Tag: news

  • Nitwa Karengera Nailla naragumiwe kubera ko abahungu benshi barantinya cyane niyo mpamvu nshaka umuhungu ushobora kumbera umugabo tukibanira byihuse #rwanda #RwOT

    Nitwa Nailla Ikuzwe Karengera mfite imyaka 40, kuva kera nkiri muto ababyeyi banjye banyigishije gushaka amafaranga, kuburyo ubu umpaye n’ibyatsi nabishakira abakiriya kandi bikagurwa. N’ubwo mu bucuruzi ndi umuhanga ariko mu rukundo ho ndi umuswa mubi. Mu myaka 20 ishize sinigeze nkundana n’umuhungu. Impamvu yabiteye n’uko njye n’ababyeyi banjye ntabwo twakunze kuba mu gihugu kimwe ngo tukigumemo igihe kinini kuko iyo twajyaga gutura mu gihugu runaka ababyeyi banjye bahatangizaga business yamara gushinga imizi dugahita twimukira mu kindi gihugu kuhatangiza indi gutyo gutyo. Ubwo rero iyo nabaga ntangiye kumenyera ahantu ntangiye kuhagira inshuti byahitaga biba ngombwa ko twimuka. Ubu rero nyinshi muri izo business ninjye nzicunga rero bigatuma ntajya nicara mu gihugu kimwe igihe kinini. Gusa iyo siyo mpamvu yonyine yabiteye ahubwo impamvu nyamukuru yabiteye n’uko abasore bantinya bakanga kunsaba urukundo. Umusore iyo tukimenyana bwa mbere akanyishimira iyo amenye uwo ndiwe ko ndi umukobwa wa Karengera ntiyongera kumvugisha. Bamwe barantinya bakumva ko ntaho bampera bansaba urukundo kuko ubusanzwe baba bamenyereye guteretesha amafaranga, rero bakumva ko nyabarusha bagatekereza ko ntamahirwe bafite yo kuba nabaha urukundo. Abandi nabo bakavuga ngo turamutse dukundanye tukabana sinazigera mbubaha kuko mbarusha amafaranga ngo najya mbasuzugura. Ariko muri njye siko nteye, nubwo nkize ariko sinirata, mu buzima nkunda guca bugufi, ndetse no guha agaciro buri wese. Ubu rero ndashaka umusore wakwemera ko dukundana. Sinzigera mukangisha amafaranga, ndetse sinzayamurutisha, nzamwubaha mu buryo bwose bushoboka, ibyanjye bizaba ibye, ndetse imitungo yanjye yose azayigiraho ijambo. Ikindi mwijeje nuko nta gihugu na kimwe nzajyamo atabishaka, ingendo zanjye zimwe nzazihagarika kugira ngo mpe umukunzi wanjye umwanya uhagije, kandi aho azumva ashaka kumperekeza nta kibazo tuzabyumvikanaho. Uwumva yanyemera akankunda by’ukuri yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nitwa-karengera-nailla-naragumiwe-kubera-abahungu-benshi-barantinya-cyane-niyo-mpamvu-nshaka-umuhungu-ushobora-kumbera-umugabo-tukibanira-byihuse/

  • Mfite imyaka 39 nitwa Isimbi Joyce ndi umukobwa ndashaka umuhungu cyangwa umugabo wantera inda tukabyarana umwana sinzamusaba ubufasha bwo kurera uwo umwana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.imbere.com nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/mfite-imyaka-39-nitwa-isimbi-joyce-ndumukobwa-ndashaka-umuhungu-cyangwa-umugabo-wantera-inda-tukabyarana-umwana-sinzamusaba-ubufasha-bwo-kurera-uwo-umwana/

  • Guma mu Rugo turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye- Minisitiri Busingye #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter bamaze kumenyera ubutumwa bwa Minisitiri Busingye akunze gutanga mu masaha ya mu gitondo, ni ibintu akora buri munsi abinyujije ku rukuta rwe.

    Ubutumwa bwa Minisitiri Busingye akenshi buba busa n’ubwifuriza abanyarwanda by’umwihariko abamukurikira kugira umunsi mwiza ariko hakazamo n’inama akenshi uba usanga zijimije kandi akabikora mu buryo bugezweho ndetse bwishimirwa n’abiganjemo urubyiruko.

