Tag: news

  • Ndashaka umusore dukundana ugomba kuba yujuje ibi bikurikira:

    Nitwa Tuyizere Denise Dede mfite imyaka 20 narangije amashuri yisumbuye nkaba narize ibijyanye n’icungamutungo ndashaka umusore dukundana. Ubishaka arebe kuri profile yanjye ibyo nsaba nabona abyujuje anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/ndashaka-umusore-dukundana-ugomba-kuba-yujuje-ibi-bikurikira/

  • Nitwa Clementine mfite akazi keza icyo mbura ni umugabo.

    Nitwa Clementine Mukamwezi, mfite imyaka 28, nkaba mfite akazi keza kanshimishije, urebye mu buzima ibintu umukobwa yakabaye yifuza ndabifite icyo mbura ni umugabo. Niyo mpamvu nshaka umusore dukundana byaba ngombwa akambera umugabo tukibanira. Ndashaka umusore utari umunebwe, ukunda akazi kandi ukunda abana, ufite imyaka 30-40 anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nitwa-clementine-mfite-akazi-keza-icyo-mbura-ni-umugabo/

  • Nitwa Bebe mfite imyaka 23 ndifuza umukunzi.

    Nitwa Uwimbabazi Beline bakaba bakunda kunyita Bebe, ntuye mu karere ka Rubavu ndifuza umukunzi ufite gahunda twakundana nk’umwaka umwe gusa tugahita turibanira. Uwabona twahuza anyandikire inbox niho ibindi turi bubiganirire.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nitwa-bebe-mfite-imyaka-23-ndifuza-umukunzi/

  • Umuhoza Anne arifuza gukundana n’umusore utazamubabaza

    Nitwa Umuhoza Anne Marie mfite imyaka 27 ndifuza gukundana n’umusore utazambabaza. Mwa basore mwe ndabizi muri mwe harimo abatajya bagira impuhwe, ndabingize mumbabarire rwose narababaye bihagije ntayandi marira y’urukundo nshaka kurira, unsaba urukundo abe afite gahunda, kuko urukundo ni rwiza ariko ntakintu kibabaza nkarwo. Njye mfite urukundo rw’ukuri ruzira uburyarya uwabona twahuza anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/umuhoza-anne-arifuza-gukundana-numusore-utazamubabaza/

  • Perezida Magufuri yahamije ko nta Covid-19 ikirangwa muri Tanzania

    Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yatangaje ko iki gihugu “kitakirimo coronavirus” kubera amasengesho y’abaturage bacyo.Mu rusengero mu mujyi wa Dodoma, Bwana Magufuli yabwiye abasenga ati:”Imana ishimwe ko icyorezo cya corona twagitsinze”. Yanabashimiye ko nta Dupfukamunwa n’uturinda intoki bambaye.

    Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS/WHO) ryatangaje impungenge ritewe n’uburyo Leta ya Tanzania irimo kwitwara kuri iki cyorezo.

    Perezida Magufuli wakunze kuvuga ko iki cyorezo cyakabirijwe, yasabye abantu gukomeza kujya guterana mu nsengero n’imisigiti, ababwira ko “amasengesho azatsinda” iyi virus.

    Leta ya Tanzania yahagaritse gutangaza amakuru y’uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu. Tariki 29 Mata 2020, umunsi Tanzania iheruka kuvuga amakuru kuri iki cyorezo, hari abayanduye 509 na 21 yishe.

    Gusa mu cyumweru gishize Perezida Magufuli yemeje ko mu bitaro byo muri Dar es Salaam hasigaye abarwayi bane gusa. Mu kwezi kwa Gicurasi gushize, Leta ya Tanzania yahakanye ibyavuzwe na ambasade ya Amerika ko muri Dar es Salaam hari “ibyago byinshi” byo kwandura iyi ndwara, kandi ibitaro byaho “byuzuriranye“.

    Ni iki Perezida Magufuri yavuze?

    Ejo ku cyumweru tariki 07 Kamena 2020, yabwiye ikoraniro ry’abasenga i Dodoma ati: “Ndashaka gushimira abatanzania b’ukwemera gutandukanye. Tumaze igihe dusenga kandi twiyiriza kugira ngo Imana idukize icyorezo cyateye igihugu cyacu n’isi. Kandi Imana yaradusubije. “Nizeye, kandi nzi neza ko n’Abatanzania bizeye, ko icyorezo cya corona Imana yakivanyeho”.

    Ibyo yavuze byarishimiwe cyane bikomerwa amashyi menshi. Perezida Magufuli yanashimiye abapadiri n’abaje gusenga ko nta dupfukamunwa n’uturindantoki bambaye ngo birinde iyo virus.

    Ibindi Perezida Magufuri yavuze ni ibiki?

