Tag: Muzika

  • Iwacu Muzika Festival: Marina na Mbanda barir… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo nk'uko bisanzwe cyabanjirijwe n'ibiganiro aba bombi bagiranye n'umunyamakuru ndetse akaba n'umushyushyarugamba, Lucky Nzeyimana, wabajije aba bahanzi ku bijyanye n'umuziki ndetse anababaza ku rwibutso basigiwe na Jay Polly.

    Calvin Mbanda, umwe mu bahanzi b'ikiragano gishya ndetse b'abahanga, yavuze uburyo yahiriwe n'urugendo rwe rwa muzika, ndetse adateze kuzawuvamo bitewe n'uko akiva muri segonderi aribwo yakoze kuri miliyoni y'amanyarwanda, ndetse aza no gusinyishwa umwaka umwe na The Mane wavuyemo ibikorwa n'imiziki myinshi cyane.

    Yashimiye cyane East African Promoters ku kizere yamugiriye cyo kwerekana bwa mbere indirimbo ze, ndetse anavuga ku rupfu rwa Jay Polly wasize icyuho ku muziki nyarwanda, avuga ko yamwigiragaho byinshi, yizeza abantu ko agiye kubereka icyo ashoboye ku rubyiniro.

    Mbanda yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo yitwa 'All I need' mu ijwi rye ryamaze kunyura abatari bake, aririmba 'Simbazi' asoreza 'ku ba People'.

    Marina wari utegerejwe kuri uyu mugoroba, yabanje kugirana ikiganiro na Lucky, maze avuga ibyo agiye kwereka abanyarwanda n'uko yiteguye ndetse anakomoza kuri Jay Polly, igihe bahuriye n'uburyo yamufanaga cyane kuva mu mwaka wa 2010 bagihura.

    Marina kandi yavuze kuri Primus Guma Guma, kimwe mu bitaramo byakundwaga n'abatari bake, ndetse anahishyura ko yifuzaga nawe kuzaririmbamo n'uko byahagaze.

    Yagize ati: 'Cyera nkiri umwana nifuzaga kujya mu gitaramo cy'abahanzi bakomeye nka Dream Boys, Jay Polly, Riderman, Knowless, ariko papa akambuza.''

    Marina kandi washenguwe n'urupfu rwa Jay Polly, yagarutse ku rwibutso yamusigiye agira ati': 'Jay Polly twabanaga nk'umuvandimwe kandi yarankundaga cyane, kuko twabaye inshuti nkiba mu Kagarama. Rero nahuye nawe duhujwe  n'umuntu wamufashaga mu bitaramo bita Mugiti mu mwaka wa 2010. Rero umunsi wa mbere duhura, nigaga mu wa gatandatu ngiye kujya muri segonderi.''

    Nyuma y'icyo kiganiro, Marina wari utegerejwe mu gitaramo yinjiye mu gitaramo yambaye imyenda y'umweru hose, inanditseho izina rye 'Marina', maze aririmba indirimbo 'Marina' ari nayo yahereyeho. Yaririmbye kandi 'Mbwira' yakoranye na Kidumu, 'Log Out', 'I'm sorry' n'izindi zagiye zikundwa n'abatari bake, banyuzwe n'ijwi ry'uyu muhanzikazi ndetse baza kunyura cyane abari bakurikiranye igitaramo ubwo 'Mbanda' yamuhamagaraga mu gitaramo bakaririmbana mu ndirimbo 'Nari High'.

    Symphony Band niyo yacurangiraga Marina na Mbanda mu gitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109426/iwacu-muzika-festival-marina-na-mbanda-baririmbanye-mu-gitaramo-bavuzemo-urwibutso-basigiw-109426.html

  • Zizou Al Pacino yifashishije indirimbo ya Kin… – #rwanda #RwOT

    Zizou Alpacino ugiye gusohora firime ya mbere, yifashishije iyi ndirimbo muri firime ye ishingiye ku nkuru zibaho mu buzima busanzwe, cyane nk'ibyagiye bivugwa by'ubutubuzi bwa 'Pyramids' nk'uko yabihamirije InyaRwanda.com.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Zizou yavuze ko iyi firime izasohoka mu cyumweru gitaha, avuga no ku nkuru iyirimo ishingiye ku butubuzi bujya buba, abantu bakagenda bakaguza amafaranga inshuti zabo bakaza bakayashora, ndetse ari nako bakomeza kuzana inshuti zabo.

