Tag: Muzika

  • Mu gahinda n’amarira, umuhanzi Bahati yahishuye ibanga rikomeye ryahishwe ryari hagati ye na Sandra witabye Imana(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Bahati wamenyekanye cyane mu itsinda rya Just Family yashenguwe n’urupfu rw’uwari umukinzi we bafitanye amateka akomeye na we wari umukinnyi wa filime, Umumararungu Sandra witabye Imana azize uburwayi.

    Urupfu rwa Umumararungu wakinniye muri filime 'Amarira y’Urukundo’, 'Akaliza’ n’izindi, rwamenyekanye ku mugoroba wa tarki ya 24 Kanama 2021 aho yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Urupfu rwe rwashenguye benshi by’umwihariko Bahati wakundanye na we imyaka 6, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yahishuye byinshi ku mubano we na Sandra ufite amateka akomeye aho bimwe mu bihe atazibagirwa ari ibihe by’ubukene bukomeye banyuranyemo umukobwa akanga kumusiga.

    Bamenyanye mu 2011 ari nabwo batangiye gukundana, avuga ko babanye mu bihe bibi n’ibyiza. Baje gutandukana muri 2017 ariko ntabwo banganye ahubwo bakomeje kuba inshuti.

    Yavuze ko inkuru y’urupfu rwa Sandra yamutunguye kuko inshuro amuzi arwaye ari imwe ari nayo yaje kumuviramo urupfu.

    Ati 'urupfu rwe rwantunguye, Sandra mu buzima bwanjye namuneye inshuro imwe arwaye, ejobundi, kurwara kwe nibyo bimuvuriyemo urupfu, ariko ukuntu yapfuye byatunguye abantu benshi cyane, kuko umunsi yapfuye nibwo yagombaga kuva kwa muganga. Abamusuye ku wa Gatanu(icyumweru gishize) yababwiraga ko abamusuye bose azabasohokana ubona ari ibintu byoroshye.'

    Yakomeje avuga ko na we yabimenye abikuye kuri staus ya Whatsapp y’umuntu abanza kutabyemera kugeza bamushyize muri Morgue.

    Bahati avuga ko Sandra Umumararungu yari umukobwa wihangana cyane, kuko iyo aba atihangana batari kumarana imyaka irenga 6.

    Ati 'Twese turabizi mu rukundo akenshi abasore tugira amakosa, Sandra ni wa mukobwa wihanganira ikosa ryawe iryo ari ryo ryose, yakubabariraga utaramusaba imbabazi, niba narakundanye na we kuva 2011 kugeza 2017, imyaka 6 yose ntekereza ko kutari ukwihangana kwanjye ahubwo ari ukwihangana kwe, yari wa mukobwa wamenyaga ko agomba kukubabarira nubwo utamusaba imbabazi kugira ngo asigasire urukundo rwe.'

    Yavuze ko igihe bamaranye amuzi neza kuko hari igihe bigeze no kubanaho mu nzu imwe n’ubwo bagiye babihakana mu itangazamakuru.

    Ati 'njye twigeze no kubanaho, hari ibintu byinshi twahakanaga ariko kugira ngo dukomeze twirinde byinshi. Reba umukobwa mwiza nkuriya, nanjye nageze aho nkibaza niba mukwiriye, yashutswe n’abantu benshi bamubwira ko njye ntacyo ndicyo, yashutswe na benshi bamubwira ko hanze aha hari abagabo benshi bafite amafaranga, bamubwira ko abanyamuziki ari indaya ariko akabica hejuru ati reka dukore tubeho.'

    Urukundo rwabo rwarakuze kugeza aho bafata umwanzuro wo gukora ubukwe bakabana bakareka gukomeza kwihishahisha.