    By’umwihariko ariko ubutumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, bwavuzweho cyane ndetse benshi barabuhererekanya ku zindi mbuga zirimo na WhatsApp.

    Ubwo butumwa bugira buti “Mwaramutse #RwOT ? #Covid19Watch. Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kunva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara.

    Bukomeza bugira buti “None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye. Twirinde,Twirinde ! Akazi keza, God Bless.”

    Ibimenyetso byinshi bica amarenga y’uko by’umwihariko abanyakigali bashobora gusubira muri gahunda ya Guma mu Rugo bishingira ku kuba imibare iri kugaragara y’ubwandu bushya iri ku rwego rwo hejuru, umuntu yavuga ko bitigeze bibaho kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.

    Nko ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali habonetse abarwayi bashya 87 banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 2540.

    Urebye mu minsi itanu ishize, mu gihugu hose habonetse abarwayi 351 ba COVID-19, mu gihe Umujyi wa Kigali wibasiwe cyane kuko wabonetsemo abarwayi 287.

    Mwaramutse #RwOT ? #Covid19Watch

    Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kunva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara.

    None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye.

    Twirinde,Twirinde !

    Akazi keza, God Bless.

    — Busingye Johnston (@BusingyeJohns) August 18, 2020

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Guma-mu-Rugo-turayikozaho-imitwe-y-intoki-tuyikururiye-Minisitiri-Busingye

  • Huye : Abakoraga inzoga zitemewe batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Undi iwe hafatiwe litiro 250 ndetse n’ibikoresho yifashishaga akora ikiyobyabwenge cya Kanyanga, gusa yaracitse arimo gushakishwa.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) John Niyibizi yavuze ko abaturage aribo batanze amakuru ko bariya baturage bakora inzoga zitemewe.

    Yagize ati “Abaturage bamaze gutanga amakuru twakoze igikorwa cyo kujya kubafata. Umwe twasanze afite litiro 1,000 undi afite litiro 250 ndetse n’ibikoresho byo gukora Kanyanga gusa ntayo yari afite. “

    Yakomeje avuga ko abaturage bakangurirwa kureka ziriya nzoga kuko zibagiraho ingaruka mu buzima ndetse no ku mutekano.

    Yagize ati “Ziriya nzoga zigira ingaruka ku buzima bwabo haba mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kirambye. Ziteza amakimbirane mu miryango ndetse zinabatera gukora ibyaha bigatuma bafungwa.”

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye yakomeje akangurira abaturage kwirinda ziriya nzoga, bagatangira amakuru ku gihe. Yanabibukije ko muri iki gihe nta muntu wemerewe gucuruza akabari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Inzoga zafashwe zahise zimenwa, Ntahomvukiye yashyikirijwe nzego z’ubuyobozi kugira ngo atange amande.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Huye-Abakoraga-inzoga-zitemewe-batawe-muri-yombi

  • Musanze : Ububiko bw’ibicuruzwa bwahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni hafi 100 Frw #rwanda #RwOT

    Inyubako yahiye yari ifite ibice bibiri birimo restaurant n’ububiko bw’ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye. Kugeza ubu icyateye inkongi ntikiramenyekana.

    Iyi nkongi yibasiye iyi nyubako ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Kanama 2020, ifata igice cy’ububiko bw’ibicuruzwa, ibyinshi birashya birakongoka.

    Nyuma yo gufatwa n’inkongi nyuma y’iminota 30, Polisi yo mu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahise itabara izimya uwo muriro.

    Umucungamutungo wa Kampani Kabagema Investment ari na yo yari ifite ubu bubiko, Tumukunde Dady, avuga ko ibyari bibitsemo byose bitari bifite ubwishingizi.

    Yagize ati “Ntituzi icyateye iyi nkongi, kuko tuhafungura iyo tuje gupakira ibicuruzwa twagurishije. Ibyari birimo ntabwo byose byari bifite ubwishingizi, uretse miliyoni 50 Frw gusa nizo zari mu bwishingizi, nibyo tugiye gukurikirana turebe ko ubwishingizi bwatugoboka.”

