Tag: news

  • Perezida Kagame yavuze ku myitwarire ya Ingabire Victoire nyuma yo gufungurwa no ku rupfu rwa Kizito Mihigo #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’imyaka ibiri Ingabire Victoire ahawe imbabazi akava muri gereza, bimwe mu byari byaratumye afungwa, yasohotse agakomeza kubikora birimo n’imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro yo mu karere igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ko mu gihe bikomeje, nta kabuza azashyirwa mu myanya umukwiriye.

    source https://igihe.com/politiki/article/perezida-kagame-yavuze-ku-myitwarire-ya-ingabire-victoire-nyuma-yo-gufungurwa

  • Amafoto y’icyumweru: Uduce tw’i Kigali twasubijwe mu rugo, i Nyaruguru hagabwa igitero #rwanda #RwOT

    Iminsi irindwi y’icyumweru kigana ku musozo yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo icyemezo cyo gusubiza imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu bihe bidasanzwe byo Kuguma mu rugo mu kwirinda Coronavirus.

    source https://igihe.com/amafoto-1922/article/amafoto-y-icyumweru-uduce-tw-i-kigali-twasubijwe-mu-rugo-i-nyaruguru-hagabwa

  • Yabyaye bitunguranye Kandi yarakomeje kujya mu mihango bitungura benshi #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Daisy Young wo mu gihugu cya Ecosse mu bwami bw’Ubwongereza ibyamubayeho byatunguye abantu, gusa abaganga bemeza ko ari ibisanzwe nubwo bidakunzwe kubaho.

    Uyu mukobwa w’imyaka 21 wigaga muri Kamiinuza yo mu Bwongereza ariko anakorwa mu kigo kitwa Mc Donald’s. tariki 9 Kamena yagiye kwa muganga yumva mu nda hamurya, agezeyo abaganga bamubwira ko atwite ndetse ko inda ye igiye kuvuka kuko yari imaze ibyumweru 37 biramutungura.

    Icyabimwemeje ni uko abaganga bamunyujije mu cyuma akibonera umwana, ndetse bakamubwira ko umwana yatangiye kumanuka ndetse ko afite n’ibice.

    Uyu mukobwa Daisy Young wiga muri Kaminuza ya Dundee yakomeje kubona imihango buri kwezi ari nabyo byatumye atamenya ko atwite.

    Avuga ko yageze mu bitaro bya Ninewells ahitwa Dundee saa cyenda z’umugoroba abyara saa kumi n’ebyiri na 48 z’umugoroba.

    Daisy avuga ko atigeze arwara keretse mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize nibwo yarwaye umugongo nabwo bidakabije ntiyabyitaho. Ntabwo yigeze abyibuha mu nda mu buryo budasanzwe n’ikimenyemenyi ngo imyenda ye yose yakomeje kuyambara uko bisanzwe.

    Umwana w’umuhungu yabyaye yamwise Elijah ati “Ni umwana mwiza, asobanuye byinshi kuri njye, ndamukunda cyane”.


    Daisy Young n’ababyeyi be bishimiye uyu mwana wavutse abatunguye

    Ababyeyi b’uyu mukobwa ni Maggy na Graham Young, ubwo uyu mukobwa yabandikiraga ubutumwa ko ari mu bitaro, bihutiye kugera kwa muganga baziko yakoze impanduka.

    Nyina Graham ati “Nageze mu bitaro nsanga ateruye umwana mwiza ndebye mu maso he nsomamo urukundo”.

    Umuforomokazi wamukurikiranaga yambwiye ko bidasanzwe ko umubyeyi agera kwa muganga afite ibise atazi ko atwite ngo ahite anabyara uwo munsi.

    Inzobere mu by’ ubuzima bw’imyororokere zivuga ko ikibazo cyabaye kuri uyu mukobwa cyitwa ‘Cryptic pregnancy’, gutwita ukarinda ugira ibise itaziziko utwite. Ngo giterwa no kutagira ibimenyetso cy’uko utwite, kuba imitekerereze yawe yaranze kwakira ko utwite.

