Tag: news

  • India: abana babakobwa bagaragaye mumuhango wogusaba imvura bambaye ubusa. #rwanda #RwOT

    Abakobwa bakiri bato mu Buhindi bambuwe imyenda bakoreshwa urugendo bambaye ubusa , kimwe mu bigize imihangi yo gusaba imvura mu karere kamwe ko muri ico gihugu. Ibi byabereye mugace karanzwemo n'izuba co mu karere ka Bundelkhand kari mu ntara ya Madhya Pradesh. Amavideo yahanahanywe cane ku mbuga nkoranyambaga  yerekana abakobwa batambagira mumihanda bambaye ubusa bafite n'ibibando […]

    The post India: abana babakobwa bagaragaye mumuhango wogusaba imvura bambaye ubusa. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/09/07/india-abana-babakobwa-bagaragaye-mumuhango-wogusaba-imvura-bambaye-ubusa/

  • Abafana ba Jay Polly ntibakanzwe n’urugendo rurerure bemeye bazamuka imisozi bajya kumushyingura (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umwe muri aba bafana baje gushyingura nyakwigendera Jay Polly yavuze ko igihango afitanye n’uriya muhanzi gifite imizi kuva cyera kuko ari mu bantu bamukundishije umuziki ubwo uriya muhanzi yatangiraga guhanga.

    Avuga ko acyumva ko Jay Polly yapfuye atabyemeye ariko ko uko ibitangazamakuru birimo n’ibikomeye ku isi byagiye bibitengaza, yagiye abyemera.

    Ngo ubwo yumvaga ibyo gushyingura Jay Polly yahise yumva ko agomba kuza kumuherekeza aremera afata urugendo rurerure n’amaguru aza ku irimbi aho yashyinguwe.

    Avuga ko ntawundi muhanzi nka Jay Polly uzaboneka mu Rwanda kandi ko asize izina ryiza n’ibihangano bizakomeza gutuma abantu bamuzirikana.

    Aba biganjemo urubyiruko banyuzamo bakanaririmba zimwe mu ndirimbo za nyakwigendera, bavuga ko batari kubura ku itabaro rye.

    Undi waje i Rusororo aturutse i Masaka, avuga ko kuva bakumva iby’urupfu rwa Jay Polly batemeye ko yavuye mu mwuka w’abazima koko ariko ko kuba biboneye ishyingurwa rye ari bwo bemeye ko umuhanzi bakundaga yabavuyemo koko.

    Ati 'Naje n’amaguru ndavuga nti reka nze mperekeza umusaza […] umusaza twamukundaga cyane ntacyari kutubuza kuza kumusezera.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Abafana-ba-Jay-Polly-ntibakanzwe-n-urugendo-rurerure-bemeye-bazamuka-imisozi-bajya-kumushyingura-VIDEO

  • Umukobwa wiyemeje kumara icyumweru mu buvumo yinginga Imana bamusanzemo yarapfuye:INKURU>> #rwanda #RwOT

     

    By Uwineza Vanessa

    Umukobwa w’imyaka 31 bamusanze mu buvumo yarapfuye nyuma yo kuva mu rugo avuga ko agiye kumara icyumweru yinginga Imana.

    Ukuyemuye Jeannette yari waturutse mu Mujyi wa Kigali, yasanzwe mu buvumo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana yapfiriyemo, nyuma yo kumaramo icyumweru atarya, atanywa, ahubwo asenga.

    Umurambo w’uyu mukobwa wabonetse kuri uyu Gatandatu mu Mudugudu wa Samatare mu Kagari ka Kagezi, mu gihe kuhasengera byari byarahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Umwe mu bagore bo mu Murenge wa Nzige aho ubu buvumo buherereye, aho nyakwigendera yaraye ku wa Kane w’icyumweru gishize, mbere y’uko yerekeza muri ubwo buvumo, avuga ko uyu mukobwa yamubwiye ko ashaka kumara icyumweru cyose asenga, yinginga Imana.