    Nzabonimpa Faustin akaba na nyir’inyubako yibasiwe n’inkongi yavuze ko nubwo afite ubwishingizi bidakuyeho ko agiye guhura n’ibihombo.

    Yakomeje ati “Iyi nkongi yabaye ntahari, ntituranamenya icyayiteye. Nari mfite ubwishingizi bw’inkongi, gusa kuba nari mbufite ntibivuze ko ntahuye n’ibihombo, kuko kuva ubu ntiyongera gukora, kugeza ubwo nzakurikirana iby’ubu bwishingizi, urumva ko hamara nk’ukwezi hadakora.”

    Ububiko bwafashwe n’inkongi bwarimo ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa, amavuta, buji n’ibindi bitandukanye. Ibarura ry’ibanze ryerekanye ko ibyangiritse bibarirwa agaciro ka miliyoni hafi 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Ububiko-bw-ibicuruzwa-bwahiriyemo-ibifite-agaciro-ka-miliyoni-hafi-100-Frw

  • Kigali : Abakoreraga mu masoko yafunzwe no hafi yaho basabwe kuguma mu rugo #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru nibwo Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gufunga amasoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana i Nyabugogo mu gihe cy’iminsi irindwi, nyuma y’uko hakomeje kuboneka ubwandu bwinshi bwa Coronavirus.

    Kugeza kuri iki Cyumweru abamaze gusangwamo ubu burwayi mu Rwanda bageze ku 2453 barimo 101 bagaragaye ku wa 16 Kanama 2020. Mu minsi itatu ishize mu Rwanda habonetse abanduye COVID-19 bagera kuri 253, barimo 219 muri Kigali gusa.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, byatangajwe ko abacuruzi bafite ibicuruzwa bishobora kwangirika bahawe amasaha 24 uhereye igihe itangazo ryasohokeye, kugira ngo babe bamaze kubikura muri izo nyubako z’ubucuruzi.

    Rikomeza riti “Abacuruzi n’abakora akazi k’ubwikorezi (abakarani) barasabwa bose kujya kwipimisha guhera uyu munsi kuri site zashyizweho kwa Mutangana no ku Isoko rya Nyarugenge kandi buri wese akaba agomba kuzapimwa inshuro ebyiri (tariki ya 17 Kanama na tariki ya 23 Kanama) kuko utazabikora ntazemererwa kongera kuhakorera.”

    Abakorera ibikorwa byo kuranguza imyaka kwa Mutangana, Akarere ka Nyarugenge kemeje ko izajya irangurizwa ku yandi masoko yashyizweho, aho nk’ibikorwa byo kuranguza imboga n’imbuto biva mu Majyaruguru bizajya bikorerwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kanyinya mu Murenge wa Kanyinya.

    Ni mu gihe ibikorwa byo kuranguza imboga n’imbuto biva mu bindi bice by’igihugu bizajya bikorerwa ku Giti cy’Inyoni no ku yandi masoko ari mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali.

    Ni mu gihe ibikorwa byo kuranguza ibirayi bizajya bikorerwa ku madepo yo mu Nzove.

    Isoko rya Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutanga ryafunzwe/Photo:IGIHE

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Abakoreraga-mu-masoko-yafunzwe-no-hafi-yaho-basabwe-kuguma-mu-rugo

  • Indirimbo Saa Moya, Igare, Ntiza … Zihataniye igihembo cya Kiss Summer Awards #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya 3 irushanwa rya Kiss Summer Awards rigiye kongera kuba, mu cyiciro cy’indirimbo indirimbo zafashwe nk’iz’urukundo rwo mu mashuka ni zo zihataniye igihembo cy’indirimbo ikunzwe muri iyi mpeshyi ya 2020.

    Iri rushanwa riba riri mu byiciro 4, icy’umuhanzi mwiza, umuhanzi mwiza ukizamuka, indirimbo ikunzwe ndetse na producer mwiza.

