Tag: news

  • Ingingo 9 wasuzuma ukamenya niba umukobwa mukundana agukunda by’ukuri

    Ibi ni ibimenyetso bahuriraho,umusore ashobora kumenyeraho umukobwa umukunda by’ukuri:

    1.Agukunda uko uri?

    Ahanini umukobwa utagukunda urukundo nyarukundo,aba afite ikintu runaka agakurikiyeho. Haba umutungo,amafaranga menshi uhembwa cyangwa winjiza,imibereho myiza ufite,umuryango wifashije cyangwa ukize,…Umukobwa ugunda by’ukuri agukundira uko uri. Ushobora kwibaza uti ese,mfite urwego rwiza rw’ubuzima ndiho kugeza ubu,nabwirwa n’iki unkunda atankundiye ibyo mfite?

    Ni ikibazo cyiza ariko kiroroshye kukibonera umuti. Kugira ngo umenye neza ikimugenza,bisaba igihe gihagije no kumwiga birambuye. Uko mugenda mumarana igihe, ninako ugenda ubona mu byukuri icyo agamije n’icyo agukurikiyeho.Ashobora kukwishushanyaho ukwezi kumwe ariko nimumarana igihe gihagije nk’umwaka uzashyira ubone uruhande ahagazemo.

    2.Ntagusaba ibya mirenge?

    Iyi ngingo yuzuzanya niya mbere. Umukobwa ugukunda ntaguhoza ku nkeke agutura ibibazo ,n’ibyo udashoboye akabikwikoreza. Kutaremerera umusore bakundana,ni ikimenyetso wagenderaho ukamenya umukobwa ugukunda by’ukuri.

    3.Aragukebura?

    Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntawigira kandi ngo ntamugabo umwe. Abasore bagira ingeso zimwe na zimwe zitari nziza. Hari izo umusore aba yaravukanye ari kamere ye cyangwa izo agenda yigira kuri bagenzi be. Umukobwa ugukunda by’ukuri agerageza kugukebura aho abona bitagenda neza. Iyo abona ufite imico cyangwa ingeso zikwangiriza isura mu bandi,akoresha uko ashoboye akakwereka ububi bwayo akanagufasha kuyikira.

    4. Agushyira muri gahunda ze z’ejo hazaza

    Mwene uyu mukobwa ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose. Nubwo mutarabana ariko atangira kukugufata nk’umutware we.

    5.Biragorana ko muryamana?

    Nubwo muri iki gihe urubyiruko rwagize gukora imibonano mpuzabitsina nk’umukino ,umukobwa ugukunda byukuri biragorana ko akwemerera ko muryamana. Yego hari ababanza kwijijisha ngo bakwereke ko batigeze basambana ariko ahanini umukobwa ugukunda by’ukuri icyo abikorera ni uko aba yumva kuryamana byatuma hagira igihinduka mu hazaza hanyu nkuko twabibonye mu ngingo ibanza.

    Iteka kuri we aba yifuza ko wazamubere umutware. Kuba mwaryamana igihe kitaragera(Mutarasezerana),aba abona ushobora kudohoka cyangwa kuva mu rukundo/umubano mwari mufitanye. Wowe uba ubonye icyo ushaka ,we akabona azasigara arira mu myotsi kubera icyemezo kigayitse yafashe akareka mukaryamana. Si ukuvuga ko adafite umubiri nkuw’abandi cyangwa ngo abe agira ubushyuhe mu mubiri,ahubwo atekereza cyane ku ngaruka z’icyo gikorwa yaba yishoyemo imburagihe.

    6. Aguhishurira amateka y’ubuzima bwe?

    Umukobwa ugukunda by’ukuri kandi ukwibonamo,arakwibwira wese. Nubwo abakobwa bakunda kwirekura no kuvuga amateka y’ubuzima bwabo,ariko iyo ageze aho akubwira byose byamubayeho,ibyo yaciyemo,iba ari intambwe nziza yo kukwizera no kukwimariramo.

