Tag: lifestyle

  • Inzira zoroshye wakoresha uhitamo umukunzi muzarambana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inzira wakoresha uhitamo umukunzi muzarambana:

    -Mu ntambwe ya mbere, ni byiza ko udatwarwa n'uburanga cyangwa ubutunzi, ukagira amatsiko yo kumenya neza umuntu muhuye ubwa mbere kandi ubona ashaka ko mukomezanya mu rukundo. Icy'ingenzi cyane ni ukubanza kumenya iwabo, kuko bigufasha kumenya umuco we. Aha iyo tuvuze iwabo ntibisobanuye mu rugo aho ataha, ahubwo tuba tuvuze aho yavukiye cyangwa yarerewe. Ugomba kandi kumenya niba ari umunyakuri.

    -Intambwe ya kabiri ya fiancaille ni intambwe ikomeye cyane, ndetse bibaye byiza mwayimaramo igihe kirekire, byibura hejuru y'umwaka. Ibi bigufasha kumenya umuntu bihagije, ukamenya niba uzabasha kubana nawe.

    Muri iyi ntambwe ya kabiri uba ugomba kwirinda kugwa mu mutego w'amafaranga cyangwa akazi keza umukunzi wawe afite, dore ko hari n'abamukundira umuntu umuryango avukamo cyangwa inshuti bagendana. Ibi byose ni utuntu duto tugusha abasore n'inkumi mu mutego wo gushaka abo batazi.

    -Ni byiza kandi kumenya icyatumye agukunda, ugashakisha ayo makuru buhoro buhoro kandi mu bwenge ku buryo utabimubaza. N'ubwo utabimubaza, ushobora kubimenya bivuye ku nshuti cyangwa umuvandimwe we. Ikindi ugomba kumenya niba afite ababyeyi, kuko muri iyi ntambwe niho ugomba kubamenya nabo bakakumenya.

    Icyitonderwa: ku bafite ababyeyi ugomba kumenya uko abubaha, kuko agaciro abaha kakwereka byibura 70% y'ako yaguha nawe uramutse ugeze mu rugo. Niba afite ubushobozi kubarusha, ni byiza kumenya ko hari icyo abafasha kuko nawe bizagufasha kumenya umutima w'impuhwe kuri we aho ugarukira. Ikindi, ugomba kumenya niba ari umunyakuri muri bagenzi be, ukamenya uko akoresha amafranga: niba asesagura cyangwa ayakoresha neza.

    Source : https://yegob.rw/inzira-zoroshye-wakoresha-uhitamo-umukunzi-muzarambana/

  • Yambuwe umugore babyaranye abana 5 kubera kubura inkwano #rwanda #RwOT

    Madamu Prize Twikirize yakuwe mu rugo rwa Sabiti na se witwa, Geofrey Kakona, utuye ahitwa Kanungu,wategereje ko umukwe amuha inkwano araheba.

    Bwana Geofrey yavuze ko yatwaye umukobwa we nyuma y'aho Sabiti ananiwe kwishyura akayabo ka miliyoni 6 z'amashilingi.

    Sabiti yavuze ko yananiwe kwishyura igiciro cy'inkwano yasabwe na sebukwe ariko ngo yagombaga kubikora mu Ukuboza uyu mwaka.

    Uyu mugabo yavuze ko yagowe cyane no gusigarana abana 5 nyuma y'aho sebukwe amutwaye uyu mugore we.Umwana mukuru muri bo afite imyaka 10 mu gihe umuto yari amaze amezi 3 avutse.

    Abanyankole benshi barakajwe niki gikorwa cya Geofrey cyo gutwara uyu mukobwa we agasigira umukwe umwana w'amezi 3 kandi atashobora kumwonsa.

    Uwitwa Sam Niyonzima ushinzwe iterambere muri Kisoro yavuze ko Abanyankole bari bafite umuco wo gutanga inka 2 nk'inkwano.

    Yavuze ko muri iki gihe ibintu byahindutse umugabo ashobora gucibwa amashilingi hagati ya miliyoni 5 na 20 aho abona icyo giciro aricyo mbogamizi yo kurushinga muri Uganda.

    Minisitiri w'Uburinganire,abakozi n'iterambere ry'umuryango muri Uganda,Madamu Sarah Nyirabashitsi Mateke,yasabye ababyeyi guhagarika ibyo kugurisha abana babo.

