Tag: Iyobokamana

  • Uburiganya bwa Satani ati’Hari umuntu wahawe ibyo nambuwe? Nzakora Ku buryo tubibura twembi!’-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Satani afuhira umuntu wakiriye ubugingo. Mu i Juru Satani akiri Rusuferi yari afite: Ubutware, afite n’ubushobozi, hanyuma ubwibone butuma atakaza ubutware(Iby’agaciro yari afite). Imana, ikintu itanze ntikicuza, iyo igitanze biba birangiye ntigisubirana ni nayo mpamvu umuntu ahanura kandi asambana.

    Hanyuma Imana ifata bwa butware yari yarahaye Rusiferi, irema umuntu irabumuha. Satani umujinya uramwica, ati’Hari umuntu ufite ibyo nambuwe? Nzakora ku buryo tubibura twembi’. Ahita akoresha uburiganya, araza akora ku buryo wa muntu atakaza ubutware yahawe.

    Hari abantu batumva Adamu uwo yari we: Imana yaravuze ngo” Tureme umuntu, ase natwe, agire ishusho yacu, abe nk’umwe wo muri twe. Adamu nubwo yari ikiremwa, ariko yari afite 95%y’ubumana. Mwibuke ko Imana ari Umwuka, n’Adamu nawe 95% yari Umwuka w’ubumana, 5% ari umuntu.

    Umunsi akora icyaha, yatakaje 90% y’ubumana, ahita asigara ayoborwa n’umubiri! Mbibutse ko ingobyi ya Edeni ntaho yari itandukaniye n’i Juru(Tuzabimenya ejobundi muu i Juru rishya n’Isi nshya). Adamu yatakaje ibintu bikomeye, kugira ngo Imana ihite isibanganya n’ibimenyetso yahise yimura ingobyi ya Edeni irayitwara!

    (Yarayibitse ahantu abera baruhukira, Paradizo). Abagize amahirwe yo kugera aho hantu, ntibwira, ntibucya, ntumenya iminsi. Iyo ubajije Aburahamu arakubwira ngo’Ko numva naje ejo, ndumva aribwo nkihagera! Aho. Ntaho hatandukaniye n’i Juru, hahora hari umunezero kandi uwo munezero abera bafite muri paradizo niwo Adamu yambuwe.

    Imana kuza gusura Adamu mu ngobyi ya Edini nta porotokole yari irimo. Hagati mu butatu bwera: Imana Data n’Umwana, n’Umwuka Were, harimo Adamu. Uwo niwo wari umugambi w’Imana.

    Abakristo ikintu bahishwe nagira ngo mbahishurire, ni uko twasubijwe mu ngobyi ya Edeni kubwo kwizera Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza Wacu. Adamu bamukuye mu ngobyi ya Edeni, kugira ngo atarya ku giti cy’ubugingo akaramira mu cyaha akabaho iteka ryose kuko gupfa ntibyari birimo (Niyo mpamvu urupfu rutakirwa mu marangamutima yacu).

    Adamu yakoze icyaha, yego atandukana n’Imaba, ariko hari ikindi kintu cyasigaye mu ngobyi ya Edeni ni ‘Igiti cy’ubugingo’. Hari igiti kimenyekanisha ikibi n’ikiza(Icyo Adamu yariyeho), ariko hasigaye igiti Cy’ubugingo. Iyo abirya byombi, umuntu yari kurama iteka ryose aramiye mu cyaha. Imana yari kuba igize igihombo cy’iteka ryose, ni yo mpamvu yahise yirukana Adamu vuba, irindisha iyo ngobyi Umukerubi ufite inkota.

    Agakiza, karenze kubabarirwa ibyaha ni uko batwigishije nabi. Iyo wakiriye agakiza ugaruka mu ngombyi ya Edeni Kubwo kwizera! Iyo ugarutse mu ngombyi ya Edeni rero, urya ku giti cy’Ubugingo. Yesu yaravuze ngo” Ninjye giti cy’Ubugingo, ndi umutsima utameze nk’uwo basogokuruza bariye bagapfa. Undya azabaho iteka ryose”

    Ese waba waremeye guhura na Kristo Yesu, ngo ugaruke mu ngobyi ya Edeni?

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uburiganya-bwa-Satani-ati-Hari-umuntu-wahawe-ibyo-nambuwe-Nzakora-Ku-buryo.html

  • Ihema ry’ibonaniro ritwigisha iki mu rugendo rujya mu i Juru?-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Ihema ryagiraga ibice 3: Hanze habaga igicaniro, hagati habaga abatammbyi bakora imirimo ya buri munsi, hanyuma hakaba ahera cyane habaga isanduku y’isezerano yabagamo ibintu bitatu(Inkoni yarabije, Manu, n’Amategeko).

    Muri ibi bice bitatu, ahera cyane ni ho Imana yavugiraga rimwe mu mwaka. Umutambyi mukuru yinjiragayo akabanza gutanga icye gitambo, agatamba iby’Abisiraheli. Hanze ho bahoraga batamba buri munsi umuryango winjiraga aho hanze, wari munini wapimaga metero 12. Abisiraheli bose bagombaga kuza bakazana ibitambo byabo, bagasaba imbabazi. Aho ni inyuma mu mubiri, reka tubihuze na mbabarira iyo uje kwihana ibyaha: Isengesho Imana idashobora gusubiza inyuma ni isengesho ryo kwihana ibyaha, isengesho Imana idashobora gusubiza inyuma habe na rimwe, ni isengesho risaba Imana imbabazi!

