Tag: Muzika

  • Amatora yo kuri internet mu bihembo ‘Kiss Sum… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, Radio Kiss Fm ari nayo itegura ibi bihembo yavuze ko 'Ubu watora umuhanzi, indirimbo cyangwa Producer ushyigikiye muri #KissSummwerAwards2021 uciye ku rubuga rwacu rwa interineti www.kissfm.rw.'

    Ni ku nshuro ya kane ibi bihembo bigiye gutangwa. Bitegurwa hagamijwe gushimira abaririmbyi n’aba Producer ku kazi katoroshye baba barakoze mu rugendo rw'umuziki no kubereka ko Kiss Fm izirikana imirimo yabo.

    Icyiciro cy'indirimbo y'impeshyi (Best Summer Song) gihatanyemo indirimbo eshanu harimo eshatu zihuriweho n'abahanzi babiri. Harimo indirimbo 'Amata' ya Dj Phil Peter na Social Mula, 'Igikwe' ya Gabiro Guitar na Confy, 'My Vow' ya Meddy, 'Katapila' ya Bruce Melody ndetse na 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza.

    Mu cyiciro cya Producer w'impeshyi (Best Summer Producer) harimo Bob Pro wa The Sound Studio, Producer Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Ayoo Rash wo muri The Mane, Madebeats na Element wo muri Country Records.

    Mu cyiciro cy'umuhanzi wakoze neza kurusha abandi muri iyi mpeshyi ya 2021 (Best Summer Artist) harimo Butera Knowless, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy.

    Icyiciro cy'umuhanzi mushya wigaragaje (Best New Summer Artist) harimo itsinda ry'abanyamuziki rya Symphony Band, Niyo Bosco, abahanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas na Papa Cyangwe.

    Meddy, Social Mula, Bruce Melodie na Juno Kizigenza bahataniye ibihembo mu byiciro bibiri. Meddy ahatanye mu cyiciro ‘Best Summer Artist’ no mu cyiciro ‘Best Summer Song’ abicyesha indirimbo ye ‘My Vow’.

    Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro ‘Best Summer Artist’ no mu cyiciro ‘Best Summer Song’ abicyesha indirimbo ye ‘Katapila’.

    Social Mula ahatanye mu cyiciro ‘Best Summer Artist’ no mu cyiciro ‘Best Summer Song’ abicyesha indirimbo ‘Amata’ yakoranye na Phil Peter.

    Juno Kizigenza ari mu cyiciro ‘Best Summer Artist’ no mu cyiciro ‘Best Summer Song’ abicyesha indirimbo ‘Away’ yakoranye na Ariel Wayz.

    Muri ibi bihembo kandi, hazatangwa icy'umuntu wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki Nyarwanda (Life Time Achievement). Uwegukana iki gihembo atangazwa ku munsi w'itangwa ry'ibi bihembo. Bitenganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 26 Nzeri 2021

    Abegukanye ibihembo bya Kiss Summer Awards umwaka ushize:

    Bruce Melodie ni wegukanye igihembo cy'umuhanzi wahize abandi mu mpeshyi. Yari ahataniye igihembo n'abarimo Mugisha Benjamin [The Ben], Nel Ngabo na King James. Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi yegukanye iki gihembo, kuko agiheruka mu 2018.

    Mico the Best yegukanye igihembo cy'indirimbo yakunzwe cyane abicyesha indirimbo ye yise 'Igare'. Yegukanye iki gihembo ahigitse 'Saa Moya' ya Bruce Melodie, 'Do Me' ya Marina na Queen Cha, 'Ubushyuhe' ya Dj Pius na Bruce Melodie na 'Ntiza' ya Mr Kagame na Bruce Melodie.

    Kevin Kade ufashwa na Bagenzi Bernard ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya wigaragaraje cyane. Yahigitse abarimo B Threy, Ariel Wayz na Calvin Mbanda. Iki gihembo yagishyikirijwe na Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie. 

    Igihembo cy'umuntu wagize uruhare mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda cyahawe Dj Bob. Uyu mugabo yagize uruhare mu gukwirakwiza no kumenyekanisha ibihangano by'Abanyarwanda mu myaka irenga 20 ishize.

