro, hano mu Rwanda no muri Africa. Ibyo nta kubyibazaho'.

    Leta akuriye inengwa n'imiryango imwe mpuzamahanga guhonyora uburenganzira bwa muntu, kubangamira ubwisanzure, abanyamakuru n'abatanga ibitekerezo binenga ubutegetsi. Ibinyuranyije n'indagagaciro ibihugu bigize Commonwealth byiyemeje.

    Ibyo yabinenze, asobanura ko no guhora bigarukwaho mu bitangazamakuru ari 'uguhohotera abanyarwanda, guhohotera abanyafurika…'

    Ati: 'Ndagira ngo nkubwire ko, nta muntu wa BBC cyangwa wa hariya waba afite indangagaciro kuturusha hano mu Rwanda.

    'Kubyo gushyira imbere indangagaciro n'ibindi, nta somo dukeneye rya BBC cyangwa undi.'

    Muri iki kiganiro batangaje imwe mu myanzuro ya CHOGM 2022, irimo kwemeza Gabon na Togo nk'ibihugu bishya bigize Commonwealth, n'uko inama ya CHOGM 2024 izabera muri Samoa.

    Samoa ni ikirwa cyo mu nyanja ya Pasifika gifite ubuso bujya kungana n'ubw'intara y'amajyaruguru y'u Rwanda, gituwe n'abaturage barenga gato 200,000.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-nta-somo-rukeneye-ry-indangagaciro-perezida-kagame

  • Gabon na Togo byemerewe kuba abanyamuryango bashya ba Commonwealth #rwanda #RwOT

    Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, yemeje ko Gabon na Togo, byinjira muri uyu muryango, bituma umubare w'ibihugu biwugize uva kuri 54 uba 56.

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyakurikiye isozwa ry'iyi nama.

    Cyabaye nyuma y'amasaha arenga atanu abakuru b'ibihugu bari mu mwiherero wafatiwemo imyanzuro igomba gukurikizwa mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Cyitabiriwe na Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth mu gihe cy'imyaka ibiri; Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland; Perezida wa Sierre Leone, Julius Maada Bio; Perezida wa Guyana, Irfaan Ali na Minisitiri w'Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mataʻafa.

    Perezida Kagame yashimye abakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama, ndetse na Patricia Scotland wongerewe manda, amwizeza ko azamuba hafi mu myaka ibiri azamara ku buyobozi.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko umwiherero w'abakuru b'ibihugu wanzuye ko ibihugu bibiri, Gabon na Togo, byakiriwe nk'abanyamuryango bashya, ndetse ko uzakomeza gufungurira amarembo abifuza kuwinjiramo.

    Ni ibihugu byombi byari bimaze igihe byarasabye kuba ibinyamuryango. Byombi bisanzwe bikoresha Ururimi rw'Igifaransa ndetse ntibyakolonijwe n'u Bwongereza nk'uko byinshi biri muri uyu muryango bimeze.

    Kimwe cyakolonijwe n'u Bubiligi ikindi gikolonizwa n'u Bufaransa gusa uko imyaka yagiye yicuma byagiye bigira umubare munini w'abantu bavuga Icyongereza.

    Kwinjira muri uyu muryango kwabyo, bikurikiye ibindi bibiri nabyo bitakolonijwe n'u Bwongereza biwubarizwamo, aribyo u Rwanda na Mozambique.

    Mu 2012 Perezida wa Gabon yagiriye uruzinduko mu Rwanda, atangaza ko ateganya guhindura ururimi rw'igihugu cye ku buryo gikoresha Icyongereza.

    Abakuru b'ibihugu kandi bemeje ko inama itaha ya CHOGM izabera muri Samoa.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/gabon-na-togo-byemerewe-kuba-abanyamuryango-bashya-ba-commonwealth

  • Eric Gisa Rwigema (Junior), Umuhungu wa Gen Major Fred Rwigema ari Kigali mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Amezi hafi 10 Perezida Kagame yifuje ko uyu muhungu Eric Gisa Rwigema wa Nyakwigendera, intwari y'Igihugu Gen Major Fred Gisa Rwigema ataha mu Rwanda, akareka kuba hanze yarwo. Yabisabye ku mugaragaro ubwo yatahaga ubukwe bwa Teta Gisa Rwigema bwabaye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2021. Hari amakuru yemeza ko uyu muhungu amaze iminsi ari i Kigali.

    Amakuru y'uko Eric Gisa Rwigema (Junior), Umuhungu wa Gen Major Fred Gisa Rwigema ari mu Rwanda, nta rwego na rumwe rwa Leta y'u Rwanda rurayatangaza nkuko ikinyamakuru intego dukesha iyi nkuru kibivuga.

    Gusa, kuba nta rwego rw'ubutegetsi bw'u Rwanda rurabitangza, ntabwo bisobanuye ko atari ukuri kuko iki kinyamakuru kivuga ko hari amakuru gikesha umwe mu babonanye n'uyu muhungu, ahamya ko ari I Kigali ndetse ahamaze iminsi.

