Tag: news

  • Kuki kurira ari byiza?

    kurira ni byiza mu buzima bwa muntu cyane cyane amarira aturutse ku marangamutima kuko bifasha umubiri kurwanya imisemburo igenga umunaniro(stress) bityo bigatuma umuntu yumva aruhutse. umuntu ashobora kurira bitewe n’uko ababaye, yishimye cyangwa ahangayitse ariko nyuma yabyo ubuzima burushaho kugenda neza.

    Ntamuntu ukunda kurira, cyane cyane imbere y’abandi. Ariko mugihe cyo kurira ntkintu nakimwe gikwiye gutera umuntu isoni. Mubyukuri, kurira bitanga inyungu nyinshi zitandukanye mubuzima:

    kurira bifasha amaso kureba kure:
    iyo umuntu arize aba arimo koza amaso bikayatera guhumuka hanyuma akabasha kureba mu cyerekezo cya kure

    kurira byoza imiyoboro y’amazuru:
    iyo turize bidufasha gusohora bagiteri zishobora kwangiza amazuru yacu cyangwa se inzira z’ubuhumekero muri rusange.

    kurira bituma tunoza imibanire yacu n’abandi:
    n’ubwo usanga abantu babona ko kurira mu ruhame ari bibi bitewe n’imico yabo, kurira bituma abantu begera umuntu bakamwitaho niba ari ibyo bamuhemukiyeho bakamusaba imbabazi cyangwa bakamuha ubundi bufasha ubwo aribwo bwose.

    kurira byoza amaso:
    mu mibereho ya buri munsi, ni kenshi amamiliyoni y’imyanda yinjira mu maso yacu ariko mu gihe umuntu arize, byose bivamo bityo za microbes cyangwa imyanda bikavamo.

    bitewe n’uko kurira biruhura ubwonko, mu bihugu byateye imbere, mu bigo by’amashuri cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi usanga barateguye icyumba cyo kuririramo aho usanga abahakora cyangwa abashyitsi babagana uwumva afite impamvu zimusaba kurira yinjiramo akarira kugeza igihe yumva aruhutse mu mutwe.

    Kurira bifasha umuntu mu bihe bimwe na bimwe, ariko ni uburyo bwo kwerekana ibyiyumviro byawe, byaba uburakari, umubabaro, guhangayika, gucika intege cyangwa agahinda.” Inama rero ni ukurira niba ubishaka, ariko umuntu aba agomba no kwiga guhangana n’amarangamutima yatumye urira.

    Kurira bibafasha umuntu kureka no kwibagirwa ibyababayeho: ihahamuka ndetse no guhagarika umutima. mu bukuri kurira Ni uburyo bwo kuvura, kandi nyuma umuntu akumva amerewe neza yorohewe kandi afite umudendezo, akomeye kandi bafite imbaraga.

    muri macye kurira ni ikintu tutakagombye guseka bagenzi bacu kuko biyoborwa n’amarangamutima ya muntu kandi dukwiye kumenya ko bifitiye umubiri wacu ndetse n’ubwonko akamaro.

    Vestine@ agakiza.org

    source: www.pennmedicine.org

    source https://agakiza.org/Kuki-kurira-ari-byiza.html

  • Ruhango: Umugabo w’imyaka 67 yituye hasi mu kabari ahita apfa

    Munyankindi Leopord yaguye wa mu Mudugudu wa Nyangandika mu Kagari ka Buhoro. Abaturanyi be bavuga ko yari yasuwe n’abashyitsi bamuzaniye inzoga, arabaherekeza, mu gutaha ahitira mu kabari. Akigera muri aka kabari nta minota myinshi irashira yahise yitura hasi arapfa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre bemeje aya makuru.

    Meya Habarurema yagize ati “Amakuru dufite ni uko yapfuye mu buryo busanzwe nta wamukozeho, nta kibazo yahuye nacyo nk’uko iperereza ry’ibanze ribigaragaza. Cyakora ngo yari yanyoye inzoga nyinshi nubwo tutakwemeza ko arizo zamwishe”.

