Tag: Muzika

  • Clarisse Karasira ateguje abakunzi be ikintu gikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yateguje abakunzi be kwitega indirimno ye nshya agiye gushyira hanze ku munsi w'ejo kuwa gatatu.

    Uyu muhanzikazi yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yabwiye abafana be ko ejo kuwa gatatu, tariki 29 Nzeri 2021 saa Saba iyi ndirimbo ye nshya yitwa 'Nimukongeze' aribwo izajya hanze.

    Yagize ati': #Nimukongeze irasohoka ejo saa Saba. Abakunda abahanzi n'ibihangano byacu ntimuzacikwe. '

    Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-ateguje-abakunzi-be-ikintu-gikomeye/

  • Cyore: Ibyabaye kuri ya modoka ihenze cyane Bruce Melodie yendaga kugura ni akumiro gusa gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi tubagejejeho inkuru yuko umuhanzi Bruce Melodie agiye kugura imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz G Class Brabus, imodoka ifite agaciro ka miliyoni 250 z'amafaranga y'U Rwanda. Umwe mu bakoresha imbuga nkora Witwa The Cat babalao yakoze ubushakashatsi ku ifoto yashyizwe hanze y'imodoka Bruce Melodie yari yaravuze ko agiye kugura maze abona ibi bikurikira.

    Nyuma yo kubona ifoto yashyizwe hanze yerekana ifoto y'imodoka Bruce Melodie yendaga kugura, The Catbabalao yakoze ubushakashatsi maze aza gusanga ifoto yashyizwe hanze ari iya Mercedes Benz G Class isanzwe atati Mercedes Benz G Class Brabus nkuko benshi babikekaga. Nyuma yo kuvumbura ibi, The Cat Babalao yakomeje areba iduka iyi modoka iherereyemo maze asanga iherereye muri VIP Motors Ltd, iduka ricuruza imodoka riherereye mu mujyi wa Dubai. Yakomeje areba ko iyi modoka yaba yaradohotse muri stock y'iri duka rya VIP Motors Ltd maze asanga iyi modoka itarigeze isohokamo ikirimo kugurishwa. Ngayo nguko!

    Iyi niyo modoka byari byavuzwe ko Bruce Melodie yaguze agiye kujya agendamo mu minsi ya vuba

    Source : https://yegob.rw/cyore-ibyabaye-kuri-ya-modoka-ihenze-cyane-bruce-melodie-yendaga-kugura-ni-akumiro-gusa-gusa/

  • Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire yagizwe Giti… – #rwanda #RwOT

    Uwineza Clarisse [Mutimawurugo Claire], yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Umunyenga w'itsinzi', 'Amaraso y'Inkotanyi', 'Abagore turashoboye' zibanda ku burere mboneragihugu no kubanisha neza abanyarwanda.

    Uyu muhanzikazi yari asanzwe ari mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi, aho yari amaze imyaka itanu ari Visi-Perezida w'Inama Njyanama yo muri Kimisigara. Yari no mu nzego z'abagore, akabihuza no kuba umubitsi w'abahanzi mu Rwanda.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Mutimawurugo yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba abaturage b'Akagari ka Akabeza baramugiriye icyizere, cyo gufatanya nabo mu rugendo rw'iterambere ruhanzwe amaso.

    Avuga ko ibi bigaragaza ko abahanzi nabo bashoboye; hejuru y'umuziki bakora n'indi mirimo bagafatanya n'abandi kubaka u Rwanda.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko izi nshingano yahawe zitazabangamira ubuhanzi bwe, kuko yateguye neza uko buri kimwe kizajya gikorwa.

    Ati 'Ndabikora kandi neza. Nko muri 'weekend' ushobora kujya mu byawe byo ku ruhande. N'ibiraka bisanzwe ndabikora, nk'ubu mfite icya [ikiraka] Polisi nzajyamo ejo bundi…Ubwo rero urumva byose ni ukubikora, kandi ukubaka igihugu.'

