Tag: news

  • Rulindo: Umugabo yishe umugore we akoresheje ishoka #RwOT

    Rulindo District - Wikipedia

    Umugabo witwa Bizimana Innocent w’imyaka 30 utuye mu mudugudu wa Musave, akagari ka Mbuye,umurenge wa Rukozo, akarere ka Rulindo yishe umugore we witwa Twiringiyimana Chantal w’imyaka 32 akoresheje Inshoka.
    Nyakwigendera Twiringiyimana yasanzwe yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kamena 2020 mu masaha ya saa yine za mu gitondo.
    Amakuru agera kuri IGIRE avuga ko abana bavuye gusenya hanyuma bageze mu rugo basanga urugi rurakinze bagerageje kurusunika biranga maze umwana umwe w’umuturanyi abarusha ubwenge arurira asimbukira mu nzu ubwo asanga uwo mubyeyi yamaze kwitaba Imana.Uwo mwana yahise yiruka atabaza abaturanyi bose baraza baratabara.
    Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukozo Niyonambaza Louis yabwiye IGIRE ko ayo makuru ariyo ndetse ko Bizimana yamaze gufatwa akaba afunze.
    Ati”Yasanzwe yapfuye bigaragaragara y’uko yatemwe hanyuma umugabo abantu bamubona agenda ariko biza kugaragaragara ko bakeka ko yaba yamwishe hanyuma arafatwa aza gushyikirizwa sitasiyo ya RIB Kinihira”.
    Yakomeje avuga ko uyu muryango n’ubusanzwe wabanaga mu makimbirane ariko atari ku rwego rw’uko umuntu yakora igikorwa nk’icyo cy’ubunyamaswa.
    Ubwo twavuganaga na Gitifu Niyonambaza,yatubwiye ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano DASSO ndetse na RIB bari bakiri aho icyaha cyabereye ndetse ko bari kwitegura kujyana umurambo wa nyakwigendera gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Kinihira cyangwa ibya Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
  • Rubavu:Umusore yafatabnwe udupfunyika 1000 tw’urumogi biturutse ku mayeri y’umupolisi n’uwo yarugurishaga #RwoT

    Nyanza: Batandatu bafatanwe urumogi - Kigali Today
    Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena Polisi yafashe Munderere Olivier w’imyaka 20, umucuruzi w’urumogi. Yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Rukoko, afatanwa  udupfunyika 1000 tw’urumogi.
    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Insector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi  avuga ko gufatwa kwa Munderere kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage, abapolisi bamufatira mu cyuho.
    Ati   “Twamenye ko Munderere arimo gushaka umukiriya ugura  urumogi dushaka  umuntu turabahuza baravugana basezerana aho bahurira akarumuha.  Mu kujya kurufata wa muntu yajyanye n’umupolisi wacu mu buryo bw’ibanga, uwo mupolisi niwe wahise  abagwa gitumo barimo kurubara.”
    Munderere amaze gufatwa yanze kuvuga aho yakuye urumogi rungana kuriya, gusa avuga ko hari uwarumutumye, uyu nawe arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.
    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko n’ubwo Munderere yanze kuvuga aho akura urumogi ariko harazwi  ko ari mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
    CIP Karekezi yakomeje avuga ko amayeri yose  abacuruzi b’urumogi barimo gukoresha yamaze gutahurwa.
    Asaba urubyiruko rukomeje kwijandika muri ibi byaha  kubivamo bagashaka indi mirimo ibyara inyungu bakora.
    Ati  “Muri iyi minsi turimo kubafata cyane biturutse ku bufatanye n’abaturage. Amayeri yose bakoresha yaramenyekanye, bafite ukuntu bahamagarana n’abo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Bakoresha urubyiruko bakarushukisha amafaranga rukajya kuzana urwo rumogi, bakorana amayeri ahambaye ku buryo  nta muntu uhura n’undi n’ugiye kurufata bamwishyura kuri telefoni.”
    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena Polisi ikorera mu karere ka Rubavu nanone yari yafashe umusore afite udupfunyika ibihumbi bitatu by’urumogi.  Uwarufatanwe yavuze ko yari yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 kugira ngo arukure mu karere ka Rubavu arujyane mu karere ka Kamonyi. Uyu kandi anavuga ko yari asanzwe ajya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kurukura yo.
    Munderere yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo akorerwe idosiye.
    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
    Source : igire.com
  • Abandi bantu 12 basanganywe Coronavirus mu Karere ka Rusizi #RwOT