    Ariko iyo urenze hanze, ugera ahera: Ibyo ni ukumenya ko turi abami n’abatambyi bo mu bwami bw’Imana. Hirya yo gukizwa, Imana igutoranyiriza gukora imirimo myiza yose muri Kristo Yesu. Kugera ahera cyane rero, Yesu yabwiye Umusamaliyakazi ngo 'Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.'

    Si ukumusengera mu misozi yo kwa Yakobo, si amariba yabo, si i Yerusalemu, oya! Ni mu mwuka no mu kuri. Iyo umuntu asenga akwiye kurenga igice kitwa umubiri, akwiye kurenga amarangamutima, akagera ahera cyane (Agasengera mu mwuka no mu kuri). Isengesho risengewe mu mubiri rigira agaciro katari kenshi, keretse iyo ari 'Mbabarira gusa’. Iyo umuntu ageze ahera cyane rero, birumvikana ko aba afite amategeko y’umwihariko!

    Ubundi iyo umuntu amaze gukizwa, ntabwo aba akiyoborwa na: Ntukice, ntugasambane,… oya! Ahubwo Imana iguha andi mategeko y’umwihariko, kandi ayo yaguhaye siyo iha abandi (Kuko ibyo nakwihanganira si byo wowe wakwihanganira), ni yompamvu iguha amategeko y’umwihariko. Mu rwandiko rw’Abaroma igice cya 12, hari amategeko atandukanye na 'Ntukibe’, 'Ntugasambane’ . Ni amategeko avuga ku buzima busanzwe dukwiye kwitondera niba koko tuzi ibyo Yesu yakoze mu buzima bwacu.

    Ayo mategeko aravuga ngo:”Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n’ibyiza. Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we, ku by’umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu. Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye, mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi. Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume. Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira. Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n’ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.

    Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimwihoranire ahubwo mureke Imana ihoreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo 'Guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Uwiteka avuga.' Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe. Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.”

    Ikintu gitangaje benshi batari bazi ku ihema ry’ibonaniro!

    Ihema ry’ibonaniro, iyo urebeye inyuma nta kintu cyasaga nabi nkaryo! Inyuma h’ihema, ryari ritwikiriwe n’uruhu rw’inyamanswa yitwa Tahashi (Cyari ikintu gisa nabi kitagira isura), ariko igitangaje imbere ibintu yose byari zahabu. Ikibabaje kuri ubu, twarabicuritse Tahashi (Bya bintu bibi by’umukara) twabizanyemo imbere, zahabu tuyishyira inyuma!

    Mu rusengero tuba turi abatagatifu dusa neza, ugira ngo ni zahabu. Buri dini na buri torero ryose ritangiye baba bavuga ko bazanye ubwami bw’Imana n’ububyutse, mbese inyuma bitwikira uruhu rwa zahabu ariko imbere hari umukara. Abantu benshi bakomerekeye mu matorero, kuko binjiyemo imbere basanga nta zahabu irimo.

    Tubihuze n’icyo Pawulo yavuze ngo' Ubwo bwami tubutwaye mu nzabya z’ibumba' Imbere hari yo ibintu by’agaciro gakomeye, gakomeye, nsubiremo ngo 'Gakomeye’! Ubwami bw’Imana Yesu yabuviriye amaraso ku musaraba kugira ngo abuduhe. Imana byasabye ko yicisha bugufi, ivukira mu nda y’umugore. Agakiza ni ikintu cy’agaciro, ni impano y’Imana. Ni ubuntu Imana igira kukakira, Yesu yaravuze ngo “Byamarira iki umuntu gutuna iby’isi byose akabura ubugingo”

    Dukwiye rero guhindura imyumvire, tukamenya ko hirya y’urusengero (Ihema) natwe turi ihema. Ikindi tukamenya niba imbere mu ihema dufitemo iby’agaciro. Abantu kandi bakwiye kumenya ko abizera tudaciriritse, nubwo inyuma ihema ridasa neza, mo imbere harimo zahabu. Ntidukwiye kwibagirwa kandi ko ihema mu bantu ari Imana mu bantu, bivuze ko aho uri hose bagomba kumenya ko uri uw’Imana bityo ukahazana impinduka.

    Reba hano ikiganiro na Pasiteri Desire Habyarimana asobanura Iby’ihema ry’ibonaniro, anagaragaza aho bihuriye n’ubuzima bw’umukristo uyu munsi.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ihema-ry-ibonaniro-ritwigisha-iki-mu-rugendo-rujya-mu-i-Juru-Pst-Desire.html

  • Ibyo utari uzi kuri Kagame Charles. Menya icyo yashakaga kuvuga mu ndirimbo ye ‘Amakuru’ yakunzwe n’abatari bake #rwanda #RwOT

    Kagame Charles ni umusore uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake: 'Amakuru’, 'Ntuzibagirwe’, 'Ahindura ibihe’,… Atuye mu gihugu cya Australia, Kagame yavukiye muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yakuriye mu Rwanda ahava muri 2016 yerekeza muri Australia aho amaze imyaka 5-6.

