Tag: Muzika

  • Amakuru atari meza kuri Papa Cyangwe na Ariel Wayz – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abarimo Papa Cyangwe na Ariel Wayz bafashwe na Polisi y'igihugu nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, tariki 09 Ukwakira 2021.

    Aba bantu barimo abafatiwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali aho barimo banywa inzoga nyuma y'amasaha yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Barimo abagera kuri 78 bafatiwe muri 'Appartement' yashyizwemo akabari kandi kadafite ibyangombwa byo gukora nk'akabari. Ubwo inzego z'umutekano zajyaga kubafata ahagana saa Cyenda z'urukerera, abo bantu banze gufungura, ndetse bamwe muri bo bagerageza gutoroka.

    Abandi bagera muri 30 bafashwe bari mu kabari barengeje amasaha yagenwe ko ingendo ziba zasojwe. Ikindi ngo aka kabari ntikari gafite ibyangombwa byo gukora.

    Abafashwe bose bahise bajyanwa muri Stade ya IPRC Kicukiro, berekwa itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021.Muri bo harimo umuraperi Papa Cyangwe wafatiwe i Kanombe ubwo bari kumwe ari abantu barenga 40 [bafashwe saa Saba z'ijoro] bafata amashusho y'indirimbo nshya y'uyu muraperi.Umuhanzikazi Ariel Wayz na we yagaragaye muri aba bafashwe barenze ku mabwiriza.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-atari-meza-kuri-papa-cyangwe-na-ariel-wayz/

  • Intore Tuyisenge yashinze studio yumuziki, a… – #rwanda #RwOT

    Tuyisenge yabwiye INYARWANDA, ko yashinze iyi studio mu rwego rwo kwita ku bakiriya be, abo akorera indirimbo nka Minisiteri, ibigo n'abandi.

    Avuga ko iyi studio ije nk'igisubizo mu iterambere ry'umuziki we. Ati: 'Nasanze igisubizo ari ugushyiraho ‘studio’ yanjye izajya imfasha kandi igafasha n’abandi bahanzi, cyane cyane abakizamuka.'

    Iyi studiyo izajya ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikinamico n'ibindi.

    Ku ikubitiro, iyi studio yatangiranye na Producer Jackson wamufashije muri uru rugendo rw'umuziki we kuva mu 2007, amukorera indirimbo nka 'Intore izirusha intambwe', 'Tora Kagame Paul, 'Karongi', 'Burera', 'Nyamagabe' n'izindi.

    Intore Tuyisenge avuga ko iyi studio ayitezeho gufasha abahanzi bafite impano ariko 'badafite ubushobozi buhagije', n'abifuza ko bakorana indirimbo.

    Iyi studio ikorera i Kagugu hafi ya Centre de Sante. Muri iki cyumweru cyahariwe imitangire ya serivise, Tuyisenge yakoreyemo indirimbo yise 'Akira neza umukiriya'.

    Uyu muhanzi usanzwe ari Umuyobozi w'Urugaga rw'abahanzi mu Rwanda, amaze iminsi ari gukorera indirimbo Imirenge 416.

    Asanzwe afite indirimbo z’uturere zirimo nka Karongi, Nyabihu, Gasabo, Gicumbi, Burera, Gisagara, Gatsibo, Kirehe, Nyagatare n'izindi.

    Asobanura ko yagize igitekerezo cyo gukorera indirimbo Imirenge, ubwo yakoraga indirimbo 'Unkumbuje u Rwanda' aho yagaragaje ibyagezweho n’ahari amahirwe abantu bakwiye gushora imari, by’umwihariko abanyarwanda baba mu mahanga.