    Munyakindi Leopord akigera mu kabari ka Sikubwabo Bosco w’imyaka 36, ngo yahise afatwa n’isereri yikubita hasi ahita apfa.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafashe umwanzuro wo kujya gupima umurambo w’uyu musaza ngo hamenyekane icyamwishe, gusa abo mu muryango we siko babyifuzaga, basabaga ko yashyingurwa hatiriwe hakorwa iperereza.

    Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu Rwanda avuga ko ibikorwa by’utubari bibujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 400 ku Isi. Gusa hari abihishashisha bakajya mu bikari by’utubari bakanywa inzoga bakinze imiryango yinjiramo.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ruhango-Umugabo-w-imyaka-67-yituye-hasi-mu-kabari-ahita-apfa

  • Kaminuza y’u Rwanda yatangiye gusimbuza amabati ya ‘Asbestos’- Amafoto

    Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa 8 Kamena 2020, mu Ishami rya Huye ari naryo rifite umubare munini w’inzu zisakaje amabati yo muri ubu bwoko.

    Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ibinyujije kuri twitter yavuze ko aya mabati azakurwaho ari k’ubuso bwa metero kare ibihumbi 38.

    Amabati ya Asbestos yafatwaga nk’ayahendutse ku Isi, yatangiye kubakishwa mu Rwanda mu myaka yo hambere akaba yari yiganje ku nyubako za Leta n’iz’amadini n’amatorero.

    Abahanga bavuga ko iri sakaro ryamaze abaturage bo mu bihugu bikize nka Canada ribatera kanseri, yahise itangira urugamba rwo kuyirwanya binyuze mu kuyasimbuza.

    Ikibazo cy’aya mabati cyatarutsweho na Perezida Kagame ubwo yasuraga abaturage b’uturere twa Musanze na Nyabihu, bahurira mu kibuga cya Busogo, mu karere ka Musanze muri Gicurasi 2019.

    Yavuze ko hashize imyaka hafi 10 hafashwe umwanzuro ko inyubako zisakajwe na asbestos zisimbuzwa ariko uzisanga hirya no hino.

    Perezida Kagame yavuze ko ‘Iyo ubajije impamvu bakubwira ko ari ingengo y’imari, n’uwabyibagiwe akavuga ko ikibazo ari ingengo y’imari kandi ari imyumvire yabo’.

    Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver, aheruka kubwira itangazamakuru ko uyu mwaka wa 2020, uzasiga inyubako zose za leta zikuweho amabati ya asbestos, kuko ingengo y’imari yose bisaba yabonetse ndetse iki gikorwa kikaba gikomeje gukorwa n’inkeragutabara.

    Minisitiri Gatete yavuze kandi ko barimo gukorana n’abikorera bafite inzu zifite asbestos kugira ngo nabo bazikureho.

    Muri Kamena umwaka ushize, Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangaje ko Asbestos imaze kuvanwa ku nzu ya Leta yose ari 57%, isigaye ari 43% igomba kuvanwaho. Ku bantu bikorera zari zimaze kuvanwaho ku kigero cya 66%, ubwo izari zisigaye nazo zikeneye kuvanwaho.

    Icyo gihe hari hakenewe ingengo y’imari ingana na miliyari zigera kuri 4.3Frw kugira ngo ikibazo gikemuke burundu. Aya mafaranga akaba yarabonetse nk’uko Mininfra ibitangaza.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kaminuza-y-u-Rwanda-yatangiye-gusimbuza-amabati-ya-Asbestos-Amafoto

  • Ni gute umukristo yayobora neza amarangamutima ye?

    ubusanzwe amarangamutima ni kimwe mu bice bigize ubuzima bwacu. mu byo dukora byose tubyerekanisha amarangamutima yacu, twishimye cyangwa tubabaye ibi byose bigaragazwa n’amarangamutima yacu. umukristo akwiye kugira itandukaniro mu kwerekana no gukoresha amarangamutima ye kugirango kugirango umubano we n’Imana utazamo igitotsi.

