Tag: Muzika

  • Umuhanzi Jose Chameleone Chameleone ararembye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Uganda Jose Chameleome wanditse amateka mu karere ka Afrika y'Uburasirazuba, muri Afrika ndetse na henshi hatandukanye kw'isi, kugeza ubu arembeye mu bitaro bikuru bya Nakaseronkuko byemezwa n'umuryango we wavuze ko ubuzima bwe butameze neza.

    Uyu muhanzi wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe mu myaka isaga 20 amaze mu muziki arwaye umwijima n'igicamakoma [Liver and Pancreas].

    Amakuru aravuga ko Jose Chameleone yajyanwe mu bitaro kuwa Kane nijoro hanyuma aza kumererwa neza arasezererwa ariko mu gitondo cyo kuwa Gatanu ibintu byabaye bibi cyane asubizwa kwa muganga igitaraganya.

    Amakuru avuga ko uburwayi bwa Jose Chameleone buri guterwa no kunywa inzoga nyinshi yagerageje kureka kubera inama z'abaganga ariko bikanga.

    Amafoto ya Jose Chameleone aryamye mu bitaro ndetse bigaragara ko agiye gucishwa mu cyuma yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga.

    Jose Chameleone yamenyekanye mu ndirimbo nka shida za Dunia,Badilisha, Valu valu,Tubonge,Bayunda n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuhanzi-jose-chameleone-chameleone-ararembye

  • Iwacu Muzika Festival: Bushali yongeye kugara… – #rwanda #RwOT

    Hari hatahiwe aba bahanzi babiri Aime Blueston ndetse na Bushali nyuma ya Israel Mbonyi wari uherutse gutaramira abanyarwanda mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Ibi bitaramo biri kuba mu buryo bwihariye mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Aime Bluestone niwe muhanzi wabanje ku rubyiniriro yinjirira mu ndirimbo ‘Yananiye’ iri mu zigezweho muri iyi minsi ndetse n'izindi ze zagiye zikunda mu bihe bitandukanye.


    Uyu muhanzi abenshi bakunda ubuhanga bwe mu miririmbire ndetse agashimirwa n'abatari bake uburyo akoramo ibihangano bye ariko akabitinza, abantu benshi bakunze uburyo yaririmbyemo cyane ko batari baherutse kumubona mu gitaramo.

    Mbere y'uko umuraperi Bushali ajya ku rubyiniro yabanje kuganira n'umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Luckyman Nzeyimana amubaza uko yiteguye, uko afata injyana ya Kinyatrap ndetse n'uko afata Green Ferry Music yamugize uwo ariwe.


    Aime Bluestone yari akumbuwe na benshi

    Yagize ati ''Green ferry music kuri njyewe nyifata  nk'ubwato buri munyempano wese yambukiraho.'' Bushali yakomeje avuga ko Kinyatrap yatumye abahungu n'abakobwa batinyuka babona ikibuga kitari icy’abasaza ahubwo cy’abasore.

    Bushali wari utegerejwe na Benshi yinjiye ku rubyiniro nk'uko bisanzwe n'imbaraga nyinshi, yinjiriye mu ndirimbo ‘Amakosa’ aririmba n'izindi zagiye zikundwa zirimo: Nyiramubande, Umwirabura, Umwari  Nitwebwe, Ku Gasima n'izindi.

    Bushali yanyuze abantu mu gitaramo cya Iwacu na Muzika Festival

    Abenshi bongeye kunyurwa n'uburyo uyu muhanzi yagaragaye ku rubyiniro ndetse bongera kumwita umwami wa Kinyatrap kuko ariwe uyoboye iyi njyana ariko bamunenga kubabeshya ko atazanye umwana kandi yari yabibasezeranyije.

    'Iwacu Muzika Festival' yashyiriweho gufasha abahanzi gukomeza kubona imibereho muri iki gihe kigoye cya Covid-19, ndetse no gukomeza gususurutsa abafana babo mu gihe bari muri Guma mu Rugo, kuko ibitaramo bihuriza abantu hamwe bitarakomorerwa.