    Gutwita ukarinda ugira ibise utaramenya ko utwite biba ku mugore 1/2500, mu gihe abagore batwita inda ikagera ku mezi 5 atanu batarabimenya ari umugore 1/400-500.

    Abaganga bavuga ko ingaruka za cryptic pregnancy zirimo kuba umugore utwite atiyitaho k’umugore utwite bikaba byatuma umwana uri mu nda adakura neza, no kuba ubwonko bwe butitegura bikaba byazatuma atakira kuba umubyeyi akaba yakwanga umwana abyaye akajya amuhohotera.


    Ibinyamakuru byo mu Bwongereza nka Metero,Daily mail n’ibindi bivuga ko Daisy atazi se w’uyu mwana gusa ngo yishimiye kuba ari umubyeyi nubwo byamutunguye

    source https://www.hillywood.rw/?p=74239

  • Igare rigiye kwifashishwa mu kurushaho kunoza ubukerarugendo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2020, nibwo mu Karere ka Musanze, mu Kigo cy’Amagare (Africa Rising Cycling Center) hatangijwe ku mugaragaro ubukerarugendo bushingiye ku Igare, aho ababukora baryifashisha basura ibice nyaburanga bitandukanye mu Rwanda.

    source https://igihe.com/ubukerarugendo/article/igare-rigiye-kwifashishwa-mu-kurushaho-kunoza-ubukerarugendo-mu-rwanda

  • Umugabo yashyize amarangamutima ya benshi mu kaga, atungura bikomeye umugore we nyuma yo gusoma ibyo yandikiranye n’inshuti ye kuri Whatsapp. #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi amakimbirane yo mu ngo akomeje kwiyongera kubera ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga aho ubutumwa bwo kuri izi mbuga zishora bamwe mu kujya mu buyobozi kwaka gatanya.

    Umugabo tutari butangaze amazina yageze mu rugo avuye mu ruzinduko rw’akazi (niko yari yabeshye umugore we) ageze mu rugo asoma ubutumwa umugore we yandikiranye na mugenzi we agwa mu kantu.

    Mugenzi w’uyu mugore yamuhaga raporo ivuga ko abonye umugabo we ari kumwe n’undi mugore bahaha ibintu by’agaciro nyamara uyu mugore ashonje.

    Uyu mugabo yakozwe ku mutima n’uburyo umugore we amwizera akanamurwanira ishyaka maze ahita apfukama imbere ye amusaba imbabazi anatura ibyo yakoze.

    Nk’uko bigaragara ku mafoto y’ubutumwa uyu mugore yandikiranye na mugenzi we wamuhaga raporo ko abonye umugabo we yasohokanye n’undi mugore, uyu mugore yamubwiye ko umugabo we yagiye mu ruzinduko rw’akazi anamwereka ko izo raporo atazikeneye birangira nyiri ukujya gutangara raporo akozwe n’isoni.

    Nyiri ugutanga raporo hari aho agira ati:

    “Uziko umugabo wawe mu bonye mu iduka ari kumwe n’undi mugore bagura ibihenze wowe uri kwicirwa n’inzara mu rugo?”.

    Uyu mugore aramusubiza ati:

    “Ndagusabye izo nkuru zireke, ndabizi ko umugabo wanjye atari umutagatifu ariko ntabwo aheheta”.

    Undi ati:

    “Noneho ntabwo unyizera?”,

    Umugore ati:

    “Reka iyi ningo tuyiveho sinyikeneye”.

    Nyiri ugutanga raporo ati:

    “Mu mbabarire n’ubundi ntacyo nari ngamije kitari ukubafasha”.

    Umugore ati

    “Ukuri ni uko umugabo wanjye ibyo atabikora”.

    Undi ati:

    “Ndabyumva ndi umubeshyi ndashaka guteza ibibazo mu muryango wawe”.

