Tag: lifestyle

  • ”Abakire bagira ibibazo birenze iby’abakene’… – #rwanda #RwOT

    Aliaune Damala Badara Akon Thiam wamamaye cyane ku izina rya Akon akoresha mu buhanzi ni umwe mubanyabigwi mu muziki ufite inkomoko ku mugabane wa Africa aho avuka mu gihugu cya Senegale gusa akaba yibera muri Amerika.Uyu muhanzi wabaye n’umushoramari na rwiyemeza mirimo ukomeye dore ko atakibarizwa mu muziki ahubwo ari mu bikorwa byo gushora imari.Kuri ubu yavuze ibintu byatangaje benshi bijyanye no kugereranya abakire n’abakene.

    Ubwo Akon yaganiraga n’ikinyamakuru TMZ aho cyamubazaga ku bijyanye n’urupfu rwa Michael K.Williams umukinnyi wa filime uherutse kwitaba Imana kuko bahoze ari inshuti za hafi.Umunyamakuru yamubajije ati”Bavuga ko Micheal K Williams yagiraga ikibazo cyo kwiheba bikomeye(Depression) ese ibibazo yagiraga n’ibiki ko yari umukire ntacyo yari abuze?”

    Mu gusubiza Akon yagize ati”Ese ninde wababwiyeko abakire ntabibazo bagira?kuki mwumvako abakire ntabibazo banyuramo cyangwa abantu bazwi(famous people)?Yaba abakire n’abantu bazwi bose ni abantu nkabandi banyura mu bibazo nk’abandi bose.Mbona ko abakire aribo banyura mu bibazo bikomeye kurusha abakene nubwo batabivuga cyangwa ngo babyerekane”.

    Akon w’imyaka 48 yakomeje agira ati”Abakire ibibazo byabo biba bikomeye kubikemura ariko abakene biroroha kubibonera ibisubizo kuko iyo ukize ugira ibibazo bihanitse kuburyo kubikemura bigutwara igihe n’imbaraga naho umukene ibibazo bye biba bikiri bito kuburyo ashatse ubufasha yabubona.Sindabona umukire ufashwa mu bibazo ahubwo hafashwa umukene”.

    Ikinyamakuru The New York Post cyatangaje ko amagambo Akon yavuze ku bakire n’abakene atakiriwe neza n’abantu bamwe kuko batangiye kubaza Akon kuri Twitter kubasobanurira ibibazo abakire bagira biruta iby’abakene naho abandi bamubwirako ibyo yavuze ari ukwihenura ku bakene.Akon kugeza ubu ntacyo arasubiza gusa ibyo yavuze yahamije ko ku giti cye ariko abibona.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109370/abakire-bagira-ibibazo-birenze-ibyabakene-akon-abwira-abibeshya-ko-abakire-nta-bibazo-bany-109370.html

  • Niba urakara uw'umuranduranzuzi kakubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kurakara biri muri kamere muntu byo ntawabihakana gusa uburyo turakaramo, ibiturakaza, umwanya tumarana uburakari ni byo bitandukana

    kurakara ugatindana uwo mujinya haba hari icyo byangiza ku buzima busanzwe? Yego, kirahari, ni cyo iyi nkuru igiye gusobanura.

    1.Byongera ibyago byo kurwara stroke

    Ubushakashatsi bunyuranye bwerekana yuko kurakara bikabije biri mu bishobora guturitsa imitsi ijya mu bwonko cyangwa bigatuma amaraso yipfundika mu mitsi yo mu bwonko kandiibi byombi biri mu bitera stroke. Ndetse bwerekana ko ibi biba nyuma y'amasaha atarenze abiri iyo wagize uburakari ndengakamere

    2.Bishyira umutima mu kaga

    Nkuko bivugwa na Chris Aiken, MD, mwarimu muri Wake Forest University School of Medicine; kurakara kenshi ndetse ukamarana uburakari igihe kinini, bikuba inshuro ebyiri ibyago byawe byo kurwara indwara z'umutima. Ndetse anasobanura yuko, kurakara ukagira nabi, kwihorera bijyana n'inzika n'inzigo, byangiza umutima ku gipimo cyo hejuru.

