Tag: Muzika

  • Bongeye baramutumira! Gaby Kamanzi ari kubari… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gaby Kamanzi yadutangarije ko ari kubarizwa muri Cote d’Ivoire. Ati “Ndi muri Côte d’Ivoire nagiye kuririmba muri gahunda yitwa Holy Holiydays, ni gahunda bajya bategura bajya bakora by’umwihariko mu bihe by’ibiruhuko iyo abana bari mu kiruhuko, bimara ukwezi kose, noneho kuwa Gatatu, kuwa Kane no ku cyumweru hakaba ibitaramo byo ku mugoroba n’amarushanwa y’abantu baririmba neza n’ababyinnyi beza, abigisha beza ndetse bajya banatumira amakorali gusa akaza akaririmba…”

    INKURU WASOMA: Igihatse urugendo rwa Gaby Kamanzi uri kubarizwa muri Cote d’Ivoire

    Gaby Kamanzi yunzemo ati “Niyo mpamvu byitwa Holy Holidays, mbega ni ukugira ngo abana bari mu biruhuko babashe kubona ahantu bidagadurira heza kandi hacyeye/hakjijwe ni nka Fesitivale (Iserukiramuco)”. Kuwa kane w’iki cyumweru Gaby Kamanzi yaririmbye mu gitaramo gisanzwe kiba kuri uwo munsi aho abantu binjirira ubuntu, bakareba abahanzi bakunda. Gaby Kamanzi rero ari mu bahanzi bane batumiwe muri icyo gitaramo cyabaye kuwa Kane akaba yararimbye indirimbo ze zitandukanye zihanjemo izo mu Gifaransa nk’uko yabitangarije umunyamakuru wacu.

    Gaby Kamanzi ati “Niyo gahunda y’umwihariko nagiyemo yitwa Gospel Living”. Yaririmbye kandi mu gitaramo cyabaye kuwa Gatanu ndetse biteganyijwe ko azaririmba mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021. Igitaramo ‘Gospel Living’ uyu muhanzi yaririmbyemo kuwa Kane, cyatambutse Live kuri Televiziyo LMTV, akaba yaragihuriyemo n’abandi bahanzi batatu bakomeye ari bo: Asaph du Ciel, Mire ndetse na Ami Gnanga. Ibitaramo bya Holy Holidays Gaby Kamanzi yatumiwemo, byatangiye tariki 06 Kanama 2021 bikaba bizarangira tariki 05 Nzeri 2021.

    Si ubwa Gaby Kamanzi atumiwe muri Cote d’Ivore kuko tariki ya 09/02/2021 ari bwo yahagurutse i Kigali yerekeje muri iki gihugu ku butumire bwa Televiziyo ya Gikristo yitwa LMTV. Icyo gihe yabwiye InyaRwanda.com ko yari yatumiwe na “LMTV (yantumiye) ni Christian TV channel igaragara kuri Canal+. Numéro yayo ni 192”, akaba ari nayo yongeye kumutumira kuri iyi nshuro. Usibye Cote d’Ivoire, amaze kugera mu bihugu binguranye ku Isi muri gahunda z’ivugabutumwa birimo; Amerika, Senegali, Tchad, U Bubiligi, U Bufaransa, Uganda, Kenya, DR Congo n’ahandi.

    Gaby Irene Kamanzi amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo izamenyekanye by’ikirenga nka ‘Amahoro’ yamukinguriye umuryango w’ubwamamare, ‘Wowe’, ‘Ungirira neza’, ‘Neema ya Goligota’, ‘Arankunda’, n’izindi nyinshi. Ni we muhanzi nyarwanda wa Gospel ufite agahigo ko kuririmba mu bihugu byinshi ku Isi birimo; Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bufaransa, U Bubiligi, Senegali, Tchad, Kenya, DR Congo, Uganda, Kenya n’ibindi. Si ibyo gusa ahubwo anafatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi b’abahanga banafite ijwi ryiza mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

