Tag: Muzika

  • Ariel Wayz yasohoye amashusho y’indirimbo ‘La Vida Loca’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda, Ariel Wayz uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi, yasohoye indirimbo ifite izina ry’ikinyesipanye, ‘La Vida Loca’ igaruka k’uburyo yishimiye kubaho ubuzima abayeho.

    La Vida Loca ni amagambo y’ikinyesipanye avuga ‘Crazy Life’ cyangwa se umuntu abisanishije n’imvugo y’ikinyarwanda avuga ‘ubuzima bw’ubusazi’.

    Iyo niyo ndirimbo Ariel Wayz yasohoye aho agaruka k’uburyo aba yumva yishimiye kubaho ubuzima nk’ubwo kuko nta na kimwe kiba kimutesha umutwe.

    Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajiwi yakozwe na Ayoo Rash, Bob Pro ni we wakoze Mix&Mastering ni mu gihe yayobowe na Boychopperworks.

    Asohoye iyi ndirimbo nyuma y’uko yaherukaga gusohora ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza yakunzwe cyane.

    Ariel Wayz yasohoye indirimbo yise La Vida Loca

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ariel-wayz-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-la-vida-loca

  • Aho abandi bahanzikazi baburiye niho yahahiy… – #rwanda #RwOT

    Ni abahanzikazi benshi bari bazwi ariko kugeza magingo aya bakaba batacyumvikana mu matwi y'abantu, bitewe n'uko batakoze umuziki ufite intego, cyangwa baciwe intege n'abo baje basanga cyane ko mu muziki w'u Rwanda ku gitsinagore byari bigoye cyane, havugwamo ruswa ishingiye ku gitsina yavuzaga ubuhuha.

    Butera Knowless niwe muhanzikazi mu b'igitsina gore kugeza ubu uri kuri 'top' mu Rwanda. Yazamutse asanga abandi nka Miss Jojo, Miss Channel, Liza Kamikazi, basa n'abarembeera. Ubu niwe wamamaye cyane kandi ukunzwe kubarusha, kuko hari n'abatakigaragara.

    Mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2015 mu Kiganiro Butera Knowless yari yatumiwemo, yavuze uko Ruswa mu muziki ayibona ndetse yongeraho ko itatuma impano yawe ikendeera, bitewe n'intego uba winjiranye mu muziki.

    Mu kiganiro Kt Idols kuri KT Radio, Knowless yavuze ko ruswa ishingiye ku gitsina atayibona nk'imbogamizi yatuma impano y'umuntu yatsikamirwa ntigaragare.

    Yagize ati 'Birashoboka cyane ko abana b'abakobwa benshi bakwa iyo ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo wenda bamenyekane muri muzika.

    Ariko nanone burya biterwa n'uko waje witwara, cyangwa se impamvu uje muri muzika. Kuko ntitukirengagize ko uko wowe witwara cyangwa wifashe, ariko rubanda cyangwa wa muntu mugiye guhura ariko ari bugufate.'

    Umuhanzikazi Butera Knowless ubuto bwe yabubyaje umusaruro

    Knowless yavuze ko abona mu bahanzi b'abakobwa harimo ibice bibiri; 'abaza bifuza kumenyekana cyane ariko nta mpano bafite ndetse n'abandi baba bafite impano ariko badafite aho bahera ngo bamenyekane'.

    Bariya bashaka kumenyakana cyane n'ubwo bwose baba nta mpano bafite, Knowless avuga ko aba ari bo bashobora kwemera ibyo bamusabye byose kugira ngo agere ku ntego ye.

    Ati 'Naho ufite impano ntabwo yirirwa yiyandarika ngo abashe kumenyekana kuko byanze bikunze impano ntisaza ageraho akamenyekana kubera ibikorwa bye.'

    Jodi Phibi ni umwe mu bahanzikazi bazwiho ubuhanga mu kuririmba live ndetse no kugira stage nziza. Yemera ko yatswe ruswa ishingiye ku gitsina, gusa ntahe amahirwe uwo muntu wayimwatse atashatse kuvuga.

    Yagize ati 'Hari umuntu umwe usanzwe ategura ibitaramo bimwe na bimwe mu Rwanda. Yigeze kuza arambwira ngo hari gahunda amfitiye kandi irimo amafaranga nshatse rero twaba inshuti nkazagaragara mu bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo'.

