Tag: Muzika

  • Bull Dogg yakuriye ingofero Miss Mutesi Jolly, amuvuga ibigwi na we aramushimira(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuraperi nyarwanda, Bull Dogg avuga ko yakuriye ingofero Miss Mutesi Jolly wavuze ko akunda indirimbo z’uyu muraperi, na we avuga ko anyurwa n’ibikorwa by’uyu Nyampinga ndetse ko amufata nk’umugore uri ku rwego rwo hejuru ngo amwise umukobwa yaba amupfobeje.

    Mu minsi ishize nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yatangaje ko akunda uyu muraperi ajya afata umwanya ukumva indirimbo ze.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Bull Dogg yavuze ko akunda gukurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba anyurwa n’ibikorwa bye n’ibitekerezo bye ndetse akaba ubu akaba ari umufana we cyane.

    Ati “Nabaye umufana we ndamukunda, ku buryo nange hari ibyo mwigiraho mu bitekerezo bye.”

    Uyu murapera avuga ko amufata nk’umuntu wiyubashye ndetse akunda gukurikira ubuzima bw’uyu mukobwa umunsi ku munsi.

    Ati “Njyewe mufata nk’umukobwa cyangwa umugore w’icyitegererezo, buriya wenda umukobwa wese aba ari umugore niko bavuga ariko umugore wese ntiyaba umukobwa, mufata nk’umugore iyo uvuze umukobwa mba mbona uba urimo kumushyira hasi kandi njyewe uburyo mubonamo ni umugore wiyubashye, twigeze guhura rimwe mu kiganiro kuri radiyo arimo asohoka njye ninjira, musuhuza biri aho ariko nkunda gukurikirana ubuzima bwe nk’uko buca ku mbuga nkoranyambaga ze.”

    Hari indirimbo nshya Bull Dogg aheruka gusohora yitwa ‘By’ukuri’, hari igitero yaririmbyemo Mutesi Jolly. Yagize ati “Sinjya mu tuvumo tw’inturi, mfatira furi kuri puri nkakora umubiri bukorikori bw’ukuri, mbikora nka Mutesi Jolly, mfatira furi kuri Suri nkabaha amastori(stories), autobiography y’ukuri”.

    Agaruka kuri iyi ndirimbo yaririmbyemo Mutesi Jolly, yavuze ko yabikoze kuko amwemera kandi yamukuriye ingofero, gusa ngo yizera ko nta kibazo yabigizeho.

    Ati “Niba nta kibazo yabigizeho amenye y’uko yavuzwe neza kandi yemewe kandi yubawe. Ku giti cyanjye, Jolly namukuriye ingofero, ni umusirikare, ni indwanyi mu by’ukuri kandi uriya mwuka wo guhangana ni mwiza kuri buri muntu wese ushaka kugera ku iterambere kuko ntabwo ushobora kugera ku iterambere cyangwa ku rwego urwo arirwo rwose rukomeye utarahuye n’abantu baguca intege”.

    Mutesi Jolly na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashizeho agace gato k’aya mashusho gaherekezwa n’amagambo yo gushimira uyu muraperi yongera gushimanagira ko akunda kureba indirimbo ze.

    Mu kwezi gushize nibwo Bull Dogg yasohoye album ye nshya yise 'Kemotherapy’ yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya 'Old school’ zikubiyemo impanuro ku rubyiruko n’ibibazo birwugarije rukwiye kwirinda.

    Mutesi Jolly mu minsi yashize yavuze ko anyurwa n’ibihangano by’uyu muraperi

    Bull Doo yakuriye ingofero Miss Mutesi Jolly

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bull-dogg-yakuriye-ingofero-miss-mutesi-jolly-amuvuga-ibigwi-na-we-aramushimira

  • Kellia ufatira urugero kuri Kamaliza yashyize… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Sinicuza' y'umuhanzikazi Kellia yashyize hanze, igaruka ku nkuru y'urukundo rwa babiri aho umukobwa ukina mu mashusho y'iyi ndirimbo agaragara yihanganira umusore kenshi uhora amuca inyuma, nyamara bikanga. 