    Umugore ati:

    “Reka iki kiganiro tugihagarikire aha urakoze kubigira ibyawe”.

    Nyiri ugutanga raporo ati:

    “Oya, ndumvise urabeho”.

    Umugore ati:

    “Urabeho”.

    Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

    The post Umugabo yashyize amarangamutima ya benshi mu kaga, atungura bikomeye umugore we nyuma yo gusoma ibyo yandikiranye n’inshuti ye kuri Whatsapp. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/umugabo-yashyize-amarangamutima-ya-benshi-mu-kaga-atungura-bikomeye-umugore-we-nyuma-yo-gusoma-ibyo-yandikiranye-ninshuti-ye-kuri-whatsapp/

  • Rwanda: Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gupima corona virus Abantu bakuze. #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2020, yatangaje ko yatangije gahunda yo gupima icyorezo cya corona virus mu bantu bakuze.

    Nkuko tubikesha Igihe, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda RBC Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Rusizi kari mu kato, hapimwa abantu bakuze kugira ngo harebwe niba nta cyorezo cya corona virus banduye. Yavuze ko usanga abakuze ari bo bafite ibyago byinshi byo kwicwa n’iki cyorezo ugereranyinye n’abakiri bato.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu bantu bicwa na corona virus ku isi usanga 80% ari abakuze, iyi ikaba ariyo mpamvu bari kwibanda mu gupima abakuze. Yavuze ko mu rwego rwo kwihutisha igikorwa, hari laboratwari ziri mu karere ka Rusizi ziri kwifashishwa mu gupima no gutanga ibisubizo vuba.

    Usibye abapimwa corona virus kandi, ngo n’abasanzwe bafite ikibazo cya Diabetes n’izindi ndwara zifite aho zihuriye n’ybuhumekero, ngo bagiye gukurikiranwa bapimwe.

    Muri aka karere hamaze gupimwa abantu ibihumbi 15 by’Abantu harebwa niba nta muntu wanduye. Kugeza ubu abakirwaye bari muri aka karere ni 220, naho 3 barakize.

    Nyuma y’uko mu karere ka Rusizi hagarahaye abantu bashya banduye corona virus, aka karere ndetse n’aka Rubavu twahise dushyirwa mu kato kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya corona virus.Abantu bakuze batangiye gupimwa corona virus.

    The post Rwanda: Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gupima corona virus Abantu bakuze. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/rwanda-minisiteri-yubuzima-yatangiye-gupima-corona-virus-abantu-bakuze/

  • Burundi:Ingabo zahakanye ibyo gutera u Rwanda,abaturage bemeza ko abateye bavugaga Ikinyarwanda. #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy’u Burundi FDNB kivuga ko nta ruhare cyagize mu bikorwa byo kugaba igitero mu Rwanda mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru byagabwe n’abantu bitwaje intwaro baturutse ku butaka bw’u Burundi.

    Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 nibwo abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu Murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru ingabo z’u Rwanda ziba maso zicamo bane zifata mpiri abandi batatu n’ibikoresho byabo byanditseho ko ari iby’ingabo z’u Burundi.

    Gusa mu itangazo ingabo z’u Burundi zashyize ahagaragara,zavuze ko nta gitero bigeze bagaba mu Rwanda ndetse batakemera ko hari umutwe witwaje intwaro wacumbika ku butaka bw’u Burundi.

    Itangazo rigira riti”Ingabo z’u Burundi ziramenyesha abarundi n’amahanga ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi.Ahubwo abasirikare n’Abarundi basabwa gucunga neza umutekano ku mipaka u Burundi bugabaniraho n’ibihugu by’ibituranyi”.

    Abateye bavugaga Ikinyarwanda

    Nubwo bavuga gutyo ariko amakuru aturuka mu Burundi avuga ko mu gitondo cya kare cyane ahagana mu ma saa kumi z’ijoro zo kuri uyu wa gatandatu, itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda ryagaragaye mu misozi ya Ruhembe yo muri zone ya Bumba muri komini ya Bukinanyana n’imisozi ya Gafumbegeti muri zone Butahana ya komini ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke (Amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’Uburundi).