     

    Icenova niwe wafashaga Bushali ku rubyiniro

    Symphony Band niyo yacuranze

    Bushali ni gutya yafunze igitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108815/iwacu-muzika-festival-bushali-yongeye-kugaragaza-ko-ari-umwami-wa-kinyatrap-mu-gitaramo-cy-108815.html

  • Meddy, Minisitiri Bamporiki na Ally Soudy mu… – #rwanda #RwOT

    Abenshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda tugiye kugarukaho bagize ubutumwa batanga ndetse banifuriza iruhuko ridashira Ambasaderi Joe Habineza bavuga ko yari ayifatiye runini ndetse ko ari nawe watumye uru ruganda rushyuha na cyane ko yagiye azana mu Rwanda abafite aho bahuriye n'imyidagaduro kugira ngo basusurutse abakunzi bayo.

    Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, ni umwe mu bahuye kenshi na Amb. Habineza ndetse amufiteho urwibutso rwo kuba yaramubereye umugisha. Ati 'Namumenye agarutse kuba Minisitiri wa Siporo n'Umuco igihe twateguraga Miss Rwanda. Numvaga abantu bose bamukunze ariko ntaramenya uko bimeze, nyuma yaho rero twarakoranye, nza kubona uburyo ari umuntu wasabanaga n'abantu bose, akakira abantu bose.'

    Yakomeje agira ati 'Ikindi kintu gikomeye ariko, yari umuhanga cyane yakundaga guhanga ibishya cyane. Ndibuka hari ibintu twajyaga tuvuga ngo ibi ntabwo twabishobora, akanga ati 'mwabikora, mugende mugerageze kandi muzabishobora', kandi nyuma tukabikora bigakunda.'

    Ishimwe avuga ko mu by'ingenzi yibukira kuri Amb. Habineza harimo guca bugufi no kugirira akamaro umugezeho wese. Ati 'Ni umuntu utaracaga ku ruhande, yakubwizaga ukuri. Kwitaba Imana kwe na n'ubu sindabyumva. Icyo nzi cyo ni kimwe, umuntu wese wabashije kumugeraho, yamubereye umugisha kandi aba n'isomo kuri we.'

    Yakomeje agira ati 'Joe ntimwakwicarana iminota 10 nta somo uramukuraho, yageraga ku bato rero akatubwira ati 'iki kintu wagikora kandi wakigeraho', ni umuntu utanga ubufasha aho bishoboka hose. Nongere mbisubiremo yari umuntu w'umuhanga. Ni bya bindi buri wese agira umunsi we, naboneraho n'umwanya wo kwihanganisha abana n'umuryango we wose.'

    Ubutumwa bwa Safi Madiba wifurije Amba. Habineza iruhuka ridashira

    Mushyoma Joseph [Boubou] uyobora East African Promoters (EAP) itegura ibitaramo birimo East African Party, Iwacu Muzika Festival n'ibindi yavuze ko Amb. Habineza yari umuntu wumva neza ibijyanye n'umuziki kandi agahora aharanira kuwuteza imbere.

    Ati 'Murabizi kuva kera yari umugabo wabanye n'abahanzi cyane, yumvaga ibijyanye n'ubuhanzi n'ubugeni by'umwihariko, yarabyumvaga kandi ntiyasubizagayo umuntu umusanze, yakwakiraga neza cyane, agasabana akagira urugwiro.'

    Yakomeje agira ati 'Yari umugabo wumvikana, wumva ibitekerezo byawe akabiha agaciro, akakugira inama. Kuri EAP by'umwihariko igihe yari Umuyobozi Mukuru wa Radiant, twarakoranye aba umwe mu bafatanyabikorwa, twazengurukanye igihugu cyose. Tubuze umuntu wumvaga ibyo dukora cyane.'

    Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa Siporo, Urubyiruko n'Umuco mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi, Amakuru avuga ko yari ari kwivuriza i Nairobi muri Kenya, akaba yitabye Imana kuri uyu wa 20 Kanama 2021,

    Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. N’ubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga. Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

    The Ben yashyizeho umutima ucitsemo kabiri agaragaza ko yashenguwe

    Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w'Urubyiruko, Siporo n'Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

    Muri 2008, igice cy'urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n'Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga. Muri 2008, igice cy'urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y'Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

    Ubutumwa bwa Meddy washenguwe n’itabaruka rya Ambasaderi Joseph Habineza

    Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana. Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w'Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w'Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015 yasimbujwe.

    Ubutumwa bw’umuhanzikazi Queen Cha

    Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangiye kwikorera ku giti cye, akora ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya 'Pasta Joe' zakorwaga n'uruganda rwo mu Misiri rwitwa 'Antoniou'. Mu 2019 yagizwe umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, ikigo cy'ubwishingizi cyihaye intego yo gufasha n'ababukeneye ariko bafite amikoro aciriritse. Uwo mwanya yawuvuyeho muri Kanama 2020.

    Ally Soudy yahishuye ko yari afitanye ikiganiro na Amb. Joe Habineza mu mpera z’uku kwezi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108792/meddy-minisitiri-bamporiki-na-ally-soudy-mu-byamamare-byashavujwe-nurupfu-rwa-amb-joseph-h-108792.html

  • Nizzo Kabosi yasabye imbabazi Safi Madiba bashyamiranye kugeza avuye muri Urban Boys #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru,Nizzo Kabosi yavuze ko we na Safi Madiba nta kibazo bafitanye nubwo atahakanye ko hagiye habaho gushyamirana hagati yabo.

    Ati 'Gushyamirana ntaho kutaba, n'umugore n'umugabo barashyamirana. Gusa ndamusaba imbabazi niba hari aho namukoshereje kandi nanjye namaze kumubabarira kera.'

    Icyakora nubwo yasabye imbabazi, Nizzo Kaboss yahakanye amakuru yavuzwe ko yajyaga afata Safi Madiba akamukubita.

    Ati 'Uriya musore urabona uko ngana uku namubasha? Ayo ni amagambo abantu baba bavuga ngo baryoshye inkuru.'

    Uyu muhanzi abajijwe niba atajya akumbura gukorana na Safi Madiba indirimbo, yavuze ko ahora abyifuza kandi azabimusaba.

    Yavuze ko atazacika intege zo gusaba Safi Madiba ko bakongera gukorana indirimbo nka Urban Boys kandi asanga afite icyizere ko izabaho.

    Ati 'Ndabyifuza, nifuza kongera kuririmbana na we gusa atari njye gusa ahubwo nk'itsinda rya Urban Boys. Nzabimusaba kandi mfite icyizere ko ntazapfa bitabayeho.'

    Nizzo asabye imbabazi Safi Madiba mu gihe bari bamaze imyaka igera kuri ine umwuka utameze neza hagati yabo, uku kurebana ay'ingwe ni na byo byatumye iyahoze ari Urban Boys y'abahanzi batatu ubu isigayemo babiri nyuma y'uko Safi Madiba ayisezeyemo mu mpera za 2017.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/nizzo-kabosi-yasabye-imbabazi-safi-madiba-bashyamiranye-kugeza-avuye-muri-urban

  • Impaka zirashize! Amashusho y’indirimbo irimo Rocky Kirabiranya nk’umugeni yasohotse #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 16 Kanama 2021 hari urujijo ku mafoto y’umusobanuzi wa Filime, Rocky Kirabiranya byavugwaga ko yakoze ubukwe, ni mu gihe byaje kurangira ari indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula yitwa Bambe.