    Mu busanzwe uyu muhanzikazi witwa Tuyizere  Kellia yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018, aririmba Karaoke mu ma Hoteli n'ubukwe, yaje gutangira gukora indirimbo ze mu mwaka wa 2019 ashyira hanze 2 zikoze mu buryo bw'amajwi.

    'Sinicuza' niyo ndirimbo ya mbere yabashije gukorera amashusho yatunganijwe na Recson Production. Mu kiganiro yagiranye n'INYARWANDA yagize icyo avuga k'umuziki we agira ati: 'Sinicuza ni indirimbo y'urukundo ivuga ku buzima busanzwe benshi banyuramo.'

    Yongeraho ati: 'Nakifuza ko abafana banjye bayikunda nk'uko nanjye nayikunze, ikindi ndabasezeranya ko n'ubwo inzira itoroshye ariko nzakomeza kugerageza kubaha ibihangano bifatika, kandi mfite byinshi mu bubiko, icyo mbasaba ni ukunshyigikira.'

    Atangaza kandi ko ababyeyi be bishimira ibyo akora, ahubwo baba bifuza ko yakora ibihangano byinshi akareka gusa kwigana iby'abandi. Kellia abivuga agira ati: 'Ndi umunyamugisha ndacyafite ababyeyi bombi, kandi bishimira ibyo nkora. Bahora bambwira ngo nkore ibihangano byanjye ndeke gukomeza kwigana iby'abandi gusa.'

    Kellia yize amashuri abanza muri Ecole Primaire de Gitega, akomereza ayisumbuye muri Groupe Scolaire Cyahafi, ahava yerecyeza muri Ecole Technique de Karubanda.

    Yabonye amanota yatumye akomeza kaminuza yasoje mu ishami ry'ubwubatsi muri IPRC  Kigali, yagiye kandi yitabira amarushanwa mu muziki anyuranye kandi akitwara neza kuva mu bwana.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO NZIZA 'SINICUZA' YA KELLIA

    “>

    Kellia avuga ko Kamaliza ariwe muhanzi w’ikitegererezo kuri we afatiraho urugero 

    Kellia ari mu banyeshuri basoje kaminuza muri 2019 muri IPRC Kigali n'ubwo ari umwubatsi ariko imbaraga nyinshi yazishoye mu muziki


    Karaoke niyo yatangiriyemo inzira y’umuziki w’umwuga aho agenda aririmba mu mahotel, ubukwe n’ahandi hanyuranye 
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110184/kellia-ufatira-urugero-kuri-kamaliza-yashyize-hanze-indirimbo-yitwa-sinicuza-video-110184.html

  • Abahanzi nyarwanda batatu bakomeye bahataniye ibihembo muri Afrimma #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben], Ngabo Medard [Meddy] na Butera Knowless bahanganye n’ibyamamare muri Afurika mu bihembo bya Afrimma.

    Ibi bihembo bya African Muzik Magazine Awards ‘Afrimma’ bihatanirwa mu ngeri zitandukanye harimo igice cy’abahanzi, ababyinnyi, abanyamakuru n’ibindi.

    Kuri iyi nshuro u Rwanda ruhagarariwe mu gice cy’abahanzi The Ben, Knowless na Meddy ni bo batoranyijwe.

    The Ben na Meddy bari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo wakoze neza mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Best Male East Africa), ahanganye na Ali Kiba na Diamond Platnumz bo muri Tanzania, hari kandi Eddy Kenzo wo muri Uganda, Otile Brown na Khaligraph Jones bo muri Kenya na Gildo Kassa wo muri Ethiopia.

    Butera Knowless we akaba ari mu cyiciro cya ‘Best Female of East Africa’ aho ahatanye na Sheebah Karungi na Vinka wo muri Uganda), Nadia Mukami, Nikita Kirenga, tanasha Donna na Nandy bo muri Kenya

    Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 8, iby’uyu mwaka bizatangwa tariki ya Ugushyingo 2021.

