Tag: Muzika

  • Platini P yararitse abakunzi be ngo abasusuru… – #rwanda #RwOT

    Platini P muri iyi minsi ufite indirimbo yitwa 'Shimuleta' , benshi bafitiye amatsiko amashusho yayo nyuma yo kumva amajwi yayo, dore ko ariyo ya mbere azaba ashyize hanze nyuma yo gushyira umukono ku masezerano n'ikompanyi yo muri Nigeria izamufasha mu kwagura ibikorwa bye.

    Abinyujije kuri Instagram (ku munsi w'ejo hashize), yagaragaje ko ariwe urasusurutsa abaritabira umukino w'uyu munsi ku isaha yo hagati ya saa kumi na saa kumi n'ebyiri, aho ruraba rwambikanye mu marushanwa y'imikino ya Baskeball, 'Afrobasketball',  hagati y'u Rwanda na Guinee mu nzu ngali y'imikino n'imyidagaduro ya Kigali Arena.

    Platini P yagize ati: 'Ese nabona abantu banjye ejo? Vuga uti yego nzaba mpari, niba uhari vuga uti yego tuzakarage imbavu.' Benshi bakaba bagaragaje ko bazabana n'uyu muhanzi kugeza ubu kubufatanye na One Percent Manager watangiye gusohoka mu bitangazamakuru binyuranye byo muri Nigeria kimwe na ba Burna Boy, WizKid, Patoranking n'abandi.

    Platini yasabye abakunzi be ko barahurira uyu munsi kuri Kigali Arena bakagorora imbavuPlatini mu kinyamakuru kimwe cyo muri Nigeria na WizkidPlatini mu kinyamakuru cya Nigeria bagaruka ku ndirimbo ye 'Shimuleta' batangaza ko yageze hanzePlatini ku rupapuro rumwe na Patoranking

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109007/platini-p-yararitse-abakunzi-be-ngo-abasusurutse-uyu-munsi-mu-mukino-wu-rwanda-na-guinee-m-109007.html

  • Bruce Melodie na Harmonize bagiye guhurira ku… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie ukomeje kwandika amateka adasanzwe mu muziki w’u Rwanda n’Akarere, agiye guhurira ku rubyiniro rumwe na Harmonize, mu Iserukiramuco  Nyafurika ry’Umuziki.

    Iri serukiramuco rizabera  mu mujyi mugari wa Edmonton muri Canada, kuwa 09 Ukwakira 2021 ku isaha ya saa tatu z’umugoroba. Azaba ari ku munsi wo kuwa gatanu. 

    Iki kikaba ari kimwe mu bitaramo Bruce Melodie ateganya mucyo yise 'Kigali World Tour', aho mu Ukuboza ateganijwe nabwo mu gihe cy’iminsi ine, muri Dubai mu gihugu cya United Emirate Arab. 

    Ni nyuma y'uko kandi ibyo yateganyaga mu Burundi byasubitswe, kubera iki kibazo cy’icyorezo cya COVID 19. Hateganijwe kandi ko afite n’ibitaramo ku mugabane w’Uburayi ariko ataratangaza amatariki yabyo.Umunyamakuru w’imyidagaduro Luckamannzeyimana ari mu bamaze guha umugisha aya makuru y'uko Bruce Melodie na Harmonize bazaba bari ku rubyiniro rumwe muri Canada mu Ukwakira 2021.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109005/bruce-melodie-na-harmonize-bagiye-guhurira-ku-rubyiniro-muri-edmonton-muri-canada-109005.html

  • Ibyo umufana yasabiye abatazi gutandukanya Vestine na Dorcas – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abafana benshi b'abahanzikazi Vestine na Dorcas gusa bakaba batazi gutandukanya aba bakobwa ngo bavuge ngo Vestine ni uyu naho Dorcas ni uyu. Umwe mu bafana ba Vestine na Dorcas witwa Rwibutso abinyujije kuri Twitter yatanze igitekerezo cy'uko aba bakobwa bazajya bambara étiquettes (udupapuro) zanditseho amazina yabo ku buryo buri wese uzajya ubabona azajya amenya ngo Vestine ni uyu naho Dorcas ni uyu.