    Mu ifatwa ry’amashusho ya firime ya Zizou Al Pacino

    Yagize ati: 'Ni inkuru iba ivuga ku muntu umenya buriya butubuzi bwa Pyramids, noneho yabumenya akazana abantu, akaguza amafaranga, akaguza inshuti ze, akajya gushora muri ibyo bintu by'ubutubuzi ni ubuzima busanzwe'.

    Zizou yakomeje avuga ko ari firime ishingiye ku buzima busanzwe bwa buriya butubuzi, babwiraga umuntu ngo azane amafaranga, ngo azane n'abantu bamwinjiriraho, kugira ngo bazamuhe amafaranga. Nazana abantu, ngo nyuma y'ibyumweru bibiri bazamuha amafaranga, bisa neza nk'ibiherutse kuba ku muhanzi Knowless Butera.

    Mu mafoto agaragara bari mu ifatwa ry'iyi firime, biragaragara neza ko yarangiye, ndetse n'integuza yayo ikaba yamaze kugera hanze ikaba itegerejwe mu cyumweru gitaha.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109431/zizou-al-pacino-yifashishije-indirimbo-ya-king-james-nyishyura-nishyure-ateguza-filime-ye–109431.html

  • Jay Polly yasabiwe ku Mana mu muhango wo kumukurira ikiriyo #rwanda #RwOT

    Nyuma y'icyumweru Jay Polly ashyinguwe, umuryango we, inshuti n'abavandimwe bamukuriye ikiriyo mu muhango wabereye aho yari atuye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

    Wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeli 2021, ubanzirizwa no kujya gushyira indabo ku mva ye ku irimbi rya Rusororo.

    Nyuma yo kuva gushyira indabo ku mva ya nyakwigendera, abitabiriye uyu muhango bahuriye aho yari atuye i Kibagabaga bamusabira ku Mana.

    Benshi mu bafashe ijambo muri uyu muhango, bagarutse ku mateka ya Jay Polly bamushimira ibikorwa yakoze akiri ku Isi ari nako bamusabira kuruhukira aheza.

    Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice, ubwo yari afashe ijambo yashimiye buri muntu wabatabaye kuko byabafashije guherekeza uyu muraperi mu cyubahiro.

    Uwera yahagurukije abana ba nyakwigendera buri wese amuha inyemezabwishyu y'umwaka wose ku ishuri yaturutse mu mafaranga abakunzi ba Jay Polly zakusanyije.

    Ati 'Umurage waha umwana muri iyi minsi, ni ukumurihira ishuri akiyungura ubumenyi, kimwe mu byo abana nk'aba bakwiye ni ukurindwa icyatuma bicuza impamvu Se adahari, mu gihe yaba yirukanywe kubera amafaranga y'ishuri. Ni yo mpamvu twahisemo gukemura iki kibazo tubishyurira umwaka wose amafaranga y'ishuri.'

    Yakomeje avuga ko nubwo bishyuye umwaka wose ariko bifuza ko buri wese yakomeza kuba hafi y'umuryango wa nyakwigendera bityo abana be ntibazigere babura uburezi.

    Jay Polly yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021 afite imyaka 33.

    Yamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye.

    Yamamaye mu bihangano birimo ''Deux Fois Deux'', ''Ndacyariho'', ''Akanyarirajisho'', 'Umupfumi uzwi', 'Ku musenyi', 'Mu gihirahiro', 'Rusumbanzika', 'Marayika', 'Umusaraba wa Joshua', 'Ikosora', 'Umwami uganje' n'izindi. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014.

