Tag: Muzika

  • Muchoma yakoze indirimbo ku mukobwa wahaye am… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uri mu Rwanda muri iki gihe, dore ko akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo atari ukuri ariko ‘nzi benshi banyura mu bibazo nk’ibyo ukitanga cyane, ugatanga buri kintu amaherezo ugahemukirwa'.

    Ibi ngo nibyo byatumye yicara ashushanya urugendo rw’umukobwa wakunze umusore wari ufite ubumuga bwo kutabona, kubera urukundo bikagera ubwo amwitangira akamuha amaso ye umusore akongera kureba nyuma y'igihe kinini.

    Akomeza ati 'Umukobwa yabaye impumyi, hanyuma umusore arongera arareba kubera ko umukobwa yari yamuhaye amaso ye.'

    Muchoma avuga ko amaherezo, uyu musore yaje guhemukira uyu mukobwa atangira kumuca inyuma ‘kubera ko atabonaga, nyine urumva byari agahinda n’akababaro’.

    Ibi binagaragara mu ikinankuru y'iyi ndirimbo, aho umusore atangira kuzana abandi bagore kubera ko umukunzi we atabonaga.

    Muri iyi ndirimbo, Muchoma agaragaza ukuntu uyu mukobwa yashenguwe n’ukuntu umukunzi we yahaye amaso yahindutse mu gihe gito, akamuca inyuma amuzaniraho abandi bagore, bituma uyu mukobwa afata icyemezo cyo kwiyahura.

    Ati 'No mu mashusho y’iyi ndirimbo biragaragara. Ni indirimbo y’agahinda muri macye, igaragaza uburyo ushobora gukunda umuntu utari uwa nyawe. Hanyuma umuntu yanakubwira ati mwihorere ntushake kubyumva ugakomeza ugahatiriza, ariko amaherezo bikazakugeza ahantu hatari heza.'

    Uyu muhanzi avuga ko n'ubwo nta muntu azi ibi byabayeho, ariko hanze aha hari benshi banyura mu bigeragezo nk'ibi, aho umuntu ashobora gukunda urukundo rukamurira mu gihe gito. Muchoma yasohoye amashusho y'indirimbo ateye agahinda yise 'Amarangamutima' 

    Muchoma yavuze ko ibyo yaririmbye atari inkuru mpamo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘AMARANGAMUTIMA' YA MUCHOMA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112488/muchoma-yakoze-indirimbo-ku-mukobwa-wahaye-amaso-ye-umusore-wari-ufite-ubumuga-bwo-kutabon-112488.html

  • InyaRwanda Music Top 10: Nyuma yo kuva ku muh… – #rwanda #RwOT

    Kenny ni izina ryamamaye cyane ubwo Irene Murindahabi yari ari mu kazi agahurira nawe mu muhanda yamuririmbira akumva afite impano idasanzwe bityo akagira umuhate wo kumufasha nk'uko yagiye abitangaza.

    Nyuma yo kumufata no kumufasha, bakoze indirimbo yari yaramuririmbiye ariyo “Imana y'imihanda” yanaje gukundwa cyane kuko ubwo yari amaze kuyishyira ku rubuga rwa youtube rushya rwitwa Morodekayi8 Nation ntawitaye ko ari nshya ahubwo yararebwe karahava.

    Iyi ndirimbo kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi ijana na mirongo itanu mu minsi 7 imaze isohotse, niyo iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music Top 10 n'amajwi menshi bigaragaza uburyohe n'urukundo iyi ndirimbo y'uyu munyempano ifite.

    Irene Murindahabi ubwo yahuraga na Kenny

    Indirimbo 10 zatoranyijwe hagendewe ku majwi y'abakunzi b'umuziki nyarwanda batoye bibanze cyane kuri iyi ndirimbo maze bayihundagazaho amajwi karahava.

    Urutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Rwanda ruyobowe na Imana y’Imihanda ya Kenny

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IMANA Y’IMIHANDA YA KENNY




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112477/inyarwanda-music-top-10-nyuma-yo-kuva-ku-muhanda-indirimbo-imana-yimihanda-ya-kenny-yaniki-112477.html

  • Tonzi ukubutse i Gisenyi mu biruhuko n’umurya… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021 nibwo Tonzi yashyize hanze indirimbo ‘Akira’ iri kuri Album ya 7. Iri mu Kinyarwanda n’Igifaransa. Amajwi yayo yakozwe na David pro naho amashusho afatwa ndetse atunganywa na Eliel Filmz. Yanaboneyeho gutangaza ko ageze kure atunganya Album ye ya 8 azamurika mu mpera z’uyu mwaka tariki 27 Ukuboza 2021. Ati “Akira ni indirimbo yo gushima, nshima Imana muri iki gihe cya Thanksgiving. Ni indirimbo yo gushima Imana uburyo inyitaho ndetse n’umukristo wese muri rusange”.

    Uwitonze Clementine ari we Tonzi yakomeje ati “Kuko iyo ndebye uburyo Imana inyitaho, uburyo indinda numva ikwiye amashimwe kuko ni cyo nahamagariwe kuvuga gukomera kwayo, ni cyo yandemeye kuvuga urukundo rwayo noneho by’umwihariko ku buzima bwanjye nk’uko buri muntu wese agira ubusabanae n’Imana. Iyi ni indirimbo y’umuntu uwo ari we wese uzi ko Imana ariyo soko y’ubuzima bwe n’ibyo afite byose”.

    INKURU WASOMA: Hari igihe Imana imbuza amahoro: Tonzi yasohoye indirimbo ‘Umugisha’ anavuga impamvu ashyira hanze ibihangano nshya ubutitsa

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tonzi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Ushimwe’, yavuze ko ‘Akira’ ari indiirmbo yakoze abwira Imana ko yamubereye byose, bityo ko ayituye iyi ndirimbo. Ati “Ni ukuri Imana niyo byose byanjye, niyo byose byacu, utayifite nta buzima. Ni indirimbo iri kuri Album yanjye ya 7, nuko video yayo ari bwo isohotse. Ndayitura abantu bose bashima Imana ku bw’ibyibakorera mu buzima bwa buri munsi. Ikindi nkaba ndimo ndanategura Album yanjye ya 8 izasohoka ku itariki 27 z’uku kwezi”.

    Tonzi hamwe n’umuryango we ubwo bari mu biruhuko ku Gisenyi

    Tonzi ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’ikiruhuko akubutsemo we n’umuryango we i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu. Yavuze ko icyo kiruhuko cyahuriranye n’ibirori by’isabukuru y’umwana wabo wari wujuje imyaka 8. Iyi ndirimbo ye nshya ‘Akira’ ije ikorera mu ngata ‘Umugisha’ imaze ukwezi kumwe iri hanze. Bimaze kuba nk’ihame ko buri kwezi Tonzi ashyira hanze indirimbo nshya kereka gusa iyo yagize indi mpamvu yihariye. Asobanura iyi ngingo ko iyo ashatse kumara igihe kinini adakora, Imana imubuza amahoro, ikamusaba gukora mu nganzo akayikorera.

    Muri iyi ndirimbo ‘Akira’ aterura agira ati “Sinjya menyera ubuntu ungirira, unyitaho bikandenga, nzagushima. Nshaka kwigumira mu buntu bwawe, nshyira kure y’ibibi byose Mwami, nibere uwawe ngumane nawe. Wambereye byose. Iyo ataba wowe, ubu mba ndi he, iyo ntagira wowe ubu mba ndi he. Wambereye byose Mwami ndagushimiye, uri byose Mwami ndagushimiye. Akira indirimbo ikunezeze wowe byose byanjye Mwami. Ntacyo mfite ntahawe nawe, n’uwo ndi we mbikesha wowe”. Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Tonzi hari n’aho agaragara ari koga muri Piscine.

    Tonzi afite umwihariko wo gukora umuziki ushoye imizi mu gushima Imana 

    Tonzi hamwe n’umugabo we Alpha ku mucanga wo ku Gisenyi

    Tonzi ati “Iyo ataba wowe Mana mba ndi he?”