    3.Byongera agahinda no kwiheba

    Uku kwiheba bigendana no kwigunga ndetse n'agahinda gasaze utibagiwe depression. Byose bituruka kuri kwa gutekereza cyane ibyakubabaje cyangwa ibyaguteye umujinya, kwifuza kwihorera cyangwa kwihimura no kumva wahorana inzigo. Byose bigatuma umutima wawe ubyimba, ukumva urihebye rimwe na rimwe ndetse ukumva uriyanze

    4.Byangiza ibihaha

    Wari uzi ko ibihaha byangizwa no kunywa itabi gusa? Oya burya no kurakara cyane birabyangiza. Kurakara bituma udusaho tw'umwuka tubyimba bigatuma imiyoboro izanamo umwuka isa n'iyifunze kandi ibyo byose bikaba byangiza ibihaha byawe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    5.Bigabanya icyizere cyo kubaho

    Wumvise bakubwira ko abantu bahorana ibyishimo baramba? Ntabwo bakubeshye. Ubundi se waba ufite ibyago by'umutima, stroke, ibihaha, ubudahangarwa buke, ukazamara igihe kinini? Uko urakara ukawumarana igihe, uko uhorana stress, umenye ko uri kwigabanyiriza igihe cyawe kuri iyi si.

    6.Bigabanya ubudahangarwa

    Nibyo. Niba ukunda guhorana uburakari, inzika se, uhora wibuka ibibi wagiriwe se, ntabwo uba wigirira neza kuko biri mu bigabanya ubudahangarwa bwawe nuko bigatuma uhora urwaragurika kenshi. Ubushakashatsi bwerekana ko iyo wibutse ibibi wakorewe cyangwa byakubayeho mu bihe byashize, ukagarura uburakari, bituma igipimo cya immunoglobulin-A kimanuka mu gihe cy'amasaha 6. Kandi iyi IgA iza ku ruhembe rw'imbere mu kuturinda indwara

    Source : https://yegob.rw/niba-urakara-uwumuranduranzuzi-kakubayeho/

  • Mukobwa, niyo wakora iki ,izi ngeso ntiwazihindura ku mukunzi wawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibyo abakobwa bibwira,bakumva ko bashobora guhindura zimwe mu ngeso zabasore kandi bidashoboka.

    Tugendeye ku buhamya butandukanye abadamu bagenda batanga,hari abasore bafite zimwe muri izi ngeso bibwira ko bazabahinduka ariko bikarangira byanze.

    Dore zimwe mu ngeso umusore atapfa kureka ngo nuko yabaye umugabo:

    1.Ubusambanyi

    Burya nanone umusore wishoye mu busambanyi cyane bukamwokama,biragoye ko ashobora kubureka burundu nyuma yo kuba umugabo,ahubwo nubundi usanga akomeza kubujyamo,wenda akagerageza kwiyoberanya ku mugore babana,ariko iyo ngeso yo ntbwo apfa kuyicikaho.

    2.Amahane

    Wa musore uzasanga agira amahane,akunda kuvuga nabi no kurwana kuburyo akubita n'umukunzi we,ntibiba byoroshye ko yabireka kuko kugira amahane cyane akenshi usanga biri mu maraso kuburyo ari kamere ye, utapfa kubikuramo nkuko abakobwa bamwe usanga babyibwira,yamukubita batarabana akumva ko ari amashagaga y'ubusore akibwira ko nyuma yo kuba umugabo bizahinduka, ariko akenshi ntabwo bishoboka,ahubwo nibwo noneho agukubita nk'umwana yabyaye.

    3.Ubusinzi

    Biragoye ko umusore w'umusinzi kabuhariwe ashobora kubivamo burundu atari we wifatiye umwanzuro ngo nuko agiye kuba umugabo,ahubwo usanga iyo byamubase,akomeza iyo myitwarire ahubwo noneho agakaza umurego cyane cyane iyo afite ibigare by'abandi bagabo cyangwa abasore bagendana.

    Ubusinzi rero umugabo ashobora kubureka igihe gito cyane kugira ngo yiyoberanye ku mukobwa bagiye kubana ,cyane cyane iyo amubwiye ko bimubangamira ariko bamara kubana akabusubiramo.

    4.Ubwiyemezi bukabije

    Umusore wiyemera cyane mu busore bwe,ugasanga abantu bose bamuziho ubwiyemezi,n'iyo amaze kuba umugabo ntakimubuza kwiyemera kuko hari ubwo nabyo biba ari kamere kuburyo atapfa kubireka,kabone n'ubwo mwaba mukundana umubwira ko bikubangamira we aba yumva ari ishema rye kuburyo atabireka.