    Abantu 12 basanganywe ubwandu bwa Coronavirus mu bipimo 1928 byafashwe uyu munsi bituma abayanduye mu Rwanda bagera kuri 451, mu gihe abandi barindwi bakize, umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro uba 297.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 8 Kamena 2020 rigaragaza ko abantu basanganywe ubwandu bakuwe mu Karere ka Rusizi.
    Rikomeza rivuga ko abo barwayi bose “Bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa.’’
    • Abanduye ni 451 (Barimo 12 bashya)
    • Abakize ni 297 (Barimo barindwi bashya)
    • Abakirwaye ni 152
    • Abantu babiri bamaze kwitaba Imana
    • Ibipimo bimaze gufatwa ni 78 259 (Ibipimo bishya 1928)
    Kuva ku wa 31 Gicurasi 2020, Akarere ka Rusizi kabaye izingiro rya Coronavirus mu Rwanda, nyuma y’uko abantu batanu ba mbere bagaragaweho iki cyorezo barimo abacuruzi, abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umumotari umwe watwaraga ibintu byari byemewe.
    Byatumye ku wa 4 Kamena Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
    Mu minsi umunani, mu Karere ka Rusizi gusa hamaze kuboneka abarwayi 63 basanganywe Coronavirus.
    Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 451 banduye mu bipimo 78 259 bimaze gufatwa, 297 barayikize mu gihe 152 bakitabwaho n’abahanga; abantu babiri bo bitabye Imana.
    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
    Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

    08.06.2020 – Covid-19 Coronavirus
    Amakuru Mashya | Update | Mise à Jour

    *Abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi. Bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa

    *The new cases relate to the Rusizi cluster, they have been isolated and contacts traced

    View image on Twitter

    309 people are talking about this

    Abantu 12 basanganywe Coronavirus mu Karere ka Rusizi


  • Musanze: Wa mukobwa wakubiswe na ba gitifu yiyahuye ntiyapfa

    By Nsanzimana Ernest

    Byabereye iwabo mu mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabera, mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze tariki 7 Kamena 2020.
    Abavandimwe ba Nyirangaruye w’imyaka 22 bavuga ku mugoroba wo ku Cyumweru bagiye kubona bakabona uyu mukobwa asohokanye mu nzu amacupa ya kiyoda, arababwira ati ‘mwakire muzampambe’, arongera asubira kuryama.
    Abavandimwe ba Nyirangaruye barimo na musaza we Manishimwe Jean Baptiste bavuga ko bakeka ko icyateye Nyirangaruye kwiyahura aria bantu bamaze iminsi bamusura bakamubwira ko ashobora kutazabyara, ngo kuko bakurikije uko yakubiswe nyababyeyi ye yaba yarangiritse.
    Gusa umuganga wakurikiraniye hafi uburwayi bwe akimara gukubitwa we yemeza ko ububabare yagize nta ngaruka bwagize imbere mu mubiri ati “Mu mpapuro twamuhaye ntahagaragara ko umura we wagize ikibazo ku buryo byamubuza kubyara, nubwo yababaye ku kigereranyo cya 80% ariko byari iby’ako kanya. Twamusezereye nta kibazo kinini afite, birashoboka ko ari ikindi kibazo yagize nyuma mu mitekerereze.”
    Indi mpamvu bakeka ngo ni uko mu bamusura hari abamubwira ko aba bayobozi nibafungurwa bazamumerera nabi.
    Mu mpamvu zishobora gutera uyu mukobwa gushaka kwiyahura harimo ipfunwe aterwa no kubona amashusho y’ukuntu abayobozi bamukubitiye mu ruhame yicaye hasi mu isantere yo hafi y’iwabo mu bantu bamuzi.