    Tonzi hamwe n’abakobwa we ubwo bari kumwe mu biruhuko

    Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Akira’

    Umutima wa Tonzi wuzuye amashimwe menshi ku Mana

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘AKIRA’ Y’UMUHANZIKAZI TONZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112270/tonzi-ukubutse-i-gisenyi-mu-biruhuko-numuryango-we-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yishimwe-112270.html

  • Bamwe bari baketse ko ari Filime: Clapton Kib… – #rwanda #RwOT

    Clapton Kibonge ni umukinnyi wa Filime, umunyarwenya waryubatse, akaba n’umuhanzi ukora indirimbo zisingiza Imana. Urugendo rwe rw’umuziki, yarutangiye akora indirimbo za Gospel ariko akazikora mu buryo busekeje ni ukuvuga zikaba zisekeje ariko zuje n’ubutumwa aho twavugamo indirimbo ‘Fata telefone Mana’ yamwongereye igikundiro, ariko kuri ubu indirimbo ari gukora usanga nta rwenya ruba rurimo ahubwo aba ari ubutumwa gusa aho twavuga iyo aherutse gukora yitwa ‘Isengesho’ yifashishijemo Yayeli n’abandi.

    Icyakora indirimbo nshya yateguje, ishobora kuba irimo urwenya ukurikije amafoto ayamamaza yashyize hanze. Hashize iminsi micye Clapton Kibonge asangije abakunzi be kuri Instagam ifoto imugaragaza asa nk’umusirikare ukomeye wakoze ubukwe, iruhande rwe hari umukobwa wambaye agatimba ndetse na Serge Iyamuremye abahagaze iruhunde ameze nk’ucungiye umutekano Clapton. Ni ifoto yateje urujijo mu bantu na cyane ko Clapton atigeze asobanura byinshi kuri yo ahubwo yaranditse ati “Wamenya ari ibiki?”

    Benshi mu babonye iyo foto bibajije ibibazo byinshi, bamwe bakeka ko ari Filime aba bombi bari gukora, abandi bavuga ko Clapton ashobora kuba ‘yasubiyemo ubukwe bwe’, abandi bavuga ko ishobora kuba ari indirimbo bakoranye. Umunyarwenya mushya utanga icyizere cy’ejo heza yagize ati “General ararongoye”. Ishimwe Ben ati “Serge yabaye Bouncer, ibi bintu birakaze”. Yves Rugamba ati “Ni ukwamamaza MTN”. Danny ati 'Serge Iyamuremye se aje muri sinema nawe?”. Hari n'undi wavuze ati “Iyi ndirimbo izaba ikomeye pe”.

    Clapton na Serge bakoranye indirimbo izaba irimo udushya twinshi

    Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 02 Ukuboza 2021,  ni bwo Clapton yakuye urujijo yateje abantu, maze ashyira hanze ifoto iteguza indirimbo yakoranye na Serge Iyamuremye. Kuri iyo foto, handitseho ko iyo ndirimbo yitwa ‘He made a way’. Clapton na Serge bagaragara bombi bambaye amataratara, bari kureba mu kirere. Munsi y’iyo foto, Clapton yanditse ati “Muriteguye?”. Clapton Kibonge yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo iri bujye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021.

    InyaRwanda yamenye amakuru ko ‘He made a way’ ari indirimbo ibyinitse, izakundwa na buri mukunzi w’aba bahanzi ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange. Clapton agiye gushyira hanze iyi ndirimbo nyuma y’amezi 11 yari amaze nta ndirimbo nshya dore ko ubusanzwe ubuzima bwe bwa buri munsi aba ari muri Cinema aho akunzwe cyane muri Filime y’uruhererekane yitwa ‘Umuturanyi’ n’izindi akinamo zirimo ‘Seburikoko’ yatumbagije izina rye. Mugenzi we Serge, we hashize ukwezi kumwe ashyize hanze indirimbo yise ‘Lion’ yaje ikorera mu ngata ‘Mwuka Wera’ na ‘Yesu agarutse’ Ft James & Daniella.