    Umuhanzi Kagame ibihangano bye ahanini bigaruka ku butumwa bukebura abantu gukomeza bazirikana aho bahoze, ko batakwibagirwa Imana yabakuye habi. Ibyo bikwiye gutuma bahora bashima Imana, kandi banakora ibijyanye no gushaka kwayo, bakazirikana urupfu rw’Umwami Yesu Kristo no gucungurwa kwabo.

    Charles ubwo yaganiraga na Life Radio mu kiganiro The Gosple Relax, yagarutse ku ndirimbo yabaye iy’abantu bose yatumye anakundwa n’abatari bake ‘Amakuru’. Aha yari abajijwe uwo yabwiraga muri iriya ndirimbo n’ubutumwa bwihariye yashakaga kumvikanisha.

    Ati' Iyo mpimba indirimbo simba ndimo guca urubanza, mba mbwira umuntu uri bugufi bwanjye: Nshobora gukoresha umwana wanjye, nshobora gukoresha umugaragu wanjye, nshobora no kuba ndi mu mwanya w’Imana kugira ngo mbwire abantu nshaka ko ubwo butumwa bugeraho.

    Ni muri urwo rwego mu ndirimbo ‘Amakuru’ natekereje ko ndimo kubwira umwana wanjye, nkamubwira uko agomba kwitwara. Mba mbivuga mu zina ryo kubwira umwana wanjye ariko mu by’ukuri ni indirimbo uba ubwira abantu bose bo mu isi, buri wese uri mu nsi y’i Juru iriya ndirimbo iramuvuga.

    Dore amagambo agize indirimbo'Amakuru'

    “Numvishije amakuru yawe ngo ntu gisoma inzandiko wandikiwe na Pawulo, kandi nizo za kumenyeshaga iby’ubwiru bw’i Juru no kuguma ku isezerano. Numvishije n’ayandi ambwira ngo ntukigera ahera he, umutima wishyize hejuru kandi ni byo bya kugumishaga ku gicaniro ukongera ubusabane n’i Juru. Mwana wanjye niwunva isi igukomeye amashyi uzibuke bya bihe wabayemo nta n’umwe ukuzi. Mwana wanjye nubona ubuzima bugenda neza, hindura isengesho uryerekeze mu mihana.

    Uzature ngo sinjye uriho, ni Data wenyine wahawe ikaze muri njye, maze utegeke umutima kureba iby’isi nk’igihombo utoze akanwa kuvuga ibifitiye abandi umumaro. Wahawe ijambo n’icyubahiro bigenerwa abi juru rya toranyije, none umutima wawe uragambirira ngo ukeneye kwitwa igikomerezwa.

    Nkwandikiye nkwibutsa ko amaso areba ntahage, inzuzi zitemba ntizuzure. Wige guca bugufi, buza umutima wawe kudasimba wishyira hejuru ahari utazumva ko ibyo ukora ubyishoboza. Bwira umutima wawe ko ucumbikiye ikinege cy’i Juru, Umugabo ugira guca bugufi. Mu mihana nibakoma amashyi, isi ikakwita ukomeye mwana wanjye ntuzigere wishyira hejuru, umutima wakire ababaye amatwi yumve abihebye. Mwana wanjye jya wicarana n’aboroheje.”

    Charles nawe ugeze mu gihe akunzwe (Cyo gukomerwa amashyi), yavuze ko adashyira imbere gukomerwa amashyi, ahubwo ashyira imbere gukomera amashyi Imana aririmbira.

    Charels avuga atizibagirwa aho Imana yamukuye, ati' Njye nabaye impunzi, undi muntu uri mu buhunzi yumve ko agasambi nasengeyeho kangiriye umumaro, yumve ko nawe agomba kugasengeraho. Umuntu ni ubuhamya, nanjye ndi ubuhamya! Iyo ndebye aho naavuye naho ngeze, mbonamo ikintukimwe gusa, 'Ni ugukomera kw’Imana'.

    Charles asaba abakunzi be guhora bamusengera nk’uko nawe abasengera, arateganya ibikorwa byinshi bijyanye n’umuhamagaro we wo gukorera Imana mu buryo bw’indirimbo.

    Reba hano indirimbo Amakuru (New Official Video 2021) ya Charles Kagame

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibyo-utari-uzi-kuri-Kagame-Charles-Menya-icyo-yashakaga-kuvuga-ku-ndirimbo-ye.html

  • Anointed Nation Ministry yasohoye indirimbo ikumbuza abakristo i Juru bise”Urugendo rw’Abera” #rwanda #RwOT

    Itsinda rya Gikristo Anointed Nation Ministry rifite ikicaro mu Burasirazuba bw’ u Rwanda, mu karere ka Nyagatare. Abarigize baturuka mu matorero atandukanye, intego bahuriyeho ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu bataramumenya.

    Iri tsinda rifite ibikorwa bitandukanye, muri byo harimo no kuririmba aho bamaze gutunganya muri studio indirimbo 5, harimo na ‘Urugendo rw’Abera’, icyakora izahimbwe zo ni nyinshi.

    Iyi ndirimbo Urugendo rw’Abera ifite uburebure bw’iminota ine n’amasegonda mirongo ine n’ane( 4:44), ifite amagombo yibutsa abizera ko bakwiye gukomerera mu byo bizeye, kandi banibutswa ko bazataha.