    The Ben ahanganye n’abarimo Meddy muri Afrimma

    Meddy ahanganye n’abarimo The Ben muri Afrimma

    Knowless ahatanye muri Afrimma

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-nyarwanda-batatu-bakomeye-bahataniye-ibihembo-muri-afrimma

  • Bari bageze aho bategura ubukwe amurya amafaranga! King James yavuze byinshi ku mutekamutwe wamwiyitiriye akambura abantu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Ruhumuriza James wamamaye nka King James yavuze ko umutekamutwe wamwiyitiriye akambura abantu, yari ageze aho abeshya umukobwa urukundo ndetse bageze no ku rwego rwo gukora ubukwe amwambura amafaranga aramubura.

    Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko King James yafashwe na polisi imubaza ku butekamutwe yashinjwaga n’umwe mu basekirite ba banki imwe, aho yavuze ko yamuririye amafaranga akaza kumubura yaranamubeshye urukundo.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko yafashwe n’uyu musekirite ubwo yari avuye muri banki ubundi ahamagara polisi, asobanura ko uyu mukobwa yavugaga ko ari King James wamutuburiye akamurya amafaranga, ni mu gihe ngo n’urukundo rwabo rwari rwarageze aho bategura ubukwe ariko uyu muhanzi akamukwepa.

    Ati 'Ni umusekirite w’ahantu narimvuye kuri banki, akaba yari asanzwe atekererwa umutwe n’umuntu wiyita njye, bakajaya bavugana azi ko ari njye, bavuganaga kuri telefoni, kuri facebook bagera aho baba n’abakunzi, niko yavuze. Sinzi ikibazo baje kugirana, bansobanuriye ko niba bari bageze mu gihe cyo gukora ubukwe noneho aramubwira ngo agomba kuzana ibihumbi 500 ngo bishyure sale sinzi ukuntu babinsobanuriye, undi amubwira ko atari buyabone yose amwohererezaho make undi ahita amukwepa.'

    'Mu kumubura rero nibwo yambonye, ambonye rero kuko yari azi ko ari njye bavugana, abwira abapolisi bari aho baraza barambwira ngo nimparike ku ruhande tuvugane, araza bamubaza uko byagenze, asobanura byose bamubaza bati se ntuzi ko habaho n’abatekamutwe? Bamubaza niba hari inzego yabimenyesheje, nsanga yarabijyanye muri RIB, twaranditse babiba umurongo ariko bansaba ko nazajya kubikurikirana, kuko yari amaze kubikorera abantu benshi, nk’uwo mukobwa yari amaze kumurya agera mu bihumbi 500 kubera kumubwira utuntu twinshi.'

    Akomeza avuga ko yitabaje RIB atanga ikirego muri rusange kugira ngo yishinganishe, ariko yizeye ko igihe nikigera uyu mutekamutwe azafatwa.

    Si ubwa mbere King James yiyitiriwe n’abatekamutwe bakambura abantu kuko no muri Werurwe uyu mwaka nabwo hazamutse ikirego cy’umuntu wiyitiriye uyu muhanzi ubundi akajya yambura abantu cyane abakobwa ababeshya urukundo.

    King James avuga ko yamaze kwishinganisha kubera umutekamutwe ukomeje kumwiyitirira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bari-bageze-aho-bategura-ubukwe-amurya-amafaranga-king-james-yavuze-byinshi-ku-mutekamutwe-wamwiyitiriye-akambura-abantu

  • Birangiye Yverry avuze ku itandukana rye na Vanessa ||yamukoreye indirimbo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkuru zitandukanye zavugaga ku itandukana ry'umuhanzi Yverry n'umukunzi we Vanessa kuri ubu uyu muhanzi arashyize ukuri ku byibazwaga na benshi.