    Uwatanze aya makuru, yemeza ko uyu musore yageze i Kigali mu Rwanda nyuma gato y'urugendo rwa Gen Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Museveni ubwo aheruka i Kigali.

    Igihugu cya Uganda cyagiye gishyirwa mu majwi cyane n'ubutegetsi bw'u Rwanda ku kugira uruhare mu gutuma Eric Gisa Rwigema (Junior), adataha mu Rwanda.

    Mu bukwe bw'umukobwa wa Gen Major Fred Gisa Rwigema, Teta Gisa Rwigema, akaba na mushiki wa Eric Gisa Rwigema, bwabaye mu kwezi k'Ugushyingo 2021, Perezida Kagame yatumye umubyeyi w'aba bana bombi, gusaba uyu musore gutaha kuko atifuzaga ko aba hanze y'Igihugu se yaharaniye ko kigira amahoro.

    Mu ijambo rya Perezida Kagame wari muri ubu bukwe, yagize ati' Teta ndagutuma, ndibutume Jeannette (umugore wa Rwigema) ndetse ndi butume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ngira ngo ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe, mu mumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu se n'abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Mu mumpere ubutumwa, sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.'

    Perezida Kagame ubwo yasabaga uyu muhungu gutaha, yavuze ko ava aho atuye akaza mu gihugu cy'abaturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda, n'ubwo igihugu cy'abaturanyi atakivuze mu buryo bweruye, benshi bahurije ku gihugu cya Uganda cyane ko ari cyo bivugwa ko yageragamo ntagere I Rwanda.

    Uwahaye amakuru ikinyamakuru intego, akaba yemeza ko yabonanye na Eric Gisa Rwigema I Kigali ariko utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati' Arahari nibyo, ahamaze iminsi n'ubwo ntazi italiki nyakuri yagereyeho i Kigali, yabaga muri Amerika ntacyo yakoraga kizwi birashoboka cyane ko yaguma hano agakorera igihugu cye.'

    Aya makuru yo gutahuka mu Rwanda kwe, aje nyuma gato y'uko mushiki we Teta Gisa Rwigema, agizwe umuyobozi ushinzwe umuryango wa Afurika yunze ubumwe (African union desk) muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga.

    Hari ababona ko kuba Eric Gisa Rwigema (Junior) yataha mu Rwanda cyaba ari ikindi gitego ubutegetsi bw'u Rwanda butsinze ababurwanya kuko byigeze kuvugwa kenshi ko yegerewe n'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda bamusaba kuba yaba umwe muribo ndetse ngo akaba yaranabishishikarijwe na kimwe mu bihugu byari bifitanye ibibazo n'u Rwanda mu minsi ishize, ariko ibyo bibazo bikaba bisa n'ibyavugutiwe umuti kuko birimo guhinduka ibisubizo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/eric-gisa-rwigema-junior-umuhungu-wa-gen-major-fred-rwigema-ari-kigali-mu-rwanda/

  • RDC ntizitabira Inama y'Abayobozi b'Inteko zo muri OIF izabera i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyatangajwe na Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko muri RDC, Prof. André Mbata, ubwo yari mu bikorwa bitegura iyi nama izwi nka APF, yabereye i Rabat muri Maroc ku wa 23-24 Kamena 2022.

    Ubwo hasozwaga Inama Rusange y'Inteko zishinzwe Amategeko mu Karere ka Afurika, Prof. André Mbata, yavuze ko cyafashwe kubera imyitwarire y'u Rwanda avuga ko ruteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ndetse rugatera inkunga Umutwe wa M23.

    Kuva imirwano hagati ya M23 na FARDC yatangira, u Rwanda rwakunze gushimangira ko nta ruhare na ruto ruyifitemo ndetse ko nta n'ubufasha ruha uyu mutwe.

    Itangazo ry'Inteko Ishinga Amategeko rivuga ko 'Imbere y'Abadepite b'ibihugu bya Afurika bivuga Igifaransa, Prof André Mbata, yagaragaje ko Guverinoma ya RDC yahagaritse amasezerano yose yari ifitanye n'u Rwanda, itazitabira Inama ya 47 ya APF mu Karere ka Afurika iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 5-9 Nyakanga 2022.''

    Rikomeza rivuga ko u Rwanda ngo rukomeza kwenderanya kuri RDC no kwigarurira bimwe mu bice byayo binyuze mu mitwe y'iterabwoba nka M23.

    Kuva intambara yakongera kurota hagati ya M23 n'Ingabo za Leta, FARDC, aba barwanyi bamaze gufata uduce dutandukanye turimo n'Umujyi wa Bunagana, uri ku mupaka uhuza iki gihugu na Uganda.