    Inkuru ya Igihe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jay-polly-yasabiwe-ku-mana-mu-muhango-wo-gukura-ikiriyo

  • Album nshya ya The Ben yatangiye kwirahirwa n… – #rwanda #RwOT

    Umugabo umenyerewe mu gufotora witwa Jado utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko The Ben afitiye uruhisho rukomeye abakunzi b’umuziki nyarwanda kandi arahira ko abantu bazahamanya n’ibyo avuga nibarubona. Yagize ati: “Uyu ‘se wabo’ mubona ahishe ikintu gikomeye, mubike ijambo ryanjye namaze gusogongeraho.” Yakoresheje ijambo ‘Uncle’ rivuga se wabo cyangwa nyirarume w’umuntu mu kinyarwanda. Ni album izaba iriho indirimbo zinyuranye zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi bo muri Tanzania, Juma na Ben Pol.

    Igihari cyo ni uko abantu bakomeje kugira amatsiko menshi y’akazi The Ben amaze iminsi ahugiyemo. Mu minsi ishize aherutse kubateguza Album nshya, ubu amatsiko ni yose ku bakunzi be. Umuziki mwiza kandi uryoshye si ikintu cya none kuri The Ben kuko yakuze awukora guhera mu rusengero maze Imana imuha malayika Tom Close amufasha kwinjira mu muziki. Uncle Austin aherutse kwemeza ko yumva The Ben bwa mbere yahise yemeza ko agiye gufata umwanya wa mbere kandi koko kuva yawinjiramo by’umwuga afite abakunzi benshi.

    Ubutumwa bwa Jado akomoza ku kuba rwose Album nshya ya The Ben ari nziza kandi abantu bazemezanya n’ibyo avuga

     

    The Ben yakomoje ku bahanzi bo muri Tanzania Juma na Ben Pol bari mu bazumvikana kuri Album nshya ye

    Aha The Ben yari ari mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi mu kabyiniro  gakomeye kitwa Sands

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109420/album-nshya-ya-the-ben-yatangiye-kwirahirwa-nabayisogongeye-bayirata-ubwiza-109420.html

  • Yashituye abarimo Bruce Melodie, Knowless, Pl… – #rwanda #RwOT

    Isimbi Alliance umukinnyi wa Filime Nyarwanda akaba n’umuyobozi wazo wari umaze iminsi muri Nigeria yabwiye InyaRwanda.com muri make ibikubiye muri filime ye nshya yise “Alliah The Movie” azamurika ku mugaragaro kuri iki cyumweru Tariki 12 Nzeri muri Canal Olympia.

    Isimbi ukina ari umukinnyikazi w’imena aba akundana na Baraka

    Yagize ati: “Ni filime y’ubuzima busanzwe bwa buri munsi bwo mu miryango. Ni filime irangira, y’umugore n’umugabo nka famiye bisanzwe”. Iyi filime agaragaramo nk’umukinnyi w’imena, yavuze ko abazayireba bazayikuramo isomo ati”Izafasha ababyeyi, ifashe n’abantu bubatse, ifashe nyine n’abana n’urubyiruko”. 

    Ibyamamare bitandukanye byayisamiye hejuru iyi filime birahirira kuzitabira umuhango wo kuyimurika. Ibi byamamare byifashishije imbuga nkoranyambaga bikaririkira abantu kutazabura ngo bihere ijisho birimo Platini, Bluce Melodi n’abana be, Knowless, Bamenya n’abandi benshi.

    Aliance aherutse kugirana amasezerano n’ikompanyi yo muri Nigeria yitwa 'One Percentage Management' ikaba ariyo izajya imufasha mu bikorwa bye bya sinema.

