Tag: lifestyle

  • Umugabo cyangwa Umugore? Ninde usambana kurusha undi? #Rwanda #RwOT

     

    Igisubizo kuri iki kibazo cyoroshye gusubiza. Hakoreshejwe imibare. Tufate urugero rw’abagabo Ijana, n’abagore ijana. muri abo bagabo ijana tuvuge ko 50% muri bo basambana. Bibaye ko buri mugabo asambana n’umugore umwe umwe, utandkanye n’undi, wacyeka ko ijanisha ari 50% ku bagabo na 50% ku ijana ku bagore. 

    Gusa mu buzima busanzwe si uko bikora. Kuko usanga umugore umwe cyangwa babiri bashobora gusambana n’abagabo barenze icumi mu gihe umugabo umwe cyangwa babiri biragoye ko yahaza abagore barenze umubare runaka. Ubwo tugendeye kuri urwo rugero twavuze haruguru abo bagabo 50 bashobora kuba basambana bose n’abagore batarenze batanu muri abo 100 bavuzwe. Ukurikije iryo janisha, igisubizo ku kibazo ; ari abagore cyangwa abagabo abasambana cyane usanga ari abagabo.

    N’ubwo twacurika uko twatangiye tukavuga ko muri abo bagore ijana harimo 50 basambana. Icyo gihe n’ubwo buri mugore yaba afite uwe umwe umwe umugabo byahwanya na 50% ku bagore na 50% cyangwa hejuru ku bagabo kuku abagore nibo bafite ubushobozi bwo kugira abagabo benshi basambana mu gihe gito runaka kurusha abagabo.

    Ibi bivuze iki rero? Bitewe n’uko ureba iki kibazo ushobora gusanga ku isi hari agatsiko k’abagore, basambana n’abagabo benshi kurusha uko haba haragatsiko k’abagabo gasambanya abagore benshi. Wabifata kumwe cyangwa ukundi igisubizo nta gushidikanya Abagabo basambana cyane kurusha abagore.

    Indi mibare wamenya kubijanye n’ubusambanyi mu bashakanye:

    1) Kubijyanye n’imyemerere

    Imibare igaragaza ko abagabo bitabira insengero buri cyumweru nibo basambana gacye gashoboka , bivuze ko idini ifite uruhare runini mu gukumira ubusambanyi yaba mu bagabo cyangwa abagore.

    2) Ikijanye n’imyaka ku bagabo n’abagore :

    Iyi chart iri hejuru igaragaza ko abagore basambana cyane hagati y’imyaka 18 kugeza 29, iyo mibare n’ubwo ikomeza kwiyongera mu myaka ya za 30, ariko iguma iri munsi y’umubare ku bagabo.

    3) Kubijanye n’imyemerere mu bya politiki

    Iyi mibare iri hejuru igaragaza ko abafite imyemerere ya politiki y’aba democrate ari bo basambana cyane kurusha abandi muri Amerika.
    4) Kubijanye n’amashuri n’imyigire

    Abagabo barangije kaminuza nibo basambana cyane kurusha abagarukiye muri mashuri abanza cyangwa ayisumbuye

    Inkuru yanditswe na : Shakira Abdul Beyonce Karim 

    hifashishijwe urubuga : 

    https://ifstudies.org/blog/who-cheats-more-the-demographics-of-cheating-in-america

  • Dore impamvu ukwiye kurya urusenda mu biryo urya buri munsi #rwanda #RwOT

    Kimwe mu birungo cyangwa iryoshya bityo abantu benshi bakunda ni urusenda, Hari abarurya kuko bizera ko rubatera appetit yo kurya cyangwa se hakaba hari n'abandi urusenda ruryohera. Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku byiza byo kurya urusenda.

     

     

    Guhera uyu munsi niba nawe utarya urusenda ukwiye kubyiga kuko rufite akamaro gakomeye cyane mu mubiri wawe. Nawe ururya kuko urukunda cyangwa rugutera appetit, uyu munsi ni ngombwa ngo umenye akamaro rukugirira mu mubiri wawe.

     

     

    Icyakora urusenda turi kuvuga hano, si izi nsenda zikorerwa mu nganda kuko zo zongerwamo ibindi bintu, ahubwo turi kuvuga urusenda piripiri uru rw'imisogwe kuko rwo ruba rukimeze neza ndetse ruvuye mu murima.

     

     

    Dore akamaro ko kurya urusenda mu biryo urya buri munsi;

     

     

    1.Rufasha Umutima wawe kumera neza.