    Ati 'Ni inshingano z'umugabo gutanga inkwano ashoboye kugira ngo ashimishe kwa sebukwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yambuwe-umugore-babyaranye-abana-5-kubera-kubura-inkwano

  • Dore impamvu ziza kwisonga zituma abakobwa bihutira gushaka abagabo imburagihe #rwanda #RwOT

    Kwinjira mu byo basa nk'aho batazi kandi batanagishije inama abakuru ku ruhande rw'abakobwa ni byo ahanini bitera iki kibazo kuko umugore bavuga ko ari we 'Mutima w'urugo'.

    Gushaka no kubaka urugo ni iby'abantu bamaze gukura, atari mu myaka gusa ahubwo no mu ntekerezo. Kubaka urugo ugashaka umugabo ni ikintu cyiza cyane buri wese yakwifuza ariko iyo bihubukiwe bishobora kugutera igikomere kirenze uko wabyiyumvisha.

    Izi ni impamvu 7 zituma abakobwa bihutira gushaka abagabo rimwe na rimwe imburagihe nk'uko byatangajwe n'urubuga Elcrema rutanga inama ku rukundo:

    1.Gusiganwa n'imyaka

    Iyo umukobwa ageze mu myaka 22, akenshi ahita atangira gutekereza gukora ubukwe agashaka umugabo cyane ko n'imyaka y'ubukure aba ayifite kandi n'amategeko abimwemerera. Abakobwa benshi bishyiramo ko nibura bagomba kurongorwa bafite imyaka nibura 25.

    Iyo irenze, batangira kugira ubwoba ko bagiye kugumirwa. Iyo umukobwa atangiye gukorera ku bwoba bw'imyaka, ni hahandi usanga ahisemo nabi uwo bazarushinga cyangwa agahubuka mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

    2.Gukora ubukwe

    Abasore benshi ntibaha cyane agaciro gukora ubukwe (Marriage). Siko bimeze ku bakobwa. Gukora ubukwe ni cyo kintu umukobwa aba yumva cy'ingenzi mu buzima bwe. Uzarebe umukobwa watashye ubukwe bwa mugenzi we, umwegere umubaze uko yumva amerewe. Azagusubiza ko na we yumva ashaka kurongorwa. Imbaraga nke z'abagore ni uko bagira amarangamutima cyane. Bahumwa amaso n'ibirori bakibagirwa ko ubukwe nyabwo butangira bukeye bwaho.

    Kwambara ikanzu yera kuri bo ni cyo gisumba ibindi mu buzima. Ese kwihutira gukora ubukwe, ntimumarane kabiri byaba bimaze iki?

    3.Igitutu cy'umuryango

    Abagore benshi bakunda gushyira igitutu ku bakobwa babo. Ni mu gihe, aho abagore bava bakagera bagira imico ijya gusa. Ugasanga umugore arahoza umwana we ku nkeke ngo nagire arongorwe akeneye guterura umwuzukuru we. Ntiyibuke ko isi igenda ihinduka, ingo z'ubu zisigaye zihura n'ibigeragezo byinshi ugereranyije no ha mbere.

    Ni bangahe uzi bubakiye ku gitutu cy'ababyeyi, umuryango cyangwa rubanda, bahisemo neza abagabo, bakaba babanye neza? Gushaka umugabo umukobwa abitewe n'igitutu cy'abantu, byanze bikunze akora amakosa, bikazamuviramo gusenya cyangwa kubaho nabi mu rugo rwe.

    4.Na kanaka tungana yararongowe

    Kuba mugenzi we bangana cyangwa aruta imyaka yarashatse umugabo, umukobwa ahita yumva na we byanze bikunze agomba kurongorwa. Umukobwa ubonye mugenzi we arongowe ,we agasigara , abibonamo igisebo kukuba na we ubwe atararongorwa. Gushaka kugira uko undi agize, bituma yinjira no bintu atazi iyo biva n'iyo bigana. Amahirwe yundi siyo yawe kandi baca umugani mu kinyarwanda ngo 'uwitonze akama ishashi'.

