Tag: Muzika

  • Ntirwihishira : Ariel Wayz na Juno Kizigenza bakoze interview umwe yicaye ku wundi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi batajya berura iby’urukundo rwabo, basanzwe banafitanye indirimbo bise Away iri mu zakunzwe cyane.

    Nyuma yo gushyira hanze iriya ndirimbo, aba bahanzi bakomeje kugarukwaho ko baba bari mu rukundo kubera uburyo bakomeje kugaragara badatandukana kugeza ubu aho umwe ari ni ho wabariza undi.

    Indirimbo yabo iyi Away ikaba iri no mu zihatanira ibihembo mu byiswe Kiss Summer Awards bitangwa na Kiss FM aho ihatanye cyiciro Best Summer Song iri kumwe n’izindi ndirimbo nka Amata ya Dj Phil Peter yafatanyije na Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy na Katapila ya Bruce Melodie.

    Ariel Wayz na Juno Kizigenza uyu munsi bakoze ikiganiro kuri Kiss FM, bongeye gusa nk’aho batebya ku rukundo rwabo rukomeje kuvugwa mu minsi ishize aho bemeje ko bakundana urukundo rwa Best Friends.

    Gusa muri iki kiganiro bakoreshwaga n’umunyamakuru Nkusi Arthur usanzwe ari n’umunyarwenya, yageze aho akurikije uko yababonaga, ati 'Hari umugani baca mu Kinyarwanda ngo ukinisha kurya ugahaga.' Bahita basekera icya rimwe, ariko Juno Kizigenza ahita yungamo ati 'ntawe ubanza twarabikinishije tugahaga.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ntirwihishira-Ariel-Wayz-na-Juno-Kizigenza-bakoze-interview-umwe-yicaye-ku-wundi-AMAFOTO

  • Mu gahe gato indirimbo Lie ya Kizz Daniel w… – #rwanda #RwOT

    Kizz Daniel yashyize hanze indirimbo hanze ifite injyana biberanye yitwa 'Lie' mu kwezi kwa Kanama 2021, maze nyuma y'iminsi asa n'uwabuze yongera kugarurirwa icyizere abakunzi be bari hirya no hino ku isi.

    Mu gihe gito imaze ku mbuga zinyuranye mu buryo bw'amajwi yayikoreye n'amashusho mu bihe bya vuba, igaragaramo umukino w'inyoni ebyiri ziri mu rukundo bakaza gutandukana umugabo ariko agasigara yicuza ko atahaye ibyo yarakwiye umugore we.

    Yakibuka uko byagenze n'ibihe byiza bagiranye bikamushegesha, amashusho yayo akaba yarageze hanze kuwa 02 Nzeri 2021 nyamara imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.

    Kugeza ubu akaba ari mu mashusho akomeje guhererekanwa cyane muri Nigeria ku mbuga zinyuranye.

    Mu rwego rwo kwishimira umusaruro yagezeho, Kizz Daniel yashimye abakunzi b'umuziki we kumufasha kugeza indirimbo ye ku ntsinzi idasanzwe anemeza ko abafitiye uruhisho rw'indirimbo nshya #Afroclassic mu kwezi gutaha k'Ukwakira.

    Kizz yagize ati:'Murebe ibyo mwakoze hamwe n'indirimbo yanjye 'Lie' mu gihe cy'ukwezi kumwe yujujye abayumvise barenga Miliyoni 50, hatarimo kuyihererekanya amashusho yayo niyo ya mbere akunzwe mu byumweru 2 byonyine amaze kuri Youtube, ndabashimye cyane kandi bizahoraho na none mu kwezi gutaha #Lie #Afroclassic'

    Kizz Daniel ari mu byishimo byinshi nyuma yo kuzuza abantu barenga Miliyoni 50 bamaze kumva indirimbo ye nshya imaze ukwezi konyine mu buryo bw’amajwi n’ibyumweru bibiri mu buryo bw’amashusho


    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO LIE YA KIZZ DANIEL IKOMEJE KWIGARURIRA IMITIMA YA BENSHI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109738/mu-gahe-gato-indirimbo-lie-ya-kizz-daniel-wari-ukumbuwe-yujuje-miliyoni-50-zabayumvise-vid-109738.html

  • King James avuze icyo agiye gukora nyuma yo kumwiyitirira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ruhumuliza James uzwi nka King James yatangaje ko agiye gutangira gukoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yigihe abantu bamwiyitira kuri izi mbuga.