    Knowless yinjiye mu muziki afite intego

    Jodi yongeraho ati: 'Nabanje kugira ngo wenda arimo gushaka kuntesha umutwe bisanzwe. Ariko byaje kugera ubwo ambwira ko tugomba kuryamana hanyuma akamfasha kumenyekanisha ibihangano byanjye'.

    Butera Knowless w'ubu atandukanye cyane n’uwambere ya Ishimwe Clement.

    Mu 2010 nibwo Butera Knowless yinjiye ku isoko rya muzika nyarwanda, mu kibuga cyarimo abari n'abategarugori mbarwa, nka Miss Jojo, Miss Shanel, Oda Paccy, Ciney n'abandi bake batacyumvikana.

    Ingabire Jeanne waje kwiyita Knowless, ntabwo yinjiye neza afata bugwate imitima y'abakundaga ijwi rye, utibagiwe n'uburanga bwe.

    Indirimbo ze yahereyeho zirimo 'Komeza', 'Nkoraho', 'Ibidashoboka, 'Byarakomeye' n'izindi, zarakunzwe cyane.

    Mu gihe kitageze no ku myaka ibiri atangiye umuziki, Butera Knowless yagiye gutaramira mu Bubiligi, no mu Buholandi, ibintu byagaragazaga igikundiro yari afite.

    Nyuma yo gutandukana na Safi Madiba wamufashaga cyane, yaje kwinjira muri KINA Music iyoborwa na Ishimwe Clement, waje no kumubera umugabo ubu bakaba bafitanye abana babiri.

    Knowless ubwo yatwaraga Salax Awards

    Kina Music niyo yakoze Butera Knowless nk'umuhanzikazi, kugeza abaye uwo ari we ubu.

    Yegukanye ibihembo bitandukanye bya Salax Awards nk'umuhanzikazi wahize abandi anandika amateka yo kuba umugore rukumbi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ubwo yegukanaga iya Gatanu.

    Kuva yatangira umuziki, amaze kumurika Album eshanu, mbere ya 'Queens' yo mu 2016, iheruka ikaba ari ''Inzora'' ikaba ari nayo ikiri ku isoko ry'umuziki kugeza ubu ndetse akaba ari kuyikorera amashusho atandukanye mu bihugu bitandukanye.

    Imyaka 10 Butera Knowless amaze mu muziki ifite igisobanuro kinini kuri we ndetse n'umuryango we kuko mu muziki ariho yamenyaniye na Ishimwe Clement bizihiza imyaka 5 babanye ndetse baza no kugira umuryango mwiza wibarutse Inzora na Ishimwe Or Butera.

    Knowless niwe muhanzikazi rukumbi watwaye Primus Guma Guma, ibintu bimugira kuba isomo n’indorerwamo ku bandi bahanzikazi nyarwanda

    Imyaka 5 Knowless na Clement bizihiza, isanze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music bombi bahuriyeho yinjije umuhanzi mushya Nel Ngabo inakomeza kwigaragaza ku isoko ry'umuziki ku ruhando mpuzamahanga, cyane ko umuhanzi uyibarizwamo Platini aherutse gusinya amasezerano akomeye mu gihugu cya Nigeria. Imyaka itanu isanze baramaze kwimukira mu nzu yabo nshya, inzu y'agaciro kanini iherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Isezerano rya Butera Knowless na Clement barihamije ku itariki 07 Kanama 2016

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108761/aho-abandi-bahanzikazi-baburiye-niho-yahahiye-ibyo-wakwigira-kuri-knowless-butera-umaze-im-108761.html

  • Karigombe yakoranye indirimbo na M. Kay Igiso… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo niyo ya nyuma kuri Ep ye yise 'Ndi mu kazi Petit' iriho indirimbo 'Intro' ndetse na 'Ndi mu kazi petit' yitiriwe Ep.

    Ivuga ku kubwiza ukuri umuntu uzi neza ko akuvuga nabi mu bandi, kandi mwaba muri kumwe akakwigiraho umutagatifu.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Karigombe yavuze ko yahisemo kwifashisha umuraperi M. Kay Igisonga mu ndirimbo ye 'Nderuye' bitewe n'ubuhanga amuziho.