    Ntiwabwira umuntu utizeye ubuzima bwawe cyangwa amateka yawe yahahise. Icyo ugomba kugenzura ,ni ukureba niba akubwira byose. Kukubwira byose hakubiyemo no kukubwira amakosa n’ingeso mbi zagiye zimuranga mu hahise he. Umukobwa ukubwira ibyiza gusa yagiye akora cyangwa byamubayeho,uzamugireho ikibazo,utangire no kumukemanga.

    7. Kukugirira ishema

    Umukobwa ugukunda aterwa ishema na we. Igihe mugendana ntagira ipfunwe ryo kugufata akaboko, kukwisanzuraho atitaye ku maso ya rubanda. Kugukunda akanabyerekana ni ikimenyetso wagenderaho ukemeza ko agukunda by’ukuri kandi atagutendekaho abandi basore/bagabo.

    8.Kukubaha

    Umukobwa ugukunda by’ukuri arakubaha. Guca bugufi k’umukobwa /umugore imbere y’igitsinagabo ni ikimenyetso cy’urukundo. N’ubwo uburinganire bwaje ariko ntibwakuyeho ko umugore aba agomba guca bugufi imbere y’umugabo.

    9.Kukugaragariza urukundo n’amarangamutima nta mbereka

    Kuba ukunda umuntu ntibihera mu magambo. Ugomba kubimwereka no mu bikorwa. Iyo umukobwa ateye intambwe akakwereka ko ataria amagambo gusa ahubwo akagira n’ibikorw agukorera,fata ukomeze umukobwa ni uwo. Ibyo bikorwa harimo:Kukugenera impano,kuzirikana amataliki y’ingenziy’ubuzima bwawe,kukuba hafi igihe uri mu byishimo ndetse no mu byago mukba muri kumwe,…

    Kuri ibi bimenyetso hiyngeraho kukwishimira,kukwerekana mu muryango we no mu nshuti ze(Presentation),Kukwishimira igihe muri kumwe,kumva mutandukana,kugukumbura,kuguhamagara cyangwa ubundi buryo bwose mwagiranamo ikiganiro,..

    source http://www.ukwezi.rw/urukundo/article/Ingingo-9-wasuzuma-ukamenya-niba-umukobwa-mukundana-agukunda-by-ukuri

  • Icyo kurota umukuru w’igihugu bisobanura

    Hari ibisobanuro bitandukanye byo kurota Perezida wa Repubulika bitewe n’inzozi warose uko zagenze, kurota uhura na Perezida bitandukanye no kurota wabaye Perezida.

    Kurota uhura na Perezida

    Iyo urose ubona Perezida cyangwa uhura na we bisobanura ko wifuza kuba mu buzima bw’icyubahiro kinshi.

    Korota wabaye Perezida

    Iyo urose wabaye Perezida wa Repubulika bisobanuye ko wifuza kuba umunyamwuga na bandebereho mu byo ukora ku buryo abantu bose ari wowe bazajya bahanga amaso.

    Kurota wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika

    Iyo urose uri mu gikorwa icyo aricyo cyose kijyanye no kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ni ikimenyetso cy’uko uri ku rugamba rwo kubona imbaraga mu kazi no mu rugo. Bishobora no ikimenyetso cy’uko uri kugaragariza abo mu korana ko ushoboye kuyobora kugira ngo bagushyigikire.

    Kurota ibijyanye no kwica umukuru w’igihugu

    Iyo urose ushaka kwica perezida cyangwa kumutata bisobanuye ko urambiwe guhora itegekwa ibyo gukora. Igice cy’ubwonko bwawe kibika amakuru kiba kikwereka ko hari ibitekerezo ufite wabuze uko utambutsa kubera ko udafite imbaraga.

    Kurota usomana na Perezida wa Repubulika

    Iyo urose usomana na Perezida wa Repubulika cyangwa mwahuje urugwiro cyane, bisobanura ko muri iyo minsi wumva ukunze cyane imbaraga n’ubuyobozi.