    Kurya urusenda mu biryo urya buri munsi bituma utarwara Umutima cyane kuko urusenda rwifitemo intungamubiri zifasha amaraso gutembera no gukora neza mu mutima.

     

     

    2.Rukurinda kurwara diabetes:

     

    Ikindi inzobere zivuga ko kurya urusenda mu biryo urya buri munsi bituma utarwara Diabetes cyane ko ngo urusenda rufite ubushobozi bwo kugabanya isukari mu mubiri wawe.

     

     

    3.Rukirinda uburibwe

     

    Ikindi urusenda ruzwiho kurinda uburibwe ushobora guhura nabwo, inzobere zivuga ko urusenda rimwe narimwe rutuma utaribwa umutwe cyane mu gihe uguze ikibazo runaka mu Mutwe.

     

     

    4.Rufasha mu igogora

     

    Urusenda rufasha umubiri wawe mu igogora aho rushobora gufasha umubiri wawe kuba wafatwa na zimwe mu ndwara zishobora guterwa nibyo wariye harimo nka Diarrhea.

     

     

    5.Rukurinda umubyibuho

     

    Inzobere zivuga ko Kandi urusenda rufite ubushobozi bwo kugabanya umubyibuho kuko ngo urusenda rukamura bimwe mu binure biri mu mubiri wawe bityo bigatuma utabyibuha.

     

     

     

     

    Source: ghettoradio.co.ke

    The post Dore impamvu ukwiye kurya urusenda mu biryo urya buri munsi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-impamvu-ukwiye-kurya-urusenda-mu-biryo-urya-buri-munsi/

  • Waruziko igikoma gifitiye umumaro umubiri wawe, Dore impamvu ukwiye kunywa igikoma buri munsi #rwanda #RwOT

    Igikoma ubusanzwe abantu benshi bakunda kuvuga ko abagore n'abana aribo bakinywa, ariho usanga umugabo avuga ko adashobora ku gikoza mu kanywa. Gusa ibyo ni ukwibeshya kuko igikoma ni ingenzi muri buri umwe, yaba umugabo cyangwa umugore yewe n'umwana.

     

     

    Dore impamvu ukwiye kunywa igikoma buri munsi;

     

     

    1.Igikoma kifitemo intungamubiri nyinshi, inzobere zibivugaho ko mu gikoma dusangamo vitamin B1, vitamin B6 zifite umumaro munini mu mubiri w'umuntu.

     

     

    2.Igikoma gifasha umubiri w'umuntu kugira uruhu rwiza, ndetse ngo mu gikoma habamo intungamubiri zituma amaraso atemberera muri mubiri neza.

     

     

    3.Igikoma gituma umuntu abyibuha, zimwe mu ntungamubiri igikoma kifitemo nuko gishobora gufasha umuntu abyibuha ndetse bikaba bizwi ko rimwe narimwe mu buvuzi bwo kunanuka igikoma nacyo kizamo.

     

     

    4.Gifasha mugusohora imyanda mu mubiri.

     

    Inzobere zivuga ko iyo unyweye igikoma kihutisha isohoks ry'imyanda iri mu mubiri wawe iyo unyara cyane ko igikoma gituma ujya kunyara bityo ugasohora imyanda mu mubiri wawe.

     

     

    5.Gikomeza amagufwa

     

    Igikoma kifitemo calcium ikomeza amagufwa y'umuntu, rero ni ngombwa ko umuntu yihata igikoma ndetse akakinywa buri munsi.

     

     

    Sibyo gusa kandi kuko igikoma kifitemo intungamubiri nyinshi zifasha amaso yawe gukomeza gukora neza. Mu igogora nabwo iyo unywa igikoma bituma igogora mu mubiri wawe rigenda neza.

     

     

     

     

     

    Source: thestar.co.ke

    The post Waruziko igikoma gifitiye umumaro umubiri wawe, Dore impamvu ukwiye kunywa igikoma buri munsi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/waruziko-igikoma-gifitiye-umumaro-umubiri-wawe-dore-impamvu-ukwiye-kunywa-igikoma-buri-munsi/

  • Waba uziko hari abantu batemerewe kunywa Tangawizi? Byinshi kuri yo #rwanda #RwOT

    Tangawizi isangwa henshi mu ngo zacu ndetse tuyifashisha cyane mu kwivura indwara zimwe na zimwe ariko nubwo igira akamaro kanini hari abantu batemerewe kuyikoresha kuko yagira ingaruka mbi ku buzima bwabo aho kubakiza.