    Yverry aganira na Igihe kulture kuri shene ya Youtube yahamije ko atigeze atandukana n'uyu mukobwa, avuga ko abazanye ayo makuru bashingiye ku byo bakuye ku mbuga nkoranyambaga nyamara ntaho byari bihuriye no gutandukana.

    Avuga ko abavuze ko batandukanye babishingiye ku kuba bose barasibye amafoto ku nkuta zabo za Instagram, nyamara barayasibye ku bushake nta kibazo gihari.

    Uyu muhanzi yagize ati 'Amafoto nasibye ni menshi harimo aya mama wanjye n'abavandimwe ariko yo ntibayabonye babonye ariya ariko nta kundi. Gusa ntabwo byari byo rwose; ibyo byose byanabaga turi kumwe.'

    Yverry yavuze ko atazi neza uko byagenze ngo umukunzi we asibe amafoto, ati 'Wasanga wenda yariganye icyemezo nari nafashe agasiba amafoto ye ariko nta kibazo cyari gihari.'

    Uyu muhanzi unaherutse gusohora indirimbo nshya 'Mu ijuru' yahishuye ko nubwo yayihimbiye abantu bose muri rusange, ariko yanayikoreye umukunzi we.Byumvikane ko bakiri mu rukundo rwabo, nta kibazo cyabaye hagati yabo.

    Source : https://yegob.rw/birangiye-yverry-avuze-ku-itandukana-rye-na-vanessa-yamukoreye-indirimbo/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Mu byishimo byinshi The Ben atunguye Pamella. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi the Ben yatunguye umukunzi we Uwicyeza Pamella maze ashyira hanze ifoto yabo bombi bari mu byishimo bidasanzwe nyuma y'amakuru yari aherutse kuvugwa kuri uyu mukobwa uherutse kugaragara asomana n'undi mukobwa.

    Couple ya The Ben na Miss Uwicyeza Pamella ni imwe muri couple zikundana urukundo rudasanzwe mu Rwanda, ugereranyije n'uko baba batari kumwe, ikindi iyo The Ben abonye Pamella hari ibiramuvugwaho ,ahita agira ikintu akora agatungura abafana, be.

    Si ubwa mbere kuko mu mwaka ushize ubwo the Ben yafataga rutema ikirere akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, havuzwe ibintu byinshi ko urukundo rwabo rutazaramba batari kumwe ariko bakomeza kugenda berekana ko  urukundo rwabo rutajegajega.The Ben ubwo yari i New York yatunguranye ashyiraho ifoto ye kuri instagram ari kumwe na Pamella ikiganza mu kindi ,ibyishimo byabarenze nk'ikimenyetso cyuko urukundo rwabo ntaho rurajya.

    https://instagram.com/stories/theben3/2677535445063975308?utm_medium=share_sheet

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-mu-byishimo-byinshi-the-ben-atunguye-pamella/

  • Umuhanzikazi Stella Manishimwe yahembwe Moto… – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo Stella Manishimwe yagihawe na Koperative Umwalimu Sacco mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu ubaye ku nshuro ya 20 mu Rwanda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Abarimu ku isonga mu kubaka uburezi buamye”.  Muri ibi birori hahembwe abarimu batanu b’indashyikirwa bakoranye neza n’Umwalimu Sacco. Abarimu bahembwe ni abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, mu bigo bya Leta n’ibyigenga.

    Stella Manishimwe ari kubyinira ku rukoma nyuma yo guhembwa moto

    Stella Christine Manishimwe ni we wabaye uwa mbere mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose ndetse ni nawe wavuze ijambo mu mwanya wa bagenzi be bashimiwe nk’Indashyikirwa. Aba barimu bashimiwe nyuma y’uko basabye inguzanyo bakayishyura mu gihe gito, nk’uko umwe muri bo Stella Manishimwe yabidutangarije ati: “Twasabye inguzanyo twari kwishyura mu myaka 10 tuyishyura mu myaka 3”.