    Ejo kuwa Kane Gaby Kamanzi yahuriye mu gitaramo n’abahanzi 3 bakomeye

    Gaby Kamanzi ategerejwe mu gitaramo kizaba ku Cyumweru

    Gaby Kamanzi ari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda

    REBA HANO ‘DAY BY DAY’ INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108965/bongeye-kumwiyambaza-gaby-kamanzi-ari-kubarizwa-muri-cote-divoire-aho-yatumiwe-mu-bitaramo-108965.html

  • Ama G The Black yahakanye yivuye inyuma Miliyari Bruce Melody yahawe na Food Bundle #rwanda #RwOT

    Ibi uyu muhanzi yabivugiye mu kiganiro yagiranye YAGO TV SHOW , aho yabajijwe abantu bamubeshye cyangwa se babeshye bagamije gutwika maze agaruka kubyamamare birimo Bruce Melodie uherutse gusinya kontaro ya miliyari, avuga ko ari ikinyoma. Mubandi yagarutseho harimo na Rocky uherutse kubeshya ko yakoze ubukwe.

    Ama G yagaragaje ko Bruce Melodie amafaranga yavuze yasinyiye angana na miliyari ari ukubeshya agira ati'Bino byo kutubeshya ngo muri gutwika muri gutwika mwitwika bro! uri gutwika ariko uri no kwitwika, iyaba wabimenyaga'

    Yakomeje agira ati: 'Rocky yatubeshye ko yakoze ubukwe, yarabukoze? Ariko kuki mupfukirana ukuri'. Yabajijwe ikintu yahereyho asobanura ko ibya Rocky by'ubukwe byari ugutwika, maze byihuse asubiza agira ati: 'Ni uko Amafoto yasohotse y'ubukwe bwa Rocky ahuye n'indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula. Iyo ni fact nayisubiraho nkayihagararaho'.

    Yongeyeho ko ikindi yashingiraho ari uko atazi umugore we, mu gihe Rocky we umugore wa Ama G amuzi, atabiciye ku ruhande yamwise umutwitsi.

    Yabajijwe undi wamubeshye cyangwa wabeshye abantu, abwira Yago ko ashaka kumuteranya n'abantu, cyokora bemeranya ko agiye kuvuga ibyo abo bantu babeshye ariko ntavuge amazina yabo. Yahise akomeza ati 'Hari uwatubeshye ko yaguze apartement, nyiri inzu aravuga ati inzu yanjye abana bansajije ngo narayigurishije, yarayikodesheje ukwezi'.

    Bruce Melodie ngo miliyari yavuze yasinye ni ukubeshya

    Yakomeje avuga ku bijyanye n'abakomeje kugenda babeshya ko bagiranye amasezerano n'ibigo bikomeye bikabaha amasezerano y'amafaranga menshi. Aha yagize ati: 'Ibi by'amakontaro byo ntabwo nabivugaho cyane ibintu birebire, ariko man ntaho ziriya kontaro zibaho man! Ntuzambeshye, bibaho umuntu ari kuza akaza akavuga ngo kampani nayikwamamariza, wowe urambwira ngo Nizzo kabose ngo yasinye ngo kontaro ya miliyoni 20 man? Niyo mpamvu njyiye nanjye gusinya tiriyari niba ari uko mushaka, ngo Melodie ngo yasinye miliyari man? Ingengo y'imari hahahaha ariko sha!'.

    Bruce Melodie ubwo hatangazwaga ko yasinyiye miliyari uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Center

    Yakomeje avuga ko abantu nk'aba aribo bagiye gutuma abahanzi batazabona amafaranga, kuko hari abazagira ubwoba bwo kwegera abahanzi bavuga ko batabona ubushobozi, kuko wenda aherutse kumva inkuru z'abasinye amamiriyari kandi we wenda afite nka miliyoni 10.

    Undi muntu wakane wamubeshye yavuze ko ari abantu bari mu gakundi kamwe, baherutse kuvuga ko bambaye ibinombe bambaye igice cya miliyoni. Yasabye abantu nk'aba kureka kubeshya rubanda!