     

     

    Tangawizi, umuti ukomeye cyane kandi w'umwimerere

    Tangawizi yifashishwa mu kuvura inkorora, ibicurane na bumwe mu burwayi bwo mu muhogo.Tangawizi yongerwa mu cyayi no mu biryo kugira ngo bigire impumuro nziza n'uburyohe bwisumbuyeho.

     

    Tangawizi kandi ifasha mu gukira umutwe, kuruka, gufungana mu mazuru n'ibindi, si ibyo gusa kuko Tangawizi ikora nk'ifunguro rifasha mu gutakaza ibiro.

     

    Ifasha umubiri wawe gutuma ukora cyane, bigatuma udahora ushonje cyane. Ni nziza ku igogora, ifasha ku barwaye igifu ndetse n'ikora neza ry'umutima.

     

    Tangawizi inakura imyuka y'umurengera mu mara no mu gifu. Tangawizi kandi ifasha mu itembera ryiza ry'amaraso , igabanya kuribwa mu ngingo cyangwa kuribwa imitsi. Tangawizi ifite n'akamaro gakomeye mu gutuma ibisebe bikira vuba.

     

    Nubwo tubonye akamaro ntagereranywa ka Tangawizi , ntabwo ikoreshwa na buri wese nkuko urubuga Bold Sky rwandika ku buzima rubitangaza ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe abantu batemerewe kuyikoresha urebe niba uri muri icyo cyiciro.

     

    Abantu bamwe batekereza ko Tangawizi nta ngaruka mbi yagira ku muntu kuko ari icyatsi, nyamara ishobora guteza ibibazo ku bantu bamwe na bamwe. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ngaruka mbi za Tangawizi ku bantu bagomba kwirinda kuyikoresha.

     

    Abagore batwite

    Tangawizi ishobora kugira ingaruka mbi igihe umugore ayikoresheje atwite. Icyo twakwita ibitera imbaraga karemano biba muri Tangawizi bishobora gutera umugore kugira ibise mbere y'igihe.Ibi nibyo bishobora gutuma umwana avuka igihe kitageze ari nayo mpamvu abagore batwite bagirwa inama yo kudakoresha Tangawizi mu buryo ubwo aribwo bwose.

     

    Abantu bashaka kubyibuha n'abafite ibiro bikeya

    Tangawizi ni umwe mu miti myiza ifasha gutakaza ibiro. Izamura uburyo umubiri ukoramo ubundi ikagabanya ubushake bwo kurya. Iyi niyo mpamvu abantu bashaka kubyibuha ndetse n'abafite ibiro bikeya cyane badakwiriye gukoresha Tangawizi.

     

    Abantu barwaye zimwe mu rwara z'amaraso

    Tangawizi ifasha mu gutembera neza kw'amaraso agana mu bindi bice by'umubiri. Aka ni kamwe mu kamaro k'ingenzi ka Tangawizi ku mubiri w'umuntu. Ariko ku bantu bafite uburwayi bw'amaraso nk'abanywa imiti ituma amaraso yabo avura cyangwa se abarwaye 'haemophilia'(uburwayi butuma iyo umuntu akomeretse, amaraso atinda kuvura ngo bihagarare), Tangawizi ntibaba bagomba kuyikoresha mu buryo ubwo aribwo bwose.

     

    Abantu banywa imiti

    Muri rusange abantu baba bari kunywa imiti y'uburwayi ubwo aribwo bwose bagomba kwirinda gukoresha Tangawizi.

     

    Tangawizi izamura cyangwa ikagabanya ubukare bw'imiti. Ituma ubukare bwa 'aspirin' n'indi miti ituma amaraso atavura. Mu rundi ruhande ahubwo igabanya ubushobozi bw'imiti ituma amaraso avura. Indi miti itagomba kunywebwa umuntu akanakoresha Tangawizi harimo irinda umuvuduko w'amaraso n'imiti irinda diyabete

    SRC: Umuryango

    The post Waba uziko hari abantu batemerewe kunywa Tangawizi? Byinshi kuri yo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/waba-uziko-hari-abantu-batemerewe-kunywa-tangawizi-byinshi-kuri-yo/

  • Waruziko gushyira urubura ku ruhu rwawe bushobora kugufasha kugumana uruhu rwiza, Dore icyo inzobere zibivugaho #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ntibajya bamenya ko urubura burya rugirira umumaro uruhu rwabo, gusa inzobere zivuga ko akamaro gahari ndetse ntibahwema no kuvuga ko hari ni bibi cyangwa ingaruka mbi zo gukoresha urubura ku mubiri wawe.