    Mu cyiro cy’indirimbo, indirimbo zihatanye ni Do Me ya Marina na Queen, Igare ya Mico The Best, Saa Moya ya Bruce Melodie, Ntiza ya Mr. Kagame na Bruce Melodie ndetse n’Ubushyuhe ya Dj Pius yafatanyije na Bruce Melodie.

    Mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka harimo; B-Threy, Juno Kizigenza, Kevin Kade, Ariel Ways na Calvin Mbanda.

    Mu cyiciro cy’umuhanzi w’impeshyi ya 2020 harimo; The Ben, King James, Bruce Melodie, Platini na Nel Ngabo.

    Icyiciro cya nyuma ni icy’abatunganya indirimbo(Priducers), abahatanye ni; Element, Madebeats, Knoxbeat, Clement na Davydenko.

    Ibi bihembo byitezwe ko bizatangwa tariki ya 13 Nzeri 2020, gutora byo bikazakorerwa kuri website ya Kiss FM.

    Umwaka ushize Bruce melodie ni we muhanzi wahize abandi, Kontwari ya Safi Madiba ni yo yabaye indirimbo y’impeshyi ya 2019, Amalon atorwa nk’umuhanzi ukizamuka, ni mu gihe Producer yabaye Madebeats.

    Abahataniye igihembo cy’umuhanzi ukizamuka

    Abahataniye igihembo cy’umuhanzi w’impeshyi

    Indirimbo zizatoranywamo indirimbo y’impeshyi

    Mu cyiciro cy’abatunganya indirimbo

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/indirimbo-saa-moya-igare-ntiza-zihataniye-igihembo-cya-kiss-summer-awards

  • Ntagikozwe impfu ziterwa n’amakimbirane yo mumiryango zakwiyongera cyane. #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ubwicanyi bwo mu miryango bwiyongereye kuko mu myaka ibiri ishize, abagabo 86 bishe abagore babo mu gihe abagore 30 bishe abagabo babo.

    RIB itangaza ko mu 2019, abagabo 49 aribo bishe abagore babo na ho abagore 14 bivugana abagabo.

    Abahanga mu birebana no gukumira no guhosha amakimbirane bemeza ko ubwicanyi bwo mu miryango bugira ingaruka z’igihe kirekire igihe nta gikozwe ngo ibi bibazo bituma bubaho bihagarare.

    Ingaruka zikomeye ziba ku bana kuko usanga babayeho mu buzima butaboroheye ndetse rimwe na rimwe no kubona icyo kurya bibagora.

    Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha igaragaza ko mu 2019, abagabo 49 ari bo bishe abagore babo na ho abagore 14 bica abagabo babo.

    RIB yerekana ko iyi mibare yiyongereye kuko mu 2018, abagabo 37 ari bo bishe abagore babo, na ho abagore 16 bica abagabo babo.

    Mu myaka ibiri ishize ya 2018-2019, abagabo 86 bishe abagore babo, abagore 30 bica abagabo mu 2019.

    Umuhanga mu birebana n’Iterambere n’Uburinganire akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Hategekimana Célestin, yavuze ko ubwicanyi bwo mu miryango ari ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho.

    Yagize ati “Usibye kuba bibanduza mu mutwe, ntugire ngo abo bana na bo bashobora gusigara nta makimbirane, kuko akenshi usanga abana hari ababogamiye ku mubyeyi umwe. Ushobora gusanga ba bana hagati yabo basigaranyemo imyiryane ishobora gukurura izindi ngorane.’’
    Umuyobozi w’Umuryango urengera abagore n’abana HAGURUKA, Munyankindi Monique, yavuze ko ubwiyongere bw’imiryango itandukana yiyongera ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ubukana bw’ikibazo.

    Ati “Nk’umwaka ushize urabona ko imanza za gatanya zimaze kurenga hafi 8000 mu 2019, zarikubye kuva mu 2017. Uyu munsi ni ikigaragara ko amakimbirane mu muryango arimo kwiyongera. Amakimbirane aba yatangiye kare, agatangira abantu bagishakana, batagira ibyo bumvikana bigatangira bikagenda, bikagera aho abantu bicana cyangwa batandukana.

    Igihe amakimbirane atangiye kuboneka muri wa muryango, aho utuye mu mudugudu amakuru aba azwi, bakagombye kuganirizwa mu buryo bwose bushoboka.’’