    Igikuba cyatangiye gucika mu ijoro ryo ku wa 16 Kanama ubwo hajyaga hanze amafoto ya Rocky aterera ivi Carmene umukobwa umenyerewe muri sinema nyarwanda, byatunguye benshi kuko uyu musore yari yaravuze ko atazigera atera ivi.

    Nyuma y’akanya gato, Rocky wari uharawe mu mvugo ya “Nta Gikwe” hahise hasohoka n’amafoto y’ubukwe, abinyujije kuri Instagram ye nawe yashyizeho ifoto y’ubukwe ari kumwe na Carmene, iherekezwa n’amagambo agira ati ” Imana ni nziza.”

    Benshi bagiye bamwifuriza urugo ruhire, abandi bavuga ko adohotse, gusa hari n’abatarabyemeye bavuga ko ari amashusho y’indirimbo cyangwa filime.

    Benshi bagiye bemeza ko koko iki cyamamare cyakoze ubukwe, abandi bakabihakana, urujijo rwari rugihari, impaka zaje gucika nyuma y’uko hasohotse uyu munsi indirimbo Bambe ya Papa Cyangwe na Social Mula.

    Byagaragaye ko aya mafoto yasohotse yari ayo mu mushusho y’iyi ndirimbo, Rocky yakinnyemo yakoze ubukwe na Carmene.

    Ni indirimbo y’urukundo ishingiye k’umusore ugiye kurushinga ku munsi we w’ubukwe, ategereje umukobwa ariko na none amusezeranya ko azamukunda iteka kandi atazamuhemukira ndetse atewe ishema na we.

    Muri aya mashusho kandi Social Mula aba ari we Parrain, ni mu gihe kandi hanagaragaramo Dj Briane.

    Ifoto ye atera ivi yavugishije abantu batandukanye

    Ntabwo byari ubukwe byari amashusho y’indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula

    Byateye benshi urujijo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impaka-zirashije-amashusho-y-indirimbo-irimo-rocky-kirabiranya-nk-umugeni-yasohotse

  • Christopher yahishuye uko KNC yamukubitiye urushyi mu modoka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Muneza Christopher uzwi nka Christopher yavuze ko akiri muri Kina Music yakubiswe na nyiri Radio&TV1 ,Kakooza Nkuriza Charles uzwi cyane nka KNC amuziza kumusuhuza atamureba.

    Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, Christopher yavuze ko atari azi KNC, yamusanganye na Patrick Nyamitari amushyiriye Flash, amusuhuza atamureba undi ahita amukubita urushyi.

    Ati 'KNC ambabarire nta kintu mpfa na we nta n'ubwo nari muzi, ubundi uko byagenze, nari nk'iri muri Kina Music hari ibibazo twari turimo gukemura hano UTC.

    Patrick Nyamitari yari yaragiye muri Tusker Project Fame, sinibuka ibintu ukuntu byagenze gusa ntabwo nari ntwaye imodoka yanjye nari ntwaye imodoka ya Clement, arampamagara ambwira ko hari flash iri mu modoka Patrick Nyamitari aje kuyifata aho nari ndi UTC, njya mu modoka njya gufata flash nyishyira Patrick Nyamitari.'

    'Nsanga ari kumwe n'umutipe w'umupapa ntazii, yambaye aga t-shirt k'icyatsi, ndaza nsuhuza uwo mutipe ariko mfite ibintu byinshi cyane byo kubwira Patrick Nyamitari, uburyo yaririmbye, noneho uwo mutipe musuhuza ntamureba, ewana yahise ankubita urushyi ku kaboko, ndumirwa.Akimara kunkubita, naramubwiye nti hari ukuntu ibi bintu wari kubimbwira nkakumva.Sinabigira birebire.Byarambabaje.'