    Inkoni yakubiswe n’abayobozi zaramunegekaje asigara agendera ku kibando
    Uyu mukobwa wari umaze igihe gito avuye mu bitaro kubera inkoni yakubiswe n’aba bayobozi akimara kunywa uyu muti wica yahise yongera asubira kuryama. Abavandimwe be bavuga ko bahise batabaza abaturanyi, haza abagabo bane baramuterura bamugeza ku muhanda bamujyana kwa muganga yanegekaye.
    Nikuze Pelagie, nyinawabo wa Nyirangaruye yabwiye Bwiza ko uyu mukobwa yatangiye koroherwa bamaze kumutera serumu 5.
    Icyatumye bakubitwa
    Manishimwe wakubitanywe na mushikiwe avuga ko ba DASSO bamusanze ku isantere yo ku Ngagi, bamusaba kujya mu rugo ababwira ko ategereje umuntu yakoreye ngo amwishyure, bahita bavuga ko abasuzuguye. Bagiye kumukubita yahise ataha ajya iwabo, bamukurikirayo. Mushiki we Nyirangaruye yasohotse aje gukiza musaza we aba bayobozi bari bari gukubita iwabo nawe baramwataka babakubitana bombi.
    Tariki 15 Gicurasi 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonard, n’aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bakekwaho gukubita Nyirangaruye Uwineza Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste.

    Nyirangaruye yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica bikekwa ko yawuguze mu isoko mu minsi mike ishize
    Tariki 28 Gicurasi 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rwategetse ko Gitifu w’Umurenge wa Cyuve n’abakozi batatu bo muri uwo Murenge baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bafungwa iminsi 30.
    Source : ukwezi.rw
  • Ibimenyetso biranga umukobwa wagize ubushake bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina

    1.Guhumekera hejuru

    Umukobwa ushatse gukora imibonano mpuzabitsina iki ni ikimenyetso umusore bari kumwe ashobora guhita atahura. Iki kimenyetso nta mukobwa ushobora kugihisha kuko bikorekera imbere mu mubiri we. Uko bigenda umubiri we uba uri gukora ububobere bwinshi bigatuma ukenera oxygen nyinshi, bigatuma umutima we utera cyane akabahumekera hejuru.

    2.Gutukura amaso

    Umukobwa ufite ubushake burenze bwo gutera akabariro akenshi amaso ye aratukura kandi akazamo amarira wamureba ukabona yirebesha icyoroshye. (amaso yayateretse)

    3.Gucika intege

    Iyo umukobwa yafashwe aba yacitse intege kuburyo akenshi icyo umukoresha cyose agikora ni ukuvugango aho umujyanye ni ho ajya kabone n’ubwo yakabaye ari kubyanga ushobora kumva avuga ati oya ariko ukabona ari kubikora. Umukobwa acika intege iyo guhumekera hejuru bihagaze. Umubiri we urangije gukora ububobere.

    4.Gutosa ikariso

    Iyo yagize ubushake bwinshi usanga mu gitsina cye ububobere bwiyongereye ku rwego rwo hejuru kuburyo bigera no ku myenda y’imbere bikaba byagera aho bihinguka n’inyuma. Iyo umubiri umaze gukora ububobere ubwohereza mu gitsina kugira ngo busukure aho igitsina cy’umusore kiza kunyura niyo mpamvu ikariso ye ihita itoha.

    5.Kugundira umusore

    Umukobwa iyo mwaganiraga akagira ubushake bwo gukora imibanano mpuzabitsina aragusatira gahohora gahoro yagufata akagufata akagukomeza ku buryo ubona adashaka kukurekura.

    6. Kukuryamaho

    Iyo umukobwa afashe icyemezo cyo kukuryamaho utari usanzwe ubimuziho, wamusuzuma ukabona afite bimwe mu bimenyetso byavuzwe muri iyi nkuru nacyo kiba ari ikimenyetso cy’uko ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina.