    5.Umugabo 'ukize
    '

    Uzakore iperereza ryawe kugiti cyawe , ubaze abakobwa muziranye, umugabo baba bifuza kurongorwa na we uko yaba ameze. Ntuzatungurwe no kumva benshi bagusubije igisubizo cyenda gusa. 'Ndashaka kurogorwa n'umugabo ukize'. Iyo rero umukobwa ahuye n'umusore ukize (ufite uko yifashije) akamusaba kubana, ni amata aba abyaye amavuta. Akiyibagiza ko ubukire ataribwo buzana umunezero mu rugo. Niba atari byo, uzambarire imiryango ikize cyane uzi ibanye mu mudendezo.

    6.Kugira abana hakiri kare

    Buri nzozi z'umukobwa ni ukubyara , agaheka. Buri mukobwa aba afite mu nzozi ze uko ubuzima bwe bupanze :Kwiga akarangiza amashuri, akabona umugabo, ubundi akabyara abana akarera. Ntibiyibagize ko hari igihe byanga, ayo mashuri ntuyarangize, wayarangiza ntubone umugabo, wenda wanamubona ntimubone urubyaro. Ibyo ntibiba mu nzozi no mu ntekerezo z'abakobwa. Gushaka kwibaruka nabyo twabishyira mu bituma abakobwa bihutira kurongorwa imburagihe.

    7.Urukundo

    Iyo umukobwa usa nukuze akundanye n'umusore ,aba yumva ntakindi cyakurikiraho uretse kumurongora akamugira umugore. Atitaye ku myaka n'ubukure afite, iyo amusabye ko bakwambikana impeta si aho aba amukuye. Gukundana n'umusore ntibivuga kubana. Kugira ngo umuntu umuhitemo ko muzamarana ubuzima bwose usigaje ku isi bisaba kubyondera cyane.

    8.Gupfundura agaseke

    Kuba abakobwa bubu abenshi batakigira rutangira nabyo biri gutuma abakobwa bashaka abagabo igihe kitaragera. Iyo umukobwa ahaye ibanga rye umusore (Ubusugi bwe) cyangwa se baryamanye muri rusange akumva araryohewe, ahita yibeshya ko nibagera mu rugo bizaba ari umunyenga gusa, ntiyibwire ko wenda byanahinduka, ko kubaka urugo atari imibonano mpuzabitsina gusa, agahutiraho ngo arongorwe.

    Byaruta kubaho uri ingaragu yishimye (Happy single)kuruta kuba umugore wazonzwe n'ibibazo. Gushinga urugo hari abo bibera paradizo yo ku isi abandi bikababera nk'umutwaro uremereye.

    Umukobwa ushatse imburagihe ashobora kuzabihirwa n'urugo akicuza bitagishobotse kubera ko yinjiye mu isi atazi uko imeze, atabanje gutekereza neza ibyo agiyemo,..Kurebera ku bandi, guhitamo nabyo bishobora kuzaguta ku gasi.

    Hitamo neza, wihutiraho, wigendera ku gitutu cy'umuryango,niba ushaka kuzubaka rugakomera. Baza abakuru (abo wizeye ko batakuroha)ubundi umenye icyo ukwiriye gukora igihe ufite ibitekerezo byo gushaka umugabo imburagihe. N'ubwo ntawe udakorwaho n'ibibazo ariko ibibazo byo mu ngo ,abagore nibo bigiraho ingaruka cyane ugereranyije n'abagabo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-impamvu-ziza-kwisonga-zituma-abakobwa-bihutira-gushaka-abagabo-imburagihe

  • Mwumve ikibazo mfitanye n'umugabo wanjye, ndaremerewe pe| Ese niyahure? Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muraho, nakundanye n'umutipe ariko twahoraga dushwana tugatandukana tukongera tugasubirana, noneho twageze aho turabana ubu tumaranye umwaka n'igice ariko mwabantu mwe mpora mbabaye kuburyo hari igihe mba numva nakwiyahura, kuba ntwite yahoraga ambwira nabi cyane kugeza nubu niyo mubwiye akantu keza ahora ambwira nabi, urugo rwacu ruhoramo umunabi pe….ndamukunda cyane kuburyo natekereje kumuta nkagenda ariko umutima wananiwe kuhava…..ese ubwo nkore iki koko?ndamukunda cyane,ese niyahure? Nkore iki?

