Tag: Muzika

  • Reba inzu y'akataraboneka umuhanzi Tom Close yujuje mu Bugesera [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunyarwanda akaba n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe gutanga amaraso, Tom Close yujuje inzu y'agatangaza iherereye mu Karere ka Bugesera.

    Uyu muhanzi uri mu ba mbere bazamuye imbamutima z'Abanyarwanda mu njyana ya R&B,yahesheje agaciro amafaranga yakuye mu bushabitsi yubaka inzu y'akataraboneka mu mujyi wa Nyamata.

    Nkuko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru HOSE ibitangaza,Dr Muyombo Thomas, uzwi nka Tom Close yujuje iyi nzu z'akataraboneka mu Karere ka Bugesera ahazwi nko mu karumuna.

    Ni inyubako nini ariko itageretse, yihariye mu myubakire yayo, isize amarangi y'urwererane, ikazengurukwa n'igipangu cyubakishije amabuye y'amakoro aboneka mu gace k'ibirunga.

    Ni inzu bigaragara ko yatanzweho amafaranga atari make, gusa ntabwo ari igitangaza ku muntu nka Tom Close wakoreye amafaranga avuye mu mpande nyinshi.

    Ni umwe mu bahanzi bakunzwe kuva mu 2007. Mu 2011 yegukanye bwa mbere igihembo cya Primus Guma Guma Super Star.

    Yabaye umuganga mu bitaro bitandukanye, aba umuyobozi w'ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri Kigali, nyuma agirwa umuyobozi wacyo ku rwego rw'igihugu.

    Iyi nzu ya Tom Close yubatswe na Johnson Murindabigwi umwe mu bahanga mu guhanga inyubako zigezweho. Uyu ni we wakoze igishushanyo cya hoteli ikoze nk'ubwato izubakwa mu kirwa cya Gihaya kiri mu Kiyaga cya Kivu.

    Tom Close ni umuturanyi wa Butera Knowless na Clement nabo bafite inzu igeretse muri aka gace, ndetse n'ibindi byamamare byiganjemo abakinnyi b'umupira w'amaguru.



    Source: HOSE.RW

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/reba-inzu-y-akataraboneka-umuhanzi-tom-close-yujuje-mu-bugesera-amafoto

  • Uwimana Raziska watumiye Diamond yatanze Mi… – #rwanda #RwOT

    Raziska amaze iminsi mu Rwanda nyuma y'ibiganiro yagiranye n'abahanzi batatu bo mu Rwanda yashakaga gutumira kuririmba muri Canada, ariko agakomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid1-19.

    Mbere y'icyorezo cya Covid-19 yatumiye Diamond, Sheebah Karungi na Anne Kansiime, buri wese mu gihe cye ashimisha imbaga. Ubuzima yakuriyemo n'inyungu yakuye mu byo akora, ni byo byatumye yiyemeza gufasha abatishoboye.

    Mu ntangiriro z'iki Cyumweru, yatanze 'Mituelle de Sante' ku baturage 25 bo mu Karere ka Nyarugenge Umurenge Nyamirambo mu Kagari ka Mumena, anatanga ibikapu 25 ku banyeshuri.

    Yabwiye INYARWANDA ko yatekereje gutanga 'Mituelle de Sante' kugira ngo afashe abagizweho ingaruka na Covid-19 batabashije kubona ubwishyu bw'ubwisungane mu kwivuza.

    Ati 'Muri bino bihe bya Covid-19 abantu bagize ingorane zinyuranye, hari ababuze akazi, hari ababuze uburyo bushoboka bwose. Naratekereje nti ko mfite amahirwe nkaba ngifite akazi, hari benshi bagatakaje nti nakora iki kugira ngo mfashe abantu batishoboye bahuye n’ingaruka za Covid-19? Ndavuga nti natanga 'Mituelle de Sante' n’ibikapu ku banyeshuri.'

    Yavuze ko azakomeza ibikorwa by'urukundo ku bantu batandukanye no gukomeza kuba hafi abo yageneye ubufasha bo muri Rwampara.

    Uyu mugore yavuze ko gutegura ibi bitaramo ari nabyo yamenyekaniyeho, byatumye arushaho gukunda kwikorera, gukorana n’abantu batandukanye n’ibindi. Ati “Ni ishuri ry’ubuzima.”