    Kurota utora Perezida wa Repubulika

    Iyo warose utora Perezida wa Repubulika bisobanuye ko hari umwanzuro ukomeye ugiye gufata mu minsi mike iri imbere. Uwo mwanzuro akenshi aba ari umwanzuro ufite ikintu gikomeye uvuze ku buzima bwawe, nko guhitamo amasomo uziga, guhitamo akazi ugomba gukora hagati y’aka na kariya n’ibindi.

    Kurota Perezida wa Repubulika yabuze

    Iyo warose umukuru w’igihugu yabuze cyangwa yapfuye bisobanuye ko wataye umutwe, watakaje ubushobozi bwo kuyobora. Bishobora no kuba bisobanuye ko hari impinduka zikomeye zigiye kuba mu buzima bwawe.

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Icyo-kurota-umukuru-w-igihugu-bisobanura

  • Rayon Sports irahakana kugurisha Yannick, we agaca amarenga y’uko yamaze kugenda

    Rayon Sports irahakana amakuru y’uko yamaze kugurisha rutahizamu wa yo wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe, Bizimana Yannick, ni mu gihe uyu mukinnyi yaciye amarenga ko yamaze gutandukana n’iyi kipe.

    Hamaze iminsi havugwa inkuru y’uko Rayon Sports yagurishije Bizimana Yannick muri APR FC ndetse akaba ashobora gukurikirwa na Mugisha Gilbert.

    Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yahakanye aya makuru ivuga ko ari ibihuha ko itigeze igurisha uyu musore ahubwo ko ikipe imwifuza yabegera.

    Yagize ati“Yannick Bizimana ni umukinnyi wa Rayon Sports kugeza mu mwaka w’imikino 2020/2021. Nta masezerano amugurisha yigeze abaho nk’uko bamwe mu banyamakuru babitangaje!!!! Hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports.”

    🏮OFFICIAL🏮 #YannickBizimana ni umukinnyi wa @rayon_sports kugeza mu mwaka w’imikino 2020/2021. Ntamasezerano amugurisha yigeze abaho nkuko bamwe mu banyamakuru babitangaje!!!! Hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa @rayon_sports ! pic.twitter.com/b24AEQiC61

    — Official Rayon Sports (@rayon_sports) June 8, 2020

    Mu majwi ya Yannick Bizimana yagiye hanze aganira na Adolphe Hakundukize bakunze kwita Timbiri, yacaga amarenga y’uko yamaze gutandukana n’iyi kipe.

    Yagize ati“bamwita Timbiri … Bampemba miliyoni se ntabwo bayampa, ntabwo bishoboka, ayo bazayaha ba fils na ba Bosco … Sha bangiriye neza noneho nari kuzapfiramo, amezi mba maze ntahembwa, ni hatari noneho ngo bagiye gukinisha abana… APR FC igiye kujya yitwarira ibikombe none se ko nta yindi bazajya bahangana.”

    Yannick Bizimana yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka ushize wa 2019 avuye muri AS Muhanga, yayisinyiye imyaka 2 ubu akaba yari asoje umwaka umwe.

    Yannick yaciye amarenga y’uko yamaze gutandukana n’iyi kipe

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-irahakana-kugurisha-yannick-we-agaca-amarenga-y-uko-yamaze-kugenda

  • Nova Bayama mu nzira zerekeza muri Kiyovu Sports

    Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri AS Kigali ariko ntibumvikane ku ngingo yo kongererwa amasezerano, Nova Bayama ashobora kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports.

    Uyu musore ukina ku mpande asatira, asoje amasezerano muri AS Kigali ariko ntiyumvikanye n’iyi kipe ku byo kumwongera amasezerano kuko yatangaga amafaranga make, yahisemo kuba yatandukana na yo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore ashobora kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports, ni nyuma y’uko agiranye ibiganiro n’umutoza uzaba utoza iyi kipe umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

    Bivugwa ko umutoza Olivier Karekezi yaganirije uyu musore akamwereka ko ari umwe mu bakinnyi yifuza ndetse amubuza kuba yagira indi kipe asinyira ko yaza bagafatanya muri Kiyovu Sports, uyu musore akaba isaha n’isaha yasinyira iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

    Nova Bayama yinjiye muri AS Kigali muri Gashyantare 2019, yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Mukura VS na Rayon Sports.