    Ati 'M. Kay Igisonga twiganye ku ntebe y'ishuri y'umuziki ku Nyundo. Nari nzi ubushobozi bwe, nari nzi ubuhanga bwe, nibyo nagendeyeho kugira ngo mushyire kuri Ep yanjye ya mbere.'

    Uyu muraperi yanavuze ko ari no gutekereza kwifashisha M. Kay Igisonga kuri Album ye ari gutenganya.

    Anavuga ko kuri iyi Album hariho indirimbo yakoranye n'umuhanzikazi Neema Rehema nawe biganye ku ishuri rya muzika rya Nyundo, ariko ko ari gutekereza n'abandi bahanzi bazakorana.

    Karigombe avuga ko EP yifuje kuyifashishaho abanyamuziki biganye ari nayo mpamvu amajwi y'iyi ndirimbo 'Nderuye' yatunganyijwe na Producer Top Hit nawe bicaranye ku ntebe y'ishuri.

    Ati 'Hanyuma ikindi, undi mwihariko iyi ndirimbo yo kuri EP yanjye yanakozwe na Producer twiganye ku Nyundo witwa Top Hit ndamushimira cyane. Icyo gihe akora iyi ndirimbo, yakoreraga mu Nyakabanda ariko ubu ari gukorera i Remera.'

    Karigombe anavuga ko mu ndirimbo 'Nderuye' kandi humvikanamo ijwi ry'umuhanzi Mutuzo uzwi mu itsinda ry'abanyamuziki rya Sebeya Band rikunze kuririmba mu birori n'ibitaramo bitandukanye mu Rwanda.

    Munyurangabo Steven [Siti True Karigombe] yavutse tariki 25 Kanama 1996, avukira muri Uganda, akaba ari umwana wa karindwi mu bana umunani.

    Yatangiye umwuga w'ubuhanzi mu 2011, anyuze mu itsinda rya Street Soldies ryari rigizwe n'abasore batatu. Indirimbo yabo ya mbere bayikoreye muri studio ya F2K, ikorwa na Producer Devy Denko.

    Mu 2014, Karigombe yatsinze amarushanwa yo kujya kwiga mu ishuri rya muzika Nyundo, aho yamaze imyaka itatu yiga ibijyanye na muzika no kwagura impano.

    Nyuma yo kuva ku ishuri, uyu muraperi amaze kugera ku bikorwa bitandukanye birimo nk'indirimbo 'Never give up', 'Kigali Party', 'Muduhe inzira', 'Sandra' n'izindi.

    Karigombe yahuje imbaraga n'umuraperi M. Kay bicaranye ku ntebe y'ishuri  

    Karigombe yavuze ko yahisemo gukorana na M. Kay kubera ubuhanga amuziho Karigombe avuga ko ari gutegura Album yifashishijeho Neema Rehema bakoranye indirimbo 'Urudashoboka'

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NDERUYE' YA KARIGOMBE NA M. KAY IGISONGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108756/karigombe-yakoranye-indirimbo-na-m-kay-igisonga-biganye-mu-ishuri-rya-muzika-rya-nyundo-vi-108756.html

  • Christopher yasohoye indirimbo nshya Mi Casa… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO MI CASA YA CHRISTOPHER

    ‘Mi Casa’ yakiriwe neza n'abatari bake urebeye ku bamaze kuyishyiraho ibitekerezo beretse uyu muhanzi ko bari bamukumbuye banamushimira ku bw’igihangano cyiza yabakoreye mu buryo bunabyinitse. Ni indirimbo wumva umudiho wayo ukagukurura ukisanga wabyinnye bikaba byiza uri kumwe n'umukunzi na cyane ko n'ijwi ryayo ririmo ubuhanga.


    Mu kiganiro gito umuhanzi Christopher yahaye InyaRwanda.com yasabye abantu kujya kuri konti ye ya youtube Topher Muneza bakareba indirimbo nziza yabakoreye anavuga ko yashakaga guha abakunzi be n'abakunzi b'umuziki nyarwanda umuziki mwiza ndetse mu buryo bushya butari bumenyerewe. Yasobanuye igisobanuro cy'indirimbo n'uburyo yanditse abwira umuntu agira ati ''Ni urukundo bisa no kubwira umuntu ibintu yagukoreye mu rukundo ukanyurwa.''