    Ku wa Gatanu ngo icyumweru cyarashize, undi ategereza ko wa mukobwa agaruka araheba, ahitamo kujya kumureba. Agezeyo yahasanze umurambo, yarapfiriyemo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gahengeri, Muhinda Augustin, yatangaje ko ubu buvumo bari barabuhagaritse nta muntu wemerewe kubujyamo, ariko uwo mukobwa yabaciye mu rihumye yinjiramo, amaramo icyumweru.

    Ati “Twabimenye ejo duhamagawe n’umudamu utuye Nzige, uriya mukobwa yabanje kuraraho mbere yo kujya mu buvumo, yari yamubwiye ko azamaramo icyumweru, kirangiye ntiyamubona, aje kureba asanga yapfuye, nibwo yatabaje inzego zose, tujyayo dusanga yapfuye.”

    Yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu babimenya, uwo mukobwa yari amazemo icyumweru cyose atarya, atanywa.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage gusengera mu ngo zabo kuko nabwo Imana yabumva, batarindiriye kujya mu buvumo.

    Ati “Gusenga ntabwo ari ukujya mu buvumo, Imana iri ahantu hose, umuntu wese ashobora no gusengera iwe mu rugo Imana ikamwumva, si ngombwa ko ajya ahantu hashobora kwangiza ubuzima bwe, cyane cyane nka hariya Samatare.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubwo buvumo bafashe icyemezo cyo kuhashyira abarinzi ku manywa na nijoro, mu rwego rwo kuharinda abaturage.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana ngo ukorerwe isuzuma, mbere yuko ushyikirizwa umuryango we ngo bawushyingure.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

  • Minisitiri Anastase SHYAKA ati:” Mwaramutse mu z’Ibanze. Umuturage ku isonga: Igihango kuri twe! #Mudugudu wo muri @Nyaruguru #rwanda #RwOT

    Ni imvugo iri mu butuma bwa Minisitiri w’Ubutedetsi bw’Igihugu Prof. Anastase SHYAKA yanyujije kuri Twitter bukwira no kuzindi mbuga nkoranyambaga yibutsa abakora mu nzago z’ibanze bose guhoza umuturage ku isonga, gukomeza umutekano n’iterambere.

    Ubutumwe bwa Minisitiri Shyaka bugira buti:“@RwandaLocalGov Mwaramutse mu z’Ibanze. Umuturage ku isonga: Igihango kuri twe!

    #Mudugudu wo muri @NyaruguruDistr ati:” Turi inyuma ya Perezida wacu @PaulKagame; twambarire gukomeza umutekano n’iterambere. Ntakwirara, Ntagucogora”!

    Minisitiri yongeraho ati:”Tumwikirize, mu gihugu hose”

    Uyu mukuru w’Umudugudu Minisitiri Shyaka yavugaga, ni uwitwa Kalinda Emmanuel akaba ayobora Umudugudu wa Ryabisagara, Akagali ka Runyombyi mu Murenge wa Busanze.

    Mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri aherutse kugirira muri aka Karere, uyu Muyobozi w’Umudugudu yafashe ijambo mu izina rya bagenzi be aterura agira ati:” Nitwa Kalinda Emmanuel, ndi Umukuru w’Umudugudu witwa wa Ryabisagara mu Kagali ka Runyombyi, Nyakubahwa Minisitiri, ba Nyakubahwa bashyitsi mwadusuye mu Murenge wa Busanze, tubanje kubashimira rwose”.

    “Umukuru wacu, ariwe Perezida Paul Kagame, intashyo yaduhaye twazakiriye, nk’Abakuru b’Imidugudu yo muri Busanze. Natwe turagirango tubatume uko mumutubwirira”.

    “Muramubwira muti :”Abakuru b’Imidugudu mufatanije kuyobora iki gihugu, bashimye bavuga ko:”Not retreat, not surrender”” akomeza abisobanura mu Kinyarwanda ko bishatse kuvuga ko nta guhagarara, nta gusubira inyuma ku bijyanye n’iterambere.