     

    Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe mu gukoresha urubuga ku ruhu.Inzobere zivuga ko gushyira cyangwa gukoresha urubura ku mubiri cyangwa ku ruhu rwawe bushobora kugufasha kugabanya uburibwe.

     

    Niba ujya ukunda kureba umupira w'amaguru akenshi iyo umukinnyi avunitse ikintu cy'ambere umuganga akora ni ugushyira urubura (barafi) ku mubiri w'uwo mukinnyi cyane aho yavunitse mu buryo bwiza bwo kumugabanyiriza uburibwe.

     

    Ikindi urubura rutuma uruhu rwawe rurambuka neza, cyane iyo ukoresheje urubura hafi yisura cyane iruhande rw'amaso hamwe hakunda kuza iminkanyari. Iyo wifashishije urubura bishobora gutuma uruhu rwawe rurambuka ndetse rukamera neza.

     

    Urubura Kandi rutuma uruhu rwawe rukora neza cyane mu mitemberere cyangwa icyo bita circulation mu rurimi rw'amahanga.

     

    Kubera gukoresha urubura ku mubiri wawe bituma uruhu rwawe rutembereza intungamubiri muri reo neza, ndetse ngo bituma uruhu rwawe rubasha kwakira umwuka mwiza mu buryo bwihuse Kandi bwiza.

     

    Usibye ibyo kandi, urubura iyo urukoresheje ku mubiri wawe bituma rwica udukoko kuri ku ruhu rwawe. Ni ukuvuga kubera ubukonje bwinshi urubura ruba rufite, iyo urushize ku mubiri wawe twa dukoko turi ku ruhu rwawe Tubi, ditangira gupfa twishwe nubwo bukonje.

     

    Icyakora inzobere zivuga ko hari ningaruka mbi zishobora kukugeraho bitewe nuko wakoresheje urubura.Inzobere zivuga ko gukoresha urubura ku mubiri wawe bishobora gutuma icyitwa kumva cyangwa ikiyumviro cyo ku ruhu gipfa.

     

    Nkuko mubuzi umuntu mu bintu agira byumva uruhu narwo rubamo kuko iyo umuntu agukozeho uhita ubyumva, rero gukoresha urubura bishobora gutuma ibyo bipfa.

     

    Ikindi Kandi ngo urubura si umuti uzagufasha iteka ryose, ni ngombwa ko ukoresha urubura mu gihe kigiye gitandukanye mu buryo bwo kubona impinduka nzizaa.

     

    Dore uburyo bwiza bwo gukoresha urubura bigatanga umumaro:

    1.Koresha urubura ruto, mbere ukoresha urubura rutari rwinshi.Urubura rwishyireho mu minota itarenze 10 Kandi itagiye munsi yiminota 5.

    2.Irinde gusiga cyangwa gushyira urubura ku minwa cyangwa ku maso.

    3.Irinde gukoresha urubura mu gihe ufite igisebe.

    Source: Quora

    The post Waruziko gushyira urubura ku ruhu rwawe bushobora kugufasha kugumana uruhu rwiza, Dore icyo inzobere zibivugaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/waruziko-gushyira-urubura-ku-ruhu-rwawe-bushobora-kugufasha-kugumana-uruhu-rwiza-dore-icyo-inzobere-zibivugaho/

  • Uburyo Kokombure ikesha amenyo agasa n’urwere… – #rwanda #RwOT

    Kokombure igizwe n'amazi menshi, ifite umumaro munini mu mubiri wa muntu, by'umwihariko amazi yayo akaba ingirakamaro mu gusukura amemyo yagiyemo imyanda na mikorobe zinjiyemo.

    Bitewe n'uburyo abantu basukura amenyo yabo, bashobora gusiga imyanda imwe n'imwe mu kanwa, ikaba yakwangiza igice cy'akanwa byatinda n'igice cy'umuhogo kigafatwa.


    Bamwe boza amenyo badakoresheje amazi ahagije, bityo mu kanwa hagasigara nk'umuti bakoresha boza amenyo, cyangwa imyanda ntishiremo igihe bayoza. 

    Kurya Kokombure bituma imyanda yasigayemo ivamo bitewe nuko ifite amazi ahagije akungahaye no ku ntungamubiri zibungabunga ubuzima bw'amenyo.