    Ati 'nageze aho njye mfata umwanzuro nkurikije uko nabonaga twakundanaga, kuko ni wa mukobwa w’umunyemabaraga, udashobora gucika intege, udashobora kwemera ko na we ubwawe muri kumwe ucika intege, yahoranaga imbaraga zo kumva ko we ari umunyembaraga, mfata icyemezo cyo kumurongora tukabana, tugakora ubukwe, tubiganiraho tubyemeranywaho.'

    'Njya gufata irembo iwabo baramunyemerera ndetse no mu rusengero baraturanga, nyuma habaho impamvu ituma dutandukana, iyo mpamvu sinjya nkunda kuyivugaho cyane, anakiriho sinajyaga nkunda kuyivuga ariko iyo umuhungu ageze ku rwego rwo kuvuga ngo uyu mukobwa ngiye kumushaka, uba waramaze kubona ko azihanganira amafuti ukora na we waramaze kubona ko azihanganira aye.'

    Baje gutandukana bakomeza ubushuti bwabo bisanzwe, n’ibyo bahuriragamo bya sinema aza kubivamo ajya mu bucuruzi ariko akomeza kumuba hafi, yari nk’umujyanama we wihariye ndetse icyo yamubwiraga iyo yagikoraga byagendaga neza.

    Sandra ngo ni we wamutumye aba uwo ari we. Ati 'umunsi umwe yaranyicaje arambwira ngo niba ushaka gutera imbere ngiye kukubwira ibintu 2 uzagenderaho, gabanya ibinyoma wubake ukuri kandi wubahe igihe. Icyo kintu nacyubatse muri njye, ubu biragoye ko wabona njye Bahati nishe igihe cyangwa nakubeshye, niba nkubwiye ngo ndaza, mba ndibuze iyo nkubwiye ngo sinza, ntabwo biba biri bushoboke.'

    Ubwo babanaga mu nzu imwe baje guhura n’ubukene aho baryaga ikiro cy’umuceri iminsi 3, ngo hari ikintu bari baragize ibanga kiri hagati yabo ariko kuko yitabye Imana kukivuga nta kibazo.

    Ati 'hari ikintu cyari kiri hagati yacu, ryari ibanga ryanjye na we gusa, ariko reka nkivuge kuko yagiye, twageze aho njye na we twambara boxer(umwenda w’imbere) imwe, ikambarwa n’ugiye, ibaze gukena ukagera kuri urwo rwego.'

    Umumararungu Sandra ni we waje gushyira Bahati muri Sinema aho ahamya ko iyo ataza kuyijyamo ubu ubuzima buba bumeze nabi.

    Yamugiriye inama yo kujya kwiga Sinema muri Kenya, agaruka ari umwanditsi wa filime ndetse n’umuyobozi wazo(director) ariko adakina, byatumye Sandra ahagarika flime yakinagamo y’Amarira y’Urukundo aza mu ya Bahati yitwa 'Akaliza’ ari nayo ya mbere yari yanditse, Sandra yayikinnyemo nk’umukinnyi mukuru.

    Baje gutandukana Sandra ahita ava mu bya Sinema, Bahati we arabikomeza ari nabwo yatangiye kuba umukinnyi. Yahamije ko yanagize uruhare mu igaruka rya Just Family.

    Urupfu rwa Sandre rwashenguye bikomeye Bahati wamenyekanye muri Just Family

    Yitabye imana akiri muto

    Bahati yavuze agahinda yatewe no kubura uwari umukunzi we ubu akaba yari nk’umujyanama we

    Bahati avuga ko ibihe bigoye babanyemo ari rwo rwibutso asigaranye kuri we

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-gahinda-n-amarira-umuhanzi-bahati-yahishuye-ibanga-rikomeye-ryahishwe-ryari-hagati-ye-na-sandra-witabye-imana-video

  • Vestine na Dorcas basohoye indirimbo ya mbere… – #rwanda #RwOT

    Ibuye ni indirimbo ije nyuma ya Adonai imaze kurebwa n'abarenga miliyoni kuri shene ya youtube ya MIE Empire yakunzwe n'abatari bake kuva ikimara gusohoka kuko ukwezi kumwe imaze isohotse imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 1900.

    Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Murindahabi Irene nyiri MIE Empire ireberera inyuma aba bahanzikazi, yavuze ko Ibuye basobanuraga ari iryo kwizera ribasha kunesha imigambi mibi ya Satani.

    Vestine na Dorcas basohoye indirimbo Ibuye ryo kwizera

    Yagize ati: ''Twasobanuragamo, ni ibuye ryo kwizera ribasha kunesha imigambi mibi ya satani, ni ibuye kandi Dawidi yakoreyesheje yica Goliyati mu buryo bw'iyi minsi tuyisobanura nko kwizera”.

    Irene Murindahabi kandi yari aherutse kubwira abantu batandukanye kwifata amashusho bari kubyina igisirimba bashaka mu bukangurambaga yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze yise ‘Ibuye’ ntihagire umenya ibyo yari yashatse gusobanura.


    Mu kiganiro na inyarwanda.com yagize ati “Ibuye ni injyana irimo igice cyumvikanamo igisirimba kugira ngo abantu banabanze bumve iyo ndirimbo yumvikanamo igisirimba rero nagiraga ngo abantu babanze babyine igisirimba kuko iyi ndirimbo igiye gushyira abantu mu kwizera n'ibyishimo byinshi.''

    Ibuye niyo ndirimbo ya mbere Vestine na Dorcas bakoze bari kumwe na Irene Murindahabi nyuma y'uko bamaze gusinyana amasezerano ahamye mu buryo bw'imikoranire tariki 2 Kanama 2021.


    Vestine na Dorcas hamwe n’umujyanama wabo Irene Murindahabi bakimara gushyira umukono ku masezerano

    MIE Empire ya Irene Murindahabi niyo yafashije aba bahanzi kazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuva bagitangira kugeza abanyarwanda babamenye mu ndirimbo zakunzwe zirimo nka Nahawe Ijambo, Papa n'izindi, ubu bakaba ari bamwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘IBUYE’ YA VESTINE NA DORCAS


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108923/vestine-na-dorcas-basohoye-indirimbo-yambere-ibuye-nyuma-yo-gusubirana-na-irene-murindahab-108923.html

  • Munyakazi Bruce Melodie yasinyiye akayabo ka miliyari muri Food Bundle #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yamaze gushyira umukono kuri aya masezerano yamuhaye akayabp ka miliyari imwe mu mafaranga y'u Rwanda ,aya mafaranga yaje yiyongera kuyandi masezerano yo kwamamazqa uyu muhanzo asanzwe afite akaba ahise amugira umuhanzi w'umuherwe kurusha abandi mu Rwanda.

    Bruce Melodie zahabwa aya amafaranga mu gihe cy'imyaka ibiri.Bagiye gutangirira ku bukangurambaga bwiswe #morefreshlife bugamije kwigisha abantu gusirimuka bagahindura imyumvire mu buzima bujyanye n'uko bahaha bifashishije ikoranabuhanga, abahinzi nabo bakamenya uko bakwiriye gukora ngo ibiribwa bahinga babicuruze mu buryo bugezweho.

    Bavuze ko bari bamaze amezi itandatu baganira ku gusinya aya masezerano.

    Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo Bruce Melodie yasinyaga aya masezerano, yavuze ko bashatse gukora amateka y'ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika.

    Ati 'Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha nibyo.'

    Iyi sosiyete yari isanzwe ikorana n'abahinzi 2000 , ngo ubu bashaka gukuba uwo mubare inshuro 100.

    Muri iki gihe umusaruro wangirika utageze ku isoko ni 40% kuko abahinzi batabona uko bawugezayo cyangwa bakabura abaguzi. Shikama yavuze ko bashaka ko bafashijwe na Bruce Melodie, uyu mubare uzagabanuka ukagera ku 10%. Bifuza Kandi ko Bruce Melodie azafasha nibura bakajya babona abaguzi 10 000 ku munsi.

    Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye urwego umuziki we umaze kugeraho.

    Ati 'Nanjye nishimiye kuba ndi aha. Nishimiye kuba nagiriwe kino cyizere. Nari maze igihe nkora umuziki ariko ntabwo ibintu byari byakageze kuri uru rwego. Niteguye gukorana n'iyi sosiyete neza nk'uko nsanzwe mbigenza.'

    Food Bundle ikorera muri Afurika yose ndetse na Dubai na Qatar. Ifasha abantu kugeza umusaruro wabo ku isoko. Ni urubuga rwa Internet rufasha abantu kugura ibiribwa.

    Tariki 4 Gicurasi 2021, nabwo Bruce Melodie na Kigali Arena bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire hagati y'impande zombi.

    Aya masezerano agena ko Bruce Melodie yemerewe gukorera ibintu bitandukanye muri Kigali Arena birimo nk'ibitaramo, ibiganiro n'itangazamakuru n'ibindi byose byatuma ahitabaza mu bikorwa bye ibyo aribyo byose.

    Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150 Frw. Igihe aya masezerano azamara ntabwo impande zombi zigeze zifuza ko gitangazwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/munyakazi-bruce-melodie-yasinyiye-akayabo-ka-miliyari-muri-food-bundle

  • Kanye West yasabye guhindura izina akitwa Ye – #rwanda #RwOT

    Mu mpapuro yatanze mu rukiko rwo mu Mujyi wa Los Angeles, uyu muraperi yavuze ko ashaka guhindura izina 'ku mpamvu ze bwite'.

    Ibi bibaye nyuma y'igihe gito, uyu muhanzi akaba n'umunyamideli wigeze no gushaka kuba Perezida, yanditse kuri Twitter ko ashaka guhindura izinda akitwa Ye. Icyo gihe yanditse agira ati 'Nzwi ku izina rya Kanye West. Ubu ndi Ye.”

    Iri zina yanarikoresheje kuri Album ye ya munani yasohoye muri Kamena 2018.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio imwe yo muri Amerika mu 2018, uyu muraperi w'imyaka 44 y'amavuko, yavuze ko izina 'Ye' rifite igisobanuro mu by'idini na Bibiliya.

    Ati 'Nemera ko 'Ye' ari rimwe mu magambo avugwa cyane muri Bibiliya bisobanura ‘ wowe’.'

    Uyu muraperi aritegura gushyira ku isoko Album ya cumi yitiriye Nyina 'Donda'.

    Amaze iminsi avugwa ubutitsa mu itangazamakuru kubera inkuru zishamikiyee ku itandukana rye n'umugore we w'umunyamideli Kim Kardashian.

    Kanye West anaherutse gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Amerika, mu matora ateganyijwe mu 2024. Ni nyuma y'uko atsinzwe amatora yo mu 2020 aho yagize amajwi 60, 000.

    Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Good Morning', yavutse tariki 8 Kamena 1977, avukira muri Atlanta mu Mujyi wa Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yigwijeho imirimo ifite aho ihuriye n'umuziki. Ni umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo, 'Producer', umushabitsi akaba n'umunyamideli ubimazemo igihe.

    Forbes ivuga ko Kanye West usanzwe uririmba umudiho wa Rap atunze miliyari 1.8 z'amadorali y'Amerika.

    We n'umugore we bashakanye mu 2014, bafitanye abana bane. Bavuzwe na mbere y'uko barushinga kugeza n'ubu. Ni abantu bakunzwe kandi bavugwa ubutitsa mu itangazamakuru. Barushinze hashize igihe bacuditse.