    Yakomeje ati 'Nahise nsubira mu nama nsanga abandi,nonehoTom[Close] andebye abona habyimbye arambaza ubaye iki? Nti hari umutipe unkubise, ati tugende umunyereke, Tom na Clement baba barahagurutse ngo bagiye kureba umuntu ukubise umwana, tuba turagiye na TMC na Platini.Tom arambaza ngo ni inde, nti ni uriya wambaye t-shirt y'icyatsi, bati ni KNC ntumuzi, bahita bamubaza kuki ukubita umwana, aho niho yankoreye mu mutwe,avuga ati ” Ndabizi ko namukubise, nakongera nkanamukubita, noneho aba ankoze mu mutwe numva namurya igipfunsi, David Bayingana aramfata bahita banyinjiza mu modoka,bati “genda”.'

    Umuhanzi Christopher yahakanye ko atigeze akundana na Miss Akiwacu Colombe gusa ngo basanzwe ari inshuti cyane kugeza ubwo bananirwa guhakana ibyavugwaga hanze.

    Umuhanzi Muneza Christopher wari umaze umwaka adasohora indirimbo yashyize hanze iyitwa Mi Casa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/christopher-yahishuye-uko-knc-yamukubitiye-urushyi-mu-modoka

  • Niyonizera akeneye abasemura filime ye Za Nd… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 20 Kanama 2021, ni bwo Niyonizera abinyujije muri sosiyete yashinze yise Judy Entertainment Ltd yatangiye igikorwa cyo gushakisha abahanga mu ndimi bazamufasha gushyira mu Cyongereza n'Igifaransa filime ye.

    Filime 'Za Nduru' iri kuri Paji 250, ndetse ifite season 5 zigizwe na episode 12. Ishingiye ku bakinnyi babiri, aho umwe aba ari umuhanzi wakuriye mu buzima bwiza n'undi ufite impano ariko wahuye n'urucantege rw'igihe kinini.

    Mu bakinnyi b'imena muri iyi filime harimo Rwamukwaya Theoneste [Widdle] ahatanye mu irushanwa ry'umuziki The Next Pop Star, umuraperi Fight P [Moshi] na Judithe Niyonizera [Lena] washoye imari muri iyi filime akaba anayikinamo.

    Hari kandi Uwamahoro Phoebi [Cindy] wahatanye muri Miss Rwanda 2019, Irunga Longer, Habiyakare Muniru, Sibomana Daniel [Mabombe], Shaloom Mutabazi, Pamela Ikirezi [Kelia], Danon Fraterne Musoni [Clever].

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Niyonizera Judith yavuze ko amaze iminsi mu biganiro na Televiziyo Mpuzamahanga zimusaba gushyira mu Cyongereza no mu Igifaransa filime ye 'Za Nduru' kugira ngo babone kujya bayerekana.

    Uyu mugore yavuze ko byatumye yiyemeza gushaka abazamufasha gushyira iyi filime mu ndimi z'amahanga.

    Akomeza ati 'Twabonye ubusabe bwinshi kuri Televiziyo zo hanze zitandukanye badusaba ko twayishyira mu rurimi rw'Icyongereza no mu Igifaransa. Turasaba umuntu wese waba uzi neza izi ndimi kutwegera.'

    Niyonizera Judith yavuze ko gushaka gushyira filime ye mu ndimi z'amahanga (Dubbing), ari nabyo byatumye atakiyitambutsa kuri Youtube. Avuga ko mu minsi iri imbere azatangaza aho iyi filime izajya igaragara.

    Uyu mugore ubarizwa muri Canada yashimye abantu bose bakunze iyi filime, avuga ko bakomeje guharanira kuyivugurura bijyanye n'ibyifuzo by'abantu bayireba.

    Ati 'Abantu bayakiriye neza cyane mu buryo ntari niteze nanabashimira cyane abayirebye, abatayireba nabo nkaba mbashishikariza kuyireba. Kuko ni filime yakoranywe ubuhanga yaba mu mashusho, yaba amajwi, yaba abakinnyi ni abahanga, ibintu byose ni byiza.