    Amarangamutima niyo ayobora ibikorwa byacu kuko akenshi umuntu akora ibihwanye n’ibyo atekereza. aha iyo umuntu atabaye maso ngo agenzure neza ibitekerezo bye, niho umwanzi Satani yuririra akamubuza kuyoborwa n’umwuka wera.

    iyo umuntu akoze ikintu kitari cyiza cyangwa se icyaha, mbere yabo aba yabanje kuyoborwa n’intekerezo ze cyangwa amarangamutima, urugero mbere yo gutuka umuntu, urabanza ukabitekerezaho noneho kamere ikakubwira iti mutuke, icyo gihe iyo ufite umwuka wera arakubuza ariko umwuka wera iyo adahari biba bipfuye byose.

    mu gihe turi mu isi dukwiye gukora icyo twaremewe kandi tukamenya ko Imana yaturemye ishoboye byose kandi yaduhaye umwuka wera nk’umuyobozi w’amarangamutima yacu wa mufasha udukebura mu gihe dushatse gutandukira ngo tuve mu nzira y’Imana ahubwo tukayoborwa n’ijambo ryayo.

    byongeye kandi nk’abantu bamenye Imana, Bibiliya itubwira ko dukwiye gufata intekerezo zacu tukazigomororera Kristo akaba ariwe utuyobora mu byo dukora byose kuko twe twiyoboye twagenda uko twishakiye, rimwe na rimwe bikangiza imibanire yacu n’Imana.

    imbaraga z’Imana zidushoboza guha gahunda amarangamutima yacu:
    ubusanzwe gukura mu buryo bw’umwuka ntabwo ari ikintu gipfa kwizana mu buzima bw’umuntu. bisaba guha gahunda umutima wawe hanyuma ugaha agaciro ibyo utekereza hamwe no kubiha umurongo ngenderwaho, icyo gihe Imana iragusanga ikakwigisha uburyo bwo kuyobora amarangamutima ye.

    ikintu cy’ingenzi dusabwa ni ukugerageza gushaka icyo Data wo mu ijuru ashima kuko iyo tumaze kwemerera Imana ikagenga ibitekerezo byacu bituma tuba mu buzima bunejeje kandi bwuzuyemo ubutsinzi bw’Imana.

    muri macye dukwiye gusaba Imana ikadufasha kuyobora amarangamutima yacu, tukayibwiza ukuri yuko tudakeneye kuyoborwa n’amarangamutima yacu ahubwo ko uko bucyeye kandi bwije dushaka umufasha w’ukuri ariwe mwuka wera kandi dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Ni-gute-umukristo-yayobora-neza-amarangamutima-ye.html

  • Perezida Donald Trump yanyuranije n’itegeko nshinga-Colin Powell

    Colin Powell wahoze ari umunyamabanga wa Leta ya Amerika yanenze bikomeye uburyo Perezida Donald Trump yitwaye ku bijyanye n’imyigaragambyo yo kwamagana irondabwoko, avuga ko “yarenze ku itegekonshinga”.

    Bwana Colin Powell, abarizwa mu ishyaka rimwe na Perezida Trump ry’abarepubulikani. Yahoze ari na we musirikare wo ku rwego rwo hejuru cyane muri Amerika, ni we wa vuba aha unenze uburyo Perezida Trump ari kwitwara, harimo no gukangisha ko ingabo zagabwa ngo zisoze imyigaragambyo.

    Colin, yavuze ko mu matora ya Perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe azatora Joe Biden, umukandida w’ishyaka mucyeba ry’abademokarate. Perezida Trump utajya aripfana, yasubije avuga ko Bwana Powell “Yiha agaciro karenze cyane adafite”.