    Tariki 25 Kanama 2021 nibwo Bruce Melodie yatangiye gukorana na Food Bundles LTD, ikigo cy'ubucuruzi gikorera kuri internet, kigurira umusaruro abahanzi kikawugeza kw'isoko. Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Center, cyakora ntabwo yavuzweho rumwe cyane cyane ku imbuga nkoranyambaga. Hari abavuze ko ari ugutwika nk'ibimaze iminsi bikorwa muri Show biz.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ama-g-the-black-yahakanye-yivuye-inyuma-miliyari-bruce-melody-yahawe-na-food

  • Umuhanzi Bahati yahishuye agahinda gakomye yatewe n'urupfu rwa Sandra bakundanye imyaka 6 #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Umumararungu wakinniye muri filime 'Amarira y'Urukundo', 'Akaliza' n'izindi, rwamenyekanye ku mugoroba wa tarki ya 24 Kanama 2021 aho yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Ibi uyu muhanzi yabihishuye mu mu kiganiro na ISIMBI Tv , aho yagarutse ku mubano n'urukundo rwe na Sandra bafitanye amateka akomeye mu bihe atazibagirwa ari ibihe by'ubukene bukomeye banyuranyemo umukobwa akanga kumusiga.

    Yagize ati”urupfu rwe rwantunguye, Sandra mu buzima bwanjye namuneye inshuro imwe arwaye, ejobundi, kurwara kwe nibyo bimuvuriyemo urupfu, ariko ukuntu yapfuye byatunguye abantu benshi cyane, kuko umunsi yapfuye nibwo yagombaga kuva kwa muganga. Abamusuye ku wa Gatanu(icyumweru gishize) yababwiraga ko abamusuye bose azabasohokana ubona ari ibintu byoroshye.'

    Yakomeje avuga ko na we yabimenye abikuye kuri staus ya Whatsapp y'umuntu abanza kutabyemera kugeza bamushyize muri Morgue.

    Bahati avuga ko Sandra Umumararungu yari umukobwa wihangana cyane, kuko iyo aba atihangana batari kumarana imyaka irenga 6.

    Ati 'Twese turabizi mu rukundo akenshi abasore tugira amakosa, Sandra ni wa mukobwa wihanganira ikosa ryawe iryo ari ryo ryose, yakubabariraga utaramusaba imbabazi, niba narakundanye na we kuva 2011 kugeza 2017, imyaka 6 yose ntekereza ko kutari ukwihangana kwanjye ahubwo ari ukwihangana kwe, yari wa mukobwa wamenyaga ko agomba kukubabarira nubwo utamusaba imbabazi kugira ngo asigasire urukundo rwe.'

    Yavuze ko igihe bamaranye amuzi neza kuko hari igihe bigeze no kubanaho mu nzu imwe n'ubwo bagiye babihakana mu itangazamakuru.

    Ati 'njye twigeze no kubanaho, hari ibintu byinshi twahakanaga ariko kugira ngo dukomeze twirinde byinshi. Reba umukobwa mwiza nkuriya, nanjye nageze aho nkibaza niba mukwiriye, yashutswe n'abantu benshi bamubwira ko njye ntacyo ndicyo, yashutswe na benshi bamubwira ko hanze aha hari abagabo benshi bafite amafaranga, bamubwira ko abanyamuziki ari indaya ariko akabica hejuru ati reka dukore tubeho.'

    Urukundo rwabo rwarakuze kugeza aho bafata umwanzuro wo gukora ubukwe bakabana bakareka gukomeza kwihishahisha.

    Ati 'nageze aho njye mfata umwanzuro nkurikije uko nabonaga twakundanaga, kuko ni wa mukobwa w'umunyemabaraga, udashobora gucika intege, udashobora kwemera ko na we ubwawe muri kumwe ucika intege, yahoranaga imbaraga zo kumva ko we ari umunyembaraga, mfata icyemezo cyo kumurongora tukabana, tugakora ubukwe, tubiganiraho tubyemeranywaho.'

    'Njya gufata irembo iwabo baramunyemerera ndetse no mu rusengero baraturanga, nyuma habaho impamvu ituma dutandukana, iyo mpamvu sinjya nkunda kuyivugaho cyane, anakiriho sinajyaga nkunda kuyivuga ariko iyo umuhungu ageze ku rwego rwo kuvuga ngo uyu mukobwa ngiye kumushaka, uba waramaze kubona ko azihanganira amafuti ukora na we waramaze kubona ko azihanganira aye.'