    Avuga ko zimwe mu mbogamizi ahura nazo, ari abantu barimo n’abagabo batiyumvisha ko ashobora gutegura igitaramo kikarangira neza. Ati: “Imbogamizi ntizibura, ariko urakomeza ugakora.”

    Raziska yavuze ko igitaramo cya Diamond cyamutunguye, kuko umubare w’abantu yari yiteze kukitabira atari bo bitabiriye, kuko bari benshi.

    Yakomeje avuga ko ari mu biganiro n’umuhanzi ashaka kuzabera umujyanama. Avuga ko ubuzima bwamwigishije kuba umunyakuri, kubana neza n’abantu no gufasha. Raziska agira inama abakobwa kumva ko nta kidashoboka.

    Umutoniwase ushinzwe Imibereho Myiza mu Mudugudu wa Rwampara yavuze ko bishimiye ubufasha bahawe na Raziska kuko bwaje bwunganira imibare y’abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza.

    Ati “…Birashimishije! Ni byiza cyane, kuko sinahakana ko 'Mituelle de Sante' yari iri hasi n’ubwo itari iri hasi cyane ariko uko biri kose ije [inkunga] cyane mu gikorwa twari turimo muri iyi minsi.'

    Ati: 'Iyi nkunga ije ikenewe cyane. Biramfashije cyane nk’umuyobozi ubishinzwe wari umaze iminsi ukangurira abaturage gutangira 'Mituelle de Sante' ku gihe. Ngira ngo ubu bigabanyije umubare w’abantu batari bishyura.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bamwe mu baturage, bagowe no kwishyura 'Mituelle de Sante' muri iki gihe bitewe na Covid-19.

    Uwimana [Raziska] yashyikirije 'Mituelle de Sante' z'abaturage 25 Umutoniwase Ushinzwe Imibereho Myiza mu Mudugudu wa Rwampara  Uwimana uzwi nka Raziska yavuze ko yatanze inkunga muri uyu Murenge kubera ko ariho avuka  Raziska avuga ko gutegura igitaramo cya Diamond, Sheebah Karungi na Kansiime byamusigiye kurushaho gukunda kwikorera   Umutoniwase Ushinzwe Imibereho myiza mu Mudugudu wa Rwampara [Uwa kabiri uturutse iburyo], yashimye ubufasha bahawe mu kuzamura umubare w'abamaze gutanga Mituelle de Sante  Abanyeshuri 25 bahawe ibikapu byaguzwe muri Canada bazajya batwaramo ibikoresho by'ishuri bitandukanye

    Umukinnyi wa filime Uwimana Saluwa wakinnye muri City Maid, Matayo High School n’izindi yashyigikiye Raziska wagobotse abatishoboye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109354/uwimana-raziska-watumiye-diamond-yatanze-mituelle-de-sante-nibikapu-ku-banyeshuri-amafoto-109354.html

  • Album ya Usain Bolt yamaze gukuraho agahigo k… – #rwanda #RwOT

    Usain Bolt yamamaye mu mikino yo kwirukanka, ndetse umuvuduko yagaragaje mu kwirukanka metero ijana mu myaka igera muri 12 ntawurawugira.

    Album ye y’umuziki aherutse gukora ikaba yamaze gukuraho agahigo k’umwami w’injyana ya Reggae, Bob Marley n’umunyabigwi mu muziki Wailer.

    Kugeza ubu ikaba ariyo iyoboye Album zose mu njyana ya Reggae, ku rubuga rugurishirizwaho umuziki rwa Itunes muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Indirimbo ziri kuri iyi Album yitwa 'Country Yutes' zigera kuri 14 zirimo 'It’s Party', 'Intro', 'Living The Dream', 'Yuh Now City life' n’izindi.

    Usain Bolt yegukanye umudali wa zahabu inshuro zigera ku munani, mu marushanwa yo kwirukanka  yaje guhagarika.

    Yinjira mu binjyanye no gutunganya umuziki n’ubushabitsi, kugeza ubu Album ye ‘Country Yutes’ mu gihe gito imaze kwandika izina rikomeye.

    By’umwihariko indirimbo iriho ‘It’s A Party’ ikaba yaramaze gushyirwa ku mbuga zigurishirizwaho umuziki zose, zirimo na youtube.

