Tag: news

  • Umwarimu yicishije umukobwa we umwuko amusanze ateretana n’umuhungu. #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye yatawe muri yombi na polisi ya Migori nyuma yo gukubita umukobwa we w’imyaka 17 umwuko kugeza apfuye ubwo yari amusanze ahagararanye n’umuhungu bivugwa ko yamuteritaga.
    Rades Apida hamwe n’umuryango we, bagerageje guhisha icyo cyaha bategura ko umukobwa ashyingurwa nta ruhushya.

    Ikosa ry’uyu mwangavu ryanatumye akubitwa bikamuviramo kuhasiga ubuzima, bivugwa ko ari uko se umubyara yamusanganye n’umuhungu bakundana iruhande rw’urugo rwabo mu gace ka Uriri, mu Ntara ya Migori.
    The Standard yo muri Kenya ivuga ko Apida yakubise umukobwa we n’umukunzi we ikintu kitagaragara ariko bikekwa ko ari kimwe mu bikoresho byifashishwa mu gikoni.
    Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kamena, umuyobozi wa polisi mu gace ka Uriri, Peter Njoroge, yemeje ko uyu mukobwa yitabye Imana.Njoroge yagize ati

     “Twabonye ko ukekwaho yakubise umukobwa we wari mu ishuri mu mwaka wa kane mu ishuri ryisumbuye rya Ogari nyuma yo kumusangana n’umukunzi we w’imyaka 19.”

    Nk’uko Njoroge abitangaza ngo mu masaha y’umugoroba kuwa Gatanu tariki 26 Kamena ukekwaho ngo yakoresheje umwuko wo mu gikoni ubwo yakubitaga umukobwa we.Haciye akanya gato ibyo bibaye, umuryango wagerageje kurokora ubuzima bw’umukobwa byihuse bamujyana mu bitaro bya Referral Migori, ari naho yapfiriye mu gihe abaganga bari kumwitaho.

    Nyuma yuko abaganga batangaje ko uyu mwana w’umukobwa yapfuye, bivugwa ko uyu muryango wafashe gahunda yo kujyana umurambo mu rugo rwabo i Bondo kugira ngo ushyingurwe.Gusa abapolisi bahawe amakuru baratabaye maze bata muri yombi se w’umukobwa.Njoroge yavuze ko Apida azagezwa imbere y’urukiko ku wa Mbere tariki 29 Kamena ndetse anabanze asuzumwe barebe ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

    The post Umwarimu yicishije umukobwa we umwuko amusanze ateretana n’umuhungu. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/umwarimu-yicishije-umukobwa-we-umwuko-amusanze-ateretana-numuhungu/

  • Amateka:ahafatwa nka gakondo ya che Guevara hashyizwe ku isoko rya cyamunara #rwanda #RwOT

    Ahantu “Che” Guevara impirimbanyi y’impinduramatwara yamamaye ku isi mu kinyejana gishize cya 20 yavukiye hari kugurishwa, ni mu mujyi wa Rosario muri Argentine.

    Nyiraho ubu, witwa Francisco Farruggia, avuga ko aha hantu hari inzu ya ‘apartment’ iri ku buso bwa metero kare 240 yahaguze mu 2002.

    Avuga ko yashakaga kuzahubaka inzu ndangamurage, ariko atigeze abigeraho.
    Uyu mugabo ntabwo yigeze avuga igiciro yifuza kuri aha hantu.
    Uko imyaka yagiye ishira inzu ihubatse yakomeje kugenda isurwa n’abantu benshi, barimo n’abazwi.
    umukono wa che Guevara

    Mu bahasuye harimo José Pepe Mujica wahoze ari perezida wa Uruguay hamwe n’abana ba Fidel Castro
    Mu baheruka kuhagera kandi harimo Alberto Granados, wagendanye mu bihugu bya Amerika y’Epfo na Che Guevara kuri moto ubwo yari akiri umusore w’umuganga mu myaka ya 1950.
    iyi niyo foto ya che Guevara yagaragaye cyane.

    Ernesto Guevara bitaga Che, yavukiye mu muryango uciriritse mu 1928, yaje kuba impirimbanyi y’impinduramatwara kubera ubukene n’ibibazo byari muri Amerika y’Epfo.
    Mu 1953-59, yagize uruhare rukomeye mu mpinduramatwara yavanyeho Fulgencio Batista wari perezida wa Cuba.
    Aleida che Guevara umukobwa wa che Guevara.

    Che yashatse ko iyo mpinduramatwara igera n’ahandi muri Amerika y’Epfo ndetse agera no muri Afurika aho yaciye muri Tanzania mu mugambi atagezeho w’impinduramatwara muri Congo.