    Ati: 'Abahanzi barashoboye, kandi barasobanutse. Tunashimira Leta ikomeje gutekereza ku bahanzi.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko mu gihe cy'amezi atatu amaze ayobora Akagari, abaturage banyuzwe na serivisi abaha, uburyo akemura ibibazo n'ibindi.

    Yavuze ko icya mbere ari ugutega amatwi umuturage, ukamuganiriza, ukamufasha kubona ubutabera, cyane ko 'iyo uzi ishusho n'icyerecyezo cy'igihugu biba byoroshye'.

    Claire yavuze ko muri iki gihe cya Covid-19, mu kagari ayoboye bakomeje ubukangurambaga bwo kwirinda iki cyorezo, ari nako bakangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante).

    Avuga ko ubukangurambaga bakoze mu minsi ishize bwasize benshi batanze mitiweli, bituma bava ku mwanya wa 28 bagera ku mwanya wa 18.

    Claire yatangiye ubuhanzi bwe mu 2014 nyuma yo kuva mu Itorero ry'Igihugu. Indirimbo ze za mbere yahereho zirimo nka 'Kagame ndakwemera', 'Turakaguhorana' n'izindi.

    Iteka rya Perezida no 170/01 ryo ku wa 23 Ukuboza 2014 rigena inshingano z'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari, rigaragaza ko afite inshingano zikurikira:

    Gukora imirimo ya buri munsi y’ubuyobozi bw‟Akagari; gukurikirana imikorere ya Komite ishinzwe umuganda ku rwego rw'Akagari no gukurikirana imirimo ya Komite z‟ubutaka.

    Hari gukora imirimo y'irangamimerere no gutanga izindi serivisi ziteganywa n‟amategeko, zidatangirwa ku Murenge. 

    Gukusanya imibare fatizo y'ubuzima rusange bw’Akagari no kuyigeza ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, no gutegura raporo zose zisabwa ubuyobozi bw'Akagari.

    Kubika inyandiko zose z'Akagari, kuba umwanditsi w'inama ya Komite Ngishwanama mu iterambere ry’Akagari, no gucunga umutungo w‟Akagari.

    Iri tegeko rinagaragaza ko 'Gitifu' w'Akagari agomba gutanga icyemezo cyemeza ko umuntu yapfuye, iyo atapfiriye kwa muganga, mbere yo kumushyingura, afatanyije n‟Umukuru w'Umudugudu uwo muntu yapfiriyemo.

    Hari kandi gutanga icyemezo cyo gushyingura iyo nta cyemezo cyashoboye gutangwa na muganga ubifitiye ububasha.

    Agomba gushyira mu bikorwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda zemejwe n'inzego zisumbuye zibifitiye ububasha, n'izindi zemejwe n'Inama Njyanama y‟Akagari no gukora ibindi yasabwa n'inzego zibifitiye ububasha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari asimburwa iyo adahari n’umukozi ugenwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.


    Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Akabeza

    Mutimawurugo yashimye abaturage bamugiriye icyizere, avuga ko aharanira gufatanya nabo mu rugendo rw'iterambere

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ABAGORE TURASHOBOYE' YA MUTIMAWURUGO CLAIRE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109942/umuhanzikazi-mutimawurugo-claire-yagizwe-gitifu-wakagari-109942.html

  • Umuhanzi Emmy yavuze itariki y'ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Mu nteguza y'ubukwe bw'aba bombi yagiye hanze, bigaragara ko bazakora ubukwe ku wa 19 Ukuboza uyu mwaka. Nta bindi byinshi bigaragaraho kuko ivuga ko ibintu bijyanye n'ubu bukwe bizamenyekana ku mpapuro z'ubutumire zizajya hanze vuba.