    Mu ijambo rya Usain Bolt yatangaje ko wenda hari aho bishobora gutungura abantu kumubona mu muziki, nyamara kuri we ntagitunguranye.

    Agira ati:”Niba warakurikiranye umwuga wanjye mu myaka yatambutse, waba warambonye iteka mbyina kandi numva umuziki.”

    Akomeza agira ati:”Ntabanga ririmo kuba nkunda umuziki. Umuziki wahoze ari igice cy’uturemangingo twanjye.”

    Usain Bolt kuri ubu afite imyaka 35, uburebure bwa metero 1.95 n’abana 3

    Niwe ufite agahigo ku isi ko kwirukanka mu gihe gito metero 100

    Indirimbo zigize Album ya Usain Bolt zigera kuri 14 zirimo n'iyitwa RIP My G

    Kubakunda injyana ya Reggae bakoresha urubuga rwa Itunes ubu Album ya Usain Bolts niyo iyoboye

    Iyi Album y’umunyabigwi mu kwirukanka wo mu gihugu cya Jamaica ikoze mu njyana zigera kuri ebyiri zirimo iya Reggae na Dancehall ziri no muzikunzwe muri Amerika y’AmjyepfoUsain Bolt Album ahantu hose ku isi niyo iri gucurangwa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109349/album-ya-usain-bolt-yamaze-gukuraho-agahigo-ka-bob-marley-muri-reggae-109349.html

  • Hari ukuntu umuntu akora indirimbo ukagira n… – #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko tugaruka kuri iyi Album, reka duhere kuri iyi ndirimbo yagombaga kuyibanziriza nyakwigera Jay Polly yise “Menyabawe” yakozwe na Li John. Ayigarukaho mu kiganiro yagitanye na YAGO TV SHOW, Li John yagize ati: “Hari ukuntu umuntu akora indirimbo ukagira ngo ari mu bihe bya nyuma. Nk’iyo ngiyo “Menyabawe”, ni ukuvuga ngo irimo nyine ukuntu avuga ukuntu nko muri iyi minsi, muri iyi minsi nyine turimo ntabwo wamenya ukuntu ejo bizagenda”.

    Producer Li John wari uri gukorera Jay Polly Album ye nshya

    Yakomeje avuga ko harimo nk’aho yaririmbye abaza Imana ko ari buze kuramuka, ibi ngo bituma Producer Li John iteka iyo ayumva yibaza impamvu Jay Polly yari atangiye kwandika ibintu nk’ibi. Yatanze urugero rw’iyindi yitwa “Ishuti nyazo” nayo iri kuri iyi Album aho Jay Polly aba aririmba agira ati: “Tuzi neza ko isi turiho yamyeho, ko akenshi abadakenga batayirambyeho, ko abanambye ku kubana bayitinzeho kuko kuyibaho ni intambara zihoraho mu bigeragezo abenshi dushyize imbere…..”.

    Producer Li John kandi yasobanuye kuri iyi Album “Inkuta enye” ya Jay Polly yari ari kumukorera agira ati: “Muri iyi minsi bamubonaga nta ndirimbo ari gusohora ariko twari dufite intego y’uko tugomba kubanza kurangiza Album”. Yakomeje avuga ko bari bafite gahunda yo kubanza gushyira hanze indirimbo imwe Jay Polly yise “Menyabawe” tumaze kugarukaho nyuma yaho bakabona gushyira hanze Album.

    Urupfu rwa Jay Polly rwashavuje benshi

    Iyi Album ngo yagombaga kuzaba iriho indirimbo nibura 16. Muri zo yavuze ko hari izo yari yarangije ati: “Ni indirimbo 10 zirikodinze”. Yashimangiye ko hari izo atazi amazina kuko Jay Polly mu kurikodinga abanza kuririmba nyuma akabona gushaka izina ry’indirimbo nyuma. Yavuze ko yahuriye bwa mbere na Jay Polly kuri Sun City muri studio yari irimo na MadeBeat, icyo gihe yumvise ibyo uyu mu producer yari ari gukora yumva ari byiza amubaza izina ndetse anamubwira ko Beat ari gukora ari nziza amusaba kuyimuha bakayikoramo indirimbo yitwa “Uramfite”.