    Impinduramatwara yifuzaga yashatse no kuyigeza muri Afurika ahereye muri Congo ntibyamushobokera
    Hamwe n’ubufasha bw’ingabo za Amerika zari zishyigikiye ubutegetsi muri Bolivia, ingabo z’iki gihugu zafashe Che Guevara n’abarwanyi yari asigaranye.
    camiro che Guevara umuhungu wa che Guevara.

    Yishwe tariki 09/10/1967 mu gace kitwa La Higuera umubiri we ushyingurwa ahantu hagizwe ibanga.
    Mu 1997 haramenyekanye, ibisigazwa by’umubiri we biratabururwa bijyanwa muri Cuba aho yashyinguwe mu cyubahiro.

    Nk’igihe yari akiriho no kugeza ubu impinduramatwara ye iracyafatwa bitandukanye.

    Abakunzi be bamubona nk’urugero rwo kwitanga kurenze aharanira impinduka naho abamunenga bakamufata nk’uwaharaniraga ibyo ashaka mu rugomo n’ubugome.

    The post Amateka:ahafatwa nka gakondo ya che Guevara hashyizwe ku isoko rya cyamunara appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/amatekaahafatwa-nka-gakondo-ya-che-guevara-hashyizwe-ku-isoko-rya-cyamunara/

  • Menya igitera kunyara ku mugore mugore mu gihe cy’imibonanompuzabitsina #rwanda #RwOT

    kunyara ku mugore mu gihe cy’akabariro ni ingingo benshi bakunze kwibazaho byinshi rimwe na rimwe hagati y’abashakanye bikabaviramo gushwana iyo kidashakiwe ibisubizo.

    Mu gitabo “Le point g et l’ejaculation feminine” cyanditswe na Deborah Sundhal, nyuma y’ubushakashatsi yakoze yagaragaje ko abagore bose batanyara kimwe mu gihe cy’akabariro kuko batandukanye nk’uko abantu muri rusange batandukanye.

    Kunyara ku mugore biterwa n’ibintu byinshi:

    -Imirire ye: Nk’uko n’ubundi byatangajwe haruguru ko umugore azana ayo mazi mu gihe cy’akabariro bitewe n’imiterere y’umubiri we, ni nk’uko abakobwa bose badatangirira rimwe kujya mu mihango, bitewe n’uburyo yariye neza hari abayitangira mu myaka 12 kimwe n’uko hari abayibona bwa mbere muri za 18.

    ibi ngo si igitangaza ko umugore ashobora kuba atazana ayo mazi cyane benshi bita ko ari Amavangingo mu myaka 25 cyangwa 30 ariko yazagera hejuru muri za 35 akajya ayazana bidasanzwe, kimwe n’uko hari abaturuka mu bukumi bafite ayo mazi ku kigero cyiza abagabo baba bifuza.

    Aya mazi ngo ntabwo aza kubera ko umuntu abyibushye cyangwa ngo ananuke, ahubwo ko n’imisemburo ye y’umubiri ishinzwe kuregera imikorere/imikurire y’imyanya ndangagitsina nayo ngo iba ibifitemo uruhare.

    -Umugabo uzi gufasha umugore kuyazana: Bitangazwa ko kunezeza uwo mwashakanye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bidasaba imbaraga nyinshi ahubwo ko bisaba ubuhanga n’ubwitonzi, by’umwihariko benshi bemeza ko rugongo igira uruhare mu kuboneka kw’aya mazi ndetse ko bisaba umugabo w’inzobere muri iki gikorwa cyangwa se n’umugore uzi kuganira n’umugabo amubwira ahamunyura.

    -kuba umugore afite umutekano: Mbere na mbere iyo mu rugo nta mutekano uhari hagati y’abashakanye niyo bakora imibonano mpuzabitsina umwe atishimye ntaho ngo biba bitaniye no gufata ku ngufu, Ntibyoroshye kunyaza umugore urakaye cyangwa uhorana intimba.

    -Rugongo (Clitoris): Mu byerekeranye no guhuza ibitsina ku mugore no gushimishwa na byo rugongo iza ku mwanya wa mbere. Rugongo ni inkingi mu gushimishwa n’igitsina ku mugore kandi ni ngombwa ko ikinishwa kugira ngo umugore arangize bitamugoye.

    Nyamara ariko aho rugongo iherereye si mu nzira aho igitsina cy’umugabo gica ku buryo kiyikoraho bitagoye, ni yo mpamvu bitoroshye gushimisha umugore bihagije muri positions izo ari zose kuko rugongo iba itakozweho.