    Clapton yabajije abakunzi be niba biteguye indirimbo ye nshya

    Mu masaha macye harasohoka indirimbo Clapton yakoranye na Serge

    REBA HANO INDIRIMBO ‘ISENGESHO’ YA CLAPTON KIBONGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112152/bamwe-bari-baketse-ko-ari-filime-clapton-kibonge-yateguje-indirimbo-nshya-he-made-a-way-ya-112152.html

  • Mr Kagame yasohoye indirimbo nshya ararika EP… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2021, ni bwo Mr Kagame yasohoye iyi ndirimbo ye yakoreshejemo umukobwa wo mu Karere ka Musanze.

    Ni indirimbo avuga ko ashaka ko izamenyekana mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba nk'uko indirimbo 'weekend' ya Eddy Kenzo ihagaze muri iki gihe.

    Avuga ko 'Sembela' ari ijambo ryo mu kigande risobanuye kwegera. Ati 'Ni indirimbo nshaka ko ifata Afurika y'Iburasirazuba nk'uko iyi 'weekend' [Ya Eddy Kenzo] yabigenje.'

    Mr Kagame yabwiye INYARWANDA, ko yasohoye iyi ndirimbo mu rwego rwo kuticisha irungu abafana be n'abakunzi b'umuziki kuko ari gukora kuri EP azasohora tariki 26 Ukuboza 2021.

    Ni Ep avuga ko iriho indirimbo esheshatu kandi ko zose ari nshya. Avuga ko muri izi ndirimbo harimo ebyiri yakoranye n'abahanzi Nyarwanda ndetse n'indi imwe yakoranye n'umuhanzi wo mu mahanga atahise atangaza.

    Kagame avuga ko iyi EP ye iriho indirimbo z'urukundo n'izindi zivuga ku buzima busanzwe, kandi ko yakozweho na ba Producer barimo X on the beat, MadeBeats, Santana na Herbert Skillz.

    Uyu muhanzi avuga ko ubu atahita atangaza amazina y'iyi EP. Yaherukaga gusohora indirimbo 'Bella' ikunzwe muri iki gihe cyane cyane mu tubyiniro no mu bitangazamakuru.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo 'Sembela' yakozwe na Producer Santana muri Hi5, inononsorwa na Herbet Skillz naho amashusho yakozwe na  B8films.

    Mr Kagame yemeza ko umuziki we nta mupaka ugira ku buryo injyana iyo ari yo yose yaririmbamo igihe cyose inganzo yamufatira, kandi ko yandika indirimbo ahanini agendeye ku biganiro agirana n'abantu batandukanye bikamuha guhuza ibitekerezo.


    Mr Kagame yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Sembela'


    Mr Kagame yavuze ko ari gutegura Ep ye nshya iriho indirimbo yakoranye n'umuhanzi wo mu mahanga
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SEMBELA' YA MR KAGAME

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111995/mr-kagame-yasohoye-indirimbo-nshya-ararika-ep-video-111995.html

  • Indirimbo yatumye Bruce Melodie avugwaho ubukwe igiye gusohoka #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu bikorwa bye bya muzika, yari aherutse kuvugwaho inkuru kubera amafoto yagiye hanze yamugaragazaga yambaye imyambaro y’urwererane ari gusezerana n’umugore.

    Gusa bamwe baje gutahura ko ayo mafoto ari amwe mu yagize amashuso y’indirimbo nshya ari gutegura.

    Aya mafoto yari yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu byumweru bibiri bishize, yagaragazaga Bruce Melodie yambaye isuti y’urwererane ndetse n’umugenzi we mu gihe uri kubasezeranya ari Umuhanzi Ziggy 55 na we wakanyujijeho

    Abinyujije kuri Twitter ye, Bruce Melodie yateguje abantu indirimbo igaragaramo ariya mafoto ko igiye kujya hanze.