    Nk’uko byatangajwe n’umwe mu basirikare w’u Burundi wanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu mutwe wagabye igitero usanzwe uba hafi y’umupaka w’ibihugu byombi mu ishyamba rya Kibira muri komini ya Bukinanyana na Mabayi.

    Amakuru avuga ko nyuma y’igitero,abantu bari bamaze gutera bakananizwa basubiye mu Burundi,bakiriwe n’abasirikare b’u Burundi bateranira ku musozi wa Gihisi, hagati mu ishyamba, nko mu birometero bitageze kuri 20 uvuye ku murwa mukuru wa komini Bukinanyana.

    Abatuye mu gace ka Ruhembe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda bavuga ko babonye abantu bitwaje intwaro ahagana mu ma saa kumi z’ijoro.Batangarije SOS Media Burundi ko bagize ubwoba bagerageza guhunga.

    Umwe muri bo yakomeje agira ati: “Abayobozi bari muri icyo kigo bagombye kutwizeza ko dufite umutekano, bitabaye ibyo twari twatangiye kuva mu ngo zacu”.

    Babiri bakomeretse batabawe n’igisirikare cy’u Burundi

    Amakuru atangwa n’abo baturage avuga ko abantu babiri bakomeretse bikabije bagize iryo tsinda bajyanwe mu modoka n’umuyobozi w’igisirikare cyaho.

    Bati”Bavanywe mu modoka yari ifite ingabo maze bafata inzira ya Ndora-Bubanza. Ariko ntituzi ibitaro bajyanywemo “.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Guverineri wa Cibitoke Joseph Iteriteka, yabwiye abanyamakuru baho ko ibyo ari “ibihuha byakwirakwijwe n’abatavuga rumwe n’u Burundi hanze y’igihugu”.

    The post Burundi:Ingabo zahakanye ibyo gutera u Rwanda,abaturage bemeza ko abateye bavugaga Ikinyarwanda. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/burundiingabo-zahakanye-ibyo-gutera-u-rwandaabaturage-bemeza-ko-abateye-bavugaga-ikinyarwanda/

  • Isura nshya ya Kigali: Ku Kimihurura hagiye kubakwa inyubako zizahindura umujyi #rwanda #RwOT

    Umunsi ku wundi Kigali iri guhindura isura ndetse birarushaho gufata indi ntera kubera ibikorwaremezo bigezweho biri kubakwa. Ubu ku Kimihurura ahazwi nka Minijust ni ahandi hatahiwe hagiye guhinduka burundu kuko inyubako zose zihari uhereye ku Rukiko rw’Ikirenga n’ahakorera Minisiteri y’Ubutabera, zose zigiye gusenywa hubakwe inzu z’akataraboneka zizaba zirimo buri kimwe cyose umuntu yakenera.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isura-nshya-ya-kigali-ku-kimihurura-hagiye-kubakwa-inyubako-zizahindura-umujyi

  • Kicukiro: Polisi yafashe uwari umaze iminsi ashakishwa kubera ubwambuzi #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga yafashe umuntu wari umaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-polisi-yafashe-uwari-umaze-iminsi-ashakishwa-kubera-ubwambuzi

  • Igor Mabano yaserutse neza mu gitaramo cya kabiri cya Iwacu Muzika Festival, Ni inde utahiwe? #rwanda #RwOT

    Iwacu Muzika Festival iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri. Ibitaramo by’uruhererekane bizakorwa muri iri serukiramuco mu cyumweru gishize byafunguwe na Bruce Melodie wabaye umuhanzi wabimburiye abandi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 hari hatahiwe Igor Mabano wari uwa kabiri utaramye.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/igor-mabano-yaserutse-neza-mu-gitaramo-cya-kabiri-cya-iwacu-muzika-festival-ni