    Amagambo agize indirimbo ‘Urugendo rw’Abera’

    “Narose urugendo rw’abera rurangira bana b’Imana! Narose imiruho y’abera ikurwaho nimuhumure. Birakwiye ko rurangira, imiruho nayo igakurwaho.

    Ibirushya umutima ni byinshi mu nzira, ibishaka kutubuza ubugingo ntibyoroshye. Tudafite imbaraga z’Imana twashira!

    Hoya si amabeshyo, mu nzira ntibyoroshye. Ibitero by’umwanzi ni byinshi mu nzira. Dukeneye imbaraga zawe Yesu mu buzima.”

    Mu kiganiro Frank Nyiridandi, umuyobozi wa Anointed Nation Ministry yagiranye na Agakiza.org yavuze ko ibyo bagambiriye gukora ari ibikubiye mu nshingano nkuru Yesu yasigiye itorero. Ati” Intego dufite ni ukwamamaza Ubutumwa bwiza, nk’uko ari yo mission twasigiwe n’Umwami wacu Yesu Kristo.”

    Frank akomeza avuga ko bateganya “Gukora indirimbo zitandukanye, yaba iz’amajwi ndetse n’izamashusho. Hari kandi n’ibitaramo bitandukanye tuzakora mu gihe amabwiriza yo kwirinda Covid 19 azaba abitwemerera”

    Anointed Nation Ministriy kuri ubu igizwe n’Abakristo bagera kuri 64 baturuka mu matorero atandukanye, kandi ngo imiryango irafunguye kuri buri wese wifuza gufatanya nabo umurimo w’Imana. Uwaba yifuza ko bafatanya mu ivugabutumwa, bisaba kuba akijijwe kandi yera imbuto zikwiriye abihannye.

    Umva hano indirimbo”URUGENDO RW’ABERA” ya Anointed Nation Ministry

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Anointed-Nation-Ministry-yasohoye-indirimbo-ikumbuza-abakristo-i-Juru-bise.html

  • Kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristo bivuga iki? #rwanda #RwOT

    Ubwa mbere aza, Yesu yaje aciye bugufi, aje kubabazwa. Nagaruka ubwa kabiri, Yesu azaza ari Umwami udahangarwa. Ubwa mbere aza, Yesu yari wenyine ariko nagaruka azazana n’ingabo zose zo mu ijuru.

    Kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristo nicyo cyizere abakristo bafite ko Imana isumba byose, kandi ko izuzuza ibyo yirahiye kandi yasezeranye gukora. Ubwo yazaga bwa mbere, Yesu Kristo yavukiye mu kiraro i Betelehemu, nkuko byari byarahanuwe. Yesu yujuje ubuhanuzi bwinshi bwavugaga ku kuvuka kwa Mesiya, ubuzima bwe, imirimo ye, urupfu ndetse n’izuka rye. Ariko rero, haracyari ubuhanuzi burebana na Mesiya butarasohora kugeza magingo aya. Kugaruka kwa Kristo inshuro ya kabiri nibyo bizuzuza ubwo buhanuzi.

    Abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera ntabwo beruye ko azaza inshuro ebyiri. Ibyo bigaragara muri Yesaya 7:14, 9:6-7 na Zekariya 14:4. Kuko byagaragaraga ko ubuhanuzi buvuga abantu babiri bashobora kuba batandukanye mu miterere, hari benshi mu bayahudi b’icyo gihe bumvaga hazaza ba Mesiya babiri batandukanye: Uzaza aciye bugufi aje kubabazwa, undi akazaza ari umurwanyi, atsinda ingabo z’abarwanya Imana.

    Icyo batashoboraga kumva rero ni uko Mesiya ari umwe, ariko akazakora ibyo bintu byombi. Yesu yarangije kuba umukozi uciye bugufi, ushenjagurwa (Yesaya 53), ubwo yazaga bwa mbere. Ariko nagaruka bwa kabiri, azaba yabaye undi wundi, ubwo azaza aje kubohora Isirayeli, ayibere n’Umwami. Zekariya 12:10 n’Ibyahishuwe 1:7, havuga uburyo azagaruka bwa kabiri, habanza kwibutsa ko yabanje gucumitwa. Isirayeli, kimwe n’isi yose, bazaboroga bicuza impamvu batamwakiriye ubwa mbere yazaga.

    Yesu akimara kuzamuka asubira mu ijuru, abamalayika batangarije abigishwa bati ‘yemwe bagabo b’i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk’uko mumubonye ajya mu ijuru’ (Ibyahishuwe 1:11). Zekariya 14:4 havuga ko nagaruka, azururukira ku musozi wa Elayono. Matayo 24:30 haravuga ngo ‘Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi’. Tito 2:13 ho havuga ko kugaruka kwe kwa kabiri kuzaba ari ‘Umunsi w’ubwiza’.

    Kugaruka kwa kabiri gusobanurwa mu buryo bunononsoye mu Ibyahishuwe 19:11-16: ‘Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye. Amaso ye ni ibirimi by’umuriro no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi n’umuntu wese keretse we wenyine. Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry’Imana.

    Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n’amafarashi y’imyeru, zambaye imyenda y’ibitare myiza, yera kandi itanduye. Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y’icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana Ishoborabyose. 16Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE.’

