Tag: news

  • Biratangaje! Abaperezida 51 ba Afurika banze… – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru ikimenyekana yahise iba gikwira mu binyamakuru hafi ya  byose ku Isi, byandika ku ngingo politiki ndetse n’ibindi. Multipolarista yateruye ivuga ko ibihugu by’u Bufaransa n'u Budage, ari byo byahatiye abayobozi b'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ngo bemere kugirana inama mu buryo bw'ikoranabuhanga hamwe na Perezida wa Ukaraine. Iyi nama yakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bwa Zoom, abaperezida 51 muri 55 bangana na 93% ba Afurika yunze Ubumwe banze kwitabira, mu rwego rwo kwirinda gufata uruhande babogamira hagati ya Ukraine n’u Burusiya kuri ubu byujuje neza amezi ane ruhinanye muri Ukraine. Leta z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi  zagerageje kwegeranya ibihugu bya Afurika ngo bivuge ijwi rimwe mu kwamagana u Burusiya muri iyi ntambara, gusa igice kinini cy’uyu mugabane wirabura kimye amaso  icyo kifuzo giturutse mu Burengerazuba. 

    Ikinyamakuru  Le Monde cyasobanuye ko gushaka gukorana inama kwa Zelensky n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, byari nk’ikimenyetso ko uyu muryango watinze kugaragaza byeruye uruhande ubogamiyeho hagati y’ibihugu byombi biri mu ntambara, ahubwo ugakomeza kwinumira no kugira ibanga uruhande uriho. Igihugu cya Ukraine cyagerageje gutegura iyo nama kuva muri Mata uyu mwaka,  ariko n’ubundi  Afurika yunze Ubumwe yari yagiye ikomeza kuyisubiza inyuma. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko no muri abo bake bitabiriye iyo nama, ubutumwa mu mashusho yabo bugaragaza icyuho kinini kiri hagati ya Bwana Zelensky n’abayobozi ba Afurika, ku ngingo ijyanye no gufata uruhande babogamiraho. 

    Aba ba perezida mbarwa bitabiriye iyi nama, ku ikubitiro harimo Macky Sall wa Senegal uyoboye Afurika yunze Ubumwe kuri ubu, Alassane Ouattara wa  Côte d’Ivoire, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Kongo na  Mohamed al-Menfi uyobora Inama y'Umukuru w'Igihugu ya Libiya kuri ubu itavugwaho rumwe n’amahanga nka Leta yemewe. Muri iyi nama na Zelensky, aba bakuru b'ibihugu bane biyongeyeho  Moussa Faki Mahamat, Umunya-Tchad uyobora Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe  ndetse na bamwe mu ba dipolomate bo mu nzego zo hasi z'ibindi bihugu. Biragaragara ko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe utifuje kugira icyo uvuga kuri iyi nama, kuko haba ku rubuga rwawo no kuri Twitter ntacyo wigeze utangaza ku migendekere yayo cyangwa no kuba yabaye ubwabyo. Gusa Moussa Faki Mahamat yakoze ‘tweet’ imwe ku giti cye, aho yongeye ”gushimangira ko nka Afurika yunze Ubumwe hakenewe ibiganiro byihutirwa kugira ngo amakimbirane arangire, mu rwego rwo kugarura amahoro mu Karere no kugarura umutekano ku Isi'.

    Amerika n'Umuryango w'Ubumwe bw’u Burayi bakunze kuvuga ko bakora mu izina ry'umuryango mpuzamahanga, ariko ibintu nk’ibi byerekana ko iyo Washington na Bruxelles bavuga umuryango mpuzamahanga mu by’ukuri baba bashaka kuvuga hafi 15% by'abatuye mu  Burengerazuba bw’Isi n’inshuti zabo z’indahemuka nka Australia, Nouvelle-Zélande, Koreya y’Epfo n’ u Buyapani.