    Uru rubuto ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu ku buryo inzobere zitandukanye mu by'Ubuvuzi n'Ubuzima zikugira inama yo kuba wazajya uzirya buri munsi bigushobokeye. 

    N'ubona Cocombre yatangiye kuzana ibara ry'umuhondo cyangwa se yanambye aho uhahira, uzitondere kuyigura kuko ishobora kukugiraho ingaruka zitari nziza.

    Dore bimwe mu binyabutabire, intungamubiri ndetse n'imyunyungugu biboneka muri Kokombure;


    Kuyihekenya ukamara akanya ujunditse amazi yayo bituma imyanda yafashe mu menyo ivamo

    Harimo nkaVitamins; Thiamine(B1): Haba harimo 0.027 mg akaba 2% mu bigize cocombre uko yakabaye, Riboflavin : 0.33 mg, Niacin : 0.098 mg, B3:0.259 mg, Vitamin B6 : 0.04 mg, Vitamin C : 2.8 mg na Vitamin K, tutibagiwe na B9 n'ubwo zibonekamo ku rugero rwo hasi cyane.

    Ubuzima bw'amenyo bukomeza kumera neza igihe bubona vitamini zirimo Vitamin D, Vitamin K, Vitamin A,Phosphorus, Patassium n'izindi.

    Kokombure ikungahaye kuri zimwe muri vitamin zifasha amenyo gukomera no kwera agahinduka umweru harimo n'izo tubonye haruguru zikenewe kugirango amenyo akomeze kwitabwaho.

    Iki gihingwa kigira akamaro kanini mu gufasha urwungano ngongozi  gukora neza ndetse n'imyanda yasigayemo igasohokamo, ku buryo igifu gikora neza kidahanganye n'imyanda.

    Vitamini C ndetse na Vitamin A biboneka muri kokombure bifasha cyane cyane uruhu kumera neza no kugira ubwirinzi buhagije ntirwangirike ndetse n'ubuzima bw'amaso akareba neza.


    Ni byiza kuyirya buri munsi ku bantu babishobora cyane cyane bamwe bananirwa kunywa amazi ahagije mu mubiri wabo kuko yifitemo amazi ahagije yafasha imibiri yabo


    Kokombure icyesha uruhu rukamera neza n’udukovu tugashiraho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137227/uburyo-kokombure-ikesha-amenyo-agasa-nurwererane-137227.html

  • Kudakora siporo bingana no kunywa itabi – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru The Time bugaragaza ko kudakora siporo bigira ingaruka zimeze nk'iz'umunywi w'itabi. Gukora imyitozo bifasha umutima gukora neza, bifasha inyama z'umubiri gukora neza, bifasha amagufwa gukomera, bifasha ibihaha kugubwa neza, birwanya umunaniro ukabije ndetse bigatera akanyamuneza.

    Ubundi bushakashatsi bwo muri Cleveland Clinic bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri 2019 bwasanze abantu benshi baza kwivuza zimwe mu ndwara zifata ibihaha n'umutima ari bo benshi ndetse basanga bene abo bantu badakunda gukora siporo. Muri make bene abo bantu ntaho baba bataniye n'abanywi b'itabi kuko usanga indwara bose barwaye ntaho ziba zitaniye.

    Docteur Jabel, umwe mu bari bayoboye ubu bushakashatsi agaragaza ko bamwe mu bantu bagerageje gukora imyitozo kuri tapis roulant ntaho bahurira na za ndwara z’ubuhumekero, mu gihe ba bandi batabikora baba bafite ibimenyetso nk'iby'abanywi b'itabi neza neza.

    Ibi kandi ngo bishatse kuvuga ko uko umuntu akora siporo kenshi ni nako yongera amahirwe yo kubaho. Dr. Jabel asoza avuga ko nukora imyitozo ngororangingo mu buryo buhoraho bizakurinda zimwe mu ndwara zidakira zirimo diabete, cancer, izifata umutima ndetse n'ibihaha. Ikindi cyiza kurushaho n’uko uko ukora imyitozo ari nako iminsi yawe yo kubaho yiyongera.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136548/kudakora-siporo-bingana-no-kunywa-itabi-136548.html

  • Wari uzi ko kurya inyama nyinshi bishobora gutuma ugira icyuya kinuka? #rwanda #RwOT

    Mu bihe nk'ibi by'ubushyuhe, imvubura zacu z'ibyuya ziba zikora rwose. Ariko se aho kwiringira za deodorants n'indi mibavu ihumura, hari ikindi twakora mu kugenzura uko duhumura cyangwa tunuka? ndetse tukaba twabigira neza turya ibiryo runaka?