    Emmy yaje mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga kugeza ubwo tariki 12 Mutarama 2021 yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

    Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko. Na we nta kuzuyaza yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

    Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z'urukundo rwabo zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-emmy-yavuze-itariki-y-ubukwe-bwe

  • Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n'umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana #rwanda #RwOT

    Umwanditsi, Umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, Mico Prosper wamamaye ku mazina ya Mico The Best yaraye akoze ubukwe n'umukunzi we Clarisse kubana akaramata, ni nyuma y'igihe kitari kinini uyu muhanzi yari yamusabye kubana nawe abwirwa yego.

    Uwo muhango kandi wari wakurikiwe no gusezerana imbere y'amategeko ubwo hari tariki ya 19 Kanama 2021.

    Mu mafoto yashyizwe ahagaragara Mico The Best we n'umukunzi we Ngwinundebe Clarisse bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, bubera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Heaven Garden. Aha ni naho kandi habanje kubera indi mihango irimo gusa no gukwa.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n'abahanzi batandukanye barimo Cyusa Ibrahim uri no mu baburirimbyemo, Uwihoreye uzwi nka Ndimbati, Uwamwezi Nadege na Emmanuel Ndayizeye uzwi nka Nick muri City Maid n'abandi batandukanye.

    Amakuru y'urukundo rwaba bombi avuga ko umuhanzi Mico na Clarisse bamenyanye mu mwaka ushize ubwo uyu mukobwa yigaga mu gihugu cy'u Bushinwa nyuma aza kuza mu Rwanda ari nabwo urukundo rw'aba bombi rwashinze imizi cyane hagati yaba bombi.

    Mico The Best yamamaye cyane mu kwandika ndetse no kuririmba indirimbo zimaze gukundwa hano mu Rwanda harimo iyavuba yise Igare, Ubunyunyusi, Jamais, Save the date n'izindi.

    The post Amafoto — Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n'umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-umuhanzi-mico-the-best-yakoze-ubukwe-numukunzi-we-clarisse-bari-bamaze-igihe-kirenga-umwaka-bakundana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-umuhanzi-mico-the-best-yakoze-ubukwe-numukunzi-we-clarisse-bari-bamaze-igihe-kirenga-umwaka-bakundana

  • InyaRwanda Music Top 10: Fireman yongeye kuza… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE ZIYOBOWE N’IBIGANZA YA FIREMAN

    Indirimbo 'Ibiganza' ya Fireman yabaye iya mbere, ikimara gusohoka, yahise yibutsa abantu batandukanye injyana y'umujinya yakunzwe cyane  n'abatari bake mu bihe bya mbere uyu muraperi akiri mu itsinda rya Tuff Gang ryari rigezweho, ariko nyuma bakaza gushinjwa kugambanira injyana.

    Iyi ndirimbo ikimara gusohoka, abakunzi benshi b'umuziki nyarwanda batangiye kuvuga ko uyu ari we Fireman bakunze bitewe n'uko yaasubiye mu njyana y'umujinya, ariyo Hip Pop y'ukuri, yatumye bamukunda.

    Iyi ndirimbo ikurikiwe na 'Queen of Sheba' y'umuhanzi Meddy yakunzwe bitagereranywa, kuko kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga miliyoni mu minsi itageze no kuri itatu imaze isohotse, ndetse no mu majwi yose uyateranyije, indirimbo ya Fireman yayirushije amajwi ane gusa.

    Fireman yashimiwe uburyo yagarutse mu njyana y’umujinya indirimbo ye 'Ibiganza' ihita iyobora urutonde rwa InyaRwanda Music

    Urutonde rw'indirimbo 15, ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda.com, aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi 245, uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

    Aya majwi yari menshi cyane, ariko bitewe n'uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk’aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo enye wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

    Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa. Ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe, hagendewe ku bakunzi n'ubundi b'umuziki nyarwanda.