    Umuhanzi akaba n'Umuyobozi w'Urugaga rw'abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore yashinze studio y'umuziki

    Producer Jackson muri studio mu 2009 atunganya indirimbo nyinshi zakunzwe za Intore Tuyisenge 

    Imbere muri Studio VMM Records y'umuhanzi Intore Tuyisenge yitezeho gufasha benshi bafite impano


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110296/intore-tuyisenge-yashinze-studio-yumuziki-atangirana-producer-wamukoreye-indirimbo-zakunzw-110296.html

  • Ariel Wayz ahishuye aho akomora umuziki we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Ariel Wayz niwe wari mutumirwa mu makuru y'Icyongereza kuri Televiziyo y'u Rwanda' mu minota mike yahawe yahishuye ko inganzo ye ayikomora ku mubyeyi we na we wabaye umunyamuziki.

    Ariel Wayz wari wakiriwe na Fiona Mbabazi umunyamakuru wa Televiziyo y'u Rwanda usoma amakuru mu rurimi rw'Icyongereza, yakomoje kuri Nyina ubwo yari abajijwe uko inganzo ye yaje.

    Aha akaba yagize ati 'Natangiye kuririmba mfite imyaka ine y'amavuko, kenshi nakundaga kumva mama wanjye aririmba mu gikoni nanjye nkagerageza kumwigana, ni uko ibintu byose byaje. Mama yaririmbye mu itorero gakondo ryitwa Ingeri.'

    Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz mu muziki w'u Rwanda yamenyekanye cyane ubwo yigaga mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo aho yarangije mu myaka mike ishize.

    Source : https://yegob.rw/ariel-wayz-ahishuye-aho-akomora-umuziki-we/

  • Ibyari uburo bihindutse amasaka! Bushari yaso… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi Bushali ubusanzwe udashidikanywaho bitewe n'ubuhanga bwe n'imirapire ye idashidikanywaho, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yavuye imuzi n'imuzingo iby'indirimbo ye Mukwaha yasohoye.

    Bushali yavuze ko iyi ndirimbo ayandika yari ari kwibaza ese iyi njyana iri kugana he? Yibaza ese inzira KinyaTrap yaharuye iri kugana he? Ese abo yayiharuriye bari kuyinyuramo neza? Nibwo yahise yandika iyi ndirimbo yitwa 'Mukwaha'.


    Yagize ati: 'Nyuma yo kubona ko abahanzi bari kwica injyana yanjye nagarutse muyitwa 'Mukwaha', ni indirimbo ya Gang iburira andi maGang ariko mu buryo bwa Kinyatrap music'.

    Ati: 'Iriya ndirimbo nyandika nari ndi kwibaza se iyi game iri kugana he? Ese iyi nzira Kinyatrap yaharuye iri kugana he? Nibwo nakoze iyi ndirimbo yitwa 'Mukwaha'. Rero bamenye ko nyuma yo kubona ko ibyari uburo bihindutse amasaka nigarukiye'.


    Bushali yavuze ko agarutse kuyobora injyana bari bari kuyobya nyuma yo kuyiharura

    Bushari yavuze ko indirimbo ye yakozweho na Dr. Nganji ndetse n'ikipe nini iriho uwatunganyije amashusho wakoreye amahugurwa mu gihugu cya Israel, ndetse n'indi kipe nini y'abahanga yahuriye ku ndirimbo imeze gutya.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MUKWAHA' YA BUSHALI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110243/ibyari-uburo-bihindutse-amasaka-bushari-yasohoye-indirimbo-mukwaha-avuga-ko-yakoze-abonye–110243.html

  • Ikiganiro na Kristu Sano urangije Amasomo y’u… – #rwanda #RwOT

    Sano Kristu, ni umwe mu bakuze bakunda umuziki, akurana inzozi ko azakora muzika ikagera ku rundi rwego. Aganira na InyaRwanda, uyu muhanzi Sano Kristu avuga ko kubera urukundo n’ishyaka ryo gukunda muzika, byatumye arangiza amashuri yisumbuye aho gukomereza muri Kaminuza ahitamo kujya kwiga muzika.