    Bwana Powell ni we Munyamerika ukomoka muri Afurika wenyine kugeza ubu wabaye umukuru w’ingabo z’Amerika. Yiyongereye ku rutonde rukomeje kuba rurerure rw’abahoze ari abasirikare bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’Amerika bari kwamagana Perezida Trump ku gikangisho cye cyo kugaba ingabo ngo zisoze imyigaragambyo.

    Iyo myigaragambyo, yatewe n’urupfu rw’Umunyamerika w’umwirabura George Floyd wari mu maboko ya polisi rwabereye i Minneapolis ku itariki ya 25 Kamena 2010, ubwo umupolisi w’umuzungu yamuryamishaga hasi akamushinga ivi ku ijosi kugeza ashizemo umwuka.

    Ejo ku cyumweru tariki 07 Kamena 2020, abantu icyenda muri 13 bagize inama njyanama y’umujyi wa Minneapolis basezeranyije, bari imbere y’imbaga y’abigaragambya babarirwa mu magana, ko bazasesa urwego rwa polisi yaho.

    Bavuze ko bazarusimbuza “uburyo bushya bwo gucunga umutekano butuma tugira umutekano by’ukuri“.

    Hagati aho, ingamba z’umutekano zakuweho muri Amerika mu gihe imyigaragambyo itangiye kugenza macye. Ubutegetsi bwa New York bwasoje igihe cy’umukwabu cyari kimaze icyumweru, naho Perezida Trump avuga ko agiye gutegeka inkeragutabara gutangira kuva aho zari zagabwe i Washington DC.

    Colin Powell ni iki yavuze?

    Avugira kuri televiziyo CNN ku munsi w’ejo ku cyumweru, Bwana Powell yagize ati: “Dufite Itegeko Nshinga. Kandi tugomba gukurikiza iryo tegeko nshinga. Kandi Perezida yarirenzeho“.

    Akomoza kuri Perezida Trump, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko uyu Jenerali w’inyenyeri enye ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yagize ati: “Arabeshya ku bintu runaka, kandi bikarangirira aho kuko abantu batabimuryoza”.

    Amagambo ya Colin yakiriwe ate?

    Kuri Twitter, Perezida Trump yavuze ko Colin Powell ari “umuntu wa ntawe wagize uruhare rukomeye mu kudushora mu ntambara zatubereye mbi zo mu burasirazuba bwo hagati“.

    Aho yavugaga ku ntambara yo mu kigobe yo guhera mu mwaka wa 1990 kugera mu 1993 ndetse n’igitero muri Iraq kiyobowe n’Amerika n’ibihugu by’inshuti cyo mu mwaka wa 2003.

    Bwana Biden na we yagiye kuri Twitter mu kwamagana uburyo Perezida Trump ari kwitwara mu guhangana n’iyi myigaragambyo. Yavuze ko “yakoresheje ntacyo yitayeho [amagambo ye nka perezida] mu gushishikariza ibikorwa by’urugomo, kubiba urwango n’ivangura, no kudutandukanya kurushaho“.

    Condoleezza Rice wahoze ari umunyamabanga wa Leta y’Amerika yabwiye televiziyo CBS ko yifuza ko Perezida Trump “aba ashyize ku ruhande ho gato ibyo kwandika kuri Twitter” akagira ikiganiro n’Abanyamerika.

    Madamu Rice yagize ati: “Ntabwo ari buri wese uzemeranya na buri Perezida wese, n’uyu Perezida uriho, ariko [nka Perezida] ugomba kuvugana na buri Munyamerika, atari gusa abashobora kwemeranya nawe“.

    Colin Powell yabaye umukuru w’ingabo z’Amerika kuva mu mwaka wa 1989 kugera mu 1993.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/perezida-donald-trump-yanyuranije-nitegeko-nshinga-colin-powell/

  • Icyo Platini yavuze ku kuba indirimbo ‘Veronika’ yuzuye incyuro yarabwiraga Diane bahoze bakundana

    Nemeye Platini wahoze mu itsinda rya Dream Boys usigaye ukoresha izina rya P, yasohoye indirimbo yise Veronika yumvikanamo umusore acyurira umukobwa bahoze bakunda, bikekwa ko yaririmbye inkuru mpamo y’urukundo rwe na Diane.