    Nova Bayama ashobora kwerekeza muri Kiyovu Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/nova-bayama-mu-nzira-zerekeza-muri-kiyovu-sports

  • Haruna na Papy ntibasoje icyumweru neza

    Haruna Niyonzima na Sibomnaba Patrick Papy, abanyarwanda bakinira ikipe ya Young Africans muri Tanzania ntibyaraye bigenze neza nyuma yo kunyagirwa na KMC ya Mugiraneza Jean Baptiste Migi ibitego 3-0, hari mu mukino wa gishuti.

    Ni umukino wateguwe mu rwego rwo rwo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino ya shampiyona izagaruka mu mpera z’iki cyumweru nyuma y’uko yari yarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.

    Ni umukino wabereye ku kibuga cya Uhuru, ukaba utagaragayemo umukinnyi Sibomana Patrick Papy wa Young Africans n’ubwo yari ku rupapuro rw’abagomba kwifashishwa kuri uyu mukino.

    Haruna Niyonzima we akaba yakinnye uyu mukino iminota 90. Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa KMC akaba yinjiye mu kibuga asimbura.

    Ni umukino woroheye cyane ikipe ya KMC maze inyagira Young Africans ibitego 3-0.

    Ni ibitego bya Sadallah Lipangile ku munota wa 31, Charlse Ilanfya ku munota wa 45 mu gihe Hassan Kabunda yatsinze icya nyuma ku munota wa 64.

    Haruna Niyonzima yakinnye iminota 90

    source http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-na-papy-ntibasoje-icyumweru-neza

  • ONU/UN iratabariza Abanyekongo b’abasivili basaga 1300 bishwe #RwoT


    Umuryango w’Abibumbye-ONU/UN, uratangaza ko abasivili 1,300 bishwe mu gihe cy’aya mezi umunani ashize muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mirwano yahuje ingabo z’iki gihugu n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro.
    Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 05 Kamena 2020, umuyobozi mukuru w’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, avuga ko ubu bwicanyi bwabaye cyane cyane mu ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.
    Abavugwaho gukora ubu bwicanyi, ni abasilikali n’abapolisi ba Leta, ariko cyane cyane umutwe ufite intwaro witwa Codeco(Coopérative pour le Développement du Congo), ugizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’abalendu. Nk’uko ONU ibivuga, Codeco ikunze kwibasira abo mu bwoko bw’abahema n’abalur.
    Undi mutwe ONU ishinja ubwicanyi bw’abasivili ni ADF(Allied Democratic Forces) mu Cyongereza, cyangwa (Forces Démocratiques Alliées) mu Gifaransa. Ugizwe ahanini n’abantu b’Abayisilamu bakomoka muri Uganda. Wavutse mu 1995 uvuga ko uje kurwanya Perezida Museveni.
    Muri Kivu y’Epfo, avasivili bazira cyane cyane intambara z’amoko hagati y’Abanyamulenge n’Abafulero, no hagati y’Ababembe n’Abanyindu. ONU ivuga ko ubwicanyi bwabaye no mu ntara ya Kongo Central, cyera yahoze yitwa Bas-Congo, ndetse no mu murwa mukuru w’igihugu, Kinshasa, aho abasivili 62 bishwe n’abasilikali n’abapolisi ba Leta. Abandi basivili 74 babikomerekeyemo. Abo baturage bose ni abo mu mutwe ugendera ku mahame ya politiki n’iy’amadini bivanze witwa Bundu Dia Kongo, BDK mu magambo ahinnye.
    Usibye kwica, iyo mitwe irayogoza, igafata n’abagore n’abakobwa ku ngufu. Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko ayo mabi yose yatumye kandi abaturage barenga ibihumbi 500 bata ibyabo barahunga.
    Mu itangazo rye, Michelle Bachelet yemeza ko ubu bwicanyi bushobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Arasaba z’anketi zigenga kandi zimbitse. Asoza avuga, ati: “Abahohoterwa bakwiye ubutabera, ukuri, n’indishyi z’akababaro.” Arasaba kandi Leta ya Congo gukora ibishoboka byose kugirango ubu bwicanyi buhagarare kandi ntibuzongere.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com
  • Nta mukobwa ikimana nomero ya telefoni ye kubera ko bose baziko amafaranga atagirwa kuri mobile money!! Soma Impamvu>>