    Baje gutandukana bakomeza ubushuti bwabo bisanzwe, n'ibyo bahuriragamo bya sinema aza kubivamo ajya mu bucuruzi ariko akomeza kumuba hafi, yari nk'umujyanama we wihariye ndetse icyo yamubwiraga iyo yagikoraga byagendaga neza.

    Sandra ngo ni we wamutumye aba uwo ari we. Ati 'umunsi umwe yaranyicaje arambwira ngo niba ushaka gutera imbere ngiye kukubwira ibintu 2 uzagenderaho, gabanya ibinyoma wubake ukuri kandi wubahe igihe. Icyo kintu nacyubatse muri njye, ubu biragoye ko wabona njye Bahati nishe igihe cyangwa nakubeshye, niba nkubwiye ngo ndaza, mba ndibuze iyo nkubwiye ngo sinza, ntabwo biba biri bushoboke.'

    Ubwo babanaga mu nzu imwe baje guhura n'ubukene aho baryaga ikiro cy'umuceri iminsi 3, ngo hari ikintu bari baragize ibanga kiri hagati yabo ariko kuko yitabye Imana kukivuga nta kibazo.

    Ati 'hari ikintu cyari kiri hagati yacu, ryari ibanga ryanjye na we gusa, ariko reka nkivuge kuko yagiye, twageze aho njye na we twambara boxer(umwenda w'imbere) imwe, ikambarwa n'ugiye, ibaze gukena ukagera kuri urwo rwego.'

    Umumararungu Sandra ni we waje gushyira Bahati muri Sinema aho ahamya ko iyo ataza kuyijyamo ubu ubuzima buba bumeze nabi.

    Yamugiriye inama yo kujya kwiga Sinema muri Kenya, agaruka ari umwanditsi wa filime ndetse n'umuyobozi wazo(director) ariko adakina, byatumye Sandra ahagarika flime yakinagamo y'Amarira y'Urukundo aza mu ya Bahati yitwa 'Akaliza' ari nayo ya mbere yari yanditse, Sandra yayikinnyemo nk'umukinnyi mukuru.

    Baje gutandukana Sandra ahita ava mu bya Sinema, Bahati we arabikomeza ari nabwo yatangiye kuba umukinnyi. Yahamije ko yanagize uruhare mu igaruka rya Just Family.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-bahati-yahishuye-agahinda-gakomye-yatewe-n-urupfu-rwa-sandra

  • Bushayija Pascal yakoze indirimbo agira inama… – #rwanda #RwOT

    Bushayija Pascal yamenyekanye mu ndirimbo zimakaza umuco w'ubuhanzi bukomoka ku muco zirimo 'Maso meza', 'Elina', Rwanda Mon Pays' n'izindi

    Indirimbo ye yamenyekanye yitwa 'Elina' yahimbye mu 1985. Yayikoze nyuma yo kuburana n'umukobwa yakundaga bya nyabyo, ayikora nk'intanshyo kuri uyu mukobwa cyangwa se kugira ngo Elina nayumva azajye amukumbura.

    Uyu muhanzi avuga ko iyo umuntu afite amafaranga, aba yumva buri kimwe cyo gishoboka. Noneho iyo ukiri muto, uba utekereza ko ibintu byose 'bizakwizanira'.

    Avuga ko hambere aha 'iyo umuntu yaburaga amahirwe yo kwiga' yatekerezaga ko ubuzima bumurangiriyeho. Ndetse bamwe bakiyumvisha ko kubona amafaranga bisaba kuba warakandagiye mu ishuri.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Bushayija Pascal yavuze ko kugira ngo ugire icyo ugeraho mu buzima bisaba kugiharanira.

    Ati 'Nk'umwana uba ukiri mutoya cyane aba agomba kumva ko kubona amafaranga atari ibintu bigomba kwizana. Ni ibintu bisaba ubwitange buhagije, gukora cyane, amafaranga ntabwo ashobora ku kwizanira ngo aturuke mu kirere akwikubite imbere.'

    Bushayija avuga ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo yumvishe abakiri bato ko kugira ngo bazagera ku nzozi ze bibasaba 'kuzakora cyane'.