    U Rwanda rugiye kwakira iyi nama nyuma y'uko mu mwaka ushize rwakiriye Inama ya 12 y'Abaperezida b'Inteko z'ibihugu byo muri OIF mu Karere ka Afurika. Yaganiriwemo ingingo zirimo n'uko ubuzima buhagaze mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19.

    Inama yitabiriwe n'abantu bagera kuri 90 barimo Abaperezida b'Inteko Zishinga Amategeko, abagize Inteko Zishinga Amategeko n'abandi, yateraniye mu Rwanda ku wa 25-28 Gicurasi 2021.

    Inteko Ishinga Amategeko y'Ibihugu Bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (APF) ni ihuriro ngishwanama rya Francophonie rigizwe n'abanyamuryango 90 barimo inteko n'imiryango ikorana na zo isangiye ururimi rw'Igifaransa.

    Igira uruhare mu guteza imbere amahame ya demokarasi, ubutabera n'uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango. Hari kandi ibijyanye no kwimakaza imikoreshereze y'Igifaransa no guteza imbere urunyurane rw'imico itandukanye. Ni n'urubuga rwo guhanahana ibitekerezo, ibyifuzo no guhererekanya amakuru ku bifitiye inyungu abanyamuryango bayo.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Christophe Mboso N’Kodia Pwanga, ntazitabira inama iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-ntizitabira-inama-y-abayobozi-b-inteko-zo-muri-oif-izabera-i-kigali

  • Perezida Kagame yahishuye impamvu yatumiye Emir wa Qatar mu nama ya CHOGM 2022 #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yashimiye Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Leta ya Qatar, agaragaza ko ubuyobozi bwe mu bijyanye n'umutekano w'ingufu, ibikorwa by'ubutabazi no kurwanya ruswa ari ntagereranywa.

    Nyakubahwa Tamim bin Hamad yari umushyitsi wihariye mu nama y'abayobozi b'ibihugu bigize umuryangi wa Commonwealth (CHOGM) yatangijwe ejo ku mugaragaro i Kigali,ndetse Perezida Kagame akaba agomba gutangira imirimo yo kuba umuyobozi w'uyu muryango w'ibihugu 54.

    Ku mugoroba wo ku wa kane, Kagame yavuze kuri Emir wa Qatar ati: “Ntabwo nashoboraga gutekereza undi muntu mwiza wo gutumira, nk'umushyitsi udasanzwe wa Commonwealth, kuri uyu mugoroba.

    Umuyobozi wa Qatari ni inshuti n'umufatanyabikorwa wa benshi muri twe.Igihugu cye gifitanye isano ya bugufi na Commonwealth.'

    Kagame yakomeje agira ati: “Qatar, iyobowe na we, iri ku isonga mu gushakira igisubizo ibibazo bimwe na bimwe byihutirwa bya buri munsi, guhera ku mutekano w'ingufu,igisubizo ku kiremwamuntu mu burasirazuba bwo hagati, ndetse no kurwanya ruswa ku isi hose”.

    U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye.

    Perezida Kagame kandi mu ijambo rye muri iryo joro yagize ati: 'Ndashaka gushimira abashyitsi bose badasanzwe baje hano kugirango tuganire.

    Kuba muhari mukanitabira byerekana ko Umuryango wa Commonwealth ufite kanini mu gushyiraho gahunda nziza ku 'isi '.

    Perezida Kagame yasabye ubufatanye bwa hafi mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, ashingiye ku masomo yavuye ku cyorezo cya Covid-19.

    Ati: 'Twanyuze muri byinshi kuva mu 2020, muri buri gihugu, uturere twacu na Commonwealth muri rusange. Icyorezo cyabaye igihe kibi mu mateka ariko cyatweretse na none, agaciro k'ubufatanye n'umuryango. Ntidushobora gutera imbere tudakorera hamwe. '

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yahishuye-impamvu-yatumiye-emir-wa-qatar-mu-nama-ya-chogm-2022

  • Patricia Scotland yongeye gutorerwa kuba Umun… – #rwanda #RwOT

    Mu 2016 nibwo Patricia Scotland yari yatorewe kuyobora umuryango wa Commonwealth muri manda yagombaga kumara imyaka 4, ariko bitewe n'icyorezo cya COVID19 cyatumye akomeza kuyobora uyu muryango.

    Nk'uko byari biteganijwe, hagombaga kuba amatora y'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth aho mu bahabwaga amahirwe yarimo [Patricia Scotland], hakabamo na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Jamaica, Madamu Kamina J Smith.

    Amakuru agezweho nyuma y'amatora yabaye mu masaha ashize, Patricia Scotlanda akaba yatorewe indi manda ikaba ari nayo ya nyuma muzo yemerewe, ikaba ari manda yindi y'imyaka 4.

    Patricia Scotland yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118439/patricia-scotland-yongeye-gutorerwa-kuba-umunyamabanga-wa-commonwealth-118439.html