Tag: news

  • Rayon Sports yavuze kuri Kwizera Olivier uvugwa muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’inkuru zimaze iminsi zivugwa ko Kwizera Olivier ari mu biganiro na Rayon Sports ndetse biri hafi kurangira, ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko nta makuru na make bwatanga ku bakinnyi iyi kipe irimo kuganiriza ko ahubwo bizajya bimenyekana bamaze gusinya.

    Amakuru avuga ko uyu musore ategereje ko ikipe imwishyura mliyoni 7 bumvikanye akabona gusinya, ni mu gihe e avuga ko ategereje kuganira n’ubuyobozi w’iyi kipe.

    Nyuma y’ibi byose byagiye bivugwa, ISIMBI yegereye umuvugizi w’iyi kipe, Jean Paul Nkurunziza maze avuga ko atapfa gutanga amakuru y’abakinnyi barimo kuganiriza.

    Yagize ati“yaba Kwizera cyangwa abandi bakinnyi ikipe yaba yifuza ubu ntabwo nakubwira ngo ni runaka cyangwa runaka, hari ikipe ibishinzwe irimo kubaganiriza, uwo twumvikanye ni we usinya kandi duhita tumubatangariza.”

    Rayon Sports ikomeje kwiyubaka mu ibanga n’ubwo isa n’aho yasigaye ku isoko yonyine, nyuma yo gusinyisha umukinnyi w’umunya-Togo, Alex, yaraye isinyishije rutahizamu w’umurudi Nihoreho Arsène

    Nta gihindutse Kwizera Olivier arerekeza muri Rayon Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yavuze-kuri-kwizera-olivier-uvugwa-muri-iyi-kipe

  • Dore ibyo kurya 10 by’ingenzi ku mugore utwite #rwanda #RwOT

    Nubwo mu busanzwe akenshi dupfa kurya uko tubonye, ariko burya umugore utwite hari ibyo aba agomba kwitaho no kuzirikana. Ni mu gihe kuko aba agomba kubungabunga ubuzima bw’abantu babiri icyarimwe: ubwe bwite, n’ubw’uwo atwite.

    Niba rero utwite cyangwa ubiteganya, hano twaguteguriye ibiribwa 10 by’ingenzi umugore utwite akwiye kurya cyane kurenza ibindi. Si ngombwa ngo kuri buri funguro byose bibonekeho, ariko hagomba kugira ibiboneka.

    Ibyokurya by’ingenzi ku mugore utwite

    1. Amagi
    Proteyine zibonekamo zifasha mu mikorere myiza y’umwana

    Amagi yagiye avugwaho byinshi ngo kuyarya cyane byongera cholesterol. Nyamara cholesterol ziri amoko abiri hari LDL ariyo igomba kuba nke na HDL ariyo igomba kuba nyinshi. Mu magi dusangamo vitamini zinyuranye n’imyunyungugu myinshi, ndetse by’umwihariko akungahaye kuri poroteyine.

    Umwana uri mu nda aba akura mu buryo bwihuse kandi buri karemangingo kose k’umubiri we gakozwe na poroteyine. Si ibyo gusa kuko nawe mugore utwite ucyeneye poroteyine nyinshi.

    Uretse kandi ibyo, tunasangamo choline, ikaba izwiho gufasha mu mikurire y’ubwonko bw’umwana no kumurinda indwara zafata urutirigongo.

    Umugore utwite udafite ibibazo bindi by’ubuzima yarya hagati y’igi rimwe n’amagi abiri ku munsi. Icyakora iyo ugira ikibazo kuri cholesterol wajya urya umweru gusa, umuhondo ukawureka. Amagi avugwa hano ni atogosheje gusa.

    2. Amafi ya Salmon

    Uretse kuba iyi fi ikungahaye kuri poroteyine, ni isoko nziza y’ibinure bya omega-3 bikaba byiza ku mikurire y’umwana bikanafasha gutuma wirirwana akanyamuneza. Ubwiza bw’iyi fi nuko irimo methylmercury nkeya, ikinyabutabire kigira ingaruka ku mikorere y’urwungano rw’imyakura y’umwana (nervous sytem). Niyo mpamvu andi mafi nka tilefish, shark, mackerel na swordfish atari meza iyo utwite kuko agira mercury nyinshi.