    Anavuga ko hari abakiri bato bibaza uko bazabona amafaranga. Ngo inzira ishoboka ni ugukora no kureba abantu bakuru bazi ubuzima bashobora ku kugira inama ucamo kugira ngo nawe ukirigite ifaranga.

     

    Ati 'Abantu bakuru baba bazi neza ubuzima nibo bantu ushobora kwegera bakakubwira mu by'ukuri ushobora kunyuramo kugira ngo amafaranga azaboneka. Ariko ukirinda y'uko wayabona unyuze mu nzira mbi.'

    'Ngira ngo no mu ndirimbo narabivuze 'nashatse kwiba birananira', narasabirije biranga, ndashakisha ndashakisha kugira ngo ndebe ko nayabona ariko biranga.'

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi asoza asaba 'abamuruta kumugira inama' y'inzira yanyura kugira ngo akirigite ifaranga. We, avuga ko abakiri bato bakwiye kumva ko inzira ishobora kugira ngo bakirigite ifaranga harimo no kuganira n'abantu bakuru.

    Uyu muhanzi umuziki we wibanda ku buzima bwa buri munsi n'izigisha urukundo. Avuga ko indirimbo azasohora mu minsi iri imbere harimo izikomoza ku mibereho y'abakiri bato ya buri munsi no mu gihe kizaza.

    Bushayija yaherukaga gusohora amashusho y'indirimbo ye nshya yise “Ndishakira uwanye” yahimbiye umugore we Kanakuze Eugénie bakoze ubukwe tariki 2 Nyakanga 2020.

    Amashusho y'indirimbo 'Kera nkiri umwana muto' agaragaramo itsinda ry'ababyinnyi rya F Super Crew. Iyi ndirimbo yitwa 'Kera nkiri umwana mutoya' yakozwe mu buryo bw'amajwi (Audio) na Producer Jay P n'aho amashusho (Video) yakozwe na Muhire Visuals. 

    Umuhanzi akaba n'umunyabugeni Bushayija Pascal yasohoye amashusho y'indirimbo 'Nkiri umwana mutoya'

    Bushayija yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yubakiye ku guhanura abakiri bato kugisha inama abakuru y'ukuntu asingira ifaranga

    KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y'INDIIRMBO 'NKIRI UMWANA MUTOYA' YA BUSHAYIJA PASCAL


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108939/bushayija-pascal-yakoze-indirimbo-agira-inama-abakiri-bato-bashaka-gukirikigita-ifaranga-v-108939.html

  • Ntabwo njya nkinira ku izina rye-Bruce Melo… – #rwanda #RwOT

    Mu batanze ibitekerezo binenga Bruce Melodie, harimo umuraperi wigeze kukanyuzaho mu minsi itambutse, Lil G. Uyu muraper yibukije Bruce Melodie akashize, amubwira uburyo yakoropaga icyumba (Salle) bakoreragamo ibitaramo, ko ataragera ku rwego rwo kwisumbukuruza kuri Meddy na The Ben.

    Ubwo Tom Close yari mu kiganiro yagiranye na Yago Tv show, uyu mugabo yageneye ubutumwa Bruce Melodie aho yamubwiye ko bitari bikwiye ko yishongora ku bahanzi bagenzi be ahubwo ko bagakwiye gufashanya buri wese akazamura undi.

    Yagize ati: 'N'ubwo uririmba neza, uri 'arrogant', uriyumva! Aho kugira ngo utakaze umwanya uvuga aho urutira abo bahanzi bandi urimo kuvuga, wagakoresheje imbaraga ahubwo kugira ngo ubageze aho bataragera, nawe bakugeze aho utaragera “

    Bruce Melodie yavuze ko yubaha Meddy, The Ben na King James

    Ubwo indirimbo ya Meddy yasohokaga kandi, umuhanzi Bruce Melodie na Juno Kizigenza bagaragaye bari kuyibyina, mu bitekerezo bitandukanye by’abantu benshi bumvikanye bavuga ko ari uburyarya bakoze. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Yago yagize ati: 'Icya mbere, njyewe nta muntu n'umwe mbaho mpanganye nawe. Icya akabiri, nk'uko nabivuze nkunda umuziki, imiziki myiza aho iba iri hose ku isi mba ndimo ndi 'umufana mwiza cyane burya.'