    Abakora ibyo gukiranuka bakitondera ibyo yategetse byose, abamwakiriye nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo nibo bazamubona. Ese witeguye ute kugaruka kwa Yesu Kristo?

    Source: www.gotquestions.org/Kinyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kugaruka-kwa-kabiri-kwa-Yesu-Kristo-bivuga-iki.html

  • Rwanda Gospel Stars Live yatangijwe ku mugara… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye muri Park Inn mu Kiyovu kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, witabiriwe n'abaramyi b'amazina azwi n'abandi.

    Rwanda Gospel Stars Live ihatanyemo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James&Daniella, Gisubizo Ministries, umuraperi MD, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho, Aneth Murava na Theo Bosebabireba.

    Mu gutangiza iki gikorwa, Mike Karangwa ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live, yashimye abahanzi bahatanye muri Rwanda Gospel Stars Live, avuga ko bakorera mu kibuga kirimo imitego myinshi ariko ko bayisimbuka bakifashisha umuziki mu kongera gusana imitima ya benshi.

    Karangwa yabwiye aba bahanzi ko indirimbo zabo zifite akamaro gakomeye ku buzima bwa benshi, kuko hari abakiriye nyagasani nk'Umwami n'Umukiza, abandi bareka ibikorwa bibi bari bagiye gukora bakomeza kuramira ubuzima.

    Uyu mugabo wabaye umunyamakuru, yavuze ko Rwanda Gospel Stars Live ari igikorwa kigamije gushyigikira abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana. Asaba buri wese gushyigikira aba bahanzi, yifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga bwashyizweho.

    Umuhanzi uzatwara umwanya wa mbere muri Rwanda Gospel Stars Live azahabwa miliyoni 7 frw, naho uwa kabiri atware miliyoni 2 frw, ni mu gihe uwa gatatu azatwara miliyoni 1 frw.

    Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo batangiye gukora imyitozo, ku buryo mu mpera z'Ukwakira 2021 biteguye gukorera ibitaramo kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Nyuma y'ibi bitaramo bya Rwanda Gospel Stars Live bizabera kuri Televiziyo y'u Rwanda, ni bwo hazamenyekana abatsinze.

    Kuri ubu ushobora gushyigikira umuhanzi ukunda, aho ujya muri telefoni ngendanwa ugakanda *544*300* ugashyiramo nimero y'umuhanzi ushyigikiye hanyuma ugashyiraho.

    Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Rwanda Gospel Stars Live cyitabiriwe n'abarimo umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Tumusiime Juliet uherutse kurushinga, Gaju Evelyne wabaye Nyampinga wabanye neza n’abandi (Miss Congeniality), Muyoboke Alex umujyanama w'umuhanzi Chris Hat.

    Hari kandi Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda, Intore Tuyisenge, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Gospel Stars, Aimable Nzizera, Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel yateye inkunga iki gikorwa, umuhanzi utanga icyizere mu baramyi Josh Ishimwe.

    Hari kandi umuhanzi Jean Christian Irimbere uri mu kiragano gishya cy’abakora indirimbo zihimbaza Imana, umuhanzikazi Umutoni Alice ukora indirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Big Tonny, n'abandi.

    Abari bahagarariye itsinda ry'umuziki rya Gisubizo Ministries


    Aline Gahongayire uzwi mu ndirimbo zitandukanye zo guhimbaza Imana


    Umuraperi MD ni uko yaserutse mu gutangiza Rwanda Gospel Stars Live


    Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi wakunzwe mu ndirimbo kuva kuri 'Amahoro'

    Itsinda ry'abanyamuziki rya King Dom Ministries ryari rihagarariwe n'abasore babiri

    Itsinda rya True Promises rizwi mu ndirimbo zitandukanye


    James na Daniella bakunzwe kuva ku ndirimbo 'Mpa amavuta

    Serge Iyamuremye uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Lion’


    Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu muziki, aherutse gusohora indirimbo yise ‘Umugisha’

    Umuhanzi Israel Mbonyi witegura gusohora Album yise ‘Icyambu’. Yabwiye INYARWANDA, ko azayishyira hanze mu Ukuboza 2021

    Umuhanzi wagize igikundiro kidasanzwe mu baramyi, Theo Bosebabireba uherutse gusohora indirimbo ‘Hagati y’umutwaro’


    Grace Precious, umuhanzikazi w’ijwi ryiza uririmba anicurangira gitari

    Umuhanzi Rat Jah NayChah uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Humura’

    Umuramyi Aime Frank Nitezeho

    Umuhanzikazi Annet Murava wamenyekanye mu ndirimbo ‘Imboni’


    Ifoto y’abahanzi 15 bahatanye muri Rwanda Gospel Stars Live 

    AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110750/rwanda-gospel-stars-live-yatangijwe-ku-mugaragaro-amafoto-yerekana-uko-abaramyi-15-baserut-110750.html

  • Adrien Misigaro yasohoye indirimbo ‘Ndareba’… – #rwanda #RwOT

    Ubwo twaganiraga na Adrien Misigaro, twatangiye tumubaza ibanga akoresha/yakoresheje kugira ngo abe ari mu bahanzi mbarwa baticishije irungu abakunzi babo mu bihe bya Coronavirus abatuye Isi bamazemo iminsi n’ubwo n’ubu bakibirimo, gusa ubu bikaba bidateye ubwoba cyane nka mbere kuko n’urukingo rw’iki cyorezo rwamaze kuboneka. Yagize ati “Ni byo Covid-19 yaraduhemukiye Ariko buriya Imana ni umukozi w’umuhanga, n’ubwo wabaye umwaka w’ibibazo kuri benshi, ariko hari byinshi byiza twabonyemo”.