    Indirimbo ya Meddy yabaye iya kabiri ku rutonde rwa InyaRwanda Music yujuje Miliyoni y’abayirebye

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com, n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda, kuri Facebook na Instagram, maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda, zari zifite amajwi agera kuri 174 y'abatoye kuri Instagram, naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 71, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo, yose hamwe agera ku majwi 245.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE ZIYOBOWE N’IBIGANZA YA FIREMAN

                 KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IBIGANZA YA FIREMAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109833/inyarwanda-music-top-10-fireman-yongeye-kuzamura-ibendera-ryinjyana-ya-hip-hop-queen-of-sh-109833.html

  • Izi nkweto ni izo gukandagira umwanzi! Meddy… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara, ni ifoto yo mu myaka yatambutse hakigezweho ipantaro zitwaga “pate” zifite hasi hanini ndetse n’inkweto za ncongo. Imyambarire nk’iyi uwayambara mu myaka yashize yabaga yarimbye mbese azi kujyana n’ibigenzweho ku buryo mu birori yahabwaga umwanya imbere. Kuri iyi foto Rwirangira aba yambaye ipantaro ya “pate” ifite ibara rishaka kuba umweru, ikote rya deux buton, ishati y’umweru, karovati ndetse n’inkweto ndende cyane za ncogo z’umukara. 

    Umuramyi Aline Gahongayire nawe aba yambaye ipantaro y’ikoboyi ya pate, inkweto z’umweru zisa n’aho ari ndende n’ishati y’umweru mbese yajyanishije. Ntabwo Alpha Rwirangira yigeze avuga ahantu iyi foto yafatiwe, gusa hari uwongoreye INYARWANDA ko aba bahanzi Aline Gahongayire na Alpha Rwirangire bahuriye mu gitaramo cyabereye mu ishuri rya G.S APRED Ndera mu myaka yatambutse.

    Inkweto ni zo zasekeje cyane Meddy cyane ko ari izo gukandagira abanzi 

    Iyi foto imaze amasa macye Alpha Rwirangira ayishyize hanze, akaba yayinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ayisangiza Aline Gahongayire, maze araseka cyane yifashishije utu Emoji. Nyuma yaho yanditse agira ati”: Hagire useka se……. “. Meddy kwihangana byanze maze ajya ahatangirwa ibitekerezo munsi y’iyi foto, araseka cyane yifashishije utu Emoji ahita akomoza kuri ya nkweto ndende [bahoze bita ncongo] ya Alpha Rwirangira, ati “😂😂😂 Izi nkweto nizo gukandagiza umwanzi kabisa!”.

    Si we cyamamare wenyine wagaragaje ko atunguwe n’iyi foto kuko na Uncle Austin yagize ati “Hahiye 🔥🔥🔥😂😂😂”. Naho Aline Gahongayire we yagize ati” Ohhhhhhhhh JESUS JESUS😂😂😂😂😂😂😂😂 ni nde watubuza guhimbaza IMANA koko🙌🙌🙌🙌 much respect my brother for life😇😇 YESU Anatenda kabisa ❤️❤️❤️❤️”. Kabendera nawe yayishyizeho igitekerezo ati: “Hapanaaaaa (Suruwali uliazimwa na nani sasa?)😂😂😂😂😂So proud of you my Boy❤️❤️❤️”. Hari n’abandi benshi bagiye bayibazaho nka smart_tv_rwanda wagize ati: “Aho ni mu kihe kinyejana bro”.

    N’ubwo Alpha Rwirangira yabujije abantu guseka, Meddy kwihangana byanze aratembagara

    Mbese abantu benshi batunguwe n’imyambarire ku buryo hari n’abagiye bashima Imana aho yabakuye nka Irankundabe wagize ati” Mana tugushimiye aho wadukuye naho utugejeje”. Kuri iyi foto bigaragara ko bombi bari bari kuririmba kuko na Gahongayire mu byo yavuze hari aho yabigarutseho avuko ko ntawababuza guhimbaza Imana. 

    Mu myaka yatambutse nk’uko twabigarutseho uwabaga yambaye kuriya yabaga yarimbye bikomeye! Hari abo wasangaga bambara iteka nka kuriya, abo abenshi babitaga abasirimu ba bandi nyine bajyana n’ibigezweho. Hari n’ubwo wasangaga umuntu nk’uwo mu gace atuyemo bamwita ‘rukabyamurimbo’.