    Ati: 'Indirimbo niba indyoheye, ubundi se birabareba kuba ndi kubyina indirimbo ya Meddy? Kereka iyo ari Meddy ubivuga. Indirimbo nziza iba ari nziza buriya n'ubwo wenda na Meddy atabikoze, wabona hari uturirimbo ajya agira gutya tukamuryohera. Nta muntu ufata amarangamutima, kereka niba kubipositinga aribyo bibi, kandi na ruriya rubuga nabishyizeho narwo ni urwanjye, nshyiraho ibintu byanjye'.

    Bruce Melodie yakomeje avuga uburyo yakunze indirimbo ya Meddy bityo ko kuba yarayibyinnye nta kibi abibonamo.

    Ati: 'Rero indirimbo ya Meddy narayikunze nagombaga kuyibyina, kandi Meddy akora indirimbo nziza, akora imiziki myinshi myiza. Mpora mbivuga buri gihe ntabwo njya nkinira ku izina rye kuko ni umuntu mukuru icya mbere, ni umuhanzi mukuru wakoze ibintu byinshi mu bihe bye byose, na The Ben bose na King James ni abantu bakuru nagiye nigiraho ibintu'.

    'Indirimbo narayikunze ndayibyina. Umuntu wabibonye nabi yaribeshye ntabwo ngira ishyaza n’ishyari'.

    Umuhanzi Bruce Melodie kandi, yanavuze kubashyize mu majwi umuhanzi Meddy ko yaguze Views nyuma y’uko indirimbo ye My 'Vow', yari iri gutumbagira cyane kuri shene ye ya youtube avuga ko atari byo.

    Bruce Melodie yasinyiye miliyari y’amanyarwanda

    Yagize ati: ”Views ziragurwa ariko Meddy ntazo yaguze. Umunyamakuru Yago amubajije niba we ajya azigura yagize ati: 'Hoya ntabwo njya nzigura kuko mbaye nzigura naba mfite nyinshi, kubera ko buriya njyewe ntabwo njya ngura utuntu duke, iyo ngiye guhaha ngasanga ibintu bihari cyane cyane nk’iyo nahembwe'.

    Umuhanzi Bruce Melodie yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wasinyiye miliyari imwe nyuma y'amasezerano yagiranye n’ikigo gishinzwe ibiribwa cyitwa Food Bundles Ltd

    REBA HANO INDIRIMBO KATAPILLA YA BRUCE MELODIE IHERUKA GUSOHOKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108933/ntabwo-njya-nkinira-ku-izina-rye-bruce-melodie-yasubije-abavuze-ko-yagiriye-meddy-ishyari–108933.html

  • Indirimbo Ariel Wayz yakoranye na Juno Kizige… – #rwanda #RwOT

    Muri iki kiganiro hatangajwe indirimbo eshanu, zihataniye igihembo cya Best Summer Song, aho eshatu muri zo ari izahuriweho n'abahanzi babiri, bigaragaza umusaruro wo guhuza imbaraga mu gukorana indirimbo ku bahanzi.

    Ndirimbo 'Away' ya Ariel Wayz yafatanyije na Juno Kizigenza, iri mu ndirimbo eshanu gusa zatoranyijwe mu guhatana mu kiciro cy'indirimbo zakunzwe.

    Izo ni ndirimbo eshanu zatangajwe ni 'Amata' ya DJ Phil Peter ft Social Mula, 'Igikwe' ya Gabiro Guitar na Confy, 'My Vow' ya Meddy, na 'Away' ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza.

    Mu kiganiro kirambuye ndetse gisobanura byose InyaRwanda.com yagiranye na Uncle Austin, umwe mu banyamakuru ba Kiss Fm, yavuze k'umwihariko wa 'Kiss Summer Awards' y'uyu mwaka, ndetse anavuga uruhare rw'abakunzi b'umuziki bafite mu gutoranya umuhanzi bakunda.

    Yagize ati: 'Ni umwihariko wacu utandukanye, icya mbere ni uko dufite ama 'awards' ku buryo usanga abantu batoranyijwe 'baba babikwiye', bitandukanye n'izindi zabaga mbere aho wasangaga basaba abanyamakuru ngo babatore, ibi nta muntu ufitemo uruhare n'ubwo wavuga ngo uri Austin'.