    Twese tuzi ko iyo ushyushye, ubira icyuya kurushaho. Ni uburyo kamere bw'umubiri wacu bwo kwihehereza ubwawo, buri gitonyanga cyose cy'icyuya kiva mu mubiri wacu kiwufasha kugabanya ubushyuhe.

     Muri aka kamaro kose k'iki gikorwa, hari ubwo kizana ikindi kintu kitameze neza.

    Yego, turavuga uko icyuya kiza kinuka.

    Buri wese iyo abize icyuha aba atandukanye: abantu bamwe nta mpumuro cyangwa umunuko na muto uzanwa nacyo bagira, abandi hari ubwo babira icyuya kinuka bikabije.

    BBC yanditse ko Prof Johan Lundström wo muri Karolinska Institutet i Stockholm muri Sweden, yakoze ubushakashatsi bwinshi ku mpumuro n'umunuko w'icyuya. Avuga ko uko icyuya cyacu cyumvikana mu mazuru biterwa n'ibintu bitandukanye.

    Agira ati 'Uko duhumura cyangwa tunuka biva ku ruhurirane rw'imvubura zitandukanye mu mubiri — ibyo igice kimwe, biterwa n'uturemangingo twacu, bacteria ziri mu mubiri wacu (ziterwa n'ibintu nk'isuku) hamwe n'ibidukikije (ubuhehere, ubushyuhe, n'igipimo cy'umwuka aho turi).Hanyuma kandi, ibyo turya nabyo bishobora kugira uruhare rw'ingenzi.'

    Rero, ku mpamvu zumvikana, nk'imiterere karemano n'isuku dufite, ibyo dushyira mu mibiri yacu bishobora kugira uruhare rukomeye ku buryo ibyuya byacu binuka cyangwa bihumura.

    Ibiribwa bihindura guhumura k'umubiri wacu

    Ntabwo tuzi neza igipimo ibiryo bihinduramo uko duhumura iyo tubize icyuya, kugeza ubu ntabwo birapimwa mu buryo buzwi, nk'uko Lundström abivuga, ariko tuzi ibiribwa bishobora kugira icyo bikora ku buryo duhumura.

    Ati 'Abantu barya inyama nyinshi muri rusange bajya kunuka 'nabi' kurusha abarya cyane cyane ifunguro ry'imboga. Kandi, nk'uko benshi bashobora kuba babizi, umuntu ukunda kurya tungurusumu agira kenshi icyuya gifite ukwacyo gihumura.'

    Imboga za asparagus (izo mu bwoko bw'imiteja) hamwe n'ibirungo bitandukanye, nabyo bishobora guhindura impumuro yacu kamere. Ariko se ni ibiki bigize ibi bibasha guhindura umuhumuro w'icyuya cyacu?

    Johan Lundström ati 'Mu by'ukuri, bisa n'ibigizwe n'ibinyabutabire bigera mu mijyana y'amaraso. Kuva aho, bigasohoka no hanze. Ibintu byinshi bigera mu mitsi itwara amaraso mu buryo bumwe cyangwa ubundi birasohoka biciye mu muhumuro w'umubiri.'

    Rero, niba uriye inyama na tungurusumu — byombi bikungahaye ku kinyabutabire cya sulphur, iki iyo umuntu akiriye, gisohokera mu nzira nyinshi, harimo 'guhumekera epfo iyo' — ariko no mu cyuya.

    Ese hari ibiryo byatuma icyuya cyawe gihumura neza?

    Mu gihe hari ubushakashatsi bucye bwakozwe ku biribwa runaka bituma ibyuya byawe bihumura neza, inyigo zimwe zerekanye indyo zishobora gutanga umusaruro mu guhumuza icyuya cyawe.

    Hari igerageza ryakorewe muri Macquarie University muri Australia. Abagabo 43 baryitabiriye bakarabaga amazi gusa mbere yo kwambara T-shirts za kotoni (nta deodorant biteye). Bambaye iyo mipira amasaha 48 — harimo isaha imwe y'imyitozo ngororamubiri kugira ngo imvubura z'ibyuya zirusheho gukora — mbere yo gukorerwa isuzumwa ryo kwihumurizwa.