    Mi Casa ni indirimbo imara iminota 4 n'amasegonda 31, iryoheye amatwi kuva ku isegonda rya mbere utangiye kuyumva kugeza ku rya nyuma ndetse no mu buryo bw'amashusho yafatanywe ubuhanga ku buryo udahaga kuyireba no kuyumva. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element, itunganywa na Bob pro naho amashusho afatwa ndetse anatunganywa na Bagenzi Bernard umwe mu bahanga bamenyereweho gutunganya no gufata amashusho meza.

             KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MI CASA YA CHRISTOPHER

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108740/christopher-yasohoye-indirimbo-nshya-mi-casa-yumuntu-ubwira-umukobwa-wamunyuze-mu-rukundo–108740.html

  • Bruce Melodie agiye kwinjira mu bahanzi bakize kurusha abandi muri Africa #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Hose dukesha aya makuru, gitangaza ko uyu muhanzi uhagaze neza mu Rwanda no muri Africa y’Iburasirazuba, azashyikirizwa amafaranga menshi ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

    Iki kinyamakuru kibanda ku nkuru z’imyidagaduro, nticyatangaje umubare w’aya mafaranga gusa cyemeza ko kubera ubwinshi bwayo ndetse n’ayo uriya muhanzi asanganywe hakiyongeraho n’imitungo afite, bizatuma ahita aza mu bahanzi bakize mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Ngo ibi kandi bizatuma ahita aza ku mwanya wa mbere mu Rwanda aho azahita aca ku bahanzi basanzwe bazwiho ubukire buhanitse nka Meddy na The Ben.

    Bruce Melodie azaba ari umuhanzi wakiriye amafaranga menshi mu bahanzi b’abanyarwanda kuruta The Ben na Meddy bari bafite aka gahigo.

    Itahiwacu umaze imyaka itanu ari ku gasongero k’umuziki nyarwanda. Ni umwe mu bahanzi bake binjije amafaranga atari make no bihe bya COVID-19.

    Uretse amasezerano yo kwamamariza ibigo by’ubucuruzi bitandukanye, aherutse gusinya amasezerano yo kwamamaza inyubako y’imyidagaduro ya Kigali Arena afite agaciro ka miliyoni 150.

    Uyu muhanzi kandi yegukanye PGGSS ya 8 yo muri 2018 ikaba ari irushanwa rikomeye ryigeze kubaho mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bruce-Melodie-agiye-kwinjira-mu-bahanzi-bakize-kurusha-abandi-muri-Africa

  • Kanye West yatangaje igihe album ‘Donda’ izas… – #rwanda #RwOT

    Umuherwe akaba n’umuraperi kabuhariwe Kanye West uhorana udushya amaze gutangaza igihe azasohorera album ye 'Donda' itegerejwe n’abatari bacye by'umwihariko abafana be n’abakunda injyana ya Hip Hop/Rap dore ko uyu muraperi azwiho gukorana ubuhanga album ze, aribyo bituma zikundwa zikamuhesha n’ibihembo.

    Mu minota 30 ishize, Kanye West akoresheje urukuta rwe rwa Instagram, yatangaje itariki album Donda izashokera, ku itariki 26/08/2021 akaba aribwo izagera ku isoko no ku mbuga zindi zicuruza umuziki zirimo Spotify, Apple Music n’izindi. Kanye West akaba atangaje ibi hashize iminsi abafana be bamwinuba ko yatinze kuyisohora, nyuma yo kuyibasezeranya akayisubika inshuro 3 zose.

    Mu binubiraga itinda ry'iyi album Donda harimo umuherwe Jack Dorsey uyobora urubuga rwa Twitter, aho aherutse gusaba Kanye West gusohora iyi album mu gihe cya vuba, cyangwa se akaba asohora zimwe mu ndirimbo zarangiye kuri iyi album kugira ngo abafana be babe bazumva; nyamara ibi ntacyo Kanye West yabikozeho kugeza uyu munsi atangarije itariki izasohokeraho.

    Kanye West utangaje igihe album Donda izagerera hanze abakunzi be bakayumva, yari amaze kubisubika inshuro 3 dore ko ubwa mbere yavuze ko azayisohora ku itariki 20/07/2021 ntiyayisohora, akabishyira ku itariki 27/07/2021 nabwo akabisubika maze akabyimurira ku itariki 06/08/2021 nabwo ntayisohore, kugeza ubu atangarije itariki 26/08/2021.