    Kanye West witegura gusohora Album nshya yatanze impapuro mu nkiko asaba guhindura izina akitwa Ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108912/kanye-west-yasabye-guhindura-izina-akitwa-ye-108912.html

  • Christopher yarijijwe n'ibyo abafana be bamubwiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Muneza Christophe uzwi nka Christopher abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko yasazwe n'amarangamutima ndetse akanarira bitewe n'amagambo yabwiwe n'abafana be nyuma yuko indirimbo ye ” Mi Casa ” igiye hanze. Christopher yerekanye bimwe mu byo abafana be bamubwiye byiganjemo kumusaba kutazongera kubasiga ndetse no gukomeza kubakorera indirimbo.

    Bimwe mu byo abafana be bamubwiye ni ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/christopher-yarijijwe-nibyo-abafana-be-bamubwiye/

  • Bushayija Pascal agiye gusohora indirimbo ivuga ku byo abato bibeshyaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bushayija Pascal agiye guhanura urubyiruko rutavana amaboko mu mifuka
    Bushayija Pascal agiye guhanura urubyiruko rutavana amaboko mu mifuka

    Muri iyo ndirimbo avugamo ubuzima umwana muto acamo bwa gitesi aho abona ko ibintu byose bishoboka, yamara gukura akabona ko nta kintu kizana byose bisaba kubiharanira.

    Yagize ati “Kera nk’iri umwana sinari nzi ko amafaranga ategeka isi, najyaga mbona abantu bagenda mu mamodoka meza abandi bakaba mu mazu ahenze, numvaga ko babibonera ubusa. Gusa naje kubona ko byose biboneka umuntu yagotse”.

    Yongeyeho ati “Aho naciriye akenge nashatse amafaranga ndayaheba, nashatse ishuri ngo nzamere nk’abandi ndaribura, nashatse no kwiba birananira none no gusabiriza simbishoboye, abanduta mungire inama”.

    Iyi ndirimbo agiye gusohoka ngo yayitekereje nyuma yo kubona ko hari urubyiruko ruzi ko ibintu byose bashobora kubibona mu buryo bworoshye, ndetse bamwe bajya mu ngeso mbi kugira ngo bakunde babone amafaranga.

    Ibi ngo ni ubutumwa yifuza guha uwo ari we wese udakura amaboko mu mufuka akibwira ko hari icyo yageraho adakoresheje ubwonko n’amaboko, ko nta kintu cyakwizanira utagiharaniye.

    Bushayija Pascal ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yo hambere yitwa Elina, aza no gukora izindi ndirimbo zikunzwe cyane harimo nka Dina, Nzaririmba, Ndishakira uwanjye, Nyundo n’izindi.


    source : https://ift.tt/3yg9pYe

  • Jules Sentore, Davis D na Dream Team Djs bara… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rurakira Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kigiye kuba ku nshuro ya 30. U Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Cap-Vert.

    Mu birori biteganyijwe byo gufungura iyi mikino ya Afrobasket 2021, biteganyijwe ko abahanzi nyarwanda barimo Jules Sentore, Davis D n'aba Djs bamenyerewe mu Rwanda barimo Dj Marnaud, Dj Toxxyk na Dj Jullz aribo baza gususurutsa abari bwitabire ibi birori.

    Umuhanzi Jules Sentore, umwa mu bari bususurutse abantu mu birori bifungura iyi mikino, yararikiye abafana be ko yiteguye neza ababwira ko bahura kuri uyu mugoroba bagatarama bigatinda.

    Jules Sentore yerekanye ko yiteguye neza

    Umuhanzi Davis D nawe uri bususurutse abantu mu birori byo gufungura iyi mikino, abinyujije kuri konti ye ya Instagram, yabwiye abakunzi be ko yishimiye kongera guhura n'abafana be ababaza indirimbo bifuza ko yabaririmbira.

    Ubutumwa bwa Davis D abaza abakunzi be indirimbo bashaka

    Afrobasket 2021 igiye kubera mu Rwanda, ni irushanwa rihanzwe amaso n'Isi yose cyane ko ibihugu bya Afurika bizwi muri uyu mukino w'intoki bizaba bicakiranira muri Kigali Arena, ndetse binaca ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga.