    Ibyavuyemo? Abagabo bari bariye cyane cyane imbuto n'imboga basanze 'bafite icyuya gihumura neza kurusha'

    Abari bariye ibinyamavuta, inyama, amagi, na tofu nabo ntibanukaga cyane. Ariko abari bariye ibinyampeke n'ibinyesukari (carbohydrates foods) basanze bafite umuhumuro udashimishije w'icyuya cyabo.

    Indi nyigo yakozwe ku muhumuro w'icyuya cy'abagabo 17 wakurikiranye imirire yabo y'ifunguro ririho inyama zitukura cyangwa iritariho inyama na nkeya. Ibipimo by'icyuya cyabo byafashwe nyuma y'ibyumweru bibiri. Hashize ukwezi, basubiyemo iryo gerageza noneho bahinduranya indyo bari bafashe mbere.

    Hanyuma itsinda ry'abagore 30 basabwe gupima icyuya mu buryo bwo guhumura neza, gukurura, n'igipimo cy'ubugabo(masculinity). Ibyuya by'aba bagabo basanze birushijeho guhumura neza no gukurura aba bagore igihe bariye ifunguro ritariho inyama. Ibi biganisha ku gusobanura ko kurya inyama zitukura bifite ingaruka mbi ku buryo icyuya cyawe gisohoka kimeze mu mazuru y'abakwegereye.

    Nk'uko bimeze akenshi mu bushakashatsi bwa siyanse, hari ubushakashatsi nk'ubu bucye bukorerwa ku bagore.

    Gusa bumwe mu bwakozwe bwagaragaje ko abagore batatu icyuya cyabo cyasuzumwe mbere, mu gihe, na nyuma y'ifunguro ritarimo za 'carolies' nyinshi, abagabo bakunze icyuya cy'abo bagore ubwo bari bongeye kurya bisanzwe ariko ntibakwishimira icyo cyuya mu gihe abagore bari kuri 'regime' birinda 'carolies' nyinshi.

    None, birakwiye guhindura indyo yawe kugira ngo uhindure uko umubiri wawe uhumura? Aho kurya indyo runaka ngo uhumure neza, Lundström avuga ko mu buryo bwumvikana 'byoroshye gukoresha imibavu'.

    Yongeraho ko nubwo bwose waba ugira impumuro mbi mu bandi, ahantu hose ibi bidafatwa nk'ikintu kibi.

    Lundström ati 'Hari itandukaniro mu buryo imico y'ibihugu n'ahantu bafata impumuro y'umubiri. Urugero, impumuro y'umubiri muri gym cyangwa mu buriri uri kumwe n'uwo ukunda ifatwa mu buryo butandukanye iyo ari ya mpumuro n'ubundi ariko uri ahantu handi, nk'igihe wicaranye n'umuntu utazi muri bus. Ikindi, umukunzi wawe ashobora gukunda impumuro kamere y'umubiri wawe!'

    Ubwo ni uburyo bumwe bwo gusuzuma niba uhuza n'umuntu.

    Src: BBC

    The post Wari uzi ko kurya inyama nyinshi bishobora gutuma ugira icyuya kinuka? appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/05/wari-uzi-ko-kurya-inyama-nyinshi-bishobora-gutuma-ugira-icyuya-kinuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=wari-uzi-ko-kurya-inyama-nyinshi-bishobora-gutuma-ugira-icyuya-kinuka

  • Ntabwo bikitwa ‘inyama z’abakene’! Impamvu ukwiye kurya ibishyimbo buri munsi nubwo bisigaye bibona umugabo bigasiba undi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibishyimbo ni kimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa mu ngo z'abantu kenshi gashoboka bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifitiye umubiri akamaro, gusa muri iyi minsi bisigaye byihagazeho kuko bibona umugabo bigasiba undi. 

    Gusa mu minsi yashije hari abantu babiryaga kuko ari nta kundi babigenza cyangwa kuko ari byo bafite byonyine, doreko hari abataratinyaga kuvuga ko ari 'inyama z'abakene', gusa muri iki gihe si uko bikimeze kuko bihenze cyane.

    Wakibaza ngo ibishyimbo bikungahaye kuki?

    . Byibura ibishyimbo bihiye 'bingana nka garama 200', birimo proteyine zingana nka garama 17.

    . Ibishyimbo birimo ibitera imbaraga, kandi bifite 72% y'ibigize calorie zose.

    . Birimo Vitamine nka B1, folic acid (vitamini B9) y'ingenzi ku bagore batwite na vitamine K1 ituma amaraso avura

    . Bikungahaye ku myunyungugu itandukanye nk'ubutare, umuringa, manganese, molybdenum, potasiyumu na fosifore.