    Uyu muramyi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje ati “Ndavuga cyane nkatwe dukorera music inaha mu mahanga ikintu kitugora cyane ni ukubona umwanya. Kubera inshingano nyinshi tuba dufite. Ariko muri izi Lockdown (Guma mu rugo) zabaye twabonye umwanya uhagije wo kwicara no gutekereza, ku bana n’imiryango yacu. Ndetse no kwandika ibihangano bishya. Kandi urabizi ko imbaraga zacu ziboneka iyo tugize igihe cyo kwegera Imana kurushaho, uyu mwaka twabonye uwo mwanya uhagije rwose”.

    Adrien Misigaro akura he imbaraga zo gufasha abahanzi bashya mu gihe bikunze kugora bagenzi be b’ibyamamare?

    N’usubiza amaso inyuma urabona abahanzi benshi bashya bagiye bakorana indirimbo na Adrien Misigaro, akabafata ukuboko ababinjiza mu muziki. Biragoye ko umutima nk’uyu wo gufasha abaramyi bashya uzawusangana benshi mu bahanzi bakuru, reka twibande mu muziki wa Gospel. Yego hari abandi babikora, ariko ni mbarwa. Na bacye mu babikora harimo abavugwaho kunaniza abo bahanzi bashya cyangwa se bakanabikora badahozaho.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, ubwo yavugaga kuri iyi ngingo, Adrien Misigaro yagize ati “Kunze gushyigikira izindi mpano, ni byo, uyu murimo dukora uradusaba guhora dutegura abazawukora mu gihe tuzaba tutakiriho, ikindi njyewe birananshimisha iyo mbona abana bato bafite inyota yo gukorera Imana mba nunva twafatanya uko mbishoboye. Biranangora guhakanira umwana wansanze mu rugo ansaba ko twafatanya kuririmbira Imana. Ndabikunda kandi nzabikomeza uko nzashobozwa”.

    Yadutangarije byinshi kuri iyi ndirimbo ye nshya ‘Ndareba’ n’uko byagenze kugira ngo ayikorane n’umuramyi mushya Yvette nawe utuye muri Amerika. Ati: “‘Ndareba’ nayanditse nyuma y’uko uyu mwana Yvette ansabye kumufasha tugakorana indirimbo. Byatumye nkoresha amagambo yari amaze igihe andi ku mutima. Nyuma y’ibi bihe bya Covid-19 abantu benshi twakomeje kurira kubera ibibazo, ariko twirengagije ibyiza Imana yakoreyemo”. 

    Adrien Misigaro 

    Adrien Misigaro yahishuye ko iyi ndirimbo ye nshya yayikomoye ku ihagarikwa ry’igitaramo cye cyabimburiye ibindi byose mu Rwanda guhagarikwa kubera Covid-19 – ni igitaramo yari guhuriramo na Gentil Misigaro na Israel Mbonyi. Yagize ati “Ndibuka umunsi bahagarika concert yanjye namaze igihe ndi mugahinda kubera iyo mpamvu, Ariko nirengangiza ko twakoze Livestream yakurikiwe n’abarenga ibihumbi 40 mu gihe room twagombaga gukoreramo itari kurenza ibihumbi 5. Ibintu nkibi nibyo natekerejeho bituma ndirimba ngo ‘Amaso yanjye arahumutse ubu ndareba’. Ntabwo nzongera kurira ukundi namenye uwo ndiwe ndi uwawe”.

    Yasoje ashimira cyane uyu munyempano Yvette Uwase witanze akava muri Leta atuyemo akajya mu yo Adrien atuyemo ajyanywe no kumusaba ko bhakorana indirimbo. Yanasabye abandi bahanzi gushyigikira abahanzi bakizamuka. Ati “Ndanashimira uyu muririmbyi Yvette watumye twicara muri studio, yavuye muri state yabo afata indege amasaha 5 aza kundeba, iyo ataba we, bishoboke ko iyi ndirimbo itari kujya hanze vuba. Kandi dukomeze gushigikira abana nk’aba bafite impano bagere kure”. 

    Yvette Uwase umuramyi utanga icyizere cy’ejo heza mu muziki, yabwiye InyaRwanda.com ko yanyuzwe cyane no gukorana indirimbo na Adrien Misigaro na cyane ko ari mu bahanzi akunda cyane. Yagize ati “Ni umugisha kandi birahebuje kwigira ku birenge bya bakuru bacu. Adrien ni umwe mu bahanzi ba Gospel nkunda cyane”.