    Iyi filime igaragaramo abafite amazina akomeye muri sinema Nyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109412/yashituye-abarimo-bruce-melodie-knowless-platini-nabandi-ibikubiye-muri-filime-alliah-the–109412.html

  • InyaRwanda Music Top 10: Indirimo zakorewe Ja… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    Riderman mu ndirimbo RIP Jay hari aho avuga wumva ko yashenguwe cyane agira ati'' Waduciyemo igikuba''. Iyi hamwe n'izindi ndirimbo zitandukanye zihuriyemo n'abahanzi batandukanye zakunzwe cyane muri iki gihe umuraperi Jay Polly yitabye Imana.

    Izi ndirimbo zibuka ndetse zigaha icyubahiro umuraperi Jay Polly zihuriza ku kuba Jay Polly yari umuraperi usabana ndetse uzi gukora, ukorana ibintu bye umurava n'ubuhanga ndetse n'imyandikire ye ikaba itandukanye n'abandi baraperi.

    Hari indirimbo Bye Jay Polly yarijije abantu ndetse ikundwa n'abatari bake yahuriyemo abahanzi batandukanye cyane cyane uburyo itangira umuraperi Jay Polly bagaragaza ibihe byiza yagiriye ku rubyiniro ndetse n'uburyo yari umunyabushake bwo gukorana ibintu umwete.

    Indirimbo 10 zikunzwe ziyobowe n’izakorewe Jay Polly

    Iyi ndirimbo kandi iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music ikurikiwe n'izindi ndirimbo zibuka ndetse zigaha icyubahiro uyu muraperi cyane cyane zirimo n'abaraperi bagenzi be barimo abo babanye nka P.Fla na Fireman.

    Mu majwi ya InyaRwanda Music izi ndirimbo zagize amajwi menshi cyane kuruta izindi zari ziri kumwe kuri uru rutonde byagaragaye ko zakunzwe n'abatari bake berekana ubuhangange n'ubukaka uyu muraperi yari afite bwiganjemo igikundiro gikomeye.

                KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109416/inyarwanda-music-top-10-indirimo-zakorewe-jay-polly-mu-rwego-rwo-kumwibuka-zihariye-uruton-109416.html

  • Umuhanzi Christopher yahishuye impamvu atarangije kwiga kaminuza (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kumara igihe nta ndirimbo ye nshya ijya hanze byatumye atangira kwibazwaho na benshi mu bakurikira ibikorwa bye.

    Uyu musore uri mubatangiye umuziki kera, ndetse akaba n’umwe mu bafite abakunzi batari bake mu Rwanda no mu mahanga, yaganiriye na KT Radio, avuga byinshi ku buzima bwe no ku muziki akora by’umwihariko.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3z5pocj

  • Inkuru itari nziza kuri Vestine na Dorcas n'abafana babo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzi bamaze kubaka izina,hano mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana, Vestine na Dorcas bamaze gusezererwa mu irushanwa rya 'Rwanda Gospel Stars Live'.

    Amakuru aturutse imbere mu bategura igikorwa cya 'Rwanda Gospel Stars Live', ni uko bahisemo gusezerera Dorcas na Vestine kuko hari ibyo batabashije kumvikana na MIE ireberera inyungu zabo.

    Gusezerera aba bakobwa byatumye igikorwa cya 'Rwanda Gospel Stars Live' gisigaramo abahanzi 14, barimo bane bakizamuka n'icumi bubatse izina ari nabo bari guhatanira amafaranga miliyoni icumi zizatangwa.

    Ku bijyanye n'impamvu ibikorwa bya 'Rwanda Gospel Stars Live' byari byarahagaze, ubuyobozi bwavuze ko byatewe n'ubwiyongere bwa Covid-19 bwatumye ingamba zo kuyirinda zikazwa.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-kuri-vestine-na-dorcas-nabafana-babo/

  • Li John wari Producer wa Jay Polly yahishuye byinshi biri Album ye yasize akoze #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Producer Li yagiranye na Yago Tv Show ,yavuze byinshi kuri nyakwigendera Jay Polly n'indirimbo 10 yasize muri Studio

    Yatangiye avuga ko kuri iyi Album,reka duhere kuri iyi ndirimbo yagombaga kuyibanziriza Album ya nyakwigedera Jay Polly 'Menyabawe' yakozwe na Li John.