    . Ndetse kandi bibamo kandi ibindi bitunga ndetse bigasukura, birinda uburozi umubiri nka antocyanines, isoflavone na lectines

    Dore akamaro k'ibishyimbo ku mubiri

    Iyo ibishyimbo bitetswe neza bigira akamaro gatandukanye ku buzima:

    Ibishyimbo iyo ubiryanye n'umuceri, ni ifunguro ritarimo ibinure ahubwo ririmo proteyine nyinshi, rishobora no gufasha abifuza guta ibiro cyangwa kugabanya ibinure.

    Biringaniza ikigero cy'isukari mu maraso. Isukari nyinshi mu maraso, ishobora gutera indwara zikomeye z'umutima na diyabete. ibishyimbo iyo bigeze mu mubiri bisohora agasukari gacye gacye, bigatuma biba ingenzi mu kuringaniza isukari mu maraso nyuma yo kubirya.

    Ni ifunguro ry'ingenzi cyane ku bagore batwite ndetse n'abonsa. Ku bagore batwite, bakenera ubutare na folic acid bw'inyongera, ibi byose kandi biboneka mu bishyimbo. icyo birusha inyama zitukura nazo zibonekamo ubutare ni uko, byo bifite calories nke kandi ntibigire ibinure. Ibi kandi bifitiye akamaro abari n'abategarugori bari mu mihango, kuko baba bakeneye kongera ubutare mu mubiri.

    Ibishyimbo birimo fibres z'ingenzi cyane zifasha mu kugabanya cholesterol. ibi kandi bifasha mu kurinda ko igipimo cy'isukari cyakwiyongera cyane nyuma yo kurya, niyo mpamvu byagakwiye kuba ifunguro ry'ingenzi ku barwaye diyabete, abafite ikibazo cy'ubwinangire ku musemburo wa insuline (insulin resistance) ndetse na hypoglycémie.

    Bifasha mu kurinda kanseri y'amara. Bikize cyane ku ntungamubiri na fibres zifasha umubiri kwirinda uburozi butera kanseri, twavuga nka alpha-galactosides zifasha bagiteri zifitiye umumaro kororoka mu mara zikora za aside zituma arushaho gukora neza.

    Nk'uko twabonye ko bikungahaye ku myunyungugu nka molybdenum, enzyme z'ingenzi mu gusukura no gusohora uburozi buba bwinjiye mu mubiri.

    Bigabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima. Kubera acide folique na manyesiyumu bikungahayeho birinda indwara z'umutima. Folic acid/acide folique (cg folates) igabanya urugero rwa homocysteine; ni ubwoko bwa acide amine zitari proteyine, ibipimo biri hejuru byayo mu maraso biri mu bitera indwara z'umutima, stroke kimwe n'izibasira udutsi duto dutwara amaraso ku mutima.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-bikitwa-inyama-zabakene-impamvu-ukwiye-kurya-ibishyimbo-buri-munsi-nubwo-bisigaye-bibona-umugabo-bigasiba-undi/

  • Kwirinda biruta kwivuza: Dore uburyo bwiza kandi bworoshye bwagufasha kwirinda indwara ya Diabetes – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indwara ya Diabetes ihangayikishije isi ndetse n'abantu bakomeje kuyitinya kuko iri mu ndwara zihitana abatari bake buri mwaka.

    Muri iyi nkuru tugiye kukwereka uburyo bwiza bwagufasha kwirinda iyo ndwara.

    1. Hagarika kunywa itabi
    2. Ihatire kurya ibisukura umubiri (fibres)
    3. Gabanya urugero rw'isukari icishijwe mu ruganda ufata
    4. Ni ngomwa kwitondera amavuta turya
    5. Kunywa amazi menshi akonje
    6. Kumara nibura isaha yose woga mu kidendezi cy'amazi (piscine)
    7. Buri gihe ni ngombwa kugenzura uko wiyongera ibiro
    8. Irinde ikintu cyose cyangiza umwijima
    9. Ni ngombwa kwikingiza
    10. Konsa igihe kigenwe
    11. Itondere inzoga (boissons alcolisées)
    12. Ni ngombwa kwisuzumisha
    13. Ni ngombwa gukora imyitozo ngororamubiri

     

    Source : https://yegob.rw/kwirinda-biruta-kwivuza-dore-uburyo-bwiza-kandi-bworoshye-bwagufasha-kwirinda-indwara-ya-diabetes/