    Ikitonderwa: Umukobwa n’umusore bakoze imibonano mpuzabitsina baba banyuranyije n’amahame agenga umuryango mugari (society), abemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ni umugabo n’umugore bashakanye. Umukobwa n’umusore iyo babikoze biba ari ubusambanyi hashingiwe kuri bibiliya, naho mu mategeko iyo umugore cyangwa umugabo bashatse bakoranye imibonano mpuzabitsina n’undi muntu nibwo byitwa ubusambanyi.
    The mirror

    source http://www.ukwezi.rw/urukundo/article/Ibimenyetso-biranga-umukobwa-wagize-ubushake-bukabije-bwo-gukora-imibonano-mpuzabitsina

  • Umuntu wese winjiye mu Bwongereza arimo gushyirwa mukato

    Igihugu cy’Ubwongereza cyatangite gushyira mu bikorwa gahunda itegeka ko umuntu wese winjiyemuri iki gihugu aturutse hanze agomba kwishyira mu kato k’iminsi 14. Kuri uyu wa 08 Kamena 2020 nibwo iki gihugu cyatangiye gushyira mu bikorwa aya mabwiriza kubantu hafi ya bose binjiye bavuye hanze mu rwego rwo gukumira no kugabanya ikwirakwizwa rya Coronavirus.

    Izi Ngamba zafashwe na Leta y’Ubwongereza, zanenzwe cyane n’abayobozi bo mukigo Cy’iby’indege zitwara abantu gicumbagira muri iki gihe. Bavuga ko iyo ngingo irenze urugero, kandi ko ishobora gutuma icyo kigo gitakaza imirimo ibihumbi n’ibihumbi.

    Abongereza cyangwa abanyamahanga bazoba bagendereye Ubwongereza basabwa kubahiriza iyo ngingo y’ukwikumira mu gihe cy’imisi 14. Atari uko bazohanishwa ihazabu y’amadolari 1250 cyangwa se ngo bakurikiranwe n’amategeko.

    Nkuko Ijwii ry’Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, Hari abibaza igituma Ubwongereza, bwageramiwe n’ikiza c’umugera wa Corona kurusha ibindi bihugu vyo mu karere k’i Bulayi bukaba butangiye kudohora buhoro buhoro ingingo bwari bwafashe ku bijanye n’icyo kiza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umuntu-wese-winjiye-mu-bwongereza-arimo-gushyirwa-mukato/

  • Rayon Sports iranyomoza amakuru y‘igurishwa rya Yannick Bizimana muri APR FC – Inyarwanda.com

    Ikipe ya Rayon Sports yahakanye yivuye inyuma amakuru akomeje kuvugwa ko yamaze kugurisha rutahizamu wayo Yannick Bizimana muri APR FC. Iyi kipe yatangaje ko uyu mukinnyi agifite umwaka wo kuyikinira kandi ko nta masezerano amugurisha yabayeho.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d95dc16edc10f837322b7962facdc8e1004fb5554f744dec7d1eb5bb707bc326063b34bfd6ac40ec7a62e7120c9db3687953bacea79f0f5a21ec9785ea251f64f499b0141aaeefe15843fa764dd463bc08d55a4ab0e06f8295dcc45

  • Asiya arashaka gukundana n’umusore ufite gahunda yo gukora ubukwe.

    Nitwa Asia Kalim, mfite imyaka 20 ntuye mu Biryogo nkaba mbana na mama kuko papa wanjye we sinigeze mumenya. Iyo ngerageje kuganiriza mama nkamubaza amazina ya papa cyangwa se aho aherereye, mama ahora ambwira ibintu bitandukanye, akambwira ko ari umwe mu bahinde baje gucuruza inaha mu myaka yaza 1999-2000 gusa ikigaragara nuko mu by’ukuri nawe ntamuzi ariko ngo akeka ko ari uwitwa Kalim. Mama wanjye ni umuntu uzi gukora ni umucuruzi ariko akunda kubaho ubuzima buhenze cyane, yego nibyo azi gukorera amafaranga ariko nawe uko ayakorera niko ayatagaguza bigatuma biba ngombwa ko yiyambaza abandi bagabo bakamuha andi mafaranga ninayo mpamvu mfite basaza banjye babiri nabo tutazi ba se. Kubaho muri ubwo buzima ntazi papa ntazi inkomoko yanjye bintera agahinda kenshi niyo mpamvu ntashaka ko abana banjye byazababaho. Aha hanze hari ibishuko byinshi nabashije kubyirinda mu myaka ishize ariko simpamyako mu myaka iri  imbere nzakomeza kubyirinda niyo mpamvu ngiye gushaka umugabo.