    Amasomo yakuye ku Nyundo ashimangira ko ariyo ntwaro n’inzira, bizamufasha gukora ibihangano byiza biryoheye amatwi. Sano Kristu, ashima kandi abahanzi batandukanye bamugira inama n’abo yabanye neza nabo ubwo yari ku ishuri ku Nyundo, abarimo Danny Nanone, Derek n’abandi.

    Sano, afite umwihariko ku gutwara ijwi , akaba kandi azi  no kuzajya akora injyana zitandukanye harimo Afropop , gakondo  na RnB.

    IKIGANIRO GIKUBIYEMO BYINSHI TWAGIRANYE NA SANO KRISTU

    “>

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110260/ikiganiro-na-kristu-sano-urangije-amasomo-yumuziki-ku-nyundo-washyize-hanze-indirimbo-ya-m-110260.html

  • Album ya King James iragura 5k, iya Fatakumavuta utazwi mu buhanzi ni 1.000.000Frw #rwanda #RwOT

    Ni album King James yagiye ararikira abantu cyane, ubu akaba atangaza ko iyi album y’indirimbo 15 abantu bashobora kuyigura 5 USD anaga na 5 000 Frw.

    Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko indirimbo ziri kuri iyi album abantu bashobora kuzibona ku rubuga zanatalent.

    Yagize ati 'Album Ubushobozi iriho indirimbo 15 ni 5$ gusa. Ndabashimiye mwese.'

    King James ni umwe mu bahazi bakomeye muri muzika nyarwanda ku buryo hakozwe urutonde atabura mu 10 cyangwa batanu ba mbere.

    Yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe na benshi ndetse n’ubu zigikunzwe ndetse iyo asohoye indirimbo izamirwa hejuru na benshi kubera uburyo iba inogeye amatwi n’amaso dore ko akunze gufatira amashusho mu bihugu byateye imbere.

    Iyi album ya King James iragura 5 000 Frw gusa mu gihe Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta aherutse gutangaza ko ashyize hanze album ye yise Fatology iriho indirimbo 12.

    Mu kwezi gushize ubwo yabitangazaga, yanavuze ko album ye izajya igura 1.000USD [1 000 000 Frw], nyamara uyu munyamakuru ntazwi cyane mu buhanzi ku buryo hari indirimbo ze zaba zizwi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Album-ya-King-James-iragura-5k-iya-Fatakumavuta-utazwi-mu-buhanzi-ni-1-000-000Frw

  • The Ben yakuyemo ake karenge, aharira Meddy #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahanzi nyarwanda bari bahataniye ibihembo muri Afrimma, The Ben yashimiye abamuhisemo ariko ko iki gihembo gikwiye Meddy.

    Abahanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben], Ngabo Medard [Meddy] na Butera Knowless nibo bahanganye n’ibyamamare muri Afurika mu bihembo bya Afrimma.

    Abinyujije kuri Instagram ye, The Ben yashimiye abamuzirikanye bakamuhitamo akaba ahataniye iki gihembo ariko ngo gikwiriye Meddy.

    Ati 'ndabashimira kunzirikana n’icyubahiro, ariko mu gihe Meddy'

    The Ben na Meddy bari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo wakoze neza mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Best Male East Africa), ahanganye na Ali Kiba na Diamond Platnumz bo muri Tanzania, hari kandi Eddy Kenzo wo muri Uganda, Otile Brown na Khaligraph Jones bo muri Kenya na Gildo Kassa wo muri Ethiopia.

    Butera Knowless we akaba ari mu cyiciro cya ‘Best Female of East Africa’ aho ahatanye na Sheebah Karungi na Vinka wo muri Uganda), Nadia Mukami, Nikita Kirenga, tanasha Donna na Nandy bo muri Kenya.

    Ibi bihembo bya African Muzik Magazine Awards ‘Afrimma’ bihatanirwa mu ngeri zitandukanye harimo igice cy’abahanzi, ababyinnyi, abanyamakuru n’ibindi.

    Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 8, iby’uyu mwaka bizatangwa tariki ya Ugushyingo 2021.

