Tag: Muzika

  • Ibyo Kanye West yakoreye amazina ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Kanye Omari West wamamaye nka Kanye West yamaze kongera izina 'Ye' mu mazina nk'uko yari amaze igihe abiharanira.

    Umucamanza Mukuru w'Urukiko rw'i Los Angeles, Michelle Williams, yamaze kwemeza izina 'Ye' nk'irya Kanye West, nyuma y'ubusabe uyu muraperi yari yatanze muri uru rukiko.

    Ku wa 24 Kanama nibwo Ye yari yasabye ko yakwemererwa n'amategeko ko iri zina ari irye, avuga ko ashaka guhindura izina kubera impamvu ze bwite.

    Kanye West w'imyaka 44 yemerewe Ye nk'izina nyuma yaho muri Kamena 2018 yari yasohoye album yise 'Ye'. No ku mbuga nkoranyambaga niryo yakoreshaga.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-kanye-west-yakoreye-amazina-ye/

  • Nyuma ya kirisense, Bruce Melody na Kaligraph Jones bakoranye indi ndirimbo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melody umaze kumenyekana nkumunya muziki cyane cyane mu Rwanda,yashyize hanze indirimbo yakoranye numuraperi ukunzwe cyane muri Kenya ,Kaligraph jones. Iyi ndirimbo yitwa sawa sawa ikaba yasohotse mu buryo bwamajwi. Usibye kuba bakoranye iyi indirimbo, aba bahanzi si ubwambere baririmbanye. Kuko bahuriye muri coke studio Africa ahasaga mukwa 10/2017, baririmbana indirimbo zitandukanye harimo nka: kirisense, don't know. Icyo gihe kandi Bruce yasubiyemo zimwe mu ndirimbo za khaligraph na Khaligraph asubiramo zimwe mu ndirimbo za Bruce.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-kirisense-bruce-melody-na-kaligraph-jones-bakoranye-indi-ndirimbo/

  • Umuhanzikazi Marina avuze Impamvu isekeje ituma adashyira umukunzi we ahagaragara. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Marina yahishuye ko imwe mu mpamvu ituma aterekana umukunzi we harimo n'umubyeyi we.

    Marina ni umwe mu bahanzi bigoye cyane kumenya amakuru ye mu rukundo, kuva yaza mu muziki aho yagiye anugwanugwa we yarabihakanaga akavuga ko atari ukuri. Ibi ahanini byaterwaga n'abasore bajyaga bavuga ko bakundanye ariko nyuma yaza kwamamara akabatera uwinyuma.

    Mukiganiro yagiranye n'umunyamakuru Iras Jalas yavuze ko ubu ari mu rukundo ariko ahakana amakuru avugwa ko asigaye akundana na Yvan Muziki.

    Ati 'Ubu nibwo navugwa ko ndi mu rukundo bikaba ari ukuri. Nafashwe n'undi musore naho abavuga ibya Yvan Muziki ntabwo ari ukuri gusa ni inshuti yanjye ikomeye cyane ariko ntabwo twakundana nkuko abantu babivuga.'

    Marina avuga ko kuba atajya atangaza umusore bakundana ahanini biterwa n'umubyeyi we kuko aba adashaka ko yazabona ayo makuru akamufata ukundi.

    Ati 'Nta mpamvu bwite mfite yo guhisha uwo nkunda, gusa mba numva ntavuga umukunzi ibaze nka Papa abonye icyo kiganiro mba numva mfite ubwoba bitewe n'ukuntu yamfuhiraga.'

    'Mba numva anteye ikibazo byambangamira, havuyeho ibyo hari ubuzima bwite bw'umuntu ntabwo biba ari ngombwa ko bijya hanze ngo abantu bose babibone.'

    Umusore bari gukundana kuri ubu ngo niwe wambere bakundanye. Ati 'Abandi bose bazanyitirira mu rukundo barabeshya njye nta musore numwe twigeze dukundana ngo dutandukane.'