    Source : https://yegob.rw/mwumve-ikibazo-mfitanye-numugabo-wanjye-ndaremerewe-pe-ese-niyahure-mungire-inama/

  • Ibikoresho udakwiye kugeza mu cyumba uraramo na rimwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe usanga abantu benshi bahora bameze nkabahugiye mu kazi, ibyo bigatuma hari ibikoresho abantu benshi bafata bagashyira mu cyumba cyo kuraramo bakakigira nka office(ibiro).Hari ibikoresho biba bitagomba kugra mu cyumba kuraramo nk'uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

    • Televiziyo

    Kimwe n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga si byiza gushyira televiziyo mu cyumba uraramo.Ibi bishobora kukubuza gusinzira mu buryo wowe utazi.Urubuga SLLEP rusobanura neza ko mu gihe urimo kureba filimembere gato y'uko uryama kandi televiziyo yawe iri hamwe mu cyumba uraramo,bishobora gutuma uryama utinze cyane cyangwa ntunaryame ,kubera buri giheuba wifuza kureba ibikurikira kandi unicaye ku buriri.

    • Telefone

    Benshi bashobora kubyumva nk'ubusazi,ariko ibi ni ukuri kose.Niba wifuza kuruhuka ejo ukajya mukazi umeze neza , ntuzigere ukandagiza telefone yawe mu cyumba uraramo.Umutingito wa telefone yawe(vibration) ndetse na sonnerie ni bimwe mu bituma abantu benshi badasinzira uko bikwiye.Si ibyo gusa kuko byica n'ubwonkowaba uri gukoresha cyangwa utari gukoresha telefone,ipfa kuba ikuri iruhande.Urumuri rwubururu(blue light) ruba muri telefone nirwo rusigaye rutuma abantu benshi batabona ibitotsi uko babyifuza.Irinde telefne rero mu gihe winjiye mu cyumba cyawe.

    • Ibiryo

    Kurira ku buriri ni igikorwa kitari cyiza na gato,ibi ni ukubera ko iyo uririye ku buriri ,akenshi birangira udakarabye,si ibyo gusa haba hari ibyago byinshi ko nihagira ibigwa ku buriri utari bufure amashuka yawe.Kurira ku buriri kandi hari benshi babikora banareba filime cyangwa se barimo gusoma ibitabo,ibi bituma umuntu arya kenshi gashoboka ndetse bigatera igifu kutabona umwanya wo gutunganya ibyo wariye.Uretse ibyo kandi birangira ibyo waririyeho byandagaye mu cyumba waririyemo ugasanga nabyo si byiza.

    • Amatungo

    Aya matungo tworora mu rugo nayo ntakwiye kugera mu cyumba umuntu araramo.Amatungo n'imbwa cyangwa injangwe ashobora kuzana udukoko mu cyumba umuntu araramo ndetse akaba yanakwangiza aho urara.Si byiza rero kuyana aho urara.

    • Matera, imisego nimyenda ishaje

    Kurara kuri matela ishaje ni bimwe bishobora gutuma udasinzira neza.Niba rero uzi ko umaze imyaka byibuze 10 utarahindura ibiryamirwa ,reka kugura ibyo wateganyaga ubanze uyigure.Imyenda cyangwa imisego nabyo bishaje sibyiza ko bigaragara mu cyumba cyo kuraramo.

    Source : https://yegob.rw/ibikoresho-udakwiye-kugeza-mu-cyumba-uraramo-na-rimwe/

  • Busingye yizeje ubutabera umugore waburijemo ubukwe bw’umugabo babyaranye bwapfiriye mu rusengero #rwanda #RwOT

    Ni amashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza umugore yinjira mu rusengero afashe umwana mu ntoki mu gihe inyuma ye hari undi mwana na we acigatiye undi bose yabyaranye n’uwo mugabo nk’uko byaje gutangazwa.

    Umwe mu bakunze kugaragaza ko baharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori, Sylvie Nsanga, yifashishije aya mashusho agira icyo asaba inzego.

    Mu mubutumwa Sylvie Nsanga yanyijije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye kuba abagore bakomeje gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo n’ubw’abana babo.

    Muri ubu butumwa yasangije inzego zirimo, RIB, Polisi y’u Rwanda n’Ubushinjacyaha, Sylvie Nsanga yakomeje agira ati 'Nk’uko mubikora mutabare uyu mubyeyi ari no kubasaba…Icyaha cya mbere ni ukwiba abana akabatandukanya na nyina, akabahisha nta rukiko rwabimuhereye uburenganzira.'