    ●Inama ku kubana n'umusore nk'uyu

    Niba uri umukobwa ukaba ukundana n'umusore ufite zimwe muri izi ngeso zamubase, ntukumve ko mugiye kubana ngo umuhindure, usange wirakaza cyangwa umuhoza ku nkeke ngo birakubangamira kuko bishobora kuzamura imibanire mibi mu rugo,ahubwo uzamwakire uko ari, umwereke ko bitagushimisha umuha impanuro ariko utamubwira nabi kandi ubimuganirizeho mu gihe ubona ameze neza,wirinde kumufatirana ari mu bindi,maze buhoro buhoro ashobora kuzafata umwanzuro ku giti cye.

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-niyo-wakora-iki-izi-ngeso-ntiwazihindura-ku-mukunzi-wawe/

  • Dore ibiribwa 5 bidahenze byagufasha gufata umusatsi wawe neza ukoroha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusatsi ni kimwe mu bintu biri ku mubiri w'umuntu bikundwa na benshi ndetse ntawashidikanya ko ari kimwe mu bintu bituma umuntu agira uburanga bitewe n'uburyo awusokoza.

    Iyo ufite umusatsi woroshye biba bishimishije ariko bikanaca intege iyo ufite umusatsi ukomeye kuko kuwusokoza bigorana cyane, bigatuma ubabara.

    Iyo witegereje usanga bamwe muri bo badasobanukiwe n'ama vitamine bashyira mu musatsi ukoroha ndetse ugasa neza. Dore bimwe mu biribwa bidahenze wakoresha bikagufasha kugira umisatsi wa natirere mwiza.

    Ibyo wifashisha:

    Igi
    Avoka
    Umuneke
    Indimu
    Ubuki
    Dore uko bikoreshwa

    Ufata umuhondo w'igi na avoka nziza ifashe itari amazi ukavanga n'umuneke wa kamara nziza byose bikiri bishya, ugashyiramo n'amazi y'indimu n'ikiyiko cy'ubuki ukabivanga neza.

    Urabanza ugakaraba mu mutwe neza na shampo cyangwa isabune ugahita ufata iyo vitamine ya bya bintu wavanze ukayisiga mu musatsi ukabimarana iminota 45 uri mu casque, waba udafite casque uri mu rugo ukambara isashi nziza idafite akenge na kamwe kugira ngo umwuka wa vitamine udasohoka, ubundi ugafata igitambaro ukagitosa mu mazi y'akazuyazi ukagifungaho hejuru .

    Iyo iminota 45 ishize ukarabamo ukoresheje amazi na shampo cg isabune. Iyi vitamine ushobora kuzajya uyikora nibura rimwe mu kwezi.

    Ikindi kintu gikunda kwica imisatsi igasa nabi ni uko abantu bakunda gusigamo amavuta buri mwanya. Biba byiza iyo usize amavuta mu mutwe umunsi uba wakarabyemo.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibiribwa-5-bidahenze-byagufasha-gufata-umusatsi-wawe-neza-ukoroha/

  • Niba utishimira imyambarire y'umukunzi wawe mukorere ibi bintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe rero wifuza ko umukunzi wawe ahindura uburyo yambara, dore ibyo wakora :

    —Musabe kwambara ibyo ukunda mu buryo bunyuze ku ruhande

    Aho guhita ubimubwira ako kanya, sa nk'uwinyuza hirya no hino, umubaza utubazo tuganisha ku kwambara ibyo ukunda ariko utabimutegeka. Urugero niba yambara ipantaro akayimanura cyane wamubaza uti : 'Ariko umunsi umwe uzagerageze wambare uzamuye ipantaro turebe uko uba umeze'. N'ubwo atabikora ako kanya, ariko bisigara mu mutwe akamenya ko aribyo ukunda n'ubwo utahise ubimubwira.

    —Muhe impano z'imyambaro wifuza

    Igihe wamuhaye impano, ntukagendere kubyo asanzwe akunda kwambara, ahubwo wowe wamuhitiramo ibyo ukunda. Iyo iyo mpano amaze kuyakira akaba yakwambara ibyo wamuhaye, ujye umubwira ko yabaye mwiza, ko aberewe n'andi magambo meza atuma akunda ibyo yambaye kurusha ibyo yari asanganywe.