    Raporo y’Ikinyamakuru Multipolarista yo muri Werurwe igaragaza uburyo umubare munini w’abatuye Isi, ari abo mu bihugu bifatwa nk’ibikiri mu nzira y’amajyambere wakomeje kutagira aho ubogamiye kubera mu ntambara yo muri Ukraine. Ibihugu bifite abaturage benshi ku Isi nk’u Bushinwa, u BUhinde, Pakistan, Brazil, Ethiopia, Bangladesh, Mexique Vietnam, byakomeje kutabogamira ku ruhande na rumwe. Gusa ibindi bihugu byinshi byo mu majyepfo y'Isi nka Afurika y’Epfo, Iran, Venezuwela, Cuba, Nicaragua, Koreya ya Ruguru na Eritrea byashinje ku mugaragaro NATO na Amerika kuba ari byo byateje intambara muri Ukraine.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118431/biratangaje-abaperezida-51-ba-afurika-banze-kwitabira-inama-batumiwemo-na-voladymir-zelens-118431.html

  • U Rwanda rwahawe kuyobora Commonwealth #rwanda #RwOT

    Afungura ku mugaragaro inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma yanitabiriwe n'Igikomangoma Charles, Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yasabye ibihugu bigize Commonwealth gukomeza gukorera hamwe mu kurwanya ibibazo byugarije isi birimo ibyorezo n'ihindagurika ry'ikirere n'ingaruka zaryo ku batuye isi.

    Image

    Yagize ati 'Ikitugira abo turi bo mu by'ukuri, ni indangaciro ziri mu mahame ya Commonwealth, umuhate uganisha ku miyoborere myiza, iyubahirizwa ry'amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu.'

    Image

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth nawe , Patricia Scotland, yavuze ko icyerekezo cy'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, uyobora uyu muryango, ari uko abayobozi bawo bishakamo ibisubizo. Yashimangiye ko uyu muryango ushingiye ku gukorera hamwe, aho nta jwi na rimwe ritambuka ritumviswe cyangwa umunyamuryango usigara inyuma.

    Image

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson, usoje manda ye nk'Umuyobozi wa Commonwealth aho yasimbuwe na Perezida Kagame, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyateye Isi ibibazo bikomeye, kimwe n'ibibazo biriho uyu munsi biterwa n'imihindagurikire y'ibihe. Yavuze ko nta gihugu na kimwe cyakumva uburemere bw'ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere kurusha ibihugu byo muri Commonwealth. Bityo, ati inshingano z'abayobozi b'ibihugu bya Commonwealth ni ugufasha ibindi guhangana n'ibi bibazo.

    2022 Commonwealth Heads of Government opening ceremony

    Igikomangoma cy'u Bwongereza Charles wahagarariye Umwamikazi ElizabethII mu nama ya CHOGM ibera i Kigali, yashimiye Perezida Kagame n'Abanyarwanda muri rusange kuba barihanganye bagakora ibishoboka byose mu kwitegura CHOGM mu bihe byari bigoye by'icyorezo Covid-19.

    Yakomeje avuga ku rugendo rwe rwa mbere mu Rwanda, aho yasuye urwibutso rwa Jenoside ndetse agahura n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.  'U Rwanda rwageze kuri byinshi, nk'igicumbi cyo guhanga udushya, igihugu kiri mu bya mbere mu guteza imbere abagore, igicumbi cy'ubukungu butangiza ibidukikije.'

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko icyerekezo cy'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, uyobora uyu muryango, ari uko abayobozi bawo bishakamo ibisubizo.

    @[email protected]

     

    The post U Rwanda rwahawe kuyobora Commonwealth appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/24/u-rwanda-rwahawe-kuyobora-commonwealth/

  • Perezida Kagame yahawe kuyobora Commonwealth, yizeza gusigasira indangagaciro z'uyu muryango #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yijeje ubufatanye no kubahiriza indangagaciro z'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongerereza Commonwealth, mu gihe cy'imyaka 2 u Rwanda rugiye kuyobora uyu muryango.

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ihuza ibihugu byo muri commonwealth izwi nka CHOGM.

    Nyuma y'imyaka ibiri Covid-19 ikoma mu nkokora ibikorwa by'inama ihuza Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma z'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongerereza Commonwealth, bwa mbere bahuriye i Kigali mu muhango wo gutangiza iyi nama kumugaragaro.

