Tag: Muzika

  • Umuhanzi Jay Polly wari umaze igihe afunze yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Jay Polly wari uherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha yakekwagaho, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane mu bitaro bimwe biherereye mu Mujyi wa Kigali nk’uko tubikesha umwe mu bazi amakuru y’urupfu rw’uyu muraperi.

    Uyu muhanzi yagejejwe bitaro bikuru bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho yajyanywe akuwe muri gereza aho yari afungiye.

    Ngo yafashwe n’uburwayi aho yari afungiye muri Gereza ya Mageragere, ahita ajyanwa kuri biriya bitaro ariko ahita yitaba Imana.

    Uyu muhanzi wigeze kuyobora injyana ya Hip Hop mu Rwanda dore ko yanegukanye irushanwa ryigeze kubaho ari na ryo rya mbere ryabayeho rikomeye mu Rwanda ra PGGSS, yari afite abakunda ibihangano bye batari bacye.

    Jay Polly wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yari yahawe itariki yo kuzaburaniraho mu mizi aho yagombaga kuzasubira imbere y’urukiko tariki 02 Ukuboza 2021.

    Tariki 20 Gicurasi 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Jay Polly n’abo baregwa hamwe.

    Ni icyemezo bajuririye mur rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aho ku ya 11 Kamena 2021 na rwo rwemeje ko abaregwa bakomeza gufungwa by’agateganyo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Jay-Polly-wari-umaze-igihe-afunze-yitabye-Imana

  • Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jay Polly aha yari muri studio kuri KT Radio

    Jay Polly aha yari muri studio kuri KT Radio

    Jay Polly yari afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Mu masaha ya nijoro ngo nibwo yarembye, ajyanwa kwa muganga ariko aza guhita ashiramo umwuka.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana….

    source : https://ift.tt/3kL9H4H

  • Umuhanzikazi Queen Cha yavuze umuproducer w'umuhanga mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu myaka ibiri ishize muri Muzika Nyarwanda, Producer Element niwe muntu utunganya umuziki uri gukorera abahanzi bakomeye ndetse n'indirimbo akora zigakundwa cyane, benshi bakemeza ko yazanye impinduka nyinshi ugereranyije na bagenzi be yasanze mu mwuga.
    in
    Mu kiganiro Queen Cha yagiranye na Kiss FM, yemeje ko Producer Element ari we uri ku isonga ndetse anahishura ko hari indirimbo nyinshi ateganya gukorera kwa Element zizakurikira iyo aheruka kumukorera yitwa Feel Me.

    Yagize ati 'Producer Element ni umuhanga cyane ari kubikora neza, muri iyi minsi ni uwa mbere, hari indirimbo nyinshi turi gukorana zizasohoka mu gihe kiri imbere'.

    Queen Cha w'imyaka 30 y'amavuko amaze imyaka ikabakaba 10 mu muziki, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka Romantic, Winner, Icyaha Ndacyemera, Do Me, Umwe Rukumbi yafatanyije na Riderman n'izindi nyinshi zitandukanye.

    Indirimbo Nshya ya Queen Cha “Feel me”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-queen-cha-yavuze-umuproducer-w-umuhanga-mu-rwanda

  • Imboni zarwo Music Band yashyize hanze indirimbo “Wimuroha” igamije kurwanya abasambanya abana #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ugizwe n'Abanyempano bize mu ishuri rya muzika ku Nyundo,ufite gahunda yo gukora ibihangano bihanura umuryango nyarwanda kugira imyitwarire iboneye.

    Mu kiganiro UMURYANGO wagiranye n'Umuraperi Karigombe uba muri uyu muryango,yavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufatanya na Leta kurwanya ibi byaha byo gusambanya abana bato bikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Yavuze ko bakoze iyi ndirimbo bashaka ko buri munyarwanda wese yakumva ko kurwanya gusambanya abakiri bato ndetse no kubatera inda zitateganyijwe ari inshingano ze.

    Muri iyi ndirimbo batangira bavuga bati “Kurwanya abasambanya abana n'urugamba rwacu.”Bakomeza bati “Oya wimujyana mu mabi,sigaho aracyari muto wimuroha mu busambanyi.”

    Muri Mutarama 2021, ni bwo Umuryango Imboni zarwo watangije ingamba nshya zo gukorana n'abanyempano bize umuziki mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo muri gahunda yo kurwanya ikibazo cy'inda ziterwa abangavu binyuze mu bihangano bitandukanye.