    Ni ngombwa ko umugabo n’umugore batibagirwa bakibuka ko rugongo ifite akamaro mu byo bakora byose.

    -Kunyaza ni ukubyimenyereza: Niba umugore atanyaye uyu munsi ntibivuga ko adashobora kunyara, by’umwihariko uko umugore akura mu myaka ni nako arushaho kubona ayo mazi iyo akora imibonano kenshi, hari abagore bazana amazi make cyane y’igitonyanga bakaba bazi ko ntayo nagira, gusa ngo hari igihe agenda yiyongera buhoro buhoro uko abyimenyereza cyangwa abikorerwa kenshi.

    -Kuba yarakunnye akagwiza birafasha: Ni umwihariko ku Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi aho bavuga ko gukuna(guca imyeyo) bigira uruhare mu kunyara ku mugore mu gihe cy’akabariro.

    Ikinyamakuru The New Scientist cyasohoye inkuru ku gukuna gukorwa n’abakobwa bo mu Rwanda bakinjira mu bwangavu ngo bituma babyiruka bazi kunezaza abagabo.

    Ngo iryo kuna rituma bashobora kugira imishino ireshya nibura na 5cm. Abashakashatsi Marian Koster na Liza Price Bo muri Universite ya Wageningenmu Buholandi babajije abagore 11 n’abagabo 2 mu Rwanda ku byerekeranye n’ibyo gukuna. Bavuga ko abagabo n’abagore babajije bababwiye ko abagore b’abanyarwandakazi bashobora gusohora kurenze kunyara udukari duke iyo ubusanzwe abo bagore bakunnye.

    Ababajijwe bavuze ko imishino ifite akamaro kanini mu gutuma umugore aryoherwa n’igitsina no gusohora kunyara.Abagabo benshi muri ibi bihugu byatangajwe haruguru ngo bakunda abagore baciye imyeyo.

    Ngo kuba umugore ataraciye imyeyo byahumira ku mirari akaba atananyara mu gihe cy’akabariro ngo ni ikibazo ngo kuko hari ababigenderaho bagata ingo baca inyuma abo bashakanye bakajya gushaka ababyujuje.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74188

  • Menya impamvu umukobwa muteretanye igihe kirekire atariwe urongora #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko wowe uri gusoma iyi nkuru hari abantu uhise wibuka uzi bakundanye igihe kirekire, bashwana umusore agahita asaba undi mukobwa kuzamubera umugore.

    Ibi bibaho kenshi bigatuma abantu bibaza ukuntu umukobwa wakundanye n’umusore imyaka myinshi, umusore amureka agasaba uwo bahuye vuba ko bashyingiranwa.

    Ibi byatumye ikinyamakuru Bright side dukesha iyi nkuru kinjira mu ntekerezo z’abagabo kivumbura impamvu zirindwi (7) zitera abagabo aya mahitamo.

    1.Gukundana igihe cya nyacyo kitaragera

    Hari umuntu washyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugira buti ‘Abasore benshi ntabwo barongora umukobwa bakundanye cyane, barongora umukobwa ubari hafi igihe biteguye gutangira umuryango’.

    Mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwari washyizwe kuri twitter muri 2018, harimo abagabo bahishuye ko abo bakundanye igihe kirekire ataribo barongoye.

    Umusore iyo abonye uwo yashakaga kugira umugore ashyingiwe bimutera ubushake bwo guhita ashinga urugo, icyo gihe ntabwo arindira kubona umukobwa mwiza bakundana, ahubwo areba mu bakobwa bari hafi ye akarebamo uwiteguye kuba umugore agahita amugira umugore we.

    2.Urugo ntirwubakirwa kubwiza by’inyuma

    Hari inyigo yakoze igaragaza ko iyo umuhungu n’umukobwa bakundanye, umukobwa ari mwiza (akurura buri wese) mu rukundo rwabo baba bishimye. Gusa John T. Molloy mu gitabo yanditswe yise ‘Why Men Marry Some Woman and Not Others’‘impamvu abagabo barongora umugore runaka bakareka bariya’ yavuzemo ko ubwiza bw’umugore butagira icyanga. John yabajijwe abagabo barenga 3 500, kugira icyo bavuga ko bagore babo 20% nibo bakoresheje amagambo agaruka ku bwiza ‘gorgeous, attractive, na sexy. 80% bavuze ku myitwarire y’abagore babo. Abo bagabo bose bavuze ko umugore kuba ari mwiza ku buryo udatinya kumwerekana ari ingenzi ariko ngo iki sicyo cya mbere, ngo ahubwo umugore mwiza ni utagukoza isoni.