    U Rwanda nk'igihugu cyigiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy'imyaka 2 iri mbere, Perezida wa Repebulika y'u Rwanda Paul Kagame yijeje gushyiraho politiki zisangiwe binyuze mu ndangagaciro z'umuryango wa Commonwealth.

    Ati 'Commonwealth twifuza iri ku ruhembe rwo guhangana n'ibibazo Isi ihura nabyo, aho kubirebesha ijisho rimwe. Imbaraga dufite zikomeye, ni ukurebera ibintu hamwe naho ubundi twasuzugurwa.'

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland,  uri gusoza Manda y'imyaka 6, yavuze ko yishimira ibyagezweho muri icyo gihe, asaba abakuru b'ibihugu na za Guverinoma kurushaho gushyira hamwe, bareba cyane ibiragano bizakomoka kuri miliyari 2.5 z'abatuye mu bihugu bigize Commonwealth.

    Ati 'Kubahiriza izi ndangagaciro n'icyo cyerekezo, niryo banga dukoresha ndetse n'impano kubazadukomokaho.'

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson, washyikirije Perezida Kagame inshingano zo kuyobora uyu muryango mu gihe cy'imyaka 2 iri imbere, yagaragaje ko adashidakanya ku bushobozi bwa Perezida Kagame, ngo kuko abona basangiye byinshi ku cyerekezo cya Commonwealth.

    Yagize ati 'Ubwo nsigira inshingano Perezida Paul Kagame inshuti yanjye y'umufatanyabikorwa, ndabizi ko dusangiye icyerekezo cya Commonwealth gishingiye kubyo dushaka gukora bifitiye akamaro abantu bacu.'

    Igikomangoma mu Bwami bw'Ubwongereza Charles, yagaragaje ibyiciro bitandukanye u Rwanda rwagiye rugaragazamo ubudasa biruhesha kuyobora uyu muryango, asaba ko indangagaciro z'umuryango wa Commonwealth zarushaho gushyirwa imbere nk'uruhare rwabo mu guhindura Isi.

    Ati 'Banyakubahwa niba dushaka gusiga iyi si neza kuruta uko twayisanze, kandi ni inshingano tugomba kwishimira. Tugomba gukorera icyerekezo cyacu kandi dushyize hamwe mu bushobozi dufite.'

    Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Kamena 2022 kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, hateganyijwe ibiganiro bibera mu muhezo bihuza abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma, bigamije kurebera hamwe inyungu rusange z'ibihugu binyamuryango.

    Muri iyi nama biteganyijwe ko hazakirwa ibihugu bibiri bya Afurika aribyo Gabon ndetse Togo muri uyu muryango.

    Patricia Scotland,  yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, umwanya yari amazeho imyaka 6.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Perezida Kagame yahawe kuyobora Commonwealth, yizeza gusigasira indangagaciro z'uyu muryango appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/24/perezida-kagame-yahawe-kuyobora-commonwealth-yizeza-gusigasira-indangagaciro-zuyu-muryango/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yahawe-kuyobora-commonwealth-yizeza-gusigasira-indangagaciro-zuyu-muryango

  • Yongeye gushyira mu majwi Ingabo za FPR : Iherezo ry’urubanza rw’Umunyamakuru w’Umufaransa ushinjwa Guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yashyize kuri Twitter, Natacha Polony, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Marianne, yagize ati :”Birashimishije ko dufite uburenganzira bwo kuvuga ku byaha byakozwe n’ingabo za FPR mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda tudashinjwa guhakana cyangwa gupfobya iyi jenoside”.

    U Rwanda ruhakana ko hari abantu bishwe n’izari ingabo za FPR zibigambiriye.

    Mu 2021, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasubiwemo n’ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza agira ati : “OK, hari abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo”.

    Polony, w’imyaka 47, yari akurikiranywe ku birego by’amashyirahamwe atandukanye yo mu Bufaransa amushinja guhakana jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Figaro hamwe n’ibiro ntaramakuru AFP byo mu Bufaransa.