    Watangiranye abahanzi icyenda barimo abakobwa batatu n'abahungu batandatu barimo Umunyurangabo Stephan [Karigombe City True], Gakuba Sam [Samlo], Joy Uwitonze [Joy Guital], Mutuzo Jean Luck [Mutu Courage], Elie Livingstone [Ston vocal], Ishimwe Norbert [Ucuranga Piano], Kalinijabo Ignace [Jabo Ignace], Uwimanzi Oda Martine na Kelia.

    Uyu muryango waherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa “Wirarikira kujyayo” yagiraga inama Abangavu kwirinda ibishuko bishobora kubangiriza ubuzima.

    Imboni zarwo ziyemeje guhangana n'ibibazo byugarije u Rwanda by'umwihariko; Kurwanya inda ziterwa abangavu, guteza imbere amahoro ndetse no kubaka ubuzima buzira umuze binyuze mu guteza imbere impano zitandukanye cyane cyane mu muziki, ikinamico, imivugo n'ibindi byose byibanda mu gukora ubukangurambaga cyane cyane bwibanda mu guhindura urubyiruko.

    Guhera mu 2019 Umuryango Imboni zarwo watangije ubukangurambaga bujyanye no kurwanya inda ziterwa abangavu cyane cyane bwibanze mu mashuri yisumbuye ndetse bakanifashisha imbuga nkoranyambaga.

    Indirimbo Wimuroha yakorewe amashusho na GIL.BENJAMINS, igaragaramo umukinnyi wa Filimi Ilunga uzwi cyane nka “Tukowote”.

    REBA INDIRIMBO “WIMUROHA” Y'IMBONI ZARWO MUSIC BAND

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/imboni-zarwo-music-band-yashyize-hanze-indirimbo-wimuroha-yo-kurwanya

  • Alex Muyoboke yahaye umukoro Bruce Melodie uz… – #rwanda #RwOT

    Alex Muyoboke warebereye inyungu abahanzi bakomeye barimo Tom Close, Urban Boys n’abandi, atabiciye ku ruhunda yagaragaje ko yatunguwe n’aya mafaranga y’akayabo Bruce Melodie yavuze ko yasinyiye maze aha umukoro uyu muhanzi ndetse n’umujyanama we.

    Mu kiganiro Alex Muyoboke yagiranye na TRANSIT LINE TV hari aho yageze maze Lucky Nizeyimana usazwe unakorera RBA amusaba kugira icyo avuga kuri iriya kontaro ya miliyari Burce Melodi aherutse gusinyana na sosiyete yitwa “Food Bundles Ltd” kora ibijyanye no kugura ndetse no kugurisha ku ikoranabuhanga ibikomoka ku buhinzi.

    Muyoboke akibazwa kuri iki kibazo yatangiye agira ati: “Miliyoni igihumbi! Bruce Melodie na Lee this time ntabwo ndi bubyemere. Abantu bataza kugira ngo nabihakanye ko batayasinyiye, bashobora kuba bayasinyiye”.

    Muyoboke yahaye umukoro Bruce Melodie n’umujyanama we uzagaragaza ko yasinyiye miliyari cyangwa se yabeshye

    Yakomeje avuga ko habaho ibyo bita Cash in Hand [Niba barahawe aya mafaranga cyangwa se wenda niba yarashyizwe kuri konte yabo runaka], nibyo bita cash in kind ashimangira ko niba ibyakozwe ari Cash in-kind miliyari yayemera”. Yashimangiye ko bibaye ari Cash in Hand Bruce [baramuhaye amafaranga mu buryo bufatika cyangwa barayashyize kuri konte] Melodie yakorana indirimbo n’umuntu wa mbere ugezweho ku Isi. Aha yagize ati: “Niba ari in kind ndabyemera ariko ari In Cash, Lee niba undeba, Itahiwacu niba undeba ndashaka Collabo n’umuntu wa mbere ugezweho ku Isi”.

    Yakomeje agira ati: “Umfatire idarapo ry’u Rwanda Lee nawe Bruce murimanike nijye uzaba umufana wanyu bwa mbere”. Yongeye asaba Lee amubwira ko niba ayo mafaranga [miliyari] ahari ashaka ko Bruce Melodie aba umuhanzi wa mbere muri Africa nk’uko abandi bahari.

    Yagaragaje ko Bruce Melodie ari umuhanga ku buryo ariya mafaranga aramutse yarayasinyiye yaba umuhanzi wa mbere ukomeye muri Africa.

    Yashimangiye ko ibi bitagorana kuko Bruce Melodie ari umuhanzi ukomeye warusha Wizkid, Davido n’abandi kuririmba atanga umukoro wo kumugira umuhanzi wa mbere niba koko ariya mafaranga ahari. Mu minsi ishize Ama G nawe aherutse gushinja Bruce Melodie kubeshya ko yasinyiye kontaro ya miliyari y’amanyarwanda.

