Tag: news
-
Guma mu Rugo mu midugudu itandatu ya Kigali ihagaze ite? (Amafoto na Video) #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2020, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo gitegeka imidugudu itandatu yo mu turere tubiri two mu Mujyi wa Kigali kubahiriza gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ mu gihe cy’iminsi 15, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. -
Amarenga ku butegetsi bwa Ndayishimiye nyuma yo kugira Alain-Guillaume Bunyoni Minisitiri w’Intebe #rwanda #RwOT
Abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bashimangira ko mu kugira Gen Alain-Guillaume Bunyoni Minisitiri w’Intebe, Perezida mushya Évariste Ndayishimiye yakomereje mu murongo wasizwe na Pierre Nkurunziza yasimbuye, washyinguwe kuri uyu wa Gatanu. -
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 2282, hari n’abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru #rwanda #RwOT

Mu bazamuwe mu ntera, harimo abapolisi babiri bari bafite ipeti rya Assistant Commissioner of Police bazamuwe ku ipeti rya Commissioner of Police (CP). Abo ni Emmanuel Hatari na Costa Joseph Habyara.
Hatari asanzwe ari Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba mu gihe Costa Joseph Habyara yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera nk’Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko.
Abandi umunani bari bafite ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bazamuwe ku ntera ya Assistant Commissioner of Police (ACP). Abo ni:
(1) Burora Jacques
(2) Muzezayo Toussaint
(3) Mpayimana Gerald
(4) Mugwiza Egide
(5) Baguma Ismail
(6) Rutikanga Boniface
(7) Bayingana Michel
(8) Bugingo NelsonAbandi 22 bari ku ipeti rya Senior Superintendent of Police bo bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP). Ni mu gihe 39 bari bafite ipeti rya Superintendent of Police (SP) bo bazamuwe ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP).
Abapolisi 37 bari ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP) 37 bazamuwe mu ntera baba Superintendent of Police (SP). Mu gihe 35 bari bafite ipeti rya Inspector of Police (IP) 35 bazamuwe ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP).
Abapolisi 333 bari bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) 333 bazamuwe ku ntera ya Inspector of Police (IP).
Muri izi mpinduka, umupolisi umwe wari ufite ipeti rya Chief Sergeant (CSGT) yazamuwe ku ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).Ba su-ofisiye icyenda bari bafite ipeti rya Senior Sergeant (SSGT) bo bazamuwe ku ipeti rya Chief Sergeant (CSGT).
Ba Su-Ofisiye 25 bari bafite ipeti rya Sergeant (SGT) bazamuwe ku ipeti rya Senior Sergeant (SSGT).
Abandi 62 bari bafite ipeti rya Corporal (CPL) na Police Constable (PC) bazamuwe ku ipeti rya Sergeant (SGT), naho 1709 bari bafite ipeti rya Police Constable (PC) bo bazamuwe ku ipeti rya Corporal (CPL).
Polisi y’u Rwanda yashimiye abazamuwe mu ntera ndetse n’ubwitange bwaranze abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
-
Abatoza 4 Migi ashimira bamufashije mu rugendo rwe rwa ruhago #rwanda #RwOT