    Gusa na none ntabwo wakwirengagiza ibyo akunda cyane ngo umugurire ibyo wowe wifuza ijana ku ijana. Hurizamo hagati. Urugero niba akunda kwambara amabara udakunda ariko ukaba ukunda 'forme' yayo, icyo gihe uzamugurira 'forme' akunda ariko ifite amabara wowe ukunda.

    -Jya ukunda kumuherekeza iyo agiye guhaha imyenda

    Saba umukunzi wawe ko wifuza ko mujyana igihe agiye kugura imyenda ngo umufashe guhitamo. Gusa nabwo biba byiza kureka akajya akubaza uko ubyumva aho kugenda ushaka kumutegeka ibyo wowe ukunda.

    —Irinde gutesha agaciro imyambarire ye

    Burya iyo utesha agaciro ikintu umuntu akunda, biba ari ukumutera imbaraga zo kurushaho kugikunda. Niba ari umukobwa, wimubwira ko imyambaro yambara ari nk'iy'indaya, cyangwa se ari umusore ngo umubwire ko yambara nk'abasore b'ibirara. Ibyo ntabwo byatuma ahinduka ahubwo byatuma mutandukana mubipfuye.

    Ubu ni uburyo ushobora gukoresha mu gihe udakunda imyambarire y'umukunzi wawe, gusa biragoye ko yahinduka ako kanya, biza buhoro buhoro ndetse rimwe na rimwe ntanahinduke cyangwa yahinduka akongera akabisubiramo. Icyiza ni uko wamwakira uko ari ukabimukundira kuko aribyo bizaba amahoro mu rukundo rwanyu, aho gushaka kumuhindura n'ubwo nabyo bishoboka.

    Source : https://yegob.rw/niba-utishimira-imyambarire-yumukunzi-wawe-mukorere-ibi-bintu/

  • Uburyo bwiza 5 bwagufasha kurera neza abana bawe #rwanda #RwOT

    Hari ibintu bitanu ukwiye kwitaho kurusha ibindi mu guha uburere bwiza abana bawe nk'uko urubuga Inc.com rubigaragaza.

    Nk'umubyeyi usabwa mu buryo buhoraho kwereka umwana inzira akwiye kunyuramo, ukamucyaha aho biri ngombwa kandi ukamwereka ko uzahora uhari ku bwe. Mu gitabo cyiswe 'How to Raise Successful Kids' cya Bill Murphy, avugamo ibintu bitanu byafasha umubyeyi kugera ku ntego y'uburezi n'uburere buzima ku mwana we.

    1.Kubabera icyitegererezo

    Abana baba bakeneye kugira abantu b'ibyitegererezo bareberaho ariko mbere na mbere nk'ababyeyi baba bagomba kuza ku isonga muri byo cyane cyane uburyo bitwaramo mu gihe ibintu bitagenze neza.

    Aha ngo biba byiza guca muri ibi bihe wirekuye, udahisha ukuri kandi uburyo bwo kubicamo bukaba mu mucyo. Ugomba kureka bakabona ko mu buzima hari ibyo ugerageza ntibigende uko ubyifuza ariko ntibiguce intege. Ibi bizabafasha kubona ko batagomba gutinya cyangwa kugira ikimwaro cyo kuba batsindwa mu gihe bari batanze imbaraga zabo zose, maze baharanire kongera kugerageza kugeza bikunze.

    Uko abana barushaho kubona ababyeyi babo bagerageza ibintu ntibikunde ariko ntibacike intege ngo bibatoza kwihangana nk'uko ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Massachusetts mu 2019 bwabigaragaje.

    2.Kubatoza gusohoka bagatembera

    Uretse kuba muri iki gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19 kitemerera abantu gukora ingendo nyinshi nk'izo zo gutembera ariko abana mu buzima ngo baba bakeneye gutozwa gusohoka bagatembera.

    Ubushakashatsi bwerekanye ko iyi minsi y'icyorezo yatumye abana badasohoka ngo bidagadure nk'uko bisanzwe, yagize ingaruka zikomeye ku marangamutima n'imirebeho yabo myiza nubwo iyi ngaruka itanasize abakuru.

    Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abana bemererwa n'amashuri yabo kuba basohoka bakajya mu karuhuko hanze cyane cyane abahungu, nyuma y'iminsi ibiri biba byabongereye ubuhanga mu gusoma ugereranyije n'abo amashuri atemerera kujya muri ako karuhuko.

    Abantu bakuru kandi ngo iyo babashije nibura gufata iminota 20 hanze cyangwa se mu busitani buri munsi bibafasha kugira ubuzima n'intekerezo byiza.