    The Ben yashimiye abamutoranyije

    The Ben yasabiye Meddy ko yahabwa iki gihembo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yakuyemo-ake-karenge-aharira-meddy

  • River Studio igiye gushyira ku mugaragaro Album yitwa 'Menyesha Igihe’ #rwanda #RwOT

    Inzu itungaya imiziki, River Studio Rwanda igiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo z’amashusho (mu buryo bwa Live), indirimbo zaririmbwe n’abahanzi batandukanye bakunzwe cyane mu zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Iyi Launch izaba kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, ikazakurikiranwa imbonankubone kuri Shene za Youtube: 'River Studio Rwanda’, na 'Agakiza Tv’ guhera ku isaha ya saa 04:00 z’umugoroba.

    Mu kiganiro Agakiza.org yagiranye n’umuyobozi w’ iyi studio ari nawe wayishinze, Producer Ndikumukiza Samuel (Sam) yavuze ko guhuriza abahanzi batandukanye muri ubu buryo ari ihishurirwa yagize mu rwego rwo gukomeza kwamamaza no kwagura Ubwami bw’Imana. Yagize ati' Ni ihishurirwa nagize ryo gukora Album, ariko kuko njye ntari umuririmbyi, ndi umucuranzi [Ariko ntoza abaririmbyi]. Ntabwo umuhamagaro wanjye ari ukuririmba cyane, ni yo mpamvu nifashishije benedata basanzwe baririmba, nkandika(Indirimbo) bakaza bakaririmba'

    Intego ya ‘Menyesha Igihe Album Launch’ igaragara muri Bibibiliya mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 24: 43-44, hagira hati “Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.”

    Nkuko bigaraga kuri Afishe y’icyi gitaramo, abaririmbyi bakoranye na River Studio ni: Aime Uwimana, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Tonzi, Serge Iyamuremye, Alex Dusabe, Nshuti Bosco, Papy Clever, Espoire Balaka, Bidandi, Samuella Jessie Ndikumukiza. Producer Sam avuga ko 'Aba bahanzi ari inshuti twakoranye umurimo hashize igihe kirekire', akavuga ko nubwo ari bo yafashe ashobora kuzifashisha n’abandi mu kindi gihe yagira igitekerezo cyo gukora undi mushinga.

    Producer Sam yatubwiye ko ugereranyije n’imyaka ishize, umuziki wa Gosple mu Rwanda umaze kugera ku ntera ishimishije. Ati'Ugereranyije n’imyaka ishize byari bikiri hasi, ariko nk’ubu ngubu dufate nka Channels za Youtube, ubu umuhanzi ntabwo agihangayikishijwe no kuvuga ngo indirimbo yanjye kuri Tereviziyo, kuri Radio ntibayikinnye. Ushobora gukora channel yawe ugashyiraho ibintu byawe, ukabisangiza inshuti zawe bigasangizwa abandi, ni ikintu cyo kwishimira.'

    Sam akomeze avuga ko' Havutse abaririmbyi bafite impano zitangaje baririmba neza cyane! Ubona ko hari impinduka, uburyo bwo gutunganya imiziki bwarahindutse, ubona hari impinduka nini cyane yo kwishimira'

    River Studio imaze imyaka 8 ishinzwe, ikaba ifite umwihariko wo gukora indirimbo zaririmbiwe Imana. Producer Sam akabwira abantu bose ko imiryango ifunguye ku bayigana, kandi ko bateganyirijwe byinshi byiza mu ntumbero yo gukomeza kwamamaza no kwagura Ubwami bw’Imana.