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-marina-avuze-impamvu-isekeje-ituma-adashyira-umukunzi-we-ahagaragara/

  • Riderman yabwiye amagambo akomeye abana be b'impanga baherutse kuvuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Riderman abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yavuze amagambo akomeye ku bana be babiri b'impanga ariko Kamba na Randa. Ni nyuma yuko aba babiri bari bamaze amezi ane babonye izuba kuko babonye izuba ku ya 13 Kamena 2021.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Riderman yatangaje amagambo akurikira:

    Abakobwa babiri b'impanga (Kamba na Randa) ba Riderman bujuje amezi 4 bamaze bavutse

    Source : https://yegob.rw/riderman-yabwiye-amagambo-akomeye-abana-be-bimpanga-baherutse-kuvuka/

  • Mugwaneza yazanye ishuri rya muzika rifite umwihariko kandi rizafasha abatari bake #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bugaragaza ko abana biga muzika bakaniga gukina kimwe mu bikoresho byawo bibafasha kuba intyoza mu bijyanye no gusoma, kwandika ururimi no kumenya imibare.

    Si ibi byonyine kuko umuziki ufasha umwana gusabana n’abandi, kuyobora amarangamutima ye, kugaragaza ibyiyumviro bye ndetse bikanamufasha guha ingufu ubwonko bwibutsa.

    Umuziki wongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwiza kandi bworoshye, wongera umunezero n’umutuzo, ugabanya guhangayika no kwiheba, ugabanya uburibwe, gutuma ubudahangarwa bw’umubiri bukora neza, kugabanya umuvuduko w’amaraso n’ibindi byinshi.

    Ni muri urwo rwego, Mugwaneza Jean Marie Vianney yafunguye ishuri ry’umuziki rigenewe abana yise 'Elite Academy of Music’ rifite icyicaro muri Centre Saint Paul mu Mujyi wa Kigali.

    Avuga ko yagize igitekerezo cyo gufungura iri shuri nyuma y’igihe kinini yamaze yigisha abantu umuziki no gucuranga ariko abasanga aho batuye.

    Ati 'Nahisemo kugira ishuri kugira ngo mbikore kinyamwuga kandi n’abandi bose babyifuza bansange ku ishuri.'

    Ishuri ritanga amasomo yo gucuranga piano mu buryo bw’umwimere ndetse n’ubugezweho, hakiyongeraho guhabwa ubumenyi bwimbitse bwa muzika ndetse no kugorora ijwi.

    Mugwaneza avuga ko iri shuri ryigisha abantu muzika ryibanze ku bana bafite nibura kuva ku myaka 8, ariko n’abakuru barigana kuko abanyeshuri basimburana mu masaha yo kwiga hagendewe ku cyiciro cy’imyaka n’amasaha yo kwigamo umunyeshuri ahitamo igihe yiyandikisha.

    Yakomeje avuga ko mu rwego rwo korohereza abagana ishuri kubona umwanya uhagije wo kwiga, gahunda y’amasomo iba muri ‘Weekend’, aho umunyeshuri ahitamo amasaha abiri azajya abonekeraho, akanashaka isaha imwe mu mibyizi nimugoroba aho ajya ku ishuri abarimu bakagenzura ko yakoze neza ibyo aba yatahanye nk’umukoro.

    Abanyeshuri biga muri iri shuri basabwa kugira nibura piano mu rugo kugira ngo babashe gukora imyitozo no gusubira mu byo bize, nibura iminota 15 buri munsi.

    Abadafite ubushobozi bwo guhita bagura piano, bafashwa gukorera imyitozo ku ishuri, ndetse n’abifuza kuzigura bafashwa kubona inziza zikwiye kandi zidahenze.

    Mugwaneza Jean Marie Vianney washinze iri shuri, avuga ko 'rizaba ahantu heza ho gukura ubumenyi bwa muziki ndetse no gusangiza abandi binyuze mu kuririmba no gucuranga.'

    Mu gihe cy’amezi 12 umunyeshuri witabiriye neza asoza amasomo agahabwa impamyabumenyi yo ku rwego rw’umucuranzi wa piano wo ku rwego rwa kabiri (Grade 2 piano player) hiyongereyeho imyitozo ngororamajwi, ubumenyi bwo kwandika no gusoma muzika.