    3.Kubigisha kwimakaza ineza

    Mu nyandiko ya Adam Grant n'umugore we, Allisson Sweet Grant yasohotse mu kinyamakuru The Atlantic bavuzemo ko nibura 90% y'ababyeyi b'Abanyamerika bavuga ko 'bashyira ku isonga kubona abana babo bita ku bantu bakagira ineza' nubwo mu babajijwe, abana 81 % bo bavuga ko ababyeyi babo baha agaciro cyane ibifatika abana bagezeho cyangwa se bagaha agaciro ibyishimo kurusha ibyo by'ineza no kwita ku bandi.

    Inyandiko y'uyu muryango wa ba Grant, yerekana ko kugira ineza no kubasha kwita ku bandi, nyuma y'igihe runaka bigira ingaruka nziza zirimo no kuba umuntu yaba umukire cyangwa se akagera kuri byinshi mu kazi ke ka buri munsi.

    4.Kubataka mu buryo bwiza

    Hari uburyo bwiza bwo gushimagiza umwana no kumutaka ku byo yagezeho ushima imbaraga yakoresheje, aho kubikorera cyane ibyo yaguhaye nk'impano. Aha hatangwa urugero nk'igihe yatsinze neza mu ishuri cyangwa se igihe bitagenze uko wabiteganyaga.

    Bumwe mu buryo bukwiye bwo kumubwiramo ni: 'Ndakwishimiye cyane, nabonye uko wakoresheje imbaraga nyinshi wigira iki kizamini.'

    Aha ni mu gihe byagenze neza. Mu gihe bitagenze neza, ugirwa inama yo kumubwira mu mvugo igira iti 'Nari niteze ko ushobora gukora neza muri iki kizamini, kuko ubusanzwe uri umuhanga kandi ushoboye imibare.'

    Ikindi ababyeyi bagirwaho inama ni uko mu gushimagiza umwana mu gihe atakoze neza ugomba kubikorana ubushishozi kuko ngo abana ari abahanga ushobora kubibakorera bazi ko batakoze neza bakabifata nko kubaninura. Ababyeyi banagirwa inama yo kwiga gushyiramo abana babo akanyabugabo mu gihe bitakunze, bakababwira ko babizi ko bashoboye kuba bakora ibintu neza kurushaho.

    Ni byiza kumenya kubashima no kubanenga mu rugero kuko ngo igihe cyose birenze igipimo usanga biganisha ku kubagiraho ingaruka zirimo gutsindwa, kugira agahinda gakabije n'ibindi.

    5.Ugomba guhora uhari ku bwabo

    Iyi ngingo nubwo igoye ku babyeyi mu gihe ubuzima ku isi busigaye busa n'ubutegeka abantu gushakishiriza mu mihanda itandukanye bigatuma rimwe na rimwe imiryango isa n'itandukanye ariko ngo ni ingenzi ko buri gihe ababyeyi bahora bahari ku bw'abana babo.

    Umubyeyi aba agomba guhora ari hafi y'umwana we akamufasha mu buryo butandukanye nubwo aba akwiye kumutoza kumenya gukora ibintu byinshi yifashije ariko ngo ibyo aba agomba kubimukorera amuri hafi.

    Nk'umubyeyi, ugomba guhora uri hafi y'umwana wawe cyane cyane mu gihe ahuye n'ibimugora kuko akubona nk'ingabo imukingira bikamufasha kugera kwinshi mu buzima bwe.

    Ababyeyi bagirwa inama yo gukora ibi kenshi gashoboka kuko bifite igisobanuro gihambaye ku kugira icyo abana bageraho mu buzima bwabo.

    Refe.duncanville.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/uburyo-bwiza-5-bw-ingenzi-bwagufasha-kurera-neza-abana-bawe

  • Dore ibimenyetso biranga umukobwa wakubaka urugo rugakomera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya uko umukobwa yaba ameze kose ashobora gukunda na we agakundwa cyangwa se ntakundwe, biterwa n'umubona uko amwiyumvamo.

    Gusa nk'uko bikunze kugaragara, hari ibintu biza ku isonga cyane ku buryo umukobwa ubyujuje cyane cyane muri iki gihe, usanga aba yifuzwa cyane n'abasore benshi kugirango ngo bamugire umugore, kuburyo adashobora kugumirwa.