    Nyuma yaho ni bwo Jay Polly yamusabye ko bakorana kuko yamubonyemo ubushobozi birangira bakoranye gutyo kugeza kuri iyi Album yari ari kumukorera ariko Jay Polly akaba yitabye Imana batarayishyira hanze. Yamukoreye indirimbo zitandukanye zirimo: “Inshuti nyazo”, “Uramfite”, irimo abahanzi bose bari muri The Mane, “ipapare”, n’iyitwa “Nyirizina”. Yavuze ko aherukana kubona imbonankubone Jay Polly ubwo bari baraye muri studio bakora indirimbo yitwa “Menyabawe”.

    REBA HANO UKO YABISOBANUYE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109343/hari-ukuntu-umuntu-akora-indirimbo-ukagira-ngo-ari-mu-bihe-bya-nyuma-producer-wa-jay-polly-109343.html

  • Platini P yaciye bugufi asaba Imbabazi abafana ba Jay Pollly nyuma yo gushijwa kumushinyaguririra #rwanda #RwOT

    Kuwa 2 Nzeri 2021 ,nibwo inkuru mbi yamenyekanye ko umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yitabye Imana, hari nyuma yo kugezwa ku bitaro bya Muhima akuwe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiwe.

    Nyuma y'igihe gito, umuhanzi Platini, yahise asohora indirimbo 'Somaho' yakoranye na Jay Polly.

    Iyi ndirimbo yagarukaga ku kunywa inzoga (yamamazaga uruganda Platini aherutse gusinyana narwo amasezerano), ubwo yajyaga hanze mu dukubo bashyizemo (Rest In Peace Jay Polly), bivuze ngo ruhukira mu mahoro Jay Polly, ntabwo byakiriwe neza n'abakunzi b'uyu muhanzi aho byafashwe nko gushinyagurira uyu muraperi wari umaze amasaha make yitabye Imana.

    Icyabitije umurindi cyane ni uburyo n'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa (RCS) rwatangaje ko ashobora kuba yishwe na Alcool yanyweye yogosha muri gereza yayivanze n'ibindi bintu, ku buryo byari nk'igisindisha.

    Ibi byaje gutuma uyu muhanzi Platini indirimbo ahita anayikuraho ayigira 'private'(nta wundi muntu wabasha kuyireba uretse we gusa).

    asabye imbabazi avuga ko ari amakosa bakoze kandi atari cyo bari bagamije cyane ko bayishyizeho bataramenya ko yitabye Imana ahubwo biza guhurirana.

    Ati “ku bantu nababaje mbanje kubasaba imbabazi kandi nanjye nababariye n'utarabanje kunyumva, bambabarire bivuye ku mutima.”

    Yakomeje agira ati “ubundi twari dufite indirimbo na Jay Polly yitwa 'Somaho' ariko yari iya Dream Boys ariko nyuma biriya by'amatsinda bimaze kuvaho tuyikora twembi turakosora, iyo ndirimbo tuza gusaba producer ko ayihindura, bikomeza kugorana tugera aho tubivamo turavuga ngo tuzakora indi, iyi ikazasohoka wenda habonetse nk'abayikeneye.”

    Nyuma nibwo haje uruganda rukora inzoga rumuha ikiraka yegera Jay Polly amubwira ko ya ndirimbo bayibyaza umusaruro na we arabyemera.

    Bamufunze batarakora amashusho kuko n'ikiganiro cya nyuma bagiranye harimo uburyo izakorerwa amashusho, gusa afungwa bidakozwe, abamuhaye ikiraka bakomeje kumushyiraho igitutu ariko akomeza kubihanganisha.

    Ati “ijoro yapfuyemo uwo munsi nibwo bari batangaje ko urubanza rwe rwigijwe inyuma, turavuga tuti reka indirimbo isohoke mu gitondo, ariya mashusho ni ayo twari twarakoze mbere biraho, yari indirimbo yo kwamamaza gusa.”