    Mobile money itaraza wasabaga umukobwa numero ye yayiguha ukamenya ko ashobora kub agukunda atayiguha ukamenyako atakwifuza cyangwa ko ntarukundo agufitiye naho ubu niyo yaba atagukunda arayiguha kuko hari izindi nyungu(amafaranga) azagukuraho azajya agusabira kuri iyo nimero.

    Ubundi umuhungu iyo ahuye n’umukobwa akumva aramukunze mu buryo bumwe cyangwa ubundi biba ngombwa ko asigarana nimero ye ngo bajye bavugana abone uko aza amutereta. Mu myaka yashize umukobwa yabonaga atakwishimiye cyangwa atagukunze akaba ataguha numero ye.

    Ubundi baravuga ngo uko iterambere ryadutse,abantu tuba tugomba kwitega ibintu bibiri aribyo ingaruka nziza rizazana ndetse n’izindi ngaruka mbi byaba mu gihe gito cyangwa mu gihe kirekire. 

    Kera telefone ndetse n’uburyo bwo kohererezanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanaga bitaraza, ibijyanye no guhererekana amafaranga ava ku muntu umwe bikozwe mu gihe gito ajya kuwundi byari ibintu bigoranye kubera ko byasabaga ko byanze bikunze umwigereraho cyangwa ugatuma undi muntu akamugeraho akabona kumushyikiriza ayo mafaranga.

    Aho haziye mobile money n’ubundi buryo bwo kohererezanya amafaranga binyuze kuri simukadi, uyu muco abakobwa wo kwimana numero cyangwa gutanga nimero ye ya telefone itabaho cyangwa itari iyabo hafi ya bose barawuretse nyuma yo kumva ko, niyo yaba atagukunda atakwima nimero ye kuko kutagukunda ariko wowe umukunda bishobora gutuma ajya akwaka amafaranga nuko ukayamuha ubinyujije kuri ya numero ye (ibyo bita gukura ibyinyo ku bakobwa).

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ghanavibes.com abakobwa babiri bo mu gihugu cya Ghana wowe musore cyangwa mugabo uri gusoma iyi nkuru barakugira Inama zuko ugomba kwirinda bamwe mu bakobwa b’iki gihe cya Mobile Money ko abemeye kuguha bose nimero zabo atariko baba bagukunda ahubwo ko abenshi baba bishakira kukubyaza umusaruro bagukura ibyinyo ubundi bakagusiga iheruheru nurukundo wifuza urubuze.

    Mu mashusho yagiye hanze yagaragayemo abakobwa babiri ubona bafite uburakari bwinshi, bavuga ukuntu abakobwa b’iyi minsi basigaye babeshya abahungu nuko bakaboherereza amafaranga ariko bamara kuyabamaraho bagahita babakatira urukundo babifuzagaho bakarubura.

    Bagize bati: “Kuva mobile money yabaho,abakobwa bo mu gihugu cya Ghana baretse guha  cya bahise guha abahungu nimero za telefone zabo zitarizo, rero mwabahungu mwe mugomba kumenya ubwenge”

    “Bagabo mumenye ubwenge kubera ko hashize igihe kirekire dutangiye kubakura ibyinyo. Bizaba byiza ayo mafaranga muduha muyahaye ba Mama banyu kuruta uko wayaha abakobwa batanagukunda” aya ni amagambo y’umwe muri abo bakobwa.

    Bakomeje bagira Inama abahungu yo kuzigama amafaranga yabo aho kuyata kubakobwa batanabakunda. Bati: “Mwabasore mwe mwizigamire amafaranga yanyu kubera ko abakobwa mu mitwe yabo bamaze kwimika umuco wo gukomeza kuyabaka kandi batabakunda.

