Tag: Muzika

  • Abahanzi 5 bo mu Rwanda bigoye ko bategura igitaramo bonyine kikitabirwa na benshi muri 2021 #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2021 ubura iminsi 52 gusa ngo ugere ku musozo, ni Umwaka waranzwe n'ibintu byinshi bitandukanye, ariko ukaba umwaka abakunzi b'umuziki n'imyidagaduro muri rusange basozanyije akanyamuneza kuko ibitaramo n'amakoraniro atandukanye byadohorewe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Muri uko kudohora, ibitaramo biri kuba umunsi ku wundi yaba abahanzi bategura ibyabo ku giti cyabo, yaba n'abanyemari babishoramo agatubutse bagamije inyungu! mu bimaze kuba kugeza ubu nubwo nta mibare ifatika yakozwe, icya Kiss Summer Award gitegurwa na Radio ya Kiss Fm nicyo cyaciye agahigo ko kwitabirwa n'abantu bacye, ni mugihe kandi icya Bruce Melodie cyo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru.Ndetse mu minsi iri imbere hateganijwe ibindi bitaramo by'imbaturamugabo.

    Uku kwitabirwa kw'ibi bitaramo, akenshi mu babyitabira baza ku bwinshi iyo nyiri kubitegura (Umuhanzi) aharawe muri icyo gihe, cyangwa umushoramari akazana izina rimwe riremereye mu baharawe muri icyo gihe! yaba mu Rwanda cyangwa hanze.

    Kera hakibaho irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ubu rigarutse ndetse ingingo yakumiraga abaryegukanye kurigarukamo igakumirwa, biragoye ko abahanzi bari kuri uru rutonde tugiye kugarukaho bakwisanga mu 10 beza uyu mwaka.

    TWEGERANIJE ABAHANZI BA 5 BAMAZINA AKOMEYE MU RWANDA, ARIKO BIGOYE KO BATEGURA IBITARAMO BYABO BWITE BIKITABIRWA MURI UYU MWAKA TURI GUSOZA

    1. NSENGIYUMVA FRANCOIS (IGISUPUSUPU)

    Nsengiyumva, byari kugora gusobanurira Umunyamahanga mu mwaka wa 2019 mu bitaramo bya Iwacu Muzika Fest ko ari umuhanzi ukizamuka. Yakunzwe na benshi ndetse urukundo rwabamukundiraga indirimbo ze ntibahwemaga no kurumwereka yagiye kubataramira.

    Icyo gihe abahanzi bagenzi be ntibumvaga ibiri kuba, ndetse bamwe bamusaba ko bakorana kubera umurego udasanzwe yarariho. yaje no kubyemeza ubwo yahuriraga na Diamond wo muri Tanzaniya ku rubyiniro rumwe, ndetse Gisupusupu yumvikana yemeza ko yamurushije gushyushya Abafana.

    Nyuma yaho, Nsengiyumva yaje kugenda yumvika mu nkuru zitari nziza, ndetse akagenda asa nugabanya umuvuduko ugereranije nuko yinjiye umuziki ameze.

    Uyu mwaka byaje guhumira ku mirari ubwo yatabwaga muri yombi acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utagejeje imyaka y'ubukure ndetse n'ibindi bibishamikiyeho.

    Ibi urukiko rwaje kumugira umwere ndetse asohotse ahita asohora indirimbo ashima Imana ari nayo aheruka kugeza ubu.

    Uwavuga ko Nsengiyumva Francois aramutse ateguye igitaramo cye uyu mwaka cyakwitabirwa na mbarwa ntiwaba ubeshye.

    2. RUHUMURIZA JAMES (KING JAMES)

    King James ni izina riremereye mu muziki nyarwanda, dore ko yaririmbye indirimbo nyinshi ndetse akanategura ibye ku giti cye bikitabirwa kandi akagaragarizwa urukundo ruhambaye mu ruhame.

    Gusa uyu muhanzi, muri uyu mwaka yagaragaje imbaraga nke mu muziki dore ko uyu mwaka kugeza ubu afite indirimbo imwe gusa yise ubudahwema ariko mbere yayo akaba yari yarasohoye iyitwa Ndagukumbuye afatanije na Ariel Wayz.

    Ibi kandi byaje bikurikirana n'inkuru zitari nziza uyu muhanzi yagiye agaragaramo nkaho yigeze gutabwa muri yombi kubera kwangiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, indi yaherukaga niyo nabwo yafatiwe muri Bank yitiranijwe n'Igisambo.