    Muri iyi ndirimbo Platini yumvikana abwira umukobwa ko yibwiraga ko nagenda bazamuseka, ntamenye ko hari igihe azamukumbura kuko iby’Isi ni amabanga.

    Akomeza avuga ko atari azi ko na we Isi yamuzengurutsa, akibaza impamvu atakimubona aho abandi bari ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ntabwo akihagaragara.

    Platini kandi muri iyi ndirimbo Veronika aba avuga ko uwo mukobwa abamutwaye ntacyo bamurushaga ahubwo bamushutse.

    Ibi abantu bakaba babigereranyije n’inkuru y’urukundo rwe na Diane Ingabire batandukanye muri 2017 nyuma y’imyaka 4 bakundana, uyu mukobwa akaza kumwanga akisangira undi musore.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Platini yavuze ko ibyo abantu barimo gutekereza atari ukuri kuko Diane ari umuntu atasebya.

    Yagize ati“ntabwo ari ibyo, baribeshya kuko ni umuntu wanjye ntabwo namusebya. Ntabwo wabuza abantu gutekereza ibyo bashaka, gusa ukuri ni uko atari byo.”

    Akomeza avuga ko iyi ndirimbo yavuye ku gitekerezo cy’izina Veronika arihawe na Producer Davydenko kuko bumvaga rijyanye na Beat yari afite, bihera aho mu biganiro indirimbo arayikora arayisoza.

    Yavuze ko adashobora gusebya Diane n’ubwo batandukanye

    Reba hano indirimbo Veronika ya Platini

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyo-platini-yavuze-ku-kuba-indirimbo-veronika-yuzuye-incyuro-yarabwiraga-diane-bahoze-bakundana

  • COVID-19 Resilience: Vivo Energy supports taxi-motorcyclists with 5,000 liters of fuel

    The lead fuel marketers in Rwanda have donated 5,000 liters to be distributed to thousands of motorists across the country.

    The Vivo Energy Rwanda Managing Director, Sarah Doukouré, said the idea was hatched after realizing that motorists were among the worst affected by COVID-19 prevention measures, part of which included suspending taxi-motor activities.

    She explained that the donation is part of a contribution to recovery efforts, giving relief to people whose health and livelihoods are continuously affected by the novel coronavirus.

    “Although all of us were affected in one way or another, there is a special group among us who were severely impacted by the lockdown- the taxi-moto operators. Their only source of income was put on hold yet they have families to feed,” she said.

    “As we adjust to the normal situation, they need a bit of hoist to be able to get back on the road. In this regard, Vivo Energy Rwanda pledges 5,000 litres of fuel to be donated to commercial motorcyclists across the country,” added Doukoure.

    Doukouré says the fuel will be provided to the most impacted motorcyclists, with the help of the Rwanda Motorcycle Cooperative, Ferwacotamo.

    One of Engen customers and a motorist, Ndatimana Aimable, praised the initiative, saying it will go a long way in giving a big push to motorists that had difficulties getting fuel as they resume work after a long lull.

    Ndatimana shares this sentiment with his colleague Harerimana

    “Staying at home had a very big toll on our incomes and life has been full of daily survival struggles. The Engen kind gesture has come in handy,” appreciated.

    “We’re going to start work but we were just starting with nothing. All our small savings had got exhausted. Thank you Engen for helping us,” Ferwacotamo member, Mayor Ngarambe said.

    In addition to the fuel, Engen Rwanda has also provided masks to the motorists as a way of further ushering them back into business.

    For those wishing to donate to this campaign, they can do so via Twitter using #FuelMyMoto where they can agree to donate fuel or money and even pay for it using MTN Mobile Money by typing * 182 * 8 * 1 * 222222 * money #.