    Niyo ntero y’umuyobozi mwiza wo muri Nyaruguru Minisitiri Shyaka avuga ko Igihugu cyose gikwiye kwikiriza.

    source https://impanuro.rw/2020/09/09/minisitiri-anastase-shyaka-ati-mwaramutse-mu-zibanze-umuturage-ku-isonga-igihango-kuri-twe-mudugudu-wo-muri-nyaruguru/

  • Byakaze , Intambara hagati ya Donald Trump na Joe Biden bahatanye mu kuzayobora Amerika. #rwanda #RwOT

    Perezida Trump akomeje gukoresha imbaraga ze zose u Bushinwa bukaba mu mutima w’ibyo ashinja uwo bahanganye Joe Biden, aho avuga ko ari bwo bwatumye Abanyamerika babura akazi kandi bwabishyigikiwemo n’aba-Democrates.

    Kuwa Mbere nibwo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bizihije umunsi w’umurimo. Ni umunsi waranzwe no kwibasirana hagati y’abakandida babiri biyamamariza kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku Isi.

    Trump ubwo yagezaga ijambo ku mbaga yakoraniye muri North Carolina, yashinje Joe Biden ko ashaka gushyira Amerika mu maboko ya virusi ndetse no gushyira imiryango y’abanyamerika mu bikorwa by’ihohoterwa rikomeye by’u Bushinwa.

    Ati “[Joe Biden] arashaka guha imirimo yacu u Bushinwa. U Bushinwa bubonera inyungu mu bantu b’ibigoryi kandi na Biden ni umwe muri bo”.

    Yakomeje avuga ko gahunda za Biden zakorewe mu Bushinwa mu gihe ize zakorewe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Trump akunda kunenga Biden ko ashyigikiye politiki z’ubucuruzi z’u Bushinwa zatumye abanyamerika benshi babura akazi.

    Trump kandi yananenze Kamala Harris wiyamamazanya na Joe Biden, avuga nta wundi umeze nkawe bityo adashobora kuba umugore wa mbere ubaye Perezida. Ati “Byaba ari igitutsi ku gihugu cyacu”.

    Biden na we yahindukiranye Trump amunenga guhanisha abahinzi n’abandi banyenganda b’abanyamerika gushyiraho imisoro ihanitse ku bicuruzwa byo mu Bushinwa.

    Yakomeje avuga ko amasezerano y’ubucuruzi hagati ya Trump n’u Bushinwa nta cyiza yagejeje ku nganda za Amerika nk’uko yabisezeranyije ahubwo byarushijeho kuba bibi cyane.

    Biden kandi yanashinje Trump kugira Coronavirus ikibazo cya politiki kugira ngo yongere atorwe none imaze guhitana abarenga ibihumbi 186, abandi barenga za miliyoni batakaza imirimo yabo.

    Share on:

    WhatsApp

    The post Byakaze , Intambara hagati ya Donald Trump na Joe Biden bahatanye mu kuzayobora Amerika. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

    source https://ingingo.com/byakaze-intambara-hagati-ya-donald-trump-na-joe-biden-bahatanye-mu-kuzayobora-amerika/amakuru-ya-politiki/3156/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=byakaze-intambara-hagati-ya-donald-trump-na-joe-biden-bahatanye-mu-kuzayobora-amerika

  • SKOL boosts ‘Kiss Summer Awards’ with 20 beer crates #rwanda #RwOT

    The Kiss Summer Awards are organized by Radio Kiss FM, one of the famous radio stations in Kigali City and Rwanda. The Kiss Summer Awards20 is given to artists who have made popular songs during the year.

    The Kiss Summer Awards are accorded in four categories: Most popular song of the year, Most popular artist, Most popular rising artist as well as the Best Producer of the Year.

    SKOL, as the sponsor of these awards, has created a way to win 20 crates of Skol 100% Malt beverages for fans who will vote for the song or artist who will be awarded the prize.

    The Head of Media Relations at Skol, Tuyishime Karim, told IGIHE that the winner of each of the five categories would be the one who voted for the award-winning artist and had a lot of likes for his idea of posting on SKOL’s social networking site after voting on KISS FM’s website.