    “Urabizi mfite ikipe imfasha, nababwiye ko iyo ndirimbo mu gitondo bayishyira ku mbuga zacu, njya kuryama mu gitondo mbyukira kuri izo nkuru, sinibuka ko hari indirimbo iri busohoke, abo nahaye itegeko ryo kubikora barayisohoye, njye sinanabimenye twiriwe muri ibyo, nimugoroba njya mu kiriyo, ntashye nibwo nabonye ubutumwa buntuka ahantu hose, mbwira ikipe ko twakoze amakosa nti tube tuyikuyeho abantu babanze bumve ubusobanuro bwanjye, tuzaba tuyisubizaho ariko nabwo niba bitari ngombwa navugana nabo nayikoreye umuntu akazabakorera indi.”

    Yavuze ko kandi nta mutima mubi yabikoranye, asaba imbabazi abo byababaje bose, n'aho ngo kuba baranditse (Rest In Peace Jay Polly) muri title ngo uwukoresha YouTube yamubwiye ko yabikoze mu rwego rwo kumuha icyubahiro ariko ntibyakirwa neza.

    Yavuze ko kandi n'ubwo atakundaga kugaragara mu mafoto ari kumwe na Jay Polly ariko yari inshuti ye magara kuko ni we muhanzi bamaranaga igihe kinini.

    Aba bombi bahuye bwa mbere muri 2008 bahuriye muri studio ya ONB, batangira kuvugana gutyo ari nabwo hazaga itsinda rya Tuff Gang.

    Avuga ko atazibagirwa uko yabafashije nk'itsinda rya Dream Boys bakorana indirimbo 2(Mpamiriza Ukuri na Mumutashye) zakunzwe cyane, ndetse ngo nk'iyo yajyaga i Huye bakiga yararaga kwa Platini.

    Ikiganiro cya nyuma yagiranye na Jay Polly hari muri Mata 2021 mbere y'iminsi 2 ngo afungwe, bakaba baraganiraga uko yashyira hamwe ibihangano bye akabicuruza bikareka no kubaho byandagaye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/platini-p-yaciye-bugufi-asaba-imbabazi-abafana-ba-jay-pollly-nyuma-yo-gushijwa

  • Ibyo Juno Kizigenza yabwiye Ariel Wayz ku isabukuru ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 09 Nzeri nibwo umuhanzikazi Ariel Wayz yizihije isabukuru y'amavuko. Juno Kizigenza byagiye bivugwa ko bakundana ntiyatanzwe kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Juno abinyujije kuri story ya instagram ye yanditse amagambo agira ati ” Birthday Love to a best friend who is like no other @ariel_wayz ❤️4 “.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-juno-kizigenza-yabwiye-ariel-wayz-ku-isabukuru-ye/

  • Platini yiseguye ku banenze ko yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jay Polly #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Platini yari ategereje ko Jay Polly ava muri gereza bagakora amashusho y
    Platini yari ategereje ko Jay Polly ava muri gereza bagakora amashusho y’indirimbo bise ‘Somaho’

    Bamwe mu bamunenze bavuze ko atari igihe cyiza cyo gusohora indirimbo yakoranye na Jay Polly mu gihe abantu bakiri mu marira byongeye igasohoka yamamaza inzoga kandi bivugwa ko ari na yo yazize.

    Umwe yagize ati “Biteye agahinda ku muhanzi nka Platini utinyuka gushinyagura mu bihe nk’ibi, agatinyuka agasohora indirimbo ngo arye Hit yisunze urupfu rwa mugenzi we Jay, biranavugwa ko atanagiye kumushyingura ibi si byo rwose”.

    Nyuma yo gukuraho iyo ndirimbo kuri YouTube, umuhanzi Platini abicishije mu kiganiro yatanze ku Isimbi TV yasabye imbabazi avuga ko Jay Polly yari inshuti ye magara ku buryo adashobora kumushinyagurira.

    Yagize ati “Ntabwo byabaho ko nshinyagurira inshuti yanjye, mumbabarire ntabwo nari ngamije kurya Hit, abantutse cyane ni uko bari bababaye, sinzi uko byaducitse gusa I’m very sorry”.

    Platini yavuze ko Jay Polly yari inshuti ye magara kandi ko bari bamaranye igihe ndetse indirimbo Somaho yamamazaga inzoga bari bategereje ko ava muri gereza ngo bakore amashusho.

    Akaba yavuze ko akomeje gushengurwa n’urupfu rw’umuhanzi nka Jay Polly wari ukunzwe na benshi kandi akagenda akiri muto agifite byinshi yari atarakora.