    Vestine na Dorcas

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umufana-yasabiye-abatazi-gutandukanya-vestine-na-dorcas/

  • Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n'amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio #rwanda #RwOT

    Ni kenshi urubyiruko rugirwa inama yo kwiteza imbere bihangira imirimo kugirango bahangane n'ikitwa ubukene cyangwa ibura ry'imirimo hirya no hino ku isi, kugeza ubu mu Rwanda rumwe mu rubyiruko rwatangiye kumvira izo nama zo kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo.

    Urubyiruko rugizwe na Marlon Muhizi Serge afatanyije na Isimbi Promesse Kamanda bashinze kompanyi ishinzwe gufata amashusho ndetse n'amafoto nkuko abo basanzwe babikora umunsi ku munsi by'umwihariko bikaba ari nk'akazi gahoraho.

    Aba bagafotozi nk'uko bakunze kwitwa, mu rwegi rwo kwiteza imbere bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio izabafasha kwiteza imbere nk'uko babyiyemeje.

    Mu kiganiro RUSHYASHYA yagiranye n'umwe mubashinze Elevatix yatubwiye uko batangije iyi kompanyi ndetse n'uko bahuye muri uyu mwuga bigeze naho biyemeza guyishinga.

    Kamanda yagize ati 'Ubundi Muhizi twahuye kera nari muzi afotora ariko ni umuntu nubaha cyane niwe muntu wambere wantunganyirije camera mfotora muri seka fest 2018.'

    'Kompanyi ni iyanjye na Marlon Serge Muhizi, igitekerezo ni Serge wakizanye kugirango twishyire hamwe kuko ibi twakoze ni ugushyira imbaraga hamwe kugirango duhuze imbaraga izatubyarira inyungu, tuzaboneraho no gufasha abandi ba photographes kuko izatanga akazi.'

    Promesse Kamanda yavuze ko akunda uburyo Muhizi yitanga ndetse akunda akazi byatumye gushyira hamwe byoroha, yagize ati'Mufata nk'umukozi ukunda akazi rero yaje kuba inshuti yanjye kuburyo ambwira umushinga ntigeze nzuyaza nahise numva ari igitekerezo cyiza.'

    Mu gusoza uyu mwali usanzwe ariwe ufotora umuhanzi Bruce Melodie yasabye urubyiruko kwitabira kwihangira imirimo, ati ' urubyiruko twarushikariza kwikorera no kwihangira imirimo naho abakuba Photography bo ikibuga ni kinini ni karibu.'

    Iri tsinda ry'aba bafotozi busanzwe bafotora ibirori bitandukanye byaba iby'umuntu ku giti cye, iby'umuryango cyangwa se n'aabdni bishyize hamwe, kubakenera kuba nabo bafashwa bna Elevatix Studio nimero wababonaho ni +250788989952, cyangwa ukabandikira kuri Instagram ushakishije elevatix_studio.

    The post Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n'amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-rwego-rwo-kwiteza-imbere-marlon-muhizi-na-kamanda-promesse-bamenyerewe-mu-gufata-amafoto-namashusho-bishyize-hamwe-bashinga-kompanyi-yitwa-elevatix-studio/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rwego-rwo-kwiteza-imbere-marlon-muhizi-na-kamanda-promesse-bamenyerewe-mu-gufata-amafoto-namashusho-bishyize-hamwe-bashinga-kompanyi-yitwa-elevatix-studio

  • The Ben yasabye inama ku izina yakwita Album… – #rwanda #RwOT

    Iminsi ibaye myinshi The Ben bigaragara ko yabuze, kuko nta ndirimbo ku giti cye mu gihe kirenga umwaka arakora, na mbere yaho yasaga nk'uwahinduye imikorere.

    Gusa, icyo kibazo abakunzi b’uyu muhanzi bahoraga bibaza, yaje kukibasubiza mu minsi ishize, avuga ko amaze imyaka 3 ari gukora kuri Album ya 3 agiye gushyira hanze.