    Abarimu batanu bashimiwe na Koperative Umwalimu Sacco ni Stella Manishimwe wo muri Gasabo wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, Tharcisse Menyera w’i Ngororero wari uhagarariye Intara y’Iburengerazuba, Asterie Nyiramana w’i Gakenke wari uhagarariye Intara y’Amajyaruguru, Uwizeyimana Elias w’i Bugesera wari ugaharariye Intara y’Iburasirazuba na Rusanganwa Jean Paul w’i Nyanza wari uhagarariye Intara y’Amajyepfo.

    Stella Manishimwe yahembwe moto nk’umwalimu w’indashyikirwa mu gihugu

    INKURU WOSOMA: Ku isabukuru ye, Stella Manishimwe uzwi mu ndirimbo ‘Ni njye wa mugore’ yahawe impano y’imodoka nyuma yo kumenwaho amazi

    Stella Manishimwe usanzwe ari umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ufatwa nka Nimero ya mbere mu bahanzikazi bo mu Itorero rya ADEPR, ni we waje ku isonga ahiga abandi barimu bose muri Kigali no ku rwego rw’igihugu mu bakorana neza na Umwalimu Sacco. Stella Manishimwe ni umwalimukazi muri G.S.Gisozi II iherereye mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi. Ati: Twahembwe turi abantu 5 u rwego rw’igihugu, njyewe mpagarariye Umujyi wa Kigali. Muri abo batanu nabwo ni njye wabaye uwa mbere ni nanjye wafashe ijambo nka Mwalimu witeje imbere”.

    Stella Manishimwe na bagenzi be, buri umwe yahembwe moto nshya mu kubashimira ko bakoresheje neza inguzanyo bahawe abakayishyura mu gihe gito. Uyu mubyeyi Stella uherutse gukorerwa agashya n’umugabo we wamuhaye imodoka ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, yakomeje avuga ibyatumye ahiga abagenzi be b’abarimu mu gihugu hose, ati “Kandi (nashimiwe) nk’umwalimu wabashije gutura muri Kigali akabasha no gukora business agaha akazi abanyarwanda binyuze mu mushinga wa Atelie itunganya imbaho ikorera mu Gakinjiro ka Gisozi”. 

    Akari ku mutima wa Stella Manishimwe wahembwe nk’Indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Stella Manishimwe yagize ati “Ndabishimira Imana kuko Amasezerano yayo ntahera, guhera nkiri muto nkunda uburezi ni nayo mpamvu mpora ntewe ishema no kuba Umwalimukazi nk’murezi urerera Imana, Itorero ndetse n’Igihugu. Kuri uyu munsi rero NDI INDASHYIKIRWA KU RWEGO RW’IGIHUGU. Mbonye ko Itaranto twahawe Iyo utayitabye ukayikoresha neza Iguhesha Umugisha ku kigero Kiruta cyane Icyo wibwiraga”.

    Yakomeje avuga ko “Guhembwa nk’indashyikirwa numva ari umugisha ugeretse ku wundi, ni ukuri koko byose bikomoka mu kugira ishyaka n’umurava mu kazi ukora kandi ukakitangira utizigamye, bigenda biguhesha kwicarana n’abami ndetse bikagushyira hejuru mu marembo y’umudugugu ku bw’icyubahoro cy’Imana”. Ati “Rero iteka Imana ihora idutunguza ineza no mu byo dukora byose iyo tubikoranye urukundo biduhesha umugisha”.

    Mu rugendo rwe rw’umuziki, Stella Manishimwe amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo: ‘Ni njye wa mugore’ yatumye benshi bamwitirira iyi ndirimbo, ‘Utakurusha gusenga’, ‘Yesu Kristo niyamamare’, ‘Si twe turwana’, ‘Umwishingizi’, ‘Umukiranutsi ararinzwe’, ‘Umugambi’, ‘Imana inyuranya ibihe’, ‘Umugore w’igiciro’, ‘Mana tabara Isi’, ‘Icyo twaremewe’, ‘Dawidi’, ‘Ningera mu Ijuru’ ‘Gidiyoni’ n’izindi. Indirimbo ye Ninjye wa mugore’ yamwongereye ubwamamare bitewe n’umuhamya yanyujijemo bw’ibyamubayeho, abaganga bakamubwira ko umwana atwite atazabaho ariko Imana ikerekana ububasha bwayo akabyara umwana udafite ikibazo na kimwe.