    Yongeraho ati: 'Ikindi nibigenda neza hazaba event yo gutanga ibihembo. Nibigenda neza kubera ikibazo cya Covid-19 ikazaba ari imwe mu ma event meza byose nibigenda neza n'abafatanyabikorwa bacu turi kuganira nabo'.

    Ku kijyanye n'uburyo abakunzi b'umuziki nyarwanda bagira uruhare mu gutora abahanzi, Uncle Austin yagize ati: 'Yego babigiramo uruhare cyane, niyo mpamvu iyo bigeze mu gutoranya abahanzi haba hari uburyo bwo gutora kandi buzatangazwa, ubungubu turacyatangaza abatoranyijwe'.

    Ati: 'Habanje gutangazwa kategori (icyiciro) ya mbere n'izindi ziraza gutangazwa uyu munsi muri Drive, indi imwe itangazwe na Cyuzuzo na Keza ariko indi Categori tutajya dutangaza ya Lifetime Achiement Award izatangazwa ku munsi nyirizina.''

    Uncle Austin yavuze ko n'ubwo atari umuvugizi w'irushanwa, ariko nk'umwe uba mu myidagaduro ndetse nawe akaba ari umuhanzi, ashima kuzana ibintu byiza biteza umuziki imbere ndetse no gushyigikira umuziki nyarwanda muri rusange.

    Ni ku nshuro ya kane hagiye gutangwa ibihembo byiswe 'KISS Summer Awards',  mu rwego rwo gushimira abahanzi bakoze neza kurusha abandi mu gihe cy'impeshyi.

    Ibi bihembo bya Kiss Summer Awards bifite agaciro n'uruhare runini ku muziki nyarwanda, kuko mu busanzwe abashoramari mu gushyigikira abahanzi ndetse n'umuziki baracyari bake cyane mu Rwanda.

    Iyi ikaba ari intambwe nziza Kiss Fm yateye, yo gushyigikira umuhanzi ndetse n'umuziki nyarwanda muri rusange.

    Mu mwaka wa 2018 igihembo cy'indirimbo cyatwawe na 'Nta Kibazo' ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman, 2019 'Kontwari' ya Safi Madiba, naho 2020 gitwarwa na 'Igare' ya Mico The Best.

    Amatora azatangira vuba. Ibihembo ku bazaba batsinze bizatangwa tariki 25 Nzeri 2021.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108931/indirimbo-ariel-wayz-yakoranye-na-juno-kizigenza-mu-ndirimbo-eshanu-zakunzwe-zihatanye-mur-108931.html

  • Dorcas na Vestine bavuze agahinda bagize mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yabo nshya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize amasaha make Vestine na Dorcas basohoye indirimbo 'Ibuye', bavuga ko ari indirimbo yabagoye kuko ubwo bari bavuye gufata amashusho yayo, umuhanzi Chriss Easy ari na we wafashe amashusho y'iyi ndirimbo yakoze impanuka ikarita(memory card) yari ariho ikameneka biba ngombwa ko bayasubiramo.

    Aba bakobwa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bamaze kwigarurira imitima ya benshi, basohoye indirimbo 'Ibuye' igaruka ku buryo Imana idatererana abana bayo, icyo umuntu aba asabwa ari ukwizera gusa.

    Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI Tv kuri Youtube Vestine yatanze urugero kuri iyi ndirimbo uburyo bafashe amashusho yayo maze uwayafashe agakora impanuka, amashusho akangirika ariko Irene akongera akishyura agasubirwamo.

    Ati 'urugero natanga ni nk'ibintu byatubayeho muri iyi ndirimbo 'Ibuye', twafashe amashusho, byose arabyishyura ibyo twakoresheje, aho twakoreye arahishyura, noneho turangije Chriss Eazy akora impanuka gato baramuhusha ikarita (memory card) baba barayigonze, arongera yishyura ibindi aho twakoreye, ibyo twakoresheje byose arabyishyura.'