    Kuva ubwo, abakunzi b’umuziki nyarwanda bakomeje kugaragaza ko bishimye, nk'uko rero kandi The Ben abigaragaza, iyi Album irajya hanze mu bihe bya vuba.

    Mu masaha macye ashize, akaba yasabye abafana be kumuhitiramo izina yayita, mu butumwa yashyize ku rukuta ruri mu z'imbere akunda gukoresha rwa facebook.

    Anavuga ko kubwe, yumvaga yayita  ‘Black Tiger’ , iri zina rikaba ritajya kure y'iryo basigaye bamuhamagara rya ‘Tiger B’, yasobanuye ko yatangiye kwitwa akiga mu mashuri yisumbuye, hakaba hari n’imyenda bigaragara ko akora yagiye isohoka yanditseho iri zina rya Tiger B. Yagize ati:”Izina ryiza rya Album, njyewe ndashaka kuyita ‘Black Tiger’. Mwese muratecyereza iki?  Mumpe ibitecyerezo byanyu, reka tujye inama.”

    Mu ndirimbo The Ben aheruka gushyira hanze harimo iyitwa ‘I can’t Get Enough’ yishimiwe cyane, yanifashishijemo umuhanzi wo muri Kenya Otile Brown, yanayikurikije izirimo 'Suko'.

    Kimwe n'iyo yakoranye na Fabien yitwa ‘Ibyiringiro’ iya nyuma aheruka gushyira hanze ni iyitwa ‘Kola’.Album ya 3 ya The Ben arifuza kuyita ‘Black Tiger’ ariko na none yagishije inama niba hari irindi zina ryaba ryiza ririho.

    The Ben aherutse gutangaza ko Album ye amaze imyaka 3 ayitunganyaIngofero n’imyenda bya ‘Tiger B’ , izina ritari kure y'iryo The Ben yifuza kwita Album ashaka gushyira hanze rya ‘Black Tiger'

    KANDA HANO WUMVE ‘I CAN’T GET ENOUGH’ YA THE BEN YAFATANIJE NA OTILE BROWN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108994/the-ben-yasabye-inama-ku-izina-yakwita-album-agiye-gushyira-hanze-anahishura-iryo-yatecyer-108994.html

  • Safi Madiba agiye gusohora indirimbo I will… – #rwanda #RwOT

    Safi Madiba ni umuhanzi utajya utenguha abafana be, ndetse ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite kuva yatangira kariyeri ye y'umuziki atari mu itsinda. Ibi akaba yarabyerekanye kugeza na n'ubu, mu ndirimbo zitandukanye yagiye asohora, zirimo 'Kimwe Kimwe', 'My Hero', 'Nisamehe', 'Kontwari', iyo aheruka ikaba ari 'Remember Me'.

    Uyu muhanzi ugeze kure umushinga wa nyuma wo gusohora umuzingo we wa mbere amaze igihe ategura, wakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 utinda gusohoka, ariko kuri ubu avuga ko byanze bikunze ugomba gusohoka, ibintu byafungura cyangwa bitafungura.

    Safi Madiba ageze kure Album ye ya mbere

    Uyu muzingo uburaho indirimbo eshanu, umuhanzi Safi Madiba yabwiye InyaRwanda ko izibura azazirangiriza mu Rwanda, ndetse ko ari indirimbo zizaryohera abakunzi b'umuziki we n'umuziki nyarwanda, cyane ko ari umuzingo yitayeho cyane.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko imyiteguro ya Album ye igeze kure, ndetse ko ashimira abakunzi be ku bw'urukundo no kumushyigikira bagenda bamugaragariza umunsi ku munsi, kandi nawe yiteguye kubaha umuziki mwiza.