    Si ubwa mbere King James bamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga yaba Facebook na Instagram, bagacucura abantu batandukanye utwabo bitewe n'urukundo bakunda uyu muhanzi wabahaye ibyishimo mu bihe bya mbere ndetse n'ubu akaba akibaha ibyishimo ariko abenshi bakamunenga kutabaganiriza nk'uko ibindi byamamare bibikora bikaganira n'abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu muhanzi yabajijwe niba we atabona ko kuba adakoresha imbuga nkoranyambaga ngo abashe kubeshyuza ayo makuru ndetse anabashe kwivuganira ku biba byamuvuzweho kandi atari ukuri yagize ati:

    'Nabwo byashoboka wa mugani, ubwo ni ukureba ukuntu umuntu yabikora, gusa urumva ikibazo kiba kigomba kubaho n'abantu baba bagomba kubona ko abatekamutwe babaye benshi bakajya bitondera ko umuntu yahita aboshya usibye nanjye na ziriya kompanyi zindi urabizi ko abatekamitwe babikora cyane bahamagara abantu, ariko iyo bigeze nyine ku muntu wenda navuga ngo uzwi bihita biba ibindi bindi. Ariko nyine nta kundi.'

    Umuhanzi King James yavuze ko agiye gukoresha imbuga nkoranyambaga ze cyane ko zizajya zimufasha mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi birimo no kunyomoza no kwamagana n'abo bamwiyitirira. Yagize ati: 'Yego ni ukureba ukuntu umuntu azijyaho rwose.''

    Source : https://yegob.rw/king-james-avuze-icyo-agiye-gukora-nyuma-yo-kumwiyitirira/

  • Inshuti Nyazo! Byinshi ku ndirimbo Jay Polly… – #rwanda #RwOT

    Inshuti Nyazo ni indirimbo imaze imyaka itatu irenga kuko yasohotse kuwa 21 Mata 2019, ndetse yanakunzwe n'abatari bake bitewe n'ubutumwa umuhanzi Jay Polly aba agarukaho bwo yabayemo muri gereza, ndetse akagaruka no kubo yitaga inshuti ze ariko akaza kubona ko yibeshyaga.

    Muri iyi ndirimbo kandi nk'uko yayise inshuti nyazo, hari aho agaruka ku muvandimwe we Moris ndetse n'ubwo bitavuzwe cyane, iyi ndirimbo isoza avuga ko ari ubutumwa yageneye abana be b'abakobwa babiri Chloe na Cristal ndetse anabaha umukoro wo kuzayumva kuko iturutse kwa papa wabo.

    Iyi ndirimbo igitero cya mbere cyayo kigira kiti'' Tuzi neza ko iyi si turiho yamyeho ko akenshi abadakenga batayirambyeho ko abanambye ku kubana batayitinzeho kuko kuyibaho ari intambara zihoraho mu bigeragezo akenshi biduturukaho tukarema udukundi twa ba nyamwigendaho,

    Tubuzanya amahoro imyiryane ihoraho tuti tuzabaho ari uko bamwe bavuyeho, muri izo ntambara abenshi dushyize imbere njyewe ni gatozi umuntu ni uko abayeho, duhorana stress duterwa no kwihugiraho tuti ejo nzaba he, nzanywa iki, nzambara iki ariko umuremyi wa byose si cyo adushakaho adusaba kenshi kwita ku mategeko ye mubanze mukunde bagenzi banyu nk'uko mwikunda kuko ataboneka ahubwo uboneka ari kimwe nkawe.''

    Jay Polly yasabye abana be kuzumva indirimbo 'Inshuti Nyazo'

    Inyikirizo y'iyi ndirimbo uyu muraperi na bwo agaruka ku bantu benshi babanye, ariko babonye agarutse ngo abonane nabo agira ati'' Nabanye na Benshi sinari kumwe nabo, babonye nagarutse ngo mbonane nabo sindi mayibobo am a classic man ibi byose kubigeraho bisaba inshuti nyazo. baketse ko nzaherayo ubabwire ko ishene yacitse ubu mpanganye nabo'.

    Muri iyi ndirimbo iri kurangira uyu muraperi agaruka ku bana be Chloe na Cristal ababwira ko abakunda cyane, ndetse akabasaba kumva neza iyi ndirimbo ndetse akababwira ko ari papa wabo ubibabwiye agira ati: 'Ni iyanyu Chloe na Cristal bakobwa banjye ndabakunda kandi ndabafite ibyiza mumenye ibi ngibi ni papa wanyu.''