    Abategura iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, baherutse gutangaza ko abafana bipimishije kandi bafite ibisubizo byerekana ko batarwaye COVID-19, bemerewe kureba imikino muri Kigali Arena.

    Jules Sentore ni umwe mu barasusurutsa abantu kuri uyu mugoroba

    U Rwanda ruzakira Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kigiye kuba ku nshuro ya 30, ruri mu itsinda A hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Cap-Vert.

    Itike yo mu myanya y'icyubahiro (VIP) izajya igura ibihumbi 15 Frw (15$). Imyanya yo mu cyicaro cyo hasi izajya yishyurwa ibihumbi 10 Frw (10$) mu gihe iyo hejuru izaba ari 7000 Frw (7$).

    Dj Toxxyk nawe arahabaye

    Ibi biciro byose birebana n'imikino izajya iba ku munsi ndetse birimo n'ikiguzi cy'igipimo cya COVID-19 ku bifuza gupimirwa kuri Stade Amahoro i Remera.

    Umukino wa mbere w'u Rwanda uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, aho rurahura na Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhera saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Dj Marnaurd ubarizwa muri Dream Team Djs araba ahari kuri uyu mugoroba

    Ikipe y'Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Kane ikina na Angola mu gihe izasoreza kuri Cap-Vert ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kanama 2021.

    Kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 29 Kanama 2021, hazajya haba imikino ine ku munsi. Amatike yo kureba iyi mikino agurwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga rwa ticqet.rw

    Dj Julzz wo muri Dream Team Djs

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108882/jules-sentore-davis-d-na-dream-team-djs-nibo-barasusurutsa-abaritabira-ibirori-byo-gufungu-108882.html

  • Nigeria: Ibyamamare byahuriye mu gikorwa cyo… – #rwanda #RwOT

    Album nshya ya Sarkodie yitwa No Pressure ikaba iya gatandatu mu mateka y’umuziki w’uyu mugabo ni Album iriho indirimbo nyinshi kandi yagiye afashwamo n’abahanzi banyuranye bo mu bihugu bitandukanye byo muri Africa, Uburayi na Amerika.

    Mu gikorwa gisa nk’agashya cyabereye muri Lagos umurwa mukuru wa Nigeria, Sarkodie yahurije hamwe ibyamamare bitandukanye bumvira hamwe iyi Album nshya. Ni igikorwa cyatewe inkunga na kompanyi zinyuranye nk’uko bigaragara mu butumwa bw’ishimwe bw’uyu mugabo.

    Sarkodie yagize ati: “Igikorwa cyo kumva Album No Pressure muri Naija sinabona uko mbashima mwese ariko ishimwe rikomeye kuri ziiki riddimz, mtvbaseafrica, soundcityafrica” Ati: “Ni mwe mukurikira Kenya-Nairobi ndaba ndi mu mujyi wanyu guhera none.”

    Sarkodie kandi uretse Album No Pressure mu minsi micye ishize yinjiye mu muryango mugari wa Sony Music aho yasanzemo Beyonce n’abandi barimo Davido wari wanitabiriye ibi birori.

    Davido na Sarkodie mu gikorwa cy’ibyamamare cyo kumva Album nshya yitwa No PressureJim Iyike umukinnyi wa filimi muri Nigeria, Phyno, Sarkodie na RudeboyHari hitabiriye ibyamamare byinshi muri iki gikorwa cya SarkodieSarkodie yatangaje ko akomereje ibikorwa muri Kenya-Nairobi byo kumvisha abantu Album ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108867/byari-agashya-ubwo-ibyamamare-byahuriraga-mu-gikorwa-cyo-kumva-no-pressure-album-nshya-ya–108867.html

  • Cally wize umuziki ku Nyundo yasohoye indirim… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa 20 y'amavuko ni imfura mu muryango w'abana bane. Gukura akunda umuziki byamuhesheje amahirwe yo kujya kuwiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo, bituma arushaho kuwukunda no kuwukurikirana.