    REBA HANO IKIGANIRO CYOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109068/alex-muyoboke-yahaye-umukoro-bruce-melodie-uzagaragaza-niba-koko-yarasinyiye-miliyari-cyan-109068.html

  • Ni amasezerano ya za Miliyari cg ni indirimbo nshya ?- Knowless yararikiye abantu ibidasanzwe ejo #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Bruce Melodie yasinye amasezerano afite agaciro ka Miliyari 1 Frw yaje akurikira kurarika abakunzi be bari bamaze icyumweru bategereje ikintu kidasanzwe kigiye kuba kuri we.

    Ubu umuhanzi Butera Knowless na we yararitse abantu ko ku munsi w’ejo saa tanu z’amanywa hari ikidasanzwe kizamubaho.

    Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, yagize ati 'Igikorwa kidasanzwe ejo saa tanu [11:00′]'

    Uwitwa Karex yahise asubiza ubu butumwa agira ati 'Wowe ugiye gusinyira Miliyari 2.'

    Knowless yahise amusubiza agira ati 'Njye mfite agaciro karenze ayo muvandimwe.'

    Undi witwa Balaka Eric we yahise avuga ko ahubwo ari Miliyari 12, ati 'Urazitubiriza iki. Butera uramushyira ku rwego nk’urwa bariya, rata ujye wigurira akantu.'

    Uretse kuba bamwe bakomeje gukeka ko uyu muhanzikazi uyoboye mu bahanzikazi bo mu Rwanda agiye gusinya amasezerano, haranakekwa ko yaba agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya aherutse kujya gufatira amashusho i Dubai.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ni-amasezerano-ya-za-Miliyari-cg-ni-indirimbo-nshya-Knowless-yararikiye-abantu-ibidasanzwe-ejo

  • Ijambo rya mbere Jose Chameleone avuze nyuma y'igihe arembye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jose Chameleone umaze iminsi arembye yafashe umwanya ashima buri umwe wamubaye hafi mu gihe yari arwaye.

    Mu mwanya muto ushize Joseph Chameleone yafashe umwanya wo gushima buri umwe wagize uruhare mu gihe cy'uburwayi bwe n'abamusengeye bose agaragara ukwizera nk'ingabo ikomeye mu gihe cy'ibibazo.

    Yagize ati: 'Muri cya gihe ikibi ikibi gitecyereza ko ucitse intege ni cyo gihe cyiza uba ugomba kongera ibyiringiro, ntabwo dayimoni yayobora.' Akomeza agira ati: 'Mwarakoze cyane bavandimwe banjye kugira umutima wo gusengera ubicyeneye cyane.'

    Yongeraho ati: 'Swangzavenue mwarakoze by'umwihariko ku bw'urukundo rwanyu rukomeye kandi rudashira.' Swangzavenue ni inzu y'umuziki yashinzwe na Chameleon itunganya ikanakurikirana inyungu z'umuryango mugari w'abahanzi bayirimo. Chameleon mu gusoza yagize ati: 'Ugushaka kwayo kube.'

    Uburwayi bwa Jose Chameleone bukaba bwarakaze cyane mu ntangiriro z'icyumweri gishize nyuma y'uko yari yarwaye ariko akaza gusezera avuga ko yorohewe yagera mu rugo akaremba bagahita bamwihutana mu bitaro byo muri Kampala.

    Source : https://yegob.rw/ijambo-rya-mbere-jose-chameleone-avuze-nyuma-yigihe-arembye/

  • Platini P yahishuye umukobwa akunda wamuhesheje amasezerano akomeye muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 3 Kanama 2021, Platini ni bwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa 'One Percent Managers', abantu benshi batangira kuvuga ko Platini yaba yabifashijwemo na Isimbi Alliance, wari uherutse gusinyira iyi sosiyete ndetse hari n'umubano baba bafitanye.

    Mu kiganiro Playini P yagiranye n'umukunyamakuru Yago for real kuri Yago Tv Show yasobanuye birambuye amasezerano , ndetse anashimira cyane Isimbi amubwira ko amukunda anahishura ko ariwe wari uri mu b'ingenzi bagize uruhare mu isinywa ry'aya masezerano.

    Yagize ati: 'Byamaze amezi menshi, ntubona ubundi ndi umwe mu bahanzi bakunda gusohora indirimbo nyinshi, ariko urabona ko ntarasohora indirimbo nyuma ya Elena. Ubundi nyuma ya Elena ibiganiro byaratangiye, sindasohora indirimbo yanjye uretse indirimbo ebyiri nagiyemo Ikofi n'Aba Ex, sindasohora indirimbo yanjye, nafashe umwanya kugira ngo nganire nabo'.