    Yvette Uwase yishimiye gukorana indirimbo na Adrien Misigaro

    Adrien Misigaro na Yvette bakoranye indirimbo “Ndareba”

    REBA INDIRIMBO “NDAREBA” YA ADRIEN MISIGARO FT YVETTE UWASE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110741/adrien-misigaro-yasohoye-indirimbo-ndareba-yakoranye-na-yvette-anagira-icyo-asaba-bagenzi–110741.html

  • Ubuzima bufite iyihe ntego? #rwanda #RwOT

    Ubuzima bufite iyihe ntego? Nshobora nte kumenya intego, gusohoza indoto, no kunyurwa n’ubuzima? Mbese nzagira ubushobozi bwo gukora ikintu kirambye cy’agaciro? Kubera ibyo bibazo bikomeye, abantu benshi ntibasiba kubitekerezaho. Bajya basubiza amaso inyuma mu myaka yashize, maze bakibaza impamvu ubusabane bwabo nta gaciro bugira, n’impamvu bumva bameze nk’ibikoresho birimo ubusa, kabone n’iyo baba barageze ku ntego y’ibyo bifuzaga gukora.

    Umukinnyi umwe ”baseball” wawukiniye mu nzu y’uwitwa ”Fame”, bamubajije icyo yagombye kuba yarabwiwe n’umuntu, agitangira gukina uwo mukino ku nshuro ya mbere, yabashubije atya: “Nifuza ko uwo muntu yagombye kuba yarambwiye ati: nugera mu bushorishori, uzasanga nta kintu kiriyo.” Intego nyinshi rero zerekana ko ntacyo zigeraho, nyuma yo kuzitakazaho igihe mu myaka itabarika.

    Muri iyi si yacu tubamo, usanga abantu bafite imigambi nyinshi cyane, kandi batekereza ko babonamo ibisobanuro. Imwe muri iyi migambi, harimo kwamamara mu bucuruzi, ubutunzi, imibano myiza, imibonano mpuzabitsina, ibinezeza, no gufasha abatishoboye. Abantu bamaze gutanga ubuhamya ko mu gihe bumvaga bageze ku ntego zabo, ubutunzi, kubana n’abandi neza, no kwishimisha, basanze mu mitima yabo hakirimo urwobo runini rurimo ubusa, igitekerezo cyo kumva ko ntacyo bari cyo, kidashobora kugira ikintu na kimwe cyo kugisibanganya.

    Umwanditsi w’igitabo cy’Umubwiriza muri Bibiliya, arashimangira iki gitekerezo iyo avuga ati: ”Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa” (Umubwiriza 1:2). Umwami Salomo, Umwanditsi w’igitabo cy’Umubwiriza, yari afite ubutunzi butagira akagero, ubwenge buruta ubw’abantu bo muri icyo gihe cyangwa ubwacu, abagore amagana, ingoro n’ubusitani byari bwarahogoje abami bo mu mahanga, amafunguro na divayi biryoshye cyane, n’imikino y’ubwoko bwose yo kwinezeza.

    Rimwe aravugati: icyo umutima wanjye washakaga, naragihigaga kugeza nkibonye. Nyamara, yabivuze muri make ati: “ubuzima munsi y’izuba”‘ubuzima mbamo nk’aho byose bibereyeho ubuzima, n’ibyo dushobora kubonesha amaso yacu n’ubunararibonye bw’ingingo zacu’ni ubusa gusa! Mbese n’ukubera iki hari urwo rwobo? Kubera ko Imana yaturemye hari impamvu iri hejuru y’ibyo dushobora gukora hano-kandi- muri aka kanya. Salomo yavuze ku Mana ati: “Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo’.” (Umubwiriza 3:11). Mu mitima yacu, tuzi neza ko “hano-kandi-muri aka kanya” ntabwo ari byo birimo.

    Mu Itangiriro, igitabo cya mbere cya Bibiliya, tubonamo ko Imana yaremye umuntu mw’ishusho yayo (Itangiriro 1:26). Ibi bisobanuye ko dusa n’Imana kurusha uko dusa n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose (ibinyabuzima ibyo ari byo byose). Dusanze kandi ko mbere y’uko icyaha n’umuvumo biza ku isi, ibintu bikurikira byari byoi: (1) Imana yagize umuntu ikiremwa gisabana nayo n’ibindi biremwa byose (Itangiriro 2:18-25); (2) Imana yahaye umuntu akazi (Itangiriro 2:15); (3) Imana yari ifitanye ubucuti n’umuntu (Itangiriro 3:8); na (4) Imana yahaye umuntu ubutware bwo gutegeka isi n’ibirimo (Itangiriro 1:26).

    Ibi bintu bishatse kuvuga iki? Imana yateganije ko buri kintu muri ibi kiziyongera ku byo tumaze kugeraho mu buzima, ariko ibi byose (cyane cyane ubusabane bw’umuntu n’Imana) byagizweho ingaruka mbi no kugwa mu cyaha kw’umuntu n’ingaruka zikomoka ku muvumo isi yavumwe (Itangiriro 3).

    Mu Byahishuwe, igitabo cya nyuma cya Bibiliya, Imana ihishura ko izarimbura isi n’ijuru by’iki gihe, nkuko tubizi izafungura kandi inzira y’ubuzima buhoraho, ireme ijuru n’isi bishyashya. Icyo gihe, izongera kugarura ubusabane bwuzuye hagati yayo n’abantu bacunguwe, mu gihe abakiranirwa bo bazaba bacirwa urubanza rw’ibyo bakoze kandi bajugunywe no mu Nyanja y’umuriro (Ibyahishuwe 20:11-15). Umuvumo w’icyaha uzakurwaho; nta cyaha kizongera kubaho, agahinda, uburwayi, urupfu, gutaka, n’ibindi. (Ibyahishuwe 21:4), kandi abakiranutsi bazaragwa ibintu byose. Imana izabana nabo, ndetse bazaba n’abana Bayo (Ibyahishuwe 21:7).