    Reba hano imwe mu ndirimbo zakorewe muri River Studio Rwanda: USHIMWE by Tonzi (Cover By Jessie)

    Kurikira hano ibikorwa bya River Studio Rwanda

    https://www.youtube.com/channel/UCMjHawsTckBxYIKG8_9N29w/videos

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/River-Studio-igiye-gushyira-ku-mugaragaro-Album-y-indirimbo-yitwa-Menyesha.html

  • Uwera Sarah yasohoye indirimbo 'Umwana w’Umuntu', ihanura abanze guhindukirira Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Uwera Sarah 'Sanyu' uri mu bafite igikundiro mu muziki wacurangiwe Imana yashyize hanze indirimbo 'Umwana w’Umuntu', irimo ubutumwa bukebura abantu banze kureka ibyaha.

    'Umwana w’Umuntu' ni indirimbo ya gatatu, Uwera Sarah yashyize hanze kuva mu mpera za 2020 ubwo yinjiraga mu muziki nk’umuhanzi wigenga.

    Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 40 yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Bruce na Boris mu gihe amashusho yayo yafashwe na Meddy Saleh.

    Uwera Sarah yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko indirimbo yayanditse ashingiye ku buzima buri ku Isi n’uko bamwe mu bantu babayeho.

    Yagize ati 'Ubutumwa burimo ni uguhamagarira abantu ko abo Imana ifiteho umugambi nta herezo ko itamwakira.”

    Aya magambo anashimangirwa n’inyikirizo y’iyi ndirimbo aho umuhanzi aba avuga ati 'Umva yewe mwana w’umuntu ndi Uwiteka Imana yawe kandi ibyo nifuza kukugirira ni ibyiza si bibi.”

    Uwera yavuze ko mu ndirimbo ye yakomoje ku bibazo bibiri bisa n’ibyugarije sosiyete Nyarwanda birimo nk’ubusambanyi mu bakiri bato n’amashyari.

    Yakomeje ati 'Mu kwandika indirimbo, igitekerezo cyavuye ku byo mbona biriho muri iyi minsi, hari ibintu bibiri bigaragara cyane. Hari ikibazo cy’ubusambanyi ku bato kuko iyo urebye ababyara inda zitateganyijwe ubona ko byarenze igaruriro; byiyongeraho n’ibibazo by’amashyari.”

    Yasobanuye ko nta rirarenga ku muntu wizeye Yesu kuko 'Aho waba ugeze hose Imana yaha ubuzima bwawe icyerekezo gishya.”

    Uwera Sarah yavuze ko mu gihe amaze mu muziki yakiriwe neza ndetse ibitekerezo ahabwa n’abakunzi b’umuziki we bimwongerera imbaraga.

    'Umwana w’Umuntu' Ni indirimbo ya gatatu, Uwera yashyize hanze kuva atangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga mu Ukwakira 2020, yatangiriye ku yo yise 'Mwana wanjye' mu gihe iyo aheruka gushyira hanze yayise 'Nitashinda' iri mu Giswahili yasohotse muri Gicurasi 2021.

    Mu mishinga yindi ateganya mu bihe biri imbere, harimo gukomeza gukora umuziki mu buryo bwiza no guhaza ibyifuzo by’abakunda umuziki waririmbiwe Imana.

    Uwera Sarah asanzwe aririmba muri Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, ari nayo yamenyekaniyemo cyane. Uyu muririmbyi ni umwe mu bamenyekanye cyane muri iyi korali imaze gushinga imizi mu bihugu byinshi nubwo ikorera mu Rwanda.

    Yakunzwe cyane kubera indirimbo nyinshi za Ambassadors agaragaramo ariwe uziyoboye; ijwi rye ryizihira abaryumva rikaryohera ugutwi. Muri korali, aririmbana na musaza we Nelson Manzi.