    Akomeza agira ati: 'Rero byafashe igihe, amezi atanu, amezi atandatu gutyo, hanyuma turaganira banyoherereza amasezerano ndayasoma, hanyuma nkayajyana ku munyamategeko agasoma nanjye nkongera ngasoma, gutyo gutyo. Bifata ibintu birebire kuko hariya wabonye ndigusinya, ni imbere y'umunyamategeko kuko usinyira imbere y'umunyamategeko, kuko ntabwo ari amasezerano mato.'

    Ati: 'Imbarutso yabaye abantu berekanye umuziki wanjye, hari iyakinwe cyane mu tubyiniro barayikunda, begera abashuti banjye. Mboneraho gushimira Alliah, abantu benshi bajya bambaza ngo Alliah buriya siwe waguhuje nabo'.


    Platini P yakomeje avuga ko ashimira Alliah kandi ko koko abyemera ko nawe ari mu bantu bamuhuje n'abasigaye bareberera inyungu ze.

    Ati: 'Yego ndabyemera ari muri abo bantu bampuje nabo, ariko niwe muntu w'ingenzi muri byo. Ariko ndamushimira cyane kuko yatumye nyine ayo masezerano aboneka. Alliah ndamukunda cyane niba utari unabizi ndamukunda cyane. Ni umuntu wanjye cyane, niko mwita.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/platini-p-yahishuye-umukobwa-akunda-wamuhesheje-amasezerano-akomeye-muri

  • Abahanzi nyarwanda bakomeye bahuriye mu ndirimbo ivuga kuri Amb. Habineza Joseph witabye Imana #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda bagera kuri 13 bahuriye mu ndirimbo bise 'Joe Wacu’ igaruka kuri nyakwigendera Amb. Habineza Joseph uherutse kwitaba Imana wabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo.

    Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi bakomeye mu gihugu barimo nka King James, Yvan Buravan, Butera Knowless, Jules Sentore, Masamba, Mani Martin, Uncle Austin, Platini P, Patrick Nyamitari, Chris Hat, Alyn Sano, Muneza Christopher na Tonzi.

    Uyu mugabo wabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco, benshi mu bahanzi bamufata nk’umwe mu baharaniye iterambere ry’imyidagaduro.

    Bakaba bayikoze mu rwego rwo kuzirikana ibyiza yakoze igihe yari akiri ku Isi mbere y’uko yitaba Imana aguye mu bitaro Nairobi muri Kenya ku wa 20 Kanama 2021.

    Ni indirimbo yakorewe mu Ishusho Studio, ikorwa na Niz Beats afatanyije na Producer Nicolas.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-nyarwanda-bakomeye-bahuriye-mu-ndirimbo-ivuga-kuri-amb-habineza-joseph-witabye-imana

  • Igisupusupu nyuma yo gufungurwa yahise yegura Umuduri ajya muri Studio gukora indirimbo y’ishimwe #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva Francois yarekuwe mu cyumweru gishize nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rutesheje agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwari rwemeje ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

    Nyuma y’iminsi micye arekuwe, hagaragaye amashusho amugaragaza ari muri Studio ari kuvuza umuduri we akora indirimbo yumvikanamo amagambo y’ishimwe.

    Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’usanzwe areberera inyungu ze, Alain Mukurarinda, agaragaza Igisupusupu asa nk’usubiramo indirimbo yamaze gufatwa amajwi.

    Ubutumwa bwa Mukurarinda buherekejwe n’amagambo atari menshi agira ati 'Isubiriza igihe.' Ku buryo bikekwa ko iyo ndirimo ari ko izaba yitwa.

    Muri iyi ndirimbo iri mu njyana n’ubundi imenyerewe kuri uyu muhanzi, mu nyikirizo agira ati 'Babwire ko ari iyo Mana nziza…'

    Nsengiyumva Francois AKA Igisupusupu, yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB tariki 30 Kamena 2021 rwari rumukurikiranyeho ibyaha bibiri birimo icyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyaha cyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.

    Nyuma yakorewe Dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo bwahise bumuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi ruza no gufata icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ariko yahise ajuririra iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.

    Uyu muhanzi uburana ahakana icyaha avuga ko ntacyabaye, mu cyumweru gishize ni bwo Urukiko yajuririye rwafashe icyemezo cyo kumurekura nyuma yo gusanga impamvu zashingiweho afungwa zidafite ishingiro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Igisupusupu-nyuma-yo-gufungurwa-yahise-yegura-Umuduri-ajya-muri-Studio-gukora-indirimbo-y-ishimwe