    “That is, when you select an artist or song on the KISS FM website, you will immediately come to SKOL’s Facebook page or SKOL’s Instagram, then write in the comment why you believe the artist [or song] has to win that award.”

    “If people give you a lot of likes for that reason in the comments, the idea will have many likes, if the wins, you will win five SKOL Malt crates. Five crates are planned for each category, if you have equal likes then you will share those crates. ”

    Tuyishime added that “If you pick a song from a certain artist and win the award in a particular category, and you also have a lot of likes, you will win your five crate prizes.”

    “It’s the likes from the day you vote until the end [of September 13] as the artist also has to win, they will count his votes from the time they publish until the last day.”

    The awards will be presented on September 13, 2020.

    The awards will be presented on September 13, 2020.

    The Kiss Summer Awards20 is given to artists who have made popular songs during the year.

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/skol-boosts-kiss-summer-awards-with-20-beer-crates

  • Rwandan diplomat says e-commerce to bolster cooperation with China #rwanda #RwOT

    In an interview with Xinhua, a Chinese newspaper, Kimonyo said: “We are enjoying the best balance of cooperation with China in our history.”

    Two years before the services trade fair, Rwanda and China’s e-commerce giant Alibaba signed an agreement over the Electronic World Trade Platform (EWTP) that helps small and medium enterprises to digitally transact.

    Through the agreement, Rwandan products such as pepper and coffee are sold on various Alibaba sites such as Tmall, Taobao, and others.

    Rwandan coffee was recently sold to the Chinese market through a joint venture, where 1.5 tones were sold online in a few minutes. The event took place in a 10-minute talk entitled “National Treasure” on May 14, 2020.

    Kimonyo added that Rwandan coffee makers and marketers say they continue to receive requests from Chinese companies that want Rwandan coffee.

    He went on to say that small and medium enterprises have benefited from setting up a platform that enables them carry out e-commerce, reaching reach large and affordable markets.

    He said the creation of a total African market would be made up of over 1.2 billion people, which means that the African continent has opened its markets once and for all.

    He also said that China has quickly recovered from this (COVID-19) pandemic, which gives them hope, but also to the world, adding that, the more China grows, the more Africa become prosperous.

    Amb. Kimonyo says e-commerce has strengthened economic relations between Rwanda and China

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/rwandan-diplomat-says-e-commerce-to-bolster-cooperation-with-china

  • Umuhanzi Meddy n’ umukunzi we Mimi Mehfra bongeye kugaragaza ko urukundo rwabo rugitohagiye [AMAFOTO]   #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hari kugaragara amafoto y’ umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfra bongeye kugaragaza ko urukundo rwabo rugitohagiye.

    Amafoto bashyize kuri Konti za Instagram zabo, yagaragaje ko aba bombi batewe ishema n’urukundo rwabo bamazemo iminsi banarugaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni amafoto agaragara nk’aho aba bombi bari bitabiriye ibirori kubera imyambarire yabo. Meddy yari yambaye isuti nziza mu gihe umukunzi we yari yambaye ikanzu na yo itagira uko isa.

    Uyu muhanzi w’Umunyarwanda wanazanye uriya mukobwa kumwereka ababyeyi, akunze kugaragaza ko yimariyemo uriya mukobwa mu mafoto bombi bakunze gushyira hanze.

    Reba hano amafoto:

    source https://impanuro.rw/2020/09/09/umuhanzi-meddy-n-umukunzi-we-mimi-mehfra-bongeye-kugaragaza-ko-urukundo-rwabo-rugitohagiye-amafoto/

  • Umuhanzi Rich One yashyize hanze Mixtape ya 2 mu mwaka umwe. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rich One , umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari kugaragaza ingufu nyinshi mu kuzamura muzika nyarwanda , aho kuri ubu yasohoye indi Mixtape ya kabiri muri uyu mwaka wa 2020 akayita ‘Ubufindo Mumurwa’ mugihe iyambere yasohoye muri Gicurasi 2020 yari yayihaye izina ‘Kugasozi’

    Iyi Mixtape ya Rich One ivuga kubuzima busanzwe ndetse n’urukundo iriho indirimbo 6 nk ‘Ubufindo mu murwa’ yitiriye iyi mixtape, ‘Mu murwa’ yakoranye na Ish Kevin uri mu bahanzi batanga icyizere, ‘Guarantee’, ‘Umumararungu’ yakoranye n’umuraperi Green P waciye muri Tuff Gang na ‘Ku ndege’ yakoranye na Big Z. 