    Producer Madebeat ni we wegukanye igihembo cy'utunganya indirimbo wahize abandi. Yahigitse Knoxbeat wo muri Monster Records, Element wo muri Country Records na Ishimwe Karake Clement wo muri Kina Music.

    Abahataniye ibihembo ‘Kiss Summer Awards’ batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet

    Icyiciro cy'indirimbo y'impeshyi (Best Summer Song) 

    Icyiciro cya Producer w'impeshyi (Best Summer Producer)


    Icyiciro cy'umuhanzi wakoze neza kurusha abandi (Best Summer Artist)

     

    Icyiciro cy'umuhanzi mushya wigaragaje (Best New Summer Artist)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109463/kiss-summer-awards-2021-amatora-yo-kuri-internet-yatangiye-109463.html

  • Imyambarire idasanzwe niyo yaranze ibyamamare… – #rwanda #RwOT

    Ni ibisanzwe ko abahanzi bambara neza cyane cyane iyo bitabiriye ibirori bikomeye birimo itangwa ry’ibihembo. Kuri iyi nshuro ibyamamare byaserutse mu myambaro idasanzwe ku itapi itukura mu birori bya MTV VMAS 2021 byongera gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera iyi myambarire itangaje.

    Kuva kuri Lil Nas X wambaye gikobwa kugeza kuri Megan Fox wambaye imyenda imugaragaza wese dore uko ibyamamare byari byambaye mu itangwa ry’ibihembo MTV VMAS 2021:

    Umuraperi Lil Nas wiyemerera ko ari umutinganyi yaserutse yambaye imyambaro y’abakobwa

    Umukinnyi wa filime kabuhariwe Megan Fox

    Umuhanzikazi Kacey Musgraves

    Umuraperikazi Doja Cat wayoboye ibirori bya MTV VMAS 2021

    Kourtney Kardashian n’umukunzi we Travis Barker

    Umuraperi Machine Gun Kelly n’umukunzi we Megan Fox

    Umuhanzikazi Jennifer Lopez

    Umuhanzikazi Olivia Rodrigo

    Umuhanzikazi Tinashe

    Umuraperikazi Saweetie

    Lil Nas X

    Src:www.PeopleMagazine.com,www.HollywoodLife.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109458/imyambarire-idasanzwe-niyo-yaranze-ibyamamare-byitabiriye-ibirori-bya-mtv-vmas-2021-amafot-109458.html

  • Amatora ya Kiss Summer Awards yatangiye, watora umuhanzi w’impeshyi hagati Meddy, Melodie, Knowless… #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya kane hagiye gutangwa ibihembo bya KISS Summer Awards bigamije gushimira abahanzi bakoze neza mu gihe cy’impeshyi.

    Ibi bihembo bitegurwa na Kiss FM, bitangwa mu byiciro bitanu ariko ibihatanirwa ni bine.

    Nyuma yo gutangaza abahanzi bahatanye mu byiciro bitandukanye, kuri uyu wa Mbere hatangijwe amatora yo kuri interineti mu rwego rwo guha umwanya abafana kugira ngo bagire uruhare mu kwitorera ababashimishije.

    Ushaka gutora aca ku rubuga rwa interineti rwa kissfm.rw, umuntu yemerewe gutora inshuro imwe muri buri cyiciro.

    Mu cyiciro cya Best Summer Song harimo Amata ya DJ Phil Peter ft Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy, na Away ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza.

    Best Summer Producer harimo Bob Pro, Clement, Ayoo Rash, MadeBeats na Element.

    Best Summer Artist harimo Knowless Butera, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy.

    Best New Summer Artist harimo Symphony Band, Niyo Bosco, Confy, Vestine na Dorcas, na Papa Cyangwe.

    Ibihembo bizatangwa tariki 26 Nzeri 2021.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amatora-ya-kiss-summer-awards-yatangiye-watora-umuhanzi-w-impeshyi-hagati-meddy-melodie-knowless

  • BullDogg yavuze ubuzima yabanyemo na Jay Polly #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BullDogg na Jay Polly bari inshuti kuva kera
    BullDogg na Jay Polly bari inshuti kuva kera

    Abitabiriye uyu muhango bahuriye aho yari atuye i Kibagabaga bamusabira ku Mana.
    Benshi mu bafashe ijambo muri uyu muhango, bagarutse ku mateka ya Jay Polly bamushimira ibikorwa yakoze akiri ku Isi ari nako bamusabira kuruhukira aheza.