    3. Ibishyimbo

    Fibres na proteyine nyinshi zibonekamo zirinda umubyeyi ndetse n’uwo atwite

    Ibishyimbo mu moko yabyo yose bikungahaye kuri fibre na poroteyine kuruta izindi mboga. umugore utwite imikorere y’urwungano ngogozi icika intege bikaba byabyara kutituma cyangwa kwituma impatwe, no kuba yamurika (hemorrhoid). Ibi byose kurya ibikungahaye kuri fibre byabirinda bikanabikiza.

    Ibishyimbo kandi bikungahaye ku butare, zinc , calcium na vitamin B9 ifasha mu mikurire y’umwana.


    4. Ibijumba

    Ibara rya orange tubona mu bijumbabirikura kuri carotenoids, zikaba zihindukamo vitamini A iyo zigeze mu mubiri wacu. Mu gihe kugira vitamini A nyinshi mu mubiri bishobora guteza ibibazo, nyamara siko bimeze kuri carotenoids. Umubiri utunganya iyo ukeneye gusa, ibisigaye bigasohoka. Niyo mpamvu kurya ibijumba ku bwinshi nta ngaruka byateza.

    Ikindi kandi nuko bikize kuri vitamini C, fibre na vitamini B9.

    5. Impeke zuzuye

    Impeke zuzuye ( ni ukuvuga zitanyuze mu mashini ngo zikureho agahu k’inyuma), ni ingenzi kandi ni nziza. Hano twatanga urugero rw’umuceri utonoye bwa mbere, ingano, ibigori (injugu), amasaka, uburo.

    Impeke rero ni ingenzi kuko zikungahaye kuri fibre n’izindi ntungamubiri harimo vitamini E, selenium na phytonutrients (ibinyabutabire bizwiho kurinda uturemangingo)

    6. Ubunyobwa bwa Walnuts

    Walnuts ziza mu bwoko bw’ubunyobwa ariko butera mu butaka, ahubwo bwera ku giti. Ni isoko nziza y’ibinure bya omega-3, biva ku bimera. Urushyi rwabyo kuruhekenya hagati y’ifunguro rya ku manywa n’irya nijoro ni ingenzi. Ni isoko ya poroteyine na fibre.

    7. Yawurute

    Yogurt ni isoko nziza ya calcium, ikaba ingenzi ku mugore utwite. Iyo udafungura ibikungahaye kuri calcium, iyo winjije nkeya yose yigira mu gutunga umwana, bityo  ukaba wagira ikibazo mu magufa. Intego nyamukuru mu gihe utwite ni ugushaka ibitunga umwana utwite ariko utabangamiye ubuzima bwawe bwite. Calcium rero izafasha amagufa yawe, inatume urutirigongo rw’umwana wawe rukomera.

    8. Imboga

    Imboga cyane cyane izifite ibara ry’icyatsi cyijimye, ni isoko nziza ya za vitamini nka A, B9, C na K n’intungamubiri zinyuranye. Binafasha kandi gufasha mu mikorere myiza y’amaso.

    9. Inyama

    Inyama cyane cyane iz’inka, ariko zitarimo ibinure ni isoko ya poroteyine izwi nka lean. Si ibyo gusa kuko zinarimo choline.

    Gusa ntugomba kuzirya cyane, kandi nanone ukarya izapimwe na muganga w’amatungo wemewe.

    10. Imbuto

    Kurya imbuto z’amoko anyuranye, izitukura, umuhondo, orange n’izindi bizaha umubiri wawe n’uw’umwana utwite intungamubiri zinyuranye. Muri zo twavuga vitamini hafi ya zose (uretse B12 iba mu bikomoka ku matungo gusa), imyunyungugu, n’ibindi umubiri ukeneye.