    Nuko rero, tugarutse aho twatangiriye: Imana yaturemeye kugira ngo tugirane Nayo ubusabane, umuntu aracumura, yitesha ubwo busabane, none Imana irimo kugarura ubwo busabane bwose kandi mu buryo buzahoraho. Guca mu buzima bitumenyesha neza ko gupfa dutandukanye n’Imana ubuziraherezo byatubera bibi cyane kurusha kubaho ntacyo tumaze! Nyamara Imana ntiyashyizeho uburyo bwo guhindura umunezero uzahoraho ubuziraherezo (Luka 23:43), ahubwo yatumye n’ubuzima ku isi, buhinduka ubwo kwishimira cyane ndetse bugira n’intego. Ni gute rero twabona uyu munezero uhoraho iteka ryose na “paradizo kuri iyi si”?

    INTEGO Y’UBUZIMA BUTANGWA NA YESU KRISTO

    Ibisobanuro nyakuri by’ubuzima bwa none n’iteka ryose, biboneka iyo tuvuguruye ubusabane bwacu n’Imana bwatakaye igihe Adamu na Eva bagwaga mu cyaha. Muri iki gihe, ubwo busabane n’Imana bushoboka gusa iyo tunyuze mu Mwana Wayo, Yesu Kristo (Ibyakozwe n’Intumwa 4:12; Yohana 14:6; Yohana 1:12). Duhabwa ubugingo buhoraho iyo umuntu wese yihannye ibyaha bye (gushishikazwa no kutongera kubikora ukundi no gusaba Kristo Yesu kuduhindura no kutugira ibyaremwe bishya)no gutangira kwizera Yesu Kristo nk’Umukiza

    Intego nyayo y’ubuzima ntiboneka gusa ari uko twakiriye Yesu nk’Umukiza (n’ubwo ibyo ari byiza cyane). Ahubwo, intego nyayo y’ubuzima ni igihe buri wese atangiye gukurikira Kristo nk’umwigishwa We, kwiga Ibye, kumarana Nawe igihe wiga Ijambo Rye, Bibiliya, gusabana Nawe mu masengesho, no kugendana Nawe no gukurikiza amategeko Ye. Iyo utari umwizera (cyangwa se iyo wakiriye agakiza vuba) hari ubwo wibwira uti: “Ibyo ntibindeba cyangwa nta nyungu mbifitemo!” Ariko, nyamuneka jya usoma cyane kuko Yesu yatangaje ibi bikurikira:

    ‘Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye’ (Matayo 11:28-30). ‘Ariko Njyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi’ (Yohana 10:10b).

    ‘Umuntu nashaka kunkurira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire. Kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bungingo bwe ku bwanjye, azabubona’ (Matayo 16:24-25). ‘Kandi wishimire UWITEKA, Nawe azaguha ibyo umutima wawe usaba’ (Zaburi 37:4).

    Ibyo iyi mirongo yose ivuga, ni ukugira ngo dushobore guhitamo. Dushobora gukomeza gushakashaka kugira ngo dushobore kuyobora ubuzima bwacu burangwa no kutagira intego, cyangwa dushobore guhitamo gukurikira Imana n’imigambi Yayo ku buzima bwacu n’umutima wacu wose, ari byo bizatuma tubona ubugingo bwinshi, guhaza ibyifuzo by’imitima yacu, kugira umunezero no kunyurwa. Ibi, ni ukubera ko Umuremyi wacu adukunda kandi akaba atwifuriza ibyiza biruta ibindi (atari ubuzima bworoshye cyane gusa, ahubwo bunashimishije cyane).

    Niba rero uri umufana w’imikino itandukanye, kandi ukaba wifuza kureba umupira w’abakinnyi babigize umwuga, ushobora gutanga amadolari make ukabona intebe bita “kuva imyuna”, mu mirongo ya mbere ya sitade cyangwa se ukikura amadolari amagana kugira ngo wicare bugufi cyane nk’uri muri icyo gikorwa. No mu buzima bw’ abakristo niko bimeze. Kwitegereza ibyo Imana ikora bishya, ntabwo ari iby’abakristo bo ku Cyumweru.

    Ntabwo bishyuye ikiguzi. Kwitegereza ibyo Imana ikora bishya, ni iby’ abigishwa ba Kristo bitanga n’umutima wabo wose, kandi baretse koko kuyoborwa n’irari ryabo, kugira ngo bashobore gukurikira gahunda z’Imana. Abo bishyuye ikiguzi (Kwiyegurira Kristo n’imigambi Ye n’umutima wawe wose); basobanukiwe neza ubugingo bwinshi; kandi bashobora no gutinyuka kurebana mu maso ubwabo ntacyo bishisha, kurebana n’abo bahuje kwizera, ndetse n’Umuremyi wabo!

    None mwishyuye ikiguzi? Murabyiteguye? Niba ari uko bimeze, ntimuzasonza nyuma y’ibi bisobanuro n’intego zigamijwe.

    Source: www.gotquestions.org/Kinyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuzima-bufite-iyihe-ntego-8472.html