    Uwera wamenyekanye cyane atera mu ndirimbo zirimo 'Birakwiye gushima', 'Yesu we' n’izindi yatangiye kuririmba muri Ambassadors of Christ mu mpera za 2006 yiga mu mashuri yisumbuye.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uwera-Sarah-yasohoye-indirimbo-Umwana-w-Umuntu-ihanura-abanze-guhindukirira.html

  • Sarah Uwera (Sanyu) yasohoye indirimbo yibuts… – #rwanda #RwOT

    Sarah Uwera (Sanyu) amaze gukora indirimbo eshatu nk’umuhanzikazi wigenga ari zo: “Mwana wanjye” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 360 ku rubuga rwa Youtube, “Nitashinda” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 310 ndetse n’iyi nshya “Mwana w’umuntu” yamaze gushyira hanze. Izi ndirimbo ze zakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko bigaragara mu batanze ibitekerezo ku ndirimbo ze kuri Youtube, bakamugaragariza ko baryoherwa cyane n’ijwi rye n’ubutumwa ari kubagezaho bunyuze mu ndirimbo. 

    Kayumba Aimé, umugabo wa Sarah Uwera akaba n’umujyanama we mu muziki, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ‘Mwana w’umuntu’ bashyize hanze yibutsa abantu bose ko Imana ibafitiye umugambi mwiza kandi ikaba yiteguye kubagirira neza. Yabibukije ko icyo Imana ibasaba ari ukuyemerera ikabahindura. Yagize ati “Indirimbo yibutsa abantu ko Imana ibafitiye umugambi mwiza, ko yifuza kubagirira neza no kubahindura bashya n’iyo baba barashayishije ibakunda ariko ibasaba ko bayemerera”.

    Yavuze ko Sarah Uwera afite imishinga itandukanye mu muziki we irimo “gukomeza gukora umuriro w’Imana mu ndirimbo”. Kuva atangiye gukora umuziki nk’umuhanzikazi ku giti cye akabifatanya no kuririmba muri Ambassadors of Christ choir, Sarah Uwera akomeje kwerekwa urukundo rwinshi, benshi bakaba bamusaba ko yazabategurira igitaramo. InyaRwanda yabajije umujyanama wa Sarah Uwera ikintu abakunzi b’uyu muhanzikazi bakunze kumusaba cyane, adusubiza agira ati “Abakunzi bacu bakunze kudusaba gukora igitaramo ariko igihe nikigera buriya nabyo bizaba”.

    Sarah Uwera yasubije abakomeje kumusaba kubakorera igitaramo

    Muri iyi ndirimbo “Mwana w’umuntu” yasohokanye n’amashusho yayo agaragaramo Mudenge (James Mugisha) ukina ari umukinnyi w’imena muri Filime y’uruhererekane ‘Indoto’ ica kuri Televiziyo Rwanda, Sarah Uwera aririmbamo amagambo y’impanuro ku batuye Isi, ati: “Ntangazwa n’uko wibagirwa vuba; ese si ejobundi waje imbere yanjye umbwira uti “Noneho ndabiretse! Mpa amahirwe ya nyuma.” Ariko uranze usubiyeyo. Nyumva, yewe Mwana w’umuntu! Ndi Uwiteka Imana yawe, nzi ibyo nibwira kukugirira, Oya si bibi”.

    “Icyo ngusabye ni kimwe; nyemerera nguhindure, nguhindure icyaremwe gishya. Wateshutse inzira, ntukimenya iyo ugana, ibyo wibwira bikwerekeza irimbukiro, nyamara wirengagiza ko mpari kandi ndi hafi yawe. Nyumva, yewe Mwana w’umuntu. Wabaswe n’ishyari ntabwo iterambere ry’abandi rikunyura. Ese ntuzi ko buri wese agira igeno rye? Dore ubusambanyi bwarakubase bikomeye, usigaye wandavuza abana bangana n’abo wibarutse, ubusinzi n’ubuhemu byatumye abawe bibasirwa n’intimba, nyemerera nguhindure, Mwana w’umuntu”.

    Sarah Uwera yibukije abantu ko Imana ibafitiye umugambi mwiza

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘MWANA W’UMUNTU’ YA SARAH UWERA (SANYU)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110069/sarah-uwera-sanyu-yasohoye-indirimbo-yibutsa-abantu-ko-imana-ibafitiye-umugambi-mwiza-anak-110069.html