    Ubushakashatsi bwagaragajeko kurya imbuto zinyuranye mu gihembwe cya nyuma utwite bituma umwana uri mu nda amenya icyanga cyazo binyuze muri rwa ruzi aba arimo yogamo ari narwo anywa (omniotic liquid). Bimufasha rero iyo yavutse kwishimira kurya za mbuto iyo atangiye gufata ifashabere

    source https://www.hillywood.rw/?p=74292

  • Irebere ubwiza bw’igipope cyifashiswa mu gutera akabariro kikiri isugi kigiye kugurishwa asaga miliyoni 10 #rwanda #RwOT

    Ikigo gikora ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro cyitwa Eve’s Robot Dreams,cyatangaje ko cyashyize mu cyamunara ubusugi bw’ igipupe kitarakoreshwa na rimwe mu gutera akabariro aho ufite akayabo ka miliyoni 10 FRW azacyegukana akishimisha.

    Ubu bukangurambaga bwo kugura ubusugi bw’iki gipupe cyifashishwa mu gutera akabariro ngo bwashyizweho n’ikigo kibikora mu rwego rwo gufungura inzu yakira abashaka gukorana imibonano mpuzabitsina n’ibi bipupe.

    Abakora ibi bipupe bavuze ko ubusugi bw’iki gipupe aricyo kintu abakiriya bagura mu rwego rwo kubatera inkunga ngo bafungure iyi nzu.

    Aba bakora ibi bipupe bavuze kandi ko ngo bahisemo gushyira mu cyamunara ubusugi bw’iki gipupe mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwabyo ndetse no kwirinda ko ngo byazivumbura mu gihe kizaza.

    Unicole Unicron ikora ibi bipupe ngo ibi bipupe mu myaka iri imbere bigiye kuzajya bihagurutsa abakire bakaza gupiganira kugura ubusugi bwabyo utanze menshi akacyegukana.

    Iki kigo cyavuze ko amafaranga azava muri iki cyamunara azakoreshwa mu kubaka inyubako nini yo kubigurishamo yatatswe n’umunyabugeni witwa Marina Fini.

    Abashyitsi ngo bazajya bahabwa ibyumba byihariye byo gukorana imibonano mpuzabitsina ariko ngo nanone hari icyumba kigari bose bazajya bahuriramo batsura umubano mwiza n’ibi bipupe bikoreshwa mu busambanyi hifashijwe ikoranabuhanga rya Telefoni [smartphone app].

    Iyi kompanyi yavuze ko iyi nzu yo gukoreramo imibonano mpuzabitsina n’ibi bipupe yagenewe abantu bashaka kwishimishiriza kuri ibi bikoresho by’ikoranabuhanga.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74282

  • Mu Rwanda habonetse abarwayi 101 ba covid-19 biganjemo abafungwa #rwanda #RwOT

    Abanduye bashya babonetse mu buryo bukurukira : Kigali:22, Rusizi:3, Rubavu:2, Kayonza:1, Kirehe:1 mu itsinda ry’abafungwa bo mu karere ka Ngoma:72 bahuye n’abanduriye i Rusumo.

    Abagororwa bivuga abari mu Gereza bakatiwe n’inkiko, naho abafungwa bivuga abantu bafunzwe ariko batarakatirwa n’inkiko aba baba muri kasho za polisi.

    Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CIP Sengabo Helaly yavuze ko abantu 72 basanzwemo covid-19 ari imfungwa ziri muri za kasho atari abagororwa bari muri gereza.

    Imibare mishya y’abanduye yatumye abamaze kwandura bose hamwe baba 1001, ntawakize bituma abamaze gukira bakomeza kuba 443, abakirwaye babaye 556 bavuye kuri 455.

    Ku rwego rw’Isi abamaze kwandura covid-19 barenga miliyoni 10, abo imaze guhitana barenga ibihumbi 500, naho abamaze kuyikira barenga miliyoni 5,6.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Mu-Rwanda-habonetse-abarwayi-101-ba-covid-19-biganjemo-abafungwa

  • Kuva Coronavirus yagaragara mu Rwanda, uyu munsi nibwo habonetse abarwayi basaga 100 ba Covid-19 #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 29 Kamena 2020, rigaragaza ko mu bice bitandukanye by’Igihugu birimo Umujyi wa Kigali, Uburasirazuba n’Uburengerazuba habonetse abarwayi bashya 101 ba Covid-19. Abakize bashya ntabo.