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi avuga ko yatojwe n’abatoza benshi kandi batandukanye, gusa ngo hari bane batumye inzozi ze ziba impamo.
Ni mu kiganiro yahaye ISIMBI, aho yavuze ko umutoza wa mbere ari Yves Rwasamanzi ubu utoza Marines, yamukuye ku muhanda aho yakiniraga akamutwara akamutoza mu bana kugeza amuzamuye mu cyiciro cya mbere.
Yagize ati“umutoza wa mbere ni Rwasamanzi Yves ni we mutoza wankuye mu muhanda nkikina imipira yo mu muhanda itagira gahunda antwara mu bato ba Lajeunesse, anzamura mu bakuru ankinisha icyicro cya mbere kugeza nzamutse mu cyiciro cya mbere muri Lajeunesse aribwo ikipe nka Kiyovu Sports na APR FC zatangiye kumbenguka, ni we wa mbere nshimira.”
Yves Rwasamanzi ngo ni we wamukuye ku muhandaUmutoza w’undi ashimira ni umutoza ukomoka mu gihugu cya Sweden, watozaga ikipe y’igihugu, Roger Palmgren kuko ngo yanamuhinduriye umwanya.
“Nkashimira umutoza Eric Nshimiyimana ari mu bantu bamfashije cyane. By’umwihariko ngashimira umutoza Roger Palmgren wari umutoza w’ikipe y’igihugu na we yaramfashije cyane kuko ni na we wampinduriye umwanya ubundi nakinaga kuri attaque, ni we wanzanye kuri 6.” Migi
Roger Palmegren ni we watumye ajya gukina kuri 6 amukuye mu busatirizi
Eric Nshimiyimana ngo na we yaramufashijeUmutoza wa nyuma ashimira mu bamufashije, ni umunya-Serbia, Petrovic wamutoje muri APR FC kuko ngo ni umwe mu bagiye bamugira inama zamufashije.
Yagize ati“nkongera ngashimira cyane, cyane, umutoza Petrovic wa APR FC, abo bose ni abatoza bagiye bamfasha mu rugendo rwanjye kugeza aho ngeze aha ngaha, navuga ko natojwe n’abatoza benshi kandi beza, ariko abatoza bamfashije navuga ko ari abo ngabo.”
Petrovic ni umwe mu batoza ashimira cyaneMugiraneza Jean Baptiste Migi ari hafi kuzuza imyaka 20 akina umupira nk’akazi kamutunze. Muri 2006 ni bwo yinjiye muri Kiyovu Sports ayikinira umwaka umwe, 2007 kugeza 2015 yakiniraga APR FC, akaba yarayivuyemo ajya muri Azam FC yo muri Tanzania ayikinira umwaka umwe maze mu mpera za 2016 yerekeza muri Gor Mahia, mu ntangiro za 2018 agaruka muri APR FC baje gutandukana mu mpeshyi ya 2019 aho yahise yerekeza muri KMC akinira kugeza uyu munsi.
source http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-4-migi-ashimira-bamufashije-mu-rugendo-rwe-rwa-ruhago
-
Ally Niyonzima yavuye imuzi ibye na Yanga, Police FC… #rwanda #RwOT

Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati usoje amasezerano muri Rayon Sports, Ally Niyonzima avuga ko ibiganiro n’ikipe yay a Yanga yo muri Tanzania bikomeje, gusa ngo ntaravugana na yo ivugana n’umuhagarariye.
Uyu musore usoje amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, ukwezi kurenga kurashize bivugwa ko ari mu biganiro na Yanga mu gihugu cya Tanzania, hari n’aho byageze bivugwa ko iyi kipe yamwoherereje amasezerano ngo abe yayisinyira.
Aganira na ISIMBI.RW, Ally Niyonzima yavuze ko ibyo biganiro byabayeho ndetse ko binakomeje, gusa ngo we nka Ally Niyonzima ntiyigeze avugana n’iyi kipe, ikaba yaravuganye n’umuhagarariye.
Yagize ati“ibyerekeye amakuru yanjyanaga muri Yanga, ibyo ni byo ariko ntabwo njye nigeze mvugana n’umuyobozi n’umwe wa Yanga bavugana n’umpagarariye, njye ndi umukinnyi udafite ikipe wavugana n’ikipe iyo ari yo yose, impaye amafaranga njyewe nayisinyira, ntabwo ndi umukinnyi wa Yanga kuko nta mafaranga irampa.”
Akomeza avuga ko ibiganiro bigikomeje ndetse akurikije ibyo umuhagarariye amubwira ngo bigeze kure ndetse bishobora no gukunda.
Yagize ati“barimo kuvugana n’umpagarariye, icyo we akora ambwira ibyo bavuganye tukareba icyo twakora, nta muyobozi wa Yanga turavuga n’umutoza ntarampamagara, icyo nzicyo we ni uko bavugana kandi n’ibiganiro birimo kugenda neza, njye ndategereje.”
Ku bijyanye n’amakuru yamwerekezaga muri Police FC, yabihakanye avuga ko nta muyobozi n’umwe wa Police FC baravugana.
Yagize ati“ibyerekeye ibingarura mu rugo mu Rwanda muri Police FC bimaze iminsi bivugwa, icyo navuga ni uko atari ukuri kuko njyewe nta muyobozi wa Police FC twari twavugana kubyerekeye kunzana muri Police FC, gusa hari umuntu wigeze kumbaza kubijyanye no kuba naza muri Police FC ariko ntabwo twigeze tugera kure mu biganiro.”
Ally Niyonzima avuga ko we ubu ari umukinnyi wasinyira ikipe yose imwifuza kuko ari umukinnyi wigenga nta kipe afite.
Ally Niyonzima ngo ibiganiro na Yanga birakomejesource http://isimbi.rw/siporo/article/ally-niyonzima-yavuye-imuzi-ibye-na-yanga-police-fc
-
Umukinnyi wa Filime Rosine Bazongere yavuze ku munsi yatakajeho ubusugi(VIDEO) #rwanda #RwOT