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye wasubiye ubutumwa bwa Sylvie Nsanga, yamwizeje ko uriya mubyeyi azahabwa ubutabera.

    Yagize ati 'Turi gukurikirana iki kibazo kandi ubutabera buzatangwa.'

    Uko byagenze ngo ubukwe bupfire mu rusengero

    Uriya mugore witwa Dukuzumuremyi Janviere usanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro, yatangaje ko hari umuntu wamumenyesheje ko umugabo we babyaranye abana batanu agiye gusezerana n’undi mugore.

    Uyu mugore atangaza ko mu bana batanu babyaranye, yamutanye batatu mu gihe abandi babiri b’impanga yabatwaye akajya kubareresha kwa nyirakuru.

    Akimara kumva iyo nkuru y’uko umugabo we agiye gusezerana n’undi mugore, ngo yari mu murima ahita awuvamo yitera utuzi ubundi yerecyeza ku rusengero rw’Itorera EAR i Gikondo.

    Muri ariya mashusho, uriya mugore yinjira mu rusengero agahita yerecyeza aho umugabo babyaranye ahagaze n’uwo bari bagiye gusezerana agahita amufata mu ikoti mu gihe hahita haza abandi bantu bagakomakoma.

    Uyu mubyeyi wavuganaga amarira ko uyu mugabo yamwibye abana babo b’impanga, yahise ahumurizwa n’uwari ugiye gusezeranya umuryango mushya ko atari bubasezeranye ahubwo ko bagomba kubanza gukemura icyo kibazo.

    Uyu mubyeyi we avuga ko yifuza gusubizwa abana be b’impanga kandi uriya mugabo bababyaranye akiyemeza kuzajya amufasha mu kubarera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Busingye-yizeje-ubutabera-umugore-waburijemo-ubukwe-bw-umugabo-babyaranye-bwapfiriye-mu-rusengero

  • Kigali_ Gikondo: Ubwo bari mu bukwe mu rusengero umugabo ari kwishimira uburyo azagupfumbata uwo yari agiye kurongora byahindutse amarira bagwa gitumo n' undi mugore yatanye abana 5 bose #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga , niyo mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo, aho ubukwe bwapfiriye mu rusengero aho umugabo yarajyiye kurongora umukobwa basezerana imbere y'Imana kuzabana akaramata, umugore watanywe abana 5 n'uyu mugabo abagwa gitumo ubukwe burasubikwa.

    Ibi byabereye igikondo ku rusengero rwa Eglise Anglican du Rwanda(EAR), aho Pasiteri yarajyiye gusezeranya umukwe n'umugeni undi mugore uteruye abana babiri bimpanga n'undi umwe amufashe akaboko aba yinjiye mu rusengero avuga ko atemera isezerano kuko umukwe ari umugabo we wamutanye abana.

    Uyu mubyeyi watanywe abana witwa Dukuzumuremyi Janvière  yavuze ko mbere y'uko uyu mugabo afatwa ari gukora ubukwe babanaga nk'umugore n'umugabo ndetse babyarana inshuro eshatu aho ebyiri murizo babyaye impanga.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ibyabaye ari impamo ndetse atari kera kuko 'byabaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatandatu'.  Ndetse, anavuga ko icyo akeneye ku mugabo we ari abana babiri b'impanga yamutwaye ndetse bakanakemura uburyo bwo kubaho kw'aba bana babyaranye.

    Yagize ati: 'Yego iyo nkuru yabaye nimugoroba nta n'ubwo ari kera, byarangiye batabasezeranyije barabirukana mu rusengero, bababwira yuko tuzabanza gukemura ibibazo dufitanye ubwo nyine birangira bupfuye nange ndataha'.

    Yakomeje agira ati: 'Njyewe icyo narinkeneye si isezerano. Njyewe umugabo twarabanye ariko tubana mu buryo butemewe n'amategeko, ariko mu gihe ashaka gushaka undi njyewe ntarasezeranye nawe ni uburenganzira bwe, ariko yagombaga kubanza kubahiriza uburenganzira bw'abana yabyaye. Kuko abana batanu ni umuzigo ni umuryango ukomeye ku buryo atansigira inshingano zabo njyenyine ngo nzishobore'.