    Ni bwo bwa mbere byari bibayeho ku munyamakuru mu Bufaransa.

    Kuva mu mwaka wa 2017, itegeko ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana guhakana no gupfobya jenoside iyo ari yo yose yemewe n’iki gihugu.

    Polony yongeyeho ati : “Iki cyemezo ni intangarugero nanone kuko kigaragaza uburyo bwo mu bucamanza bukoreshwa n’amashyirahamwe amwe y’impirimbanyi akurikirana umuntu wese ukoze iperereza cyangwa uvuze ku bikorwa bikwiye kwamaganwa byakozwe n’ingabo za Paul Kagame”.

    Polony avuga ko ayo mashyirahamwe “ahindura igikoresho itegeko ku mpamvu z’ingengabitekerezo, ubundi ry’ingenzi cyane, rigamije kurwanya ihakana rya jenoside”.

    Uwo mwanzuro wo ku wa gatanu, wasomwe n’urugereko rwa 17 rw’urukiko rwo mu murwa mukuru Paris. Polony avuga ko “ugaragaza ko abantu bashobora kuvuga mu bwisanzure no ku bintu byiciwemo abantu nka jenoside”.

    Ati : “Umwanya usigiwe umushakashatsi, umunyamateka, abanyamakuru ngo bajore amateka ya vuba aha nta kurenganya. Buri gihe impaka zigomba kubaho”.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Yongeye-gushyira-mu-majwi-FPR-Iherezo-ry-urubanza-rw-Umunyamakuru-w-Umufaransa-ushinjwa-Guhakana-no-Gupfobya-Jenoside-yakorewe-Abatutsi

  • Minisitiri Dr. Bizimana yeretse urubyiruko aho rukwiye kwigira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Gicurasi 2022, mu butumwa yagejeje ku bantu biganjemo urubyiruko n'abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro ry'Urubyiruko ryiswe 'Igihango cy'Urungano' ribaye ku nshuro ya cyenda.

    Ni ihuriro ryateguwe ku ntego yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk'urubyiruko, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Nyuma y'ibiganiro byatanzwe bigaruka ku mateka yaranze Jenoside, urubyiruko rwanatanze ibitekerezo by'ibyo ruzi n'amatsiko ruyafiteho.

    Minisitiri Dr. Bizimana yabwiye uru rubyiruko ko hari ahantu hatandukanye hashyizwe amateka yaranze Jenoside, cyane mu ikoranabuhanga bashobora kuyashaka bakayigiraho.

    Ati 'Ibitabo birahari hari n'ibiri kuri murandasi ahubwo ibibazo dufite ntabwo bisomwa cyane, dusomye ibihari hari ubumenyi byabungura. Icyo nabonyemo gikomeye ni uko twarushaho kubimenyekanisha ahubwo mukabasha kumenya aho kubikura.'

    'Tuzagerageza kuvugurura uburyo bwo kubamenyesha uko mwabishaka ku rubuga rwa Minisiteri biriho, ikindi turiho dukora ni ugufata impapuro zihari tukazibika mu buryo bw'ikoranabuhanga ku buryo zidashobora kwangirika.'

    Yakomeje avuga ko ubu hari gukorwa gahunda yo gushyira inyandiko zafashwe muri Gacaca mu buryo bw'ikoranabuhanga ku buryo bizafasha gukomeza kubungabunga aya mateka.

    Ati 'Mpereye nko kuza gacaca zibitse ukuri kwinshi kw'amateka ya Jenoside, izo zirimo zirabikwa mu ikoranabuhanga umushinga ugomba kurangirana na 2024, zizaba zishobora kuba zagerwaho n'ababyemerewe.'

    Urubyiruko rukunda kugaragaza ko rutabona aho kwigira amateka byimbitse cyane nko mu mashuri, Dr.Bizimana yavuze ko hari gutegurwa uko aya mateka yashyirwa mu mashuri ariko ko bakwiye no kujya kwigira mu nzibutso mu gihe ibindi bitaranozwa.

    Ati 'Ku birebana no kwigisha amateka urubyiruko murabishaka cyane MINEDUC iriho irabikoraho ku buryo bishyirwa mu masomo y'amateka mukabasha gushira iyo nyota.'