    Dore uko ishusho rusange yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza;


    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kuva-coronavirus-yagaragara-mu-rwanda-uyu-munsi-nibwo-habonetse-abarwayi-basaga-100-ba-covid-19/

  • Kamonyi/Runda: Aharimo gukorwa umuhanda habonetse imibiri y’abantu #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ku mugoroba w’uyu wa 29 Kamena 2020 aharimo gukorwa umuhanda uteganywa gushyirwamo kaburimbo, habonetse imibiri bikekwa ko yahashyizwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyi mibiri, aho yabonetse ni mugahanda karimo guhangwa ngo gashyirwemo kaburimbo ahari kuzamurwa amazu y’amagorofa( abahatuye bavuga ko nta muhanda wahigeze ). Kazamukira cyangwa kakamanukira kuri aya mazu arimo kuzamurwa, kagahuza umuhanda munini usanzwe urimo gukorwa n’uwakaburimbo uhari.

    Mwizerwa Rafiki, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko aha hantu koko habonetse imibiri, ariko ko bataramenya neza amakuru kuriyo. Avuga ko ibikorwa byo gushakisha indi mibiri ishobora kuba ihari bikomeza kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2020.

    Aka gahanda karimo guhangwa ngo gashyirwemo Kaburimbo, ku munsi w’ejo tariki 28 Kamena 2020 ubwo imashini zatangiraga gusiza, habaye ukutumvikana kuri bamwe mu baturage n’abakora umuhanda. Banyiri ubutaka bavuga ko nta muhanda wigeze aha hantu, ko abashaka kuwuhashyira biri mu nyungu zabo, bityo ko mbere ya byose bagomba kubanza kubiganiraho, amategeko agenga iby’ingurane no kwimura abantu mu byabo akubahirizwa, cyane ko ngo katari muri gahunda y’ikorwa ry’umuhanda Ruyenzi-Gihara watangarijwe abaturage mbere.

    Aha niho harimo gushyirwa umuhanda, abaturage bavuga ko utahahoze. Hafi aha niho habonywe iyi mibiri.

    Umurenge wa Runda, uri mucyahoze ari Komine Runda. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abatutsi benshi bahiciwe, baba abari bahatuye, abahahungiye cyangwa se abambukaga Nyabarongo bava Kigali n’ahandi, kimwe n’abakurwaga ku misozi itandukanye ihakikije. Hari bamwe mu biciwe imiryango na n’uyu munsi nyuma y’imyaka 26 bagisaba guhabwa amakuru y’aho ababo bishwe bashyizwe.
    Munyaneza Theogene /intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kamonyi-runda-aharimo-gukorwa-umuhanda-habonetse-imibiri-yabantu/

  • Dr Rogriguez ukora muri Baho Hospital yasobanuye akamaro ko kwisuzumisha kanseri hakiri kare #rwanda #RwOT

    Umuganga w’Inzobere mu kuvura kanseri n’indwara z’abagore (Gyneco-Oncologist) muri Baho International Hospital na Baho Polyclinic, Dr. Osvaldo Rodriguez Lara, yasabye abagore kwitabira kwisuzumisha kanseri hakiri kare, kuko ari bwo buryo bwo kuyirinda no kumenya ko bayifite hakiri kare, bakavurwa hakiri amahirwe menshi yo gukira.

    source https://igihe.com/ubuzima/indwara/article/umunya-cuba-dr-rogriguez-ukora-muri-baho-hospital-yasobanuye-akamaro-ko

  • Itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa, umubano na Museveni, Kabuga…Ibisubizo bya Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga n’umubano mwiza na Afurika y’Epfo, ko ibyo kuba Kayumba Nyamwasa yafatwa akoherezwa mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha n’inkiko atari cyo cy’ingenzi nubwo nabyo bikozwe byaba ari intambwe nziza.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itabwa-muri-yombi-rya-kayumba-nyamwasa-umubano-na-museveni-kabuga-aho-mpiranya