    3.Inama z’inshuti n’ababyeyi

    Hari abashobora kwibeshya ko umusore aba yigenga mu gufata icyemezo cyo guhitamo uwo azagira umugore ariko sibyo, ahubwo ibitekerezo yumvana ababyeyi be, n’inshuti ze nibyo bimuyobora mu guhitamo umukobwa uzamubera umugore. Bibaho ko hari abasore cyangwa abakobwa bahitamo uwo bazabana batitaye ku byifuzo by’ababyeyi babo kuri iyi ngingo ariko ni gake.

    4.Umusore ashobora kubona umukunzi we yaranyuzwe

    Umusore n’umukobwa bakundanye igihe hari igihe umukobwa atibutsa uwo musore ingingo yo gushing urugo bagahugira mu kwinezeza gusa, umusore akagira ngo ibyo uwo mukobwa biramuhagije. Yareba ku ruhande yabona undi mukobwa umwereka ko akeneye kuba umugore uwo musore agahita areka uwo bamaze igihe bakundana agasanga uri kumurembuza amwicira akajijo ngo bashing urugo. Nanone hari igihe umukobwa arambirwa gutegereza akabivamo, iyo uwo musore abonye uwo mukobwa amucitse bakundanaga, undi bakundanye yihutira kumusaba kuzamubera umugore kugira ngo nawe atazamucika.

    Inzobere mu by’imiterereze zivuga ko iyo abakundanye batagiranye amakimbirane bagitangira gukundana ingo zabo zitaramba, bityo ngo umusore cyangwa umukobwa ntakwiye kwanga kwiyereka umukunzi we uko ari bagitangira gutundana.

    Abakobwa banga gutanga ibitekerezo byabo birabagora kwambikwa impeta. 73% mu bagore John yabajije bamusubije ko bagize uruhare mu kwereka abagabo babo ko bashaka kuba abagore.

    5.Kubana mu nzu n’umusore mukundana bigabanya 50% ku mahirwe yo kuzakugira umugore

    Inzobere mu by’imitekerereze ziburira abakobwa ko bakwiye kwirinda kubana mu nzu n’abasore bakundana. Abasore benshi basaba abakobwa kuzababera abagore iyo bamaze amezi 22 bakundana nyuma yaho amahirwe yo kuzakugira umugore agabanukaho 20%, iyo hashize imyaka 3 mukundana amahirwe yo kuzakugira umugore agabanukaho 50%, iyo mu maze imyaka irenga 7 mu kundana amahirwe yo kuzakugira umugore aba ari 0%.

    6.Umukobwa ujyanye n’ibihe umusore arimo ariko ataberanye n’ahazaza h’umusore

    Bamwe mu basore biyemeza kuzashaka umugore ari uko bageze ku bintu runaka, yazamuwe mu kazi, yubatse inzu n’ibindi. Muri iki igihe uyu musore aba akirwana no kugera kuri izi nzozi ze aba akeneye umukobwa bakundana, iyo amaze kubigeraho agasanga uwo mukobwa atarigeze amusunika, aramureka kuko aba akeneye umugore utazamurumbya kugira ngo ibyo amaze kugeraho bitazasubira inyuma ahubwo bazagere no kubindi byinshi.

    7.Ntabwo umubano wose uganisha kuri marriage

    Abakobwa batozwa ko umusore ubitayeho igihe kinini, ko urukundo rurambye rurangirira ku gushinga urugo ariko siko kuri. Imyumvire y’abagore itandukanye n’iy’abagabo. Abagabo bo mu myumvire yabo iyo bitinze birapfa.

    Umusore n’umukobwa bakundanye hari igihe umusore ageraho akabibona ko atazakugira umugore ariko agatinya kubikubwira, ugakomeza ugategereza warambirwa ukagenda agahita ashaka undi akamugira umugore.

    Birashoboka ko waba ufite ubunararibonye cyangwa igitekerezo kuri iyi ngingo ‘kuki umukobwa umusore aterese igihe kirekire atariwe arongora?’, jya ahandikirwa ibitekerezo ku nkuru usangize abandi igitekerezo cyawe.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74185

  • Igisirikare cya Leta y’u Burundi cyahakanye ko nta wateye u Rwanda aturutse ku butaka bwacyo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 27 Kamena 2020, igisirikare cy’Ingabo z’u Rwanda cyatangaje ko abantu bitwaje intwaro bateye ku birindiro byazo biri mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru ho mu Ntara y’Amajyepfo. Igisirikare cy’u Burundi cyateye utwatsi iby’iki gitero, kivuga ko ubutaka bw’u Burundi butaba indiri y’abahungabanya umutekano w’Igihugu gituranyi.

    Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rw’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko abateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi ndetse na nyuma yo gukubitwa inshuro bakaba basubije mu cyerekezo cy’ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi. Ibyatangajwe n’ingabo z’u Rwanda byatewe utwatsi n’Ingabo z’u Burundi .

    Ku ruhande rw’u Burundi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Col Biyereke Floribert, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB), yavuze ko zishaka kumenyesha Abarundi n’amahanga ko “ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi”.

    Mu itangazo yasohoye, Col Biyereke yavuze ko ahubwo inshingano za FDNB ari “ugukora buri gihe kuburyo umutekano ubungwabungwa neza ku mbibi u Burundi buhana n’abaturanyi babwo”.

    Soma hano inkuru bijyanye ku itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ku gitero cyakozwe n’abavugwa ko bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda baturutse I Burundi:Abantu bitwaje imbunda bateye u Rwanda baturutse i Burundi
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/igisirikare-cya-leta-yu-burundi-cyahakanye-ko-nta-wateye-u-rwanda-aturutse-ku-butaka-bwacyo/

  • Umusaza w’imyaka isaga 100 muri Ethiopia yakize Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umwe mu baganga bakurikiraniye hafi ndetse akavura umusaza wo mu gihugu cya Ethiopia bivugwa ko afite imyaka isaga 100 y’amavuko yatangaje ko gukira icyorezo cya Covid-19 k’uyu mukambwe bitangaje.

    Umuryango wa Aba Tilahun Woldemichael uvuga ko afite imyaka 114 y’amavuko. Kugira iyi myaka, byahita bimugira umugabo wa mbere ku isi ufite imyaka myinshi cyane, ariko nta cyemezo cy’amavuko gihari cyemeza ko iyo myaka ivugwa ari ukuri.

    Abantu bafite hejuru y’imyaka 80 y’amavuko bavugwaho kuba mu bazahazwa cyane na coronavirus iyo baramutse bayanduye. Kuri uyu mukambwe, ni uwihayimana wo mu idini rya orthodoxe ryo muri Ethiopia. Ubu ari kwitabwaho iwe mu rugo n’umwuzukuru we w’umuhungu, Binyam Lulseged Tilahun w’imyaka 24.

    Uyu mukambwe, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ubwo nari mu bitaro, nasengaga Imana nsaba ngo inkize. Narariraga kandi nsengera igihugu cyose ngo cyongera kugira ubuzima”

    Aba Tilahun yari yasanganywe iyo virusi ubwo hapimwaga bitunguranye abatuye agace atuyemo ko mu murwa mukuru Addis-Abeba, ashyirwa mu bitaro mbere yuko agaragaza ibimenyetso, nkuko Dr Hiluf Abate yabibwiye ikiganiro Newsday cya BBC.

    Uwo muganga wakurikiranye ndetse akavura uyu mukambwe, yongeyeho ko ibi byatumye itsinda ry’abaganga rifatirana iyo ndwara itarakara mu mubiri we ndetse ribona n’uburyo bwo kumukurikiranira hafi.

    Mu minsi ine ashyizwe mu cyumba cy’indembe cyo mu bitaro bya Yeka Kotebe biri i Addis-Abeba, Aba Tilahun yarushijeho kuremba ubwo iyo virusi yari itangiye kuganza ubuzima bwe nuko ashyirwa mu buryo bumwongerera umwuka wo guhumeka wa oxygène, nkuko Dr Hiluf abivuga.

    Yamaze iminsi 14 yose hamwe mu bitaro, avurwa mu gihe cy’icyumweru kirenga ahabwa umwuka wa oxygène. Yanahawe imiti yica udukoko (anti-biotics) ndetse n’umuti urwanya kubabuka (inflammation) wa dexamethasone uherutse gutangazwa nk’intambwe ikomeye itewe mu kuvura abarwayi ba Covid-19 barembye.

    Kugeza ubu muri Ethiopia hamaze kwemezwa abantu 5,425 banduye coronavirus, muri bo 89 imaze kubica naho 1,688 bamaze kuyikira, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umusaza-wimyaka-isaga-100-muri-ethiopia-yakize-covid-19/

  • Umuririmbyi wa Chorale de Kigali yatangiye gukora umuziki ku giti cye #rwanda #RwOT

    Murengezi Dieudonné, umuririmbyi n’umucuranzi wa “Chorale de Kigali” yasohoye indirimbo ye ya mbere iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse ikaba iri kuri album ye yitwa “Icyizere”.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/umuririmbyi-wa-chorale-de-kigali-yatangiye-gukora-umuziki-ku-giti-cye