Tag: lifestyle

  • Dore impamvu zitandukanye zituma abantu bacana inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rimwe  na rimwe wumva abantu bakundana umwe yaciye inyuma undi ndetse n'abantu babana barashakanye gucana inyuma n'ibintu bakora cyane, aho uzasanga abantu benshi bahora mu ntonganya ndetse no mu marira ngo bacibwa inyuma gusa burya nta kintu kiba kidafite impamvu burya hari ababigiramo uruhare kugira ngo bibabeho.

    Ni ibintu byinshi bigaragara bituma bamwe mu bantu bakundana bacana inyuma, ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe Bimwe muri ibyo bintu:

    Kuba umuntu asanzwe nta rukundo agira mu we

    Iki ni kimwe mu bibazo byugarije abantu benshi muri rusange kuko usanga abakobwa cg abahungu b'iki gihe batakigira urukundo rw'ukuri aho umuntu ahura n'undi bagakundana ejo yahura n'undi nawe bagakundana.

    Benshi rero ntibaba banibuka ko bafite abakunzi ahanini kubera ikibazo cyo kutagira Urukundo ruhamye.

    Kugira agahararo

    Bamwe mu bakobwa cg abahungu batendeka abakunzi babo kubera guharara cyane kuko ashobora kuba akundana n'umuntu ejo yabona undi wateye imbere nawe agahita yifuza gukundana na we ariko byibuze ntabwire uwo bari basanzwe bakundana ko byarangiye yabonye undi ahubwo agakomeza kumubeshya ko amukunda kugira ngo nawe atamutakaza gusa uzasanga abantu bakora ibi bintu no mu buzima busanzwe baba bahuzagurika mu byo bakora byose.

    Gukunda ibintu cyane (ibintu n'amafaranga)

    Abantu benshi hari igihe baba bafite abakunzi ariko ugasanga batanyurwa n'ibyo babaha cyangwa se babakorera, bagahitamo gushaka abandi kugira ngo bahabwe bya bindi babuze ku ruhande.

    Ibyo rero barabikora ariko ugasanga ntabwiye wawundi yari asanzwe afite ko byarangiye ngo batandukane ahubwo agakomeza kumukina kugira ngo nawe akomeze ajye amuha byabindi yamuhaga ndetse nundi yabonye agakomeza kumuha ibindi.

    Ibishuko

    Guca inyuma akenshi bishobora kutava ku mukunzi wawe ahubwo ushobora gusanga afite nk'undi muntu ku ruhande umushukisha ibintu bitandukanye.Iyo rero umukunzi wawe w'umusore afite umukobwa kuruhande umushukisha kuryamana cyane ko abasore batazi kwifata kuri iyo ngingo bashiduka baguye mu mutego wo guca inyuma abakobwa bakunda.

    Kurambirwa

    Hari igihe kigera ugasanga umuntu mukundana yaba umuhungu cyangwa umukobwa yakurambiwe ariko akirinda kukwereka ko yakurambiwe ahubwo akigira gushaka abandi batari wowe, yababona agatangira kuguca inyuma utabizi wowe ugakomeza kwizera ko umuntu akigukunda kandi by'ubyukuri we yarakurambiwe kera.

    Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-zitandukanye-zituma-abantu-bacana-inyuma/