    Uwavuga ko King James ari mu bakeneye gushyiramo imbaraga mu mwaka wa 2022 ntago yaba abeshye dore ko ubuzima buri kugenda bugaruka mu myidagaduro kubera iki cyorezo cya Covid-19.

    3. MUGISHA BENJAMIN (THE BEN)

    Byari kugorana cyane kubona inkuru uvuga cyangwa wandika kuri The Ben uyu mwaka iyo adaterera ivi umukunzi we Uwicyeza Pamela mu birwa bya Maldives.

    Uyu Muhanzi ukunzwe n'abatari bacye, gusa muri iyi minsi ntago aheruka gusohora indirimbo dore ko iyo aheruka ari Kora nayo itararebwe cyane ugereranije n'indirimbo yari asanzwe akora.

    Mu kiganiro yagiranye na Gael kuwa 24 Ukwakira uyu mwaka, yavuze ko ari gukora kuri Album ye igomba gusohoka umwaka utaha, ndetse ikazanagaragaraho ibindi byamamare bikomeye muri Afurika.

    4. INGABIRE JEANNE D'ARC BUTERA (BUTERA KNOWLESS)

    Mbere gato yuko Covid-19 yaduka, Butera Knowless yari mu baririmbye mu gitaramo gitangira umwaka kimaze kumenyerwa cyane nka East African Party, muri iki gitaramo Knowless yishimiwe na bacye beza.

    Bitandukanye na 2015 ubwo yishimirwaga n'imbaga nyamwinshi bikamuhesha kwegukana igikombe cya Primus GumGuma Super Star.

    Nyuma yaho, Knowless nk'umuhanzi w'izina rikomeye, yakomeje gusohora indirimbo ku bwinshi ndetse nke murizo zikaba arizo zikundwa.

    Ibi ntago bamwe mu bafana be babyihanganiraga ndetse hari na bamwe bamusabaga gushaka ikindi yakora umuziki akawureka.

    Muri 2019, yaje gusohora indirimbo yise Blessed.Iyi ndirimbo igaragaramo uwitwa AUGUSTIN BIGIRIMANA avuga ati” Knowless abishoboye yashaka ikindi yakora kimuteza imbere.Muri 2019 ntabwo izo ndirimbo zikwiye kumvwa mu Rwanda”.

    Muri uyu mwaka, Butera Knowless yasohoye Album ye yise Inzora, iyi Album yakurikiwe n'inkuru zitari nziza kuri we aho yagarutsweho mu itangazamakuru ashinjwa ibirego bitandukanye bishingiye ku bwambuzi.

    Aho Ibi birego bishingiye ku kimina byavugwaga ko Knowless yabanagamo n'abandi bantu, bakajya bamuha amafaranga ariko nyuma kigahagarara, bene yo bayasaba ntibayasubizwe.

    Iki kimina bivugwa ko Butera Knowless yakibanagamo n'abandi bantu barenga 150. Ngo yari akuriye itsinda ry'abantu batandatu, aho ari we abo bantu bashyikirizaga amafaranga yabo kugira ngo bacyinjiremo.

    Ibi Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha bwabihamirije itangazamakuru ko koko yakiriye ibyo birego.

    5. MUGWANEZA LAMBERT (SOCIAL MULA)

    Kuri uyu muhanzi abenshi byabagora kwiyumvisha ko aho tugeze uyu munsi Social Mula nta ndirimbo arasohora kuva watangira kandi bahora bamwumva.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda mu minsi yashize, yavuze ko uyu mwaka yawuhariye cyane gufasha abandi, hanyuma ibye akazabyitaho nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/abahanzi-5-bo-mu-rwanda-bigoye-ka-bategura-igitaramo-kikitabirwa-na-benshi-muri

  • Karigombe yisunze Hope Irakoze bakorana indirimbo “Ipikipiki” ya mbere kuri album ye #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi ufite ubuhanga mu kuvuza ingoma (drums) ndetse na rap y'ibyivugo,yatangaje ko yamaze kurangiza zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ariko yabaye ashyize hanze iyi ndirimbo “Ipikipiki”kugira ngo akomeze gushimisha abakunzi b'umuziki we.

    Karigombe avuga ko yahisemo gukorana na Hope Irakoze iyi ndirimbo ye 'Ipiki piki' nyuma y'uko bahuriye muri studio yitwa Fine Record bakemeranya gukorana nubwo ataribwo bwa mbere bari bahuye cyane ko ngp bamenyanye akora Video y'indirimbo ye “Sandra.”