    Ati: 'Ikintu njyewe namushakagaho ni uko ampa abana batanu banjye afite kuko bose bavuka munda imwe ya se na nyina,  yamara kubampa ubundi bakangenera n'uko bagomba kubaho n'aho kuba, n'ikizabatunga. Bakamenya niba bagomba kubishyurira ishuri, ibigenerwa umwana byose bakabikora.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko hashize imyaka ibiri uyu mugabo abataye, ndetse amujyanye abana b'impanga yari yaribarutse ku nshuro ya mbere kuko yibarutse impanga inshuro ebyiri.

    Umupasiteri wasezeranyaga aba bantu yabajijwe umwanzuro yabafatiye, avuga ko ntamwanzuro yafashe kuko nubwo yabasezeranyaga ari ubufasha yarari guha Anglican diyosezi ya Gahini kuko ariho bari busezeranire, avuga ko diyosezi ya Gahini ariyo izafata umwanzuro w'ikizakorwa cyangwa Leta kuko ngo nubwo idini ritasezeranije aba bantu bari baramaze gusezeranywa mu Murenge.

    Ivomo: Inyarwanda.com

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/29/kigali_-gikondo-ubwo-bari-mu-bukwe-mu-rusengero-umugabo-ari-kwishimira-uburyo-azagupfumbata-uwo-yari-agiye-kurongora-byahindutse-amarira-bagwa-gitumo-n-undi-mugore-yatanye-abana-5-bose/

  • Ibituma umugabo adasiga umugore we kubera ihabara. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba wajyaga wibaza impamvu umugabo wubatse ajya mu bandi bagore ariko agakomeza kubana n' umugore wa mbere iyi nkuru iraguha ibisubizo.

    1.Kumva uburyohe bw' ahandi

    Ntabwo umugabo aca inyuma umugore we kuko ashaka gutandukana nawe ahubwo akenshi abikora kugira ngo yumve uko abandi bagore bamera. Ntabwo aba ashaka gukundana n' uwo mugore wa kabiri.

    2.Abana be

    N' ubwo ingeso imunanira agaca inyuma umugore we wa mbere aba akunda abana be ku buryo atakwemera gutandukana na nyina w' abana be ngo babeho batari kumwe.

    3.Amahitamo ya kabiri

    Umugabo aba asanzwe afite umugore we umuha akabariro hafi yari buri uko abishatse ariko hari ubwo ashaka undi ku ruhande wo kwitabaza igihe umugore wa mbere amugoye akanga ko batera akabariro. Ibi rero ntabwo byatuma areka umugore we wa mbere kuko aba abakeneye bombi. Niyo mpamvu abeshya umugore wa kabiri ko amukunda ariko ntiyemere gusesa amasezerano afitanye n' uwa mbere.

    4.Akunda umugore we

    Impamvu yemera gushyingiranwa n' umugore wa mbere ni uko aba yaramukunze. Kuba agera aho amuca inyuma bishobora guterwa n' ibibazo bitandukanye ariko ntabwo bisobanuye ko aba yamwanze niyo mpamvu ihabara cyangwa ibiro bya kabiri bitegereza ko areka umugore wa mbere ngo ashyingiranwe naryo rigaheba. Niba uri umukobwa ukaba ukundana n' umugabo wubatse wizeye ko azareka umugore we mugashyingiranwa urata igihe cyawe kuko ntibikunze kubaho.

    Source : https://yegob.rw/ibituma-umugabo-adasiga-umugore-we-kubera-ihabara/

  • Niba umaze gufata amafunguro ya nijoro irinde gukora ibi bintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amakosa atanu ukwiriye kwirinda gukora mu gihe umaze kurya amafunguro ya nijoro.

    1.Kunywa amazi akonje nyuma yo kurya

    Amazi akonje akamura imyunyungugu mu biryo bigatuma bigorana kubikorera igogora. Niba ushaka kuza kuryama kare, shyiramo umwanya munini ubone unywe amazi.

    2.Kurya imbuto nyuma yo kurya

    Hari umuhanga wigeze avuga ngo 'Uburyohe nyuma y'amafunguro'. Ubwo uhise utekereza iki? Bavuga ko ari byiza gufata imbuto nyuma yo kurya mu masaha asanzwe ariko se kuki ku mafunguro ya nijoro ari bibi? Imbuto zifata amasaha make kugira ngo zikorerwe igogorwa ugereranyije n'andi mafunguro. Kuzifata rero nijoro bishobora kubera akazi gakomeye igifu cyawe.