    REBA HANO ‘ANATENDA’ YA ALPHA RWIRANGIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109828/izi-nkweto-ni-izo-gukandagira-umwanzi-meddy-kwihangana-byanze-avuga-ku-ifoto-ya-rwirangira-109828.html

  • Juno Kizigenza yahishuye byinshi kuri EP yaso… – #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza ni umuhanzi werekanye ko ashoboye umuziki, ndetse yerekana ko ashoboye guhatana akagera kure akabasha gutwara n'ibishoboka byose, nk'impamba y'urugendo rumugeza aho yifuza kugera azamura ibendera ry'u Rwanda.

    Uyu muhanzi mu gihe kitageze no ku mwaka, amaze gusohora indirimbo zirenga 11 ubariyemo iyi EP y'indirimbo esheshatu yasohoye ariko utabariyemo indirimbo yagiye akorana n'abandi bahanzi, kandi zose zagiye zikundwa mu buryo butagereranywa.

    Mu kiganiro Yagiranye na InyaRwanda, Juno Kizigenza yasobanuye impamvu yatekereje kwita iyi EP 6 Kg, ibiro bitandatu buri ndirimbo ifite ikiro kimwe, avuga ko iriho ubuzima busanzwe, urukundo, n'ibibazo ndetse anasaba abanyarwanda gukomeza kumushyigikira bakayisangiza abantu batandukanye cyane ko n'amashusho ya buri ndirimbo ari vuba.

    Yagize ati: 'Natekereje indirimbo esheshatu z'ibiro bitandatu buri kiro kimwe kimwe, noneho EP iriho ibintu byose ubuzima busanzwe, urukundo, Ibibazo bitandukanye (Struggle).''

    Juno Kizigenza kandi yasobanuye igitero cya kabiri kiri mu ndirimbo yitwa 'Taruka', aho aba avuga ku muntu wigira ko arenze cyane mu Rwanda, akabeshya ngo yasinyiye igice cya miliyoni kandi agenda yihishahisha atega na moto.

    Igitero cya kabiri mu ndirimbo Taruka kiragira giti: 'Urahitinga mu mafoto ugaserera ngo uri Brand nini i Rwanda, ukayobya ibidege Bendo ukahatwika kandi wimwe ugacomoka kukabanyura, ukagenda witsimbatsimba nk'abajura ngo igice cya miliyoni kandi nawe uba ucyumva nk'ibihuha tukumeneka bibi cyane iyo wiyita umwami w'ibyaro sirimuka umenye ibyawe Kigali ino aha warawutaye.”

    Mu gushaka kumenya uwo muntu umuhanzi Juno Kizigenza yaririmbye, yahamirije InyaRwanda ko nta n'umwe yavuze, ahubwo ko ari ubuzima busanzwe ariko ko nta muntu n'umwe yavuzeho.

    Yagize ati: 'Mba ndi kuvuga umuntu wiyemera, utereta abana yitwaje imitungo ya papa we, ubeshya ngo afite amamiliyoni, uba avuga ko ari umusitari kandi agenda kuri moto.''

    Juno Kizigenza abajijwe kuwo yavugaga yabyamaganiye kure avuga ko nta n'umwe. Juno Kizigenza kandi yakomeje avuga ko amashusho y'izi ndirimbo agiye kugenda asohora aya buri imwe bitewe n'ukuntu abantu bari kugenda bazikunda.

    EP nshya Juno Kizigenza yise “6 Kg”. Iriho indirimbo ‘Umufungo’, ‘Taruka’, ‘Konsoma’, ‘Aracyagwa’, ‘Birenze’ ndetse na ‘Monica’. 