    Indirimbo ‘Somaho’ n’ubwo hari abanenze igihe yasohokeye, hari abandi benshi bagaragaje ko bayikunze ikimara gusohoka, ikaba yiyongereye ku zindi aba bahanzi bagiye bakorana harimo nk’iyitwa ‘Mumutashye’ na yo yakunzwe n’abatari bake.

    Umva indirimbo ‘Somaho’ ya Platini P na Jay Polly

    source : https://ift.tt/3yQZpoV

  • Narungurutse ku rupfu, nari naraye ndose napf… – #rwanda #RwOT

    Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Kayirangwa Rosine ariko mu muziki yahisemo kwitwa Selena Rosy ndetse hari n’abamuzi nka Rosy Keys kuko ariyo mazina yabanje gukoresha mu muziki nyuma akaza kuyahindura. Ni umunyarwandakazi umaze igihe kinini abarizwa mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda ku mpamvu z’amasomo.

    Mu minsi micye ishize Selena Rosy yakoze impanuka ubwo yari mu bwongero arimo koga. Avuga ko yanyereye akubita agahanga hasi ku makaro arakomereka ndetse ava amaraso menshi. Yatangaje ko iyo mpanuka yayikoze nyuma y’uko nijoro yari yarose yapfuye, ndetse hari hashize umunsi umwe ashyize hanze indirimbo nshya ‘Incuro zirenze 1’.

    “Nari mpfuye Imana ikinga ukuboko” Ayo ni amagambo Selena Rosy yabwiye InyaRwanda.com mu kiganiro gito twagiranye ubwo twari tumaze kumenya ko yakoze impanuka ndetse akaba ari mu bitaro aho ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro Baylor Medical Centre biri mu mujyi wa Kampala. 

    Yakomeretse ava amaraso menshi

    Selena Rosy yabwiye InyaRwanda.com ko yarungurutse urupfu, ati “Narungurutse ku rupfu, navuye amaraso douche iruzura, noneho nari nanakinze, gukingura byari hatari”. Ati “Nkimara gusohora iyi ndirimbo ‘Incuri zirenze 1’, ni bwo bwakeye nkora impanuka. Ariko nari naraye ndose napfuye, ntinya kuva mu rugo. Satani ni umugome”. 

    Asobanura neza uko iyi mpanuka yageze, yagize ati “Nagiye muri douche koga nyerera ku isabune nkubita agahanga hasi ku makaro” Yavuze ko iyi mpanuka yayikoze ari iwabo mu rugo, ati “Nari mu rugo nta hantu nari nagiye”. Kuri ubu Selena Rosy akomeje kwitabwaho n’abaganga, bikaba biteganyijwe ko azasezererwa ku Cyumweru kuko ari wo munsi abaganga bamubwira ko azaba yorohewe neza.

    Selena Rosy ni umuhanzikazi mu muziki wa Gospel ariko watangiye akora umuziki wa Secular akaba yarakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo The Ben bakoranye ‘Ubuzima’, Bruce Melodie bakoranye ‘Bingeraho’ na Bably bakoranye ‘Ubwirakabiri’. Nyuma y’uko yinjiye mu muziki wa Gospel yakoze indirimbo zitandukanye zirimo; ‘Thank you Jesus’, ‘Oh my God’, ‘You know me’, ‘Yaweeh’, n’izindi.

    Selena Rosy ari koroherwa ndetse abaganga bamubwira ko ku cyumweru bazamusezerera

    UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘INCURO ZIRENZE 1’ YA SELENA ROSY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109276/narungurutse-ku-rupfu-nari-naraye-ndose-napfuye-ishimwe-rya-selena-rosy-warokotse-impanuka-109276.html

  • Umukunzi wa Mico The Best yakorewe ibirori by… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021, ni bwo Clarisse yasohoye amafoto y'ibirori yakorewe bya “Bridal Shower”. Ibirori byo gusezera ubukumi bwe byitabiriye n'inshuti ze z'ahafi, abo mu muryango we n'abandi bamuhaye impano n'impanuro azashingiraho mu rugo rwe n'umuhanzi Mico The Best.