    Ni nyuma y'uko mu mezi macye ashize asohoye EP ye yise 'Mba ndi mu kazi petit' iriho indirimbo eshatu.

    Uyu muraperi ukorana bya hafi na Riderman, avuga ko Album ye izaba iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye n'izindi zizumvikanisha ubuhangange bwe mu njyana ya Hip Hop.

    Iyi ndirimbo 'Ipiki piki' ivuga ku munyenga w'urukundo rw'abantu babiri ugereranwa n'ipiki piki, 'kuko bombi baba bakunda umunyenga wa moto kurusha umunyenga w'ibindi binyabiziga bibaho byose.'

    Karigombe ashima Hope Irakoze kubera ubuhanga afite mu muziki cyane ko yanegukanye irushanwa rikomeye rya Tusker Project Fame ya gatandatu.

    Karigombe na Hope Irakoze baherukaga guhura mu ndirimbo yitwa 'Wowe' y'itsinda rya One Voice Rwanda ivuga ku ndangagaciro z'ubumuntu.

    Karigombe azwi mu ndirimbo nka 'Kigali Party', 'Muduhe inzira' yakoranye na Bull Dog na Mani Martin, n'indi yamenyekanye cyane yise 'Umunyerezo' yakoranye na Safi Madiba.



    Umuraperi Karigombe uhagaze neza mu njyana ya Rap

    Reba Indirimbo “Ipikipiki”ya Karigombe na Hope Irakoze

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/karigombe-yisunze-hope-irakoze-bakorana-indirimbo-ipikipiki-ya-mbere-kuri-album

  • Umuhanzi Bruce Melodie yanditse amateka atazibagirana mu muziki nyarwanda_ Amafoto #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yanditse amateka atazibagirana mu muziki nyarwanda mu gitaramo cy' imbaturamugabo yakoze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu ruhando rwa muzika nyarwanda .

    Iki gitaramo cyamateka cyiswe 10 Years of Bruce Melodie cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo 2021, muri Kigali Arena.

    Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi bari bafite inyota yo kubona abahanzi bakunda ku rubyiniro nyuma y'igihe kinini ibitaramo byarafunzwe kubera icyorezo cya Covid 19 .

    Itorero ribyina injyana gakondo, Inganzo Ngari niryo ryafunguye iki gitaramo ahagana saa kumi n'ebyiri, hakurikiraho Papa Cyangwe, Alyn Sano, Niyo Bosco, Mike Kayihura, Bull Dogg, na Christophe.

    Aba bahanzi bose bagendaga baririmba indirimbo eshatu, bishimiwe bikomeye dore ko harimo abatangiye kwamamara mu bihe by'icyorezo cya COVID-19 kandi ibitaramo bitari byemewe.

    Ahagana saa tatu z'ijoro Arthur Nkusi yageze ku rubyiniro avunyishiriza umuhanzi w'imena, wizihizaga imyaka 1o amaze kaora umuziki.

    Abantu ibihumbi bari muri Kigali Arena bose bahise bahaguruka bacana amatara ya telefone bakirana icyubahiro icyamamare.

    Bruce Melodie yatangiriye kuri Tubivemo, indirimbo ye ya mbere yakoze agitangira kwita umuhanzi, agenda azikurikiranya uko zagiye zisohoka asoreza ku za vuba aha harimo Saa Moya, Ubushyuhe, Bado, Henzapu n'izindi.

    Kuva ku munota wa mbere Bruce Melodie akigera ku rubyiniro kugera ku ndirimbo yanyuma yoserejeho yaririmbanye n'abafana be bari bizihiwe bidasanzwe.

    Abahanzi batndukanye barimo Riderman, Ama G The Black, Kenny Sol na DJ Pius bamusanze ku rubyiniro bafatanya kuririmba indirimbo bakoranye.

    Uyu munsi kandi wabaye umwanya wo gutangaza ko Bruce Melodie yahawe akazi ko kwamamaza ikinyobwa cya Primus gikorwa n'uruganda rwa Bralirwa.

    Mu masaha abiri yamaze ari gushimisha abakunzi, batashye bigaragara ko bagifite inyota yo gutaramana na we.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/07/umuhanzi-bruce-melodie-yanditse-amateka-atazibagirana-mu-muziki-nyarwanda_-amafoto/

  • Yvan Muziki na Marina bifashishije Masamba mu… – #rwanda #RwOT

    Amashusho y'iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, kuri shene ya Yvan Muziki.