    Uyu mukobwa ashaka gukora umuziki, kuko umuryango we umushyigikiye. 'Reka' n'iyo ndirimbo asohoye, ariko agaragara mu ndirimbo 'Mata' yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'REKA' YA CALLY

    Cally yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu muziki kubera ko ari ibintu akunda kandi akaba ashaka gutinyura 'abakobwa bagenzi be bafite impano'.

    Ati 'Nize umuziki ku Nyundo ariko impamvu ninjiye mu muziki akenshi twiga amashuri ugasanga ibyo twize ni nabyo turi gukora. Kuba ndi gukora umuziki, ni uko nyine ari n'ikintu nize, ari n'ikintu nkunda.'

    Uyu mukobwa yavuze ko indirimbo ye ya mbere yise 'Reka' yasohoye ishingiye ku biganiro yagiranye n'abakobwa b'inshuti be bamubwiye ku bahungu batabasha kubwira abakunzi babo ikibarimo, nyamara baba baganirira ku mbuga nkoranyambaga bakabica bigacika.

    Ati 'Ni inkuru mpamo kubera ko ni ikiganiro nagiranye n'inshuti zanjye bavuga ku bahungu batinya. Bakunda kuvuga ibintu mu biganiro bagiranye kuri WhatsApp no ku izindi mbuga ariko bahura ntibatinyuke ngo bavuge. Niho havuze igitekerezo cy'iyi ndirimbo harimo n'ibindi navanzemo.'

    Yavuze ko iyi ndirimbo 'yakiriwe neza wenda nubwo atari rwo rwego nabyifuzagaho, ariko nanone nabwo ari rwo natekerezaga.'

    Cally avuga ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuzaba ari umuhanzikazi w'ikitegererezo kubo bangana n'abo aruta. by'umwihariko abakobwa.

    Umuziki we arashaka ko uzaba wumvwa n'abantu b'ingeri zinyuranye, yaba abumva Kinyarwanda n'abanyamahanga.

    Mu 2017 no mu 2018 uyu mukobwa yize ku ishuri rya Muzika rya Nyundo, aho yize umuziki. Ni nyuma y'uko atsinze amarushanwa yatumye ajya kwiga muri iri shuri.

    Avuga ko kwiga umuziki byamufashije ibintu byinshi by'umwihariko kumenya umuziki, kuwukunda, kuwukora mu buryo bw'ubushabitsi. Kandi, umuziki bamutoje ko ari ubuzima bwe bwa buri munsi.

    Muri iki gihe, uyu mukobwa ari gufashwa na Label Sia-Prince gutunganya ibihangano bye.

    Amajwi y'iyi ndirimbo 'Reka' yatunganyijwe na Mokvybz inononsorwa na Producer Holly Beat n'aho amashusho yakozwe na Gerard Kingsley.

    Umuhanzikazi Cally wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yinjiye mu muziki  

    Cally yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Reka' yubakiye ku bakobwa baganiriye ku basore batinya gutereta imbona nkubone

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'REKA' YA CALLY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108865/cally-wize-umuziki-ku-nyundo-yasohoye-indirimbo-ye-ya-mbere-video-108865.html

  • Israel Mbonyi na Serge Iyamuremye baciye amar… – #rwanda #RwOT

    Muri aya mashusho hagaragaramo Mbonyi na Serge bonyine bicaye muri studio. Mbonyi agaragara ari kuri mudasobwa itunganya indirimbo maze agakina amajwi ari muri iyo mudasobwa – bishoboke ko ari indirimbo bakoranye – ariko hakumvikana gusa umudiho wayo (Beat). Ahita yegama ku ntebe yicayeho agakora ikimenyetso n’intoki agaragaza ko ayo majwi ari kumva ameze neza cyane. Serge nawe aba arimo gufata amashusho mu buryo bwa Selfie y’ibyo Mbonyi arimo gukora. Amashusho y’aba bombi yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki wa Gospel bayishimiye cyane bayasangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane amatsinda ya WhatsApp.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA MBONYI NA SERGE BACA AMARENGA Y’INDIRIMBO BARI GUKORANA