    Izi ndirimbo zose uko ari esheshatu zatunganyijwe n’abaproducer batandukanye barimo Bob Pro, Herbeat Skillz, Santana, Madebeats, Pastor P, Holy Beat na Element.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 6 ZIGIZE 6 KG EP Y’UMUHANZI JUNO KIZIGENZA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109837/juno-kizigenza-yahishuye-byinshi-kuri-ep-yasohoye-6kg-avuga-ku-musitari-yaririmbye-wabeshy-109837.html

  • Mani Martin ari gukorana indirimbo na Awilo L… – #rwanda #RwOT

    Imyaka isatiriye ibiri, Mani Martin ahuriye mu gitaramo 'Kigali Jazz Junction' na Awilo Longomba, cyabereye mu mbuga ya Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Cyabaye ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019.

    Iki gitaramo cyanaririmbyemo umuhanzikazi Ange Rita Kagaju uherutse gusohora Album ye ya mbere yise 'Sweet thunder'. Uyu mukobwa asigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikirana amasomo ya Kaminuza.

    Kuva icyo gihe, Mani Martin yemeranyije na Awilo Longomba gukorana indirimbo. Iri gutunganywa na Producer Niz Beat ndetse imbanziriza mushinga yayo yararangiye nk'uko Mani Martin yabibwiye INYARWANDA.

    Ubo Awilo Longomba yageraga ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, tariki 23 Ukwakira 2019, yabwiye itangazamakuru ko abahanzi bakora umuziki bo mu Rwanda azi ari Mani Martin na Meddy ukorera umuziki muri Amerika.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Cache Cache', 'Karolina', 'Rosarina', 'Banana', yavuze ko azi u Rwanda nk'igihugu cyateye imbere.

    Mani Martin ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat, RnB akanavangamo Gakondo yo mu Rwanda.

    Yabanjirije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomereza muri 'secular'. Ni umwe mu bahanzi bakomeye bamaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye; yaririmbye mu birori n'ibitaramo bikomeye, yambuka n'imipaka.

    Awilo Longomba uri gukorana indirimbo na Mani Martin, yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), yibanda ku njyana ya R&B Soul.

    Yabaye umucuranzi w'ingoma mu itsinda rya Viva La Music, Stukas, Nouvelle Generationa na Loketo.

    Mu 1995 nibwo yaretse ibyo kuvuza ingoma atangira urugendo rw'umuziki ku giti cye anashyira hanze album ya mbere yise 'Moto Pamba' afashijwe na Shimita, Ballou Canta, Dindo Yogo, Dally Kimoko, Sam Mangwana, Syran Mbeza na Rigo Star.

    Mu 1998 yashyize hanze album yise 'Coupe Bibamba' yatumye amenyekana cyane muri Afurika, i Burayi no muri Amerika.

    Yakurikiwe na Album Kafou Kafou yashyize hanze mu 2001 na 'Mondongo' yamuritse mu 2004 yakoranyeho na Japponais, Dailly Kimoko, Caen Madoka, Djudjuchet, Josky Kiambukuta na Simaro Lutumba.

    Uyu muhanzi abarizwa mu Bwongereza yakoze ubukwe na Paradis Kacharelle babyaranye umwana umwe bise Lovy Believe Church Awilo Longomba.

    Inganzo ye ayikomora kuri Se Victor Longomba washinze itsinda rya T.P OK Jazz. Ise wa Awilo yari afite mukuru we Lovy witabye Imana, yari umuhanga mu ijwi rya 'tenor' yanabaye n'umwe mu bari bagize itsinda rya Super Mazembe ryari riyobowe na Longwa Didos.

    Mu 2008 Awilo Longomba yashyize hanze album yise 'Super-Man' yamwaguriye igikundiro. Yamufashije gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, anegukanye igihembo cya 'Best Soukous Entertainer Award 2019' nyuma yo kugira amajwi menshi mu 120.

    Mu gihe amaze mu rugendo rw'umuziki yakoranye indirimbo n'abahanzi bo muri Afurika bakomeye barimo itsinda P Square, Tiwa Savage, Harmonize, Olamide, Yemi Alade n’abandi.