    Reba hano Safi Madiba ari kumwe na Devon ukorera abahanzi b'ibyamamare ku isi

    Yagize ati: 'Album yanjye igeze ku musozo, yitwa 'Back To Life'. Ni imwe muri Album z'amateka kuri njye kuko ni iya mbere, haraburaho indirimbo eshanu nzaza kurangiriza mu Rwanda, ariko mbere ya byose ndashimira cyane abakunzi b'umuziki wanjye bakomeza kunyereka urukundo umunsi ku munsi.''

    Producer Element niwe uri gukora kuri iyi ndirimbo igiye gusohoka yitwa'I will not lie to u' , ndetse akaba ari umwe mu bakoze kuri iyi Album barimo Madebeat ndetse na Devon, umwenjeniyeri w'amajwi wakoreye jay z na Britney Spears, ufatanya na Safi iyo abaproducer bo mu Rwanda bamwohereje amajwi, ubundi akayakora. 

    Devon yakoreye Jay Z




    Devon akorera ibyamamare birimo Jay Z

    REBA HANO INDIRIMBO REMEMBER ME YASAFI MADIBA IHERUTSE GUSOHOKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108993/safi-madiba-agiye-gusohora-indirimbo-i-will-not-lie-to-u-iri-kuri-album-back-to-life-yakoz-108993.html

  • AMAFOTO : Abo muri Kina Music baje gushyigikira Igor Mabano mu gusaba no gukwa #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 27 Kanama yari yasezeranye mu Murenge wa Kimihurura.

    Mu birori byo gusaba no gukwa, byagaragayemo ibyamamare bitandukanye byiganjemo abahanzi basanzwe babarizwa muri Kina Music na we asanzwe abamo.

    Muri bo harimo umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clement ndetse na Nel Ngabo na we usanzwe afashwa n’iyi nzu ifasha abahanzi.

    Muri ibi birori kandi harimo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Yvan Buravan na Any Bumuntu bombi bari mu bakunzwe na benshi muri iki gihe.

    Igor Mabano wagize ibanga iby’ubu bukwe bwe, mu minsi ishize ubwo byanugwanugwaga ko agiye kurushinga, we yabiteye utwatsi avuga ko nta gahunda afite vuba aha.

    Ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021 ubwo yari amaze gusezerana mu mategeko, yahise anashyira hanze indirimbo ye nshya yise Ntakosa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Abo-muri-Kina-Music-baje-gushyigikira-Igor-Mabano-mu-gusaba-no-gukwa

  • Platini P yagizwe ‘Brand Ambassador’ wikigo… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, kuri THE LYS HOTEL ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi. Mu kiganiro n'itangazamakuru, Platini yavuze ko ashimira cyane itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse yongeraho ko mbere byari bigoye kubona umuhanzi nyarwanda asinyira ibigo bikomeye.

    Platini yagize ati: ''Ndashimira mbere na mbere itangazamakuru ryacu mu Rwanda mwakoze kwitabira muri benshi, ndashimira kompanyi Belgium Legacy bangiriye icyizere bangira Brand Ambassador w'ibinyobwa bibiri birimo Mertens na Kristoffer”.

    Platini yagizwe Bland Ambassador wa Belgian Legacy

    Ati “Aba gatatu nshimira ni ikipe yanjye mporana n'ababyini situjya dutana. Ijambo rya mbere ni uko umuziki nyarwanda uri kugenda ugera ku rwego rukomeye byari bigoye ko mu myaka itanu ishize twari kubona umuhanzi yamamaza ibigo bikomeye gutya”.

    Platini yavuze ko uyu munsi ataje gushyira umukono ku masezerano ahubwo ko aje kumurikira abanyarwanda amasezerano kuko bashyize umukono ku masezerano mu kwezi kumwe gushyize.

    Irene Uwase wari uhagarariye umugabo we ufite imigabane muro Belgian Legacy yavuze ko bishimiye gukorana na Platini P

    Platini P yagize ati: ''Ntago uyu munsi nasinye amasezerano kuko amasezerano narayasinye uyu munsi ni ukumurikira abanyarwanda ko ibikorwa bigiye ku mugaragaro”. Bamwe mu bahagarariye iki kigo cya Belgian Legacy bafashe ijambo bavuze ko impamvu bahisemo umuhanzi Platin P ari uko ari umuntu w'indahemuka ndetse ko ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda unakunzwe kandi ko ari indakemwa.

    Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana wa RBA niwe wari umusangiza w’amagambo

    Belgian Leagacy ni ikigo cyashinzwe mu 1758 gifite ibisekuruza birenga umunani

    Ku bijyanye n'amasezerano yasinyanye n'iki kigo, Platini yavuze ko ari umwaka umwe ushobora kongerwa. Gusa ntiyashatse kuvuga amafaranga bamwishyuye ariko yongeyeho ko amafaranga bamuhaye ari amwe mu mafaranga meza yakiriye.

    Platini ugezweho mu ndirimbo zirimo Atansiyo, Helena, Veronika n'izindi asinye aya masezerano nyuma yo kuva mu gihugu cya Nigeria, i Lagos ku wa 2 Kanama 2021, aho yavuye asinye amasezerano y'imikoranire mu bya muzika na Sosiyete bagiye gukorana. Iyi Sosiyete ikaba nayo yageneye ubutumwa iki kigo ndetse n’umuhanzi babereye abajyanama Platini muri uyu muhango.

    Umuyobozi wa Ishusho akaba n’umujyanama w’abahanzi Alex Muyoboke yari ari muri uyu muhango

    Ku wa 3 Kanama 2021, ni bwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa 'One Percent Managers'.

    Jean Paul Nsanzabarinda uhagarariye Belgian Legacy yavuze ko banyuzwe no gukorana na Platini P kuko ari indakemwa

    Robert Gasana (Gaga) ‘Sales Marketing Manager’ hamwe na Albertine Uwimana ‘Sales and Operations Manager’

    Ikipe y’ababyinnyi ba Platini P nayo yari ihari

    AMAFOTO: La Fotolia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108990/platini-p-yagizwe-brand-ambassador-wikigo-gicuruza-inzoga-cyitwa-belgian-legacy-kimaze-imy-108990.html

  • Mu birori byitabiriwe n’ibyamamare Igor Maban… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi kandi yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Hashize amezi abiri amwambitse impeta y’icyizere amuteguza kurushinga. Akoze ubukwe nyuma y’uko ajugutiye imijugujugu inyaRwanda.com yari yatagaje mbere y’abandi ko afite ubukwe mu minsi ya vuba. Icyo gihe yahamije ko nta bukwe afite.

    Igor Mabano umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse waraye anashyize hanze indirimbo yitwa ‘Nta Kosa’, ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu ni bwo yasabye anakwa umukunzi we mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo; Yvan Buravani na Producer Ishimwe Clement na Andy Bumuntu.

    Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we mu birori byitabiriwe n’ibyamamareYvan Mpano, Nel Ngabo na Ishimwe Clement ni bamwe mu byamamare byitabiriye uyu muhangoYvan Buravan na Andy Bumuntu nabo bari babucyereyeIgor Mabano (ibumoso) mu muhango wo gusaba no gukwaEjo hashize kuwa 27 Kanama 2021 ni bwo Igor Mabano yasezeranye mu mategeko mu murenge wa Kimihurura

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NTA KOSA’ NSHYA YA IGOR MABANO


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108991/mu-birori-byitabiriwe-nibyamamare-igor-mabano-yasabye-anakwa-umukunzi-we-amafoto-108991.html

  • Umuhanzi Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana.

    Uyu muhango w’ubukwe bwa Igor Mabano bwo gusezerana imbere y’amategeko, wakurikiranye n’indirimbo ye ‘Nta Kosa’ yahise asohora.

    Igor Mabano akaba atarigeze yumvikana cyane mu nkuru z’urukundo n’uyu mukobwa bagiye kubana aho amakuru avuga ko bahise kubigira ibanga.

    No gusezerana kwabo imbere y’amategeko kwagizwe ibanga rikomeye.

    Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-igor-mabano-yasezeranye-imbere-y-amategeko