    Muri rusange n'ubwo abasore badakunda kimwe, hari ibyo benshi bahuriraho kandi by'ingenzi biranga umukobwa ushobora kuvamo mutima w'urugo nk'uko bakunze kubivuga.

    Ibi rero ni bimwe mu biranga umukobwa muzima ushobora kubaka urugo rugakomera:

    1.Umukobwa ufite ubwiza karemano

    Ni kenshi usanga abakobwa cg abagore bibanda ku bintu bakwisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri. Nyamara burya abagabo benshi usanga bakururwa cyane n'umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka azabuhorana.

    Si byiza cyane rero kwishyiraho ibintu birenze ku isura yawe kuko abakobwa ni beza ku kigero gikurura abagabo kabone n'ubwo baba batisize ibyo bintu.

    2.Umukobwa utagira ishyari

    Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n'abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumvako iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n'ibyo afite. Bigatuma rero bumvako igihe bazaba bari kumwe bazaba batuje bakanyurwa n'ibyo batunze.

    3.Ntukabe nyambere igihe cyose guhamagara umuhungu

    Kuri iyi ngingo twababwira ko atari bibi rwose guhamagara umuhungu, ariko wibigira akamenyero ngo uhore umuhamagara kandi ubona we ataguhamagara.

    Burya akenshi iyo ubona umusore atakwandikira cyangwa se ngo aguhamagare, ashobora kuba atakwiyumvamo cyangwa hari ibyo akigenzura.

    4.Umukobwa ushikama ku wo ari we

    Burya umukobwa udahindagurika ngo ahore ahinduka buri kanya, yishimirwa n'abasore cyane kuko imico agaragaza muri icyo gihe iba itanga icyizere.

    Si byiza rero ngo niba uri umukobwa usamarire akaje kose ngo wumve ko ugomba kwitwara nka runaka kuko imyitwarire y'abantu iratandukanye cyane, wazabura ibyo ufata n'ibyo ureka ugahinduka injajwa.

    5.Umukobwa usabana n'inshuti

    Iyo umukobwa azi gusabana n'inshuti ariko akirinda gusamara, bituma akenshi akundwa n'abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugore. Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa.

    6.Umukobwa wiyubaha kandi utiyandarika

    Umukobwa utiyandarika, ngo yigire biri hanze, mbese wa mukobwa ubona utihesha agaciro muri rubanda.

    Abasore baba bifuza umukobwa wihesha agaciro ahantu hose ari ndetse akiyubaha bigaragarira amaso ya buri wese umubonye. Ntakabuza nubona uyu mukobwa ntuzazuyaze kuko uzaba utomboye.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibimenyetso-biranga-umukobwa-wakubaka-urugo-rugakomera-2/

  • Umushinwakazi amaze imyaka 40 atarasinzira a… – #rwanda #RwOT

    Ibitangazamakuru byo mu Bushinwa biherutse gutangaza ikintu  kidasanzwe cy'umugore wavuze ko atigeze asinzira mu myaka mirongo ine ariko ko atigeze yumva ananiwe cyangwa ngo asinzire. Abantu benshi ntibashobora kurenza amasaha 24 badafunze amaso, ariko Li Zhanying, umutegarugori ukomoka mu mujyi wa Henan,  yavuze ko amaze imyaka 40 atarasinzira.

    Aya makuru kandi , yemejwe n'umugabo we n'abaturanyi be bazi amateka ye . Li aheruka kwibuka gusinzira afite imyaka itanu, Li utuye mu mudugudu wo mu Ntara ya Zhongmou, mu Ntara ya Henan, ni umwe mu byamamare  mu gace atuyemo kubera kuba azwi nk’umuntu udasinzira, kubera ko bivugwa ko afite ubushobozi bwo kurara amanywa n’ijoro. Umugabo wa Li, Liu Suoquin, na we yemeje ko umugore we ataramubona asinziriye  Kuva bashyingiranwa.

    Liu akomeza avuga ko yagerageje kugurira umugore ibinini bituma umuntu asinzira ariko ntacyo byamaze yakomeje akanura amanywa n’ijoro nk’uko ikinyamakuru Euroweekly kibitangaza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109242/umushinwakazi-amaze-imyaka-40-atarasinzira-ahora-akanuye-iteka-kandi-nta-bitotsi-agira-109242.html

  • Dore ibibazo ugomba kubaza umukunzi wawe mbere yo kubana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbere yo kubaka urugo burya hari ibintu bitandukanye by'ingenzi ukwiye kubanza kugenderaho kugira ngo wemere gushyingiranwa na we mu buryo bwemewe n'amategeko kuko aribwo muba mwemeje kubana akaramata nk'umugore n'umugabo.