    Album Donda ikaba imaze guca agahigo ko kuba album itunganyirijwe muri sitade ya 'Mercedes Benz Stadium' iherereye mu mujyi wa Atlanta muri Amerika. Ibi bikaba byaratumye abantu benshi bayitegerezanya amashyushyu menshi yo kuyumva. Ikindi kihariye kuri iyi album, ni uko izina ryayo ari irya nyina wa Kanye West witwa Donda West, wapfuye muri 2009. Iyi akaba ari album uyu muraperi yatuye umubyeyi we.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108725/kanye-west-yatangaje-igihe-album-donda-izasohokera-nyuma-yo-gusubikwa-inshuro-eshatu-108725.html

  • Riderman yashimye Bagenzi Bernard wizihije is… – #rwanda #RwOT

    Riderman yinjira mu muziki, yatangiye kwamamara ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldiers ryabiciye biracika, mu mazamuka y'injyana za kizungu mu Rwanda zirimo n'iya Hip Hop akora kugera n'ubu.

    Igihe cyaje kugera mu mwaka wa 2007 baza gutandukana, nyamara Bagenzi Bernard yamubaye hafi muri ibyo bihe bikomeye, atuma yongera kwigirira icyizere cyo gukomeza nk'umuhanzi wigenga.

    Ubu rero, uyu mugabo amenyerewe mu gutunganya umuziki ndetse no kurera impano z'abahanzi akabagira inama, dore ko kugeza ubu amaze kugira benshi bari mu biganza cyangwa babinyuzemo kandi bakomeye mu muziki nyarwanda.

    Uyu muhanzi yabivuze mu butumwa yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2021, ku munsi w'amavuko wa Bagenzi Bernard.

    Rideman abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: 'Amashimwe menshi cyane ku ruhare rwawe mu kubaka muzika Nyarwanda. Sinzibagirwa mva muri UTP Soldiers nkumva ko byose birangiye, ukamfasha gukora 'Turi muri Party' na 'Ntagukwiye'. Ikirenze ibyo kandi, ni ukuntu wakomeje kunshyigikira ungaragariza ko nshoboye nkwiye kwigirira icyizere, mu gihe njye numvaga ndi gupacapaca.'

    'Turi Muri Party' ni imwe mu ndirimbo za Riderman zamufashije kwigwizaho abakunzi benshi cyane mu myaka yo hambere. Muyoboke Alex akimara kubona ubutumwa bwa Riderman, yagaragaje ko igikorwa cyo kuzirikana uwakugiriye neza ari ubutwari.

    Agira ati: 'Uwibuka akazirikana ineza yagiriwe akabishimira azagororerwa. Riderman ibyo uvuga ndabizi neza nari mpari. Bagenzi warakoze cyane kandi na n'ubu uracyakorera uruganda rw'umuziki.' Bagenzi nawe adatinze yagize ati: 'Muvandimwe wanjye Riderman, uri incuti nziza uretse ko twatangiranye mu muziki, ariko uri n'incuti nziza idahinduka, urakoze cyane ibi bivuze byinshi.'

    Bagenzi Bernard mbere yatunganyaga indirimbo mu buryo bw'amajwi ndetse ashinga inzu ifasha abahanzi batandukanye barimo Khizz, Active, Khalfan, Davis D, Kevin Kade, Danny Nanone n'abandi benshi.

    Bagenzi Bernard kandi ni umwe mu bahanga mu gutunganya amashusho bari mu Rwanda, indirimbo amaze gukora ni nyinshi cyane.

    Bagenzi Bernard na Riderman mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Bagenzi Bernard wizihiza isabukuru y’amavukoMuyoboke Alex wemeje ko gushima ari ubutwari 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108721/riderman-yashimye-bagenzi-bernard-wizihije-isabukuru-yamavuko-muyoboke-alex-abiha-umugisha-108721.html

  • Nyuma yo gucibwa intege kenshi, Gad Aim yash… – #rwanda #RwOT

    Aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo yitwa 'Rabbi' bisobanura mu rurimi rw'ikinyarwanda 'Mwigisha' nk'uko Gad Aime abitangaza.

    Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe mu nzu itunganya umuziki ya 'High Way Music' amashusho atunganywa na 'Rene Neol'. Gad mu kiganiro yagiranye n'INYARWANDA akaba yatangaje byinshi ku buzima bwe.