    Bruce Melodie yatangaje ko iyi ndirimbo yitwa Mutuale yakoranye n’umuhanzi Nel Ngabo, ati 'Mutuale ya Nel Ngabo afatanyije na Igitangaza [Bruce Melodie nk’uko akunze kwiyita] icyiza ni uko mwakwitegura.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Indirimbo-yatumye-Bruce-Melodie-avugwaho-ubukwe-igiye-gusohoka

  • Indirimbo ya Phil Peter na Marina yanditse amateka atarabaho mu muziki nyarwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indirimbo Bimpame ya Dj Phil Peter na Marina ikomeje guca ibintu mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

    Kuri uyu wa mbere nibwo televiziyo mpuzamahanga Trace Africa ikomeye cyane muri Afurika yatambukijeho indirimbo Bimpame ya Dj Phil Peter afatanyije na Marina.

    Ibyo iyi televiziyo ya Trace Africa yakoze ni gake cyane bibaye ku muziki nyarwanda cyane cyane bisaba ko iyi ndirimbo iba yarenze imbibi. Bwana Olivier Laouchez nyiri Trace group ifite insakazamashuso za Trace zose ubwo aheruka mu Rwanda mu nama ya CAX yabwiye umunyamakuru Mbarubukeye Etienne Peacemaker ko hari itsinda rizi umuziki ritoranya ugomba gutambuka buri munsi mu njyana za Kinyafurika n'uw'i Mahanga. Kuba iyi ndirimbo yatambuka bifite igisobanuro ku muziki nyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-ya-phil-peter-na-marina-yanditse-amateka-atarabaho-mu-muziki-nyarwanda/

  • Yagiranye ibihe byiza na Producer&Dj wa Sean… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryacyeye nibwo hatanzwe ibihembo bya AFRIMA mu birori byabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Lagos, byitabiriwe n'ibyamamare bikomeye mu muziki wa Africa birimo Koffi Olomide wahawe igihembo cy'umunyabigwi, akanasusurutsa k'urubyiniro rumwe n'umunyarwanda Platini P ababyitabiriye.

    N'ubwo bwose yaba Meddy na Platini P batabashije kugira igihembo begukana, gusa ni intambwe ikomeye umuziki nyarwanda wateye by'umwihariko ku ruhande rwa Platini P wabashije guseruka ku rubyiniro, akaririmba indirimbo zinyuranye ze zirimo 'Shumuleta' indirimbo ya mbere yakoze kuva yatangira gukorana n'ikompanyi ikomeje kumufasha kwagura umuziki we yo muri Nigeria.

    Akaba ari amwe mu mateka akomeye muri iyi myaka umunyarwanda abashije kwandika, ikaba n'intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda muri rusange. Si ibyo gusa kuko Platini P yagiye akomeza kugenda agirana ibihe byiza na bamwe mu banyamuziki bakomeye muri Africa, barimo Peter Okoye uzwi nka Mr P bagaragaye baganira baseka nyuma y'ibirori.

     

    Platini P, Alliah Cool na Mr P bagiranye ibihe byiza 

    Kimwe na Dj Moh Green bagiranye ibihe byiza mbere gato y'umunsi nyirizina  w'ibirori bya AFRIMA, uyu mugabo akaba ari Umufaransa ariko ufite inkomoko muri Algeria, utunganyiriza umuziki akanawuvangira abahanzi [Producer&Dj] bakomeye ku isi barimo Sean Paul, Wally B. Seck, Runtown, Brick&Lace, La Synesia, n'abandi banyuranye.

    Dj Moh Green ufite inyubako muri Paris mu Bufaransa na Marrakesh muri Morrocco, ni icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Africa, Brazil aho yagiye atanga ibyishimo mu miziki ye ivanze mu buryo bukundwa mu bitaramo bikomeye birenga 500.