    Stella Manishimwe hamwe na Uwambaje Laurence Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco mu gihugu (uwambaye ikanzu w’ubururu)

    Hatanzwe moto eshanu ku barimu bahize abandi mu gukoresha neza inguzanyo y’Umwalimu Sacco

    Bamumennyeho amazi ku isabukuru ye y’amavuko nyuma ahabwa impano y’imodoka

    Mu 2018 nibwo Stella Manishimwe yahawe impano y’imodoka n’umugabo we

    REBA HANO INDIRIMBO ‘NINJYE WA MUGORE’ YA STELLA MANISHIMWE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110139/umuhanzikazi-stella-manishimwe-yahembwe-moto-nkumwalimu-wahize-abandi-mu-gihugu-mu-gukores-110139.html

  • Clarisse Karasira avuze icyamubabaje mu bukwe bwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatangaje ikintu cyamubabaje cyane ubwo yateguraga gukora ubukwe n'umukunzi we, Ifashabayo Sylivain Dejoie .Ni ubukwe bwabaye tariki ya 01 Gicurasi 2021.

    Uyu muhanzikazi aganira na Bigtown tv yavuze ko icyamubabaje ari uko ubukwe bwe bwitabiriwe n'abantu bake ,dore ko muri icyo gihe hariho amabwiriza yo kwirinda covid ateremeraga abantu barenze 30 gutaha ubukwe.Ubukwe bwabo bukaba bwaratashywe n'abatarenze 20 ari nacyo kintu avuga ko cyamubabaje cyane.Yakomeje avuga ko nubwo ubukwe bwabo bwitabiriye ubukwe bari bake ariko ko bwari bwiza cyane.

    Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-avuze-icyamubabaje-mu-bukwe-bwe/

  • King James yashyize hanze amashusho y’indirim… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi ndirimbo ifite iminota 3 n’amasegonda 26, King Jamnes atangira yibaza niba umuntu yuhiriye urukundo rwanamba, agakomeza abwira umukobwa akunda ko ari we mpamvu ye yo kubaho kandi ko azahora aziritse ku nkingi y’umutima we. Yateruye aririmba ati “Ese urukundo urwuhiriye rwanamba?”

    Arakomeza ati “Oya! Ubwose rudindira ku bw’impamvu ingana ururo, gusa urwo unkunda ndabizi neza nta cyarutokoza (… ) nzirikana y’uko umutima wawe wawunzigamiye! .. ,uri impamvu yo kwicuma kw’iminsi yanjye. Uzahora uziritse ku nkingi y’umutima wagukunze ubudahwema”.

    King James aririmba amagambo agaragaza ko azakomeza gukunda umukunzi we ku buryo bukwiriye ndetse ko azahora akumbura uwo bakunda ubudahwema n’ubwo ngo baba bari kumwe. King James ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bamze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zifashishwa na benshi iyo bari kuganiriza abo bakunda. Ntawashidikanya ko ari umwe mu bafasha abantu kwegukana abo bakunda binyuze mu mitoma ye akubira mu ndirimbo ze.

    Amajwi y’indirimbo nshya ‘Ubudahwema’ ya King James yakozwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yakozwe na Cedric umaze kumenyekana mu gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi Nyarwanda batandukanye. ‘Ubudahwema’ iri ku muzingo King James yise ‘Ubushobozi’.

    REBA HANO ‘UBUDAHWEMA’ YA KING JAMES

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110039/king-james-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-ubudahwema-yakoreye-muri-amerika-video-110039.html