  • Niba umukobwa agukorera ibi bintu nta kabuza yarakubenze #rwanda #RwOT

    By Our Reporter

    Hari ibintu by’ingenzi umukobwa ukunda agukorera bikaba byahita bikwereka ko atagukeneye na gato mu rukundo.
    Igitsina gore mu miterere ya cyo kirihariye cyane kuko usanga rimwe na rimwe badapfa kugaragaza amarangamutima yabo ku kintu batishimiye gusa hari bimwe bisa nk’ibyo bahuriyeho ari na byo tugiye kurebera hamwe.
    1.Ngufata nk’umuvandimwe.
    Nta na rimwe umukobwa yaba agukunda ngo akubwire ko uri nk’umuvandimwe we kuko urukundo umuntu akunda umuvandimwe ruba ruhabanye cyane n’urwo wakunda undi musore. Mu gihe rero umukobwa wifuzaho kuba umukunzi akubwiye gutyo, jya wumva ko yashatse kukumvisha ko atakwishimiye ku buryo wamubera umukunzi.
    Kukwemerera ko uba nka musaza we ni uburyo bwo ku kumvisha ko ibyo gukundana na we biri kure nk’ukwezi kuko nyine utakundana na mushiki wawe.
    2.Ndacyari muto
    Birazwi neza ko amategeko afite icyo avuga ku bantu bifuza kubana gusa gukundana byo nta gihe cyagaragajwe bitangiriraho niba rero ukunda umukobwa akajya akubwira ko akiri muto ujye umenya icyo ashatse kuvuga aba yakubenze ntakabuza
    3.Nta gahunda ndafata
    Mu gihe usabye umukobwa ko mwakundana akakubwira ko atarafata gahunda yo gukundana burya aba yifitiye abasore benshi akunda kandi batarabivuganaho byeruye ngo afate umwanzuro. Ibi rero bituma yirinda kwica k’uwundi kuko aba yumva yazakubwira yego mu gihe azaba yabonye ko ahandi byanze. Mbese ubwo aba asa n’ukwibikiye ku buryo azakwemerera mu gihe ahandi ateganya byanze.
    4.Tube inshuti zisanzwe
    Mu gihe umukobwa akwereka ko agufitiye amarangamutima ariko akagusaba ko mwakwibera inshuti zisanzwe, burya aba agukunda ariko afite undi umwe cyangwa benshi; cyane ko bene uwo aba akunda gutendeka.
    Birashoboka ko na none abikubwira mu rwego rwo kukumvisha ko urukundo yifuza kugukunda ari urusanzwe rwa kivandimwe, ko akubonamo umusore mwiza ariko na none udakwiye kugera ku rugero rwo kumubera umukunzi.
    5.Mfite indi nshuti y’umuhungu
    Wabwiwe menshi urakomeza urahatiriza gusa nyuma y’ibyo yakubwiye haruguru bwanyuma aza ashimangira ko afite undi muhungu yihebeye ubwo rero nta kubitindaho rwose mu gihe umukobwa afite umukunzi yiyumvamo kandi babanye neza, iyo atagira ingeso mbi yo gutendeka akubwira nyine ko inkweto yabonye iyayo.
    Ni ahanyu rero mu gufata icyemezo bitewe n’uko ubanye n’umukunzi wawe gusa niba ubona ibi twavuze haruguru umukunzi wawe abigukorera ni ahawe ngo ufate icyemezo
  • Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yashyingiwe abagabo babiri mu kwezi kumwe #rwanda #RwOT

    By Umwanditsi
    Kenya: Umwana w'umukobwa w'imyaka 12 yashyingiwe abagabo 2 mu ...

    Mu gihe mu mategeko ya Kenya gushaka uri munsi y’imyaka 18 ari icyaha gihanwa n’amategeko, ntabwo byabujije ko umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko yahatiwe na se umubyara gushaka umugabo w’imyaka 51 y’amavuko. Aha, uyu mwana yaje kuhatoroka aza kongera gushaka undi mugabo w’imyaka 35 y’amavuko ariko aza gutabarwa.
    Umubyeyi w’umugabo w’uyu mwana (Se), utuye mu karere ka Narok mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, yamuhatiye gushaka umugabo w’imyaka 51. Umwana yaje gutoroka, ariko azakongera guhatirwa kurongorwa n’undi mugabo w’imyaka 35, mbere yuko atabarwa n’impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abana ifatanyije n’abategetsi.
    Muri Kenya, gushaka umuntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko ni icyaha gihanwa n’amategeko. Impirimbanyi y’umugabo uharanira uburenganzira bw’abana, avuga ko yahawe amakuru ajyanye n’uwo mukobwa ubwo yari mu gikorwa cyo gutabara undi mukobwa.
    Joshua Kaputah wo mu ishyirahamwe ‘Narok County Peace Association’ yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Se yamuhaye umugabo ukuze ngo amurongore. Nta yandi mahitamo yandi yari afite atari ukurongorwa n’umugabo muto mu myaka kuri uwo [wundi]”.
    Bwana Kaputah yongeyeho ko ubukene n’ifungwa ry’amashuri kubera iki cyorezo cya coronavirus byagize uruhare mu kwiyongera kw’ishyingirwa ku gahato ry’abana b’abakobwa.
    Yagize ati: “Imiryango imwe irashonje kandi gutekereza ko ushobora kubona inka ebyiri cyangwa eshatu z’inkwano ni ibintu bitera igishuko cyane”.
    Muri Kenya gushaka imburagihe bihagaze gute?
    Gushyingira abakobwa batarageza igihe ni ikibazo giteye inkeke muri Kenya mu bwoko bw’aba Maasai bagendera cyane ku migenzo gakondo nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Peter Mwai uri i Nairobi.
    Yongeraho ko abakobwa b’aba-Maasai bakunze gufatwa nk’ubutunzi na ba se cyangwa ababarera, bagashyingirwa ku mugabo watoranyijwe na se, na we agahabwa inka nk’ingurane.
    Leta imaze igihe irwanya uwo mugenzo, ariko uracyariho, ahanini bitewe n’uburyo butanoze bwo gushyira mu bikorwa amategeko asanzwe ariho.
    Hari uwari watabwa muri yombi?
    Ikinyamakuru The Standard gitangaza ko nyuma yaho umukwe wa mbere yari amaze gutanga inka enye z’inkwano, umukobwa yanze gushakwa n’uwo mugabo se yamuhatiraga, ariko akubitwa na babyara be b’abagabo.
    Icyo kinyamakuru gisubiramo amagambo y’uwo mukobwa agira ati: “Naratorotse kandi kubera ko ntashoboraga gusubira mu rugo kwa data kubera ubwoba bwuko yanyihaniza, nishyingiye rwihishwa ku mugabo w’imyaka 35, wari [usanzwe] warashatse”.
    Bwana Kaputah yavuze ko se w’uwo mukobwa yaje kumenya aho aherereye, akamusubiza kuri wa mugabo w’imyaka 51. Ubwo Bwana Kaputah yahageraga aherekejwe n’abategetsi, uwo mugabo yari yamaze kuzimira/guhunga.
    Polisi ya Kenya iri gushakisha se w’uwo mukobwa n’abo bagabo babiri bari bashatse uwo mwana, bose ubu bihishe, nkuko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibivuga.
    Nibahamwa n’icyaha, bashobora gufungwa imyaka itanu bagacibwa n’amande ya miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya (ni agera kuri miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda), cyangwa bagahanishwa kimwe muri ibyo bihano.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
  • Dore filime z’uruhererekane ‘Series’ zigezweho ushobora kureba kuri YouTube #rwanda #RwOT