    Chriss Eazy ni we wayoboye iyi ndirimbo mu buryo bw'amashusho(video director) yakoze impanuka ubwo bari basoje kuyikorera kuri Romantic Garden.

    Dorcas na Vestine bakaba bari mu maboko ya MIE ari yo irereberera inyungo zabo mu muziki, bavuga ko M Irene akaba umuyobozi wa MIE atajya asinzira akora byinshi kugira ngo batere imbere birenze n'inyungu yaba abikuramo.

    Source : https://yegob.rw/dorcas-na-vestine-bavuze-agahinda-bagize-mu-ifatwa-ryamashusho-yindirimbo-yabo-nshya/

  • Inkuru nziza kuri Nsengiyumva Igisupusupu umaze iminsi afunzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye nka Igisupusupu yafunguwe n'urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa Kane, nyuma y'igihe yari amaze afungiye muri Gereza ya Rwamagana.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama, nibwo urukiko rwafashe iki cyemezo rutegeka ko Nsengiyumva ahita arekurwa, nyuma yo kuvuga ko ibimenyetso by'ubushinjacyaha by'uko yakekwagaho gusambanya umwana w'imyaka 13, nta shingiro bifite.

    Rwavuze ko indwara uwo mwana yasanganywe, na mbere y'uko agera kwa Nsengiyumva yari asanzwe ayifite nk'uko byemejwe n'ibipimo byo kwa muganga.

    Mu mpera za Gicurasi nibwo Nsengiyumva yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 13 no kumukoresha iwe mu rugo atarageza ku myaka y'ubukure.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kiramuruzi ku wa 26 Nyakanga 2021 rwari rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ariko yari yajuriye, iburanisha riheruka rikaba ryarabaye ku wa 24 Kanama 2021.

    Nsengiyumva akaba azakomeza kujya yitaba uru rukiko buri wa gatatu.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-kuri-nsengiyumva-igisupusupu-umaze-iminsi-afunzwe/

  • Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ yarekuwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nsengiyumva [Igisupusupu] wari watawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13, yarekuwe nyuma y’uko ibimenyetso Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe bidahagije.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyangatare rwategetse ko uyu muhanzi wari wakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo arekurwa akaburana ari hanze.

    Igisupusupu yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi gufungwa imisni 30 y’agateganyo, yahise ajuririra iki cyemezo maze tariki ya 24 Kanama Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare hifashishijwe ikoranabuhanga rwumva ubujurire bwe.

    Uyu munsi nibwo hasomwe imyanzuro y’ubujujrire maze basanga ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’impamvu nkomezacyaha ku buryo yaburana afunze nta shingiro zifite.

    Igisupusupu yatewe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 30 Kamena i Kiramuruzi.

    Uyu muhanzi akaba yari akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana yakoreshaga w’imyaka 13 n’icyaha cyo kumukoresha imirimo ivunanye.

    Igisupusupu yarekuwe azajya aburana ari hanze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nsengiyumva-francois-igisupusupu-yarekuwe

  • Meddy na Bruce Melodie bahataniye igihembo gikomeye #rwanda #RwOT

    Indirimbo 5 nizo zihataniye igihembo cy’indirimbo yakunzwe mu mpeshyi ya 2021 ‘Kiss Summer Awards 2021’ aho indirimbo ya Meddy na Bruce Melodie zasanze zihanganiye iki gihembo.

    Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kane, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo Kiss FM itegura ibi bihembo yatangaje indirimbo zihataniye iki gihembo.

    Indirimbo zihataniye iki gihembo cy’indirimbo yakunzwe mu mpeshyi ya 2021, ni Amata ya DJ Phil Peter yakoranye na Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy, na Away ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza ndetse na Katapila ya Bruce Melodie.

    Abandi bahatanye mu bindi byiciro, bakaba bazatangazwa mu biganiro by’iyi Radio biri imbere.

    Biteganyijwe ko ibi bihembo kubatsinze bizatangwa tariki 25 Nzeri 2021.

    Mu mwaka wa 2018 igihembo cy’indirimbo cyatwawe na Nta Kibazo ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman, 2019 Kontwari ya Safi Madiba, naho 2020 gitwarwa n’Igare ya Mico The Best.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-na-bruce-melodie-bahataniye-igihembo-gikomeye