    Indirimbo 'Inshuti Nyazo' kandi ku munota wa kabiri n'amasegonda makumyabiri n'umunani Jay Polly agaruka ku muvandimwe we Moris muri iyi ndirimbo, akamwita umuvandimwe we ndetse akongeraho ko byamuvuye mu mutima.

    Jay Polly mu ndirimbo Inshuti Nyazo agaruka ku bana be babiri

    Inkuru y'urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 02 Nzeri.

    Urupfu rwe rwateje benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda, ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika, binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye. Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33.

    Jay Polly wamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo, ariko anakora umuziki ku giti cye kimwe na bagenzi be, yamamaye mu bihangano bitandukanye. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014 n'ibindi bitandukanye.

    Abana ba Jay Polly Chloe na Cristal

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO JAY POLLY YASIGIYE ABANA BE NK’UMURAGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109731/inshuti-nyazo-byinshi-ku-ndirimbo-jay-polly-yasigiye-abana-be-nkumurage-video-109731.html

  • Meddy yasohoye indi ndirimbo yakoreye umugore we irimo impurirane y’Imico y’iwabo bombi #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo ibaye iya kabiri ahimbiye umugore we Mimi Mehfira baherutse gusezerana aho mu minsi yashize yari yashyize hanze iyo yise My Vow.

    Muri iyi nshya yise Queen of Sheba, na yo igaragaramo bimwe mu byaranze ubukwe bw’uyu muhanzi aho hagaragaramo abari bambariye umusore ndetse n’abari bambariye umukobwa.

    Ni indirimbo ibyinitse aho igaragaza ibyishimo ku mpande zombi haba ku ruhande rw’umugabo n’umugore, baba bishimira ibirori by’aba bana babo.

    Muri iyi ndirimbo, Meddy agarukamo urukundo rutagereranywa yakunze umugore we Mimi Mehfira, aho hari n’aho aririmba asubiramo amagambo yamubwiye ubwo yamusabaga kumubera umugore.

    Meddy kandi aherutse gutangiza ikiganiro we n’umugore we bazajya bagaruka ku byaranze urukundo rwabo aho mu gace ka mbere k’iki kiganiro Meddy yasobanuye uko yahuye bwa mbere n’uyu mukunzi we n’uburyo baje kwisanga mu rukundo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Meddy-yasohoye-indi-ndirimbo-yakoreye-umugore-we-irimo-impurirane-y-Imico-y-iwabo-bombi

  • Umuhanzi ukomeye yahisuye uburyo inkari zamugize icyamamare. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Oscar wo mu itsinda rya Team No Sleep ryo muri Uganda yatangaje ukuntu yajyaga acuruza inkari z'inkwavu yororaga kugirango aticwa n'inzara.

    Uyu muhanzi mu kiganiro kuri imwe muri Televiziyo yo mu gihugu cya Uganda yatangaje uko yororaga inkwavu akajya agurisha inkari zazo kugira ngo abashe gukemura ibyo bibazo byose.

    Yagize ati 'Ninjije menshi muri ubwo bucuruzi. Aho yinjizaga amashilingi 80.000 ya Uganda uko yagurishaga akajerikani ka Litiro 5 z'inkari kandi ntakibazo bintera gutangaza ayo makuru.'

    Diamond Oscar yamenyekanye mu ndirimbo nka Nyakala Kiro, take it Easy, yakoranye na Vampino, kampala City n'izindi.

    Yatangiye umuziki muri 2003 aho yaje kwerekeza mu nzu ifasha abahanzi ya Leone Island Crew ya Jose Chameleone muri 2006.

    Muri 2006 yaje kuyivamo ajya gukona na Radio na Weasel mu itsinda rya Goodlyfe muri 2008 aho naho yaje kuva ashinga itsinda rye rya ” Highlife Brothers ” (HLB).

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomeye-yahisuye-uburyo-inkari-zamugize-icyamamare/

  • Pastor Habineza Joseph ufitanye indirimbo na… – #rwanda #RwOT

    Pastor Joe ni ryo zina akoresha mu buhanzi, akaba atari mushya mu muziki kuko anafite indirimbo yakoranye na The Ben mu 2015, akaba ari nayo yasubiranyemo n’abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo Aime Uwimana na Rachel Uwineza. Iyi ndirimbo agiye gushyira hanze yitwa ‘Igorigota’, ikaba izajya hanze tariki 18 Nzeri 2021 iri kumwe n’amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda na Doux naho amajwi (Audio) yayo akaba yarakozwe na Boris.