    Mani Martin yatangaje ko ari gukorana indirimbo na Awilo Longomba wahesheje ikuzo umuziki wa RDC Mani Martin yavuze ko ategereje ko Awilo Longomba amwoherereza ibyo yaririmbye mu ndirimbo bakoranye   Muri Kigali Jazz Junction, Awilo yaririmbye indirimbo nka 'Trop parler c'est maladie', 'Fifi' n'izindi nyinshi agaragaza ko yishimiye kuririmbira mu Rwanda 

    Mani Martin yaririmbye muri iki gitaramo afashashijwe n'abaririmbyi barimo Bill Ruzima, Kenny Sol, Peace Hoziyana n'abandi
    Awilo yavuze ko mu bahanzi bo mu Rwanda azi Mani Martin na Meddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109827/mani-martin-ari-gukorana-indirimbo-na-awilo-longomba-109827.html

  • Cyusa Ibrahim yasubukuye ibitaramo bikundisha… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'amezi 18 yari ashize nta bitaramo byemewe kuba mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19. Mbere y'umwanduko w'icyorezo cya Covid-19, Cyusa yakoreraga ibitaramo kuri Grand Legacy Hotel buri wa Gatanu bijyanye no gushishikariza urubyiruko gukunda gakondo yabo.

    Ni ibitaramo bihuza ab'ingeri zinyuranye, by'umwihariko urubyiruko ruba rushaka gutaramana n'abakuru bakumva indirimbo z'umwimerere w'Abanyarwanda. 

    Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzi asakaza amashusho n'amafoto afatirwa muri ibi bitaramo, agaragaza umunezero n'ibindi biranga ibi bitaramo.

    Ni ibitaramo kandi byitabirwa n'abakuze basaba indirimbo zo ha mbere zaririmbwe n'abahanzi batandukanye, maze Cyusa Ibrahim akazibaririmbira.

    Cyusa uzwi mu ndirimbo 'Imparamba' avuga ko nyuma y'uko Inama y'Abaminisitiri yemeje isubukurwa ry'ibitaramo hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yahisemo guhita atangira gukora ibi bitaramo kugira ngo akomeze gukundisha urubyiruko umuco wabo.

    Ni ibitaramo avuga ko bimuha ishusho y'uko urubyiruko rukunze gakondo yabo. Ati 'Nsubukuye ibitaramo nyuma y'amezi 18 twarahagaze kubera ingamba zo kurwanya Covid-19.'

    'Ibi bitaramo bigamije gukundisha urubyiruko gakondo yabo; no kwibutsa abakera izo bumvaga [indirimbo] bakiri bato; tugarukanye ingamba nshya.'

    Uyu muhanzi avuga ko kwinjira muri ibi bitaramo ari ukwerekana ko wikingije nibura urukingo rumwe rwa Covid-19; guhana intera ya metero hagati y'umuntu n'undi; utari kurya akaba yambaye agapfukamunwa.

    Kwinjira muri ibi bitaramo ni ibihumbi icumi (10, 000 Frw) harimo bitanu (5,000 Frw) byo gufata icyo ushaka muri Hotel.

    Igitaramo cya mbere, uyu muhanzi yagikoze mu Cyumweru gishize. Kuri uyu wa Gatanu arakora ikindi afatanyije n'itorero rye 'Cyusa n'inkera'.

    Uyu muhanzi asubukuye ibi bitaramo mu gihe yitegura gusohora indirimbo nshya yise 'Ndabyanze' ikubiyemo inyigisho nziza kandi zubaka umuryango Nyarwanda.

    Nyuma y'amezi 18, Cyusa Ibrahim yasubukuye ibitaramo bikundisha urubyiruko gakondo yabo  Cyusa Ibrahim avuga ko ibi bitaramo bimuha ishusho y'uko urubyiruko runyotewe no kumenya byinshi biri muri gakondo y'Abanyarwanda

    CYUSA IBRAHIM AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'MAMA' YAHIMBIYE UMUBYEYI WE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109820/cyusa-ibrahim-yasubukuye-ibitaramo-bikundisha-urubyiruko-gakondo-yabo-109820.html