Tag: news

  • Umutoza wa Rayon Sports ashobora guhura n’ihurizo rikomeye #rwanda #RwOT

    Guy Bukasa umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports ashobora guhura n’ihurizo ryo gutoranya abakinnyi 25 iyi kipe izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2020-2019.

    Ku munsi wo ku wa Gatandatu ubwo habaga umwiherero w’ikipe ya Rayon Sports wahuje abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi havuzwe ko iyi kipe ifite abakinnyi barenga 40 kandi abagomba gushakirwa ibyangombwa(license) bazakina icyiciro cya mbere ari 25.

    Ibi byatangajwe na Munyakazi Sadate, perezida wa Rayon Sports ubwo yaganiraga na Rwanda Magazine.

    Yagize ati“hano twari duhari turi abakinnyi barenga 41 kongeraho abakinnyi 3 bazaturuka hanze bataraza, kongeraho Soter utabashije kuboneka kubera impamvu yadutangarije, urumva rero ikipe yose irahari ahubwo dufite abakinnyi benshi ni na byo twabwiye abakinnyi hano, abakinnyi 44 gushakamo license z’abakinnyi 25 bizaba ari akazi gakomeye cyane.”

    Ibi bishobora kuzaba ihurizo ndetse n’akazi gakomeye ku mutoza mushya wa Rayon Sports, Guy Bukasa kuba yatoranya abakinnyi 25 mu bakinnyi barenga 40 iyi kipe ifite.

    Si umutoza gusa kuko n’abakinnyi na bo bafite akazi gakomeye cyane ko gukora kugira ngo bazabashe gutoranywa mu bakinnyi 25 iyi kipe izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2020-2021 uteganyijwe gutangira mu mpera z’Ukwakira 2020.

    Guy Bukasa ashobora guhura n’akazi katoroshye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-ashobora-guhura-n-ihurizo-rikomeye-4294

  • Tonzi yasohoye indirimbo nshya yise “Gumana Nanjye” #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi akaba yaramamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Gumana Nanjye” ashimira Imana anayisaba kumuba hafi.

    Mu kiganiro yagiranye n’IGIHE,Uyu muhanzikazi yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ari nk’isengesho ry’ibyo yifuza mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Ati “Ni indirimbo nakoze nshaka guha abantu ubutumwa burimo isengesho nifuza mu buzima bwa buri munsi. Kubana n’Imana, kugendana n’Imana mu byo nkora byose kandi mbyifuriza buri muntu uwo wariwe wese. Ni isengesho ryo kubwira Imana ko ubuzima bwanjye Itarimo ntacyo nakwishoboza.” Umuhanzikazi Uwitonze Clementine (Tonzi)

    Tonzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yise ‘Isoko’ yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye ndetse na ‘Dereva’, Uragorora’ n’izindi nyinshi.

    Tonzi ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’Imana umaze gushinga imizi haba mu Rwanda ndetse no mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka ka PGGSS yari ahuriyemo na Lion Imanzi na Aimable Twahirwa. Yamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya Imana cyane mu yitwa ‘Humura’ yakunzwe mu buryo buhambaye.

    Video y’indirimbo “Gumana Nanjye” wayisanga hano:

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Tonzi-yasohoye-indirimbo-nshya-yise-Gumana-Nanjye.html

  • Yatabawe na polisi nyuma yo gufungirwa munzu na mukase imyaka7. #rwanda #RwOT

    Polisi yo muri leta ya Kano mu gihugu cya Nigeria yarokoye umusore w’imyaka 30 witwa Ahmed Aminu, ufunzwe imyaka irindwi na mukase afatanije na se umubyara.

    Yakijijwe ku mugoroba wo ku wa kane n’abapolisi n’imiryango imwe iharanira uburenganzira bwa muntu ahitwa Farawa Babban Layi mu gace ka Mariri gaherereye mu gace ka Kumbotso gaherereye mu ntara ya Kano.

    Nk’uko amakuru abitangaza, ababyeyi be bamubohesheje umunyururu bamufunga kubera kunywa ibiyobyabwenge.