    Mugwaneza Jean Marie Vianney washinze iri shuri

    Biga amajwi n’amanota

    Si abana gusa ahubwo n’abantu bakuru barigishwa

    Bahabwa n’umwanya wo kwitoza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mugwaneza-yazanye-ishuri-rya-muzika-rifite-umwihariko-kandi-rizafasha-abatari-bake

  • Inkuru ishimishije kuri Meddy n'abafana be. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho urubuga rwa Youtube rwari rumaze iminsi rwarasibye indirimbo ya Meddy 'Dusuma ' yari yarakoranye na Otile Brown kuri ubu iyi ndirimbo yongeye kugaruka.

    Ni indirimbo yari imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 33 kuri Youtube. Otile nawe wari wasibiwe indirimbo 5 zirimo n'iyi yakoranye na Meddy yabihamije yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze ashishikariza abakunzi be gukomeza kuzireba.Iyi ndirimbo igarutse nyuma y'iminsi mike Otile Brown atangaje ko ikibazo cy'izi ndirimbo ,babivuganyeho na Google na Youtube ngo ibasobanurire impamvu y'uku gusibwa.Gusa bivugwa ko uwasibye izi ndirimbo ari umuntu ufite uburenganzira kuri konti ya Otile Brown nubwo hatamenyekana uwari we.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ishimishije-kuri-meddy-nabafana-be/

  • Ibyo The Ben yakoze mu bukwe bwa Miss Grace Bahati byatumye benshi bamwibazaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y'ubukwe bwa Miss Grace Bahati. Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye harimo n'abahanzi The Ben na Meddy ndetse aba bombi banafatanyije kuririmba indirimbo My vow ya Meddy muri ubu bukwe.

    Twagerageje kubacishiriza amaso mu bitekerezo byatanzwe na benshi babonye aya mashusho aho The Ben yafashaga Meddy kuririmba indirimbo My Vow, benshi  n'ijwi rya The Ben muri iyi ndirimbo ndetse bibaza niba The Ben na Meddy batabitekerezaho bagafatanya iyi ndirimbo bakongera bakayisubiramo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-the-ben-yakoze-mu-bukwe-bwa-miss-grace-bahati-byatumye-benshi-bamwibazaho/

  • Theo Bosebabireba yasabye umugore we imbabazi, kubyarana n’abandi bagore no kumuzaniraho undi mu nzu(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba, yasabye imbabazi umugore we ku bwo kuba yaramuhemukiye akazana undi mugore mu nzu bakabana.

    Mu minsi ishize Theo Bosebabireba nibwo yatangarije ISIMBI ko ibyo yagiye avugwaho by’ubusinzi, uburaya byari ukiri ndetse ko yanabyaranye n’abakobwa bane.

    Mu kiganiro uyu muhanzi yongeye kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI ari kumwe n’umugore we Chantal, yamusabye imbabazi ku byo yamukoreye byose.

    Avuga ko yari yibaniye neza n’umugore we Chantal, ariko atangiye kubona amafaranga, yatangiye kubona abajyanama bashya ariko na none babi, bamushuka ngo amureke anahindure idini, ngo yarazumviye ariko ntibyamuhira.

    Yavuze ko avuze ijambo mbabarira ritaba rihagije kuko yamwihanganiye bikamurenga.

    Ati “Narabibonye kenshi ko mubabaza, narabibonye kenshi ko mubangamiye ariko imbaraga zo kubivamo zikabura, namukoreye umutwaro atakabaye abasha.”

    “Ubu nonaha musabye imbabazi ngo nkore ibimenyetso, ibyo bintu ni bito cyane, uyu muntu yakoze ibintu bitangana n’ibyo, ntabwo umusabye imbabazi wasaba izo, wasaba Imana kumukorera ikintu na we utarikorera, ntabwo kumusaba imbabazi byaba bihagije. Hari urwego yagezeho abona ko nanjye atari njye, aranyihanganira.”

    Avuga yageze aho azana undi mugore bakabana mu nzu imwe ariko umugore we akabyihanganira.

    Ati “Yihanganiye umwe muri abo bagore aba mu rugo, babana uyu abizi noneho kugira ngo uriya ahabe amahoro, ahaba ntabyo azi, nti ‘namubwiye ko ari umuntu tugiye gufasha’, ibaze abo bantu babana, igihe kiza kugera umugore wanjye akajya amufurira.”