    By UKWEZI

    Umwaka wa 2018 wasize benshi mu bakinnyi ba filime bashyize mu ngiro imishinga yo gukora ‘series’ ukorerwa mu ngata na 2019 yasize izi filime zigize igikundiro kinini n’abandi bakinnyi barayoboka.
    Kuri ubu iyo ugiye ku rukuta rwa YouTube, uhasanga ‘Series’ zitandukanye haba mu butumwa buzigize ndetse n’abakinnyi bazibarizwamo. Urutonde ni rurerure kandi inyinshi ni nziza.
    Muri iyi nkuru turakugezaho urutonde rwa filime twaguhitiyemo ushobora kureba igihe wabonye uburyo bwo kujya kuri YouTube ukeneye filime yagufasha kuruhuka neza.
    Ntabwo zitondetse hakurikijwe ikintu icyo aricyo cyose ahubwo twagiye dufata izo tubona ahanini dukurikije uko zikunzwe cyangwa se ubutumwa buzirimo.
    Papa Sava
    Ni filime y’uruhererekane ya Niyitegeka Gratien ari nawe uyikinamo ari umukinnyi w’imena akaba yitwa Papa Sava ari naryo zina ryitiriwe iyi filime y’uruhererekane.
    Ubutumwa buri muri iyi filime akenshi bugaruka ku buzima abantu babamo buri munsi, aho abakinnyi bayo n’abayitegura muri rusanga bakunze kuyikinira mu cyaro cyangwa se kugaragaza ubuzima bwo mu cyaro.
    Filime y’uruhererekane ya Papa Sava yageze kuri Shene ya Youtube, ku wa 21 Nyakanga 2018.
    Uretse Niyitegeka Gratien ukina nka Papa Sava harimo andi mazina azwi cyane nka Ndimbati ndetse n’andi mazina akunzwe na benshi.
    Uramutse rero ushaka kuruhuka mu mutwe, guseka ndetse no kwiga binyuze muri filime wareba ‘Papa Sava’.
    Bamenya
    Ni filime ikinamo abarimo Benimana Ramadhan ukina yitwa Bamenya ari nawe mukinnyi w’imena, Mazimpaka Willson ukina yitwa Kanimba [Ni shebuja wa Bamenya muri iyi filime].
    Harimo kandi Uwase Delphine ukina yitwa Soreil, Mukayizeri Djaria [Kecapu] ndetse na Munezero Aline [Bijoux].
    Yatangiye uwitwa Soreil akunda Bamenya uba ari umukozi we wo mu rugo.
    Si urukundo rusanzwe ahubwo yari atwite ‘atwariza’ umukozi wo mu rugo. Yabaye nk’uhurwa umugabo we bituma mu rugo havuka amakimbirane ndetse kubera amakosa y’umugabo we, inda yavuyemo.
    Filime y’uruhererekane ya “Bamenya” yageze kuri Youtube, ku wa 31 Mutarama 2019.
    Kuri ubu rero ushaka kureba filime igufasha kuruhuka ariko unakuramo inyigisho wareba ‘Bamenya’ kuri YouTube.
    Izindi filime zigezweho kuri YouTube ushobora kureba
    1. Mbaya
    2. Impanga
    3. Makuta
    4. Bavakure
    5. Twitonze
    6. Ubutumwa Bugufi
  • Amabanga atuma abashakanye barushaho kugira umubano mwiza – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