    Yagize ati: 'Bimwe mubyo ninjiranye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana n'ubwo aribwo ngitangira ariko, nzagerageza gutuma intama za Kristo zirushaho kumukunda kurushaho.'

    Akomeza agira ati: 'Ndacyari umunyeshuri, umuziki nkora ninjye wimenya kuko nkukunda, kandi nifuza gukora ivugabutumwa rifite imbaraga binyuze mu ndirimbo kandi 'Rabbi' nizera ko izarushaho gutuma abantu bumva ubwiza bw'Imana.'

    Gad Aime washyize indirimbo nshya hanze yitwa ‘Rabbi’

    Yiswe Habarurema Aime Gad, yavukiye mu mujyi wa Kigali akurira mu muryango ukunda Imana, usengera mu rusengero rwa Advantitse. Gad yatangiye kuririmba afite imyaka micye muri korali zinyuranye.

    Ubwo yinjiraga mu mashuri yisumbuye yatangiye kumva yakora umuziki usanzwe, atangira kujya aririmba abandi banyeshuri bagakunda ibihangano yakoraga mu njyana ya Rnb na Afrobeat.

    Yajyaga yitabira amarushanwa anyuranye yo kwerekana impano. Asoje icyiciro rusange agiye mu mwaka wa kane nibwo bwa mbere yinjiye muri Studio, akorera mu yitwa Capital Record.

    Nyamara indirimbo yakoze ntiyigeze ijya hanze, bitewe n'umuryango utarifuzaga ko yaba umuhanzi w'indirimbo yaba izisanzwe n'izo kuramya no guhimbaza Imana.

    Yahise atangira guhabwa akato, ibikoresho birimo imashini, telefone na radiyo arabyakwa, muri ubwo bw'igunge niho yumvise azamutswemo n'indirimbo yindi nshya, indirimbo ishingiye ku kababaro yanyuzemo igira iti: 'Aho inshuti zansize warahabaye, aho imiryango yansize wabaye, nanjye uranyiyereka'. Haciyeho igihe, iyi ndirimbo yarayikoze muri studio, ayita 'Nyuzuza'.

    Maze yumva ibyo gukora indirimbo zisanzwe bimuvuyemo atangira gukora ibihimbano by'umwuka byaririmbiwe Imana. Gad yinjira mu ivugabutumwa kandi rikomeje gufasha abatari bacye, binyuze mu bumva bakanareba ibihangano bye kimwe n'abo aririmbira mu nsengero zinyuranye agenda asura atanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

     Afite intego yo kugeza ivugabutumwa rye mu ndirimbo kure n'ubwo akiri umunyeshuri yumva azabigeraho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108724/nyuma-yo-gucibwa-intege-kenshi-gad-aime-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yitwa-rabbi-video-108724.html

  • Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Miss Jolly Mutesi wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, uri mu gihugu cya Tanzania yahuye n'Umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya 'pop' Diamond Platnumz.

    Mutesi Jolly yasuye ibiro bya Wasafi yakirwa n'umuyobozi wa Wasafi records Diamond Platnmuz wubashywe mu muziki muri Afurika.

    Miss Jolly Mutesi n'umwe mu bahawe inshingano zo gutegura irushanwa rya Miss East Africa, ndetse we na bagenzi be bafatanyije, kuwa 16 Kamena uyu mwaka, bakiriwe mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bagiranyeibiganiro n'abayobozi batandukanye.

    Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2016 yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye aho yavuze ko yagiranye ibiganiro na kiriya cyamamare gikomeye.

    Yagize ati 'Kuri iki gicamunsi twagize uruzinduko mu biro by'umuhanzi mpuzamahanga akaba n'Umuyobozi mukuru wa Wasafi Media Diamond Platnamz.Twaganiriye ku mikoranire muri Miss East Africa ya 2021-2022.Twishimiye ko mwaduhaye ikaze kandi twiteguye imikoranire inoze.'

    Miss Jolly Mutesi akomeje kwerekeza muri Tanzania, aho ari mu bikorwa bitandukanye byo gutegura iri rushanwa rya Miss East Africa. Amatariki rizatangiriraho ntabwo aratangazwa.