    Umugore we avuga ko ibibazo yari yarabituye Imana, yakomeje kwihangana ariko yari azi ko bizarangira.

    Theo Bosebabireba yasabye imbabazi umugore we, anamushimira kumwihanganira

    Bari bibaniye neza amafaranga ataraboneka

    Bari kumwe n’umukobwa wabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/theo-bosebabireba-yasabye-umugore-we-imbabazi-kubyarana-n-abandi-bagore-no-kumuzaniraho-undi-mu-nzu-video

  • Twitegure iki mu ndirimbo igiye guhuriramo ib… – #rwanda #RwOT

    Mu mashusho ari gusakazwa cyane kuri konti ya instagram ya Thecatbabalao agaragaza abahanzi barimo Bull Dogg, Davis D, Bushali, Social Mulla, Confy, Papa Cyangwe, Kenny Sol, Khalifan na Alyn Sano ndetse n’ababyinnyi bakunzwe mu Rwanda barimo Titi Brown, Karyuri na Jojo Breezy bari kwerekera ikipe y'ababyinnyi bari kumwe ibyo bazagaragaza mu mashusho agiye guhuriramo aba bahanzi b'ibyamamare.


    Davis D ni umwe mu bahanzi bazagaragara muri iyi ndirimbo

    Mu bigaragara iyi ni indirimbo itegerejwe na benshi ndetse uburyo yatangiye gutizwa umurindi na The Cat abantu benshi batangiye kugira amatsiko menshi cyane y'ukuntu izaba imeze bibaza ukuntu Bushali na Papa Cyangwe bagiye guhurira mu ndirimbo imwe, Alyn Sano, Davis D, Bull Dogg n'abandi.

    Ibyo kwitega mu ndirimbo igiye guhuriramo abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda;

    Ni indirimbo ya mbere mu mateka yaba ibayeho ihuriyemo abahanzi benshi bo mu kiragano gishya ukongeraho n'ab’ibyamamare barimo Bull Dogg, Davis D n'abandi bagiye bakora umuziki mbere ariko na n’ubu bakaba bakiri ibyamamare cyane mu muziki nyarwanda.


    Umuraperi Bushari azagaragara muri iyi ndirimbo

    Ni indirimbo igaragaramo imyambaroo idasanzwe by’umwihariko urebeye kuri Bushali, B Threy, Papa Cyangwe n'abandi bamaze gutungura abantu bitewe n'uburyo bateguyemo ndetse bagateguza abakunzi b'umuziki bose kuzahanga amaso aya mashusho.

    Ntiharamenyekana abahanzi bose bazagaragara muri iyi ndirimbo n'ubwo bamwe na bamwe bamaze kumenyekana, gusa The Cat yashyizeho ibihumbi 50 ku muntu ubasha kumenya abahanzi bose bazayigaragaramo.

    Mu bigaragarira amaso abari gufata amashusho y'iyi ndirimbo bari gukoresha ibikoresho bigezweho birimo n'ibitamenyerwe mu Rwanda mu gutuma amashusho y'iyi ndirimbo igiye guhuriza hamwe ibyamamare isa neza.


    Papa Cyangwe ni uko azagaragara mu ndirimbo yambaye



    Ni indirimbo itegerejwe na benshi

    Alyn Sano ubwo yari ari gufatwa amashusho abyina, nawe ni umwe mu bazagaragara muri iyi ndirimbo

    Ababyinnyi bakunzwe mu Rwanda barimo Karyuri, Titi Brown na Jojo Breezy nibo bazayobora ababyinnyi

    Mu bigaragara abantu benshi bategereje iyi ndirimbo

    Nguku uko Khalifan na Confy baserutse mu ifatwa ry’amashusho bambaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110308/twitegure-iki-mu-ndirimbo-igiye-guhuriramo-ibyamamare-byo-mu-rwanda-nababyinnyi-bakomeye-i-110308.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Mico The Best n'umugore we mu rugo rwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Mico The Best n'umugore we, Clarisse, mu rugo rwabo rushya. Iyi ni ifoto yashyizwe hanze na Clarisse abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-mico-the-best-numugore-we-mu-rugo-rwabo/