    Umuhanga mu gutunganya no kuvanga umuziki ufasha abahanzi bakomeye barimo Sean Paul; Dj Moh Green ari hamwe na Platini P

    Ibi byamamare byose byagiye bigaragara biri kumwe na Platini P, ibyamubonye aririmba byose bikaba ari ishema rikomeye ku muziki nyarwanda; urugendo kandi rukomereje muri Sierra Leone aho Platini P azahurira ku rubyiniro rumwe na Rema uherutse mu Rwanda kimwe na Edddy Kenzo n'abandi.

    Dj Moh Green wari wanitabiye ibirori byatangiwemo ibihembo bya AFRIMA, yagaragaje ko yishimiye uko Platini P yitwaye ku rubyiniro

    Platini P yaserutse mu birori afite n’idarapo ry’u Rwanda yifuza ko abantu barumenya ndetse bakazajya bose bavuga ikinyarwanda

    Producer na DJ Moh Green ni umwe mu ba mbere ku isi 


    Koffi Olomide yaserutse ku rubyiniro rumwe na Platini P anahabwa igihembo cy’umunyabigwi

    Mr P uherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 akaniyunga na Rude Boy, yagaragaye yishimiye ibiganiro yagiranaga na Platini P

    Sean Paul, umunyabigwi mu muziki, umwe mu batunganyirizwa  ibihangano na Dj Moh Green wishimiye cyane Platini P bahuriye muri AFRIMA

    Dj Moh Green mu kazi akora neza ko gutunganya umuziki






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111745/yagiranye-ibihe-byiza-na-producerdj-wa-sean-paul-aganira-na-mr-p-ahurira-ku-rubyiniro-rumw-111745.html

  • Mani Martin yasohoye indirimbo ya mbere kuri… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo yise 'Ingirakamaro' yakunzwe. Asohora iyi ndirimbo ye nshya kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2021, yavuze ko yari amaze igihe yibese mu nganzo ku bw'impamvu zitandukanye.

    Avuga ko yishimiye gusangiza abafana be n'abakunzi b'umuziki indirimbo ye yise 'Jelasi' iri kuri EP ye nshya yitegura gusohora yise 'Tunes of People (T.O.P).'

    Mani Martin avuga ko afite icyizere cy'uko iyi ndirimbo ikora ku mitima ya benshi. Yabwiye INYARWANDA ko amaze igihe akora kuri Ep ye iriho indirimbo enye.

    Avuga ko kugeza ubu ataramenya niba mu ndirimbo enye harimo iyo azakorana n'undi muhanzi. Uyu muhanzi yavuze ko EP ye yayise 'Tunes of People' kubera ko igihe kigeze kugira ngo asangize abandi ibyo yari amaze iminsi ahugiyemo.

    Ati 'Hari hashize igihe numva ko nkeneye gufata umwanya wo kubana nanjye ubwanjye ndetse no kugira inganzo yanjye ifunguro rya roho yanjye ubwanjye.'

    'Nafashe uwo mwanya rero kandi wambereye uw’agaciro gakomeye ariko igihe kirageze ngo nsangize n’abandi nk’uko nsanzwe mbigenza ni naho iryo zina rikomoka “Tunes of the people [T.O.P].'

    Mani Martin ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat, RnB akanavangamo Gakondo yo mu Rwanda. Yabanjirije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomereza muri 'secular'.

    Ni umwe mu bahanzi bakomeye bamaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye; yaririmbye mu birori n'ibitaramo bikomeye, yambuka n'imipaka.

    Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element muri Country Records naho amashusho yatunganyijwe na Gerard Kingsley.


    Mani Martin yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Jelasi' yakoreshejemo umunyamideli Rachel

    Mani Martin yavuze ko yari amaze igihe yibese mu ngazo, ko igihe kigeze kugira ngo asangize abafana be n'abakunzi b'umuziki

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JELASI' YA MANI MARTIN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111619/mani-martin-yasohoye-indirimbo-ya-mbere-kuri-ep-video-111619.html

  • Omah Lay yikuye ikoti arijugunyira abafana, yabyinishije inkumi z’i Kigali biratinda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Omah Lay yataramiye abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Fiesta aho abakitabiriye batashye banyuzwe n’umuziki w’uyu muhanzi waje kwiyambura ikoti akarijugunya mu bafana.