    Uwera Jean Maurice mukuru wa Jay Polly , yashimiye buri muntu wese wabatabaye kuko byabafashije kumuherekeza mu cyubahiro.

    Jean Maurice yahaye abana ba nyakwigendera inyemezabwishyu y’umwaka wose w’ishuri mu mafaranga yaturutse mu bakunzi ba Jay Polly.

    Mu ijambo umuhanzi BullDogg yavuze nk’umuntu batangiranye itsinda rya Tuff Gang, yasabye ko ibihangano bye byabungabungwa, amafaranga azakomeza kuvamo akazafasha umuryango we n’abana be.

    BullDogg yasabye ko abakunzi be bakwiye gukomeza gutanga umusanzu mu rwego rwo gufasha umuryango n’abana be kugeza bakuze.

    Bikurikire uko yabisobanuye muri iyi video:

    source : https://ift.tt/2Xek8pY

  • The Bright Five Singers bakoze indirimbo ku i… – #rwanda #RwOT

    The Bright Five Singers ikorera ivugabutumwa muri Paroisse Cathédrale Saint Michel igizwe n'abasore bafite intego yo gufasha Abakristu gusenga basingiza Imana ndetse no kwitagatifuza binyuze mu ndirimbo.

    Batangiye ivugabutumwa ku wa 15 Ukwakira 2015 ari abasore batanu ari bo Mugabe Jean Jacques Bertrand, Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper na Mutesa Rukundo Christian.

    Uko iminsi yagiye yicuma hari abagiye bajya mu bundi butumwa mu mahanga bagasimbuzwa abandi hagiye hiyongeramo nka Niyonkuru Fabrice, Karangwa Kwizera Fabrice na Mugwaneza Jean Marie Vianney.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TWIGISHE GUSENGA’ YA BRIGHT FIVE SINGERS

    Nyuma y'imyaka ibiri batangiye urugendo rw'umuziki, bashyize hanze Album ya mbere bise 'Musabe Muzahabwa'.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Bright Five Singers bavuze ko nyuma yo gusohora indirimbo 'Twigishe gusenga' bahishiye ibyiza byinshi abafana harimo indirimbo nshya batangiye gukoraho ziri muri studio ndetse n'ibitaramo mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyakomeza kugenza make.

    Iri tsinda ryavuze ko ubu batangiye gutegura Album ya kabiri izaba iriho indirimbo zitandukanye izashyirwa ku mugaragaro umwaka utaha.

    The Bright Five Singers batanze ibyishimo mu bitaramo bitandukanye batumiwemo n'ibyo biteguriye. Bafasha andi makorali mu miririmbire, cyane cyane bigisha indirimbo ndetse no kugorora ijwi.

    Aba baririmbyi kandi, bakora ibikorwa bitandukanye by'urukundo ku bantu batandukanye bikabafasha kwiyubaka no gukomera ku mpano y'ubuzima itangwa n'Imana.

    Bafite kandi abavandimwe bafatanya kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza barimo Umuryango witwa Bright Five Singers Family.

    Bifatanya kandi n'abantu batandukanye mu kwizihiza iminsi Mikuru mu gitambo cya Missa harimo ubukwe, Batisimu, amasabukuru, Missa zo gushima Imana, Missa zo gutabara abagize ibyago no kubafata mu mugongo.

    Iyi ndirimbo nshya 'Twigishe gusenga' yahimbwe na Oreste Niyonzima, itunganywa mu buryo bw'amajwi na Emmy Pro n'aho amashusho atunganywa na Alviz Organ.

    Iri tsinda rizwi mu ndirimbo nka ‘Dusingize Imana’ yakunzwe cyane n’abatari bake, ‘Roho ngwino utumurikire’ yagiye hanze muri Kamena 2020, 'Ndi Umukristu', 'Ngirira imbabazi', 'Abana warazwe' n'izindi nyinshi ushobora gusanga ku rubuga rwa Youtube.

    Iri tsinda riheruka gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Serena Hotel mu Ugushyingo 2019 icyorezo cya Covid-19 kitaraza. 