    Abakobwa bazakomeza babasaze, bamaze kubafata nk’ibikinisho ndetse nk’injiji zo gukuraho amafaranga,rero mugomba guhagarika gukomeza kuboherereza amafaranga muziko mwiteze ko bazaha urukundo mugakundana.

    Kugeza ubwo bazabaha ibyo namwe mushaka,bitari ibyo mureke kubaha amafaranga yanyu.”

    Nubwo iyi nkuru ivuga ku bakobwa bo mu gihugu cya Ghana,ntawatinya kuvuga ko no mu Rwanda bino bintu ko Bihari. Impamvu nuko ninaha nta mukobwa ugipfa kwimana nimero ye ya telefone,kandi abayiguhaye bose suko baba bagukunda ahubwo bashobora kuba bakunze ibyo utunze ngo bage babigukuraho bakoresheje Mobile Money ariko batagukunze.

    Gusa uwakoma urusyo yanakoma n’ingasire,niba hari abakobwa bakura ibyinyo igitsina gabo bakibeshya urukundo umuntu ntiyatinyako kuvuga ko hari n’abandi bahungu bashukisha abakobwa amafaranga bababeshya ko babakunda nyamara ari ukugirango babasambanye nyuma babate bigengere.

    Urebye aha twuvuga ko ari kimwe kuri kimwe ndetse ko bisa naby’ibindi ngo indyarya ihimwa n’indyamirizi aho umuhungu ashobora kwishuka ko ategeye umukobwa ku mafaranga akamusambanya nyamara umukobwa na we yifitiye gahunda yo kumukura ibyinyo abeshya uwo urukundo no kumuha ku gitsina.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     154 total views,  154 views today

    The post Nta mukobwa ikimana nomero ya telefoni ye kubera ko bose baziko amafaranga atagirwa kuri mobile money!! Soma Impamvu>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/08/nta-mukobwa-ikimana-nomero-ya-telefoni-ye-kubera-ko-bose-baziko-amafaranga-atagirwa-kuri-mobile-money-soma-impamvu/

  • Uyu mugabo yabeshye ko umugore we yapfuye ngo atajyanwa muri gereza:INKURU

    mugabo wo muri Leta ya Virginia n’umugabo we babeshye ko uwo mugore yaburiwe irengero kugira ngo atajyanwa muri gereza ku byaha yari akurikiranyweho.

    Julie Wheeler n’umugabo we Rodney Wheeler batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no kubeshya Polisi.

    Polisi ivuga ko Julie Wheeler byatangajwe ko yaburiwe irengero, bikorwa n’umugabo we n’umwana wabo w’imyaka 17.

    Uwo muryango wavuze ko yabuze ku cyumweru kandi ko yaba yarahanutse ahantu mu mugezi wa Grandview Overlook. Abayobozi bahise batangira kumushakisha, kuwa Kabiri bamusanga yihishe aho babika imyenda mu rugo rwe.

    Polisi ivuga ko Rodney Wheeler n’umuhungu we bagiye ku mugezi wa Grandview Overlook bakahashyira ibintu, bagaragaza ko ariho Julie yaburiye kandi babeshya.

    Julie Wheeler yapanze kwiburisha nyuma y’aho muri Gashyantare uyu mwaka atangijweho iperereza ku ivuriro rye ryakoraga binyuranyije n’amategeko. Tariki 17 Kamena uyu mwaka nibwo urubanza rwe kuby’iryo vuriro ruzasomwa. Ni icyaha gishobora gutuma ajya muri gereza ari nayo mpamvu yagihungaga.

    Julie n’umugabo we Rodney bakurikiranyweho kubeshya ko uwo mugore yabuze

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     82 total views,  82 views today

    The post Uyu mugabo yabeshye ko umugore we yapfuye ngo atajyanwa muri gereza:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/08/uyu-mugabo-yabeshye-ko-umugore-we-yapfuye-ngo-atajyanwa-muri-gerezainkuru/

  • Abigaragambya baranduye ishusho ya Edward Colston wacuruje abirabura bayiroha mu mugezi

    Intandaro y’iyi myigaragamyo yatangiriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika igakomereza mu bihugu bitandukanye birimo n’Ubwongereza ni urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe ahejejwe umwuka n’umupolisi w’umuzungu wo muri Leta ya Minnesota wamupfukamwe ku gikanu hafi iminota 9 yose.