    Hateraniye hamwe ko Aminu yagiye iminsi adafite ibiryo n’amazi kandi agomba kugaburira umwanda we n’inkari kugirango abeho.

    Bamwe mu baturanyi bireba muri ako karere bamenyesheje abapolisi n’itsinda ry’uburenganzira bwa muntu ibijyanye na Aminu.

    Amashusho y’uyu mugabo warokowe yagiye ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu i Kano, yerekana uburyo abapolisi bamukuye mu kato yari afungiyemo imyaka irindwi.

    Umuvugizi wa polisi, DSP Abdullahi Haruna, yemeje ibyabaye, avuga ko iperereza ku mpamvu yatumye afungwa ryatangiye.

    Avuga ku byabaye, Shehu Ibrahim uharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko Aminu yafunzwe n’ababyeyi be akekwaho kuba yaratangiye kunywa itabi kandi ko yari anywa ibiyobyabwenge.

    The post Yatabawe na polisi nyuma yo gufungirwa munzu na mukase imyaka7. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/yatabawe-na-polisi-nyuma-yo-gufungirwa-munzu-na-mukase-imyaka7/

  • Eric Nshimiyimana ntiyemeranya n’abavuga ko atahiriwe n’urugendo rwo gutoza #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya AS Kigali ntiyemeranya n’abavuga ko atahiriwe n’ubutoza nk’uko yahiriwe ari umukinnyi, ni mu gihe ahamya ko hari byinshi afite byo gukora.

    Eric Nshimiyimana ni izina rizwi muri ruhago y’u Rwanda cyane ari umukinnyi aho yakiniye APR FC akayihesha ibikombe, ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe y’igihugu kubona itike y’igikombe cy’Afurika ndetse anakina iki gikombe cya 2004 kimwe rukumbi yitabiriye.

    Nyuma yo gusoza gukina muri 2005, Eric Nshimiyimana yinjiye mu mwuga wo gutoza kugira ngo arebe ko ibyo yakoze ari umukinnyi yanabikora ari umutoza.

    Yanyuze mu makipe atandukanye nka APR FC ari umwungiriza aza no kuyibera umutoza mukuru w’agateganyo, yatoje Isonga, AS Kigali, Kiyovu Sports ndetse yanabaye umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Muri aya makipe yose yatoje, uyu mutoza ashinjwa kuba atarigeze yegukana igikombe gikomeye nka shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro, igikombe afite gifatwa nk’igikomeye ni icya Super Cup yegukanye umwaka ushize wa 2019 atsinze Rayon Sports.

    Ngo aracyafite igihe cyo gutoza n’ibyo atarakora azabikora

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Eric Nshimiyimana avuga ko atemeranya n’abantu bavuga ko atahiriwe no gutoza kuko we abona ibintu bigenda neza.

    Yagize ati“nibaza ko abantu baba bashaka wenda gufata ibintu uko bitari, sindatoza basi ngo ngere ku rwego rwo hejuru, nabaye umutoza wungirije imyaka igera kuri 6, sindamara imyaka 10 ndi umutoza mukuru urumva ko hari byinshi byo gukora kandi nzabikora, ibyo bavuga siko mbibona.”

    Ngo shampiyona si buri wese uyegukana….

    Akomeza avuga ko igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro ari byo ataratwara ariko ngo nabyo azabitwara n’ubwo shampiyona idatwarwa na buri wese.

    Yagize ati“ni shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ntaratwa ariko hari andi marushanwa twakinnye natwaye, negukanye Super Cup, icyo bavuga ni shampiyona ariko shampiyona se ni bangahe bamaze kuyitwara mu Rwanda? Ni ikipe 2, utagize amahirwe yo kuzitoza ni Rayon Sports na APR FC na Atraco yigeze kugitwara, kandi ni inzira umuntu arimo kandi nta n’ubwo wavuga ko ndangije gutoza ndacyafite n’indi myaka irenga 10.”

    Akomeza avuga ko ari inzira ndende umuntu aba akeneye abamushyigikira n’ubwo rimwe na rimwe hari ababa bamuca intege.