    Niyonizera yavuze ko bitewe n'ubusabe bwa Televiziyo Mpuzamahanga, byatumye iyi filime atakiyitambutsa kuri Youtube 

    Niyonizera ari gushaka abazamufasha gushyira mu ndimi z'amahanga filime ye yise 'Za Nduru'  

    Iyi filime y'uruhererekane 'Za Nduru' itambuka kuri Tv10

    REBA HANO AGACE GAHERUKA NYUMA KA FILIME 'ZA NDURU' YA NIYONIZERA JUDITH

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108782/niyonizera-akeneye-abasemura-filime-ye-za-nduru-kugira-ngo-itambuke-kuri-televiziyo-mpuzam-108782.html

  • Nizzo yatangaje umujyanama we ateguza Album – #rwanda #RwOT

    Yamugaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, ubwo yasinyaga amasezerano ya miliyoni 20 Frw yo kwamamaza ikinyobwa K. Vant mu gihe cy'umwaka umwe.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Nizzo yavuze ko afitanye imikoranire ihoraho na Baributsa Rodrigue bitari kuri iyi kontaro yasinye nk'umuhanzi ku giti cye.

    Yavuze ko Rodrigue ari 'umuntu dukorana mu buzima busanzwe' ku bw'akazi biyemeje, kandi ko ari amahirwe kuri benshi kuba bamenye umujyanama we.

    Baributsa yavuze ko ahagarariye sosiyete y'umuziki ya Urban Music Group inabarizwamo umuhanzi Nizzo. Avuga ko bashimira abahagarariye ikinyobwa K. Vant bahisemo ko bakorana, kandi biteguye gusohoza neza inshingano.

    Uyu mujyanama yavuze ko bazakora uko bashoboye bakamamaza iki kinyobwa. Avuga ko atatinya kuvuga ko Nizzo ari umuhanzi mpuzamahanga wabashije kujya mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi akahakorera ibikorwa bitandukanye birimo n'amashusho meza y'indirimbo.

    Baributsa yavuze ko imbaraga zamushoboje ibyo ntaho zagiye, kandi ko n'impano ye igityaye. Avuga ko icyerekezo bihaye ari uko Nizzo agera kure hashoboka.

    Ndetse ko hari byinshi bari gutegura birimo na Album ya Nizzo igomba gusohoka mu minsi iri imbere.

    Asaba abantu kubashyigikira mu rugendo rw'umuziki wabo n'ibindi. Ati 'Ibyiza biri imbere. Hari amatunda meza ari imbere, mutegereze.'

    Nizzo yatangaje ko Baributsa Rodrigue ari we mujyanama we mu muziki Baributsa yavuze ko hari Album y'indirimbo ya Nizzo bazasohora mu minsi iri imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108784/nizzo-yatangaje-umujyanama-we-ateguza-album-108784.html

  • Madonna w’imyaka 63 n’umukunzi we Ahmalik Wil… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Madonna ukomoka muri Amerika ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Pop yatangaje abantu benshi muri 2019 ubwo yatangiraga gukundana n’umusore w’imyaka 27 nyamara amuruta kure ndetse bamwe bavugako amubyaye mu myaka, Madonna w’imyaka 63 wavuzeko urukundo ntaho ruhuriye n’imyaka kugeza ubu we n’umukunzi we Ahmalik Williams bakomeje kwerekana ko umubano wabo wafashe indi ntera nubwo bawutegaga iminsi.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho Madonna w’imyaka 63 n’umukunzi we w’imyaka 27 bari mu gihugu cy’Ubutaliyani bagiye kuryayo ubuzima bari kumwe n’abana b’uyu muhanzikazi aho bagiye kwizihiza isabukuru ye:

    Src:www.CNN.com,www.Hollywoodlife.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108767/madonna-wimyaka-63-numukunzi-we-ahmalik-williams-wimyaka-27-baryohewe-nubuzima-mu-butaliya-108767.html