    Ni igitaramo cyateguwe na East African Promoters (EAP), Omah Lay akaba yataramiye muri Kigali Arena ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021.

    Saa 22:00′ nibwo uyu muhanzi yahamagawe ku rubyiniro, akigera aho yakiranywe amashyi menshi y’urufaya n’abanyarwanda bari baje kwihera ijisho iki cyamamare cyane cyane igitsina gore.

    Uyu muhanzi yeretswe urukundo rudasanzwe n’abafana be baririmbaga izina rye buri kanya. Amaze iminota 18 ku rubyiniro ari nabwo yari amaze kuririmba indirimbo 'Forever’, yakuyemo ikoti yari yambaye maze arijugunyira abafana.

    Yaje kugera aho ahamagara inkumi 2 zizamuka ku rubyiniro maze zimufasha kubyina na we arazibyinisha byatumye abari muri Arena bose bavuza induru.

    Yaririmbye indirimbi ze zirimo Infinity, Understand, Godly yasorejeho n’izindi.

    Omah Lay yakiranywe ibyishimo byinshi

    Iri kote yaje kurikuramo arijugunyira abafana

    Yaje guhamagara izi nkumi 2 ngo bacinye akadiho

    Zamufashije kunyuka umuziki

    Na we yababyinishije karahava

    Uyu muhanzi si we wenyine wariribye kuko hari n’abahanzi nyarwanda bari bamubanjirije ku rubyiniro barimo Bushali ufatwa nk’umwami wa Trap aho yakiranywe urugwiro rwinshi.

    Yinjiriye ku gitero cye mu ndirimbo 'Kamwe’ yahuriyemo n’ibindi byamamare, akaba yari aherekejwe na Slum Drip babana muri Green Ferry Music. Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro abakunzi be batabishaka.

    Bushali abakunzi be banyuzwe

    Umuhanzi Nemeye Platini umaze kwamamara mu muziki nka Platini P, aho yigaruriye imitima ya benshi cyane igitsina gore, na we yari muri iki gitaramo aho yaririmbye indirimbo ze nyinshi zikunzwe zirimo 'Fata amano', 'Veronika', 'Ntabirenze', 'Aba Ex', 'Shumuleta' na 'Atensiyo’ yasorejeho. Ni umuhanzi utahaye akanya ko guhumeka abakunzi be nabo batigeze bicara ubwo yari ku rubyiniro.

    Platini P yeretswe urukundo rudasanzwe

    Umuhanzi Davis D, yaririmbye izirimo 'Sexy’, 'Itara’ ageze kuri 'Micoro’ yakunzwe yahise ihagurutsa abatari bake, akaba yasoreje kuri 'Dede’.

    Davis D, ‘Micro’ yongeye gukora akantu

    Ish Kevin, ukunzwe cyane mu njyana ya Drill, yongeye kwerekwa urukundo n’abakunzi be nyuma y’igitaramo yaherukaga gukora cya 'Trappish Concert’, uyu muhanzi wari uherekejwe n’abandi bahanzi benshi ku rubyiniro yashimishije abakunzi be cyane mu ndirimbo 'Amakosi’ n’izindi.

    Ish Kevin umwami wa Drill

    Ariel Ways umwe mu bahanzi b’igitsina gore ukuzwe muri iyi minsi, na we yigaragaje ku rubyiniro aho yafatanyije n’abakunzi be kuririmba indirimbo ze z’icyongereza. Yaririmbye kandi Depanage yakoranye na Riderman, ageze ku ndirimbo ye yakunzwe 'Away’ yakoranye Juno Kizigenza maze aramuhamagara bafatanya kuyibyina, bishimiwe n’abantu benshi cyane.

    Ariel Ways yasusurukije abakunzi be, bigeze aho yifashisha Juno Kizigenza biba akarusho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/omah-lay-yikuye-ikoti-arijugunyira-abafana-yabyinishije-inkumi-z-i-kigali-biratinda-amafoto