    Ati 'hari ukuntu umuntu akora indirimbo ukagira ngo ari mu bihe bya nyuma. Nkiyo 'Menyabawe', ni ukuvuga ngo irimo ukuntu avuga ukuntu ngo muri iyi minsi turimo ntabwo wamenya ukuntu ejo bizagenda'.

    Yakomeje avuga ko harimo nk'aho yaririmbye abaza Imana ko ari buze kuramuka, ibi ngo bituma Producer Li John iteka iyo ayumva yibaza impamvu Jay Polly yari atangiye kwandika ibintu nk'ibi. Yatanze urugero rw'iyindi yitwa “Ishuti nyazo” nayo iri kuri iyi Album aho Jay Polly aba aririmba agira ati: “Tuzi neza ko isi turiho yamyeho, ko akenshi abadakenga batayirambyeho, ko abanambye ku kubana bayitinzeho kuko kuyibaho ni intambara zihoraho mu bigeragezo abenshi dushyize imbere”.

    Producer Li John kandi yasobanuye kuri iyi Album “Inkuta enye” ya Jay Polly yari ari kumukorera agira ati: “Muri iyi minsi bamubonaga nta ndirimbo ari gusohora ariko twari dufite intego y'uko tugomba kubanza kurangiza Album”. Yakomeje avuga ko bari bafite gahunda yo kubanza gushyira hanze indirimbo imwe Jay Polly yise “Menyabawe” tumaze kugarukaho nyuma yaho bakabona gushyira hanze Album.

    Li John yavuze ko yifuzaga ko Album ye ko yagombaga kuzaba iriho indirimbo nibura 16. Muri zo yavuze ko hari izo yari yarangije ati: “Ni indirimbo 10 zirikodinze”. Yashimangiye ko hari izo atazi amazina kuko Jay Polly mu kurikodinga abanza kuririmba nyuma akabona gushaka izina ry'indirimbo nyuma. Yavuze ko yahuriye bwa mbere na Jay Polly kuri Sun City muri studio yari irimo na MadeBeat, icyo gihe yumvise ibyo uyu mu producer yari ari gukora yumva ari byiza amubaza izina ndetse anamubwira ko Beat ari gukora ari nziza amusaba kuyimuha bakayikoramo indirimbo yitwa “Uramfite”.

    Nyuma yaho ni bwo Jay Polly yamusabye ko bakorana kuko yamubonyemo ubushobozi birangira bakoranye gutyo kugeza kuri iyi Album yari ari kumukorera ariko Jay Polly akaba yitabye Imana batarayishyira hanze. Yamukoreye indirimbo zitandukanye zirimo: “Inshuti nyazo”, “Uramfite”, irimo abahanzi bose bari muri The Mane, “ipapare”, n'iyitwa “Nyirizina”. Yavuze ko aherukana kubona imbonankubone Jay Polly ubwo bari baraye muri studio bakora indirimbo yitwa “Menyabawe”.

    Dore amwe mu magambo Producer Li yanditse nyuma y'urupu rwa Nyakwigendera Jay Polly

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/li-john-wari-producer-wa-jay-polly-yahishuye-byinshi-biri-album-ye-yasize-akoze

  • Inkuru nziza kuri Vestine na Dorcas n'abafana babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru nziza kuri Vestine na Dorcas ndetse n'abafana babo ni uko kugeza ubu indirimbo Ibuye yamaze kurenza umubare w'abantu miliyoni bamaze kuyireba kuri YouTube. Iyi ndirimbo yashyizwe kuri YouTube ku ya 25 Kanama 2021. Kuri uyu wa 09 Nzeri 2021, iyi ndirimbo yamaze kurenza umubare w'abantu miliyoni bamaze kuyireba kuri YouTube.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-kuri-vestine-na-dorcas-nabafana-babo/