    ‘Igorigota’ ya Pastor Joe Ft Aime Uwimana & Rachel Uwineza, izaza isanga ‘Ibyiringiro’ yakoranye na The Ben n’iyitwa ‘I surrender’ yitegura gusohorera amashusho mu gihe cya vuba, bikaba biteganyijwe ko azakorwa na Licky Licky. Pastor Joe avuga ko uwakenera indirimbo ze yazisanga kuri shene ye ya Youtube ariyo JIH Joe na Instagram ni JIH_Joe ndetse no kuri Facebook yitwa JIH Joe, ati “Byose ni bishya kubisura ni inkunga ikomeye”.

    Pastor Habineza Israel Joseph arakataje mu muziki

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Pastor Joe yadutangarie ko afite imishinga myinshi yiteguye gukorera hano mu Rwanda harimo ibitaramo, gushyira hanze izindi ndirimbo zivuga ubutumwa bwiza no guhumuriza no gusana imitima ya benshi. Yagize ati: “Mbinyujije muri HABINEZA HOPE FOUNDATION niteguye gukora ibitaramo byinshi, nzifashisha n'abandi bahanzi ariko intego nyamukuru ari ugufasha abana b’imfubyi cyangwa abana baba mu miryango itishoboye”.

    Yakomeje agira ati “Nta yindi ntego nfite ku mutima wanjye usibye kurengera abatishoboye n'abandi bahuye n'ibibazo bikomeye mu gihugu cyacu binyuze muri iyo Foundation. Mugiye kujya mubona indirimbo nyinshi n'ibitaramo byinshi nkoresheje iyi mpano Imana yampaye, nzanjya nzana n'abandi bahanzi b’ino muri USA tuvuge ubutumwa, ikivuyemo cyose 100% kizajya gifasha abo twavuze haruguru”.

    Pastor Joe ubarizwa muri USA muri Leta ya Idaho, ni umunyarwanda watangiye umurimo w'Imana akiri muto ku myaka 8 mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School) muri AEBR Kacyiru, akomereza mu ma korali no muri Kaminuza yakomeje umurimo wo kuririmba. Yaje kwerekeza muri Nigeria ahiga ibijyanye na ‘Theology’, akomereza umurimo w'Imana muri Amerika akaba ari ho atuye n’umuryango we. Avuka mu muryango w’abakristo ndetse Se umubyara Rev. Dr Bashaka Faustin yayoboye Itorero AEBR imyaka itari micye.

    Pastor Joe ni yo mazina akoresha mu muziki

    Pastor Joe agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Aime Uwimana na Uwineza Rachel

    The Ben afitanye indirimbo na Pastor Joe yitwa ‘Ibyiringiro’

    Uwineza Rachel umuramyi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda

    Aime Uwimana afatwa nka Bishop w’abahanzi kubera uburyo benshi bamufatiraho urugero mu muziki

    Urusengero Pastor Joe akoreramo umurimo w’Imana muri Amerika

    REBA HANO ‘IBYIRINGIRO’ INDIRIMBO YA PASTOR HABINEZA JOE FT THE BEN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109520/pastor-habineza-joseph-ufitanye-indirimbo-na-the-ben-yateguje-indi-nshya-yakoranye-na-aime-109520.html

  • Umuhanzi The Flowolf wo muri Nigeria uri mu R… – #rwanda #RwOT

    INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko uyu muhanzi yageze mu Rwanda ari kumwe na Mubyara w'umuhanzi Davido akaba ari nawe mujyanama wabo.

    Bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali bari mu indege yihariye (Private Jet). Mubyara wa Davido ni umunyamafaranga ku buryo bivugwa ko afite 'Private Jet' zirenga eshatu, binatuma ari we ushora imari mu muziki w'uyu muhanzi.

    Akigera mu Rwanda, The Flowolf yakoranye indirimbo eshatu na Igor Mabano. Ndetse uyu muhanzi yanakoranye indirimbo n'umuraperi OG The General, umuhungu wa Albert Rudatsimburwa washinze Contact Tv akaba n'umusesenguzi muri Politike.

    Umuhungu we yabaye igihe kinini mu Bubiligi ahakorera umuziki, ndetse mu myaka icyenda ishize yakoranye indirimbo 'Boum boum' na Ai Kiba.

    OG The General yatangiye umuziki mu myaka ya 2006 na 2007 akorana cyane na TFP hamwe n'itsinda rye ryitwaga UCT.