    Itsinda Bright Five Singers ryasohoye amashusho y'indirimbo nshya bise 'Twigishe gusenga' 

    Bright Five Singers batangaje ko bari gukora indirimbo za Album yabo nshya

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWIGISHE GUSENGA' YA BRIGHT FIVE SINGERS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109447/the-bright-five-singers-bakoze-indirimbo-ku-isengesho-rya-dawe-uri-mu-ijuru-video-109447.html

  • Dore amwe mu mafoto ya Diamond , n' umukobwa uri mundirimbo imaze gukundwa na benshi ari gutuma abantu bacika ururondogoro #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz ukomeje kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino , hari amwe mu mafoto ye n' umukobwa yakoresheje mundirimbo 'Naanzaje' akomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga , dore amwe muri ayo mafoto

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/12/dore-amwe-mu-mafoto-ya-diamond-n-umukobwa-uri-mundirimbo-imaze-gukundwa-na-benshi-ari-gutuma-abantu-bacika-ururondogoro/

  • Meddy ashobora gushyira hanze indirimbo Quee… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Queen of Sheba' byemejwe ko mu masaha 120, Meddy yayishyira hanze iyi ikaba ariyo ndirimbo benshi bari biteze ko izabanza mbere y'iyo aheruka gushyira hanze ikunzwe n'abatari bacye yitwa 'My Vow'.

    Binyujijwe ku rukuta rw'abakunzi b'umuziki wa Meddy, Inkoramutima, kandi runyuzwaho n'amakuru y'uyu muhanzi, hahishuwe ko mu minsi itanu uhereye none, Meddy yiteguye gushyira hanze indi ndirimbo.

    Bagize bati: 'Munsi y'iminsi itanu'  bongeraho amashusho y'amasegonda agaragaza izina ry'indirimbo, ariko muri yo hagaragaramo amagambo asa nk'azaba ari mu ndirimbo agira ati: 'Reka mbe umwe wawe njyenyine.'

    Umwe mu babonye aya mashusho, yagaragaje ko afite amatsiko agira ati: 'Barangiza ngo views zabonetse gute? Uba waduteye amatsiko.' akomoza ku bantu bavuze ko indirimbo iheruka Meddy yaguze views.

    Iyi ndirimbo Meddy agiye gushyira hanze, yatangiye kuvugwa muri Gicurasi 2021 kuko hari amashusho mato yamugaragaje ayiririmbana na Mimi, [umwita 'Zaddy', bivuga umugabo w'igikundiro n'uburanga buhebuje bukurura ab'igitsinagore (sexy)]  mu bukwe bwabo, ikaba yaritiriwe umwamikazi wa Salomon wo muri bibiliya, Sheba, wakomokaga muri Ethiopia.

    Mu minsi itanu umwe muriyo uhereye none, Meddy yiteguye gushyira indirimbo hanze

    Ubwo bamwe baba bitana ba Bae na Cher, Mimi yongeramo n'andi ataka umugabo we arimo ‘Zaddy’ bivuze umugabo w’igikundiro w'ubwiza bw'akataraboneka.

    'Amagambo yayo ambera urumuri mu nzira yanjye' ubutumwa bwa Meddy bw’impera z’icyumweru.

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109433/meddy-ashobora-gushyira-hanze-indirimbo-queen-of-sheba-mu-gihe-kitarenze-iminsi-itanu-109433.html

  • Umuhanzi yakoze agashya asimbuza imisatsi ye iminyururu ya zahabu yashinzwe mu mutwe we [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunyamerika witwa Dan Sur, yakoze agashya aba umuntu wa mbere wasimbuje imisatsi yo ku mutwe we amasheni ya zahabu mu rwego rwo kwirimbisha.

    Uyu muhanzi mu njyana ya reggaeton na rap w'imyaka 23 yakoze agashya ajya kuri Tik Tok arangije ahita yerekana umutwe we yemeza ko amashene yateyemo yayasimbuje umusatsi we karemano.

    Uyu muhanzi ukomoka muri Megizike, yari afite umusatsi miremire y'umukara miremure mbere yo kuwuhindura kugira ngo agaragare neza muri ubu buryo.