    Ibibazo 10 wabaza umukunzi wabaza umukunzi wawe mbere y' uko mushyingiranwa

    1. Unkundira iki? Iki kibazo abakundana bakibazanya bagitangira gukundana ariko nibyiza ko wongera ukabibaza umukunzi wawe mbere y' uko ufata icyemezo cyo gushyingiranwa nawe kuko bituma yifungura ukamenya icyo akwitezeho n' umugambi agufiteho.

    2. Ni izihe ntego ufite witeguye ute kuzijyanisha n' urukundo rwacu

    Iki kibazo kigufasha kumenya niba umukunzi wawe atazegeraho akicuza ko mwarabanye ukamenya niba urukundo rwanyu cyangwa gushyingiranwa kwanyu atabibona nk' umuzigo uzamubuza kugera ku ndoto ze.

    3.Ubanye ute n' umuryango wawe kuba umuntu udashoboye kubanira neza abo mu muryango we byakwereka ko adashobora kuba umugabo/umugore mwiza.

    4.Kuki wumva iminsi y' ubuzima bwawe twayimarana Iki kibazo nacyo gituma umukunzi wawe ahishyura byimbitse uko akubona n' agaciro abona ufite mu buzima bwe.

    6. Uzareka urukundo rukomeze rukure umuntu wumva agaciro ko gukomeza urukundo anakora uko ashoboye ngo rukomeze rukure.
    7. Washobora kwihanganira kubana n' abantu babi umuntu udashobora kwihanganira kubana n' abantu babi ntabwo ashobora urugo.

    8. Hari ubumenyi ufite ku bubyeyi Iyo umuntu afite ubumenyi ku mibereho y' ababyeyi byerekana ko mu buzima atewe ishema no kuba umubyeyi ndetse ko yiteguye kubyara no kurera.

    9. Uzakomeza gukuza umubano wanjye nawe Umuntu ukomeza gushyimishwa n' ibindi bitadukanye n' inyungu z' urugo ageraho agasenya, umukunzi wawe iyo agusubije ukumva icyo ashyize kitari inyungu z' urugo rwanyu byaba byiza muretse gufata umwanzuro wo gushyingiranwa.

    10. Niba ubuzima bwanjye bubaye bugufi uzakomeza kunyibuka? Iyo muganira akaguhishyurira ko azahora yibuka umubano wanyu ni ikimenyetso cy' uko aha agaciro urukundo rwanyu ndetse yifuza mwazabana igihe kinini.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibibazo-ugomba-kubaza-umukunzi-wawe-mbere-yo-kubana/

  • Ibintu 6 umukobwa aba yifuza gukorerwa n' umuhungu bakundana #rwanda #RwOT

    Kumubwira ko umukunda kenshi

    Nubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi ,abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira I love you cyangwa je t'aime fort,biramushimisha cyane. Uzabibwirwa n'uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.

    Kumubwira ko muzabana

    Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w'ubukwe bwe:Uko azaba yambaye ,imodoka nziza azagendamo n'umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cyambe ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w'urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. Nubwo atabighingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk'abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.

    Kumuha impano

    Simvuze ngo uziyemere cyangwa utange n'ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n'umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana. Keretse iyo ari babandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y'abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko ntagahunda ndetse n'urukundo agufitiye.

    Kumusohokana

    Nubwo ubukungu bw'abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akubura aho ahera. Hari n'abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.

    Kumwereka ababyeyi

    Ibi ahanini bikorwa n'abamaze kwemeranya ko bazarusinga. Nibwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n'umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by'ukuri mujyane umwereke abababyeyi bawe bizamushimisha. Bimuha icyizere ko urukundo rwanyu rufite intego kandi wizihiwe n'uko ari inshuti yawe. Si igitegwajoro mwereke n'inshuti zawe.

    Kumujyana mu birori

    Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo kubakobwa ni injyanamuntu. Mufate umujyane mubukwe watumiwemo ndetse niba waranamwereye kuzakubera mama w'abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza… Uzamneye ko wongereye amanota wari usangwanywe imbere ye.

    Refe:elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibintu-6-umukobwa-aba-yifuza-gukorerwa-n-umuhungu-bakundana