Umukinnyi wa filime nyarwanda umaze kwandika izina, Rosine Bazongere wamenyekanye cyane muri flime y’uruhererekane ya City Maid itambuka kuri televiziyo Rwanda, avuga ko umuntu watumye atakaza ubusugi yamwanze bamara imyaka 3 batavugana.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, uyu mukobwa n’ubwo atafuzaga kubivugaho byinshi, gusa yavuze ko umunsi yatakajeho ubusugi bwe wamubabaje cyane.
Yagize ati“Narababaye shahu, n’uwo muntu mpita mwanga, nahise mwanga twongeye kuvugana nyuma y’imyaka 3.”
Rosine Bazongere avuga ko ikintu yakubitiwe cyane ari ukunyara ku buriri, aho yageze mu wa 4 w’amashuri abanza akinyara ku buriri
Reba hani ikiganiro na Rosine Bazongere
-
Abanyamakuru babiri b’imikino bakunzwe mu gihugu ba City Radio berekeje kuri Radio10 #rwanda #RwOT

Kalisa Bruno Taifa na Muramira Regis, abanyamakuru b’imikino banditse izina mu Rwanda bakoreraga City Radio bamaze kwerekeza kuri Radio10.
Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y’abanyamakuru ba siporo bakoreraga kuri Radio10 batandukanye n’iyi Radio aho berekeje ku y’indi igiye gutangira gukora mu minsi ya vuba.
Radio10 mu gushaka amaraso mashya yari yatwaye Sam Karenzi, Kazungu Claver, Jado Max, Mugenzi Faustin ngo bajye kuziba icyuho cy’abagiye.
Mu gukomeza kwiyubaka iyi kipe yahisemo gutwara abanyamakuru babiri bakoranaga kuri City Radio, akaba ari na bamwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu gisata cy’imikino hano mu Rwanda, Kalisa Bruno Taifa na Muramira Regis.
Aba banyamakuru bigaruriye imitima ya benshi bitewe n’uburyo bakoramo ikiganiro binyura benshi, impaka bajya n’ibindi, bageze aho benshi babita impanga ngo aho umwe yakora atari kumwe n’undi ntibyaba biryoshye.
Biteganyijwe ko bazajya bumvikana mu kiganiro Ten Sports kizajya gitambuka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu guhera saa 10h kugeza saa 13h.
Regis Muramira yari amaze igihe kuri City Radio yerekeje kuri Radio10
Kalisa Bruno Taifa yamaze kwerekeza muri Radio10
Ikipe yose ya Ten Sports kuri Radio10