    Yakomeje ati 'Inzibutso zifite amateka kandi zibitse abacu, bo ntidukwiye kujya tubibuka muri iyi minsi gusa, dukwiye kujya tubazirikana umunsi ku munsi, umunota ku munota.'

    'Gusura inzibutso zegereye amashuri mwigamo mukamenya amateka y'aho hantu byashoboka mugasura n'iziri kure, hari abakozi baba bahari bakabasobanurira icy'ingenzi ubu ni ukubishyira muri gahunda bikaba umuco.'

    Minisitiri Dr. Bizimana kandi yibukije urubyiruko ko ari rwo mizero y'ejo hazaza y'igihugu bakwiye kurangwa n'ubupfura kandi bakita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ihuriro 'Igihango cy'Urungano' ryateguwe Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n' Umuco, Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, ryahurije hamwe urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yeretse urubyiruko aho rukwiye gukura amakuru y'ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rusaga 400 rwaturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali

    Urubyiruko rutandukanye rwibutse bagenzi barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yeretse-urubyiruko-aho-rukwiye-kwigira-amateka-ya

  • Urubyiruko rwasabwe gukomera ku bumwe, ubutwari, ubwitange no gukunda Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi bahagarariye abandi bo mu Ntara y’Amajyaruguru hiyongereyeho Akarere ka Nyabihu, basabwe gukomera ku ndangagaciro (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/urubyiruko-rwasabwe-gukomera-ku-bumwe-ubutwari-ubwitange-no-gukunda-igihugu

  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Louise Mushikiwabo – #rwanda #RwOT

    Mushikiwabo amaze iminsi mu Rwanda, mu ruzinduko rugamije guteza imbere ubufatanye bw'u Rwanda n'Umuryango ayoboye w'Ibihugu Bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (OIF).

    Today, President Kagame received @LMushikiwabo, the Secretary General of @OIFrancophonie and her delegation who are on an official visit to Rwanda. pic.twitter.com/Kv90aeurGq

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 20, 2022

    Mushikiwabo uri mu ruzinduko rwa mbere rwe mu Rwanda, akihagera yakiriwe kandi agirana ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta. Ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati ya OIF n'u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo iyo guteza imbere Ururimi rw'Igifaransa.

    Yahuye kandi n'abambasaderi bo mu bihugu bigize Francophonie babihagararaiye mu Rwanda, baganira ku migabo n'imigambi Francophonie ishyize imbere.

    Mushikiwabo yitabiriye ifungurwa ry'inama yabaye ku wa Gatatu, tariki 18 Gicurasi 2022, yigaga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika, yateguwe n'Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDFCSC) ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda (UR).

    Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Mushikiwabo asangira akaganira n'abahanzi Nyarwanda mu gushimangira uruhare rw'Igifaransa mu guteza imbere umuco mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko Mushikiwabo azitabira Umuganda udasanzwe wiswe “Umuganda Francophone”, igamije kwigira ku Rwanda akamaro k'Umuganda mu iterambere no guhuza abaturage.

    Perezida Kagame yakira Mushikiwabo muri Village Urugwiro

    Mushikiwabo yakiriwe ari kumwe n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rwe mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-mu-biro-louise-mushikiwabo

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Amwe mu mafoto yihariye yaranze igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi(amafoto) #rwanda #RwOT

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by'umwihariko mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi ho mu Ntara y'Amajyepfo, Abaturage bahaba n'ababa hanze y'uyu Murenge, Abayobozi batandukanye, inshuti n'abavandimwe baje kwifatanya Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge. Bibukiye ku rwibutso rw'Akarere ruri ahazwi nko Mukibuza, bunamira ndetse bashyira indabo muri uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri 47,579 y'Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside.

    Amafoto yafashwe n'umunyamakuru wa intyoza.com;

    Dr. Nteziryayo Faustin, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga wari n'umushyitsi mukuru.
    Kayitesi Alice, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.
    Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu.
    Depite Kamanzi Erineste watanze ikiganiro ku mateka.
    Dr. Nahayo Sylvere, Mayor wa Kamonyi.
    Ubwo bafataga umunota wo Kwibuka.