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere RGB mu 2017, bwerekana ko mu baturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu, mu 2019 ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko amakimbirane yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019 yariyongereye agera ku kigero cya 70.39%.

    The post Ntagikozwe impfu ziterwa n’amakimbirane yo mumiryango zakwiyongera cyane. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ntagikozwe-impfu-ziterwa-namakimbirane-yo-mumiryango-zakwiyongera-cyane/

  • Nitwa Karengera Nailla naragumiwe kubera ko abahungu benshi barantinya cyane niyo mpamvu nshaka umuhungu twabana akambera umugabo tukabana byihuse #rwanda #RwOT

    Nitwa Nailla Ikuzwe Karengera mfite imyaka 40, kuva kera nkiri muto ababyeyi banjye banyigishije gushaka amafaranga, kuburyo ubu umpaye n’ibyatsi nabishakira abakiriya kandi bikagurwa. N’ubwo mu bucuruzi ndi umuhanga ariko mu rukundo ho ndi umuswa mubi. Mu myaka 20 ishize sinigeze nkundana n’umuhungu. Impamvu yabiteye n’uko njye n’ababyeyi banjye ntabwo twakunze kuba mu gihugu kimwe ngo tukigumemo igihe kinini kuko iyo twajyaga gutura mu gihugu runaka ababyeyi banjye bahatangizaga business yamara gushinga imizi dugahita twimukira mu kindi gihugu kuhatangiza indi gutyo gutyo. Ubwo rero iyo nabaga ntangiye kumenyera ahantu ntangiye kuhagira inshuti byahitaga biba ngombwa ko twimuka. Ubu rero nyinshi muri izo business ninjye nzicunga rero bigatuma ntajya nicara mu gihugu kimwe igihe kinini. Gusa iyo siyo mpamvu yonyine yabiteye ahubwo impamvu nyamukuru yabiteye n’uko abasore bantinya bakanga kunsaba urukundo. Umusore iyo tukimenyana bwa mbere akanyishimira iyo amenye uwo ndiwe ko ndi umukobwa wa Karengera ntiyongera kumvugisha. Bamwe barantinya bakumva ko ntaho bampera bansaba urukundo kuko ubusanzwe baba bamenyereye guteretesha amafaranga, rero bakumva ko nyabarusha bagatekereza ko ntamahirwe bafite yo kuba nabaha urukundo. Abandi nabo bakavuga ngo turamutse dukundanye tukabana sinazigera mbubaha kuko mbarusha amafaranga ngo najya mbasuzugura. Ariko muri njye siko nteye, nubwo nkize ariko sinirata, mu buzima nkunda guca bugufi, ndetse no guha agaciro buri wese. Ubu rero ndashaka umusore wakwemera ko dukundana. Sinzigera mukangisha amafaranga, ndetse sinzayamurutisha, nzamwubaha mu buryo bwose bushoboka, ibyanjye bizaba ibye, ndetse imitungo yanjye yose azayigiraho ijambo. Ikindi mwijeje nuko nta gihugu na kimwe nzajyamo atabishaka, ingendo zanjye zimwe nzazihagarika kugira ngo mpe umukunzi wanjye umwanya uhagije, kandi aho azumva ashaka kumperekeza nta kibazo tuzabyumvikanaho. Uwumva yanyemera akankunda by’ukuri yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nitwa-karengera-nailla-naragumiwe-kubera-ko-abahungu-benshi-barantinya-cyane-niyo-mpamvu-nshaka-umuhungu-twabana-akambera-umugabo-tukabana-byihuse/

  • Mfite imyaka 39 nitwa Isimbi Joyce ndi umukobwa ndashaka umuhungu cyangwa umugabo wantera inda tukabyarana umwana sinzigera musaba amafaranga yo kurera uwo umwana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.imbere.com nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/mfite-imyaka-39-nitwa-isimbi-joyce-ndi-umukobwa-ndashaka-umuhungu-cyangwa-umugabo-wantera-inda-tukabyarana-umwana-sinzigera-musaba-amafaranga-yo-kurera-uwo-umwana/