    Miss Jolly Mutesi ni Umuyobozi wungirije w'iri rushanwa unakurikiranira hafi ibikorwa byaryo.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yagiranye-ibiganiro-na-diamond-platnumz

  • Natangiye ndi umuraperi! Ibyihariye kuri W… – #rwanda #RwOT

    Umwuga wo kogosha, iyo uganiriye n'abantu bakubwira ko ari umwuga w'abantu bahora bakeye, ndetse batanakunda ibintu byinshi bibavuna, ku buryo bumva ko ari akazi katavunanye ndetse ko ntanamafaranga kagira. Nyamara iyo ubabwiye niba bo bagakora bakakubwira ko batapfa kubyishoramo.

    Gusa, kuri Wamunigga we siko bimeze kuko akubwira ko kuva yatangira aka kazi muri 2012 akubaha, ari nk'akandi ndetse iyo ugakoze neza kakumenyera buri kimwe, ndetse kakanagutunga cyane ko ntakandi kazi ngo ubu yakwemera, uretse kogosha.


    Wamunigga akazi ko kogosha yagatangiye gute?

    Wamunigga iyo muganira, ni umusore ukunda kuganira ndetse uba wisekera mu buzima busanzwe, nyamara iyo ari kuvuga ubuzima bwe ubona hari itandukaniro rijemo ritandukanye n'uko mwatangiye muganira mbere.

    Wamunigga akubwira ko ubuzima bwe ubundi bushingiye ku buzima bushaririye kuva kera, aho akubwira ko yanyuze mu buzima bugoye mu gihe cyose yatangiraga urugendo rwe rwatangiriye mu kuba umuraperi, kuko yari umuhanzi ndetse hari n'indirimbo zitandukanye yasohoye.


    Mu gutangira urugendo rwe rw'ubuhanzi yagiye ahuriramo n'imbogamizi zitandukanye, rimwe na rimwe indirimbo ze ntizikinwe cyangwa se ubuzima abayeho butandukanye cyane bitewe n'urwego rw'umuhanzi aba yifuza kugeraho ndetse n'aho we yibonaga.

    Uyu muhanzi nyuma yo kubona ko urugendo rw'ubuhanzi rugoye, yaje guhitamo inzira yo kogosha, atangira atyo ndetse anakubwira ko ubwo yamaraga kubimenya neza yagendaga azana udushya muri uyu mwuga, atangira kwamamaza no gukunda ibyo akora ku buryo yanabifotoraga yereka abantu batandukanye, babibona bakabikunda.


    Wamunigga ari kogosha Junior usobanura firime

    Iyo nzira n'urugendo rwa Wamunigga byagiye bigenda gutyo kugera aho yaje kugenda abimenyesha n'abahanzi batandukanye yagiye amenyana nabo mu gihe yari umuhanzi, n'uko nabo bagiye batangira kumugana ndetse anabakorera ibyiza, bakabishima.

    Muri iki kiganiro InyaRwanda yagiranye na Wamunigga, yavuze byinshi birimo iterambere ry'akazi ke, ndetse anavuga ku hazaza he, anakomoza ku rubuga rwe rwa Youtube rwitwa Wamunigga.


    Wamunigga niwe wogosha umunyamakuru Lucky Nzeyimana

    Yagize ati: 'Ni byinshi nifuza gukora ndetse nkanahindura muri aka kazi kacu ko kogosha, cyane ko abantu nogosha bo babizi, icyo mbasaba ni ukunshigikira bagakurikirana ubuzima bwange bwo kogosha kuri youtube channel yanjye yitwa 'Wamunigga barber', ndetse n'izindi mbuga nkoranyambaga nkoresha, bakabasha kunteza imbere muri rusange.'


    Akomeza ati: 'Hari kandi Brand yanjye, imipira, ingofero n'ibindi bitandukanye mu rwego rwo kunshyigikira ushobora kugura ukaba unteje imbere.''


    REBA HANO INDIRIMBO ZA WAMUNIGGA AKIRI UMURAPERI

    REBA HANO UBUZIMA BWA WAMUNIGAGA MU KOGOSHA ABASITARI BATANDUKANYE HARIMO NA KENNY SOL


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108695/natangiye-ndi-umuraperi-ibyihariye-kuri-wamunigga-washaririwe-nubuzima-akaza-kwisanga-yogo-108695.html