    Masamba Intore yabwiye INYARWANDA, ko Yvan Muziki ari we wamusabye ko yasubiramo indirimbo ye 'Urugo ruhire'.

    Avuga ko Yvan Muziki yanamusabye ko yamukundira, akayiririmbamo igitero cya nyuma.

    Uyu muhanzi avuga ko atibuka neza umwaka yahimbiyemo iyi ndirimbo, ariko ngo ni hagati ya 2003 na 2004. Avuga ko ntawe yayihimbiye, ahubwo yayihimbiye 'ubukwe'.

    Masamba wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko hari indirimbo 'Urugo ruhire' yahimbiye ubukwe muri rusange n'indirimbo 'Araje araje' yahimbiye mu gihe cyo gusaba no gukwa, kandi ngo zose yazihimbiye igihe kimwe.

    Ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ryasize inkuru z'ubukwe hagati na Yvan Muziki n'umuhanzikazi Marina biturutse ku mafoto yabanje gusohoka abagaragaza mu myenda y'abageni, bituma benshi batekereza ko barushinze.

    Ibi ariko byaje bikurikira ibyari bimaze iminsi bivugwa ko urukundo rwa Marina na Yvan Muziki rugeze aharyoshye.

    Gusa, Marina aherutse kubwira INYARWANDA, ko adakundana na Yvan Muziki ahubwo ko afite umukunzi mushya afitiye amashyushyu yo kuzatangaza igihe kimwe.

    Iyi ndirimbo 'Urugo ruhire' iri kuri EP (Extended Play) Yvan Muziki azashyira hanze mu minsi iri imbere. Marina aririmba igitero cya mbere, Yvan Muziki akaririmba igitero cya kabiri naho Masamba akaririmba igitero cya nyuma.

    Umuhanzi Yvan Muziki avuga ko yifuriza urugo ruhire abakundana bose 'bateganya kurushinga' mu minsi iri imbere.

    'Urugo ruhire' iri mu ndirimbo z'ubukwe za Masamba Intore, zizihira abarushinze n'imiryango yombi. Irimo ubutumwa bwifuriza impundu z'urwunge umugeni, kuzahirwa n'urushako, yubake rukomere, kubyara bagaheka bakagwiza umuryango n'ibindi.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bob Pro, naho amashusho (Video) yafashwe anatunganywa na The Benjamins Films.


    Yvan Muziki ni we wasabye Masamba Intore ko yasubiramo indirimbo ye 'Urugo ruhire' icurangwa cyane mu bukwe


    Masamba yaririmbye igitero cya Gatatu muri iyi ndirimbo ye yasubiwemo na Yvan Muziki n'umuhanzikazi Marina


    Iyi ndirimbo 'Urugo ruhire' yazamuye inkuru z'ubukwe n'urukundo hagati ya Yvan Muziki na Marina
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUGO RUHIRE' YA YVANNY MUZIKI, MARINA NA MASAMBA INTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111072/yvan-muziki-na-marina-bifashishije-masamba-mu-ndirimbo-ye-yahimbye-mu-2003-video-111072.html

  • Ubutumwa Meddy yatanze nyuma yuko indirimbo My Vow ihatwitse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z' icyumweru gishize nibwo indirimbo My Vow yegukanye igikombe cya The Kiss Summer Award Best song 2021. Umuhanzi Meddy yagize icyo atangaza nyuma yo kwegukana igihembo.

    Ubutumwa Meddy yatanze bwari ubwo gushimira abateguye The Kiss Summer awards 2021, abatoye, abanyamakuru ndetse n'abandi bantu muri rusange bakora uk bashoboye ngo bateze umuziki nyarwanda imbere.

    Source : https://yegob.rw/ubutumwa-meddy-yatanze-nyuma-yuko-indirimbo-my-vow-ihatwitse/

  • Ibyo Producer Eleeeeh yavuze amaze kwegukana igihembo cye cya mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo Producer Eleeeeh yegukanye igihembo cye cya mbere aricyo icya Kiss Summer Awarsd best producer 2021 mu birori byabereye muri Kigali Arena. Abinyujije kuri instagram ye, Eleeeeh yatangaje amagambo agira ati ” I can proudly say this is my year lol Thanks for everything Fam ❤️ More to come 💎🌍 “.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-producer-eleeeeh-yavuze-amaze-kwegukana-igihembo-cye-cya-mbere/

  • Jay Polly witabye Imana yahawe igihembo cyiha… – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo cyihariye mu bihembo bya Kiss Summer Awards byatanzwe mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 muri Kigali Arena.