    Doukouré says the fuel will be provided to the most impacted motorcyclists, with the help of the Rwanda Motorcycle Cooperative, Ferwacotamo.

    The Vivo Energy Rwanda Managing Director, Sarah Doukouré handing a face-mask to a moto driver

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/covid-19-resilience-vivo-energy-supports-taxi-motorcyclists-with-5-000-liters

  • Rwamagana:Abasore babiri bafatanwe ibiro 43 by’amabuye y’agaciro undi aratoroka #RwoT #MondayMotivation #Africa #Rwandan

    By Chief Editor
    Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro yafashe uwitwa Muzigura Jackson w’imyaka 26 na  Mukwiye Fabrice w’imyaka 23 bafite ibiro 43 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.
    Aba bombi bafashwe mu mpera z’iki cyumweru tariki 5 Kamena Kamena 2020 bapakiye ayo mabuye mu modoka batayafitiye ibyangombwa.
    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba,CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko bariya  basore bafashwe ari nijoro bapakiye mu modoka amabuye y’agaciro bagiye kuyacuruza mu mujyi wa Kagali.
    CIP Twizeyimana yagize ati   ”Kuwa Gatanu tariki ya 5 bariya basore bagiye mu murenge wa Muhazi mu kagari ka Nyarusange bakurayo ariya mabuye mu rugo rw’umuntu. Umuturage yatanze amakuru imodoka ifatirwa mu murenge wa Kigabiro.”
    Yakomeje avuga ko bariya basore bamaze gufatwa bemeye ko ariya mabuye bari bayahawe n’undi muntu ukirimo gushakishwa  kuko mu murenge wa Muhazi nta birombe bihaba bicukurwamo ariya mabuye.
    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba asaba abantu kwirinda kwishora mu bucuruzi butemewe n’amategeko. Abibutsa ko bihanirwa n’amategeko ndetse binadindiza ubukungu bw’igihugu.
    Ati “Hari abantu baba bafite ibyangombwa n’uburenganzira bwo gucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kuyacukura. Bariya rero babikora rwihishwa batesha agaciro buriya bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.”
    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
  • Kirehe/Gahara: Hashize imyaka 2 nta mazi meza bafite ijerekani igura 200Frw

    Umurenge wa Gahara ni umwe muri 12 igize Akarere ka Kirehe, umaze imyaka ibiri nta mazi meza ugira haba ku mavomo rusange ndetse no mu ngo z’abaturage, abahatuye bavoma amazi mabi yo mu bishanga no mu masoko, ijerekani imwe igurwa amafaranga Frw200.