    3.Kujya kuryama ako kanya urangije kurya

    Uyu muco si mwiza, gusa ni ikintu gikorwa n'abatari bake kuri iyi si. Ntabwo ari byiza kujya kuryama ukirangiza gufata amafunguro yawe ya nijoro.

    4.Kunywa icyayi

    Kunywa icyayi mu mafunguro ya nijoro bituma ubutare buri mu mubiri wawe bugabanuka. Ubutare ni ingenzi cyane ku mubiri.

    5.Ntukwiriye guhita ujya mu bwogero

    Iyo umaze kurya ukwiriye kwicara, ukaruhuka ugafata akanya kawe ukabanza wareka igogorwa rigakorwa neza cyane. Igogora ni ryo rigeza amafunguro mu mubiri kandi iki gikorwa gisaba ngo amaraso abe atembera neza. Kuba warangiza kurya rero ugahita ujya mu bwogero, byangiza iki gikorwa cyane.

    Source : https://yegob.rw/niba-umaze-gufata-amafunguro-ya-nijoro-irinde-gukora-ibi-bintu/

  • Dore uburyo 6 bwiza wakoresha uturisha umugore wawe mu gihe wamurakaje #rwanda #RwOT

    Ibintu 6 byoroshye wakora ugaturisha umugore wawe mu gihe yakurakariye:

    1.Emera ikosa ryawe

    Niba wakoze ikintu kibi cyateye umugore wawe uburakari, ikintu cya mbere cyo gukora cyigaturisha uburakari bwe ni ukwemera ikosa ryawe. Mwereke ko we ari mukuri ko wowe uri mu makosa uburakari bwe buzagabanukaho nka 50%.

    2.Muzanire impano

    Wowe muzanire impano n'ubwo we kubera uburakari atari bupfe kuyakira, ariko uzaba utambukije ubutumwa bumwereka ko ukimwitayeho ushaka ko umubano wanyu watera imbere, abagore bakunda gufatwa nk'abamikazi, wowe fata umugore wawe nk'umwamikazi bizatuma umujinya we ugabanuka.

    3.Mukorere imwe mu mirimo

    Niba yarakaye, ufite gutuma amenya ko uri gusaba imbabazi kandi ko umushaka nk'igice kinini cyawe cy'ubuzima. Iyo umufashije gukora ibintu yakoraga arabyishimira ndetse bimujya mu bwonko bwe nubwo atabasha kubikubwira, Niyo wamufasha nko koza amasahani, guteka ndetse nindi mirimo yoroheje yo mu rugo azabyakira neza nubwo adashobora kubikwereka.

    4.Nubwo utabyemera, mwereke icyubahiro

    Mwereke icyo cyubahiro ndetse ko nibyo avuga ubyubashye nubwo utabyemeranwa nawe, buri mugore aho ava akagera akunda umugabo umwubaha,mwubahe mu gihe yarakaye nawe ntazigera agutakariza icyizere.

    5.Mera nk'aho nta kintu cyabaye

    Nyuma yintonganya cyangwa ikindi kintu cyamuteye uburakari,bikaba byatuma umubano wanyu uzamo agatotsi,Inzira imwe ushobora gukoresha,ni ukumera nkaho nta kintu cyabaye,ntabwo azatuza byoroshye ariko igihe kizagera atuze;Kumera nkaho nta kintu cyabaye ntabwo ndi gusobanura ko wahunga ibibazo wateje,oya!ahubwo ndashaka kuvuga ko wowe wamera nkaho nta kintu cyakubayeho mbese ukamwereka ko utigeze urakara nubwo wowe ubwawe waba uziko warakaye,nibwo azatuza.

    6.Iga kumugendera kure

    Kumugendera kure rimwe na rimwe bishobora kuba uburyo bwiza bwo guturisha umugore wawe uburakari bugashira. Nugumya kumuvugisha mu gihe agifite umujinya, ahubwo uzajya uba uri kumukongeza-mbse ni nko gufata Peteroli maze ugasuka mu muriro. Uburyo bwiza bwo guturisha umugore wawe ni ukumuhunga ukareba aho uba ugiye mu gihe bigishyushye aho kugira ngo ukomeze umukongeze.

    Refe:www.Lifehack.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-uburyo-6-bwiza-wakoresha-uturisha-umugore-wawe-mu-gihe-wamurakaje