    Iki gihembo ntihatangazwa umuntu ugihataniye, ahubwo akanama nkemurampaka ka Kiss Fm karicara kagatekereza ku muntu wagize uruhare mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda.

    Jay Polly yahawe igihembo 'Best Life Achievement Awards'. Ni mu gihe mu 2020, iki gihembo cyegukanwe na Dj Bob.

    Iki gihembo cyakiriwe na Bull Dogg mu izina ry'itsinda rya Tuff Gang ndetse no mu izina ry'umuryango wa Jay Polly.

    Bull Dogg yashimye buri umwe washyize itafari ku muziki w'u Rwanda, yifuriza iruhuko ridashira Jay Polly. Ati 'Amahoro y'Imana akomeze kubana nawe.'

    Bull Dogg afatanyije na Fireman baririmbye indirimbo 'Ndacyariho ndahumeka' mu rwego rwo kumwunamira.

    Fireman yashimye buri wese wabashyigikiye mu muziki, avuga ko muri iki gihe ari ubwo bakeneye cyane abafana. Uyu muhanzi iki gihembo Jay Polly yegukanye ari wo musaruro w'itsinda rya Tuff Gangz ryatanze ibyishimo kuri benshi.

    Bull Dogg afatanyije na Fireman baririmbye indirimbo ya Jay Polly yitwa 'Ndacyariho ndahumeka'.    Bull Dogg yakiriye igihembo ‘Best Achievement Award’ cyahawe umuraperi Jay Polly witabye Imana Fireman yavuze ko igihembo Jay Polly yegukanye ari umusaruro w'itsinda Tuff Gangz n'ibindi bikorwa by'iyi njyana ikundwa n'urubyiruko

    Bull Dogg yasabye abategura ibihembo bya Kiss Summer Awards gushyira injyana ya Hip Hop mu bahatanira ibi bihembo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110723/jay-polly-witabye-imana-yahawe-igihembo-cyihariye-muri-kiss-summer-awards-cyakirwa-na-bull-110723.html

  • Umuraperi Fireman mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Uwimana Francis wamamaye muri muzika nyarwanda nka Fireman, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha nyina azize indwara ya kanseri.

    Abinyujije kuri WhatsApp Status, Fireman yagaragaje agahinda atewe no kubura uyu mubyeyi aho ahamya ko iyo bitaza kuba we atari kuba ari uwo ari we uyu munsi.

    Yagize ati “iyo bitaba wowe ntabwo nari kuba ndi Francis uyu, n’ubwo ntaraba uwo wifuje ko mba ariko ntarirarenga. ruhukira mu mahoro mama.”

    Uyu mubyeyi ni we wareze Fireman kuva akiri muto ababyeyi be bamaze kwitaba Imana, yakuze azi ko ari we nyina.

    Yitabye Imana ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira, bikaba biteganyijwe ko azasezerwaho bwa nyuma ku munsi w’ejo ari nabwo azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

    Umubyeyi wa Fireman witabye Imana

    Fireman ari mu gahinda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-fireman-mu-gahinda-gakomeye

  • Umuhanzikazi Tiwa Savage yanze kwishyura none amashusho arimo asambana yashyizwe hanze #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria, Tiwa Savage nyuma y’uko yanze kwishyura amafaranga yasabwe ngo hadashyirwa hanze amashusho ye arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we, yamaze kugera hanze.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga, ubu inkuru igezweho ni iy’uyu muhanzikazi ukunzwe aho amashusho ye arimo akora imibona mpuzabitsina yamaze gukwirakwizwa n’umuntu utaramenyekana.

    Aya mashusho amwe ntabwo agaragaza isura y’uwo bari muri icyo gikorwa, ni mu gihe andi amugaragaza yicaye ku ntebe uwo bakorana igikorwa cy’urukundo yamuturutse inyuma n’isura ye igaragara, gusa ntabwo umwirondoro we wamenyekanye ariko bivugwa ko ari umukunzi w’uyu muhanzi nk’uko yabyitangarije ko uwo muntu wamuteye ubwoba ari ko yamubwiye.

    Mu kiganiro 'The Angie Martinez Show’ gitambuka kuri radio ya Power 105.1 FM yo muri New York, Tiwa Savage aheruka kuvuga ko hari umuntu wamwoherereje amashusho ari mu rukundo n’umukunzi we bahuje urugwiro yifuza amafaranga.