    Umunyamateka wo mu Bwongereza David Olusoga avuga ko ishusho yakozwe mu mwaka wa 1895 nyuma y’imyaka 200 apfuye.

    Ati “Iyo shusho yerekana ko mu kinyejana cya 17 ab’i Londres no muri Bristol bagize uruhare mu icuruzwa ry’abirabura. Ariko mu kinyejana cya 19 Bristol bakora iyi shusho ntabwo bigeze batekereza ko hari abazayibona nko guha icyubahiro umuntu wacuruje abacakara”.

    Uyu munyamateka avuga ko Edward Colston yakoranaga na ‘Afurika Royal Company’ ikigo cyacuruje abirabura batagira ingano.


    Iyi shusho yakozwe mu 1895 yahiritswe tariki 7 Kamena 2020

    BBC ivuga ko Edward Colston yacuruje bucakara abirabura barenga ibihumbi 100, kuva mu 1672 kugera mu 1689.

    Edward Colston, yatangiye acuruza amavuta, divayi n’imbuto nyuma aza kwihuza k’ikigo Africa Royal Company. Bivugwa ko yari afite amato arenga 40 mu nyanja.

    Icyaha cy’umwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri, ubwicanyi bwo mu rwego rwa gatatu no kwica atabigambiriye ni byo bayaha bitatu Derek Chauvin wapfukamye ku ijoso rya George Floyd akurikiranyweho. Abandi bapolisi batatu bari kumwe nawe ubwo bari bagiye guta muri yombi uyu mwirabura nabo batawe muri yombi bakurikirwanyweho ubufatanyacyaha muri ibi byaha.

    Ejo ku Cyumweru mu mujyi wa Los Angles hafatiwe ifoto yo mu kirere kirekana ko abari mu myigaragambyo muri uwo mujyi wonyine ari ibihumbi 20.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Abigaragambya-baranduye-ishusho-ya-Edward-Colston-wacuruje-abirabura-bayiroha-mu-mugezi

  • Yannick Bizimana na Mugisha Gilbert muri APR FC

    Abakinnyi 2 bakina basatira izamu mu ikipe ya Rayon Sports, Mugisha Gilbert ndetse na Yannick Bizimana bivugwa ko bamaze kugurishwa mu ikipe ya APR FC kugira ngo iyi kipe ibone amafaranga yo guhemba ibirarane ifitiye abakinnyi.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo inkuru y’igurishwa ry’aba bakinnyi muri APR FC yamenyekanye, bivugwa ko iyi kipe iri mu bibazo by’amikoro kuri ubu yasanze nta y’andi mahitamo yari ifite yo kuba yakemura ibibazo by’ibirarane ifitiye abakinnyi uretse kuba yagurisha aba bakinnyi.

    Aba bakinnyi bombi buri umwe yari asigaranye umwaka umwe. Anmakuru agera ku ISIMBI ahamya ko Yannick Bizimana wamaze no kuba yasinya yaguzwe agera kuri miliyoni 22 z’amafaramga y’u Rwanda n’ubwo byari byavuzwe ko ari 12, akaba yarasinyiye APR FC imyaka 2.

    Ku ruhande rwa Mugisha Gilbert we amakuru avuga ko agomba kugurwa miliyoni 12 ubundi akerekeza muri APR FC, gusa ntabwo arasinyira iyi kipe ariko na we bikaba bigomba kurangira mu ntangiriro z’iki cyumweru.

    Rayon Sports yafashe ingamba yo gukinisha abana gusa, amakuru avuga ko gutanga aba bakinnyi muri APR FC yumvikanye na yo ko hari abakinnyi igomba kuyitiza barimo myugariro wa yo wakinaga muri Marines FC, Clement n’ubwo iby’uyu musore bitararangira.

    Yannick Bizimana yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka 2

    source http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-bizimana-na-mugisha-gilbert-muri-apr-fc