    Mme Assoumpta watanze ubuhamya.
    Pasiteri Jerome / EPR Kamonyi.

    Abayobozi batandukanye berekeza ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2 yabonetse, kunamira no gushyira indabo aharuhukiye 47,499 bishwe.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yunamira ndetse agashyira indabo ahashyinguye mu cyubahiro Abatutsi 47,499.
    Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.
    Guverineri Kayitesi Alice n'Umugabo we.
    Intumwa za rubanda zari zifatanije n'Abanyagacurabwenge.
    Dr. Nahayo Sylvere, mayor wa Kamonyi.
    Perezida wa Ibuka.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yandika mu Gitabo cy'Abashyitsi.

    Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu aganira na Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-gacurabwenge-amwe-mu-mafoto-yihariye-yaranze-igikorwa-cyo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsiamafoto/

  • Kamonyi-Kwibuka28: Amwe mu mafoto yaranze'Kwibuka' Jenoside yakorewe Abatutsi i Kayenzi #rwanda #RwOT

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kayenzi, inshuti n'Abavandimwe, kuri uyu wa 07 Gicurasi 2022, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ahahoze icyobo, aho Abatutsi bicwaga bajugunywaga hafi n'isoko rya Kayenzi. Hakurikiyeho kujya kunamira no gushyira indabo i Kirwa, ahari ikimenyetso cy'ahibukirwa hashyinguwe Abatutsi basaga 70, hanyuma abantu bose bahurira ahateguwe kubera umuhango wo kwibuka.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-kwibuka28-amwe-mu-mafoto-yaranze-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-i-kayenzi/

  • Nyuma ya Habitegeko, Guverineri w’Amajyepfo n’uw’Iburasirazuba nabo bahuye na bagenzi babo b’i Burundi #rwanda #RwOT

    Uku guhura kwa Ba Guverineri b’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo zo mu Rwanda ndetse n’ab’iza Kirundo na Muyinga mu Burundi, bibaye nyuma y’igihe gito Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois ahuye na mugenzi we Col Bizoza Carême w’Intara ya Cibitoke.

    Muri ibi biganiro byabaye tariki 15 z’uku kwezi k’Ukwakira, Habitegeko Francois ahuye na mugenzi we Col Bizoza Carême biyemeje kuzajya bahura buri mezi atandatu mu rwego rwo kuzahura imigenderanire y’abatuye ziriya Ntara.

    Aba Baguverineri bahuriye ku mupaka wa Ruhwa mu Ntara ya Cibitoke mu Gihugu cy’u Burundi.

    Ibiganiro by’uyu mundi byahuje ba Guverineri b’Intara y’Amajyepfo, Iburasirazuba (Rwanda) n’ab’Intara za Kirundo na Muyinga (Burundi) byo byabereye ku mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera mu Rwanda.

    Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’abayobozi b’Uturere twa Bugesera, Ngoma, Kirehe, Gisagara na Nyanza ndetse n’abayobozi ba za Komini ziri zihana imbibi n’u Rwanda mu Burundi muri ziriya Ntara (Kirundo na Muyinga).

    Ni ibiganiro na byo bigamije kuzahura imigenderanire y’abatuye biriya bice yazambijwe n’igitotsi cyavutse hagati y’u Rwanda n’u Burundi muri 2015.

    Ibihugu byombi bikomeje kugaragaza gushakira umuti iki gitotsi aho bikomeje guhererekanya abo mu mitwe irwanya ubutegetsi bwa buri Gihugu nka bimwe mu byatumye ibi bihugu bigirana ibibazo.

    Mu cyumweru gishize tariki 19 Ukwakira 2021, u Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe wa FLN urwanya u Rwanda bafatiwe ku butaka bwa kiriya gihugu cy’abaturanyi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Nyuma-ya-Habitegeko-Guverineri-w-Amajyepfo-n-uw-Iburasirazuba-nabo-bahuye-na-bagenzi-babo-b-i-Burundi