    Flowolf uri mu Rwanda ni umuhanzi w'umunya-Nigeria, umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Yavutse tariki 19 Ukwakira 1994, akurira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria ari naho yize amashuri abanza n'ayisumbuye.

    Uyu muhanzi yakuriye muri korali kugeza ubwo atangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga mu 2015 asinya amasezerano mu inzu abahanzi bya muzika ya Ocho Records.

    Ubu, ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Label ya Davido yitwa Davido Music Worldwide iri mu zikomeye muri Nigeria.

    Uyu muhanzi ushyize imbere injyana na Afro-pop yamenyekanye mu ndirimbo 'No shaking' yakoranye na Mayorkun na Peruzzi. Ndetse afite indirimbo zirimo iyo yakoranye na Davido, Zlatan n'abandi.

    Flowolf [Ufite umusatsi urimo tentire] yagaragaje ko anogewe n'ibihe ari kugurira mu Rwanda Igor Mabano yakoranye indirimbo eshatu na Flowolf wo muri Nigeria 

    Flowolf afashwa mu muziki n'umuhanzi Davido ufite ikuzo muri Afurika

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KO BA MI' YA THE FLOWOLF NA ZLATAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109517/umuhanzi-the-flowolf-wo-muri-nigeria-uri-mu-rwanda-ari-gukorana-indirimbo-na-igor-mabano-109517.html

  • Ni umwamikazi mu muziki- Kitoko yavuze kuri… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo izasohoka ari 'Video Lyrics' igaragaramo umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro n'umukunzi we Kayiteshonga Chris babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yagombaga kuba yarafashwe, ariko Kitoko na Cécile Kayirebwa bakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kitoko yavuze ko ubwo yari afite igitaramo mu Bubiligi mu myaka ishize, ari bwo yahuye na Cécile Kayirebwa amubwira ko akunda indirimbo ze, Cecile nawe amusubiza amubwira ko (nawe) ajya yumva indirimbo ze.

    Avuga ko yahereye aho amusaba ko bakorana indirimbo. Ati: “Namubwiye ko nkunda indirimbo ze kandi nifuza ko twakorana indirimbo, ambwira ko nawe asanzwe yumva izanjye mu by’ukuri nta kibazo yabigiramo tuzakorana. Arabinyemerera.'

    Uyu muhanzi yavuze ko nyuma y’icyo gitaramo bahise bajya muri studio, bifata iminsi ibiri kugira ngo indirimbo ibe irangiye.

    Kitoko avuga ko Kayirebwa ari 'Umwamikazi mu muziki' wakoze amateka, ufite indirimbo zizumvwa ingoma ibihumbirajana. Avuga kandi atekereza ko Kayirebwa ari 'Umuntu utazibagirana mu mateka y’u Rwanda mu muziki.'

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Rurabo', yavuze ko uyu muhanzikazi wagwije ibigwi yita cyane ku miririmbire y’Ikinyarwanda ari nacyo kintu yamwigiyeho.

    Ati 'Ikintu rero nabonye yitaho ari nacyo namwigiyeho, ni imiririmbire y’Ikinyarwanda. Akunda Ikinyarwanda gitomoye cyuzuye nibyo bintu nabonye. N'indirimbo wumva akunda ni indirimbo ziririmbitse muri ubwo buryo.'

    Kitoko wakunzwe mu ndirimbo zifite umudiho wa Afrobeat, aherutse kugirana ibiganiro na Ambasaderi Yamina Karitanyi ku ruhare rw'Umugore muri Politiki y'u Rwanda.

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'You', 'Kano Kana', 'Rurashonga' n'izindi, Ambasaderi Yamina Karitanyi yamusobanuriye byinshi, arushaho gusobanukirwa, ibyo azifashisha mu gitabo gisoza amasomo ya Kaminuza ari gutegura.

    Kitoko yatangiye kwiga muri Kaminuza ya London South Bank University, yigisha ibijyanye n'ubushabitsi no guhindura imibereho y'ubuzima bw'abantu.

     Kitoko yateguje indirimbo 'Ndakumbuye' yakoranye na Cécile Kayirebwa Kitoko yavuze ko Cécile Kayirebwa ari umwamikazi w'umuziki kandi indirimbo ze zizumvwa ingoma ibihumbirajana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GAHORO’ YA KITOKO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109494/ni-umwamikazi-mu-muziki-kitoko-yavuze-kuri-cecile-kayirebwa-anateguza-indirimbo-bakoranye-109494.html