    Yakorewe ibirori bya 'Bridal Shower' mu gihe tariki 9 Kanama 2021 yasezeranye mu mategeko na Mico The Best mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu muhango witabiriye n'abo mu miryango y'aba bombi, inshuti z'uyu muhanzi barimo Bruce Melodie ndetse n'abandi bahuriye mu inzu ifasha abahanzi bya muzika ya Kikac.

    Tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Mico The Best yambitse impeta y'icyizere umukunzi we. Nyuma yafashe irembo. Aherutse kubwira INYARWANDA, ko hari byinshi yakundiye Clarisse byatumye yiyemeza kubana nawe.

    Ati 'Ni umuntu udasanzwe kuri njyewe, kubera ko ni umukobwa w'umutima noneho byongeye akaba n'umunyaburanga…Ni umukobwa usobanuye byinshi kuri njyewe, ariko icyo nakunze kurusha ibindi ni umutima we”.

    Mico The Best yavuze ko uyu mukobwa agira ubushishozi muri we, kandi ko umwaka ushize ari mu rukundo nawe.

    Clarisse yagaragaje ko yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka 'Bridal Shower'

    Clarisse yahawe impano n'impanuro azashingiraho mu rugo rwe na Mico The Best  Inshuti ze, abavandimwe be, umuryango we n'abandi bishimiye intambwe yateye mu buzima bwe basangira umutsima Clarisse yamaze gusezerana imbere y'amategeko na Mico The Best  Mu ndirimbo babyinnye muri ibi birori harimo indirimbo 'Save the Date' ya Mico The Best


    Byari ibyishimo kuri Clarisse mu birori byo kwitegura kubana akaramata na Mico

    Ababyeyi bamuhaye impanuro n’impano!



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109265/umukunzi-wa-mico-the-best-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ubukumi-amafoto-109265.html

  • Gihamya: Indirimbo nshya y’umuhanzi Nzabahayo ikangurira Abakristo kwera imbuto #rwanda #RwOT

    Jean Claude Nzabahayo umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ni umukristo ukiri ingaragu abarizwa mu itorero rya ADEPR mu rurembo rwa Nyabisindu ho muri paruwase ya Gahogo, akaba ateranira ku itorero rya Gatenzi.

    Mu kiganiro yagiranye na Agakiza.org, avuga ko yatangiye kuririmba cyera ubwo yari mu mashuri abanza mu mwaka wa 6, Gihamya akaba ariyo ndirimbo ye yambere ibashije kujya hanze, nkuko igaragara Ku rubuga akoresha rwa YouTube rwita “Claude Gihamya”

    Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Aimabi Pro muri Holystone Music, ifite uburebure bw’iminota 5:11. Amwe mu magambo ayigize ni” Kuririmba neza, ncuti iyo si gihamya, guhinduranya ibyumba iyo si gihamya. Guterera imisozi cyane, nchuti iyo si gihamya, shaka gihamya nanjye ndashaka gihamya “

    Umuhanzi Nzabahayo avuga kuri iyi ndirimbo Gihamya, ngo impamvu yo kuyikora nta yindi uretse kubwira abantu kugira ikimenyetso cy’uko bakijijwe. Ati” Nashatse kugaragaza uko umukristo mu buzima busanzwe yagakwiye kugenda muri iyi minsi igoye, agashaka gihamya(Imbuto) imuhamiriza ko yakijijwe. Ari mu bantu, aho agenda, umukristo akwiye kugira gihamya imuhamiriza ko yakijijwe “

    Usibye iyi ndirimbo yamaze kujya hanze, Jean Claude atangaza ko indirimbo zo azifite uko uburyo buzagenda buboneka azagenda azishyira ku mugaragaro. Akagira ati “Kuko gahunda ni iyo gukizwa no gutera imbere mu buryo bw’umwuka.”

    Arasaba abakunzi b’umusaraba by’umwihariko abakunda indirimbo zaririmbiwe Imana ko bamuba hafi, haba mu kumusengera, kumugira inama ndetse n’ubundi bufasha ubwo aribwo bwose.

    Umva hano indirimbo Gihamya ya Jean Claude Nzabahayo

    https://youtu.be/0mGCRPZtlsI

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gihamya-Indirimbo-nshya-y-umuhanzi-Nzabahayo-ikangurira-Abakristo-kwera-imbuto.html