    Eric Nshimiyimana muri 2008 yari umutoza wa AS Kigali, 2009-2010 Amavubi, 2013-2014 na bwo yari umutoza w’Amavubi, 2014 yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports, muri uwo mwaka yahise yerekeza muri AS Kigali ayitoza kugeza 2018, yongeye kuyigarukamo 2019 akaba akiyitoza.

    Yegukanye igikombe cya Super Cup

    source http://isimbi.rw/siporo/article/eric-nshimiyimana-ntiyemeranya-n-abavuga-ko-atahiriwe-n-urugendo-rwo-gutoza

  • Rwatubyaye na Yannick Mukunzi ntibahiriwe n’impera z’icyumweru #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru ntabwo zahiriye amakipe y’abanyarwanda bakina hanze ya rwo, Sandavikens IF ya Yannick Mukunzi yabuze amanota 3 yuzuye mu gihe Colorado Springs ya Rwatubyaye yatsinzwe.

    Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi ikina mu cyicirocya 3 muri Sweden, yari yasuye Vasulund mu mukino w’umunsi wa 12 ku munsi w’ejo, ni umukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2. Yannick Mukunzi akaba yarakinnye iminota yose 90.

    Sandvikens IF iri ku mwanya wa 6 n’amanota 19, Vasalund banganyije ni yo ya mbere n’amanota 28. Izagaruka mu kibuga tariki ya 22 Kanama 2020 ikina na Haninge.

    Yannick Mukunzi na Sandvikens ntibabonye amanota 3 yuzuye

    Ku munsi wo ku wa Gatandatu ntabwo byagendekeye neza Colorado Springs ya Rwatubyaye Abdul mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko batsinzwe na New Mexico United 1-0 mu mukino w’umunsi wa 7. New Mexico United ni yo ya mbere n’amanota 13 mu gihe Colorado ari iya 4 n’amanota 7.

    N’ubwo yari yatangiye imyitozo nyuma yo kuva mu kato, Rwatubyaye ntabwo yigeze agaragara muri uyu mukino. Izongera gukina tariki ya 23 Kanama yakira El Paso Locomotive.

    Nyuma yo kuva mu kato ntaragaruka mu kibuga

    Indi kipe ikinamo umunyarwanda ni Waasland Beveren ya Bizimana Djihad mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, uyu munsi irakina na Standard de Leige mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona.

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-na-yannick-mukunzi-ntibahiriwe-n-impera-z-icyumweru

  • Abaturage amagana i Madrid bagiye mu myigaragambyo bamagana udupfukamunwa #rwanda #RwOT

    Abantu babarirwa mu magana kuri iki cyumweru tariki 16 Kanama 2020 bakoze imyigaragambyo I Madrid ho mu gihugu cya Espanye, bamagana ikoreshwa ry’agapfukamunwa n’andi mategeko n’amabwiriza byashyizweho na Leta mu kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

    Aba baturage ba Espanye bagiye mu myigaragambyo, baririmba bavuga ko icyorezo cya Coronavirus kitabaho, ko imibare itangazwa ari ibinyoma, itabaho, ko udupfukamunwa twica aho gukiza.

    Imyigaragambyo yakozwe, yitabiriwe b’ingeri z’abantu zitandukanye barimo n’abarwanya urukingo rwa Covid-19. Kwambara agapfukamunwa byatangiye kugirwa itegekomu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka wa 2020, ku bagenda mu modoka zitwara abantu benshi. Nyuma bigirwa itegeko mu gihugu hose.

    Iyi myigaragambyoibaye nkuko ijwi rya amerika ribitangaza, ije nyuma y’iminsi ibiri Leta itangaje ingamba nshya zirimo n’ifungwa ry’utubari. Abantu barenga 342 800 ni bo bamaze kwandura COVID-19 muri Espanye naho abarenga 28 600 bamaze gupfa bazira iki cyorezo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/abaturage-amagana-i-madrid-bagiye-mu-myigaragambyo-bamagana-udupfukamunwa/

  • APR FC yatije umunyezamu wa yo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yamaze gufata umwanzuro wo gutiza umunyezamu wa yo Ntwari Fiacre mu ikipe ya Marines.