    Ni muri urwo rwo rero nifuza gukundana n’umuhungu ufite urukundo rw’ukuri niyo yaba adakize ntakibazo ibintu tuzabishakana kuko nanjye narangije amashuri yisumbuye ubwenge mfite nashakisha tugahuriza hamwe tukiteza imbere. Gusa akaba afite ubushobozi bwo gukora ubukwe kuko sinakwishyingira. Abe ari umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 akunda gusenga, idini yaba asengamo ryose nta kibazo nzemera kurisezeraniramo.

    Nzamubera umwana mwiza sinzigera niyandarika kubwe cyangwa ngo musuzuguze, nzamukunda n’umutima wanjye wose, nzamwubaha mucire bugufi cyane, sinzigera musuzugura kandi sinzigera mubera umutwaro. Nzamukunda mubihe bibi nibyiza, twaba twariye cyangwa twaburaye sinzabura kumukunda, sinzigera mubabaza, nzagerageza kumushimisha ibishoboka byose, igihe azaba yababaye nzagerageza kumusetsa kuko nkunda guseka no gusetsa, Nzamubera ibyishimo, nzamubera umunezero mubihe byose. Ibi mbivuze mbikuye ku mutima kuko maze iminsi myinshi mbitekerezaho. Uwumva ari tayari anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/asiya-arashaka-gukundana-numusore-ufite-gahunda-yo-gukora-ubukwe/

  • Umukobwa uba muri France witwa Louise arifuza gukundana n’umusore w’umunyarwanda.

    Nitwa Kabanda Marie Louise mfite imyaka 31 ndi umunyarwandakazi ariko mba mu gihugu cy’Ubufaransa kuva muri 2007 niho ntuye ni naho nkorera nkaba ntuye mu majyaruguru y’icyo gihugu mu gace kitwa . Ndifuza gukundana n’umusore w’umunyarwanda cyangwa se umurundi utuye mu Bufaransa cyangwa se akaba atuye mu Rwanda ariko yakwemera kuza gutura inaha tukabana. Ibyagombwa n’ibindi yakenera kugira ngo aze inaha nabishaka. Ndifuza umusore ufite urukundo rw’ukuri tuzabana akaramata. Kuko sinifuza gushaka umuzungu bitewe n’uburyo iyo mushwanye gato ahita asaba divorce. Njye mu buzima bwanjye narahiye ko nzabana n’umugabo umwe tugatandukanwa n’urupfu. Uwo musore agomba kuba afite imyaka irenze 30 atarigeze abyara kandi byibuze yararangije kwiga kaminuza (A0) kuko njye mfite Masters. Anyandikire inbox nibwo musubiza vuba no kuri email ashobora kuhanyandikira ariko ho sinkunda kuyikoresha. Email yanjye ni [email protected]

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/umukobwa-uba-muri-france-witwa-louise-arifuza-gukundana-numusore-wumunyarwanda/

  • Umurundikazi witwa Rosette ufite ubwiza budasanzwe arifuza umusore w’umunyarwanda bakwikundanira.

    Nitwa Rosette Niyonizigira ndi Umurundikazi ntuye Bujumbura ariko mama wanjye ni umunyarwandakazi mfite imyaka 23. Ndashaka umusore w’umunyarwanda twakwikundanira tukibanira kuko niteguye kuza kuba mu Rwanda nkibanira n’umukunzi wanjye nizo ndoto zanjye. Umusore utarengeje imyaka 35 ufite akazi keza n’inzu witeguye gukora ubukwe anyandikire inbox twikundanire.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/umurundikazi-witwa-rosette-ufite-ubwiza-budasanzwe-arifuza-umusore-wumunyarwanda-bakwikundanira/