    Uyu muhanzikazi wari muri Amerika icyo gihe, yabwiye iyi radio ati 'ejo ndi mu nzira mu modoka yanjye, umpagarariye(manager) yanyoherereje ubutumwa kuri telefoni ambwira ko hari amashusho yanyoherereje nyarebe. Narikanze nyarebye nibaza aho yayakuye, hari hashize nk’iminota 20.'

    'Manaja yambwiye ko ayo mashusho yayahawe n’umuntu wari mu ikipe yacu, birancanga ndamubaza ngo turakora iki?'

    Akomeza avuga ko uyu muntu amafaranga yose yaba yifuza atayamuha kuko nta cyamubwira ko atazagaruka kumusaba andi.

    Ati 'manaja yarambajije ngo tumubaze ayo ashaka tuyamuhe? Namubwiye ko bidashoka kubera ko tumuhaye amafaranga uyu munsi, nyuma y’amezi 2 azagaruka ashaka andi na none, rero sinakwemera ko umuntu anyiba muri ubwo buryo.'

    Aya mashusho akaba yakurikiwe n’amarangamutima y’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaa aho bamwe bavuze ko icyaba cyose bazakomeza kumukunda cyane ko akuze afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka, ni mu gihe abandi bavuga ko iki ari ikintu kibi cyamubayeho mu buzima bwe kitazibagirana.

    Amashusho ari mu gikorwa cy’urukundo yagiye hanze

    Because Tiwa Savage personal activities is exposed in public doesn’t make her different or less human than most of us.

    Tiwa is amazing as always and she should be celebrated for all she has done for Africa Music!!

    Tiwa is not an angel so mistakes like this should be overlooked pic.twitter.com/yzfPTjWLrC

    — Elder Seun (@iamseunalaofin) October 19, 2021

    Tiwa is an amazing person yes, no one argues with that but Sextape is a bad thing for someone like her who many young ladies are looking up to as models……

    — Mayor_Of_Abuja (@Nasirdeen99) October 19, 2021

    1. She is a grown woman who has the right to do what she wants regardless of society’s moral standards
    2. She didn’t ask anyone to make her their role model

    — Tae_mini⁷💜💜 (@armyonthebloc) October 19, 2021

    The world is full of hypocrite, can you see your sister sextape and tell us she’s amazing, you need talk the fact bruh.
    The last time a sextape of a private university student was leaked you all come online to criticize the lady, but now it’s Tiwa she’s celebrated instead.😏😏

    — I’m OLAFUYI🇳🇬✊ (@OLAFUYI2) October 19, 2021

    It’s not about her.. think of her son growing up in this digital age…. I pray for the boy to be strong and not bullied

    — Oluwalosolafunmi Oke (@flowjossy) October 19, 2021

    It’s not even a mistake. Everyone have sex.

    — DamilolaUTD (@iDamflow) October 19, 2021

    Yanze kwishyura ngo adashyirwa hanze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-tiwa-savage-yanze-kwishyura-none-amashusho-arimo-asambana-yashyizwe-hanze

  • Video ya Tiwa Savage atera akabariro iri kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Uyu Munya-Nijeriyakazi aherutse gutangaza ko afite impungenge z’abakomeje kumutera ubwoba ko bagiye gushyira hanze amashusho ye ari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

    Uyu muhanzikazi uri mu bakomeye muri Africa yavugaga ko yumva afite igishyita cy’uburyo urubyaro rwe ruzakira ariya mashusho ariho akora igikorwa cy’abakuze.

    Ubu amakuru y’imyidagaduro muri Africa yihariwe n’avuga kuri ariya mashusho yamaze kujya hanze agashyirwa ku rubuga rwa Snapchat n’umuntu utaramenyekana.

    Nubwo yayashyizeho ariko agahita ayasiba, abari bamaze kuyamanura ubu bari kuyahanahana umusubirizo bagira n’icyo bayavugaho ku mbuga nkoranyambaga.

    Abari kuvuga kuri ariya mashusho kandi barimo n’Abanyarwanda barimo abakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

    Uwitwa Igikoma cya Mukaru kuri Twitter, yagize ati 'Guys wasanga utarabona aka Video ka Tiwa Savege…Vayo DM nkagukarage n’ubundi nta myaka 100.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Video-ya-Tiwa-Savage-atera-akabariro-iri-kuvugisha-benshi