    Bamwe mu baturage bahatuye babwiye Umuseke ko ikibazo cy’amazi muri uyu Murenge ari ingutu, bagorwa no kujya kuvoma muri km 10 nabwo amazi mabi.
    Nsabimana Jean Paul wo mu Kagali ka Rubimba, ati ”Kubona amazi ni ibibazo kuko hashize imyaka ibiri cyangwa itatu atarasanwa. Ubu kuyabona ijerekani imwe ni Frw 200 uha uwayavomye mu misozi.”
    Bamurange Theodeta ati ”Turangije imyaka nk’ibiri tutabona amazi, twavomaga ku ivomo rusange hano i Gahara ubu robine zarakamye, turi kuvoma ibinamba kuko naho twavomaga umwuzure waraje umugezi uruzura.”
    Abaturage bavuga ko kubera kuvoma amazi mabi byatangiye kubagiraho ingaruka zirimo kurwara indwara zikomoka ku mwanda, hakiyongeraho kubateza ubukene kuko udashoboye kujya kuvoma mu mibande bimusaba gutanga Frw 200 ku girango bamushyikirize ijerekani imwe.
    Amakuru avuga ko iki kibazo k’ibura ry’amazi ku ho yari asanzwe yaragejejwe cyaturutse ku muyoboro wubatswe mu mwaka wa 1997 wangiritse bikomeye.
    Umuyobozi w’ishami ry’Ibikorwa Remezo mu Karere ka Kirehe, Munyaneza William yabwiye Umuseke ko abaturage bamaze imyaka ibiri batavoma amazi meza ari abari basanzwe barayegerejwe, ngo kuko igice kinini cy’uriya Murenge kitaragezwamo amazi meza.
    Avuga ko hari companyi yatsindiye isoko ryo gusana uriya muyoboro ndetse yanatangiye gukora muri uku kwezi kwa Kamena 2020 ku buryo Utugari twose tuzahita tubona amazi meza.
    Ati ”Ni Companyi dufitanye amasezerano y’amezi 10 ku buryo twizera ko umwaka w’ingengo y’imari dutangira mu kwezi kwa karindwi 2020 izasiga Utugari twose two muri uriya Murenge dufite amazi meza.”
    Amakuru dukesha Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe avuga ko hakozwe inyigo ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC), bagasanga umushinga wo guha Umurenge wa Gahara amazi uzatwara hafi miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (Frw miliyari 1.5), umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Akarere.
    Uduce twari twaregerejwe amazi meza muri uriya Murenge turimo nko muri Centre ya Gahara, (30%) ahandi ku buso bwa 70% hasigaye nta mazi meza higeze.
    Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 igaragaza ko mu mwaka wa 2024 nta gace na kamwe ko mu Rwanda kazaba kadafite amazi meza ndetse n’amashanyarazi.
    Aya mazi mabi bavoma niyo banywa, niyo bakoresha, abagiraho ingaruka mu buzima
    Gahara hashize igihe kirekire nta mazi ahari

    Camarade UWIZEYEUMUSEKE.RW
  • Afurika y’Epfo: Amashuri yongeye gufungurwa hashyirwaho ingamba nshya zo kwirinda Coronavirus

    Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kamena 2020, nibwo abanyeshuri bo muri iki gihugu batangiye gusubira ku mashuri aho bose barimo gupima umuriro no gukaraba intoki hifashishijwe isabune n’amazi meza abandi bagakoresha imiti isukura intoki [Hand sanitizers].

    Kongera gufungura amashuri amashuri habayeho ubukerewe nyuma y’uko Ihuriro ry’Abarimu risabye abayobozi b’ibigo kutubahiriza itegeko ryashyizweho na guverinoma bavuga ko amashuri akibura ibikoresho byo gupima ndetse n’iby’isuku.

    Afurika y’Epfo kuri ubu imaze kugira abantu bagera ku bihumbi 50 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abamaze guhitanwa n’aka gakoko gashya bagera ku 1000.

    Minisiteri w’Uburezi bw’Ibanze, Angie Motshekga yatangaje kuri iki Cyumweru ko bashyize imbaraga mu kugeza ibikoresho ku mashuri aho mu cyumweru gishize hafi 95% by’amashuri abanza n’ayisumbuye yari amaze kwitegura kwakira abanyeshuri.

    Guverinoma ya Afurika y’Epfo ikomeje gushakisha uburyo bwo gufasha abanyeshuri bo mu mashuri atabashije gufungura kuri uyu wa Mbere.

    Ku ikubitiro abana bagiye ku ishuri ni abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugeza mu wa 12.

    Amashuri menshi muri Afurika y’Epfo by’umwihariko aya leta arakennye cyane by’umwihairko ayo mu bice by’icyaro ku buryo kubona amazi ari ikibazo gikomeye, ibintu bishobora kuzatuma bigorana kubahiriza gahunda yo gukaraba intoki nk’uko byatangajwe na Reuters. Abanyeshuri bari gupimwa umuriro mbere yo kwinjira mu mashuri
    Ingamba z’isuku zakajijwe n’ubwo amashuri yongeye gufungura muri Afurika y’Epfo

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Afurika-y-Epfo-Amashuri-yongeye-gufungurwa-hashyirwaho-ingamba-nshya-zo-kwirinda-Coronavirus