    Kuwa gatanu ushize, nabwo yavuze nk’ibi mu nama n’abarimu, aho yavuze ko “corona yarangiye”. Yagize ati: “Minisitiri w’ubuzima yambwiye ko dusigaranye abarwayi bane muri Dar es Salaam nyamara ibi ntibizahagarika ibihuha.Tugomba kwitonda kuko zimwe muri izo mpano batanga zo kurwanya coronavirus zishobora gukoreshwa mu kuyikwirakwiza. Ndashaka gusaba Abatanzania kwanga impano z’udupfukamunwa, ahubwo mubwire abadutanga bajye kudukoresha bo n’abagore babo n’abana babo”.

    Perezida wa Tanzania ari mu bategetsi benshi ba Afurika batumije umuti wa Covid-Organic leta ya Madagascar ivuga ko uvura Covid-19. Ntabwo bizwi neza niba warahawe abarwayi muri Tanzania. Nta byemezo bya siyansi biremeza ko uwo muti uvura. OMS/WHO yakomeje gusaba abantu kwirinda gukoresha imiti itarapimwe.

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania bagiye banenga Perezida Magufuli kugira Politiki zimwe zishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Tanzania.

    Elisha Osati ukuriye ishyirahamwe ry’abaganga mu gihugu, mu kiganiro aheruka kugirana na BBC dukesha iyi nkuru, yashyigikiye guverinoma avuga ko ibitaro bikora nk’uko bisanzwe kandi benshi mu barwayi ba coronavirus bafite ibimenyetso byoroheje.

    Perezida Magufuli yashinje abashinzwe ubuzima mu gihugu gukabiriza icyorezo cya coronavirus. Yananeguye kandi ingamba zikomeye zafashwe n’ibihugu bituranyi mu kwirinda iki cyorezo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/perezida-magufuri-yahamije-ko-nta-covid-19-ikirangwa-muri-tanzania/

  • Uganda yashyikirije u Rwanda abaturage barwo 80 bari bafungiyeyo, abandi bari mu nzira

    Ni nyuma y’inama yabaye mu Cyumweru gishize ihuza itsinda ry’u Rwanda n’irya Uganda, hamwe n’abahuza bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’abo muri Angola.

    Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference, tariki 4 Kamena, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yavuze ko hari abanyarwanda 130 bazarekurwa mu ntangiriro z’iki cyumweru.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kamena nibwo itsinda rya mbere ry’Abanyarwandanda 80, ryageze mu Rwanda ku mupaka wa Gatuna uri mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.

    Aba banyarwanda bazanywe mu modoka imwe bose uko ari 80, baje bambaye udupfukamunwa, ndetse bakimara kwinjira ku butaka bw’u Rwanda babanje gupimwa umuriro banakaraba intoki mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

    Aba banyarwanda bagejejwe mu Rwanda biteganyijwe ko bahita bajyanwa muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi riri i Rukara mu Karere ka Kayonza aho baraba bashyizwe mu kato.

    Abandi 50 basigaye bataragera mu Rwanda nabo bari mu nzira kuko Sam Kutesa yavuze ko bitarenze ku wa Kabili aba Banyarwanda 130 bose bagomba kuba bageze mu Rwanda.

    Sam Kutesa avuga ko uretse aba Banyarwanda 130 bagomba kurekurwa, hari abandi 310 Uganda yasanze barakoze ibyaha bagomba gukomeza gufungwa.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yashyikirije-u-Rwanda-abaturage-barwo-80-bari-bafungiyeyo-abandi-bari-mu-nzira

  • Uganda yashyikirije u Rwanda Abanyarwanda 80 abandi bari mu nzira

    Ni nyuma y’inama yabaye mu cyumweru gishize ihuza itsinda ry’u Rwanda n’irya Uganda, hamwe n’abahuza bo muri repubulika ya Demukarasi ya Congo n’abo muri Angola.

    Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference, tariki 4 Kamena, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yavuze ko hari abanyarwanda 130 bazarekurwa mu ntangiriro z’iki cyumweru.

    Aba banyarwanda 80, bamaze kugera mu Rwanda barinjira bambaye udupfukamunwa, bakabanza gukaraba intoki hagamijwe kwirinda covid-19.

    Abandi 50 basigaye bataragera mu Rwanda nabo bari mu nzira kuko Sam Kutesa yavuze ko bitarenze ku wa Kabili aba Banyarwanda 130 bose bagomba kuba bageze mu Rwanda.

    Sam Kutesa avuga ko uretse aba Banyarwanda 130 bagomba kurekurwa, hari abandi 310 Uganda yasanze barakoze ibyaha bagomba gukomeza gufungwa.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yashyikirije-u-Rwanda-Abanyarwanda-80-abandi-bari-mu-nzira

  • Nyanza: Haji n’abakozi be 29 bakuwe mu kato bari bamazemo iminsi 4

    Tariki 5 Kamena 2020 nibwo Haji n’abakozi be, bakora mu kigo Haji Enterprise bashyizwe mu kato mu ishuri rya Ecole de Sciences de Nyanza.