     By Liliane Kaliza

    Ikintu kimwe ntakekeranywa, ubusanzwe umubano w’abashakanye usaba akazi katoroshye, ariko abahanga mu by’urukundo berekana ko bisaba imyitwarire y’ubwenge gusa kandi bikazamura umubano wanyu.
    Abahanga mu by’imibanire y’abashakanye bagerageje gutanga ibintu byoroshye guhindura hashingiwe ku byo abashakanye banyuzwe bakora kandi bikabubakira by’ukuri bimwe muri ibyo bintu ni ibi bikurirkira:
    Iyo baryamye ntibasigamo umwanya: Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Hertfordshire bugaragaza ko 94% by’abashakanye iyo baryamye imibiri ikoranaho baba babanye neza mu gihe 68% by’abarara batandukanye, umubano wabo uba urimo akangononwa niba wifuza kugirana umubano mwiza na mugenzi wawe, kuramo metero hagati yanyu mu gihe muryamye.
    Ibiganiro byabo biba bishimishije: Impuguke mu mibanire y’abashakanye, Dr. Terri Orbuch yagize ati “Abashakanye benshi bavuga ibitagenda neza mu mibanire yabo, ariko ubushakashatsi bwerekanye ko abibanda ku bintu bigenda neza igihe kirekire kurusha abagerageza “gukemura” ibibazo byabo abo ni bo babanye neza. 
    Niba Imibonano mpuzabitsina igenda neza, mukaba mugirana ubwumvane hagati yanyu nta cyabuza umubano wanyu kuba mwiza, niba wifuza umubano mwiza na mugenzi wawe irinde kumubwira ibitagenda neza gusa ahubwo urebe no ku ruhande rwiza.
    Bakora imibonano mpuzabitsina byibuze rimwe mu cyumweru: Iyi ngingo ishobora kuguhangayikisha cyangwa kugutera ibyishimo, ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Social Psychological and Personality Science bwerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina rimwe mu cyumweru biganisha ku byishimo byinshi mu mibanire y’abashakanye ndetse ngo ni rimwe mu mabanga akoreshwa mu kugira umubano mwiza w’abashakanye kuruta ababikora buri munsi.
    Biyuhagirira hamwe: Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi bw’imibonano mpuzabitsina bwerekanye ko abagabo n’abagore banyuzwe n’umubano wabo bakunze kwiyuhagirira hamwe, bikaba nabyo biri mu mabanga akoreshwa mu kugira umubano mwiza. Niba nawe wifuza umubano mwiza na mugenzi wawe musabe ko mujyana kwiyuhagira.
    Ntibashishikazwa n’imbuga nkoranyambaga mu gihe bari kumwe: Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Cyberpsychology, bwerekanye ko abakoresha Facebook ntabwo bagira umubano mwiza na bagenzi babo kuko bahora bari busy. Byongeye kandi, iperereza ryakozwe ku rubuga rwo gukundana OkCupid ryerekanye ko gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane uri kumwe n’uwo mwashakanye bishobora kwica umubano wanyu. Nta kibi kiri mu kuba ukoresha imbuga nkoranyambaga zisanzwe, ariko menya neza ko uwawe na we agukeneye maze umubano wanyu urusheho kuba mwiza.
    Iteka barashimagizanya: “Ufite agafoto keza”, “Uyu munsi watetse neza”, “Akazi kagenze neza?” Dr. Orbuch atanga inama agira ati: “Gushimagizanya  biroroshye kandi birema umubano mwiza,  Abashakanye benshi bakora amakosa yo gutegereza ibihe bidasanzwe, nk’umunsi w’amavuko cyangwa iminsi mikuru, kugirango bagaragaze ibyiyumvo byabo kuri bagenzi babo  ariko kureka umukunzi wawe agahora yumva adasanzwe (cyane cyane abagabo) bituma abashakanye barushaho kubana neza  mu byishimo bihoraho.