    Ntwari Fiacre ni umunyezamu wakuriye mu irerero rya APR FC aza kuzamurwa muri APR FC nkuru muri 2018, gusa ntiyabonye umwanya wo gukina.

    Ni umunyezamu wagaragaza impano dore ko ari n’umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.

    Nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina mu ikipe ya APR FC, iyi kipe yafashe umwanzuro wo kumutiza mu ikipe ya Marines umwaka w’imikino wa 2020-2021 kugira ngo bimufashe kuzamura urwego rwe nk’uko umunyamabanga wa APR FC yabitangarije urubuga rw’iyi kipe.

    Ntwari Fiacre yatijwe muri Marines

    source http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatije-umunyezamu-wa-yo

  • Sarpong yakoreye umukunzi we isabukuru y’amavuko, amuha impano itangaje #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’ejo hashize, rutahizamu w’umunya-Ghana wahoze akinira Rayon Sports, Michael Sarpong yafashije umukunzi we, Djazila kwizihiza isabukuru y’amavuko, amuha impano y’ifoto nini ishushanyijeho isura y’uyu mukowa.

    Mu minsi ishize ni bwo ni bwo Sarpong yatangarije ISIMBI ko afite umukobwa w’umunyarwandakazi bakundana ndetse yizeye ko yazamubera mama w’abana be.

    Michael Sarpong akaba ari mu rukundo na Djazila ukoresha amazina ya La_reine_djanca ku mbuga nkoranyambaga.

    Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020, Sarpong yazirikanye umukunzi we amwifuriza isabukuru nziza.

    Hari hateguwe mu isura nziza

    Ni ibirori byari byateguwe neza, mu isura ibereye ijisho byabereye mu Busitani bwa Mera Neza buherereye i Nyamirambo, ni ahantu hatuje akenshi hagendwa n’abakundana bashaka kuganira bisanzuye kandi hatuje.

    Hari hateguye n’ifoto y’uyu mukobwa ishushanyije nk’impano yageneye umukunzi we.

    Ni ibirori byitabiriwe n’umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, abakinnyi nka Mbogo Ally na Habimana Hussein inshuti za Sarpong, hari kandi n’inshuti za Djazila.

    Byari ibyishimo kuri Sarpong n’umukunzi we

    Impano yahaye umukuzi we

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sarpong-yakoreye-umukunzi-we-isabukuru-y-amavuko-amuha-impano-itangaje

  • COVID-19: Kigali hafunzwe amasoko abiri acururizwamo ibiribwa. #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufatinije n’inzego z’ubuzima zishinzwe kurwanya no gukumira ikwirakwira rya coronavirusi bamaze gutangaza ko amasoko 2 arimo iryo mumugi(Kigali city market) ndetse nirizwi nko kwa mutangana nyabugogo abaye afunzwe.

    Ibi bibaye nyuma yuko mu minsi ibiri ishize Hari habonetse umubare munini w’abarwayi ba coronavirusi Kandi abenshi murabo bakaba baragiye bakurwa muri aya masoko abiri nkuko inzego z’ubuzima zibitangaza muri raporo yazo isohoka buri munsi.
    mu itangazo rivuga ibyifungwa ry’amasoko hemejwe ko abayakoreramo bakomeza gupimwa.

    Ibi bibaye Kandi nyuma yuko hagiye hagaragazwa amashusho atandukanye agaragaza uburyo mu masoko amwe namwe ya hano mu Rwanda abayagana basa nabadohotse mu gukaza ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya coronavirusi harimo nko gukaraba intoki n’amazi meza, kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera hagati y’umuntu nundi.

    Iyu mwanzuro Kandi uje nyuma y’itangazo ryasohowe n’umujyi wa Kigali ufatinije n’inzego z’ubuzima ukura muri gahanda ya guma murugo imidugudu yo mu kagari ka tetero haherereye isoko benshi bazi nka marathon.

    The post COVID-19: Kigali hafunzwe amasoko abiri acururizwamo ibiribwa. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/covid-19-kigali-hafunzwe-amasoko-abiri-acururizwamo-ibiribwa/