    Uyu musore ugaragaza icyizere cy’ejo hazaza ha muzika Nyarwanda avuga ko yihaye intego yo gukora cyane maze abantu akaba aribo bihitiramo ibyo kwishimira kugirango nawe abashe guhatana n’abamaze kwamamara niyo mpa mpamvu yo gusohora Mixtape 2 mu mwaka umwe zimeze nk’izikurikirana.

    Rich One amaze gukorana n’abaraperi bakomeye barimo Fireman, Green P , Ish Kevin,ndetse n’abandi bahanzi nka Gisa Cy’Inganzo, ndetse na Samlo.

    Rich One aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Akorera muzika ye munzu (Label) yitwa The Beam Beat Records iyobowe na Producer Laser Beat umaze Umaze kwamamara cyane cyane mu ndirimbo za Hip Hop zirimo iza Tuff Gang , Amag The Black, n’abandi ndetse n’iziri kubica bigacika muri iyi minsi nk’Akuka , Agapfukamunwa n’izindi.

    Share on:

    WhatsApp

    The post Umuhanzi Rich One yashyize hanze Mixtape ya 2 mu mwaka umwe. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

    source https://ingingo.com/umuhanzi-rich-one-yashyize-hanze-mixtape-ya-2-mu-mwaka-umwe/amakru/3152/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-rich-one-yashyize-hanze-mixtape-ya-2-mu-mwaka-umwe

  • Bite bya Rwatubyaye Abdul uri ku musozo w’amasezerano ye? #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda uri ku mpera z’amasezerano ye mu ikipe ya Colorado Rapids mu cyiciro cya mbere muri Amerika ‘MLS’ ariko akaba yaratijwe muri Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2, avuga ko ubu ataramenya neza niba azongera amasezerano cyangwa azatandukana n’iyi cyane ko afite andi makipe amwifuza.

    Mu Kwakira 2019 ni bwo Rwatubaye Abdul yongereye amasezerano y’umwaka 1 akinira Colorado Rapids yo mu cyiciro cya mbere muri Amerika, byari byitezwe ko azanakina mu cyicro cya mbere ariko iyi kipe ikaba yaraje kumutiza mu cyiciro cya 2 muri Colorado Springs Switchbacks.

    Aganira na ISIMBI.RW, Rwatubyaye Abdul yavuze ko koko ari ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe kandi nta n’ibiganiro aratangira kugirana na yo ngo abe yakongera amasezerano.

    Yagize ati“nongereye amasezerano mu Kwakira umwaka ushize ariko kugeza ubu nta biganiro biraba hagati yanjye n’ikipe ariko bidahindutse tuvugana hagati ya Nzeri n’Ukwakira.”

    Yakomeje avuga ko n’iyo atakongera amasezerano afite andi makipe amwifuza atahita atangaza.

    Ati“Bidakunze hari n’andi makipe ariko ntabwo umuntu yahita azivuga aka kanya ntakiraba, ni uko bimeze, ntongereye amasezerano n’ikipe yanjye umuntu yakwicara akareba icyo gukora.”

    Mu ntangiro za 2019 ni bwo Rwatubyaye Abdul yavuye mu Rwanda agiye muri Sporting Kansas City, iyi kipe muri Gicurasi 2019 yafashe umwanzuro wo kumugurana umukinnyi wo hagati we bamutanga muri Colorado Rapids ari na yo afitiye amasezerano n’ubwo yamutije muri Colorado Springs Switchbacks.

    Rwatubyaye Abdul ari ku mpera z’amasezerano ye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-rwatubyaye-abdul-uri-ku-musozo-w-amasezerano-ye