    Ubwo Serge Iyamuremye yashyiraga aya mashusho kuri Story ye ya Instagram nta kintu yigeze yandikaho usibye ko yamenyesheje (yakoze Tag) Mbonyi ndetse na we ubwe. Israel Mbonyi nawe akoresheje kuri Story ye ya Instagram, nta magambo yigeze yandikaho, gusa yayiherekesheje udushushanyo dutatu; gitari, ubwonko ndetse n’umutima. Ni nk’aho yashatse kuvuga ko ashyize umutima we n’ubwonko bwe ndetse na gitari ye kuri uyu mushinga ashobora kuba afitanye na Serge n’ubwo nta n’umwe wigeze agira icyo atangaza mu buryo bweruye ngo ahamye ko baba bafitanye indirimbo.

    Israel Mbonyi akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Baho’

    Ntibyadukundiye kugira amakuru dukura kuri aba bombi y’umushinga baba bafitanye, gusa InyaRwanda.com ifite amakuru avuga ko bari gukorana indirimbo ndetse ikaba izajya hanze mu minsi ya vuba. Amakuru yizewe twahawe avuga ko ari indirimbo bari gukorana, ikazajya hanze mu kwa Cyenda cyangwa nyuma yaho gato. Serge na Mbonyi baramutse bakoranye indirimbo, yaba ari amateka avuguruye kuko bitamenyerewe muri Gospel muri iyi minsi kubona abahanzi bakunzwe cyane muri Gospel bakorana indirimbo. Ikindi ni uko Serge yaba abaye umuhanzi wa kabiri ukoranye indirimbo na Mbonyi nyuma ya Aime Uwimana bakoranye ‘Indahiro’ mu 2018.

    Aba bahanzi bombi Serge na Mbonyi muri iyi minsi bari ku gasongero k’abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel bityo baramutse bakoranye indirimbo yaba ari iy’amateka. Ni indirimbo izakundwa cyane bitewe n’uburyo aba bahanzi bombi bahagaze neza muri iyi minsi aho bari muri bacye baticishije irungu abakunzi babo muri ibi bihe bya Covid-19. Uwaduhaye amakuru yashimangiye ko gukorana indirimbo kw’aba bahanzi ari ibintu bishoboka rwose na cyane ko basanzwe ari n’inshuti. Mu ntangiriro za 2020 banahuriye mu gitaramo cyasize amateka akomeye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba ari igitaramo cyari cyateguwe na Israel Mbonyi agitumiramo Serge Iyamuremye ndetse na Prosper Nkomezi.

    Serge Iyamuremye arambye mu muziki wa Gospel dore ko awumazemo imyaka irenga 10, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Arampangige’, ‘Biramvura’, n’izindi yakoze mu bihe bitadukanye zigehembura imitima ya benshi. Afite umwihariko wo gukora indirimbo zituje n’izihuta zigasamirwa hejuru n’abiganjemo urubyiruko. Muri iyi minsi akunzwe cyane mu ndirimbo ivuguruye ‘Yesu agarutse’ yaririmbanye na James & Daniella bamamaye muri ‘Mpa amavuta’. Israel Mbonyi afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Kuri ubu akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo aherutse gushyira hanze nka: ‘Baho’, ‘Urwandiko’ n’izindi.

    Serge Iyamuremye akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Yesu agarutse’

    REBA HANO INDIRIMBO ‘YESU AGARUTSE’ YA SERGE FT JAMES & DANIELLA

    REBA HANO INDIRIMBO ‘BAHO’ YA ISRAEL MBONYI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108866/israel-mbonyi-na-serge-iyamuremye-baciye-amarenga-ko-bari-gukorana-indirimbo-yaba-ari-amat-108866.html