    Haji aganira na UKWEZI ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Kamena 2020, yagize ati “Twatashye ubu tugeze mu rugo. Mbere y’uko baturekura twaganiriye n’umuntu wo ku bitaro witwa Clement. Ibyo yatubwiye ni byabindi bisanzwe, gukaraba intoki kenshi, kwambara agapfukamunwa, guhana intera igihe bari muri serivise no guhana intera n’abo bari kwakira”.

    Haji yakomeje agira ati “Icyemezo cyo kuturekura cyashingiye ko badupimye bagasanga twese turi bazima. Bisinesi ubu yongeye gukora”.

    Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr NSANZIMANA Sabin avuga ko impamvu ari uko hari umushoferi wahahagaze nyuma bikaza kugaragara ko uwo mushoferi yari afite ubwandu bwa covid-19.

    Uko byagenze kugira ngo Haji n’abakozi be 29 bashyirwe mu kato

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Haji-n-abakozi-be-29-bakuwe-mu-kato-bari-bamazemo-iminsi-4

  • Ingaruka mbi zishobora kukwibasira mugihe ukoze ibi bintu utera akabariro

    Abantu benshi bakora ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gushimishanya hagati y’umugabo n’umugore mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina kugira ngo igende neza. Hari abakoresha uburyo bwo kurigatana ibitsina mu rwego rwo gukomeza gushimishanya muri icyo gikorwa nyamara ubushakashatsi bwerekana ko bifite ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

    Mu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere William Jonson wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika agaragaza ko mu bantu batatu barwaye kanseri yo mu muhogo, babiri muri bo bayitewe no kurigata mu gitsina cy’abagore.

    Iyi nzobere yavuze ko mu gitsina cy’umugore ari hamwe mu hantu handurira kanseri ifata ibice byo mu kanwa ku buryo budasanzwe, kandi ngo kuri ubu iyi kanseri yibasiye igitsina gabo cyane cyane abazungu bakiri bato ugereranyije n’abagore.

    Urubuga rwa yourtango.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko isesengura ryagaragaje ko ubu buryo bwo gushaka umunezero bukorwa n’abagabo bakiri bato, bugenda bwiyongera uko bwije n’uko bucyeye.

    Uyu William Jonson yagaragaje ko abagabo bafite ibyago byinshi byo gufatwa na Virus ya HPV igihe cyose bakoze igikorwa cyo kurigata mu gitsina cy’abagore.

    Yakomeje agaragaza ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’abagabo batandukanye, bo bafite ibyago bike byo kwandura Virusi ya ‘HPV’
    ugereranyije n’abagabo, ibi ngo bikaba biterwa n’ubudahangarwa bw’umubiri wabo.

    Banavuze kandi ko imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa yongera ibyago byo kurwara kanseri ifata ibice byo mu kanwa ku kigereranyo cya 22%, ndetse ko yiyongereye kugera kuri 25% mu myaka 20 ishize.

    Ntitwakwirengagiza ko nyuma y’ibi byago byo kuba wakwandura iyi Kanseri, imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa ishobora no kuba inzira yo kwanduriramo izindi ndwara zirimo Virusi itera SIDA, Mburugu, Hepatite B n’izindi.

    source http://isimbi.rw/andi-makuru/article/ingaruka-mbi-zishobora-kukwibasira-mugihe-ukoze-ibi-bintu-utera-akabariro

  • Rugwiro Herve yahawe umwungiriza

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwishyura Omar Sidbe amafaranga yari imusigayemo ubwo yagurwaga, uyu musore yahise agirwa kapiteni wungirije w’iyi kipe.

    Mu minsi ishize ni bwo Rayon Sports yatangaje Rugwiro Herve nka kapiteni mushya w’iyi kipe nyuma y’igenda rya Rutanga Eric wari kapiteni ndetse n’uwari umwungirije, Eric Irambona.

    Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, Rayon Sports yatangaje ko yabanje kwishyura ideni yari ifitiye uyu mukinnyi, ndetse akaba ari we kapiteni wungirije.

    Yagize ati“ ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze kwishyura Omar Sidibé amafaranga yari yarasigawemo ubwo yagurwaga…agizwe Visi kapiteni mushya wa Gikundiro!!!”

    🏮OFFICIAL🏮
    Ubuyobozi bwa @rayon_sports
    Bumaze kwishyura #OmarSidibé amafaranga yari yarasigawemo ubwo yagurwaga…agizwe Visi kapiteni mushya wa Gikundiro!!! pic.twitter.com/7vOQxPB35B

    — Official Rayon Sports (@rayon_sports) June 8, 2020

    Omar Sidibe ukomoka mu gihugu cya Mali, yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019, akaba ari umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe mu bijyanye n’ubusatirizi.

    Omar Sidibe yagizwe kapiteni wungirije

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rugwiro-herve-yahawe-umwungiriza