    Muri imwe mu mashusho ye, Sur yavuze ko yashakaga kwinjira mu isi ya rap, ibyo bikaba byaramuteye guhinduka.

    Ati: 'Ukuri ni uko, nashakaga gukora ikindi kintu gitandukanye kuko mbona abantu bose basiga umusatsi. Ndizera ko abantu bose batazanyigana ubu “.

    Uyu muhanzi yahise asobanura uburyo yashyize iminyururu ku mutwe, avuga ko nta kiguzi yakoresheje mu kubikora.

    Ati: “Ndayifite nk'ifuni yatewe mu mutwe kandi icyo kintu gifite udukoni kandi byose bifataniye mu gihanga cyanjye, munsi y'uruhu rwanjye.

    Ni umusatsi wanjye. Umusatsi wa zahabu. Umuraperi wa mbere ufite umusatsi wa zahabu watewe mu mateka y'abantu.

    Uyu muhanzi asanzwe azwiho kugira imisatsi idasanzwe ndetse akunze kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo akora.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuhanzi-yakoze-agashya-asimbuza-imisatsi-ye-iminyururu-ya-zahabu-yashinzwe-mu

  • Meddy na Mimi bizihije umwaka mushya wa 2014… – #rwanda #RwOT

    Mu mafoto anyuranye Mimi yasangije abamukurira kuri instagram, agaragaza uko byari byifashe ku munsi wizihizwa buri mwaka kuwa 11 Nzeri mu mwaka usanzwe, no kuya 12 Nzeri mu gihe umwaka wagize iminsi isumbye isanzwe, ibintu biba buri myaka 4 uhereye igihe wabereye.

    Uyu mukazana w'abanyarwanda akaba umugore wa Meddy, Mimi Mehdira, yagaragaje uko byari byifashe. Abagore n'abagabo babo bambaye imyambaro y'umuco wa Ethiopia, amakanzu y'umweru ku bagore, kimwe n'abagabo bambaye imyambaro y'amashati y'amaboko maremare n'amapantaro y'umweru.

    Uyu munsi ukaba uba ari ikiruhuko ku ngengabihe y'abanya Ethiopia, ndetse unizihizwa no muri Erithrea. Ibirori biba biri hose mu gihugu, naho imiryango y'abanya Ethiopia iherereye hirya no hino ku isi, abenshi bakaba bajya kuwizihiriza ku rusengero ruzwi nka 'Ragual', rubarizwa ku musozi wa 'Entoto' ufite ubutumburuke bwa kilometero zirenga 3.2. 

    Nk'uko bivugwa, abavuye ku rusengero mu gitondo barihuza bagasangira ifunguro ryitwa 'Injera' (Umugati n'isosi), nyuma mu masaha y'umugoroba, abangavu bagatanga imyenda, bakihuza bagasabana, bagatanga indabo bakanaririmba indirimbo z'umwaka mushya.

    Na none kandi nk'uko ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Ethiopia kibitangaza, ntabwo uyu munsi ushingiye ku mihango y'idini yonyine, ahubwo ni n'umwanya w'intashyo n'amabaruwa y'ubutumwa bwiza mu miryango no gutanga indabo. Ku ngengabihe y'abanya Ethiopia ubwo hizihizwaga umwaka wa 2016 bo bizihizaga umwaka wa 2009, bivuze ko ubu batangiye umwaka wa 2014.

    Meddy na Mimi bizihije umwaka musha wa 2014 nk'uko ingengabihe ya Ethiopia izwi nka 'Enkutatash' ibiteganya

    Meddy na Mimi bamenyanye mu mwaka wa 2017 urukundo rwabo rugenda rukura birangira babanye muri Gicurasi 2021

    Mimi n'umwe mu bantu be ba hafi ku munsi wo kwizihiza umwaka mushya

    Amafunguro avangavanze bafatiye hamwe nk’umuryango ni kimwe mu byaranze ibirori byo kwizihiza umwaka mushya

    Imbyino zitandukanye ziri mu byaranze umunsi wo kwizihiza umwaka mushya


        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109429/meddy-na-mimi-bizihije-umwaka-mushya-wa-2014-nkuko-bigenwa-ningengabihe-ya-ethiopia-amafot-109429.html